Tag: Muzika

  • Amashimwe kuri Chriss Eazy waherekeje Cogebanque muri #TdRwanda23 (Video) – #rwanda #RwOT

    Cogebanque isanzwe ari umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda iri gukorana na yo ku nshuro ya 12. Ni yo ihemba umukinnyi uzamuka kurusha abandi. Aho isiganwa rinyura hose yegereza abaturarwanda serivisi z'imari zarushaho kuborohereza ubuzima.

    Binyuze muri Cogebanque, Chriss Eazy, amaze gutaramira mu duce dutandatu mu gihe kitarenze icyumweru, kimwe mu bintu bidakorwa n'umuhanzi uwo ari we wese.

    Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na IGIHE yavuze ko gukorana na Cogebanque ari iby'agaciro kuri we n'abakunzi be.

    Yagize ati 'Mbere na mbere ni umugisha, iyo abantu nka bariya (Cogebanque) bakugiriye icyizere biba byerekana ko uri gukora kandi ibyo ukora babona hari akamaro bifitiye sosiyete.”

    'Ni amahirwe adakunze kuboneka buri gihe ahubwo iyo umuntu ayabonye aba agomba kuyakoresha kandi agakomeza gukora cyane ku buryo n'ubutaha aba bantu bazakomeza kumugirira icyizere.'

    Uyu muhanzi avuga ko ari amahirwe akomeye yagize kubasha gutaramira ahantu henshi kandi mu gihe gito.

    Ati 'Nubu ndacyatungurwa. Nabonye amahirwe yo kuzenguruka u Rwanda rwose, ibyo ndimo ubu ngubu ndi kubibona nk'umugisha, ndi kubona urukundo nari ntarabona ko abantu bamfitiye.'

    Chriss Eazy mu butumwa bwe yakanguriye by'umwihariko abakibyiruka gukoresha serivisi z'imari zitangwa na Cogebanque nka banki Nyarwanda itanga serivisi mpuzamahanga.

    Uyu muhanzi avuga ko umuziki akora atagomba kuwukerensa na gato kuko hari benshi uha ibyishimo mu buryo butandukanye.

    Nyuma ya Tour du Rwanda, Chriss Eazy yavuze ko azakora indirimbo nshya ishobora gusohoka muri Werurwe dore ko n'ubu amaze iminsi umunani akoze iyitwa Edeni imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500.

    Ku bufatanye na Cogebanque, Chriss Eazy amaze gutaramira mu Turere twa Rwamagana, Gisagara, Musanze, Karongi, Rubavu na Gicumbi.

    Tour du Rwanda imaze gukinwa etapes esheshatu. Kugeza ubu Umubiligi William Lecerf Junior ni we wambaye umwambaro w'umuhondo nk'uyoboye abandi ku rutonde rusange.

    Muri uyu mwaka Cogebanque yarushijeho kwegereza abakiliya bayo serivisi itanga binyuze mu bukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Reba ikiganiro twagiranye na Chriss Eazzy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-kuri-chriss-eazy-waherekeje-cogebanque-muri-tdrwanda23-video

  • Ibihumbi 100 mu masaha 15! Ibyo wamenya ku nd… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie ifite umwihariko wo kuba igaragaramo abantu benshi cyane ndetse bo mu bihugu bitandukanye kuko ni indirimbo yakorewe mu Rwanda no muri Uganda nk'uko bigaragara.

    Mu bihe bitandukanye Bruce Melodie akunda kwerekana ko anyotewe no kuzamura ibendera ry'u Rwanda bityo abakunzi be n'abakunzi b'umuziki nyarwanda akabasaba kumushyigikira no gushyigikira urugendo rw’umuziki muri rusange.

    Bruce Melodie yakoze indirimbo nziza bigaragarira abamaze kuyireba kuko ubutumwa bumaze kuyitwagwaho bwonyine bwerekana ko yakoze mu nganzo agashimisha abakunda umuziki we

    Iyi ndirimbo yatwaye akayabo:

    Mu bigaragarira amaso indirimbo ‘Selebura’ yatwaye amafaranga atagira ingano, ndetse ubu bisaba kuyireba gusa kugira ngo ayasubizwe ndetse azahore akorera mu ngata abakunda ibihangano bye.

    Duhereye mu Rwanda aho iyi ndirimbo yahereye, mu ndirimbo Selebura hagaragaramo ibice bitandukanye nyaburanga by'igihugu  by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, ari naho Car Free Zone yo mu mujyi iherereye.

    Aha niho yahereye iyi ndirimbo cyane cyane ku mukobwa uba wicaye ari kubyina, ndetse n'undi wambaye ibitenge. 

    Usibye aha hari kandi imihanda ya Kigali iba igaragaramo abasore b'ababyinnyi barimo Jojo Breezy na Benda.

    Abantu bose bagaragara mu Rwanda niko bishyuwe ndetse babasha kurya kuri iki gihangano cy'uyu muhanzi usigaye ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu bahanzi bari gukora cyane kandi bagakora ibyiza.

    Selebura no mu muryango wa Bruce Melodie n’ibyishimo

    Twinjiye muri Uganda, Bruce Melodie yabanje gusohora iby’ingenzi ku mashusho yafatiwe muri Uganda hari n'ifoto yafashe ahagaze imbere y'inzu y'umweru iyo we yise White House. Iyi nzu iherereye muri Uganda.

    Mu kwinjira neza muri Uganda abantu bagaragara bahagaze hanze no mu mabaraza yayo ariko bayina. Ndetse, hari ahandi hari amakontineri naho yifashishije muri iyi ndirimbo, ndetse no mu kibuga gikinirwamo bake mu mupira.

    Mu gihugu cya Uganda niho bakoresheje abantu benshi, yaba ababyinnyi n'abandi barimo n'uwayitunganyije Sacha Vybz umenyerewe.

    Ubwo Bruce Melodie yahaga umugore we imodoka baraselebuye

    Element wakoze iyi ndirimbo avuga ko ari indirimbo yitondeye cyane ndetse ikaza itandukanye cyane ko iri mu bihangano yakoze neza.

    Sasha Vybz wayifatiye amashusho haba mu Rwanda no muri Uganda ayisangiza abantu yerekanye ko yanyuzwe no kuyikoraho.

    Iyi ndirimbo yitezweho kurebwa n'abarenga Miliyoni mu gihe gito mu gihe uwayirebye akayikunda yakomeza kuyisangiza abatari bake bikaba umuco ku muziki nyarwanda kugira ngo ukomeze gusakara hose.

    Iyi nzu Bruce Melodie ahagaze imbere ni kamwe mu gace bakoreyeho iyi ndirimbo Selebura

    KANDA HANO UREBE SELEBURA INDIRIMBO YA BRUCE MELODIE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126407/ibihumbi-100-mu-masaha-15-ibyo-wamenya-ku-ndirimbo-selebura-ya-bruce-melodie-ikomeje-gukun-126407.html

  • Ruti Jol yasohoye indirimbo Cyane yitegura… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi amaze imyaka umunani ari mu muziki, ariko yatangiye kuwukora by'umwuga mu myaka itatu ishize ari nabwo izina rye ryakomeye ahanini biturutse ku ndirimbo yacuranzwe cyane, yiharira telefoni, ubukwe n'ahandi yise 'Igikobwa'.

    Kuwa 10 Nzeri 2022, nibwo yasohoye iyi ndirimbo y'iminota 3 n'amasegonda 02' yafatiye mu bice bitandukanye by'u Rwanda nko mu Mujyi wa Kigali n'ahandi.

    Ni indirimbo bigaragara ko yagizwemo uruhare n'abantu barenga 20, barimo abagaragara amashusho n'abandi barimo Producer X one the Beat wayikoze mu buryo bw'amajwi, na Olaf Datus wayikoze mu buryo bw'amashusho (Video).

    Iyi ndirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi yari amaze amezi ane nta ndirimbo ashyira hanze, ahanini bitewe n'uburwayi ndetse n'urupfu rwa Buravan babanaga mu inzu imwe.

    Yaherukaga gusohora indirimbo yise 'You'. Ruti Joel yabwiye InyaRwanda ko atekereza kwandika indirimbo 'Cyane', yashakaga kumvikanisha ko nta myaka bisaba kugira ngo umuntu abe intore ihamye.

    Ashimangira ko yayanditse ‘kugira ngo nereke abantu ko ubutore ntaho buhuriye n’imyaka se cyangwa n’iki’.

    Ruti ati 'Umwana wese uko yaba angana kose, ashobora kuba intore nziza. Mu njyana zose akaba intore, ibintu byose akaba umunyarwanda nyine’.

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ari integuza ya Album agiye gusohora ‘mbere y’uko uyu mwaka urangira’. Album ye yayise 'Rumata' izina rye bwite.

    Yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo 10 kandi za gakondo. Ati “Mbafitiye album ya gakondo, ariko iyi ‘Cyane’ ikaba iri mu njyana nyarwanda.'

    Ruti avuga ko iyi ndirimbo iri mu njyana ijya kumera kimwe n'iyo Buravan yakoraga, ataritaba Imana. 

    Uyu muhanzi yari amaze igihe ashyize imbere gukora indirimbo, zumvikanisha ko umuco nyarwanda ukungahaye ku njyana zahiga iz'amahanga.

    Ibi byumvikana kuri album ye yise 'Twaje' iriho indirimbo nka 'Big Time', ari nayo ya nyuma Buravan yashyize hanze mbere y'uko yitaba Imana.

    Ruti Joel ati 'Cyane cyane niba mwabyumvise (Aravuga indirimbo 'Cyane’) ni injyana ijya kumera nk’iyo twakoraga na Nkongi (Buravan).'

    Yungamo ati “Izi ni njyana nyarwanda turi gukoraho, turi kugerageza gukoraho kugira ngo umuco wa Kinyarwanda n’umuziki wa Kinyarwanda ugire umwihariko kandi ubashe no kubyinika.”

    Zimwe mu ndirimbo ze zigize album zamaze gusohoka, ndetse avuga ko uyu mwaka wa 2022 urangira yayumvishije abafana be n'abakunzi b'umuziki.


    Ruti Joel yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Cyane' iri mu njyana gakondo 

    Ruti yavuze ko mbere y'uko uyu mwaka urangira azashyira hanze album ye nshya

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CYANE' YA RUTI JOEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120855/ruti-joel-yasohoye-indirimbo-cyane-yitegura-kumurika-album-ya-mbere-video-120855.html

  • Neptune yakoranye indirimbo na Bruce Melodie:… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 02 Nzeri 2022, bavuze ko n'ubwo atari ihangana ry'aba DJ bo muri Nigeria n'abo mu Rwanda ariko abakunzi babo bazitoranyiriza abahize abandi kuko impande ziteguye.

    Mu magambo ye, DJ Pius yagize ati:'Ikingenzi muri iki gitaramo ni ukwerekana abavanzi b'umuziki bashoboye, niba ari abo mu Rwanda cyangwa Nigeria.'

    Dj Neptune uri mu bagezweho muri Africa kandi banarambye muri uyu mwuga amazemo imyaka 21, nawe yagize icyo avuga ku gitaramo no kuba amaze iminsi mu Rwanda ati:'Nibyo koko maze icyumweru kirenga kuko hano hamaze kuba nko mu rugo.'

    Akomeza agira ati:'Ariko na none nari ndi mu Rwanda ubundi nkajya Kampala mu bikorwa bitandukanye, harimo no gufata amashusho y'indirimbo nakoranye n'umuhanzi waho ikindi  hano mpafite imishinga.'

    Asoza yavuze ko yiteguye mu gihe cya vuba gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bruce Melodie.

    Uyu mugabo w'inararibonye yabwiye aba DJ bo mu Rwanda ko ibanga ritumye agera kubyo agezeho harimo gukora cyane, gukunda ibyo akora no guhanga udushya ibyo n'abandi bagakwiye kuba aribyo bakora niba bifuza kugera kure.

    Yavuze kandi ko mu Rwanda abahanzi bakora umuziki mwiza, afite icyizere gikomeye ko ibyo bizatuma ugera kure bitari cyera.

    DJ Pius kimwe n'abandi ba DJ bose bakaba bashimye Shooter Lounge yabatekerejeho ikabahuza ndetse kuri Camidoh, asanga byaba byiza iki gitaramo kiba ngaruka mwaka kandi kikazagera no kubandi ba DJ bo mu bindi bihugu ntibibe u Rwanda na Nigeria gusa.

    Mu gusoza kandi yaba abanya Nigeria n'abo mu Rwanda basabye abantu kuzabana nabo, kandi bagakomeza gushyigikira imyidagaduro nyafurika kuko ifite umwihariko wayo.

    Aba Dj bo mu Rwanda na Nigeria biteguriye kuryohereza abantu muri Camp Kigali kuri uyu wa gatandatuCamidoh n’abakobwa bo muri Gorilla Games Kuri uyu wa Gatandatu muri Camp Kigali haraca uwambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120578/neptune-yakoranye-indirimbo-na-bruce-melodie-aba-dj-bavuze-ko-biteguye-gutaramira-abanyarw-120578.html

  • Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana: Hateguwe igikorwa cyo kumwibuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umwaka-urashize-jay-polly-yitabye-imana-hateguwe-igikorwa-cyo-kumwibuka

  • Niyo Bosco yafashe #Inana ya Chriss Easy ayihindura Gospel (video). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Niyo Bosco umaze gufatisha hano mu Rwanda yafashe indirimbo ya Chris Easy maze ayiririmba mu buryo bwa gospel (indirimbo zaririmbiwe Imana).

    Mu mashusho yacicikanye ku mbugankoranya cyane cyane Instagram Niyo Bosco afata Inana ya Chris Easy akayiririmba yifashishije amagambo yaririmbwe mu zindi ndirimbo zahimbiwe Imana.

    Niyo Bosco akoresheje urubuga rwe rwa Instagram yagize ati '😂😂😂😂! Yo @chrisseazy_ aka karirimbo kawe gakora ku mutima. Inana nge nyihinduye Imana maze ndore😆😆😆… by the way! I'm in love with this movement. #Briana…' maze arenzaho Naya mashusho arimo aririmba.

    Source : https://yegob.rw/niyo-bosco-yafashe-inana-ya-chriss-easy-ayihindura-gospel-video/

  • Yahuriranye na CHOGM2022: Niyivuga Vestine ya… – #rwanda #RwOT

    Niyivuga Vestine ukunze kumvikana mu ndirimbo zikangura abantu ku bijyanye no kugaruka kwa Yesu, ubu noneho yasohoye indirimbo irimo amashimwe y’imirimo ikomeye avuga ko Imana yakoze mu gihugu cya kavukire ye. 

    Mu butumwa atangwa muri iyi ndirimbo “Andi mateka”, avuga ku bihe bibi igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo birimo amacakubiri, ubuhunzi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Mu magambo y’indirimbo agira ati: “Abatubyaye batubwira iby’iminsi yabo, amacakubiri gucibwa kw’ababatwara, kwangirwa umwandu, amatage, guta gakondo, imibirogo y’abana b’Abanyarwanda.”

    Avuga kandi ku bihe bishya u Rwanda rwagize aribyo yise andi mateka, agira ati “Waduhaye andi mateka, abo ku mpera barabyumva, uduha abahanga ngo umurunga wongere uhame. Wibutse imbabazi, wibutse urukundo rwawe, ubiduhera ubuntu twe Abanyarwanda.”

    Iyi ndirimbo isohotse mu gihe mu Rwanda hateraniye inama ya CHOGM ihuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza. Ni inama iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki 20-26 Kamena 2022. Twifuje kumenya niba yaba ifitanye isano n’iyo nama cyane ko hari aho agira ati “n’abamahanga babonye umugisha wacu”.

    Niyivuga Vestine yadusubije ko ari uguhurirana gusa, ko ntaho bihuriye rwose. Agira ati, “Njye natekereje amateka numva ku gihugu cyacu, ndebye uko kiri ubu numva nk’abanyarwanda dufite umwenda ku Mana wo kuyishima aho yadukuye.”

    Niyivuga Vestine yaherukaga gusohora indirimbo yise “Mugabe w’amahanga” mu Ukuboza 2021 ikaba ari indirimbo yahimbazaga Imana ivuga ku gukomera kwayo.

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “ANDI MATEKA” YA NIYIVUGA VESTINE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118458/yahuriranye-na-chogm2022-niyivuga-vestine-yasohoye-indirimbo-nshya-andi-mateka-yo-gushima–118458.html

  • Hamuritswe indirimbo ‘Hymne de Fraternit Rg… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yakozwe ku gitekerezo cy’umuryango uharanira amahoro wa La Benevolencia, yamurikiwe abo muri ibi bihugu, bashishikarizwa kurushaho kunoza umubano mwiza w’ubuvandimwe no kwimakaza amahoro n’ubumwe.

    Iki gihangano cyakozwe binyuze mu mushinga wa ‘Media4Dialogue’ wa La Benevolencia, ugamije kubaka ubushobozi bwa buri wese ngo agire uruhare mu kubaka amahoro, binyuze mu bikorwa n’imirimo asanzwemo.

    Mu kumurikwa kw’iyi ndirimbo iri mu ndimi z’Ikinyarwanda, Ikirundi n’Igiswahili, hakoreshejwe uburyo bw’iya kure, aho abahanzi bari mu bihugu bitandukanye bavukamo babashije kuganirira abanyamakuru nabo bari mu bice bitandukanye.

    Abari i Kigali

    Abari bateraniye i Kigali, bahuriye muri Salle ya Hotel Beau Séjour, abari i Bujumbura mu Burundi bahurira muri Salle y’umuco ya Izuba, naho abo mu mujyi wa Goma bahurira muri Salle de Foyer Culturel mu gihe abari i Bukavu muri DRCongo bo bahuriye muri Salle ya Ndaro.

    Abahanzi biganjemo amazina akizamuka muri muzika, basobanuye ko mbere yo gukora indirimbo bahawe amahugurwa y’ingirakamaro na La Benevolencia, aho bavuye biyemeje guhamagarira abatuye mu karere k’ibiyaga bigari kwimakaza urukundo n’amahoro.

    Mukamana Jeanne, umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, yasobanuye ko urugendo yakoze bajya gukora iyi ndirimbo rwamubereye ingirakamaro, anagira abahanzi bagenzi be inama yo kuririmba ibyubaka isi.

    Yagize ati “Njya muri DRCongo bwa mbere nari mfite ubwoba kubera ibihuha numvaga, ariko nagezeyo mbona ko abanyafrica twese turi umwe kandi tugomba gukundana kugira ngo turusheho kubaka isi nziza.”

    Ajya inama ku bahanzi yagize ati “Twakagombye kwibanda ku kuririmba ibyubaka isi kurusha kuririmba ibishegu. Tujye turirimba ibiduha amafaranga ni byiza, ariko tujye twibanda ku bihuza abantu.”

    Jeanne aririmba

    Mu butumwa bwa Johan Deflander, umuhuzabikorwa wa La Benevolencia mu karere k’ibiyaga bigari, yashimiye abahanzi Bose bagize uruhare muri iyi ndirimbo, anabasaba gikomeza gutanga ubutumwa bwiza bushishikariza abatuye isi kubana mu mahoro.

    Ngoma King, umuhuzabikorwa ushinzwe amahurugurwa n’ibiganiro muri La Benevolencia, yasabye abitabiriye imurikwa ry’indirimbo bose gutahiriza umugozi umwe, bakimakaza amahoro ku isi yose, binyuze mu gukora ibyiza no kwigisha abandi kugira neza.

    Ngoma King aganira n’itangazamakuru

    REBA AMASHUSHO YA ‘HYMNE DE FRATERNITÉ RÉGIONALE’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117226/hamuritswe-indirimbo-hymne-de-fraternite-regionale-yabahanzi-21-bo-mu-rwanda-burundi-na-dr-117226.html

  • Umuvuno mushya wa MMusic Group uhuje Meddy, T… – #rwanda #RwOT

    Inzira igendwamo na benshi inoga vuba, niyo mpamvu iteka gukorera hamwe byihutisha imirimo iyo ariyo yose n'ubwo kandi byagenda gute none bikanga hakomeza kugeragezwa uko ibyatumye bitagenda byakosorwa, ariko abantu bagakomeza mu nzira imwe cyane iyo bahuje imirimo.

    Ibi kandi byagiye bifasha mu iterambere ry'umuziki hirya no hino ku isi, urugero rutari urwa kure ni urwa Wasafi ya Diamond Platnumz yahuje abahanzi batandukanye bakazamuka bikomeye, bamwe bakaba baranatangiye gushinga ibyabo n'ubwo bamwe babibona nko kutumvikana ariko abandi babibona nko kwaguka kwa Wasafi kuba Harmonize yarayivuyemo agashinga Konde Music WorldWide.

    Siho honyine kandi ubufatanye bw'abahanzi bwagiye bugira uruhare rukomeye mu iterambere ryabo byaba binyuze muri Label, Group no mu bundi buryo bugamije iterambere nko mu Rwanda mu myaka yaza 2012 nibwo havutse ikipe yagize uruhare rukomeye mu kwaguka k'umuziki nyarwanda yiswe Press One yashinzwe na Cedru uzwi mu gutunganya amashusho, umuraperi K8 Kavuyo n'abahanzi Meddy na The Ben  ariko kubera ibihe umuriri yari ifite waje kugabanuka birangira inasenyutse.

    Iri tsinda uko ryakoraga ryafatanyaga mu bikorwa byo gutunganya indirimbo yaba mu buryo bw'amajwi zose wasangaga zitunganywa na Lick Lick amashusho nayo agatunganywa na Cedru, ubundi bakanafatikanya mu kwamamaza ibikorwa byabo yaba ibitaramo n'imishinga y'indirimbo babaga bakoze biciye ku mbuga nkoranyambaga za buri umwe cyane urwa youtube bose bari bahuriyeho rwitwaga Press One.

    Nyuma y'uko ibikorwa bakoranaga yaba aba bahanzi n'aba producer bari bihuje kimwe n'abandi bagendaga bafasha barimo Scillah, King James, Kitoko, Adrien Misigaro n'abandi buri umwe yatangiye gusa n'uwimenya agakora ibikorwa bye akabyiyamamariza, akanabinyuza ku mbuga ze yaba izicururizwaho umuziki n'izitangarizwaho amakuru.

    Kuri ubu n'ubwo nta muhanzi uragira icyo avuga ku mushinga mushya uri kubakwa, ariko bisa nk'aho ari ubundi buryo bw'ubufatanye mu muziki nyarwanda bukomeje kwiyubaka biciye mu kiswe MMusic Group.

    Bamwe mu bahanzi bamaze kwerekana ko bari muri ubu buryo bw'imikorere barimo Meddy, The Ben, Christopher Muneza wakuriye muri Kina Music mbere y'uko ayivamo agatangira gukora ku giti cye, Safi Madiba wahoze akorera umuziki mu itsind rya Urban Boyz mbere y'uko atangira kwikorana kimwe na Marina Deborah wanashyize indirimbo nshya hanze ari nayo yahise yerekana bwa mbere ko ari gukorana na basaza be bakuru mu muziki.

    Nta byinshi biramenyekana kuri MMusic Group kuko nk'uko The Ben aheruka kubitangaza mu kiganiro yagiranye n'umushoramari w'umunyarwanda Gael, yatangaje ko hari imishinga myinshi bakora ariko ntibayigaragaremo kimwe n'uko hari n'indi iri gutegurwa kuko bifuza ko umuziki nyarwanda uzamuka ukagera kure.

    Gusa bibaye ko abahanzi nyarwanda bihuza bagafashanya mu kwamamaza umuziki nyarwanda byaba ari intambwe ikomeye, yanakwihutisha iterambere ry'umuziki nyarwanda umaze kugira aho ugera ariko ugifite byinshi byo kugeraho.

    Meddy ni umwe mu bambere bagaragaje MMusic Group itarasobanuka neza imikorere yayo

    The Ben ari mu bari mu bucuruzi bw’umuziki bukorerwa muri MMusic Group

    Marina na Safi bahoranye muri The Mane Music bari mu bakomeje kwerekana ko bari mu bari gukorana na MMusic Group

    Christopher Muneza nawe akomeje gukorana na MMusic Group


    Christopher ari mu bari gucuruza umuziki we binyuze muri MMusic Group


    Marina waraye ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Shawe’ iri gucuruzwa no kwamamazwa binyuze muri MMusic Group


    Indirimbo ‘Shawe’ ya Marina ikomeje kwamamazwa binyuze mu buryo Meddy asanzwe akoresha bw’abakunzi be bazwi nk’inkoramutima


    Safi muri MMusic Group

    The Ben muri MMusic Group


    Meddy nawe ni umwe mubari muri MMusic Group

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116984/umuvuno-mushya-wa-mmusic-group-uhuje-meddy-the-ben-safi-christopher-marina-nabandi-uvuze-i-116984.html