Tag: Music

  • Mbibona nka ‘Favor’ y’Imana: Amarangamutima y… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, ni bwo hagiye hanze amashusho y’abacuruzi bo muri Tanzaniya barimo gucuruza amafoto ya Sarah Uwera (Sanyu). Ni amashusho yashyizwe hanze n’umupasiteri wo mu Rwanda witwa Rev. Baho Isaie, ukunze gukorera ibiterane bikomeye mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Tanzaniya. Uyu mupasiteri usanzwe ari n’umuhanzi mu muziki usingiza Imana, agaragara arimo kuganiriza aba bacuruzi ababaza impamvu bagurisha amafoto y’uyu muririmbyi wo mu Rwanda. N’ubwo ariko bacuruza amafoto ya Sarah Uwera, ntabwo bazi izina rye.

    REBA HANO UMWE MU BACURUZI BO MURI TANZANIYA UCURUZA AMAFOTO YA SARAH UWERA

    Aba bacuruzi bavuga ko Sarah Uwera wa Ambassadors of Christ akunzwe cyane muri Tanzaniya – bitewe n’uko ari mu bakunze gutera indirimbo zinyuranye z’iyi korali ikunzwe bikomeye muri Afurika nzima – Batangarije Rev. Baho Isaie ko abanya-Tanzaniya benshi bakunda cyane indirimbo za Ambassadors of Christ, akaba ari yo mpamvu bagurisha amafoto y’abaririmbyi bayo bakunzwe, kugira ngo ubutumwa bwiza burusheho kugera kuri benshi kuko ugura iyo foto ahita yibuka iyi korali akanashakisha indirimbo zayo.

    Mu mujyi wa Mwanza muri Tanzaniya bagurisha amafoto ya Sarah Uwera

    Amafoto ya Sarah Uwera barayashushanya neza, bakayashyira muri ‘Cadre’ maze bakayagurisha. Aragurwa cyane bitewe n’igikundiro uyu muririmbyi afite muri Tanzaniya. Abayacuruza ariko babikora nta burenganzira bamwatse, gusa uyu muhanzikazi Sarah Uwera ntabibonamo ikibazo ngo abe yagambirira kubarega, ahubwo abibonamo umugisha w’Imana kuko ariyo itanga igikundiro. 

    Rev. Baho Isaie wahuye n’aba bacuruzi bo muri Tanzaniya, yabwiye InyaRwanda.com ko yabasanze ahitwa Rock City, mu mujyi wa Mwanza. Yavuze ko umucuruzi baganiriye yavuze ko “Kubera indirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye cyane bigatuma bamenyekana cyane, kugira ngo ibyo akora bigende neza, afata umuririmbyi wamamaye akamushyiraho (cadre), hanyuma abandi babona ari byiza ‘bakazigura”. Ni amafoto babanza gushushanya maze abaturage bakayagura ku bwinshi. 

    Yatubwiye ko yasanze uyu mucuruzi atazi n’izina rya Sarah Uwera, ndetse na Ambassadors of Christ hari irindi zina bayita ryamamaye cyane muri ako gace, ati “Naramubajije nti se aba bantu urabazi, ati yeah babita Kwetu Pazuri” Kwetu Pazuri akaba ari imwe mu ndirimbo za Ambassadors of Christ zamamaye bikomeye ari naho benshi bahera bayitirira iyi ndirimbo.

    Sarah Uwera (Sanyu) ari mu baririmbyi ba Ambassadors of Christ Choir bakunzwe cyane 

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sarah Uwera twamubajije uko yakiriye kumva ko muri Tanzaniya bagurisha amafoto ye kubera urukundo rwinshi bamukunda, bakabikora atanabizi, avuga ko abibonamo umugisha w’Imana na cyane ko nta kintu na kimwe umuntu yakora ngo akundwe igihe cyose Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abantu benshi hirya no hino ku Isi bafashwa n’umurimo w’Imana akora wo kuririmba, yavuze ko bimuremamo imbaraga zo kubikomeza na cyane ko bica intege rwose iyo nta muntu n’umwe ubera umugisha. Ati:

    Kuba Tanzaniya banyereka urukundo ndetse bakaba banacuruza amafoto yanjye, mbibona nka favor y’Imana (Umugisha wayo) kuko burya ntacyo umuntu yakora ngo akundwe Imana itamuhaye igikundiro. Kuba hari abo naba mfasha kubera umurimo w’Imana wo kuririmba kandi abantu bakabyakira neza, bindemamo imbaraga zo gukomeza kuko iyo ibyo ukora ntawe bihesha cyangwa bibera umugisha, ucika intege.

    Kuri ubu Sarah Uwera ari gukora umuziki ku giti cye, akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ Choir yamenyekaniyemo. Amaze gukora indirimbo eshatu ari zo: “Mwana wanjye”, “Nitashinda” na “Mwana w’umuntu” herutse gushyira hanze. Indirimbo ye nshya ‘Mwana w’umuntu’ ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ko yiteguye kubagirira neza no kubahindura bashya n’iyo baba barashayishije, ikaba ibakunda ariko ibasaba ko bayemera. Ni indirimbo yagiye hanze mu minsi micye ishize iri kumwe n’amashusho yayo.

    Umwe mu bacuruzi bo muri Tanzaniya ucuruza amafoto ya Sarah Uwera

    Rev. Baho Isaie ni we wavumbuye ko amafoto ya Sarah Uwera agurishwa muri Tanzaniya

    REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ‘MWANA W’UMUNTU’ YA SARAH UWERA (SANYU)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110331/mbibona-nka-favor-yimana-amarangamutima-ya-sarah-uwera-nyuma-yo-kumenya-ko-abanya-tanzaniy-110331.html

  • Malaika agiye gusohora umuvugo yakomoye ku ku… – #rwanda #RwOT

    Uyu muvugo ufite iminota igera kuri itanu. Amashusho yawo yafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.

    Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo wa Malaika Uwamahoro. Watangiye gukinwa muri Kamena 2021, uzashyirwa hanze tariki 23 Ukwakira 2021, ku mbuga zitandukanye uyu mugore asanzwe akoresha.

    Ni umuvugo yanditse mu 2015 nk'ibaruwa yageneye umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza iherezo ryabyo.

    Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko atari rimwe mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n'ahandi agaheba.

    Ati 'Kubera y’uko numvaga ukuntu abazungu bafata abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu iyo bababaye.'

    Akomeza ati 'Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri Amerika, nta munsi n’umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.'

    Uyu muvugo urangira umeze nk'indirimbo. Umuziki wumvikanamo wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w' 2019.

    Malaika avuga ko bitewe n'ukuntu aba Producer bakunze kumutenguha mu gukora imiziki yumvikana mu mivugo ye, yaguze mashine izamufasha kujya yikorera injyana y'umuvugo yahanze.

    Uyu mugore yavuze ko mu mashusho y'uyu muvugo, hazagaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda. Harimo nk'imitako y'imigongo n'ibindi birango.

    Yavuze ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by'umwihariko Abanyarwanda. Ati 'Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n’abantu bose b’abirabura bazisanga muri ubu butumwa. “

    Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y'Umuryango w'Afurika y'Ubumwe n'ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa 'Notre Damme Du Nil.'

    Aherutse gukina muri filime 'Umurage' ishingiye ku nkuru mpamo y'umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w'imyaka 12 y'amavuko, watewe inda agatereranwa.

    Malaika Uwamahoro yatanze integuza y'umuvugo we mushya yise 'Black skin' Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa 'Black skin'

    Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n'ukuntu abirabura bafatwa muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha

    Malaika yavuze ko uyu muvugo awitezeho gukangurira abirabura guharanira agaciro kabo ku Isi

    Uyu muvugo 'Black skin' ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni 

    Umugabo we Christian Kayiteshonga ni we watunganyije amashusho y'uyu muvugo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110253/malaika-agiye-gusohora-umuvugo-yakomoye-ku-kuntu-abirabura-bafatwa-nabi-wakinnyemo-miss-mu-110253.html

  • Ibyabaye ku mugore washinjaga Chris Brown kumukubita agapfuka imisatsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore washinjaga Umuhanzi Chris Brown ko yamukubise urushyi agapfuka imisatsi byarangiye abuze ibimenyetso bishinja uyu muhanzi.

    Kuya 18 Kamena 2021, ni bwo humvikanye ko Chris Brown yahohoteye umugore wari mu rugo rw'uyu muhanzi i Los Angeles aho yari ari kumwe n'itsinda ry'abandi bantu bari, icyo gihe havuka intonganya nk'uko byatangajwe mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Ubu amakuru avuga ko Chris Brown atazakurikiranywaho icyaha cyo gukubita uyu mugore. Umuvugizi w'ibiro by'urukiko, Rob Wilcox, yemeza ko ubushinjacyaha bw'Umujyi wa Los Angeles bwanze urubanza rw'umugore wareze Chris Brown kumukubita urushyi rukamupfura umusatsi.

    Source : https://yegob.rw/ibyabaye-ku-mugore-washinjaga-chris-brown-kumukubita-agapfuka-imisatsi/

  • The Ben yahamije ko Meddy ariwe ukwiriye igihembo cya AFRIMMA bari guhatanira #rwanda #RwOT

    Igihembo ibihembo bya AFRIMMA birimo abahanzi 3 bo mu Rwanda ndetse n'abandi bahanzi batadukanye bo muri East Africa ,The Ben yahamije ko igihembo gikwiriye mugenzi we Meddy.

    Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mubutumwa The Ben yanyujije kuri Instagram we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n'abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry'umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:'Ndashima ku bw'agaciro n'icyubahiro ariko muzagihe Meddy.' Yongeraho ikamba ry'umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w'u Rwanda muri iki gihe.

    Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n'umwe uregukanamo na kimwe.

    The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w'umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

    Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahamije-ko-meddy-ariwe-ukwiriye-igihembo-cya-afrimma-bari-guhatanira

  • The Ben yemeje ko Meddy akwiriye igihembo – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ukwezi 1 hagashyikirizwa ibihembo abahanzi babyegukanye aho mu bahatanye ari The Ben, Meddy na Knowless bo mu Rwanda, kuri ubu The Ben we yagaragaje ukwiriye igihembo. Ni ibihembo bya muzika byitwa AFRIMMA, bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    The Ben we yagaragaje ko mu cyiciro ahuriyemo n'abahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo, Otile Brown Diamond Platnumz, Alikiba, Khaligraph, Gildo Kassa na Meddy, Igihembo bagakwiye kugiha Meddy yahaye ikamba ry'umwami anashima abari bamutekerejeho agira ati:'Ndashima ku bw'agaciro n'icyubahiro ariko muzagihe Meddy.' Yongeraho ikamba ry'umwami bigaragaza ko yemera ko Meddy ayoboye mu muziki w'u Rwanda muri iki gihe. 

    Ibi bihembo bya All Africa Muzik Magazine [AFRIMMA] bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya munani, mu babihataniye harimo Abanyarwanda batatu. Abahanzi bo mu Rwanda bamaze kubihatanira imyaka myinshi ariko nta n'umwe uregukanamo na kimwe.

    The Ben yemeje ko Meddy ari umwami w’umuziki mu Rwanda kandi akwiriye igihembo cya Afrimma

    Yifashishije ubutumwa bwa Wasafi mu kwemeza ko igihembo bazakihera Meddy

    Meddy yasabiwe igihembo na The Ben

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110223/the-ben-yemeje-ko-meddy-akwiriye-igihembo-110223.html

  • Asaph na Four Square Kimironko bahuriye mu mu… – #rwanda #RwOT

    Asaph ni itsinda riramya mu buryo bwa gihanuzi nk'uko babitojwe n'Umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, ayobowe n'Umwuka Wera mu rwego rwo kugira ngo bajye baramya Imana bityo icyubahiro n'ubwiza bw'Imana bigaragare mu itorero no mu gihugu.

    Iryo tsinda rigari rikorera muri Zion Temple, itorero rifite umubare munini w'abakristu ndetse basenga Imana mu kuri no mu mwuka. Aho ibitangaza byinshi bimaze gukoreka, harimo gukira indwara no kubohoka biciye kuramya no guhimbaza Imana.

    Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukwakira 2021, Asaph yifatanyije n'itorero Four square-Kimironko muri Kigali mu kuramya no guhimbaza Imana, ahari igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n'iryo torero, kikaba cyabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ku isaha ya saa kumi nibwo Asaph yatangiye kuramya no guhimbaza Imana, aho bishimiwe n'imbaga y'abakristu bari bitabiriye igiterane hakabaho kubohoka gukomeye no kongera guhembuka, biturutse ku kuramya no guhimbaza.

    Muri iki giterane, haririmbwe indirimbo nyinshi ndetse n'imbyino mu mico itandukanye mu kuramya no guhimbaza, ariko noneho mu buryo bwa gihanuzi, nk'uko biri mu muhamagaro wa Asaph, abari aho bashimishijwe cyane n'uburyo Asaph yakoresheje ‘ilingala’.

    Baririmbye indirimbo zirimo 'Wambaye icyubahiro', 'Hejuru yawe', 'Habadiriken', 'Nifatikanyije', 'Ndagushimira' n'izindi.

    Nyuma y'iyi gahunda, Asaph irategura amateraniro y'ubuhanuzi yo kuramya no guhimbaza Imana azaba taliki ya 17 Ukwakira 2021 saa kumi z'umugoroba kuri Zion Temple Gatenga.

    Uwo munsi bazaba baramya Imana ikora ibitangaza. Bati 'Uzazane izo nzandiko mu bwiza bw'Imana. Mu kuramya Imana hari igisubizo cyawe.'

    Umushumba wa Asaph, Pastor Benediction Masimango yavuze ko Asaph atari abaririmbyi gusa ahubwo ari abahanuzi batorejwe ku birenge bw'umubyeyi wabo, intumwa ndetse akaba n'umuhanuzi Apotre Dr Paul Gitwaza bakaba bahanura bakoresheje n'ibicurangisho binyuranye nkuko biboneka muri Bibiliya (1 Ingoma 25:1).

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko atari ubwa mbere babonye ibitangaza mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati 'Uko Imana yari iri niko iri ni nako izahora. Muze duhure n'Imana ikora ibitangaza.'

    Itsinda ry'abaramyi bibumbiye muri Asaph Music International ryifatanyije n'abakristu bo mu itorero Four Square Kimironko kuramya no guhimbaza Imana

    Kanuma Damascene, umuririmbyi ukomeye muri Asaph Music International 

    Kamukama Jane afatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo zirimo 'Hejuru yawe' n'izindi

    Nkundabiga Jolie, mu gitarene Asaph yakoreye muri Four Square Church-Kimironko 

    Umuririmbyi wa Asaph, Mutima Liliane

    Abaririmbyi ba Asaph, Nkundabiga Jolie na Nkubana Erneste baririmbira abitabiriye igiterane 
    Wari umugoroba mwiza wo gusabana n'Imana byihariye 

    ASAPH MUSIC INTERNATIONAL BAHERUTSE KURIRIMBA MUGITERANE AFRICA HAGURUKA 2021

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110217/asaph-na-four-square-kimironko-bahuriye-mu-mugoroba-wo-guha-ikuzo-imana-110217.html

  • Shene ya Youtube ya R.Kelly yasibwe nyuma yu… – #rwanda #RwOT

    Robert Sylvester Kelly wamamaye ku izina rya R.Kelly mu muziki, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo kabuhariwe wakunzwe cyane kuva mu mwaka wi 1993 ubwo yasohoraga album yise 12 Play. Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga agatwara n’ibihembo bikomeye, yaje kuba yasubira inyuma ubwo yaregwaga n’abakobwa benshi bakiri bato bamushinja kubahohotera ndetse aza no kubifungirwa.

    Mu minsi ishize, nibwo R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure bagera ku icyenda, ndetse ahamwa n’icyaha cyo kubacuruza. Ubwo uyu muhanzi yahamwaga n'ibi byaha, abahanzi batandukanye n’ibigo bikomeye byagiye bikorana nawe byagaragaje ko bitazongera gushyigikira uyu muhanzi, ndetse banasaba imbabazi abakobwa bahohotewe nawe nk'uko BBC yabitangaje.

    Kuri ubu, urubuga YouTube kabuhariwe mu gucuruza no kumeyekanisha indirimbo z'abahanzi, rwamaze gusiba shene ya R.Kelly yari iriho indirimbo ze nyinshi zirenga 200, yagiye akora kuva yatangira umuziki. Ubu ugiye kuri YouTube ugashakishaho shene ya R.Kelly, ntabwo igaragara. YouTube ikoze ibi nyuma y'uko izindi mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music,… zari zaramaze gusiba ibihangano bya R.Kelly.

    Igikorwa cyo guhagarika ibihangano bya R.Kelly, byatangiye ubwo umuryango witwa MeToo ukorera muri Amerika ushinzwe kurengera abakobwa n’abagore bafashwe ku ngufu, watangizaga igikorwa cya Mute R.Kelly, cyasabaga ko ibihangano by'uyu muhanzi wahoze ari indakorwaho ko byarekeraho gucuruzwa. Ibi bibaye hashize iminsi micye R.kelly ahamwe n’ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina, bishobora kuzamuviramo igifungo cya burundu.

    Src:www.CNN.com,www.BBC.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110172/shene-ya-youtube-ya-rkelly-yasibwe-nyuma-yuko-ahamwe-nibirego-byihohotera-rishingiye-ku-gi-110172.html

  • Ibintu bibaye kuri Meddy kuri YouTube biteye agahinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minota mike ishize nibwo hagiye inkuru ibabaje ivuga ko indirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasibwe ku rubuga rwa YouTube ibaye kimomo.

    Iyi ndirimbo Dusuma ya Otile Brown na Meddy yasibwe ku rubuga rwa YouTube yari imaze kugira umubare w'abantu bamaze kuyireba usaga Miliyoni 30. Nubwo iyi ndirimbo yasibwe ku rubuga rwa YouTube rwa Meddy ariko Meddy yari yarakoze indi version yayo yise Dusuma Unplugged. Iyi version yo iracyagaragara ku rubuga rwa YouTube rwa Meddy.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bibaye-kuri-meddy-kuri-youtube-biteye-agahinda/

  • YouTube yasonze R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha 8 bimuhama #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa YouTube rwasonze umuhanzi R Kelly ushobora gufungwa burundu kubera ibyaha aregwa, maze rukuraho imiyoro ibiri yanyuzagaho ibihangano bye.

    R Kelly yahamijwe n’Urukiko ibyaha byose yashinjwaga uko ari umunani bishingiye ku gukoresha imibonano mpuzabitsina abana b’abakobwa n’abahungu mu gihe kirenga imyaka 20.

    Nyuma y’uko ahamijwe ibi byaha akaba ategerejwe gukatirwa aho ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
    BBC yatangaje ko imiyoboro y’uyu muhanzi yanyuzagaho ibihango bye kuri YouTube ari yo R Kelly TV na R Kelly Vevo yariho indirimbo zisaga 200, YouTube yazisibye.

    Indirimbo ze zari ku yindi miyoboro zo zizakomeza gukinwa nta kibazo na kimwe kibayeho.

    Ibi bikozwe mu gihe muri 2017 hari haratangijwe igikorwa cyiswe 'Mute R Kelly’ aho abantu basabaga ko indirimbo z’uyu muhanzi zahagarikwa, YouTube ikaba ibikoze mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga uru rubuga avuga ko mu gihe ufite umuyoboro yakoze ibyaha bikomeye kandi uwo muyoboro ufite aho uhuriye nabyo.

    R Kelly yahamwe n’ibyaha byose aregwa none na YouTube yasibye channel ze 2

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/youtube-yasonze-r-kelly-ushobora-gufungwa-burundu-kubera-ibyaha-8-bimuhama

  • Platini P yakiriwe kuri radiyo ya Ifm92.3 yo mu gihugu cya Nigeria[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri izi gahunda afite mu gihugu cya Nigeriya Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.

    Platini abinyujije kurukuta rwe rwa instagram ubwo yavaga mu kiganiro kuri iyi Radio yagize ati “Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y'uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n'abo dukorana, nibo babishinzwe.'

    Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa 'One Percent International'.

    Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, hari n'andi makuru avuga ko mu byajyanye Platini muri Nigeria harimo kurangiza ibiganiro bimuganisha kuzaririmba mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza ku mugabane wa Afurika 'AFRIMA'.

    Platini na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya 'Best Artist, Duo or Group in African Contemporary', indirimbo ye 'Atansiyo' ikaba ihatanye n'izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

    Hari kandi Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yakiriwe-kuri-radiyo-ya-ifm92-3-yo-mu-gihugu-cya-nigeria-amafoto