Tag: Music

  • King James yahinduye itariki yo kumurika Albu… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y'uko tariki 28 Mutarama 2021, asohoye indirimbo ya mbere kuri iyi Album yise 'Ndagukumbuye' yakoranye n'umuhanzikazi Ariel Wayz wanyuze mu itsinda ry'umuziki rya Symphony Band.

    Ni indirimbo yakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe cy'amezi umunani ashize iyi ndirimbo isohotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi magana icyenda. King James nawe avuga ko iyi ndirimbo ikomeje gutanga umusaruro ayitezeho.

    Album 'Ubushobozi' iriho indirimbo 15 harimo ebyiri yakoranye na bagenzi be. Aherutse gusohora indirimbo 'Ubudahwema' yabaye iya kabiri kuri iyi Album.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yayakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari yatashye ubukwe bw'umuhanzi Ngabo Medard Jorbert [Meddy] warushize na Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.

    Uretse iyi ndirimbo, uyu muhanzi yanahakoreye izindi ndirimbo enye ziri kuri Album ye.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, King James yavuze ko bitewe n'ukuntu ashaka kumurika Album ye byatumye yigiza imbere itariki kugira ngo ategura neza iki gikorwa.

    Ati 'Ndabanza kwisengura ku bantu cyane! Itariki 10 [Ukwakira 2021] nshobora kutazayubahiriza kubera ko iyi Album uburyo izasohokamo ntabwo ari uburyo bwari busanzwe bumenyerewe. Rero harimo imbogamizi zo kugira ngo ibintu byose bijye ku murongo. Uko bikwiye.'

    'Cyane ko n'indirimbo zizaba ziriho n'indirimbo 15 hariho indirimbo nyinshi bisaba kuzitegura. N'ibintu byinshi cyane. Rero amatariki twari twarihaye n'intego twari twarihaye bishobora kutagenda uko nabipanze ariko n'ubwo nzahindura amatariki ntabwo nzarenza uku kwezi kwa cumi n'ubundi idasohotse.'

    Uyu muhanzi yavuze ko Album ye iriho indirimbo ziri mu njyana ya Zouk, indirimbo zicuranzwe na gitari, indirimbo zifite umudiho w’ikinimba, indirimbo zubakiye ku nkuru zisetsa n’izindi.

    Mbese ngo yashyizeho indirimbo ashingiye ku mudiho w'indirimbo yagiye asohora abantu bagakunda. Ati 'Bashonje bahishiwe.'

    King James yavuze ko Album ye yayise 'Ubushobozi' kubera ko indirimbo ziriho zose zivuga ku rukundo n'ibyishimo. Ikindi ngo kuri Album hariho indirimbo yitwa gutya.

    Ati 'Urukundo rufite ubushobozi bwose bushoboka. Kuko ibintu birimo urukundo bigenda neza, ibintu birimo urukundo amahoro aba ahari. Mbese, urukundo rufite ubushobozi bwinshi cyane. Rero n'aho havuye ikintu cy'uko nayita 'Ubushobozi' [Album]. Ubushobozi busobanuye Album yose.'

    Uyu muhanzi yavuze ko atazahita akora igitaramo cyo kumurika iyi Album, ahubwo azabanza gutangaza uburyo bwo kuyigurisha, aho abantu bashobora kwifashisha Mobile Money na Airtel Money bakayigura ku mafaranga 5 000 Frw.

    Yavuze ko ashaka kubanza gucuruza iyi Album abantu bakamenya indirimbo mbere y'uko ategura igitaramo cyo kuyimurika. 

    King James avuga ko azabanza gusohora 'Audio' hanyuma amashusho yazo akazagenda ayakora gacye gacye.

    King James yatangaje ko yahinduye itariki yari kuzamurikiraho Album ye ya karindwi yise “Ubushobozi”

    King James yavuze ko abantu bazabasha kugura Album ye bifashishije Mobile Money na Airtel Money 

    Uyu muhanzi avuga ko yakoze uko ashoboye indirimbo 15 ziri kuri Album ye azikora ajyanishije n'umudiho w'indirimbo zitandukanye yagiye asohora abantu bakunze

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UBUDAHWEMA' YA KING JAMES

    “>
    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KING JAMES

     “>

    VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110134/king-james-yahinduye-itariki-yo-kumurika-album-ahishura-imiterere-yayo-video-110134.html

  • Ibyo Diamond Platnumz yakorewe n'umuryango we ni ubwa mbere bimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere mu buzima bwe umuhanzi Diamond Platnumz yirengagijwe n'abagore batatu babyaranye ku munsi we w'amavuko ntihagira n'umwe umwifuriza isabukuru nziza ndetse nabana be biba bityo.

    Diamond Platnumz buri tariki ya 2 Ukwakira yizihiza isabukuru y'amavuko, kuri iyi nshuro ashobora kuba yarategereje byibuze ko umwe mu bagore babyaranye amwifuriza umunsi mwiza agaheba.

    Diamond Platnumz wabyaranye na Zari abana babiri, Hamisa Mobetto umwe na Tanasha Donna umwe, ubusanzwe bajyaga bamwibuka ku munsi we w'amavuko(ntihaburaga ubikora) ariko kuri iyi nshuro nta n'umwe wabikoze, yaba kumushyira ku nkuta zabo z'imbuga nkoranyambaga cyangwa se kuvuga ku butumwa bwe yashyize ku rukuta rwe.

    Uretse aba bagore kandi n'abana be (cyane abo yabyaranye na Zari) bajyaga bafata amashusho bakayakwirakwiza bifuriza se isabukuru nziza, kuri iyi nshuro ntabyo bakoze.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-diamond-platnumz-yakorewe-numuryango-we-ni-ubwa-mbere-bimubayeho/

  • “Natunguwe no kubona Perezida w’u Rwanda aza… – #rwanda #RwOT

    Davido, avuga ko afitanye umubano na ba Perezida benshi  batandukanye. Uyu muhanzi  avuga ku bintu byaranze umwuga we, mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikunda gukora amakuru ku mideli n’ubuhanzi, ‘French Fashion Magazine’; Davido avuga ko umwuga we wamuhiriye akaba yaragiye atungurwa na byinshi, nko guhura na Baperezida batandukanye, ariko akagaruka ku rwibutso rwe ubwo yahurana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame muri 2014.

    Davido yagize ati: “Ni ibintu biba bidasanzwe kugera mu gihugu no kubona ikaze rya Perezida. Ndibuka ko nageze  mu Rwanda  ari ibintu byiza cyane, Perezida yaje kuntora ku kibuga cy’indege ubwe'.

    Akomeza avuga ko ari ibintu by’agaciro kuri we k’iteka. Ati: “Ibintu nk’ibi bituma numva meze neza kuri njye, kandi nkishimira ibyo niyemeje. Kumenya ko nshobora kubona perezida nkashobora kuvugana na we.  muri iki gihe, vuba aha nahuye na benshi mvugana nabo imbona nkubone. Niyo mpamvu nkomeza kwibwira no gutekereza ko nazinjira muri politiki, biba ari byiza nkazicara kuri iyo ntebe ibintu bigahinduka'.

    Davido icyo gihe yakiriwe n’abagize umuryango wa Perezida Paul Kagame

    Davido avuga ko guhura na Perezida w’u Rwanda byamutunguye cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110127/natunguwe-no-kubona-perezida-wu-rwanda-aza-kumfata-ku-kibuga-cyindege-davido-110127.html

  • Nyuma y’amezi 2 Platini yasubiye muri Nigeria, noneho aragenzwa niki ? #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, Platini usigaye yitwa P. yuriye rutemikirere imwerekeza muri Nigeria.

    Hari hashize amezi abiri uyu muhanzi n’ubundi agiye muri Nigeria aho yakubutseyo asinyanye amasezerano na sosiyete yitwa One Percent Managers izwiho kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abakinnyi ba filime.

    Platini unahatanira igihembo muri AFRIMA 2021, ubu noneho bimwe mu bigenza bifitanye isano na biriya bihembo bikomeye muri Africa aho agiye kuganira kugira ngo azaririmbe mu birori by’itangwa ryabyo bizaba mu kwezi k’Ugushyingo 2021.

    Platini ukomeje gusohora ibihangano bigakundwa na benshi, ubu aherutse gushyira hanze indirimbo yise Shumuleta izi mu zigezweho mu Rwanda akaba ateganya no kuzayimenyekanisha muri Nigeria aho yerekeje.

    Mu kumenyekanisha iki gihangano cye kimwe n’ibindi afite, biteganyijwe ko Platini azagirana ibiganiro na Television ndetse n’amaradiyo atandukanye muri Nigeria.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Nyuma-y-amezi-2-Platini-yasubiye-muri-Nigeria-noneho-aragenzwa-niki

  • Aho yaciye…:Kim Kardashian na Kanye West baba basubiye mu kibatsi cy’urukundo mu ibanga ? #rwanda #RwOT

    Urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwatangiye kuvugwamo umwuka mubi Mu ntangiriro za 2021 ndetse icyo gihe byavugwaga ko bashobora gutandukana.

    Ntibyatize kuko muri Gashyantare 2021 Kim Kardashian yasabye gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

    Kuva icyo gihe buri umwe muri ibi byamamare bikomeye ku Isi yiyemeje kunyura inzira ye undi iye icyakora bagahuriza ku nshingano zo kwita ku bana babo bane ari bo North w’imyaka 8, Saint ufite imyaka 5, Chicago imyaka 3, na Psalm w’imyaka 2.

    Muri Kanama ikinyamakuru Pagesix cyatangaje inkuru igaragaza ko aba bombi bongeye kunga ubumwe ndetse basubiranye bucece. Cyavuze ko hari amakuru cyakuye mu bantu ba hafi ba Kanye West avuga ko agenda abwira inshuti ze ko yongeye kunga ubumwe n’umugore we ariko benshi ntibabyizere.

    Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise 'Donda’.

    Ubu noneho aba bombi babonywe ahitwa Nobu Malibu aho basangiriye ibya nijoro bari kumwe n’uwitwa Tracy na Ray Romulus.

    Nyuma yo gusangira ibya nijoro Kim Kardashian na Kanye West bagiye mu modoka imwe. Kanye West niwe watwaye imodoka ndetse na Kardashian amwicaye iruhande abandi bari kumwe bari inyuma.

    Ikinyamakuru Us Weekly cyatangaje ko aba bombi batasubiranye ahubwo bafitanye imishinga ati 'Bafite ubucuti n’umubano wakazi nkuko basangiye.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Aho-yaciye-Kim-Kardashian-na-Kanye-West-baba-basubiye-mu-kibatsi-cy-urukundo-mu-ibanga

  • InyaRwanda Music Top 10: Knowless Butera, Pla… – #rwanda #RwOT

               

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    Ukwezi kwa Nzeri ni ukwezi gusize kwerekanye urwego ndetse n'aho umuziki nyarwanda ugeze, cyane ko ari ukwezi kwerekanye agaciro umuhanzi nyarwanda afite ko kuba yategura indirimbo n'amashusho mu gihe cyimwe, kandi bikanyura benshi barimo n'abo hanze, bitandukanye na mbere.

    Hari indirimbo zagiye zica uduhigo dutandukanye muri Afurika zirimo nka 'My Vow' ya Meddy ndetse na 'Queen of Sheba' ziri gukora ibitarigeze bikorwa, zigakomeza kuzamura umuziki ndetse n'ibendera ry'u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

    Indirimbo 'Uwo uzakunda', ni indirimbo Butera Knowless yakoreye Dubai, iri kuri Album 'Inzora' yakunzwe kuva igisohoka kuri uyu muzingo ndetse amashusho yayo aza ari amashusho yanyuze abatari bake. Ikurikiwe n'indirimbo 'Shumuleta' ya Platini yakoreye muri Nigeria ndetse n'ibiganza ya Fireman.

    Indirimbo 15 ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com, aho buri mukunzi w'umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane, ari nako byagenze mu majwi 85 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

    Aya majwi yarengaga cyane ariko bitewe n'uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe, andi majwi yabaye imfabusa.

    Urugero ni nk’aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

    Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu, ayandi majwi yose akaba imfabusa ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe, hagendewe ku bakunzi n'ubundi b'umuziki nyarwanda.

    Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, itsinda ry'abanyamakuru ba InyaRwanda.com n'abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

    Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda, zari zifite amajwi agera kuri 27 y'abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 58, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 85.

            KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UWO UZAKUNDA YA BUTERA KNOWLESS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110057/inyarwanda-music-top-10-knowless-butera-platini-na-fireman-mu-bahanzi-batangiye-ukwezi-kwu-110057.html

  • Mukuru wa Juno Kizigenza aje avuna| Ashyize hanze ibyo Juno Kizigenza yakoze iwabo| Nawe afite impano zitangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Tonalité akaba ari mukuru wa Juno Kizigenza, yavuze byinshi ku bijyanye na Juno Kizigenza.

    Mu gutangira ikiganiro, Tonalité yavuze ko avukana na Juno Kizigenza ndetse avuga ko byose babihuje uretse kuba yarisiramuje nyuma ya Juno. Tonalité yavuze ko kuva Juno Kizigenza yazamuka aza mu mujyi wa Kigali atamuheruka. Tonalité yaririmbyeho zimwe mu ndirimbo za Juno Kizigenza ndetse nawe avuga ko yafashe umwanzuro wo kuririmba nyuma yo kubonako Murumuna we byamuhiriye akaba amaze gutera imbere.

    Tonalité yakomeje avuga ko afite impano zitandukanye gusa zose zijyanye no gukoresha umunwa we. Yavuze ko azi kuvuga amahamba, kuvuga imivugo n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/mukuru-wa-juno-kizigenza-aje-avuna-ashyize-hanze-ibyo-juno-kizigenza-yakoze-iwabo-nawe-afite-impano-zitangaje/

  • Kalimba Julius wanga urunuka ‘Playback’ yashy… – #rwanda #RwOT

    Kalimba Julius ni umuramyi wanga urunuka umuziki wa ‘Playback’ (kuririmbira kuri CD/Flash) akaba umukunzi w’umuziki w’umwimerere ucurangiweho ako kanya ‘Live’. Amakuru avuga ko hari igitaramo uyu muhanzi yigeze gutumirwamo mu myaka yashize, akigezemo asanga abahanzi bose bari kuririmba ‘Playback’, ahita yitahira ataririmbye kubera uburyo umuziki wa ‘Playback’ umurya mu matwi.

    Kalimba, umunyabigwi mu muziki wa Gospel akomeje kugaragara mu isura nshya y’umuziki utuje mu gihe amenyerewe mu ndirimbo zibyinitse. Ubu afite indirimbo nshya yakoranye na Prosper Nkomezi ivuga ku ntsinzi yabonekeye i Gorogota. Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu buryo bugezweho bwa ‘Live Recording’. Amajwi yayo yakozwe na Boris Pro naho amashusho atunganywa na DH Entertainment. Iyi ndirimbo ‘Intsinzi’ ije ikurikira ‘Nyiringabo’ imaze iminsi micye iri hanze.

    Kalimba Julius hamwe na Prosper Nkomezi bakoranye indirimbo

    Kalimba Julius ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo ‘Ntabeshya’ yamwubakiye izina, yabwiye InyaRwanda.com iyi ndirimbo ye nshya ‘Intsinzi’ yakoranye na Prosper Nkomezi yibutsa abantu “Intsinzi twaboneye i Gorogota ku bw’amaraso ya Yesu Kristo wasize ubwiza n’icyubahiro yari afite mu Ijuru akaza gucungura abatuye Isi “. Yavuze ko na n’ubu amaraso ya Yesu agitsindishiriza abizera Yesu Kristo muri byinshi biruhije bahura nabyo mu Isi.

    Muri iyi ndirimbo ‘Intsinzi’, Kalimba Julius na Prosper Nkomezi baterura bagira bati “Waratsinze, wanesheje urupfu, intsinzi ni iyawe, i Gorogota watsinze wa mwanzi, intsizi ni iyawe. Ni wowe utegeka iyi si, Ijuru rirakubaha. N’ibyaremwe byose bipfukama imbere yawe”. Ni indirimbo ifite amashusho meza aryoheye ijisho dore ko aba baramyi n’abaririmbyi babo bose baba bambaye imyenda y’umweru, bigasemburwa n’uburyohe bw’amajwi y’aba baramyi n’ubutumwa baririmba.

    Kalimba ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

    Prosper Nkomezi nawe ari mu bahanzi ba Gospel bari gukora cyane muri iyi minsi

    REBA HANO INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA KALIMBA JULIUS FT PROSPER NKOMEZI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110031/kalimba-julius-wanga-urunuka-playback-yashyize-hanze-indirimbo-intsinzi-yakoranye-na-prosp-110031.html

  • Kidum yavuze ukuntu se yamubujije kujya ku rugamba nyuma y'urupfu rw'inshuti ze 17 zishwe zigiye gutereta #rwanda #RwOT

    Kidum wakoze indirimbo y'amateka yise “Yaramenje”yavuze ko ubwo intambara yarotaga mu Burundi mu wa 1995 yashatse kujya ku rugamba kuko atashakaga kwicwa nk'incuti ze za hafi 17 ziciwe ahitwa Kibira zigiye kureba inkumi i Bubanza, zikekwa ko zaba zigiye mu mitwe yarwanaga icyo gihe.

    Mbere yuko Kidum ahunga igihugu akerekeza muri kenya, ngo ibintu ntibyari bimworoheye mu Burundi kuko hari intambara y'amoko nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye mu mwaka wa 1995.

    Muri icyo gihe,abakiri bato basabwaga kujya kurwana cyangwa bagapfa barimo guhunga.

    Uyu muririmbyi akaba yabivugiye muri kimwe mu biganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru muri Kenya.

    Kidum yavuze ko se yamubujije kujya ku rugamba, ahubwo amusabakujya gucuranga umuziki nubwo ngo nawe atizeraga umuziki yakoraga.

    Yagize atiʺIntambara yari yamaze gutangira, ubwicanyi buri ahantu hose,…, abanyeshuri bicana kubera iby'ubwoko.Bagenzi banjye bari bafite ingufu bahise bajya ku ruhande rw'abarwanya Leta, abandi bajya ku ruhande rwa Leta y'icyo gihe. Icyari gikenewe kwari ukwiga kurasa, noneho ukifatanya n'abarwana, cyangwa ugapfa urimo guhunga abandi.

    Umwana w'imyaka 21, wumva icyo nari gukora ari igiki? S'ukwifatanya n'abarimo barwana ? Ariko data yambwiye ati “oya, genda ukore akazi k'umuziki kamwe wakundaga gukora ukiri muto, nawe yari mu batarabyumvaga icyo gihe.Ati “Sinkubona urimo ufata imbunda, genda ukore umuziki. Ntiyashakaga ko ninjira muri ibyo bintu.ʺ

    Muri icyo kiganiro uwo muririmbyi yanavuze ko muri iyo ntambara, hari abana biganaga mu Kayanza bishwe kubera gukekwa kobagiye mu mirwi yarwanaga,nyamara bagiye i Bubanza gusura ikigo cy'ishuri gishya ngo bishakira inkumi zo gutereta.

    Abo banyeshuri ngo biciwe I Kibira kuko ariho hari inzira ya hafi I Bubanza cyane ko bagendaga n'amaguru.

    Kidum aba muri Kenya aho asanzwe akora umuziki kuva icyo gihe yahunga.Ubu n'umwe mu banyabigwi mu muziki muri Kenya no muri Afurika y'Iburasirazuba muri rusange.

    Source:Indundi.com

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/kidum-yavuze-ukuntu-se-yamubujije-kujya-ku-rugamba-nyuma-y-urupfu-rw-inshuti-ze

  • Ukuri ku mashusho ya Phil Peter na Marina bari kumwe mu gitanda yagiye hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ya Dj Phil Peter ari kumwe n'umuhanzikazi Marina mu gitanda. Ni amashusho yahuruje benshi ndetse benshi bibaza ibyo aba bombi baba barimo.

    Kuri ubu amakuru dufite ni uko aya mashusho yafatiwe mu mashusho y'indirimbo nshya ya Dj Philpeter na Marina bise Bimpame akaba ari indirimbo iri buze kujya hanze kuri uyu munsi ku isaha ya Saa sita z'amanywa.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-ku-mashusho-ya-phil-peter-na-marina-bari-kumwe-mu-gitanda-yagiye-hanze/