Tag: Music

  • Aime Uwimana yongereye uburyohe mu ndirimbo y… – #rwanda #RwOT

    Niba uri umuramyi uyobora abandi mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana (Worship leader) – waba uyobora umutwe w’abaramyi (Worship team) cyangwa iteraniro – ukaba utarakoresha indirimbo ‘Iminsi yose’ ya Aime Uwimana, birashoboka ko waba uri umuramyi wa vuba (mushya) cyangwa ukaba utajya umenya indirimbo zigezweho kuko iyi ndirimbo ‘Iminsi yose’ yarakunzwe bikomeye kuva muri za 2005 kuzamura. Yahembuye benshi mu gihugu no hanze yacyo, ikoreshwa cyane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza ndetse no mu nsengero zitandukanye. Yafashije/ifasha benshi kwegera intebe y’Imana.

    Aime Uwimana yashyize hanze indirimbo ye ivuguruye ‘Iminsi yose’

    Amashusho avuguruye y’iyi ndirimbo ya Aime Uwimana yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, akaba ari amashusho yafatiwe mu gitaramo cy’amateka Hillsong London yakoreye muri Kigali Arena tariki 06/12/2019. Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze z’ibihe byose zirimo na ‘Muririmbire Uwiteka’ yabaye nk’idarapo ry’umuziki we kubera ubuhanuzi bukomeye ku Rwanda yayinyujijemo, ndetse bwarasohoye. Ibi byatumye hari abavuga ko iyi ndirimbo atari iye ahubwo ari iy’igihugu.

    INKURU WASOMA: Si iyawe ni iy’igihugu! Muririmbire Uwiteka ya Aime Uwimana y’ubuhanuzi bwabaye impamo yazamuye amarangamutima ya benshi – VIDEO

    Kuri ubu rero Aime Uwimana yamaze gushyira hanze amashusho y’indi ndirimbo yaririmbye muri iki gitaramo, akaba ari indirimbo yitwa ‘Iminsi yose’ iri mu ndirimbo ze zakunzwe bihebuje ndetse n’ubu. Ni amashusho yatunganyijwe na Producer Fleury Legend, mu gihe ‘Audio mix’ yakozwe na Wave lab Studio. Ubwo yashyiraga hanze aya mashusho, Aime Uwimana yagize ati “Mu bihe bikomeye twiga amasomo akomeye, nanjye nize kunamurira amaso ku Uhoraho nuko iyi ndirimbo iravuka”.

    Aime Uwimana yageneye impano y’indirimbo abakunzi ba Gospel

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Aime Uwimana yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Iminsi yose’ yayisoye mu myaka yashize ahagana mu 2004, ati “Bwa mbere isohoka hari nko muri 2004 cyangwa 2005”. Iyi ndirimbo yamaze kuyifatira amashusho ari ku rwego rugezweho na cyane ko ubwo yayishyiraga hanze bwa mbere ikoranabuhanga ry’amashusho ritari ryagateye imbere cyane mu Rwanda nk’uko bimeze muri iyi minsi. Ndetse si mu Rwanda gusa, ni ku Isi hose, ikoranabuhanga rigenda ryiyongera umunsi ku wundi.

    Ni indirimbo usanga yongerewe uburyohe, akaba ari ibintu bigaragarira mu mashusho yayo kuko akoze mu buryo bwa ‘Live Recording’ ari nabwo bugezweho muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukongeraho n’abaririmbyi b’abahanga bamufasha kuyirimba mu buryo buryoheye ijisho ry’umuntu uyireba. Bamwe mu bamaze gusogogera kuri aya mashusho, babwiye Aime Uwimana ko bishimiye cyane na verisiyo nshya abahaye y’iyi ndirimbo.

    Umuramyi ababa n’umunyamakuru Dominic Ashimwe yogis ati: “iminsi yose” oooh my song is finally out! Who else likes this version like me?”. Umuhanzi mu muziki wa Gospel ababa nlumwarimu muri Kaminuza, Assiel Mugabe yogis ati “Awesome! Imana iguhe umugisha Bishop Aimee. Nice input in new version “Iminsi yose”. 

    Teddy Ndayambaje yagize ati “Nice one Brother Aimé. Amaso tuzakomeza kuyerekeza kuri Yesu iminsi yose, niwe wenyine wakira abamusanga bose. God bless you and bless the world too”. Mugwaneza Magnifique yanditse ati “Iyi ndirimbo twarayikoresheje cyane muri Louange et adoration. Yafashije abantu benshi cyane. God bless you so much Muyumbe wacu”.

    Umuhanzi Mugabo John (C John) yabwiye Aime Uwimana ati “Nta wundi twabona pe! Bless you bwana Bishop Mungu akujazie”. Uzayisenga Jeremie yagize ati “Amen! Isi yose nta munyarukundo wagereranywa nawe, hejuru cyane kabisa Imana iguhe umugisha”. Vedaste N. Christian yagize ati “God bless you Aime. Ntabwo uzasaza kweli, Yesu ni umujeune cyane muri wowe!”

    Justin Rukundo ati “Nkunda ukuntu uba wishimye cyane, ubohokeye Umurimo uri gukora. Doctor, nakubwiye ko ngukunda, kandi birenze uko ubitekereza. Njyewe ntabwo nshidikinya ku buhanga bwawe kuko ni ko uremye. Niyo Identity yawe. Uvuze Aime, yumva umugabo wuzuye Umwuka Wera, kandi w’umuhanga. Imana iguhe umugisha mubyo ukora byose. #iminsiyose”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘IMINSI YOSE’ YA AIME UWIMANA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110016/aime-uwimana-yongereye-uburyohe-mu-ndirimbo-ye-iminsi-yose-benshi-bagaragaza-uburyo-ibubak-110016.html

  • Vanessa Mdee n’umukunzi we Rotimi bibarutse i… – #rwanda #RwOT

    Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari uzwi cyane mu ndirimbo ze zagiye zibica bigacika nka Never Ever, Cash Madame, Juu hamwe na Me and You yakoranye n’umuhanzi Ommy Dimpoz. Uyu muhanzikazi umaze igihe atagaragara mu muziki kurubu yamaze kuba umubyeyi aho yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu ma masaha macye ashize.

    Umuhanzikazi Vanessa Mdee yabyaranye imfura ye y’umuhungu n’umukunzi we Olurotimi Akinosho uzwi nka Rotimi mu ruhando rwa muzika no mugukina filime. Uyu musore ugezweho muri Hollywood yamenyekanye muri filime Power yatumye amenyekana hirya no hino, yatangiye gukundana na Vanessa Mdee mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 ndetse anamwambika impeta y’urukundo mu mpera z’uwo mwaka.

    Aba bombi babinyujije ku nkuta nkoranyambaga zabo batangaje ko bamaze kwibaruka imfura yabo y’umuhungu ndetse banatangaza izina bamwise ariryo Seven Adeoluwa Akinosho. Bibarutse uyu mwana nyuma y’ukwezi kumwe gusa batangaje ko bitegura kubyara aho babicishije mu mafoto basohoye bateguza abakunzi babo ko benda kwagura umuryango wabo.

    Src:www.PeopleMagazine.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109987/vanessa-mdee-numukunzi-we-rotimi-bibarutse-imfura-yumuhungu-109987.html

  • Umuhanzikazi ukomeye mu Rwanda yagizwe Gitifu w’Akagari #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzikazi ukunze kugaragara mu bikorwa bya Politiki nko mu kwamamaza abakandida ba FPR-Inkotanyi, amaze amezi atatu ari muri izi nshingano zo kuyobora Akagari ka Akabeza muri uriya Murenge wa Gitega.

    Mutimawurugo Claire yari aherutse guhuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo nyakwigendera Jay Polly, Mani Martin, Elisha The Gift, Jabastar bakora indirimbo bise Turwanye Coronavirus ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya iki cyorezo.

    Iyi ndirimbo yasohotse muri Werurwe ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari kikimara kugera mu Rwanda, yari igamije kwigisha abaturarwanda uburyo bakwirinda kucyandura.

    Mutimawurugo asanzwe anafite indirimbo zivuga imyato ibimaze kugerwaho mu Rwanda by’umwihariko iyo yise abagore turashoboye yanamenyekanye yane ndetse n’iyo yise Amaraso y’Inkotanyi.

    Uyu muhanzikazi ajya anategura amarushanwa azenguraka mu bigo by’amashuri agamije kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    Mutimawurugo wamaze kuba umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, avuga ko izi nshingano zitazatuma ahagarika ibikorwa bye bya muzika.

    Yagize ati 'Nko muri weekend ushobora kujya mu byawe byo ku ruhande, n’ibiraka bisanzwe ndabikora nk’ubu mfite icya Polisi nzajyamo ejobundi. Ubwo rero urumva byose ni ukubikora kandi ukubaka Igihugu.'

    Avuga ko kuba nk’umuhanzi abonye umwanya nk’uriya mu buyobozi ari ikimenyetso kigaragaza ko abahanzi bafite agaciro gakomeye kandi ko bashoboye. Ati 'Turashima Leta ikomeje gutekereza ku bahanzi.'

    Uyu muhanzikazi akaba n’umuyobozi avuga ko abaturage ayoboye bakorana neza ndetse ko ubu bakataje mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya COVID-19 kandi ko mu Kagari ayoboye bari mu bari kwitwara neza mu Mujyi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Umuhanzikazi-ukomeye-mu-Rwanda-yagizwe-Gitifu-w-Akagari

  • AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU #rwanda #RwOT

     

    By Uwineza Vanessa

    Nasibu Abdul Juma Issack umunyamuziki w’icyamamare hano muri Africa ndetse no ku isi hose wamenyekanye nka Diamond Platnumz wakunze kuvugwa murukundo n’abakobwa benshi batandukanye biganjemo abo muri aka karere u Rwanda narwo ruhereyemo biravugwa ko yaba yaramaze gutanga inkwano ndetse imihango yo gukora ubukwe bwe n’umunyarwandakazi imyiteguro igeze kure.

    Diamond agiye gukora ubukwe

    nkuko tubikesha ikinyamakuru Inyarwanda.com nuko nyuma yamezi asaga atandatu uyu muhanzi atandukanye nuwari umukunzi we tanasha Donna ndetse akaba yaratandukanye nawe nyuma yuko babyaranye umwana umwe biravuga ko uyu mugabo arimbanyije imyiteguro yo gushaka undi mugore ndetse yewe akaba azaba ari umunyarwandakazi nubwo amazina ye nyakuri atari yatangazwa.

    inyarwanda ikomeza ivuga ko ubwo mukwezi gushize kwa karindwi Diamond yari mugitaramo yakoreye dodoma muri tanzania  nubundi yaganirije abari aho ndetse abatangariza ko umukunzi ahari ndetse yewe ko nimyiteguro ayigeze kure vuba agombva kubatumira nanone dore ko ubukwe bwo si ubwambere yaba abukoze.

    Subwambere yaba akoze ubukwe

    ibindi binyamakuru kandi byo muri aka karere dutuyemo byanditse bivuga ko ubu bukwe butari mu magambo gusa ndetse ko uyu mugabo yaba agiye kurushinga n’umunyarwandakazi ndetse yewe unaturuka mu muryango ukomeye nko tubikesha inyarwanda.com

    ibinyamakuru bikomeza bishimangira kandi ko ushinzwe gutegura ibiori muri WASAFI kazimoto Hellen ndetse nuwahoze ahagarariye polisi ya dar es salaam paul Makondo aribo bari gutegura ubu bukwe.

    ibi kandi bishimangirwa namagambo Diamond ubwe yitangarije ubwo yavugaga ko azizihiza isabukuru y’imyaka 31 n’umwe afite umugore  ibi bibaye ari ukuri byaba bisobanuye ko atazarenza ukwezi kwa cyenda adakoze ubukwe kuko isabukuru ye izaba tariki ya 02 z’ukwezi kwa cumi (ukwakira).

    Mbabazi Shadia  ariwe shaddyboo niwe byakunze kuvugwa ko yaba ariwe mukunzi mushya wa Diamond platnumz ibi bikaba byarashingirwaga kumubano wakunze kugaragara hagati yabo bombi haba mugihe uyu muhanzi yazaga mu Rwanda ndeste no mungendo shaddyboo yagiye agirirra mugihugu cya Tanzania.

    shaddyboo yakunze kugaragaza umubano hagati ye na diamond

    POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

      40 total views,  40 views today

    The post AMAKURU NYAYO!DIAMOND AIYE KURUSHINGA N’UMUNYARWANDAKAZI ESE NIBYO?? INKURU appeared first on Rwanda Paparazzi.

  • Passy wahoze muri TNP na Puff G basohoye amashusho y’indirimbo bafashijwemo na Kamichi #rwanda #RwOT




    Passy Kizito wahoze mu itsinda rya TNP na Rukundo Patrick wamenyekanye mu muziki nka Puff G bahuje imbaraga bakora indirimbo ikubiyemo isezerano umusore ashobora guha umukobwa amwereka ko atazamuba kure.

  • “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari” Bull Dogg wakiriye agakiza #rwanda #RwOT

    By Jean Felix BIZIMUNGU

    Shukulani ya Bull Dog
    Ndayishimiye marik Bertrand wamenyekanye mumuziki mu njyana ya hip hop nka bull Dogg abenshi bita iyumujinya,iyi njyana yagiye ikemangwa n’abatari bake bashinja abayikora imyitwarire idahwitse.
    Bull Dogg nawe ubwe mundirimbo ze yagiye agaruka kubamushinjije ingeso mbi aho yumvikana asa Inugusha kubamushinjaga ubusambanyi,ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge,Gusa we muburyo bwa gihanzi akumvikana asa nubihakana.
    Uyumunsi yumvikanye kugitangazamakuru cya hano mu Rwanda yihamiriza ko yakiriye agakiza akaba Kandi yanasobanuye Iby’indirimbo 3 zihimbaza Imana naho byahereye ko atari ibije ubu.
    Ati ”Guhera na cyera nahoze numva ngomba kuzakorera Imana, igihe cyawe rero iyo kigeze ibintu birikora pe.”
    Nubwo ariko yahinduye ubuzima akaba agiye gushyira imbaraga mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ngo azajya ananyuzamo akore indirimbo zisanzwe.
    Abajijwe niba hari ikintu cyaba cyaramubayeho cyatumye yiyemeza guhindura imibereho, Bull Dogg yagize ati” Urebye ubuzima mu muziki usanzwe tubamo, by’umwihariko muri Hip Hop, noneho njyewe nagiye mvugwaho ibintu bitari byiza kandi arinjye biturutseho, icya mbere ni ukwirinda ibyo bintu kugira ngo ntangire inzira nziza.”
    “Nashoboraga kuba narapfuye kubera icupa nakubiswe mu kabari, nshobora kuba narapfuye kubera impanuka turi mu muhanda kubera ubusazi twasinze, byarashobokaga ko nari kwandura ibirwara kubera kujya mu bagore, nashoboraga kujya mu biyobyabwenge bikampitana. Kuba bitarabaye ntabwo ari ku bwanjye ahubwo ni uko hari umugambi Imana yari imfiteho.”
    Bull Dogg avuga ko igihe yakoreye ibyo bibi byose byabaye ariko kugeza ubu yahindutse yabaye umuntu mushya.
    Ati”Narabihagaritse nabivuyemo cyera cyane. Bitewe n’imyaka umuntu aba agezemo, hari igihe usubiza amaso inyuma ugasanga hari ibyo wakoze ngo wemeze abantu ariko wareba neza ugasanga ntacyo wakoze rwose. Rero umuntu agomba guhindura.”
  • Diamond Platnumz yahishuye ko abakobwa bakundanye ari bo batumaga abaca inyuma #RwOT











    Umuhanzi Diamond Platnumz ukunzwe cyane muri Afurika, yahamije ko kugira ngo umugabo ace inyuma umukunzi we ahanini biterwa n’imyitwarire ye ngo kuko nta mugabo ujya mu rukundo ashaka guheheta.

    Uyu mugabo w’abana 4 ku bagore batatu bose batandukanye, bose bagiye bamushinja ko ari umuhehesi abaca inyuma.
    Mubyara w’uyu muhanzi, Juma Lokole yashyize hanze post ivuga ko kugira ngo umugabo ace inyuma umugore we biba byatewe n’imyatwarire y’uwo mugore.
    Yagize ati“abagabo ntabwo bajya mu rukundo bizeye ko bazaca inyuma abo bakunda. Imyitwarire y’abagore ni yo ituma umugabo aguma ari umwizerwa.”
    Diamond na we akaba yaje agahita avuga kuri iyi post mu magambo make ati“Uko ni ukuri.”
    Abantu bakaba bahise basubiza uyu muhanzi ko ari ugushaka uburyo yikuraho ibyaha yagiye ashinjwa n’abo bahoze bakundana bakaza gutandukana, bakaba baramushinja ubuhehesi.
    Diamond Platnumz amaze gutandukana n’abagore 3 bose babyaranye kandi bakamushinja ubuhehesi, yatandukanye na Zari babyaranye abana babiri, atandukana na Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe, ni mu gihe aherutse gutandukana na Tanasha Donna na we babyaranye umwana w’umuhungu.
    Mobetto na Diamond bakanyujijeho mu rukundo

    Yabyaranye abana 2 na Zari baza gutandukana

    Tanasha na we nyuma yo gutandukana na Diamond yavuze ko yicuza kuba atarafatiye isomo kubamubanjirije
  • Umuhanzi Tekno wavuzweho gufata abakobwa ku ngufu,yasabye Imana guhana abantu bakora yo mahano #RwoT


    Hamaze iminsi mu bice bitandukanye by’igihugu cya Nigeria haba ibikorwa byo gufata ku
     ngufu abakobwa bakiri bato ndetse n’abakuze none kuri ubu bimwe mu byamamare byo 
    muri iki gihugu byatangiye kugira icyo bivuga kuri ibi bintu bidashimwa na rubanda.

    Umwe mu byamamare byeruye bikavuga ku gikorwa cyo gufata ku ngufu ni umuhanzi ukomeye
     cyane witwa Tekno Miles, uyu byamurenze maze atabaza Imana yo mu ijuru mu magambo 
    “Imana ijye ihana buri muntu wese ufata umukobwa ku ngufu” aya ni amagambo umuhanzi 
    Tekno Miles yifashishije asaba Imana kuba yatabara abanya Nigeria n’abanyanigeriyakazi 
    bakomeje gufatwa ku ngufu n’abasore n’abagabo bo muri iki gihugu.
    Umuhanzi Tekno Miles nawe yagiye avugwaho ibikorwa byo gufata ku ngufu abakobwa 
    bagiye bahurira mu kazi ke, gusa nta na rimwe yigeze ahamwa n’iki cyaha gikomeye
     byagiye bifatwa nk’ibihuha akomeza kwitwa umwere, ubu amagambo yafashe ibikorwaremezo
     bya murandasi.
    source : umuryango.com
  • Amagambo Beyonce, yavuze kurupfu rwa George Floyd wishwe na Polisi, yateye benshi ikiniga, yasabye amasengesho kuri Amerika

    Amazina akomeye ya muzika arimo kuvuga agahinda nyuma y’urupfu rwa George Floyd.

    Mu gihe umujinya n’imyigaragambyo byakwirakwiriye muri Amerika, Beyoncé, Rihanna, na Drake bakoresha ubwamamare bwabo kugira ngo basabe ubutabera mu izina rya George Floyd, umwirabura w’imyaka 46 utagira intwaro wishwe n’umupolisi wera muri Minneapolis.

    Beyoncé yasangiye ubutumwa bw’amarangamutima abamukurikirana barenga miliyoni 147. Uyu muhanzikazi yagize ati: “Twese twiboneye ubwicanyi bwe ku manywa y’ihangu”, avuga ku mashusho y’uwahoze ari ofisiye Derek Chauvin, wakandagiye ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe cy’iminota icyenda ubwo yatakambaga ati: “sinshobora guhumeka!”

    Beyonce yakomeje agira Ati: “Twaravunitse turabyanze. Ntidushobora guhagarika ubu bubabare ”. Ati: “Ntabwo mvugana nabo duhuje uruhu gusa. Niba uri umuzungu, Umwirabura, cyangwa undi wese, nzi neza ko wumva udafite ibyiringiro by’ivanguramoko ribera muri Amerika muri iki gihe. Ntibizongere kwica abantu bidafite ishingiro. Ntabwo dushobora gukomeza kureba abirabura nkaho atari abantu. Ntidushobora gukomeza kurebera. ”

    Yakomeje agira ati: “George ari mu muryango wacu nk’abantu. Ni umuryango kuko yari umunyamerika mugenzi wacu. Habayeho inshuro nyinshi cyane twabonye ubwo bwicanyi bukabije kandi nta ngaruka. Yego, hari umuntu washinjwaga ariko ubutabera ntibugerwaho. ” Beyoncé yasangiye ubutumwa bw’amarangamutima abamukurikirana barenga miliyoni 147.

    Yasabye abakunzi be gushyira umukono ku cyifuzo cya Change.org kandi “bakomeje gusengera amahoro, impuhwe, no gukiza igihugu .” Iki cyifuzo gifite imikono irenga miliyoni 7, kikaba aricyo cyiyongera cyane muri Amerika mumateka ya Change.org.

     
    http://dlvr.it/RXwqY5