Tag: Music

  • Tyla,Rema na Wizkid bakoze inyabutatu y’amate… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tyla Laura Seethal wamenyekanye cyane ku izina rya Tyla, akomeje guca uduhigo tunyuranye hirya no hino ku Isi, abikesha indirimbo yashyize ahagaragara mu mwaka ushize yise 'Water.'

    Nk'uko yagiye abyivugira mu biganiro yakoze nyuma y'ibirori bya Trace Awards byabereye mu Rwanda, Tyla w'imyaka 21 y'amavuko, yavuze ko iyi ndirimbo yarushijeho gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko ayirirmbiye i Kigali akayibyina yisuka amazi mu mugongo.

    Na nyuma y'uko uyu muhanzikazi asubiranyemo iyi ndirimbo na Travis Scott, yakomeje gukundwa cyane ku Isi yose. Kuri ubu, 'Water' isubiyemo yamaze kugera ku mwanya wa 7 ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

    Iyi ndirimbo iri ku mwanya wa 7, yiyongereye ku yindi yitwa 'Calm Down' ya Rema nayo yakunzwe n'abatari bake iri ku mwanya wa 3 ndetse na 'Essence' ya Wizkid ziri mu myanya 10 ya mbere.

    Uyu muhanzikazi yanditse amateka nk'umuhanzi w'igitsina gore wa mbere ukomoka muri Afurika uri mu bayoboye  uru rutonde.

    Indirimbo 'Water' ya Tyla iri mu marushanwa yo kwegukana igihembo cya Best African Performance muri Grammy Awards 2024, kuko iri mu ndirimbo zikomeje gucuruza neza ku isoko ry'umuziki.

    Uretse iyi ndirimbo yakwirakwije cyane ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo TikTok, uyu muhanzikazi ukiri muto afite izindi ndirimbo zirimo 'Truth or Dare' na 'Butterflies' ndetse aritegura no gushyira hanze album ye ya mbere muri uyu mwaka, tariki 01 Werurwe.


    Indirimbo ‘Water’ ya Tayla ikomeje guca uduhigo



    Uyu mukobwa w’imyaka 21 akomeje guca uduhigo ku rwego mpuzamahanga


    “>Reba hano indirimbo ‘Water’ yasubiranyemo na Travis Scott

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138407/tylarema-na-wizkid-bakoze-inyabutatu-yamateka-mu-muziki-wa-afurika-138407.html

  • Tyla, Asake, Davido na Tems mu basusurukije B… – #rwanda #RwOT

    Bimaze kumenyerwa ko buri mwaka, uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama atangaza indirimbo zamunyuze zikamukora ku mutima. N'uyu mwaka rero yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo 27 yakunze cyane mu 2023.

    Mu ndirimbo Barack Obama yashyize ahagaragara, harimo indirimbo z'abahanzi bakomoka mu gihugu cya Nigeria zakunzwe zikamenyekana cyane, zirimo Unavailable y'umuhanzi Davido yafatanije na Musa Keys,;

    Sittin' On Top Of The World ya Burna Boy yahuriyemo na 21 Savage, Amapiano ya Asake na Olamide, iya Tems yise 'Me & U,' ndetse n'iy'umuhanzikazi Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo yaciye ibintu kuva yajya ahagaragara yise 'Water.'

    Abandi bahanzi bakoze indirimbo zikanyura iki cyamamare, harimo Beyonce na Kendrick Lamar bahuje amaboko bagakora indirimbo yitwa 'America Has A Problem,' Megan Thee Stalion wakoze iyitwa 'Cobra,' Blondshell wahimye iyitwa 'Joiner,' n'abandi benshi.

    Kuri urwo rutonde hagaragayeho umuziki wo hirya no hino ku isi harimo Latino, pop, Afrobeats, Hip-hop, Grime, Reggaeton, Reggae, Dancehall, R&B, na Soul.

    Asangiza uru rutonde abamukurikira ku rubuga rwa X, Obama yanditse ati: “Dore zimwe mu ndirimbo nakunze cyane muri uyu mwaka. Wamenyesha niba hari abahanzi cyangwa indirimbo zindi ngomba kureba.'

    Barack Obama yatangaje indirimbo yakunze cyane mu 2023

    Urutonde rw’indirimbo zanyuze Back Obama muri uyu mwaka  

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/138125/tyla-asake-davido-na-tems-mu-basusurukije-barack-obama-mu-2023-138125.html

  • Urutonde rw’ibyamamare 10 byapfuye byinjije a… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes gishyira ahagaragara imitungo y’ibyamamare bikomeye ku Isi, cyamaze gusohora urutonde rw’ibyamamre bitakibarizwa mu Isi y’abazima gusa byinjije agatubutse muri uyu mwaka wa 2023.

    Forbes Magazine yagize iti: 'Urupfu ntirwashyize iherezo ku bikorwa byabo by'ubucuruzi kuko byabinjirije kurusha n’abakiriho bakoze cyane mu 2023'. Ivuga ko Michael Jackson wanyuze benshi atari ubwa mbere ageze kuri uyu mwanya wa mbere kuko bimaze kuba inshuro esheshatu (8).  Uyu mugabo ari ku mwanya wa mbere na miliyoni 15 z'amadorali y'amerika.

    Dore urutonde rw’ibyamamare 10 bitakiriho birimo Bob Marley, Elvis Presley, Whitney Houston n’abandi binjije agatubutse mu 2023:

    1. Michael Jackson

    Umwami w’injyana ya Pop, umaze imyaka 14 yitabye Imana niwe uri ku mwanya wa mbere na Miliyoni 115 z’Amadolari, aho uyu mugabo yinjije nubwo atakiriho yavuye muri kompanyi ye icuruza umuziki 'EMI Music', ayavuye muri 'Mijac Music Catalogue', ayavuye mu inzu itunganya muzika 'Sony Record' bagiranye amasezerano ndetse n'imishinga afite ya Televiziyo 'Michael Jackson Halloween'.

    2.Elvis Presley

    Umunyamuziki wabayeho n'umukinnyi wa filime Elvis Presley ufatwa nk’umwami w’injyana ya Rock n Roll. Yitabye Imana kuya 16 Kanama, 1997, azize indwara y'umutima. Afite imyaka 42 y'amavuko. Yinjije Miliyoni 100 z’amadolari.  Buri mwaka yinjiza agera kuri Miliyoni imwe (1) ava muri album yakoze. Gusa ngo uyu mwaka wari umwihariko kuko yinjije amafaranga menshi binyuze muri filime ‘Elvis’ ivuga ku buzima bwe yakinnywe n’icyamamare Austin Butler.

    3. Ray Manzarek

    Raymond Daniel Manzarek umucuranzi wa ‘Keyboard’ akaba yaranahoze mu itsinda rya ‘The Doors’ ryamamaye mu njyana ya Rock, niwe uri ku mwanya wa Gatatu . Uyu mugabo w’umunyamerika witabye Imana mu 2013 ari mu Budage azize uburwayi, kugeza ubu yinjije Miliyoni 45 z’Amadolari.

    4. Dr. Seuss

    Yamenyekanye nk' umwanditsi w'ibitabo. Yapfuye kuya 24 Kanama, 1991. Afite imyaka 87 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Uyu mugabo wari umwanditsi mwiza w'ibitabo, yagurishije igitabo cye agera kuri Miliyoni 4.8 z'amadorali mu myaka ushize. Afite Miliyoni 40 z'amadorali y'Amerika yinjirije mu bitabo yanditse byagiye binakinwaho filime.

    5. Charles M. Schulz

    Umushushanyi kabuhariwe wa karituni 'cartoonist'. Yapfuye kuya 12 Gashyantare, 2000. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Afite imyaka 77 y'amavuko. Yinjije agera kuri Miliyoni 32 z'amadorali.

    6. Prince

    Yari umucuranzi mwiza akaba n'umukinnyi wa filime. Yitabye Imana kuya 21 Mata, 2016. Yapfuye afite imyaka 57 y'amavuko. Nawe yazize gufata imiti irengeje urugero. Muri uyu mwaka yagurishije kimwe cya kane cya Miliyoni avuye muri album ye. Ubu yinjije Miliyoni 30 z'amadorali y'Amerika yose ayakuye mu icuruzwa ry’album yasize akoze.

    7. Whitney Houston

    Umuhanzikazi w’icyamamare uzwiho kuba yari afite ijwi ryiza akaba yari umwe mu bagore bazamuye injyana ya R&B ku Isi. Yitabye Imana mu 2012 afite imyaka 49 y’amavuko azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi bikamurenga (Overdose). Uyu mwaka wa 2023 ibikorwa by’ubucuruzi bye byamwinjirije Miliyoni 30 z’Amadolari anagana nayo Prince yinjije.

    8. John Lennon

    Yari umucuranzi mwiza wa 'piano' akaba n'umunyamuziki ukomeye. Yapfuye ku ya  08 Ukuboza, 1980 afite imyaka 40 y'amavuko. Ubu arabarirwa Miliyoni 22 z'amadorali. Binyuze mu mirimo yakoraga ndetse na albumu ze, buri mwaka yinjiza nibura Miliyoni ebyiri z'Amadorali.

    9. Bob Marley

    Umunyamuziki kabuhariwe ufatwa nk’umwami w’injyana ya Reggae, yitabye Imana kuya 11 Gicurasi, 1981, afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize indwara ya kanseri 'cancer'. Ubu arabarirwa Miliyoni 16 z'amadorali ya Amerika. Ibikorwa bimwinjiriza amafaranga birimo n'ibikoresho byifashishwa mu kumva umuziki 'headphones' ndetse n'ibindi bikoresho byifashishwa mu kunywa itabi.

    10. Marilyn Monroe

     Yari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime. Yapfuye ku ya 05 Nzeri, 1962. Afite imyaka 36 y'amavuko. Yazize gufata imiti irengeje urugero. Ubu arabarirwa Miliyoni 10 z'Amadorali ya Amerika. Yaje kuri uru rutonde rw'ibyamamare byinjije agatubutse muri uyu mwaka binyuze ku masezerano yavuguruwe na kompanyi 'Montblanc pens'.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/136544/urutonde-rwibyamamare-10-byapfuye-byinjije-agatubutse-mu-2023-136544.html

  • “When She Is Around” ya Bruce Melodie na Shag… – #rwanda #RwOT

    “When She Is Around” ni indirimbo yagiye hanze tariki ya 27 Ukwakira 2023, nyuma y’uko yari itegerejwe n’imbaga aho bose bari bategereje kumva indirimbo yahuriyemo n’ibyamamare bibiri bikomeye mpuzamahanga nka Melodie na Shaggy.

    “Funga Macho” ya Bruce Melodie isubiyemo (Remix), ikaba icuranze mu njyana itamenyerewe cyane hano mu Rwanda ya ‘Dancehall’. Shaggy avuga ko yakunze cyane iyi ndirimbo, bihuje n’ijwi rya Melodie, bihumira ku mirari ahita ashaka uyu muhanzi ngo bayisubiranemo.

    Nyuma y’uko iyi ndirimbo isohotse ndetse ikishimirwa cyane byaje no kugera aho ibitangazamakuru mpuzamahanga bikomeye ku isi birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabyo bisanga iyi ndirimbo irenze, bahita bayandikaho bagaragaza ko yabakosoye.

    Kimwe muri ibyo bitangazamakuru ni kimwe gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘Rap Tv’. Ni igitangazamakuru gikomeye gikorana n’ibyamamare byo muri Amerika birimo ba Jay-z, Rihanna, Drake, Tory Lanez n’abandi mpuzamahanga.

    Kugira ngo wumve urwego rw’iki gitangazamakuru, gikurikirwa n’abarenga Miliyoni 17 ku rukuta rwa Instagram. Cyanditse ngo “Shaggy ndetse n’umuhanzi rukumbi wa mbere mu Rwanda Bruce Melodie, bashyize hanze indirimbo ‘When She’s Around (Funga Macho)”, (barenzaho akamenyetso k’umuriro”. 

    Ibitekerezo byinshi biri gutangwa kuri iyi post, uri gusangamo iby’abatura Rwanda, ndetse n’abandi bo muri Afurika ariko bazi neza imikorere n’umurava bya Bruce Melodie. Bose bari gushyiraho utumenyetso tw’umuriro, n’imitima myinshi.

    Bruce Melodie aherutse kuvuga ko arangamiye gukora umuziki ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu we n’ikipe ye ya 1:55AM bari kubarizwa muri Uganda mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano byabo bya Muzika. Mu masaha yashize bumvikanye bari kuri City Radio ikorera muri Uganda.

    Reba ‘When She’s Around’ ya Bruce Melodie na Shaggy itangiye kwandika amateka hakiri kare

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135942/when-she-is-around-ya-bruce-melodie-na-shaggy-yatangiye-kwandikwa-nibitangazamakuru-byo-mu-135942.html

  • Umutoni Carine aracyayoboye! Hagiye kumenyeka… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ku itariki10 Ukwakira 2023 nibwo hamenyekana 3 bahita bakomeza ku musozo n’abandi 15 bagiye guhatana muri kimwe cya kabiri.

     


    Carine Umutoni arayoboye mu matora

    Batatu hakaba hashingirwa ku majwi bagize mu gihe abandi 15 hanarebwa na none ku mashusho bohereje.

     

    Aba 15 bakaba bazahatana ku wa 20 Ukwakira mu buryo bw’imbonankubone banacakirane mu matora bizasiga hamenyekanye 7 basanga ba 3 mu cyiciro cya nyuma.

     

    Ku wa 04 Ugushyingo 2023 nibwo hazamenyekana abegukana ibihembo bagera kuri 3 biyongeraho umwe wahize abandi w’igitsinagore mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira.

     

    Ubwo InyaRwanda yakoraga iyi nkuru binyuze kuri noneho.com Umutoni Carine ni we wari imbere. Akurikirwa n'abarimo Ishimwe Sylvie, Kenny Kennedy, Pamella Tumukunde na Mugisha Prince.

     

    Ari muri 3 bayoboye mu matora


    Abo bakaba aribo batanu kugeza ubu bari imbere  nk’uko ubuyobozi bwa Genius bwabitangaje, 3 nibo  bazahita bajya mu cyiciro cya nyuma ndetse uwa mbere muri iki cyiciro ni ukuvuga  uzasozanya amajwi menshi yemerewe indirimbo 2 z’amajwi.


    KANDA HANO UREBE UKO BAHATANYE MU MAJWI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135247/umutoni-carine-aracyayoboye-hagiye-kumenyekana-abakomeje-muri-music-up-competition-135247.html

  • Umuririmbyi Patrick Norman ari i Kigali nyuma… – #rwanda #RwOT

    Izina rye ryabaye icyatwa cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Quand on est en amour’ yabaye idarapo ry’umuziki we, yasohoye mu 1984. Ariko yanakunzwe no mu zindi ndirimbo zirimo nka ‘Ellen s’en va’, ‘Perce les nuages’, Je serai toujours là’.

    Afite album zirenga 20 zirimo ebyiri yiyitiriye, harimo iyo mu 1972 ndetse n’iyo mu 2000. Yahataniye ibihembo by’umuziki kuva mu 1982 kugeza mu 2012.

    Mbere yo kugera mu Rwanda mu rugendo rw'ukwezi kumwe, yabwiye ikinyamakuru 7Jours, ko agenzwa no gushimira Abanyarwanda kubera ko mu myaka ya 1990 ubwo mu Rwanda hari umugambi wo kurimbura Abatutsi, ibihangano bye byafashije benshi.

    Ati 'Ndagenzwa no gushimira Abanyarwanda, kubera ko mu 1990 mu gihe cya Jenoside, indirimbo yanjye '’Quan on est en amour’' yacuranzwe cyane kuri Radio zitandukanye. Yabaye indirimbo yakunzwe, Abantu barayiririmbye mu gihe bari mu bihe by'ubwicanyi.'

    Uyu mugabo yavuze ko yakiriye ubuhamya bw'umwe mu bakobwa wamubwiye ko iriya ndirimbo yaje muri we ayiririmba mu mutima ubwo umuryango we warimo wicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023, Patrick Norman yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba ibihangano bye byarambutse imipaka kugeza ubwo bigeze mu Rwanda.

    Avuga ko hari abantu bagiye bamubwira ko bumvise indirimbo ze bari mu rugendo i Kigali, mu gihe cy'icuraburindi no kongera kwiyubaka kw'Abanyarwanda.

    Avuga ko yiyemeje kuza mu Rwanda nyuma yo guhura na Marie Rose bahuriye muri restaurant, kandi ko iyo ataza kuza mu Rwanda ‘byari ibintu yari kwicuza ubuzima bwe bwose’.

    Ni urugendo ari kumwe n’umugore we Nathalie rugamije kugenderera ibihugu bitandukanye byo muri Afurika. Baherukaga mu gihe cya Maroc. Umugore we yavuze ko u Rwanda rwahindutse, kandi rugana aheza. Ati “U Rwanda ruratangaje. Ni urugero rwiza.”

    Bari mu Rwanda aho bagenzwa no gutanga umusanzu kuri filime mbarankuru ku rugendo rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Ni filime izagaragaramo Marie Rose warokotse Jenoside, kandi hari byinshi mu bitekerezo bye bizubakirwaho.

    Marie Rose avuga ko yumvise igihe kinini indirimbo z’uyu munyamuziki, kandi zirimo amagambo yo guhumuriza yamufashije mu buzima bwe.

    Avuga ko nyuma ya Jenoside, yashakishije inzira zose zamufashaga kongera kugarura icyizere cy’ubuzima. Ndetse, avuga ko yagiye agerageza gushyira mu Kinyarwanda indirimbo za Patrick Norman kuri Televiziyo kugirango zifashe benshi.

    Uyu mubyeyi avuga ko muri gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byari ibihe bitoroshye, ariko kandi ni amateka asanganiye n’abandi barokotse. Yavuze ko yabaye Karongi, Saint Paul ndetse no muri Mille Collines, aho yabaye igihe kinini. Yanabaye kwa Kabuga mbere y’uko ingabo zari iza RPA zibohora u Rwanda.

    Ashima Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda, by’umwihariko Ingabo zarokoye abarenga 1000 bari bahungiye kuri Saint Paul muri Kigali. Anagaruka kuri bamwe mu bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko indirimbo za Patrick Norman zamwomoye cyane cyane indirimbo ye nka '’Quan on est en amour'. Marie-Josée Gicali ati “Nta mvura idahita, nta juru ridacyaka

    Patrick Norman avuga ko kuza mu Rwanda ahanini yashingiye ku kwihera ijisho urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje.

    Mu kiganiro na 7Jours, Patrick yavuze ko kwiyemeza kuza mu Rwanda yashakaga kureba urugendo rw'iterambere, agaragaza ko u Rwanda rwahindutse neza.

    Yavuze ko azi neza ko ari Igihugu gitekanye kandi gifite isuku. Avuga ko nyuma y'imyaka irenga 30 ishize, u Rwanda rwashyize imbere inzira y'ubumwe n'ubwiyunge. Ati 'Ndashaka kubashimira by'umwihariko.'

    Asobanura ko yakozwe ku mutima no kuba indirimbo ze zarafashije abantu kongera kugarura icyizere mu buzima bwabo, kandi nawe bimuha umukoro wo gukora indirimbo abantu bazumva ibihe n’ibihe.

    Avuga ko mbere yo gusohora indirimbo nawe abanza kuyumva.


    Dr Marie-Josée Gicali watumye Patrick Norman aza mu Rwanda, asanzwe ari umwanditsi w'ibitabo bigaruka ku mateka ye. Mu 1998 ni bwo yagiye kuba muri Quebec-Asanzwe afite igitabo kigaruka kuri Jenoside yise ‘On n’oublie jamais rien’ (Ntitwibagirwa) 


    Mu Ukwakira 2020, nibwo bwa mbere Marie-Josée Gicali yahuye na Patrick Norman amuganiriza uko indirimbo ye yamufashije mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi-Icyo gihe bahuriye mu kiganiro 'La semaine des 4 Julie' 

    Patrick Norman wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ari mu Rwanda n’umugore we 

    Umunyamakuru Eddy Sabiti niwe wakiriye mu kiganiro 'Majuscule Propos' Patrick Norman, umucuranzi wa gitari wamamaye mu ndirimbo zinyuranye ku Isi



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'QUAN ON EST EN AMOUR'


    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE PATRICK NORMAN YAHAYE RBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135220/umuririmbyi-patrick-norman-ari-i-kigali-nyuma-yubuhamya-yakiriye-kuri-jenoside-yakorewe-ab-135220.html

  • Imyaka 27 irashize Tupac Shakur arashwe: Meny… – #rwanda #RwOT

    Umuraperi Tupac Amaru Shakur yamenyekanye ku mazina ya Tupac, Makaveli, MC New York ndetse n’andi mazina menshi yagiye yamamaraho mu muziki yakoze imyaka 8 ikamuhindura icyamamare isi yose iririmba.

    Tupac Shakur yavutse ku wa 16 kamena 1971 muri New York City aza kwitaba Imana ku wa 13 nzeri 1996 nyuma y’iminsi itandatu arashwe ubwo yari afite imyaka 25 n’igikundiro cy’abirabura muri Amerika ku bwo kuririmba no guharanira uburenganzira bw’abirabura.

    Tupac Shakur avuka kuri Billy Gerland na Afen Shakur bose bakaba bari abanyapolitiki muri iki gihe Tupac yavukaga. Mu mwaka wa 1988 Tupac yagiye gutura San Francisco Bay Area.

    Ntabwo Tupac Shakur byamutwaye iminsi myinshi kugira ngo atangire gukora umuziki kuko nyuma y’umwaka umwe yimukiye San Francisco, yahise atangira gukora umuziki aratunga aratunganirwa aramamara amenyekana amahanga yose.

    Mu mwaka wa 1995, Tupac Shakur yatawe muri yombi amezi umunani azira gufata ku ngufu no gukora ihohotera rishingiye ku gitsina ariko ntiyatinda muri gereza cyane  aza gufungurwa kugira ngo akurikiranwe ari hanze.

    Hagati aho nubwo hajemo agatotsi gato agafungwa, Tupac Shakur yari amaze kuba kibamba mu muziki cyane cyane mu njyana ha Hip Hop akabifatanya no kubyina yatangiye gukora afite imyaka 17.

    Tupac Shakur yashyize hanze Album nyinshi harimo:

    1. 2PACALYPSE NOW yashyize hanze ku wa 21 ugushyingo 1991

    2. STRICTLY FOR MY N.I.G.G.A.Z yashyize hanze ku wa 15 gashyantare 1993

    3. THUG LIFE: VOLUME 1 yashyize hanze ku wa 11 ukwakira 1994

    4. ME AGAINST THE WORLD yashyize hanze ku wa 14 werurwe 1995 

    5. ALL EYEZ ON ME yagiye hanze ku wa 13 gashyantare 1996 avuga ukuntu isi yose ariwe isigaye ihanze amaso mu muziki. Iyi niyo album ye ya nyuma yagiye hanze akiri ku isi.

    6. THE DON KILLUMINATI iyi album yagiye hanze ku wa 5 ugushyingo 1996 iba album ya mbere yagiye hanze nyuma y’uko Tupac Shakur yitabye Imana. 

    7. RU STILL DOWN? Ni Album ya kabiri yagiye hanze Tupac yitabye Imana. Yasohotse ku wa 24 ugushyingo 1997.

    Nyuma hakomeje kujya hanze izindi album Tupac Shakur yakoze aho iheruka gusohoka yitwa Best of 2Pac yagiye hanze mu mwaka wa 2007. kuva icyo gihe akaba ari nta yindi ndirimbo y’uyu munyabigwi irongera kujya hanze.

    Tupac Shakur mu buzima bwe bwose yahatanye mu bihembo 13 abasha kwegukana ibihembo 7 mu myaka 8 yamaze mu muziki. 

    Nyamara nubwo ariwe wari umwami w’injyana ya Hip Hop, yatangiye kugira ibizazane mu muziki bituma mu mwaka wa 1995 aza gufungwa. Nyuma y’umwaka umwe afunguwe agiye gukoresha imbaraga zose kugira ngo azibe icyuho cy’amezi 8 yamaze muri gereza, nibwo yarasiwe mu mujyi wa Las Vegas ku wa 07 nzeri 1996 bimusigira ibikomere byinshi byatumye yitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu arashwe.

    Mu baketswe kumurasa, harimo inshuti ye bari baherutse gushyamirana ariko nyuma y’umwaka agikorwaho iperereza, nawe araraswa ahita yitaba Imana iperereza ribura icyo rifata. 

    Nyuma yo kuraswa bikamuviramo kwitaba Imana, Tupac Shakur yakomeje kujya yibukwa agahabwa icyubahiro akwiye nk’umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop aho imwe mu myambaro ye igurishwa akayabo uhereye ku mpeta ubu Drake abitse yaguzwe agera kuri Miliyoni y’amadorali. 

    Imyaka 27 iruzuye ubaze umunsi ku wundi Tupac arashwe ibikomere byamasasu bikamuviramo urupfu nyuma y’iminsi itandatu arashwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134152/imyaka-27-irashize-tupac-shakur-arashwe-menya-amwe-mu-mateka-nibgwi-byamuranze-134152.html

  • Burna Boy ntarimo! Davido, Tay C, Melodie, Ki… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda.

    Mu byiciro 22 by’abahatanye muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

    Urutonde rw'abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo ni: Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique), KizzDaniel (Nigeria);

    Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte) ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal).

    Trace Africa yavuze ko abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ni mu gihe hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umunya-Nigeria Burna Boy nawe ashobora kuririmba muri ibi bihembo.

    Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizitabirwa n'ababarirwa hagati ya 7000 na 10, 000 barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.

    Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n'umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie Gilles-Alexia, aherutse kubwira itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira, ndetse no kugaragaza’ ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n’ahandi hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati “Ni byiza gukorana namwe.'

    Yavuze ko u Rwanda rufite umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.

    Valerie yavuze ko kimwe mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy’abo ‘ni uko u Rwanda ari rwo rwakiriye’.

    Yumvikanishije ko inyungu ya mbere abahanzi b’i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.

    Ati “Twashakaga gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza.”

    Yavuze ko bazanakora ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n’abahanzi bo mu bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati “Ntabwo ari icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo.”

    Valerie yavuze ko bafite icyizere cy’uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.

    Uyu mugore umaze imyaka 16 akorana n’iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi yanyuzwe n’uburyo ‘bwiza nakiriwemo’.

    Yabwiye abahanzi bo mu Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z’abo ku buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Valerie yasabye aba bahanzi gukorana indirimbo n’abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga zitandukanye za Trace Africa. Ati “Bakeneye gufata akazi kabo nk’umwuga w’ubushabitsi.”

    Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.

    Yavuze ko ibi bihembo ari urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku batuye Afurika yose.

    Ati “Ni amahirwe ku banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda, amahirwe y’ubukerarugendo ariko n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu.”

    Uyu muyobozi yavuze ko ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n’abandi.

    Kageruka yavuze ko kuba Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n’intumbero y’Igihugu mu kwakira ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibindi.

    Ati “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro…” 


    Davido agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu iserukiramuco “Giants of Africa”

    Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo “Buga” yakoranye na Tekno yaherukaga i Kigali mu iserukiramuco “ATHF” ryabereye muri Canal Olympia muri Nzeri 2022  

    Ni ubwa mbere Asake wamamaye mu ndirimbo zirimo “Sungba” agiye gutaramira i Kigali nyuma y’igihe bigeragezwa 

    Bruce Melodie ategerejwe kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya ‘Trace Awards 2023″

    Burna Boy ntari ku rutonde rwatangajwe mu bazaririmba muri Trace Awards nyuma y’igihe bivugwa
    Ariella Kageruka ukuriye Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), avuga ko hari inyugu nyinshi ku Rwanda n’abahanzi kwakira itangwa ry’ibi bihembo
      

    Umunyamuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, Benjamin Dube umaze igihe kini afasha abantu kwegerana n’Imana ategerejwe i Kigali 

    Umuhanzikazi Bwiza uherutse kuririmba mu birori byo Kwita Izina ategerejwe muri Trace Awards 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UNAVAILABLE’ YA DAVIDO NA MUSA KEYS

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LOVE ME’ YA TAYC

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BANDANA’ ASAKE YAKORANYE NA FIREBOY
    “>


    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘COUGH’ YA KIZZ DANIEL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134038/burna-boy-ntarimo-davido-tay-c-melodie-kizz-daniel-asake-mu-barenga-25-bagiye-gutaramira-i-134038.html

  • Ibihembo bya The Headies byasize Rema na Asak… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya 19 hatangwa ibihembo bya The Headies, hatangwa ibihembo ku bahanzi biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeats (ni ukuvuga Nigeria na Ghana) baba baritwaye neza mu mwaka. 

    Muri uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Atlanta Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birangira abahanzi bakiri bato aribo biganje mu begukanye ibihembo.

    Icyavuzwe cyane muri ibi bihembo, ni ukutagaragara kwa Wizkid muri ibi bihembo ababitegura bakavuga ko akwiye icyubahiro ariko akwiye gukora cyane kugira ngo azongere kugaruka guhatana muri ibi bihembo. 

    Nyuma y’igihe kitari gito, ibihembo byabonye ba nyirabyo muri iki gitondo mu mujyi wa Atlanta mu birori byataramyemo Odumodublvck, Young Jonn, Wande Coal, Kcee, Black Sherif, Asake.  

    Diamond Platnumz wari uhagarariye Afurika y’Iburasirazuba,  yatashye amara masa nyuma y’uko Rema amutwaye igihembo cya Best African Artist akaba ari nacyo cyiciro cyonyine Diamond Platnumz yari ahatanyemo.

    Dore urutonde rw’abegukanye ibi bihembo. 

    BEST RAP SINGLE

    ‘Declan Rice’ — ODUMODUBLVCK

    BEST MALE VOCAL PERFORMANCE

    ‘Kpe Paso’ - Wande Coal

    BEST ALTERNATIVE SONG

    ‘Tinko Tinko’ - Obong Jayar

    BEST VIDEO DIRECTOR

    ‘Calm Down’ - Director K (Rema)

    BEST RAP ALBUM

    ‘Young Preacher’ by Blaqbonez

    LYRICIST ON THE ROLL

    ‘Flytalk Only’ by Payper Corleone

    PRODUCER OF THE YEAR

    ‘Abracadabra’ by Rexxie

    BEST MALE ARTIST

    REMA (Calm Down)

    ROOKIE OF THE YEAR

    ODUMODUBLVCK

    BEST INSPIRATIONAL SONG

    ‘Eze Ebube’ - Neon Adejo

    AFROBEATS SINGLE OF THE YEAR

    ‘Last Last’ – Burna Boy

    SPECIAL RECOGNITION’

    Sound Sultan

    DIGITAL ARTIST OF THE YEAR

    Rema (Calm Down)

    BEST STREET HOP SINGLE

    ‘Chance’ - Seyi Vibez

    NEXT RATED ARTIST

    Asake

    ALBUM OF THE YEAR

    ‘Mr. Money With The Vibez’ - Asake

    SONG OF THE YEAR

    ‘Last Last’ - Burna Boy

    BEST COLLABORATION

    ‘Who’s Your Guy’ - Spyro featuring Tiwa Savage

    BEST AFRICAN ARTIST

    Rema

    WEST AFRICAN ARTIST OF THE YEAR

    Black Sheriff

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133976/ibihembo-bya-the-headies-byasize-rema-na-asake-baciye-impaka-diamond-ataha-amara-masa-133976.html

  • Indirimbo ya Shakira 'yandagaza Piqué' yaciye agahigo kuri YouTube #rwanda #RwOT

    Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwo bahoze babana Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube.

    Video y'indirimbo 'Out of Your League' yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y'amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y'Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.

    Mu 2022 Shakira w'imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y'imyaka irenga 10 babana.

    Aba bombi bafitanye abana babiri.

    BBC yasababye Piqué kugira icyo avuga kubivugwa mu ndirimbo ya Shakira.

    Iyi ndirimbo y'iminota ine niyo ya mbere ya Shakira yakozwe na DJ Bizarrap wo muri Argentine.

    Shakira agiye ku rutonde rugufi rw'abo muri Amerika yepfo baciye imihigo kuri YouTube, abandi barimo J Balvin, Luis Fonsi na Daddy Yankee.

    Ntabwo ariyo ndirimbo ye ya mbere kuri uko gutandukana — Monotonia yasohoye mu mezi atatu ashize, yari iyo gushenguka umutima kurusha kuvuga amagambo yo kwihora.

    Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby'uko Piqué ubu ari kumwe n'umukobwa w'imyaka 23.

    Agereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya 'Ferrari ugafata [Renault] Twingo” cyangwa isaha ya “Rolex iya Casio”.

    Muri iyi ndirimbo kandi uyu muririmbyi wo muri Colombia anavuga ku bategetsi bo muri Espagne bamushinje ko yanyereje imisoro kubyo yinjije ya miliyoni 14€.

    Muri iyo ndirimbo, Shakira asa n'uvuga ko Piqué yamutaye muri ibyo byose yarimo acamo.

    Anenga kandi uburyo Piqué akoramo siporo — aririmba ati: 'igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo'.

    Gerard Piqué ntabwo arasubiza kuri iyo ndirimbo, amaze igihe atangaza ibijyanye n'umushinga we mushya, King's League.

    Muri Kamena (6) ishize Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w'imyaka icyenda na Sasha w'imyaka irindwi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/indirimbo-ya-shakira-yandagaza-pique-yaciye-agahigo-kuri-youtube