Tag: Music

  • Harmonize yarekanye ku mugaragaro umukunzi yasimbuje Frida Kajala n'umukobwa we Paula Kajala #rwanda #RwOT

    Harmonize washinze inzu ifasha abahanzi yise “Konde Music Worldwide” yari aherutse gutangaza ko yamaze kubona umukunzi mushya w'ubuzima bwe anyuze ku rubuga rwe rwa instagram, aho yagize ati” Birangiye mbonye umugore w'ubuzima bwanjye”.

    Uyu niwe mukunzi mushya Harmonize yerekanye basohokanye barebana akana ko mujijo

    Benshi bibajije uwo ariwe kuko atigeze atangaza amazina ye cyangwa ngo amwerekane mu mafoto. Kuri iyi nshuro, yaciye impaka maze ashyira hanze amafoto y'uyu mukunzi we w'umuzungukazi w'uburanga kandi ukiri muto. Aya mafoto n'amashusho yashize hanze bari basohokanye bajyanye kureba umukino wa Dallas Mavericks, ikipe ya basketball ikomeye muri Amerika ikina muri shampiyona ya NBA.

    Bari bizihiwe

    Aya mafoto kandi yanashyizwe hanze n'umunya-Kenya DJ Poizon Ivy, uherutse kuvanga imiziki mu mikino ya BAL yabereye mu Rwanda. Uyu mu DJ ni nawe mu dj wemewe w'iyi kipe ya Dallas Mavericks. Uyu kabuhariwe mu kuvanga imiziki ukomoka muri Kenya, nawe aya mafoto yayashyize kuri instagram ye avuga ko Harmonize ari mu biganza byiza, anamushimira kuba yitabiriye.

    Uyu mukunzi we mushya aje mu buzima bwe nyuma yo gutandukana na Frida Kajala bakundanyeho igihe gito bagashwana nyuma yo kuvumbura ko ashaka kumuteretana n'umukobwa we Paula Kajala. Uyu Frida Kajala nawe yashyizwe mu majwi ko yari inshoreke ye ubwo yabanaga n'umutariyanikazi Sarah Michelotti bari barakoze ubukwe.

    Uyu muzungukazi akomoka muri Australia. Dj Poizon yavuze ko Harmonize ari mu biganza byiza.

    Uyu mutariyanikazi yavuze ko Harmonize yamucaga inyuma, akamusiga mu nzu akajya kurara mu nshoreke zirimo na Frida Kajala yashyize mu majwi. Ibi byashyize iherezo ku mubano wabo baratandukana none Harmonize yabonye undi muzungukazi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/harmonize-yarekanye-ku-mugaragaro-umukunzi-yasimbuje-frida-kajala-n-umukobwa-we

  • Adekunle Gold yatashye yirahira u Rwanda ,ashishikariza bagenzi be kuhakorera ishoramari #rwanda #RwOT

    Adekunle Gold uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu cye cya Nigeria, ndetse unaherutse gutaramira abanyarwanda yayiye yirahira ibihe byiza yabonye I Rwanda , ashishikariza n'abandi kuzasura u Rwanda no kuhakorera ishoramari.

    Umuhanzi Adekunle Gold yavuye mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021 yerekeza muri Kenya . Uyu muhanzi mbere y'uko agenda yasuye ahantu hatandukanye mu Rwanda, agera n'ahazwi nka Fazenda ku musozi wa Mount Kigali, aho yagendeye ku byicundo n'ibindi.

    Mu mashusho yashyizwe kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, Adekunle Gold avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda, agashishikariza n'abandi gusura u Rwanda, kuhakorera ishoramari, ubucuruzi n'ibiruhuko mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Nk'uko nabivuze mbere, abantu bagomba kuza gusura u Rwanda. Baze bashore imari, bakore ubucuruzi, baze kuharuhukira.'

    📹'This has been a really great experience…people should visit Rwanda.'

    Checkout some of Nigerian artist @adekunleGold's best moments in Kigali. 🥘🪂🇷🇼#VisitRwanda pic.twitter.com/g12mCUK0AP

    — Visit Rwanda (@visitrwanda_now) November 8, 2021

    Tariki 5 Ugushyingo 2021, Adekunle Gold yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.

    Nyuma yo gukora iki gitaramo, uyu muhanzi yanditse kuri konti ye ya Twitter avuga ko n'ubwo ibyuma byamutengushye yagiriye ibihe byiza imbere y'abakunzi be. Ashima uko yakiriwe n'urukundo yagaragarijwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/adekunle-gold-yatashye-yirahira-u-rwanda-ashishikariza-bagenzi-be-gusura-u

  • Bebe Cool yifatiye ku gahanga Diamond Platnumz yemeza ko adakwiye kugereranywa na we #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Bebe Cool avuze ko utagereranya inzu ze n’iya Diamond yise nto, uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania yahise ashyira hanze amashusho agaragaza inyubako ye n’amamodoka atunze.

    Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na NBS TV, Bebe Cool yabajijwe niba kuba Diamond yarashyizwe ku rutonde nk’umwe mu bahanzi beza muri Afurika y’Iburasirazuba ntacyo byamutwaye.

    Bebe Cool mu magambo ye yagize ati 'ndatekereza ari ukubona ibintu nabi, ukuri ni ukugura abareba indirimbo ze (views). Ntabwo Diamond yigeze aririmba mu gitaramo cyangwa ¼ cy’igitaramo gikomeye njye naririmbyemo none abagande murimo muramushimagiza.'

    'Mwakarebye byibuze ko mfite n’amafaranga menshi kumurusha ariko kubera ko abagande mufite ubundi bushabitsi hanze y’igihugu. Twagize abahanzi beza muri Tanzania mbere y’uko iki kiragano cya Diamond n’imbuga nkoranyambaga kiza, abo ni Professor Jay na Mr. Nice.'

    Bebe Cool kandi yavuze ko afite inzu nziza n’imodoka nziza kurusha Diamond n’ubwo imbuga nkoranyamabaga zimushimagiza.

    Ati 'iyo urebye inzu ya Diamond bahora bavuga, ntabwo wayigereranya n’inzu zanjye 2.'

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, Diamond Platnumz yahise ashyira hanze amashusho agaragaza imbere mu gipangu imodoka ze atunze ndetse n’inyubako atuyemo.

    Bebe Cool yabwiye Diamond ko ari umuherwe kumurusha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-na-bebe-cool-mu-marushanwa-yo-kurushanwa-imitungo

  • Bruce Melodie akomeje gutungurwa n’Ibyamamare bikomeye muri Africa bimwereka ko bimuri inyuma #rwanda #RwOT

    Mu beretse Bruce Melodie ko bamushyigikiye, harimo abahanzi bakomeye muri Africa y’Iburasirazuba no ku mugabane wose nka Harmonize wo muri Tanzania ndetse na Eddy Kenzo na Ykee Benda bo muri Uganda.

    Harmonize ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 7 na Eddy Kenzo ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1 kuri Instagram naho Ykee Benda akurikirwa n’abarenga ibihumbi 670 kuri Instagram.

    Ibi byamamare byose byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Bruce Melodie mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Ugushyingo 2021, bavuga ko batewe ishema n’intambwe yateye mu muziki.

    Bruce Melodie yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashimye Eddy Kenzo, Ykee Benda na Harmonize avuga ko 'ibi bigaragaza ubufatanye bw’abahanzi mu muziki’ kandi ko abishyize hamwe ntakibananira. Ati 'Mwabyumvise abami babyivugiye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, umuntu ashobora kugurira itike ye kuri Kigali Arena agahita anipimisha Covid-19 kugira ngo azabashe kwinjira muri iki gitaramo.

    Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Bernard Michael Paul Mnyang’ang [Ben Pol] uri mu bakomeye, na we yasohoye amashusho kuri konti ye ya Instagram, avuga ko atewe ishema na Bruce Melodie yise 'umuvandimwe we’ ugiye kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Bruce-Melodie-akomeje-gutungurwa-n-Ibyamamare-bikomeye-muri-Africa-bimwereka-ko-bimuri-inyuma

  • Amenyo ararabagirana kuko yuzuye zahabu…Adekunle Gold uje gutaramira Abanyarwanda yahasesekaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ukomeye, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021 ku kibuga cy’Indege cya Kanombe aho yakiranywe ubwuzu n’urugwiro na bamwe mu bari gutegura kiriya gitaramo.

    Nta byinshi yatangaje gusa yavuze ko abazitabira kiriya gitaramo kizabera muri salle ngari ya Canal Olympia ku i Rebero bashonje bahishiwe.

    Yagize ati 'Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.'

    Uyu muhanzi ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, yavuze ko u Rwanda ari Igihugu kihariye gifite ubwiza buhebuje.

    Muri kiriya gitaramo, azafatanya n’abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo abakizamuka nka Kenny Sol na Gabiro Guitar bombi bagezweho muri ibi bihe.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Amenyo-ararabagirana-kuko-yuzuye-zahabu-Adekunle-Gold-uje-gutaramira-Abanyarwanda-yahasesekaye-AMAFOTO

  • Umuhanzi Koffi Olomide ukurikiranwemo gufata ku ngufu yasabiwe gufungwa imyaka 8 #rwanda #RwOT

    Igitutu Ni Cyinshi Kuri Koffi Olomide, Arazira Kuririmba Perezida Mnangagwa  - Taarifa

    Umuhanzi Koffi Olomide yasabiwe gufungwa imyaka 8 nyuma y'aho urubanza akurikiranwemo gufata ku ngufu abakobwa bari ababyinnyi be rusubukuriwe kuri uyu wa Mbere.

    Koffi Olomide ari kuburanishwa n'Urukiko rw'Ubujurire rwa Versailles muri Paris ku byaha byo gusambanya ku ngufuabakobwa bane bahoze ari ababyinnyi be ndetse no kubakubita.

    Justice. Agressions sexuelles : Koffi Olomidé, star de la rumba congolaise,  jugé en appel

    Uyu muhanzi w'icyamamare mu njyana ya Lumba ubwe yari ari mu rukiko yagiye kwiregura nyuma y'aho yari yanze kwitaba mu 2019, ndetse ahakana ibyaha aregwa bivugwa ko yakoreye mu Bufaransa ari naho atuye nk'uko tubikesha AFP.

    Koffi Olomide's rant after the Nicky Barcelona-Fally Ipupa affair

    Icyo gihe yari yakatiwe imyaka ibiri y'igifungo nyuma yo kumuhamya kugerageza gufata ku ngufu umwe muri abo babyinnyi be bivugwa ko yari ataruzuza imyaka y'ubukure, ariko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka irindwi y'igifungo burajurira.

    Tanzania: Diamond Flies Rhumba Maestro Koffi Olomide to Tanzania for Major  Collabo - allAfrica.com

    VIDEO NZIZA ZAGUFASHA GUSUSURUKA

    The post Umuhanzi Koffi Olomide ukurikiranwemo gufata ku ngufu yasabiwe gufungwa imyaka 8 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/10/27/umuhanzi-koffi-olomide-ukurikiranwemo-gufata-ku-ngufu-abakobwa-bari-ababyinnyi-be-yasabiwe-gufungwa-imyaka-8/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-koffi-olomide-ukurikiranwemo-gufata-ku-ngufu-abakobwa-bari-ababyinnyi-be-yasabiwe-gufungwa-imyaka-8

  • Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol bamwe mu bari k… – #rwanda #RwOT

    The Ben mu kiganiro yagiranye n’umushabitsi w’umunyarwanda ukomoka mu Rwanda ahazwi nk’i Kanombe, Gael Karomba, yavuze ibintu byinshi bitandukanye birimo na Album nshya isa n’iyarangiye uretse ko hari ibyo akinoza kubera icyubahiro aha abamukunda banishimira ibihangano bye. 

    Ati:”Ni umugisha w’Imana kwitondera ibyo nkora mu bundi buryo n’icyubahiro mbaha kubera icyizere abantu bampaye sinibaza ko ariko nari meze mbere singiye kukubeshya ariko iyo abantu baguhaye icyizere iyo abantu baguhaye icyizere cy’ikirenga uba ugomba gushimira abagushimiye.” 

    Akomeza agira ati:”Ndigutegura Album maze imyaka itatu ntasohora indirimbo nkunda rero kuzamura impano z’abantu bansabye ‘collabo’' Ashimangira kandi ko atari ukuzamura ababimusabye akunda no gufatanya n'abamaze kugerayo ahita akomoza kuri Rema n'indirimbo baherutse gukorana.

     Ati:'Mperutse gukorana na Rema wo muri Uganda iriya ndirimbo yari yarahozeho mbere y’uko ashstse ko dukorana ambwiye mubwira ko hari indirimbo yanditse mfite nta mpamvu yo gushaka iyindi ayumvise arayikunda kabisa harashya izo niza mvugo z'i Kigali.' 

    Aho niho Gael yahereye amubaza ku bijyanye no kuba yakorana n'abahanzi bakomeye, maze The Ben ati:'Tiwa Savage, Ada na Sauti Sol uvuze ntibyagutungura usanze bari kuri Album nshya ngiye gushyira hanze igizwe n'indirimbo 12, 6 zo kuramya no guhimbaza Imana, 6 zisanzwe.' 

    The Ben ni umuhanzi wakuriye mu muryango ukunda Imana ndetse nyina umubyara ni umukozi w'Imana ukomeye. Mu bihe bitandukanye yagiye akora indirimbo zo kuramya no gimbaza Imana agakorana n'abandi bahanzi barimo Tom Close, Bull dogg, Meddy, Kavuyo Scillah, Igor Mabano, Mike Kayihura, Yvan Buravan n'abandi.

    The Ben n’ubwo atatangaje itariki y’igihe azashyirira hanze Album ye y’indirimbo 12 ariko yavuze ko ari mu bihe bya vuba kandi mu byayitindije harimo n’icyubahiro aha abo agenera ibihangano bye dore ko gutanga ibinoze ari ikintu aha agaciro kurusha ibindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110752/tiwa-savage-ada-na-sauti-sol-bamwe-mu-bari-kuri-album-ya-the-ben-110752.html

  • Davido n'umukunzi we baciye amazimwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare wo muri Nijeriya Davido n'umukunzi we Chioma Avril Rowland baciye amazimwe maze boñgera kugaragara bari kumwe nyuma y'ibihuha byavugaga ko bamaze gutandukana.

    Aba bombi bakanyumijeho mu rukundo bagaragaye hamwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana wabo, Ifeanyi wari wujuje imyaka  ibiri.

    Nubwo byavugwaga ko umubano wa Davido na Chioma utameze neza ariko bagerageje ibishoboka byose kugirango bakomeze kugaragaza ko bagifite inshingano zo kurera uyu mwana wabo w'umuhungu.

    Source : https://yegob.rw/davido-numukunzi-we-baciye-amazimwe/

  • Sony Music yateye inkunga Bruce Melodie mu kw… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ibi atumira abantu kuzitabira igitaramo cye yise '10 Years of Bruce Melodie' cyo kwihiza imyaka 10 ishize adashinguye ikirenge mu muziki.

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye 'bwa mbere' INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo akore igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 ishize akora umuziki, mu rugendo yagenzemo azamuka ahandi amanuka.

    Icyo gihe yavuze ko atakora igitaramo cyo kumurika Album kuko atari ikintu gikomeye cyo kwishimira, ahubwo ko muri we ahora atekereza gukora igitaramo cyagutse cyo kwizihiza imyaka 10 mu muziki.

    Yagize ati 'Ndashaka gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 nzaba maze mu muziki. Ariko n'icyo gitaramo mu mutima wanjye mpora ntekerezaho. Ibindi ni ibisanzwe. Nzakora ibitaramo byanjye bisanzwe byo hanze y'u Rwanda, ibyo mu Rwanda.'

    Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukwakira 2021, yanditse kuri konti ye ya Twitter, ashima abafana be ko batamutereranye mu myaka 10 ishize, bityo ko igihe kigeze kugira ngo bafatanyirize hamwe kwizihiza iyi sabukuru mu gitaramo cyihariye.

    Bruce Melodie yavuze ko azishimira imyaka 10 ari mu muziki, anitegura 'indi igiye gukurikiraho.'

    Iki gitaramo cye cyatewe inkunga n'abarimo kompanyi y'umuziki Sony Music Entertainment imaze imyaka irenga 90 ifasha abahanzi batandukanye kandi bakomeye.

    Sony Music ifasha abahanzi gukora indirimbo, kuzimenyekanisha mu nguni z'Isi, gufasha abahanzi gutegura ibitaramo n'ibindi bituma umuziki ubungukira.

    Iyi kompanyi ifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumye Isi yose imenye impano y'abarimo Justin Bieber, Britney Spears, Alicia Keys, T-Pain, Wiz Khalifa, Travis Scott, Adele, H.E.R, Pharrell Williams, Mark Ronson, Future and Bob Dylan n'abandi batandukanye.

    Umujyanama wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yabwiye INYARWANDA, ko hari imikoranire bafitanye na Sony Music kandi ko hari imishinga y'indirimbo Bruce Melodie afitanye na bamwe mu bahanzi bari muri Sonny Music.

    Ati 'Imikoranire irahari n'iyo mpamvu bariho (ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo. Yego irahari [Yavugaga ku mishinga y'indirimbo hagati ya Bruce Melodie n'abahanzi basanzwe babarizwa muri Sony Music].'

    Kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki 6 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena, ni amafaranga ibihumbi icumi (10, 000 Frw) mu myanya isanzwe, ibihumbi makumyabiri muri VIP (20, 000 Frw) n'ibihumbi ijana na mirongo itanu muri VVIP (150, 000 Frw).

    Imyaka 10 irashize, umuhanzi Bruce Melodie akora umuziki. Muri iyi myaka yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye, zimwe na zimwe zabaye idarapo ry'umuziki we mu myaka itandukanye, izindi zimuhesha ibikombe.

    Mu kabati ke abitsemo ibikombe birimo ibya Salax Music Awards, Primus Guma Guma Super Stars, TV10, Hip Hop Music Awards Uganda, Kiss Summer Awards n'ibindi byinshi bigaragaza ko ari umuhanzi ukomeye.

    Indirimbo amaze gusohora mu gihe amaze mu muziki zigize Album zirenga eshatu, bitewe n''izo wakubira kuri Album imwe. Ntiyigeze agaragara mu bitaramo bye bwite, ahubwo yumvikanye kenshi aririmba mu bitaramo yabaga yatumiwemo n'ibirori bikomeye. 

    Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki yatewemo inkunga na Sony Music Bruce Melodie yashimye abamubaye hafi mu muziki mu myaka 10 ishize, abasaba kuzamuherekeza no mu y'indi myaka iri imbere

    Mu Ukuboza 2020, Bruce Melodie yabwiye INYARWANDA ko atiteguye gukora igitaramo cyo kumurika Album

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110670/sony-music-yateye-inkunga-bruce-melodie-mu-kwizihiza-imyaka-10-mu-muziki-bisobanuye-iki-110670.html

  • Harmonize mu munyenga w'urukundo n'umugore w'abana benshi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umuhanzi, Harmonize wo muri Tanzaniya yaba acuditse numugore ufite abana batanu bose ndetse akaba ari umuherwe.

    Uyu mugore w'abana batanu yitwa Christine Lewis akaba akomoka muri Kenya ariko akaba ari umuganga [Dogiteri] muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye kugeza ubu kubera akazi. Iby'urukondo rwe na Harmonize byagarutsweho n'ibitangazamakuru bitandukanye birimo n'ikitwa ghafla.com kiri mu bikomeye bigaruka ku myidagaduro muri Tanzania aho uyu muhanzi akomoka.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko iby'uru rukundo rwabo byavuzwe cyane nyuma yaho Harmonize yitabiriye isabukuru y'umwana w'umukobwa muto w'uyu mubyeyi wujuje umwaka. Harmonize witabiriye ibi birori yashimishije uyu mwana w'umukobwa ubwo yamutunguraga akamuririmbira indirimbo ye 'Happy birthday' isanzwe yifashishwa mu birori by'amasabukuru.

    Source : https://yegob.rw/harmonize-mu-munyenga-wurukundo-numugore-wabana-benshi/