Tag: Music

  • Vinicius Akomeje kuvugisha benshi hanze aha nyuma yo kwerekana impano yo kubyina (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya Brasília akomeje kuryoherwa n'ibiruhuko ndetse yongeye kuzamura amarangamutima y'abafana be kubera impano y'indi y'ibitseho.

    Vinicius Junior ukomeje benshi nyuma yo kwerekana imbyino zidasanzwe ubwo yafatanyaga n'umuhanzi w'iwabo kuri stage maze bashimisha abafana.

    Abanya Brazil bazwiho kuryoshya nkuko abarimo Neymar na Ronaldinho bakunze kugaragara bitabiriye ibitaramo bitandukanye.

    IMG_1216

    Source : https://yegob.rw/vinicius-akomeje-kuvugisha-benshi-hanze-aha-nyuma-yo-kwerekana-impano-yo-kubyina-video/

  • Yasize atubwiye amagambo akomeye gusa yuzuyemo ukuri gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibihe bihora bihinduka gusa jya uhitamo kuba uwo uriwe bicye utunze bikunyure maze w'ishimire ubuzima ubayemo.

    Bizagufasha gusiga isi arinziza kurusha uko wayisanze mwana wange byose byiza ubona ku isi si wowe byaremewe gusa utazabibona ngo ugire umururumba ushake kwiharira no kugira indanini bikuviremo kubura ubumuntu.

    Impano iruta izindi muntu afite ni ubuzima ubwo rwose ubuzima bwahinduka bubi gute gusa nicyo kintu kingenzi aba afite kuko iyo burangiye nawe biba burangiye.

    Mwana wange hari ubwo uzagorwa ugahurwa kwizera abantu gusa abantu twese ntidusa mu bantu habamo abeza na babi ni uhura na beza gusa ntuzagirengo ababi ntibabaho ni unahura nabi gusa ntuzagirengo abeza ntibabaho isi niko iteye.

    Ubuzima ni buguhira uzibuke abo mwakuranye urebe aho bari maze ubafashe ibyo ushoboye ubyo ni ubikora mwana wange umukoro nguhaye uzaba uwutsinze.

    Source : https://yegob.rw/yasize-atubwiye-amagambo-akomeye-gusa-yuzuyemo-ukuri-gusa/

  • Ibihembo Trace Africa Music Awards bigiye g… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Werurwe 2022, ubuyobozi bwa Kigali Arena bwakiriye itsinda ryari riyobowe n'uwatangije akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Bwana Olivier Laouchez.

    Ibiganiro by'impande zombi byibanze ku buryo hazanwa ku nshuro ya mbere ibihembo Trace Africa Music Awards bigatangirwa mu nyubako y'imyidagaduro ya Kigali Arena.

    Ubuyobozi bwa Kigali Arena bwavuze ko bwishimiye uruzinduko rwa Olivier ndetse n'itsinda bari bayoboye, kandi bishimiye kuzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo.

    Bati 'Turashimira Olivier ndetse n'itsinda ryose ku bwo kudusura. Twishimiye kuzakira iki gikorwa cyanyu vuba aha.'

    Bwana Olivier Laouchez yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram, avugamo ko yagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibihembo Trace Africa Music Awards byatangirwa mu Rwanda. Ashima uko yakiriwe kuva ku munota wa mbere.

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Group ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka ntitabirikwiye.

    Uyu mugabo washinze Trace Group aheruka i Kigali muri Mutarama 2020, mu nama ya Creative Africa Exchange (CAX) yari yateguwe ku bufatanye na Africa Import Bank (Afreximbank), Umuryango wa Afurika Yunze Ubuwe, UNESCO, ibigo bitandukanye ndetse n'abandi bagira uruhare mu igenamigambi muri Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa Trace Group, Bwana Olivier Laouchez [Uri ibumoso] yavuze ko biteguye gutangira i Kigali ibihembo 'Trace Africa Music Awards' 

    Iri tsinda ryatemberejwe ibice bitandukanye by'inyubako ya Kigali Arena, berekwa ubushobozi ufite mu kwakira ibirori nk'ibi by'imyidagaduro 

    Trace Group ifite Televiziyo zirimo Trace Africa yihariye mu guteza imbere umuziki- Aha abayobozi muri iri tsinda batemberezwaga ibice bitandukanye bya Kigali Arena 

    Ibihembo 'Trace Africa Music Awards' bihatanamo umugabo bigasiba undi bigiye gutangirwa bwa mbere i Kigali


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115697/ibihembo-trace-africa-music-awards-bigiye-gutangirwa-i-kigali-ku-nshuro-ya-mbere-115697.html

  • The Ben ari gushakishwa muri label ya Sonny Music ibarizwamo ibyamamare bikomeye ku Isi birimo Dj Khaled #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umunyagikundiro Mugisha Benjamin[The Ben] uri guteguza Album ye nshya ihuriweho n'abahanzi b'ibyamamare barimo Diamond Platnumz, Sauti Sol, Tiwa Savage n'abandi, yaba ariyo igiye kuba imbarutso yo gusinyisha uyu muhanzi muri Sony Music.

    Amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda ni uko umuhanzi The Ben yaba agiye gusinya amasezerano na Sonny Music Entertainment, Label ya mbere muzikomeye ku isi, ikurikiranye Album ya The Ben imaze igihe ivugisha abatari bake.

    Kuva ikimara kwamamazwa, iyi Album yakunze kwibazaho n'abatari bake ndetse abantu batandukanye bakomeza kwibaza indirimbo zizaba ziriho uburyo zizagenda zisohokamo, cyane ko ubushobozi bw'uyu muhanzi budashidikanywaho by'akarusho ukongeraho n'abahanzi bakomeye muri East Africa ndetse n'ahandi.

    Mu gukomeza kwibaza gutyo, Sonny Music bivugwa ko yaba ariho yameneye ikajya mu biganiro na The Ben ku buryo binatanga icyizere bitewe n'ubushobozi ndetse n'imbaraga babonye kuri iyi Album y'uyu muhanzi uburyo yayiteguyemo.

    Bivugwa kandi ko mbere y'uko bahitamo The Ben, bashakaga we na Meddy ariko bitewe n'uburyo babonyemo iyi Album iri kwiruka mu buryo bwihuse akaba ariwe ntangiriro yo gusinyana na Sonny Music Entertainment.

    Umuhanzi wa vuba uherutse gusinya muri Sonny Music ni Sarkodie, naho abasanzwe bayibarizamo ni Dj Khaled, A$AP Rocky n'abandi.

    Mu busanzwe Sony Music ifasha abahanzi gukora indirimbo, kuzimenyekanisha mu nguni z'Isi, gufasha abahanzi gutegura ibitaramo n'ibindi bituma umuziki ubungukira.

    Iyi kompanyi ifite icyicaro i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatumye Isi yose imenya impano y'abarimo Justin Bieber, Britney Spears, Alicia Keys, T-Pain, Wiz Khalifa, Travis Scott, Adele, H.E.R, Pharrell Williams, Mark Ronson, Future and Bob Dylan n'abandi batandukanye.

    Umuhanzi The Ben kandi akomeje imyiteguro y'igitaramo cyizaba Tariki 01 Mutarama 2022 cyizaba cyinjiza abantu mu mwaka mushya, kizabera Dallas muri Texas aho kizahuza abahanzi batandukanye. Kwinjira muri iki gitaramo ni amadolari 50 n'amadorali 150 mu myanya y'icyubahiro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-ari-gushakishwa-muri-label-ya-sonny-music-ibarizwamo-ibyamamare

  • Uburwayi bukomye bwa MrP bwatumye igitaramo cya P Square cyo kwiyunga gisubikwa #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Peter Okoye uzwi muri PSquare nka Mr P yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yagerageje ibishoboka ngo agarure akabaraga none bibasabye ko igitaramo kigizwa inyuma.

    Ati' Bimaze iminsi bingoye cyane kugerageza gutora akabaraga mu buribwe ,umuriro ndetse no gucika intege umubiri wose, Twari twishimiye kubaha igitaramo cyiza tariki 18 Ukuboza 2021 , gusa umubiri wanjye wanze urananira nkarenzaho imyitozo ikarishye ya buri kanya , situdiyo nayo byanze byasabye ko numvira amabwiriza y'abaganga yo kuruhuka , kongera kubaka umubiri wanjye nzasubira ubuzima ku murongo muzima.

    Ikintu cya mbere nihutiye gukora ni ukwipimisha icyorezo cya Covid-19 gusa ku bw'amahire basanze ndimuzima ndashimira umuvandimwe Rudeboy(P Square) , umuryango wanjye n'ikipe yanjye bambaye hafi bakanyihanganira mu gihe narindi kunyura muri Ibi byose .

    Amakuru meza ahari nuko ibi tugiye kubikosora , ubundi tubahe igitaramo cy'imbaturamugabo ku munsi wa noheri tariki 25 Ukuboza 2021'

    Igitaramo cya PS quare cyari ku itariki 18 Ukuboza kimuriwe tariki 25 Ukuboza 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uburwayi-bukomye-bwa-mr-p-bwatumye-igitaramo-cya-p-square-cyo-kwiyunga

  • Davido akomeje gukusanya amafaranga azafashis… – #rwanda #RwOT

    David Adedeji Adeleke wamamaye ku izina rya Davido mu muziki, ni umwe mu bahanzi ba Afro Beat bagezweho ku mugabane wa Afurika no hanze yaho. Uyu muhanzi uyoboye abahanzi bakize muri Afurika, aherutse gutangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufashisha imfumbyi zo muri Nigeria. Kuri ubu akomeje gukangurira abantu bafite umutima wo gufasha, ko batanga amafaranga muri iki gikorwa avuga ko cyizafasha abana benshi b’imfumbi babayeho nabi.

    Mu kwezi gushize, nibwo Davido yatangije iki gikorwa ubwo yizihizaga isabukuru ye agasaba abafana n’abahanzi bagenzi be, ko niba bashaka kumwifuriza isabukuru nziza bakwitanga amafaranga bakayamwoherereza maze nawe akayafashisha imfumbyi. Mu buryo butangaje, icyifuzo cya Davido cyarasubijwe yohererezwa akayabo ka miliyoni 40 z'ama Naira mu gihe cy’amasaha abiri gusa. Aya mafaranga akaba yarahise ajya kuyafashisha ikigo cyirera abana b’imfumbyi.

    Kuri ubu Davido yongeye kwibutsa abantu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yibutsa abantu ko iki gikorwa cyo gufasha imfumbyi kigikomeje ndetse abibutsa n’imibare bakoherezaho amafaranga, anatangaza ko ku itariki 20/12/2021 aribwo bazahitamo ikigo cy’imfumbyi bazatera inkunga bagafasha abana baho gusoza umwaka neza. Ikinyamakuru Daily Africa, cyatangaje ko Davido afite intego yo gukusanya miliyoni 250 akaziha ibigo by’imfumbyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112487/davido-akomeje-gukusanya-amafaranga-azafashisha-imfumbyi-112487.html

  • Ibyingenzi kuri Koffi Olomide wimyaka 65 uf… – #rwanda #RwOT

    Koffi Olomide ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika. Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo, bikaba byaranamuviriyemo kwitwa Olomide. Ni umuhanga cyane mu kuririmba no kubyina. Uyu mugabo uherutse gukorera igitaramo cy'amateka muri Congo Kinshasa mu gace ka Goma mu kwishimira imyaka 35 amaze mu muziki, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.

    Koffi Olomide wagiye yegukana ibihembo by'imiringa ya zahabu mu mwuga we, ni we washinze itsinda mpuzamahanga rya 'Quartier Latin'. Ni we muhanzi wa mbere ukize mu gihugu cya Congo Kinshasa akaza no mu bahanzi b’abakire ba mbere ku mugabane wa Africa aho atunze arenga Miliyoni 18 z'amadoral ya Amerika, mu manyarwanda ni Miliyari 18. Kugeza ubu afite ubutaka bugari n'ibikorwa bikomeye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, mu Bubiligi naho afite ibikorwa, n'ahandi hanyuranye ku isi. 

    Koffi Olomide w’imyaka 65 y’amavuko, yagiye aregwa ibirego byinshi aho muri Kanama 2012 yashinjwe gukubita uwamufashaga gutunganya indirimbo ze, anashinjwa gufata ku ngufu batatu mu babyinnyi be. Ibi birego ariko byaje guteshwa agaciro ahita yiha akabyiniro ko kuba ari umuhungu mubi wa Congo [The Bad Boy of DRC].

    Koffi Olomide kugeza ubu afite agahigo ku isi mu bahanzi bakomeye ko kugira amazina menshi yagiye ahinduranya mu bihe binyuranye mu mateka y'umuziki we. Amazina aragera kuri 35, akaba arimo: Treizième Apôtre (Thirteenth Apostle), Shakespeare of Zaire, Nkolo Lupemba na Sarkozy, yiyise kubera Perezida wahoze ayobora u Bufaransa Nicola Sarkozy, Makila Mabe bivuze amaraso mabi, Papa Plus; Tcha — Tcho King , Eza Mayi, Papa Top;

    Mukulu Kulu, Effrakata, Fololo Papa, Papa Happiness , Rapid Intervention Force, Golden Star, World No. 1 , Quadra Kora Man, Grand Mopao, Mopao Mokonzi, MM, High Priest Mother, Nzambe Ya Ba Na Africa Golden Ball, BB Taste, Favorite Dish, Na Didi Papa, Papa Mourinho, Mopao Sarkozy, Pape Noir, Barack Obama, Young Pato, Guardiola, La Rambo Du Congo, Central Market, Acram — Oje, Zando Ya Munene, Pure Again, Patrão Cinco Estrelas, Koffi Central Benedict XVI of the Congo.

    Koffi Olomide yabaye umuhanzi wa mbere w'umukongomani waciye agahigo ko kwakira ibihembo 4 mu ijoro rimwe mu bizwi nka Kora Awards bitangirwa muri Africa y’Epfo, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002. Muri ibyo bihembo yegukanye harimo icy'umuhanzi mwiza w'umwaka ku mugabane wa Africa yari yisubije kuko yari yaranacyekanye no mu mwaka wa 1998. 

    Koffi Olomide avuka kuri se w'umukongomani na nyina ukomoka muri Sierra Leone. Izina yanamamayeho rya Koffi risobanuye umunsi wa gatanu, rikaba rifite aho rihuriye n'umunsi yavutseho ariko mu kirimi gikoreshwa muri Sierra Leone na Ghana. Koffi Olomide afite kandi icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo y'ubukungu [Economics] n'iy’icyiciro cya gatatu mu mibare [Mathematics] yakuye muri kaminuza ya Paris.

    Koffi Olomide yatangiriye umuziki muri Band ya Papa Wemba yitwaga 'Viva la Musica' atangira ari umuyobozi, umwanditsi aza kuba n’umuyobozi w'abaririmbyi. Izina rya Olomide ryaje kuva muri iyi Band ya 'Viva La Musica', kubera ukuntu Koffi yari umwanditsi ukomeye ku buryo Papa Wemba yamwitaga umugabo w'ibitecyerezo (L’homme a l’idee) byaje guhita bihuzwa nka Olomide.

    Yaje gutangira kwikorera umuziki ku giti cye mu mwaka wa 1986 anashinga Band yise 'Quartier Latin', aza guhita agemura ku njyana ya 'Soukous' iye yise 'Tcha Tcho' igenda gacye. Koffi atuye mu Bufaransa, akaba ari umugabo wubatse ufite umugore umwe witwa Aliane Olomide bashakanye mu 1993, bakaba bafitanye abana barindwi ari bo: Aristote, Elvis, Miss Universe, Nike, Rocky, Del pirlo Mourinho na Saint James Rolls.

    Koffi Olomide aheruka i Lagos aho yasusurukije abitabiriye ibirirori bya AFRIMA

    Koffi Olomide, umugore we n’abana babo. Iyi foto yafashwe vuba aha nyuma y’uko Koffi arekuwe aho yashijwaga ibirego byo guhohotera abagore

    Koffi Olomide n’umuhungu we Del Pirlo ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’amavuko

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA CHIEF YA KOFFI OLOMIDE YIFASHISHIJEMO TIWA SAVAGE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111942/ibyingenzi-kuri-koffi-olomide-wimyaka-65-ufite-ubutunzi-buhambaye-namazina-arenga-35-utege-111942.html

  • Sion Awards, ibihembo bishya by’abahanzi bahimbaza Imana bigiye gutangizwa mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ya vuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bizahabwa abahanzi n’amatsinda aririmbira Imana ahagaze neza mu gihugu hose.

    Ibi bihembo byiswe 'Sion Awards' byatekerejweho mu guha agaciro abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, ubusanzwe baririmbira igihe kinini mu rusengero ariko ibyo bakora ntibabishimirwe mu ruhame.

    Amakuru yizewe ava mu Kigo cya Gikirisito kiri gutegura ibi bihembo ni uko bizaba bifite umwihariko ugereranyije n’ibisanzwe bitangirwa mu butaka bw’u Rwanda.

    Yagize ati 'Amakuru arambuye ku itangwa ry’ibi bihembo azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.”

    'Sion Awards' ni ibihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibisanzwe mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.

    IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yamenye ko usibye ibihembo bizatangwa, abazabihabwa bashobora no gufumbatizwa amafaranga yo kubiherekeza. Ibyiciro bizahembwa muri 'Sion Awards' ntibiramenyekana.

    Sion Awards igiye kwiyongera mu bindi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Rwanda mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Ni nyuma ya Groove Awards yakunze kutavugwaho rumwe, SIFA Rewards ihemba ibigo n’abahanzi b’indashyikirwa ndetse na Rwanda Gospel Stars Live.

    Ibihembo bya 'Sion Awards' bizatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021 bisozwe muri Mutarama 2022, ari naho hazatangazwa ababyegukanye.

    Daniel@agakiza. org

    Source : https://agakiza.org/Sion-Awards-ibihembo-bishya-by-abahanzi-bahimbaza-Imana-bigiye-gutangizwa-mu.html

  • Abafana bivuye inyuma baremera Davido none dore ibimubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi wo muri Nigeria Davido abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter na Instagram yazamuye icyifuzo mu nshuti ze n'abafana be ati 'Niba narasohoye indirimbo ukayikunda nyoherereza miliyoni imwe y'ama naira ' ubu butumwa yabiherekeje amashusho ahamagara bamwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ngo nabo bagire icyo bakora.

    Ibyatangiye ari imikino byaje kuvamo amafaranga menshi kugeza aho mu minota 10 gusa Davido yari amaze kwinjiza miliyoni 7 , angana na miliyoni 14 z'amanyarwanda , kuri konti nshya yafunguye uyu munsi kubera iki gikorwa.

    Iyi konti nshya Davido yafunguye mu masaha abiri yari imaze kugeraho miliyoni angana na miliyoni 60 , aya arengaho gato miliyoni 120 z'amanyarwanda.

    Kugeza ubu ibyamamare birimo Patoranking , Phyno , Teni , Naira Marley bari mu bamaze kumwoherereza amafaranga naho Diamond Platnumz, Focalistic , Tiwa Savage n'abandi bo aracyategereje igisubizo cyabo kuko nabo yabahamagaje muri aya mashusho yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram story.

    Davido yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko iteganyijwe mu minsi ine iri kuza. Davido yizihiza isabukuru y'amavuko tariki 21 Ugushyingo buri mwaka.

    Source : https://yegob.rw/abafana-bivuye-inyuma-baremera-davido-none-dore-ibimubayeho/

  • Wizkid yakoze amateka afitwe na bake muri Africa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wizkid aciye aka gahigo ko kuzuza miliyari imwe y'abarebye ibikorwa bye ku rubuga rwa YouTube , nyuma ya Diamond Platnumz na Burna Boy.

    Wizkid ubu amaze kureba n'abarenga gato miliyari imwe na miliyoni mirongo itanu n'imwe (1.51B )  mu gihe akurikira Burna Boy nawe ufite miliyari imwe na miliyoni mirongo itanu n'eshatu (1.53 B) bombi bakaza inyuma y'umuhanzi Diamond Platnumz umaze kurebwa na miliyari imwe na miliyoni magana atanu mirongo inani n'enye (1.584B).

    Ni mu gihe umuhanzi Davido ariwe uza ku mwanya wa kane muri Afurika yose amaze kurebwa na miliyoni magana icyenda na mirongo inani n'icyenda (989 M).

    Ushyize mu mibare Diamond Platnumz arusha Burna Boy miliyoni 503 , akarusha Wizkid miliyoni 533. Uyu arusha Davido uri ku mwanya wa kane miliyoni 595 z'abamaze kureba ibikorwa bye ku rubuga rwa YouTube.

    Si mu kurebwa gusa kuko no mu gukurikirwa kuri uru rubuga Diamond Platnumz arabarusha kuko akurikirwa na miliyoni 5.87 naho Davido agakurikirwa na miliyoni 2.72. Nii mu gihe Burna Boy akurikirwa na miliyoni 2.27 naho Wizkid we agakurikirwa na miliyoni 2.12.

    Source : https://yegob.rw/wizkid-yakoze-amateka-afitwe-na-bake-muri-africa/