Tag: lifestyle

  • Iyumvire ibyo umugabo yakoreye umugore we akimara kumenya ko utubari twafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo utubari twongeye gukomorerwa gukora. Iyi ni inkuru yashimishije abantu benshi higanjemo abagabo batari baherutde gusangirira agatama na bagenzi babo mu kabari.

    Umunyarwenya Nimu Roger yakoze amashusho y'urwenya yerekana ibyo umwe ku bagabo yakoze nyuma yo kumenya ko utubari twarunguwe. Mu mashusho Nimu Roger yakoze, umugabo abwira umugore we ko agiye gutura ku kabari ko atazagaruka mu rugo vuba.

    Source : https://yegob.rw/iyumvire-ibyo-umugabo-yakoreye-umugore-we-akimara-kumenya-ko-utubari-twafunguwe/

  • Dore amabanga yakugaragariza ko umukobwa yakwiyumvishemo bigatuma byakorohera kumutereta – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bamwe na bamwe nti bamenya neza ko umukobwa ari guca amarenga y'uko yamaze kubiyumvamo, ku buryo byanatuma bitera icyizere, kumusaba urukundo bikaba ingorabahizi.

    Mu gushaka gufasha abasore bafite iki kibazo twifashishije urubuga wikihow.com. Uru rubuga rutanga ibimenyetso byinshi byagaragariza umusore ko umukobwa amwibonamo kandi amufitiye amarangamutima gusa twafashemo iby'ibanze.

    1. Yumva mwahorana:

    Nkuko hagati y'abantu bakundana bigenda,umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo aba yumva iteka mwahorana, muganira.

    2. Kukwereka inshuti ze

    Iki nacyo ni ikimenyetso kigaragaza umukobwa ugufitiye amarangamutima. Nubwo utaramubwira ko umukunda, akunda kukwereka inshuti ze. Uzatungurwa no gusanga hari abakuzi kandi wowe ari ubwambere muhuye, uzi impamvu? Ni uko ahora abakubwira ndetse abakuratira.

    3. Iyo mugirana ikiganiro aba ahari wese

    Niba umukobwa akunda guha agaciro ibiganiro mugirana ndetse ukabona bimushishikaje, nacyo twagishyira mu bimenyetso ko wamutwaye uruhu n'uruhande.

    4. Aho ari hose yumva mwaba muri kumwe

    Ibi bituma ahora gusaba ko mwajyana mu birori runaka, iminsi mikuru, amakwe yatumiwemo n'ahandi hanyuranye. Impamvu ibimutera ni ukugira ngo mube inshuti zihariye kurushaho, umubano wanyu ube wavamo urukundo rufatika.

    5. Iyo wisanzuye ku bandi bakobwa ntabyishimira

    Kuba hari abandi bakobwa mwagirana ibihe byiza bituma abura amahoro ndetse ukabona ko bimubanganamiye. Nubwo utigeze umubwira ko umukunda ariko we agufata nk'umukunzi we nubwo ntabyo yakubwiye. Kukubonana n'abandi bias nkaho wamurutishije abandi

    6. Indoro

    Umukobwa ugukunda kandi ukwiyumvamo akureba indoro ya gira icyo umbwira. Uretse ko ijisho rikurebye nabi n'irikureba neza utabura kubitandukanya.

    7. Ibiganiro by'urukundo

    Kenshi iyo muganira akora uko ashoboye ngo muganire ibiganiro by'urukundo. Niba akunda kukubaza niba ufite inshuti y'umukobwa, ntakabuza ni uko ashaka ko ugira icyo wibwira.

    Uzumva akenshi akunda no kukubaza uko umukobwa ukunda cyangwa wakunda yaba ateye n'imico igomba kumuranga. Ibi bimufasha kumva niba hari ingeso udakunda yaba afite yamubuza kukugiraho umukunzi.

    8. Umunsi w'amavuko

    Umukobwa ukwiyumvamo aba azi byinshi bikwerekeyeho kugeza ku munsi wavukiyeho cyangwa indi minsi ifite icyo ivuze mu buzima bwawe. Niba umunsi w'izihizaho italiki wavukiyeho ubonayashyashyanye , akanagutegurira impano kandi ihuje n'ibyo ukunda , ntakabuza aragukunda.

    Source : https://yegob.rw/dore-amabanga-yakugaragariza-ko-umukobwa-yakwiyumvishemo-bigatuma-byakorohera-kumutereta/

  • Umusore yatumiwe mu bukwe bw'umukunzi we yari amaze imyaka 6 yambitse impeta||Dore ibyamubayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yaguye mu kantu aba nk'utaye umutwe ubwo yakiraga ubutumire bw'umukobwa yari amaze imyaka myinshi yarambitse impeta y'urukundo ariko yaratinze kumugira umugore we.

    Amakuru avuga ko umusore n'umukobwa bakundanye imyaka irenga itanu, kuva mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza, barakundana karahava aho abari babazi bari bazi ko babana hasigaye kuba babishyiraho akadomo imbere y'Imana n'abantu.

    Umubano wabo wagenze neza kandi nta kimenyetso cyerekana intege nke cyangwa gutandukana bya hato na hato mu rukundo. Umusore watumiwe mu bukwe kuba 'Parrain' muri ubwo bukwe, amakuru avuga ko yari akiri mu mubano n'umukunzi we ubwo yakiraga ubutumire bw'umusore w'inshuti ye magara. Umusore washatse uwo mukobwa, yari asanzwe nawe ari inshuti y'umusore watumiwe kuzaba Parrain, aza kumutumira ngo azatahe ubukwe yamwambariye.Amakuru akomeza avuga ko uyu musore yabaye nk'utaye umutwe ariko amaze kuganira nuyu mukobwa ,birangira yemeye kumutahira ubukwe dore ko amazi yari yararenze inkombe kandi nta kindi yari kubikoraho.

    Ese wowe uwahoze ari umukunzi wawe agutumiye wakwemera kumutahira ubukwe? Tubwire muri comment hasi gato.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yatumiwe-mu-bukwe-bwumukunzi-we-yari-amaze-imyaka-6-yambitse-impetadore-ibyamubayeho/

  • Umugore yihimuye bikomeye ku mugabo we amukekaho kumuca inyuma (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore yihimuye ku mugabo we maze amwangiriza imodoka ye nyuma yo gukeka ko yamuciye inyuma.

    Nkuko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu mudamu utatangajwe amazina yagaragaye amenagura ibirahuri byimodoka ihenze y'umukunzi we nyuma yo gukeka ko amuca inyuma nundi mukobwa.

    Muri videwo ikurikira, uyu mugabo yagaragaye atongana n'umukunzi we kubera ko yangije imodoka ye, maze asubiza, avuga ko ari ukubera ko yamuhemukiye nyuma yo kuva mu rugo ahagana mu ma saa kumi z'umugoroba maze yaza kureba muri message bamwandikira agasanga harimo abandi bakobwa bandikirana.

    Yahisemo rero kumenagura imodoka ye maze ubwo umugabo yamubazaga icyabimuteye nibwo yamubwiye ko yabonye muri telefoni ye ubutumwa buvuga ngo 'Ngwino dusangire' maze akeka ko ari ihabara rye.

     

    Source : https://yegob.rw/umugore-yihimuye-bikomeye-ku-mugabo-we-amukekaho-kumuca-inyuma-video/

  • Umusirikare w'imyaka 19 yashyingiranwe n'umusaza w'imyaka 61 bahuriye ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku ya 9 Mutarama 2020,nibwo Audrey Cheyenne-Smiley Moon w'imyaka 19, usanzwe ari umusirikare, yahuye n'umusaza Kevin w'imyaka 61, ku rubuga rwo gukundaniraho rwa Badoo.

    Yabanje gukururwa nuko uyu musaza w'imyaka 60 yabaye nawe mu gisirikare bituma bakundana none ubu barashyingiranwe.

    Amezi make baganirira kuri ruriya rubuga bahise bashyira hanze urukundo rwabo. Muri Nyakanga 2020, Audrey na Kevin, bo muri Modesto, muri California muri USA, bahuye bwa mbere maze batangira gusomana kwabo bwa mbere.

    Audrey yagize ati: “Nashimishijwe cyane no kumubona.” Aracyambwira umunsi yampanze amaso n'ishyaka ryinshi. “

    'Kevin yateye intambwe ya mbere. Yamfashe mu maso maze dusomana bwa mbere igihe twahuraga imbonankubone. Twembi twemeranya ko ari urukundo tukibonana. “

    Yaba Audrey cyangwa Kevin, ntabwo bari barigeze kugirana umubano n'abantu babaruta mbere, ariko batekereza ko ntacyo bitwaye, kuko bafite byinshi bahuriyeho kandi bifitanye isano ikomeye.

    Ati: 'Ikiganiro cyacu cya mbere cyari kijyanye n'abasirikare ambaza ibyanjye, turafungukirana. Twaganiriye byose hamwe. Kevin nawe ni mwiza cyane kuri njye. Igituma umubano wacu ukomeye kandi utunganye kuri twe ni urukundo dukundana. '

    Mbere yo guhura na Audrey, Kevin yari amaze imyaka 19 atandukanye n'umugore kandi afite abana babiri, bafite imyaka 16 na 23.

    Abana be bashyigikiye umubano wabo kandi bishimiye kubona ko bishimanye.

    Kubera ko Kevin akuze kurusha ababyeyi ba Audrey, bafite imyaka 38 na 43, yabanje kubahisha umubano wabo, ariko afata icyemezo cyo kubibabwira muri Kanama umwaka ushize.

    Audrey yagize ati: 'Twaganiriye ku mugaragaro ku mibanire yacu n'abo dukorana, ariko mu mizo ya mbere byari ibanga ku muryango wanjye. Sinashoboraga kwihanganira guhangayikishwa no guhisha umuryango wanjye ibanga, nuko duhitamo kubibabwira.

    Ubwa mbere, umuryango wanjye waramwangaga cyane kuko twababwiye umubano wacu mu buryo butari bwo.

    Nari naboherereje ubutumwa kandi umunsi w'inama y'umuryango wanjye bari bahamagaye abapolisi dusanga badutegereje hanze. Ubwa mbere byari biteye ubwoba, ariko Kevin yari yiteguye guhagarara ku myumvire ye, nyuma yo kumumenya neza, umuryango wanjye waje kumushimira.

    Ku ya 1 Kanama 2021, aba bashyingiraniwe mu rusengero ruto rwa Nevada. Ubu barateganya ejo hazaza habo bari kumwe.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusirikare-w-imyaka-19-yashyingiranwe-n-umusaza-w-imyaka-61-bahuriye-ku-mbuga

  • Menya ibintu 6 abagore baba bashaka ku bagabo babo mbere na nyuma yuko babana #rwanda #RwOT

    Kimwe n'abasore cyangwa abagabo, abakobwa cyangwa abagore nabo baba bafite ibintu bifuza ku bagabo bashatse cyangwa ku basore bakundana.

    Bimwe muri byo ni ibi bikurikira :

    1. Kumuganiriza mu mvugo nziza :

    Igitsina gore cyangwa se abagore muri rusange ni abantu bakunda kwitabwaho no kubwirwa neza buri gihe. Umukobwa rero iyo arimo kurambagizwa akunda umusore umubyinirira, umubwira amagambo meza atuma yiyumvamo ubwuzu n'urukundo, akamuganiriza amubwira icyo amukundira n'icyo yamukundiye, zimwe mu ngingo z'umubiri we akunda n'ibindi.

    Iyo anageze igihe cyo kurushinga rero aba yumva umugabo we agomba gukomeza akabikora uko, akirinda icyo ari cyo cyose gishobora kumuhutaza kabone n'iyo yaba ari mu makosa, umugore aba yifuza ko wamukosora umubwira neza.

    2. Kumwambika neza :

    Muri kamere y'abagore bahora bashaka gusa neza, kwambara neza, ni ukuvuga imyenda ijyanye n'igihe, bakanisiga bagacya. Iyo umugore ashatse umugabo rero aba yumva agomba kumurimbisha akamwambika imyenda myiza izamuhesha icyubahiro aho azajya anyura hose. Iyo rero umukobwa akiri mu gihe cyo kurambagizwa yishimira umusore umuzirikana rimwe na rimwe akamuha impano y'imyambaro myiza by'umwihariko ijyanye n'uko ateye.

    Iyo amaze gushaka rero kenshi na kenshi aba yumva byabaye inshingano z'umugabo ko agomba kumwambika neza. Abagore b'abanyarwandakazi bakunda ko abagabo babo babagurira imyenda yiyubashye nk'ibitenge , amabubu, inkweto, isakoshi n'utundi tuntu duto duto tubashimisha turimo isaha , inigi , amaherena n'ibindi.

    3. Kwihangana no gutanga imbabazi :

    Umugore ahora yifuza umugabo uzamwihanganira igihe cyose cyane cyane mu gihe yagize intege nke, ndetse akanamubabarira igihe ya kosheje. Nta mugore ukunda umugabo uhora umucyurira cyangwa umuhoza ku nkeke z'ibintu atatunganyije neza, ahubwo akunda wa wundi umuhora hafi kandi agahora yiteguye kumubabarira no kumwihanganira muri byose.

    4. Kumukunda no kumwitaho nka mbere :

    Abagore cyangwa abakobwa bakunda abagabo badacika intege mu rukundo ; ni ukuvuga umugabo cyangwa umusore uhora ubereka urukundo, atari umukunda mu minsi ya mbere yamara gufatisha agaterera iyo. Abagore bifuza ko abagabo babo bahora babereka urukundo amanywa n'ijoro, mbese bakunda kubona urukundo rukura aho gusubira inyuma.

    5. Kumwita akazina keza :

    Iyo umukobwa cyangwa umugore amaze kwinjira mu rukundo neza neza aba yifuza ko umusore bakundana cyagwa umugabo we amuhindurira izina ; akamwita akazina k'urukundo mu rwego rwo ku mutetesha no kumubyinirira.

    Iyo rero umukobwa cyangwa se umugore afite akazina yiswe n'umukunzi we aba yumva akunzwe ndetse nta n'undi umuntu umurusha gukundwa. Ariko ikimushimisha kurushaho ni uko aka kazina agahamagarwa igihe bari ahandi hantu cyangwa bari mu bantu benshi.

    6. Kumutembereza :

    Abakobwa kimwe n'abagore bakunda gusohoka, ibi rero bituma bakunda umusore cyangwa umugabo ubasohokana. Umugore aba yifuza ko umugabo we amuhindurira uburyo babanamo, atari ukwirirwa mu rugo cyangwa kwirirwa mu byo bamenyereye byo kujya ku kazi no kugaruka mu rugo gusa.

    Aba yifuza ko rimwe na rimwe mu bihe by'ikiruhuko batakoze, anyuzamo akamusohokana cyangwa bagira ikiruhuko cy'akazi bombi bagafata urugendo bakajya kuruhukira ahatari aho basanzwe bamenyereye.

    Ibi rero bituma urukundo rukura kandi bikagaragariza umugore ko yitaweho. Kandi ibi ntibivuga ko ari ugukunda ibintu kuko hari n'umukobwa cyangwa umugore uba wifitiye amafaranga ye ariko akumva byaba akarusho umukunzi we afashe icyemezo
    cyo kumusohokana kabone n'iyo umukobwa cyangwa umugore ari we wakwishyura !

    Refe:bonobology.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-ibintu-6-abagore-baba-bashaka-ku-bagabo-babo-mbere-na-nyuma-yuko-babana

  • Inkwano ntikwiye guhagarika umukwe- Miniyouth #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco (MINIYOUTH) yanenze umuryango wanze inkwano wari wumvikanyeho n'uw'umusore,  bigatuma ubukwe bupfa ku munota wa nyuma mu Karere ka Nyagatare.

    Imyaka itandatu yari ishize, umusore Niyomungeri Jeremie w'imyaka 26 utuye mu mujyi wa Nyagatare akundana n'Umukobwa utuye mu murenge wa Matimba naho muri Nyagatare.

    Uyu musore avuga ko yari yemeranijwe n'umukobwa kubana akamarama ndetse yaranakoye ibihumbi 500 by'amafaranga y' u Rwanda.

    Kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, nibwo umuryango w'umusore wari wabukereye ugiye gusaba umukobwa ariko baramubura.

    Niyomungeri ari nawe wari ufite ubukwe arasobanura uko byagenze agira ati 'Ku wa Gatandatu nibwo nari mfite ubukwe n'umukobwa, ariko ntibwaje kugenda neza kubera ikibazo cyaje kuvukamo. Twiteguraga kujya kuzana umugeni ariko duhamagaye telefone y'umukobwa dusanga ntiriho, byagumye kwisunika nka Saa Cyenda z'umugoroba tuza gukora itsinda ry'abantu 5 tujya iwabo.'

    Niyomungeri yakomehe avuga ko 'Ba Nyirarume baravuga bati  ntimwigendere n'ubundi  iyi nkwano mwakoye n'ubundi  zishobora guhagurutsa umugeni  muri uru rugo. Baratubwira bati twe dukwa Inka  kandi amafaranga mwakoye  ntabwo aguze b'Inka 2  zacu. '

    Umuryango w'umukobwa uravuga ko wanze inkwano kuko ari nke.

    Rugaju Benoni se wabo w'umukobwa yabwiye itangazamakuru rya Flash ko bashaka Inka Eshanu (5), bitaba ibyo bakabasubiza amafaranga yabo.

    Yagize ati 'Inkwano ni nkeya, waba  warigeze aho ubona amafaranga ibihumbi 500 babikwa umukobwa? Azaze tuyamusubize. Ntabwo umwana wacu bamukwa amafaranga, dushaka inka kuko nizo tworoye amafaranga turayishakira. Turashaka Inka 5.'

    Umuryango w'Umusore uravuga ko wakozwe n'isoni nyuma yuko wari umaze gukora urugendo ruva mu Karere ka Bugesera rugana i Nyagatare, ugatungurwa no kubwirwa ko utakibonye umugeni kubera inkwano batanze ari nke.

    Kugeza ubu Se w'uyu musore Munyentwari Felesiyane ntabyumva ngo yarumiwe, akifuza ko yasubizwa amafaranga ye.

    Ati 'Umva hari ibintu umuntu abona ugasanga ni agahomamunwa! N'ubuyobozi hari icyo bumara bukakurenganura niba ibintu byanze ayo mafaranga akaba yasubizwa. Mu bugesera nari nazanye n'abantu bagera nko kuri 5 bamperekeje. Umva si ukumwara gusa ahubwo njyewe iyo mpuye n'abantu niyo bampamagaye kuri telefoni nsigaye ntinya no kubitaba.'

    Abaturage batuye mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ibyaye birimo kuganisha umuco nyarwanda ahabi, bakabona ko  inkWano yahindutse ikiguzi.

    Umwe ati 'Ibintu byabaye muri aka Karere ntibibereye Abanyarwanda, urabona ko ari nk'ubucuruzi. Niba abantu arakiriye Inkwano  ntibakagombye  kureka gutanga umukobwa. Bikwiye gucika mu gihugu cyacu.'

    Undi ati 'Mu by'ukuri hari ababyeyi bifuza bagashaka Inkwano nyinshi ku mukobwa wabo, ushobora kwaka inkwano nyinshi, umuhungu akigomwa akayishaka akayitanga, ibyakabaye intangiriro y'ubuzima bikba bitagikunze ubasenyeye.'

    Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco iranenga uyu muryango wari wumvikanye n'undi inkwano, ariko uza kwisubira ku munsi w'ubukwe nyirizina.

    Umuvugizi w'iyi minisiteri Bwana Ruzindana Rugasaguhunga Jean Baptiste yagaragaje ko imiryango yakagombye kuganira ku nkwano hatabayemo amananiza, igashyira imbere kubaka umuryango mushya uba uvutse.

    Ati 'Niba abantu baba bumvikanye nyuma bakabihindura, ntabwo baba bakomeye ku ijambo bavuze. Icyo dusaba nuko n'ubundi inkwano ni ubwumvikane hagati y'imiryango. Iyo miryango nayo ibyumvise  ifashe  urwo Rubyiruko  kumva ko bagiye  gushinga urugo. '

    Kugeza ubu umusore avuga ko agikunda uyu mukobwa bari bagiye kubana akaramata, kuko ibyabaye nta ruhare yabigizemo ndetse ko mu gihe ibintu byasubira mu buryo babana nta kabuza.

    Ni mu gihe ku ruhande rw'umuryango w'umukobwa ukomeje kugaragaza ko umuryango ugiye guterana hakarebwa icyakorwa.

    Ntambara Garleon

    The post Inkwano ntikwiye guhagarika umukwe- Miniyouth appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/09/21/inkwano-ntikwiye-guhagarika-umukwe-miniyouth/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkwano-ntikwiye-guhagarika-umukwe-miniyouth

  • Amwe mu magambo meza wakoresha uganira n'umukunzi wawe akaryoherwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imitoma ni kimwe mu buryo bwifashishwa kugirango ushimishe uwo ukunda kuko burya umutima ukunda rimwe na rimwe uba ukeneye amagambo aryoshye yo kuwuruhura. Aha rero hari amwe mu magambo wabwira umukunzi wawe akanezerwa ariko ukoresheje umunwa wawe udakoresheje telefone cyangwa se ibaruwa kuko burya iyo wivugiye ijambo n'akanwa kawe bituma uwo uribwiye arizirikana kurushaho.

    Hano hari amagambo amwe n'amwe yagufasha kuryohereza uwo ukunda, ukamugaragariza koko ko akuri ku mutima.

    Mugihe muganira, mubwire uti:

    ●Ibyo nkora byose ni ukugira ngo nzabane nawe ubuzima bwanjye bwose,

    ●Zahabu zose na diyama ziri ku isi ntabwo bihagije ngo umuntu abe yagura urukundo umutima wanjye ugufitiye

    ●Imana yarakundemeye kugira ngo nguteteshe

    ● Urukundo rwawe rwarantwaye

    ● Nabaye nk'umusazi kubera wowe

    ●Sinshobora guhagarika kugutekerezaho

    ●Sinshobora na rimwe gutera agahinda umutima wawe

    ●Sinshaka kubyuka kubera inzozi nziza nari ndimo hamwe nawe

    ● Iyo turi kumwe numva ntekanye

    ●Namaze kuvumbura urukundo rw'ukuri muri wowe

    ●Nkunda kuganira nawe

    ●Nkunda uburyo unkunda

    ● Nshimira Imana umunsi wa mbere yakunzaniye mu buzima bwanjye

    ●Ndifuza kumarana nawe ubuzima bwanjye bwose

    ●Nzaguha umutima wanjye wose, umubiri wanjye n'ibitekerezo byanjye byose

    ●Nzajyana nawe ku mpera z'isi mu gihe uzaba ukinkunda

    ●Sinshobora kukurutisha amafaranga n'izahabu

    ●Nzemera guca mu bikomeye n'ibihome byose kugira ngo nzabane nawe

    ●Ndasaba Imana kugira ngo ikunzanire vuba bishoboka

    Niba kugukunda ari icyaha nzemera mbe umunyabyaha

    ●Niba urukundo ari impumyi sinifuza kongera kubona umucyo w'umunsi ukundi

    ● Ubuzima butagufite ni nko kujya kuryama warangiza ukarota nabi cyangwa se ntugire inzozi nziza

    ●Kugukunda ni nko kwibera muri paradizo cyangwa mu ijuru.

    • Kugukunda bindyohereza ubuzima

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-magambo-meza-wakoresha-uganira-numukunzi-wawe-akaryoherwa/

  • Niba ukunda gusomana ibi byakubera isomo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hambere iyo umuntu yamaraga igihe runaka ahantu yarasuhutse nyuma akagaruka i muhira, abavandimwe ndetse n'abaturanyi bamugaragarizaga urukumbuzi bamuhobera cyane hanyuma bakamuha n'ikiganza.

    Ariko aho bigeze umuntu asigaye ahura na mugenzi we batari baherukanye akamuhobera byanarimba akamusoma kugira ngo amugaragarize ko amwishimiye cyane. N'ababyeyi bafite abana bakunda kubakorera icyo gikorwa kugira ngo babagaragarize ko babakunda byahebuje.

    Ku bakundana ho ni akarusho kuko gusomana kwabo birenga imbibi ahubwo bakagera kure (deep kissing) mu rwego rwo gushimisha amarangamutima yabo.

    Icyakora nubwo uyu umuco wazanywe n'abazungu wakunzwe na benshi bakanawushyira mu bikorwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu, izo ngaruka ni zo tugiye kugarukaho:

    1.Indwara yitwa Meningococcal

    Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n'urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n'izindi ngingo z'umubiri.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).

    2. Hepatite B

    Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.

    Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y'uwanduye iyi ndwara agahura n'amatembabuzi yo mu kanwa k'uwo bari gusomana.

    Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw'amaraso n'amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.

    3. Imitezi yo mu kanwa

    Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y'ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n'ubwo ifata igice cy'akanwa hanyuma ikagitera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.

    Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y'uyirwaye n'utayirwaye.

    4. Indwara z'ubuhumekero

    Uretse izi ndwara tuvuze, hari n'izindi ndwara z'ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyangwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana.

    5. Kwangirika amenyo

    Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y'umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Ngo hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y'umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw'amenyo ye kigatangira ubwo.

    Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k'ummwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y'abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.

    Ni ingenzi kumenya ibyo dukora ndetse n'ingaruka bigira ku buzima bwacu maze buri wese agahitamo ibimunogeye.Byaba byiza ubiretse kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe mu kaga wowe wumvaga ari ukwishimisha.

     

    Ese wowe ubona ari byiza gusomana n'umuntu kugirango abone ko umukunda?twandikire igitekerezo cyawe muri comment. 

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-gusomana-ibi-byakubera-isomo/

  • Inkwano zatumye ubukwe bupfa ku munota wa nyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, ubwo abo kwa Sebukwe wumusore bahamyaga ko imkwano zatanzwe zidahagije.

    Ibi byabereye mu karere ka Nyagatare kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, gusaba no gukwa byari bubere mu Murenge wa Matimba nyuma abageni bagasezeranira mu Mujyi wa Nyagatare ari naho bari gutura.

    Niyomwungeri Jeremie wimwe umugeni yatangaje ko yari amaze imyaka itatu akundana n'umukobwa bari hafi kurushinga. Yavuze ko abizi neza ko uwo mukobwa amukunda ngo kuko bacanye muri byinshi bikomeye, gusa ngo icyatumye amubenga ni umuryango we wagaye inkwano yatanze.

    Yavuze ko kuwa Gatandatu mu gitondo biteguye bagiye kujya mu mihango yo gusaba no gukwa, ahamagaye umukobwa kuri telefone agasanga nimero ye itariho, mu gukomeza kugerageza guhamagara abavandimwe ngo bamubwiye ko ntawuhari bamusaba kutajya mu mihango yari iteganyijwe.

    Ati ' Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.'

    Yakomeje agira ati ' Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we nibwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke, bikomeza gutera impagarara tugeze aho dusaba ko twahaguruka tukajyayo baratwangira ngo tubireke.'

    Yakomeje avuga ko byageze saa cyenda z'amanywa bafata umwanzuro bajyayo basanga umuryango w'umukobwa wose wateranye ubabwira ko inkwano batanze idashobora guhagurutsa umukobwa wabo.

    Ati ' Nari numvikanye n'umukobwa ko nzamukwa ibihumbi 500 Frw kuko niyo nari kubona, rero batubwiye ko nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n'inka ebyiri, nta kintu kindi bansabye kongeraho umuryango wanjye nawo ufata icyemezo cy'uko badusubiza amafaranga twakoye bikarangira.'

    Niyomwungeri yavuze ko kuba ubukwe bwe bwarapfuye ku munota wa nyuma byamuhungabanyije cyane.Uyu musore yari yaramaze kubaka inzu yagombaga kubanamo numugeni we.

     

     

     

     

    Src igihe.

    Source : https://yegob.rw/inkwano-zatumye-ubukwe-bupfa-ku-munota-wa-nyuma/