Tag: lifestyle

  • Ntibisanzwe!!! Mu myaka 5 bamaze kubyarana abana 6 [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu mezi atatu ashize, Jolene Mckee w'imyaka 32 n'umugabo we Andrew w'imyaka 33 bakomoka i Brooklyn, muri New York, bakiriye neza impanga zabo za gatatu, Aiden na Jaiden.

    Mama-w'aba bana batandatu avuga ko ari umugisha kubyara abana batandatu mu nshuro 3 yari atwite.

    Avuga kandi ko kuva amaze kubyara impanga gusa yumva ko yabaye umunyabigwi.

    Uyu muryango w'abantu umunani ugizwe na Peyton na Paige b'imyaka itanu, Abigail na Anderea b'imyaka itatu na Aiden na Jaiden bakiri impinja.

    Jolene yagize ati: “Sinigeze nibona ndi mu muryango mugari. Natekerezaga ko nzabyara umwana umwe cyangwa babiri.

    “Ariko ni umugisha kuba narabyaye abana batandatu mu nda eshatu gusa natwite.

    “Igihe namenyaga ko ntwite impanga ku nshuro ya gatatu, nemeye rwose ko ibyo aribyo naremewe gukora.

    Ndumva mfite amahirwe kuba dufite impinga 3 z'ubwoko butandukanye, impanga z'abakobwa gusa, impanga z'umuhungu n'umukobwa nanone impanga zacu ubu n'abahungu gusa. Byagenze neza.

    “Mbere yuko ntwita inda y'impanga, Peyton na Paige, nari nabanje gukuramo inda nyuma y'amezi atatu nsanga nongeye gutwita.

    Natinyaga cyane kujya kwa muganga kwisuzumisha nyuma yo kunyura mu bubabare bwo gukuramo inda. Nagize ubwoba igihe cyose kuko bafataga igihe kinini bahamagara undi muntu mu cyumba.

    “Hanyuma bambwiye ko ntegereje impanga. Sinashoboraga kubyemera. Byari byiza.”

    Jolene yongeye gusama nyuma y'imyaka ibiri kandi yavuze ko yagize ibyiyumvo ko ari irindi tsinda ryimpanga.

    Ariko, avuga ko yatungurwa ubwo aya makuru yemezwaga mu gihe umugabo we byamutunguye cyane.




    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/ntibisanzwe-mu-myaka-5-bamaze-kubyarana-abana-6

  • Sobanukirwa Akamaro ko kunywa amazi arimo Concombre ku buzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Akamaro k'amazi arimo concombre

    Uruhu rwiza

    Muri concombre harimo ibisohora imyanda mu mubiri ndetse na za vitamin naho amazi yo azwiho kurwanya umwuma no gusukura umubiri. Uruvange rwabyo rero rwirukana imyanda ishajisha uruhu, rukarwanya iminkanyari yaruzaho, ndetse rukanarwanya utubara tuza ku ruhu kubera gusaza

    Kugabanya ibiro

    Amazi arimo concombre atera igihagisha. Ndetse anarinda inyota dore ko hari igihe ugira inyota bikagendana no gusonza. Niba wifuza kugabanya ibiro, ifunguro ryawe rinini ribeho aya mazi kuko akurinda kuryagagura cyangwa kurya byinshi.

    Umutima

    Concombre ikungahaye kuri potasiyumu uyu ukaba umunyungugu mwiza ufasha abafite ikibazo cy'umutima. Ubwinshi bwayo mu mubiri bugabanya igipimo cya sodiyumu, iyi ikaba mbi kuko ubwinshi bwayo mu mubiri butera umuvuduko ukabije w'amaraso. Kunywa aya mazi rero birwanya indwara z'umuvuduko, stroke, n'izindi zifata umutima.

    Uburemere bw'amagufa

    Nubwo muri concombre hatabamo imyunyungugu myinshi ariko habamo silicium na manganese, imwe mu myunyungugu umubiri udakenera ari myinshi, ariko ikenerwa ngo amagufa agire ireme. Kunywa aya mazi rero birafasha kugira amagufa afite ireme bikakurinda za rubagimpande n'izindi ndwara zifata amagufa uko usaza.

    Kongera amavangingo

    Amavangingo, amazi, amanyare nkuko byitwa mu mazina atandukanye byiyongera iyo umubiri woroshye kandi urimo amazi menshi. Kunywa amazi arimo concombre rero ni bumwe mu buryo bufasha abagore kongera aya mavangingo.

    Kanseri

    Muri concombre habamo cucurbitacin iki kikaba ikinyabutabire kiboneka muri yo gusa kikaba kizwiho gusohora imyanda mu mubiri by'umwihariko kunywa amazi arimo concombre bigafasha kurwanya kanseri ya porositate ku bagabo, n'izindi kanseri zinyuranye muri rusange.

    Gusukura

    Kunywa aya mazi bizatuma unyara kenshi bityo uko unyara ube uri gusohora imyanda n'uburozi mu mubiri. ibi bizakorwa vuba kandi birinde ko hari imyanda n'uburozi byakibika muri wowe.

    Gukomeza imikaya

    Muri concombre habonekamo silicium idakunze kuvugwaho cyane nyamara ikaba ari ingenzi mu gutuma ugira imikaya ikomeye kandi ikora neza.

    Aya mazi ategurwa ate?

    Gutegura aya mazi ntibigoye kandi ni ibintu nawe wakikorera. Icyo usabwa ni ukuba ufite amazi meza na concombre gusa.

    - Sukura concombre uyikatemo uduce mu muzenguruko (ntuyihate). Niba ushaka amazi yuzuye ikirahure urakata udusate 4 gusa ariko ushaka litiro ukoresha concombre yose
    - Suka amazi mu cyo uvangiramo hanyuma ushyiremo twa dusate twa concombre
    - Niba wabona balafu yishyiremo kugirango twa dusate twa concombre tutareremba. -Utayifite ukoreshe ibindi birusha uburemere concombre ku buryo zijya ku ndiba ntizirerembe
    - Bireke gutyo iminota 15 mbere yo kunywa
    - Nyuma yo kunywa ayo mazi ongera ushyiremo andi kuko ntabwo intungamubiri zirashiramo. Nihashira amasaha 24 za concombre uzijugunye ukate izindi

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-amazi-arimo-concombre-ku-buzima-ku-buzima-bw

  • Sobanukirwa akamaro ko kunywa uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu #rwanda #RwOT

    Dore akamaro k'uruvange rw'amata n'ubuki ku buzima bw'umuntu mu gihe abikoze buri munsi:

    Kurinda gusaza

    Ukwifuriza ibyiza, akwifuriza guhorana amata n'ubuki, icyo biba bivuze; ni ukwifurizanya itoto rihoraho. Uruvange rw'ubuki n'amata rugirira akamaro gakomeye umubiri, kuko birinda gusaza, bityo ugahorana itoto. Mu mico itandukanye kuva cyera ku isi, wasangaga abantu banywa amata arimo ubuki kugira ngo bahorane itoto.

    Amata n'ubuki bifatiwe hamwe bigira ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri, bityo uburozi buzwi nka Free radicals, buzwiho kwangiza uturemangingo tw'umubiri, bugasohoka. Birinda uruhu gusaza, gukanyarara ndetse no kuzana iminkanyari.

    Kurinda no gukomeza uruhu

    Uruvange rw'amata n'ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw'uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto. Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw'uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n'ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
    Gufasha igogorwa kugenda neza

    Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n'amara zigafasha mu igogorwa. Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw'izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.

    3.Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi

    Amata n'ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk'umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje. Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.

    Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira. Mu gihe ufite ibibazo byo kudasinzira neza cg kubura ibitotsi, uru ruvange rw'ubuki n'amata rushobora kugufasha.

    Gukomeza amagufa

    Ubuki bufasha mu kwinjiza calcium ihagije mu mubiri, ikaba iboneka cyane mu mata. Iyo amagufa agize calcium ihagije biyafasha gukomera, no kutavunguka, bityo bikakurinda indwara zikunze kwibasira amagufa, cyane cyane uko umuntu agenda asaza; ahanini bitewe n'umubiri uba utagishoboye kwinjiza calcium ihagije.

    Urugero rukwiriye rwa calcium rurinda indwara yo kuvunguka kw'amagufa izwi nka osteoporosis ndetse no kubyimbirwa mu ngingo.

    Kongera imbaraga

    Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y'umwimerere abonekamo. Ikirahuri cy'amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n'imikorere y'umubiri.

    Refe:www.boldsky.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/sobanukirwa-akamaro-ko-kunywa-uruvange-rw-amata-n-ubuki-ku-buzima-bw-umuntu

  • Impamvu ikomeye itera impumuro mbi mu kanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impamvu 5 za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa:

    1.Amata

    Amata n'ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n'izindi ntungamubiri dukenera. Gusa, ni kimwe mubitera guhumura nabi mu kanwa.

    Mu mata habonekamo aside amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk'uw'ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.

    2.Ibibazo mu rwungano ngogozi

    Ibibazo bitandukanye by'igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa.

    Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa, harimo indarwa yo kugaruka kw'ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n'ikirungurira, ukumva mu muhogo cyangwa mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa, bitera impumuro mbi.Ubushakashatsi bwerekana ko bagiteri zitera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.

    3.Ibiryo byongera impumuro mbi mu kanwa

    Hari ubwoko bw'ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa. Tungurusumu n'ibitunguru, biri mubyongera iyi mpumuro mbi.

    Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y'igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cyangwa ibitunguru.Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n'amafi, imboga zimwe na zimwe nk'amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.

    4. Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa

    Uduce tw'ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.

    Iyo umaze kurya, hari uduce tw'ibiryo dusigara hagati y'amenyo, ahegereye ishinya cg se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.

    Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z'ishinya.

    5.Isuku nke y'amenyo

    Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa, niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, bagiteri zitangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y'iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.

    Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).

    Source : https://yegob.rw/impamvu-ikomeye-itera-impumuro-mbi-mu-kanwa/

  • Wari uzi ko Ibijumba bifasha umubiri kurwanya indwara zitandukanye? #rwanda #RwOT

    Ku bantu bashoboye kugera mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muribuka iri jambo 'Ipomoea batata'. Icyo ni ikijumba babaga bari kuvuga, rikaba izina cyitwa mu bimera.

    Ibijumba bigira amabara anyuranye haba ku gishishwa cyangwa imbere. Ku gishishwa inyuma hari ibijumba bitukura, ibisa umuhondo, umweru. Naho imbere hari ibisa umweru, umuhondo, orange na mauve. Uko amabara ahinduka imbere byerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, bivuze ko ibisa na orange cyangwa mauve biba biyifite ku bwinshi kuruta ibisa umweru.

    Gusa uretse kuba ibara ryerekana ubwinshi bwa beta-carotene irimo, ubusanzwe intungamubiri zirimo ni zimwe.

    Akamaro k’ibijumba ku buzima

    Ubudahangarwa

    Kuba ibijumba bikize kuri beta-carotene, izwiho kwirukana uburozi mu mubiri, hakabamo vitamini C na B zinyuranye, ubutare na phosphore bituma ibijumba biba ibyo kurya byiza mu kurinda umubiri wawe indwara zinyuranye cyane cyane iziterwa na mikorobi.

    Kubyimbirwa

    Kimwe n’ibirayi, ibijumba na byo byifitemo ingufu zo guhangana no kubyimbirwa. Ibi biterwa nuko birimo ya beta-carotene, vitamini C , n’umunyu ngugu wa Magnesium, bivura kubyimbirwa haba imbere kimwe n’inyuma.

    Vitamini A irimo ikubye hafi 5 iyo dukenera ku munsi

    Asima

    Ibijumba bizwiho gutuma amazuru afunguka, kimwe no gutuma ibihaha bikora neza. Ibyo ni byo bifasha mu guhangana na asima.

    Bronchite

    Ubwinshi bwa vitamini C, ubutare n’indi myunyu-ngugu biri mu bituma iyi ndwara yakira. Ibijumba bituma umubiri wongera ubushyuhe, bityo bigatuma umwuka mwiza winjira. Ingaruka nziza rero ni ugutuma bronchite yoroha.

    Kuribwa mu ngingo

    Twanabyita rubagimpande. Beta-carotene, Magnesium, Zinc na Vitamini B zinyuranye, bigira akamaro bifatanyije mu guhangana no kuribwa mu ngingo kimwe no guhururwa mu mitsi. Unashatse wasiga amazi wabitetsemo mu ngingo ahakurya uburibwe bukagenda nka nyomberi!

    Igogorwa

    Kuba mu bijumba harimo Fibre iyo zifatanyije na Magnesium bituma igogorwa rigenda neza. Kuba birimo Amidon kandi bituma birika neza. Bityo rero kubirya bizafasha igifu n’amara gukora neza.

    Kanseri

    Beta-carotene izwiho kurinda kanseri no gusohora imyanda mu mubiri, nk’uko twabibonye niyo ituma ikijumba kigira ibara runaka bitewe n’ubwinshi bwayo. Iyo ifatanyije na Vitamini C rero bituma umubiri uhangana na kanseri zinyuranye, cyane cyane izifata inyama zo mu nda nk’amara, impyiko, porositate, n’urura runini.

    Ibisebe mu gifu

    Ibijumba byoroshya ibisebe byo mu gifu. Biterwa nuko harimo vitamini B zinyuranye, vitamini C, Beta-carotene, Potasiyumu na Kalisiyumu. Kandi birwanya impatwe, bikarinda ikorwa rya aside nyinshi bityo bikarinda igifu gutobagurika.

    Diyabete

    Nubwo ikijumba kiryohera nyamara ni ibiryo byiza ku murwayi wa diyabete. Biterwa nuko bifasha umubiri kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso kuko bituma umusemburo wa Insuline ukorwa ku gipimo nyacyo.

    Kuringaniza amazi mu mubiri

    Za Fibres zirimo zituma umubiri ugumana amazi. Ibi rero bituma umubiri wawe uhorana amazi akwiye bikawurinda umwuma.

    Kongera ibiro

    Ibijumba biraryoha. Ubwo buryohe buterwa nuko bikize kuri Amidon, ikaba ari ubwoko bw’ibinyasukari. Ibi rero bituma ibijumba biha umubiri wacu ingufu zihagije, nuko inyungu ikaba kongera ibiro. Niyo mpamvu ku muntu unanutse cyane, ukirutse indwara se, ari byiza kurya kenshi ibijumba kuko bifasha kugarura intungamubiri watakaje.

    Si ibyo gusa kuko bifasha abantu kureka itabi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge. Ni byiza ku mikorere y’imiyoboro y’amaraso, kuko biyirinda kuzamo ingese. Kuba bifite Phosphore nyinshi na Beta-carotene ihagije bigirira akamaro amaso n’umutima.

    Zirikana ibi!

    Iriya Beta-carotene iyo igeze mu mubiri wacu niyo ihindukamo vitamini A
    Umwana utangiye gufata imfashabere yemerewe guhabwa ibijumba, gusa umuha inombe iseye neza, kandi bicyeya. Uko wabiteka kose nta kibazo, gusa ibyiza ni ibitogosheje hamwe n’ibyokeje. Ndetse no kubihekenya ni byiza. Naho kubiteka ifiriti byangiza vitamini C bikagabanya vitamini A.

    Ngaho rero niba utarabihinga nyarukira mu isoko wihahire. Gusa wibuke kureba ibikungahaye kuri Beta-carotene.

    Source:Umutihealth.com

    Wareba kandi n’iki kiganiro: Wifuza kugabanya ibinure byo kunda?/Dore inzira 6 zagufasha kubigeraho || Nutritionist Leah

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wari-uzi-ko-Ibijumba-bifasha-umubiri-kurwanya-indwara-zitandukanye.html

  • Urashaka gusinzira neza?gerageza gufata aya mafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru tugiye kureba amafunguroy'ingenzi ushobora gufata ugiye kuryama akagufasha gusinzira neza.

    Amafunguro 5 y'ingenzi yagufasha gusinzira neza.

    Amata ashyushye

    Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk'umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu.Kuba wafata akarahuri k'amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Amafi

    Amafi akungahaye cyane ku binure bya omega cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n'izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n'ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.

    Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y'ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n'indi.

    Umuceri w'umweru

    Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n'umuceri w'igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n'ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza.

    Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    Lettuce (cg salade)

    Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza.

    Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    Almonds

    Utu tubuto duto dufasha umubiri kuruhuka neza
    Almonds (utubuto tujya kumera nk'ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.

    Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    Icyayi cya chamomile (chamomile tea)
    Umuneke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by'ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
    Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y'ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Source : https://yegob.rw/urashaka-gusinzira-nezagerageza-gufata-aya-mafunguro/

  • Amafunguro wafata niba ushaka guhorana mu kanwa hahumura neza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya hari amafunguro wafata agatuma umuntu ahorana impumuro nziza mu kanwa,kabone nubwo yaba asanzwe agira impumuro mbi,ibi biribwa birayirwanya kugeza ubwo usigara nta kibazo na kimwe cyo guhumura nabi kuko bijya bibaho ko umuntu ashobora kugira icyo kibazo.

    1.Imbuto zimwe na zimwe :
    Hari imbuto zifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ke iyo akunda kuzirya kenshi,ni ukuvuga nibura buri munsi akabasha kubona urubuto rumwe cyangwa kunywa ikirahuri kimwe cy'umutobe w'izi mbuto arizo ; amaronji,indimu,pomme,inkeri

    2.Umudarasini( romarin) : icyirungo gikunze gukoreshwa mu cyayi no mu guteka inyama cyitwa umudarasini nacyo gifasha umuntu kugira impumuro nziza mu kanwa ku muntu ukunda kugikoresha. Icyo kirungo kiba kimeze nka teyi usibye ko cyo kiba gifite utubabi tureture

    3.Yawurute : ubusanzwe yawurute ni ikinyobwa cyiza cy'ingirakamaro ku buzima bw'umuntu kuko gifasha igifu gukora neza,hanyuma ikanasukura mu rwungano ngogozi ku buryo nta mwuka mubi ushobora guturuka mu muntu.

    4.Amazi arimo indimu : nkuko twatangiye tuvuga ko imbuto zisharira ari nziza ku kurwanya impumuro mbi,no kunywa amazi arimo indimu ni kimwe mu bifasha umuntu kuzana umwuka mwiza uturuka mu kanwa ke.

    5.Cocombre ; cocombre nayo iri mu biribwa bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke,cyane cyane ku bantu bakunda kuyikoramo salade,kuko yica udukoko dushobora gutera mu kanwa guhumura nabi ndetse ikanakomeza ishinya,ikayirinda kuba yakwangizwa n'ibibonetse byose kandi burya iyo ishinya ifite ikibazo bituma no mu kanwa hazana umwuka utameze neza.

    6.Persil : icyatsi cyizwi ku izana rya persil cyo mu bwoko bwa sereri nacyo ni ingenzi cyane mu gufasha umuntu kuzana impumuro nziza. Cyane cyane ku bantu bagikoresha nk'ikirungo ariko biba byiza kurshaho iyo uyihekenye,nibwo usanga ufite impumuro nziza ituruka mu kanwa.

    Ibi nibyo bifasha umuntu kugira impumuro nziza yo mu kanwa ku bantu bagira ikibazo cyo guhumura nabi,bigakira burundu ugasigara nta kibazo cy'umwuka utari mwiza uguturukamo.

    Source : https://yegob.rw/amafunguro-wafata-niba-ushaka-guhorana-mu-kanwa-hahumura-neza/

  • Dore amagambo meza 50 wabwira umukobwa mukund… – #rwanda #RwOT

    Mbere na mbere, menya ko nta buryo bwiza bwo kugaragazamo urukundo buhari, ntabwo rwose. Kwita ku muntu uko wabikora kose ubikuye ku mutima bimubera ibirenze kuko biba bikozwe n'umuntu akunda. Umwanditsi w'igitabo cyitwa 'The 5 Love Languages' witwa Gary Chapman yasobanuye uburyo abakobwa bakira urukundo binyuze mu magambo babwirwa n'abo bakunda.

    Ubu ushobora kuba uhise wibaza uti 'Ese ubwo ayo magambo nakoresha ni ayahe?'.

    DORE IBINTU USHOBORA KUBWIRA UMUKUNZI WAWE

    1.      Sinshobora guhagarika kugutekereza.

    2.      Uzahora uri uwo nkunda.

    3.      Kuva ku munsi wa mbere duhura, ubuzima bwanjye ntibwigeze buba uko nari meze. Warampinduye wese, wanteretse ku isi nzima.

    4.      Nkunda iyo ngusetsa.

    5.      Nkukunda kurenza ibyiza byose bitatse isi, uri uwa mbere kuri njye.

    6.      Ni wowe nzozi zanjye.

    7.      Ni wowe ntereye ho, niyo mpamvu nshibuka buri munsi.

    8.      Uri ururabo rwiza ruhora mu mutima wanjye.

    9.      Nzagukurikira aho uzajya hose.

    10.  Iyo turi kumwe buri kimwe kiba cyiza.

    11.  Nzagukunda kugeza mpfuye

    12.  Iyo turi kumwe nta kindi kibazo kibaho cyangeraho.

    13.  Ese ubwo waba uzi neza ingano nkukunda? Ahari ntayo uzi.

    14.  Urukundo ni rwiza ariko urwacu ni rwiza cyane.

    15.  Kubera ko uri mu buzima bwanjye, ubu noneho nzi neza ko urukundo rw'ukuri rubaho

    16.  Unzanira ibyiza gusa.

    17.  Twembi tumeze nk'amashaza abiri ataratonorwa

    18.  Mbega ukuntu uri mwiza!

    19.  Nkukunda uyu munsi. Nzagukunda ejo. Kandi nzakomeza kugukunda na nyuma y'iyi minsi.

    20.  Ntabwo nemeraga ko abakobwa nkawe babaho. Ni impamo ndi umunyamahirwe kuko nakwiboneye.

    21.  Kuri njye, uri miseke igoroye, habe n’ikosa na rimwe rikurangwa ho.

    22.  Uzi n’ikindi? Aho ubuzima bwatwerekeza hose, uzahora uri uwa mbere kuri njye.

    23.  Igihe cyiza mu buzima bwanjye, ni cyo marana nawe

    24.  Iyo abandi bantu bari kuvuga uburyo bateye imbere, bagaragaza uko bahiriwe, njye ikintu kinza mu mutwe ni wowe.

    25.  Nkunda kukubona useka, umeze neza wishimye. Uruku, nkunda kukubona unsekeraaa!

    26.  Ni wowe wenyine ushobora kumpa ibi byiyumviro.

    27.  Ndagukumbuye cyane urukundo.

    28.  Kuko nakubonye rero, ntabwo uzigera umvaho nzagukunda mpaka.

    29.  Ni wowe mukobwa mwiza nabonye ku isi yose.

    30.  Iyo ndi kubara imigisha mfite, ni wowe uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwanjye.

    31.  Ungira udasanzwe. Utuma mporana akanyamuneza

    32.  Ni njye musore wa mbere wishimye mu bakiri bazima kubera ko nkwita uwanjye.

    33.  Iyo turi kumwe, nta kindi kiba gihari.

    34.  Nta bindi bintu bihura neza cyane, nkanjye na we.

    35.  Nzagukurikira aho uzajya hose.

    36.  Nta wundi muntu unyumva nkawe ni impamo.

    37.  Uzi, mu gitondo nakangutse njya hanze nitegereza ikirere. Ndavuga nti 'Mana warakose kurema iyi isi kuko wayishyizemo umuntu urema ibyishimo muri njye'.

    38.  Wowe ushyire mu mutwe ko unyuzuza mu buryo bwawe kandi bwihariye. Wumve ko nta wundi wabikora nkawe.

    39.  Wowe ujya ubasha kumenya ibyo nshaka ntaranabivuga.

    40.  Ijwi ryiza ku isi nkunda kumva ni ijwi ryawe.

    41.  Ntabwo nkukundira uwo uri we gusa, ahubwo nkukundira n'uwo nabaye we, n'uwo mbawe iyo turi kumwe.

    42.  Sinjya nkurambirwa

    43.  Kukugira mu buzima bwanjye, binyemeza ko iteka mfite umuntu nzahora nishingikirijeho, kabone n'ubwo waba utari kumwe nanjye. Nzi neza ko inshuro imwe nguhamagaye ihagije ngo tuvugane.

    44.  Uri mwiza. Ese wanyemerera nkakugumana iteka?

    45.  Guca mu buzima bugoye njye nawe, nibyo bidukomereza urukundo.

    46.  Nategereje igihe kinini, kugira ngo mbone umuntu umeze nkawe.

    47.  Ni wowe mugore nahoze nifuza.

    48.  Byose byawe ndabikunda.

    49.  Mfite gahunda ikomeye ku hazaza hacu no ku bwacu.

    50.  Abasore benshi bashakisha ibyubahiro, abandi bagashakisha amafaranga, ariko uruku, icyo njye nshaka n'uko wowe uhora iruhande rwanjye.

    Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nkuru twandikire ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yacu. [email protected] 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109843/dore-amagambo-meza-50-wabwira-umukobwa-mukundana-uyu-mwanya-akazagukunda-iteka-ryose-109843.html

  • Urashaka guhitamo umukunzi muzabana akaramata?ibi byagufasha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ingenzi ko uhitamo umukunzi muzarambana,mukabana ubuziraherezo kandi mukabana muri byose. Menya uko wabyitwaramo uhitamo uwo mukunzi.

    Inzira wakoresha uhitamo umukunzi muzarambana:

    ●Mu ntambwe ya mbere, ni byiza ko udatwarwa n'uburanga cyangwa ubutunzi, ukagira amatsiko yo kumenya neza umuntu muhuye ubwa mbere kandi ubona ashaka ko mukomezanya mu rukundo. Icy'ingenzi cyane ni ukubanza kumenya iwabo, kuko bigufasha kumenya umuco we. Aha iyo tuvuze iwabo ntibisobanuye mu rugo aho ataha, ahubwo tuba tuvuze aho yavukiye cyangwa yarerewe. Ugomba kandi kumenya niba ari umunyakuri.

    ●Intambwe ya kabiri ya fiancaille ni intambwe ikomeye cyane, ndetse bibaye byiza mwayimaramo igihe kirekire, byibura hejuru y'umwaka. Ibi bigufasha kumenya umuntu bihagije, ukamenya niba uzabasha kubana nawe.

    Muri iyi ntambwe ya kabiri uba ugomba kwirinda kugwa mu mutego w'amafaranga cyangwa akazi keza umukunzi wawe afite, dore ko hari n'abamukundira umuntu umuryango avukamo cyangwa inshuti bagendana. Ibi byose ni utuntu duto tugusha abasore n'inkumi mu mutego wo gushaka abo batazi.

    ●Ni byiza kandi kumenya icyatumye agukunda, ugashakisha ayo makuru buhoro buhoro kandi mu bwenge ku buryo utabimubaza. N'ubwo utabimubaza, ushobora kubimenya bivuye ku nshuti cyangwa umuvandimwe we. Ikindi ugomba kumenya niba afite ababyeyi, kuko muri iyi ntambwe niho ugomba kubamenya nabo bakakumenya.

    Icyitonderwa: ku bafite ababyeyi ugomba kumenya uko abubaha, kuko agaciro abaha kakwereka byibura 70% y'ako yaguha nawe uramutse ugeze mu rugo. Niba afite ubushobozi kubarusha, ni byiza kumenya ko hari icyo abafasha kuko nawe bizagufasha kumenya umutima w'impuhwe kuri we aho ugarukira. Ikindi, ugomba kumenya niba ari umunyakuri muri bagenzi be, ukamenya uko akoresha amafranga: niba asesagura cyangwa ayakoresha neza.

    Source : https://yegob.rw/urashaka-guhitamo-umukunzi-muzabana-akaramataibi-byagufasha/

  • Ushobora kuzicuza nuramuka utakaje bino bintu mu buzima||Ntibigaruka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwacu bwa buri munsi umuntu agomba gufatirana igihe kuko iyo gitakaye ntikigaruka.Hari abantu banga gukora ibintu mu gihe cyabyo bakavuga ngo bazaba babikora nyamara igihe cyatakaye kitagaruka.Niba ushaka kugera ku byifuzo byawe bikore bigishoboka kuko hari igihe washaka kubikora bitagishobotse.

    Usanga kandi mu buzima abantu bavuga ibyo biboneye byose,nyamara byakabaye byiza ubanje gutekereza kubyo ugiye kuvuga kuko ibyo uvuga hari ababyishimira hari nabo bikomeretsa.Si ibyo gusa kuko hari amagambo ushobora kuvuga akagukoraho ,hari amagambo wavuga akakwicisha cyangwa akagukiza.Niyo mpamvu ukwiye gutekereza ku magambo ugiye kuvuga.

    Amahirwe nayo ni kimwe mu bintu bishobora kuguhindurira ubuzima bwawe ukava mu bukene ukaba umuherwe mbese ukaba wabona icy'ushaka aho kucyifuza.Abantu bakunze kuvuga ko amahirwe aza rimwe mu buzima.Niba ubonye amahirwe yo gukora ikintu uyu munsi wiyitesha kuko ushobora kutazongera kubona andi.Ikindi mu buzima ntuzabone amahirwe ngo utangire wicuze yenda ari wowe byaturutseho.Amahirwe yo kuguhindurira ubuzima niwigira ntibindora, nabwo ushobora kwicuza.

    Dore ibintu udakwiye gutakaza mu buzima:

    Mu buzima bwawe uzaharanire kugira kwihangana kuko umunsi wabuze ukwihangana bizaba ari bibi cyane ,muri make uzaba uri gushyira ubuzima bwawe mu byago.

    • Hari abantu batagira ukwihangana ngo umuntu arakuvuze cyangwa ngo aragututse: Ariko se ubundi akuvuze ukamwihorera byagutwara iki ?buriya wari uziko iyo umuntu akubwiye nabi ntumusubize ababara?kwihangana ni ngombwa.
    • Ikindi kintu ugomba kutazabura mu buzima bwawe ni icyizere: Umunsi umwe wowe ubwawe watangiye kwiburira icyizere uzamenyeko ntawundi muntu uzakikugarurira burya ngo zirikana ko ijya kurisha ihera ku rugo.
    • Ubunyangamugayo: Ni ikintu cy'ingenzi kandi cy'agaciro utagomba kubura mu buzima bwawe ,urugero ugaca ahantu bagakinga kuko batakwizeye waberetse ko utari inyangamugayo.Na we ibaze kuba wagira ikibazo ukeneye amafaranga ukabura uwakuguriza kuko batizeye ko uzayishyura.Burya ni byiza kuba inyangamugayo kuko kubitakaza ntibigaruka nabyo.

    Source : https://yegob.rw/ushobora-kuzicuza-nuramuka-utakaje-bino-bintu-mu-buzimantibigaruka/