Tag: Iyobokamana

  • Ntukihebe ugihumeka! Yabaye umushumba w’inka,… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’amatora muri Zambia yo kwihitiramo Perezida ubereye igihugu ku ruhare rw’abaturage. Zambia yari isanzwe iyobowe na Edgar Lungu watsitswe amatota ahigitswe na Hakainde Hichilema wamurushije amajwi asaga Miliyoni. Ubu yicaye ku ntebe y’ubu Perezida, ibintu yarwaniye ishuro zigera kuri 5 atsindwa hose, ariko ku nshuro ya Gatandatu Hakaida Hichilema yageze ku ntsinzi ye.

    Hakainde Hichilema watsinze Edgar Lungu wamufungishije, amateka ye ni maremare. Hichilema w’imyaka 59, yakuriye mu cyaro cya Monze aho yari umushumba w’inka ibintu yamazemo igihe kirekire. Uyu wabaye umukuru w’igihugu ayoboye ishyaka rya ‘United Party for National Development (UPND) akaba yaravukiye mu muryango ukennye. Yaje kwiga ariko kujya muri Kaminuza biba ingume, aza kubona abagiraneza baramurihira ubwo yabonaga buruse ya kaminuza ya Zambia. Hakainde Hichilema nyuma yo kuva muri Kaminuza ya Zambia yaje kujya kwiga ibijyane n’ubukungu muri kaminuza ya Birmingham mu Bwongereza. 

    Hichilema yatangiye urugendo rwa Politike muri 2006, yatawe muri yombi ku ya 11 Mata 2017. Mu ijoro ryo ku ya 11 Mata 2017, Polisi ya Zambiya yinjiye kwa Hakainde Hichilema kugira ngo ifate umuyobozi mukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bw'igihugu kuko ariwe muyobozi w’ishyaka UPND, Polisi yaramufashe yategetswe na Guverinoma ya Perezida Edgar Lungu, arafungwa amaramo hafi ukwezi kose muri Gereza.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108676/ntukihebe-ugihumeka-yabaye-umushumba-winka-yize-kaminuza-ku-bwabagiraneza-ibyo-wamenya-kur-108676.html

  • Bizagenda gute ngo Ububyutse buze mu Rwanda kugeza no ku isi hose?- Pst Emmanuel Uwambaje #rwanda #RwOT

    Ububyutse ni ingingo yagutse tutahita turangiza kuvugaho muri aka kanya, icyakora mu ruhererekane rw’inyigisho tuzabagezaho kuri iyi ngingo, tuzabasobanurira ububyutse icyo ari cyo, abakwiye kubuhabwa, icyo bumariye Itorero, Leta z’ibihugu n’isi muri rusange. Tuzagaruka ku mpamvu nyamukuru ububyutse bukenewe by’umwihariko muri iki gihe, ese hazakorwa iki ngo ubwo bubyutse buze. Igihugu cy’u Rwanda kandi ngo ubuhanuzi bwavuze ko ari ho hazaba inkomoko y’ububyutse bukomeye buzakwira isi yose. Ese tubutegereze ryari? Na byo muzabisoma mu nyigisho zizakurikira iyi.

    Ububyutse ni cyo gisubizo itorero(amatorero yose atari amwe) rikeneye muri iki gihe, ni nacyo gisubizo cy’igihugu(Poritike), nko muri Amerika ivangura ry’amoko ryahabaye icyatumye bongera gusangira ni ububyutse bwo mu 1906 (Abazungu n’abirabura buzuye Umwuka Wera, bahita babona ko Imana itavangura). Umwuka Wera uhuza abantu mu buringanire n’ubwuzuzanye, ibi biratwereka ko ububyutse ari ingenzi no mu rwego rwa politike, mu bukungu, mu mibanire ndetse no mu mwuka.

    Ibibazo byose biri ku isi igisubizo cya byo ni uko Imana yayiha ububyutse. Ububyutse bukemura n’ibibazo byananiranye no kwa muganga, Biological issues (Abantu bakabyara, abantu bagakira indwara abadayimoni bagahunga).

    Buriya ububyutse buje mu magereza imanza zakwica, ku buryo bavuga bati 'Mwe kwirirwa mugoka ni njye wabikoze'. Ingo zisenyuka ububyutse buramutse buhageze bavuga bati turi umubiri umwe, ububyutse ni igisubizo ku rubyiruko rwananiranye, muri make dukeneye ububyutse. Umwuka Wera yanagiye akora ku bijyanye n’iyangirika ry’ikirere(Mu gihe cya Eliya Umwuka Wera yaraje imvura iragwa), Umwuka Wera uzana ububyutse ni igisubizo cy’isi!

    Impamvu ari igisubizo cy’isi ni uko Yesu ari cyo yasize. Yesu agenda nta masambu yabasigiye, nta konte yasize, yarababwie ngo “Nzaboherereza ibyo Data yasezeranyije.” Umwuka Wera aje barasubijwe. Ububyutse ni ikifuzo tugomba kuba dufite buri munsi kugeza dusubijwe. Kandi Imana iyo ibonye umuntu wihutira gushaka ububyutse, irabumuha!

    Mbere ya byose tubanze twibaze ngo ububytse ni iki?

    Mu gitabo cye kitwa 'Ububyutse’, Billy Graham yerekanye ko 'Ububyutse’ari: Igihe abantu bakunze ijuru kuruta isi. Twibaze rero, kino gihe mubona abantu bakuze iki muri ibi byombi? Umuririmbyi yaravuze ngo 'iby’isi byibagije iby’ijuru’. Yarongeye avuga ko ububyutse ari 'Igihe Imana isura ubwoko bwayo kugeza ku rwego banga icyaha bagakunda gukiranuka’ Kwanga icyaha ukakibenga, ukacyanga ni yo cyaba kigutunze ukakireka, bigaragaza ububyutse.

    Hari ibintu twitiranya n’ububyutse kandi atari bwo

    Icya mbere ni ibihe byiza:Hari igihe ujya mu giterane ukaririmba ukumva ugize ibihe byiza, ariko ntabwo ibihe byiza ari ububyutse! Ibihe byiza bishobora kubaho biturutse ku Mana ariko nta bubyutse. Ibihe byiza ni ikintu kikubaho(Ngiye mu gitaramo ndanezerwa bikarangirana nigitaramo), ariko ububyutse si ko bumeze. Ububyutse ni Porosesi(Process), ni intambwe iva ku yindi ijya ku yindi, ntabwo birangirira ahantu runaka nko mu giterane cyangwa mu rusengero. Ibihe byiza bishobora kuba ku muntu agataha, bikarangiana n’aho yagiye n’ibihe byiza yagize.

    Ariko na none aho ububyutse buri ibihe byiza ntibihabura, kandi ibihe byiza byazanywe n’ububyutse byo birakomeza. Ibihe byiza bishobora kuba umunsi umwe nyuma y’icyumweru bikarangira, ariko ububyutse bwo ni ibintu bikwinjiramo kandi ukabijyana bigafata n’abandi. Nko kuri Pentekote ntabwo habaye ibihe byiza gusa, ahubwo habaye ububyutse, bubaye [Nk’itorero ry’i Roma nta wagiye kuribwiriza ubutumwa bwiza] abari aho mu isoko i Yerusalemu b’abanyaroma ni bo bajyanye yo ubutumwa bwiza.

    Ibihe byiza ntabwo ari ububyutse kuko ushobora kugira ibihe byiza ntiwihane. Ibihe byiza bishobora kubaho nta n’Imana irimo: Hari ibihe byiza biba mu mupira w’amaguru abantu bakanywa inzoga bakanazoga, umuhanzi ashobora kugenda akaririmba agakora ku mitima y’abantu bakishima, bakagira ibihe byiza ariko ibyaha bakabigumana ntibigabanuke. Umunyabyaha akavuga ko nawe yafashijwe! Ariko aho ububyutse butandukaniye n’ibyo ni uko ububyutse bwo bugana ku cyaha, kuko kuri Pentekote[Ngo ayo magambo aragenda abacumita mu mitima!], ntabwo bafashijwe ngo batere haleluya nyinshi z’imirambararo, baravuze bati 'Dukore iki?”

    Bati “Mwihane”, iminsi myiza iturutse ku Mana ibone uko iza. Ibihumbi bitau (3000) birapfukama barihana. Ububyutse rero aho buri habaho kwihana ni cyo ububyutse burusha ibihe byiza. Ibihe byiza bishobora kubaho abanyabyaha bakishima, bakanezerwa, bakanaririmba, bakarambura amaboko bakavuza induru, bataha bakajya kunywa amayoga no gusambana! Kubera ko icyaha kitakozweho.

    Kugira umubare w’abayoboke benshi(Megchurch), na byo byitiranywa n’ububyutse:Ushobora kubona ukabona insengero zuzuye abantu, ariko kuba zuzuye abantu si igisobanuro ko abantu bafite ububyutse! Kugira korari irimo umubare w’abantu 100, kugira urusengero rurimo amateraniro 7, ntabwo ibyo ari ikimenyetso cy’ububyutse.

    Ariko na none iyo ububyutse buje abantu bariyongera kuko ku munsi wa Pentekote ngo 'Nuko Imana ibongerera abakizwa”. Rero iyo abantu benshi biza kuba ari igisubizo cy’ububyutse buba bwaraje kuko turabafite. Ariko “Benshi” bakora iki, babaho bate, muri sosiyete babazi gute? Abo benshi nyuma yo kujya guterana isi ibazi ite? Ibihugu babamo abarokore bazwi nka bande?

    Ububyutse kandi abantu benshi babwitiranya n’inyubako nziza:Usanga abantu benshi barwana n’inyubako, nabonye inyubako(Insengero) zijyamo abantu ibihumbi 10-20, ukavuga uti bafite ububyutse barimo gukora! Reka daa! Umuntu umwe ukorera shitani ashobora kubaha intwererano wenyine akubaka urusengero nta Mana azi, nk’uko i Yerusalemu Imana yakoresheje ba Kuro. Gusa na none mu bubyutse ntabwo inyubako zibura, ibikorwa by’amajyambere biraba kubera ko abantu baba bahawe umugisha n’Imana kandi bakagira urukundo ku Mnana ndetse no ku bantu. Kuri Pentekote bagurishije amasambu yabo, ngo nta mukene wabaga muri bo. Bityo rero hari inyubako muzabona zubatswe mu gihe cy’ububyutse bwarangira zigahagarara.

    Ibitangaza nabyo byitiranywa n’ububyutse kandi atari bwo:Muri iki gihe dufite abantu benshi, abahanuzi, n’abagira amayerekwa benshi bagenda basengera abantu, ndetse n’abantu bagakira. Ariko ikintu gikomeye ni uko Satani na we akora ibitangaza! Ni yo mpamvu yavuze ko benshi bazaza biyitirira izina rye bakora ibimenyetso n’ibitangaza, ariko ntituzabakurikire, kandi tuzabamenyera ku mbuto zabo. Ariko ikitonderwa na none aho ububyutse buri ibitangaza bishobora kuba, kuko

    Yesu yara vuze ngo “Ibimenyetso bizagumana n’abizera Kandi ibimenyetso bizagumana n’abizera ngibi: “Bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.'

    Ibitangaza byo mu bubyutse aho bitandukanira n’ibitangaza by’abakoreshwa n’abadayimoni ni uko bo babyiyitirira. Ariko ibyo mu bubyutse ntabwo batanga amatangazo, ntibabitegura, biza bitunguranye. Urugero rwiza Petero na Yohana bahagurutsa ikirema ku irembo ryitwa ryiza.

    Dusubitse tukwifuriza kugira ububyutse muri wowe kuko byanagaragaye ko bushobora guhera ku muntu ku giti ke, bikagera no ku isi hose. Ubutaha tuzareba ibiranga ububyutse.

    Reba hano Pasiteri Emmanuel Uwambaje avuga ku ngingo irebana n’ububyutse

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bizagenda-gute-ngo-Ububyutse-buze-mu-Rwanda-kugeza-no-ku-isi-hose-Pst-Emmanuel.html

  • Umudive wabonye ’licence’ bwa mbere mu Rwanda: Ikiganiro na Pst. Ezra Mpyisi ufite amateka yihariye – #rwanda #RwOT

    Ezra Mpyisi arabura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka ijana ariko ubuhanga buri mu magambo avuga, ni umwimerere nk’umusore w’imyaka 30. Ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru, ku Muhima hagitaha impyisi, i Rwamagana hakiri amashyamba, Rukali ikiri Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

    Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

    Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960 ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

    Mpyisi u Rwanda aruherukamo ubwo, yagiye hanze nk’impunzi arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe.

    Yaganiriye na IGIHE, ava imuzi amateka y’ubuzima bwe, urwibutso afite ku bihe byashize n’ibibazo byugarije igihugu muri iki gihe nk’inda ziterwa abangavu, ruswa, ibyerekeye amadini n’ibindi.

    Nubwo bamwe bakeka ko ashaje ubuzima abayemo buratangaje. Ubwo namusuraga nasanze yicaye mu ruganiriro, akikijwe n’ibitabo by’amoko yose ariko ari gusoma Bibiliya.

    Hari umusore nahasanze wanyongoreye ko aryama amasaha make ku munsi, undi mwanya akawuharira gusoma. Yanambwiye ko ari kwandika igitabo nubwo icyo kizaba kivugaho nahavuye ntarakimenya. Mudasobwa yifashisha acyandika yo nayirabutswe iri imbere ye mu ruganiriro.

    IGIHE: Pasiteri Ezra Mpyisi ni muntu ki?

    Mpyisi: Navutse mu 1922, mvukira hafi y’i Nyanza ahari hari umurwa w’umwami. Njya mu ishuri ry’abadiventisiti, imyaka itangira nayigiye Rwamwata iwacu, ikurikiyeho nyigira i Gitwe mu misiyoni y’abadiventisiti. Ndakomeza kugeza ubwo nabaye mwarimu.

    Kaminuza nayigiye muri Zimbabwe, abazungu ni bo bategekaga, ni bo banyoherejeyo. Ninjye mudiventisiti mu bo mu Rwanda, Burundi na Congo, wabonye bwa mbere icyangombwa cy’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Iyobokamana (Théologie).

    Mba pasiteri, nkanigisha abandi bapasiteri, ndabikora ariko ndi pumbafu. Ubupasiteri nabuhawe mu 1951 kandi ntigiza nkana, nzi ko ndi mu idini y’ukuri izanjyana mu ijuru, nzi ko ibyo nkora ari iby’ukuri. Nkavuga uko nigishijwe, nta gutekereza, ndi kasuku babwira na yo igasohoka ikavuga.

    Mbibamo, njya mu mahanga ndahaba, ndahakora mba impunzi igihe kiragera ndahunguka, ngaruka mu Rwanda.

    Ariko iki gitabo cyitwa Bibiliya sinyurwe, ibikirimo nkabona ntabyumva kandi narize Tewolojiya muri Kaminuza, nkabitwara nk’uko abandi babitwara. Nkomeza kucyiga, kugeza ubwo naje kumenya iki gitabo cyitwa Bibiliya. Ni impumeko y’Imana ariko cyanditswe n’abantu, kikabamo ibintu by’amafuti n’iby’ukuri.

    Iby’amafuti byashyizwemo n’abo bacyanditse, iby’ukuri ni uko gikomoka ku Mana. Ubu ni byo ndimo.

    IGIHE: Urangije kwiga muri Zimbabwe wahise ukomereza mu biki?

    Mpyisi: Muri Zimbabwe nagiyeyo ndi impunzi, ndangije njya mu mahanga. Narangije mu 1964, nagarutse mu Rwanda ejo bundi mu 1997.

    Nagiye muri Kaminuza mfite abana batatu, kera abantu bigaga babyaye.

    IGIHE: Ubwo kwita ku muryango n’amasomo ntabwo byakubangamiraga?

    Mpyisi: Byari imvune ikomeye ariko misiyoni ikabidufashamo.

    Ubu rero ndigisha Bibiliya mu buryo bushya. Ubu bagenzi banjye b’abapasiteri n’abapadiri baravuga ko nataye umutwe, burya iyo umuntu ari pumbafu, abantu bamukomera mu mashyi kuko na bo ari pumbafu. Waca akenge abagukomeraga mu mashyi bakakuvuma. Ubu mfite ibibazo ariko nkisunga iki gitabo Bibiliya, nkumva icyo kivuga.

    Nkamenya inkomoko y’amadini ishyano ryose yuzuye mu Isi. Burya ni abiri gusa, nta dini ya gatatu ibaho. Ni idini y’Imana n’iya Satani. Indi se yaba iya nde? Icyo ni ikintu gitangaje namenye.

    IGIHE: Ariko n’abo bandi bakoresha icyo gitabo

    Mpyisi: None se abicana sibo basoma iki gitabo? Imana se irica? Imana ifite ibirango birindwi biyiranga, urabizi? Satani we ibimuranga ni ibihumbi n’ibihumbi. Icya mbere ni ugukora ibyaha, abakora ibyaha ni aba Satani kandi ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Intsinzi y’icyaha ni Imana.

    IGIHE: Ese habaho umuntu udakora icyaha?

    Mpyisi: Ufite Yesu, uri mu idini ya Yesu ariko amufite mu bwonko, si ukumuvuga ku rurimi. [Agomba kuba] yaramutashye mu bwonko, ari we uyobora ibitekerezo bye, kandi uyoborwa n’ibitekerezo bya Yesu ntiyica.

    Abakora ibyaha bapfuye bazazuka noneho bapfe urw’iteka ryose. Yesu ntiyaje kunkiza urwa none rwo gupfa nkazazuka, yaje kunkiza urw’iteka ryose. Uwakoze ibyaha akabireka azazuka ubutazongera gupfa.

    IGIHE: Ese wamenye ryari ko wahoze usoma Bibiliya bunyuguti?

    Mpyisi: Bitwara igihe, ugenda uvumbura duke. Ntabwo navuga itariki, hapana! None nunguka aka, ejo nkunguka akandi. Ako nungutse nkagacyura mu bwonko bwanjye. Nta tariki n’iri joro hari ibyo naraye nungutse.

    Abandi ngo Yesu arababonekera! Njye ntarambonekera, ndi umuntu si ndi ihene, sindi inka. Ndatekereza, ngasoma nkamenya,nkicuza.

    Abandi ngo babonekewe, kandi ubwo ni abadayimoni bamubonekeye, ngo ni abamalayika kandi ari abadayimoni. Abamalayika ba satani bakakubonekera, bakiyita ab’Imana.

    IGIHE: Hari abantu bamaze iminsi bafatwa na Polisi bagiye gusengera mu butayu, munsi y’amabuye, bakajyayo bihabanye n’ingamba zashyizwe zo kwirinda Covid-19, ubavugaho iki?

    Mpyisi: Mu birango birindwi biranga Imana, ibera hose icyarimwe. Wagiye iriya kwenda iki? No mu nzu yawe irahari. Ntibwirwa kuko izi byose n’ibyo utekereza utarabivuga irabizi, urayibwira iki? Urayisaba ngo igukize Corona? Corona yaje Imana yagiye he? Yari yapfuye se, Imana irapfa?

    Uravuga ngo igukize Corona? Yaje itayireba se? Kuki itayihagaritse mbere? Umva amasengesho ukuntu ari amashenzi. Ngo nkiza iyi ntare irandya, yaje Imana yagiye he? Yari yasinziriye se mama?

    IGIHE: Hari ikibazo gihangayikishije muri iyi minsi kijyanye no guterwa inda kw’abangavu, umuti uhamye ubona waba uwuhe?

    Mpyisi: Baze mbahe umuti wo gusambana. Iki gitabo [Bibiliya], uragisoma [cyagucengera] ukabicikaho pe!

    IGIHE: Ariko n’ubundi Abanyarwanda benshi ni abakiristu, icyo gitabo baragikoresha

    Mpyisi: Ariko ntibazi uwo muti kandi bafite Bibiliya. Utwangavu twacu ibihumbi n’ibihumbi, ingimbi ibihumbi n’ibihumbi, ese ko bavuga abangavu ntibavuge ingimbi? Abangavu nibo bitera inda se? Umva urwo Rwanda rw’ejo rurashize.

    IGIHE: Ibyo gukoresha agakingirizo n’indi miti yo kuboneza urubyaro ntacyo byafasha?

    Bibasha guhagarika na SIDA se? Ndaguha intsinzi itagabanya, itsembaho. Ntuzapfe wanduye ariko igihe usambana, nta ntsinzi. Intsinzi yo gusambana iri aha muri iki gitabo. Ni ukugira Yesu mu bwonko bwawe.

    Ruswa ntiyatesheje abayobozi umutwe? Ngo miliyari zabuze kandi abazitwaye ntawe twumvise afungwa, kandi miliyari zagiye.

    IGIHE: Hari igihe ibimenyetso bibura

    Mpyisi: Ibimenyetso se uzapfa ubibonye? Kuki wigiza nkana? Sha, ariya mafaranga bajyanye i Rwamagana berekana ibirundo, ibirundo byatwawe n’imodoka ahari ebyiri, byatwawe n’umujura wavuye hanze? […] Uze nguhe intsinzi yo kunyurwa n’uduhumbi twawe 50 uhembwa kandi wumve ukize. Unyurwe no kugura akamodoka ka miliyoni eshatu, abandi bagura iza magana, si icyo gituma bajya kwiba se? Abo babona ikibahaza se?

    Nk’ariya mafaranga bibye, zirikana Abanyarwanda bagiye gupfa bajyaga gukizwa no kuvurwa na yo. Nawe ukavuga ngo Corona? Umunyarwanda ni we Corona. Uwibye ariya mafaranga ni Corona mbi. Muze mbabwire intsinzi […] bati tukugize Meya, tukugize Minisitiri, uti sinshaka. Wowe wahakana iyo ntebe? Ikiruta ibyo byose ni cyo nashyikiriye.

    IGIHE: Ntabwo wigeze wifuza kuba muri iyo myanya?

    Mpyisi: Sinakubwiye ko nari pumbafu? Nari uwo mvuga none sinkiri we. Umva icyo nshimira Imana, ndiyizi sinkiri wa wundi.

    IGIHE: Ubwo ushaka kuvuga ko nidusoma neza Bibiliya ibibazo byose bizashira?

    Mpyisi: Uzaba undi. Bati ka gahungu kari karatubujije amahoro, nimugasange mwumve uko kameze, kararyoshye ni impamo!

    IGIHE: Kuba umupasiteri cyangwa padiri yasezeranya abageni, umukobwa atwite ubifata ute?

    Mpyisi: Ubasezeranya se we ni muzima? Banza urebe ubasezeranya mbere yo kujya muri abo. Uzi abantu yishe? None uramubuza gusezerana. Umubuza kujya gushyingirwa se ni nde, ko na we asambana?

    None uramubuza gusezeranya abatwite! Uzi abantu yishe, uzi abantu yirukanye ku mirimo abarenganya, abana babo bagapfa basabiriza, none ngo ntiyashyingira? Shyingira. Urabyanga uri nde se? Uricana ukabuza abantu gushyingira?

    IGIHE: Ukurikije uko urubyiruko rwitwara muri iki gihe, ni iyihe nama warugira ngo ejo habo harusheho kuba heza?

    Mpyisi: Baze mbajyane muri Bibiliya [..] Yesu ntabwo yaje kuduha amafaranga, yaje kudukiza. Ntiyaje kudukiza Corona, yaje kudukiza gukora icyaha.

    Mpyisi avuga ko abantu bamenye neza icyo Bibiliya yigisha, hari ibibazo bitandukanye byagabanyuka

    source : https://ift.tt/3m77Klx

  • Uko byari bimeze i Kibeho ku munsi w'ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 15 Kanama ya buri mwaka ni umunsi mukuru ukomeye w'ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya. Kuri uyu munsi, Abakirisitu batandukanye baturutse imihanda yose bateraniraga i Kibeho ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya gusa kuri uyu munsi kubera icyorezo cya Covid-19, ntabwo i Kibeho habashije guteranira abantu benshi. Hari abantu bake bigaragarira amaso.

    Muri misa eshatu zabereye i Kibeho kuri iki cyumweru, buri imwe yari isabwe kutarenza abantu 330, bitandukanye n'uko mbere Covid-19 itaratera byagendaga kuko misa yitabirwaga n'abantu barenga ibihumbi 50 baturutse ku Isi hose.

    Musenyeri Hakizimana Célestin yavuze ko ku mugoroba ubanziriza Asomusiyo habaye misa y'igitaramo ariko gutambagiza Bikira Mariya bamuririmbira bitabashije kuba.

    Ati ” Asomusiyo ni umunsi udasanzwe, ni umunsi mukuru uruta indi minsi mikuru. Ni mahirwe twagize kuko misa y'igitaramo iba ku munsi ubanziriza Asomusiyo yarabaye, ikitarabaye ni ugutambagiza Bikira Mariya tumutaramira tumuririmbira, ariko twabikoreye mu mutima “.

    Yashimiye Bikira Mariya ko yabafashije kugira ngo insengero zifungurwe babashe gusenga, ariko ko ibyo bitavuze ko bakora ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza ya Leta.

    Yavuze ko abifuje kwitabira misa i Kibeho biyandikishije mbere kandi uhageze wese abanza gukaraba mbere yo kwinjira, akaba yambaye neza agapfukamunwa n'amazuru akicara ahanye intera na mugenzi we.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-i-kibeho-ku-munsi-wijyanwa-mu-ijuru-rya-bikira-mariya-amafoto/

  • Ibyo wamenya ku mvura yitiriwe iya Bikira Mariya igwa ku Munsi wa Asomusiyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi w'Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assumption/Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu by'umwihariko abakirisitu Gaturika. Ukaba wizihizwa ku itariki ya 15 Kanama buri mwaka.

     

    Asomusiyo ni ijambo rikomoka ku Kilatini 'assumptio' bisobanura kuzamurwa/kujyanwa. Uyu munsi wizihizwa ahantu henshi ku isi ndetse n'u Rwanda rurimo. Usanga abawizihiza n'abatawizihiza bishimye cyane bitewe n'uko Inzego za Leta ndetse n'Abikorera baba batanze umunsi w'ikiruhuko.

    Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita 'imvura ya Bikira Mariya' cyangwa iy'umugisha. Ariko si bose babyizera batyo kuko hari abavuga ko iyo mvura yahozeho n'amadini ya gikirisitu ataraduka.

    Mu Rwanda, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) gifata ndetse kikanabika ibipimo by'ikirere harimo n'iby'imvura; uko igwa n'aho yaguye.

    Imvura, ni amazi mu buryo bw'ibitonyanga (uko yaba angana kose) agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka.

    Hifashishijwe ibipimo by'imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Meteo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda ; hakozwe isesengura ry'imigwire y'imvura ku munsi wa Asomusiyo mu gihe cy'imyaka 40 kuva mu mwaka w'1981 kugera 2020.

    Imvura igwa muri Kanama iterwa n'imiyaga ituruka mu cyanya cy'ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda

    Iryo sesengura rigaragaza ko atari si buri gihe hose mu Rwanda hagwa imvura ku munsi wa Asomusiyo. Urugero, Imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15 Kanama 1981 kuri sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango. Mu myaka 15 kuri 40 ishize, nta mvura na mba yaguye uwo munsi.

    Mu myaka 40 ishize kuri sitasiyo zose, aho yaguye kenshi ni i Kigali (i Kanombe) inshuro 13 gusa, hakurikirwa na Kamembe na Gisenyi yaguye inshuro 11. Ahaguye imvura inshuro nke kurusha ahandi muri iyo myaka ni i Rubengera (Karongi) aho yaguye imyaka 5 muri 40.

    Abashakashatsi n'abahanga mu by'Ubumenyi bw'Ikirere bagaragaza ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka mu cyanya cy'ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi ibyerekeza mu gace u Rwanda ruhereyemo, bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

    Muri make, ibipimo biragaragaza ko 'imvura y'umugisha' atari buri gihe igwa kuri Asomusiyo, kandi n'iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu. Bityo rero, hashobora kuzamuka impaka hagati y'umuntu uherereye mu gace itaguyemo n'undi uherereye aho yaguye bibaza bati 'Ese nibyo koko buri gihe imvura iragwa mu Rwanda ku munsi w' ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya?

    Src: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/ibyo-wamenya-ku-mvura-yitiriwe-iya-bikira-mariya-igwa-ku-munsi-wa-asomusiyo/