Tag: Iyobokamana

  • Kuki abantu bari guhitamo kwiyahura nk’igisubizo cya nyuma cy’ibibazo bafite? #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi humvikana inkuru z’abantu bakomeje kwiyahura mu bice bitandukanye mu gihugu , ubwiyongere bw’abakomeje kwiyambura ubuzima bwatumye abantu bamwe batangira kugira ubwoba bibaza impamvu iri gutuma abantu bafata igikorwa cyo kwiyahura nk’igusubizo cya nyuma cy’ibibazo bafite.

    Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ivuga ko abantu miliyoni imwe biyahura ku isi buri mwaka, bivuze ko buri masegonda 40 hari umuntu wiyahura.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, bugaragaza ko imibare y’abafite indwara zo mu mutwe iri hejuru, ubu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2017 na 2018, bugaragaza ko muri 2018, abantu 223 500 bagiye kwa muganga bashaka ubufasha ku bibazo bifitanye isano n’indwara zo mu mutwe.

    RBC ivuga ko mu bakoreweho ubushakashatsi, abagera kuri 85.6% bagiye kwizuzumisha basanzwe biyiziho ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), risobanura indwara zo mu mutwe nk’imyitwarire idasanzwe y’ibitekerezo, amarangamutima, ibyiyumviro, imyitwarire n’ibindi nk’ibyo bishobora kugaragara ku muntu mu gihe runaka.

    Mu bakoreweho ubushakashatsi na RBC, abafite indwara y’agahinda gakabije bihariye 11.9% by’abarwaye indwara zo mu mutwe mu Rwanda, ikaba ari yo ya mbere yibasiye benshi mu gihugu, abenshi mu bamaze gufatwa n’izi ndwara zikamara igihe kirekire, zigira ingaruka ku buzima bwabo , mu gihe zitavuwe neza usanga hari ubwo bahitamo kwiyahura mu gihe nta bufasha babonye.

    Kugeza ubu ibitera abantu kwiyahura mu Rwanda ni byinshi ndetse harimo n’ibishingiye ku mateka y’igihugu cyacu ariko tugarutse ku bihe turimo muri iyi minsi, ntabwo twakwirengagiza icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku mibereho y’abantu batandukanye bituma bamwe babura ibyiringiro by’ubuzima bw’ejo hazaza bishobora kubakururira gufata icyemezo cyo kwiyahura.

    Muri Raporo NISR yashyizwe hanze yitwa 'Rwanda Vital Statistics Report 2019′ yagaragazaga ko mu 2019, imiryango 8941 mu Rwanda yemerewe n’inkiko gutandukana, ni imibare yazamutse cyane kuko mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8. kandi iyi ni imibare y’ababa babashije kujya mu buyobozi gusa, abatandukanira mu buriri n’abatajya mu buyobozi ntibaba babariwemo.

    Aya makimbirane y’abashakanye nayo agira ingaruka zikomeye mu muryango ndetse zishobora gutuma hari abafata icyemezo cyo kwiyahura.

    Ubundi bushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikigo cy’ibarurishamibare bwo mu mwaka wa 2014/2015, bugaragaza ko mu Rwanda abakobwa bageza imyaka 19 y’ubukure, muri bo 15% bafashwe ku ngufu, mu mibare iherukwa gutangazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2020 abantu abasaga ibihumbi 4,452 bafashwe batangira gukurikiranwaho icyo cyaha.

    Iyo urebye iyi mibare y’abafatwa ku ngufu, bikugaragariza ko iki kibazo giteye ubwoba kandi ingaruka zacyo zigera ku muryango wose cyane uwabikorewe iyo abadakurikinywe ngo ahumurizwe nawe aba ashobora gufata umwanzuro wo kwiyahura kubera ipfunwe.

    Mu by’ukuri ibitera abantu kwiyahura ni byinshi ntabwo twabivugaho muri iyi nkuru yacu ngo tubirangize, ariko dushingiye ku bushakatsi bwavuzwe hejuru n’ibimaze iminsi bivugwa mu binyamakaru, bigaragaraza ko ikibazo cyo kwiyahura kimaze gufata indi ntera mu gihugu cyacu.

    Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bagaragaza ko umubare munini w’abantu biyahura ngo babanza kugera aho bumva ari bonyine nubwo yaba akikijwe n’abantu 5,000 cyangwa se abana n’abantu, ariko we ngo aba yumva nta muntu bari kumwe kandi zimwe mu ngaruka za Covid-19 yazanye harimo n’uko yashyize abantu mu kwihugiraho no kudahura n’abandi.

    Birakwiye ko amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’umuryango muri rusange bafata iya mbere hagatangizwa uburyo bwo kuganira cyane ku mbamutima (emotion) z’inshuti zabo , abagize umuryango ndetse n’abo basengana, abo bakorana n’abandi babari hafi kugira ngo umuntu amenye uko undi amerewe.

    Iyo umuntu ababaye ukamuba hafi, nyuma y’icyumweru ashobora gutangira kureba ku buryo bwagutse, akabona ibindi bisubizo mu gihe yabonaga nta na kimwe. Birakwiye ko abantu bagomba kwitondera no kudafata nk’ibisanzwe umuntu uvuga ko ashobora kwiyahura.

    Ese hari aho umuntu yakura amahoro?

    Abantu benshi bararushye kandi ahantu hose, hari ubwo umuntu avuga ati’ Ndamutse ndongowe/ ndongoye nkagera mu rugo rwanjye nagira amahoro’. Ariko se abantu bose bageze mu ngo zabo bose bararuhutse? Si bose.

    Hari igihe umuntu avuga ati’Ndamutse mbonye imodoka nkareka kugendesha amaguru, wenda naruhuka’. Ariko se nta bantu baruhiye mu modoka nziza bagenda bata amarira?

    Bitewe nicyo utarageraho hari igihe utekereza ko n’ukigeraho aribwo uzabona amahoro ariko hari benshi bageze kubyo wifuza ariko babuze amahoro, hari n’abandi bafite ibiri munsi y’ibyawe bafite amahoro.

    Hari abantu bagendana ibikomere bikomeye bidashoborwa komorwa n’undi muntu wese uretse Yesu wenyine .

    Yesu yaravuze ati 'Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.'Matayo 11:28-30

    Birashoboka iri somo warisomewe cyangwa ukarisoma inshuro zirenze imwe ariko yaba mbere na nyuma yo kurisoma, nta cyahindutse mu buzima bwawe . Uyu munsi ndakwinginga ngo wemere wakire Yesu mu buzima bwawe bundi bushya niwe wenyine waguha amahoro yo mu mutima.

    Yesu ni we uzabwira ibibazo byawe ntakumvire ubusa nk’umwana w’umuntu , ni we utazakuburira umwanya w’ibibazo byawe . Mugerageze uyu munsi ni we wakuruhura akagutura umutwaro w’ibibazo ufite.

    Yesu yaravuze ngo 'Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk’uko ab’isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.' Yohana 14:27

    Wowe wafashe uyu mwanya ugasoma iyi nkuru ndakwifuriza kugira amahoro Yesu atanga ndetse no guhumurizwa nawe kuko iyi si yuzuyemo ibicantege byinshi. Yari mwene so URINZWENIMANA Mike

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuki-abantu-bari-guhitamo-kwiyahura-nk-igisubizo-cya-nyuma-cy-ibibazo-bafite.html

  • Guhamagarwa kwa Aburahamu guhuriye he n’ukwacu?-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Twifuje kubagezaho inyigisho zijyanye no guhuza urugendo rw’Abisiraheli bavanwa muri Egiputa no gucungurwa kw’itorero. Uyu munsi turabanziriza kuri sekuruza w’Abisiraheri(ari na we wacu) Aburahamu, turareba uguhamagarwa kwe aho guhuriye no guhamagarwa kwacu muri Kristo Yesu(Agakiza).

    Aburahamu yari atuye muri Uri y’Abakarudaya, muri Iran na Irac y’ubu. Imana imuhamagarira kujya mu gihugu izamwereka, intego yari imwe kwari ukumugira Sekuruza w’amahanga. Ibi biratumenyesha ko umuhamagaro w’itorero ari ukubwiriza amahanga: Turi umucyo w’isi, umunyu w’isi, turi umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi utabasha kwihishira, turi umucyo uvira amahanga.

    Imana yahamagaye Aburahamu, imuhamagara itamubwiye aho imujyanye

    Iyo duhamagarwa wowe uba wumva ari ugukizwa gusa, ubabajwe n’ibyaha ufite umutima ugucira urubanza, ukumva urashaka kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ngo akuruhure ibyaha. Ariko muri wowe Imana izabyazamo amahanga, bizarangira hari abagukomotseho bazakizwa bagahindukirira Imana. Ni urugendo umuntu akora ariko bikarangira Imana iguhuje n’icyo yakuremeye, hanyuma ugakora icyo uhamagarirwa mu isi mu gihe cyawe.

    Nk’uko bigaragara kuri Paje ya nyuma ku ikarita y’urugendo rwa Aburahamu ahamagarwa muri Bibiliya, muzabona ko yabanje kuzenguruka aca muri Turukiya, aramanuka aca ku mupaka wa Isiraheli aho yanyuze hose byagiye bimugora. Imana imuhagurutsa yahagurukanye n’ikivunge kitumvise ijwi hafi abantu 1500, usibye ko yakoze irindi kosa agahagurukana na se na nyina kandi muribuka ko mu kazi bakoraga kwari ukubaza ibigirwamana. Bituma Imana ifata igihe cyo kumuzengurutsa, se na nyina baza gupfira mu nzira arabashyingura.

    Icyo dukwiye kumenya aha, kuva aho Aburahamu ahagurutse yumvise ijwi kugera aho atandukaniye na Se, Nyina na, Loti nta jwi yongeye kumva. Iyo umuntu akijijwe: Gukizwa ni ugutsindishirizwa, ni ubuntu Imana ikugirira ariko hagati yo gukizwa no kumenya icyo waremewe no kugikora haba harimo inzira yo guhinduka ku ngeso. Ugenda utandukana n’ibintu byinshi bitandukanye kugeza igihe uzamenya ngo ndi inde muri Kristo Yesu.

    Aburahamu yatandukanye na Loti yinjira mu gihugu kandi intego ye yari imwe

    Guhamagarwa kwa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w’amahanga. Basomyi bacu mubyumve neza, ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, kubyara byari inzira yo kugeza Aburahamu ku kuba sekuruza w’amahanga. Amafaranga Imana izaguha, abana uzabyara, inzu uzubaka, icyubahiro uzagira, intego ni imwe, ni ukugira ngo izina ry’Imana ryubahwe(kugira ngo ube sekuruza w’amahanga). Imana ntireba umuntu ku giti cye, irebera mu isura y’amahanga.

    Ibintu byose uzabona bigaruka kuri wowe: Amafaranga yawe, icyubahiro cyawe, imyenda yawe, ibintu bitarimo abandi bantu, uzaba wishe itegeko rya kabiri: Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, uzaba utazi icyo waremewe n’icyo wabiherewe kandi ari ukugira ngo izina ry’Imana rimenyekane mu batararimenya. No ku matorero tubigarukeho, twese tugerageza kubaka ubwami bwacu, ibisengero binini by’ibitangaza,… ariko muri Irac nta rusengero bagira kandi ni ho itorero rikura kuruta ahandi! Nubwo bari ahantu bitabashobokera, bazi icyo baremewe ntabwo bibabuza kubwiriza ubutumwa bwiza. Rero niba twubaka ubwami bwacu ntidutekereze ku bandi bantu batugose, uhereye hafi yacu no kugera kure(Kuko Yesu yaravuze ngo mugende mugere ku mpera y’isi), tuzaba turimo gutakaza icyo twahamagariwe. Umuhamagaro rero wa Aburahamu kwari ukumugira sekuruza w’amahanga.

    Ntabwo Imana yahamagariye Aburahamu kubyara, ahubwo byari inzira yo kumugeza ku kuba sekuruza w’amahanga

    Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka abyara Yakobo. Yakobo yarazengurutse mu rugendo rw’imyaka 20 kwa Labani bamuriganya, n’ahandi tutarondora! Ariko umunsi yambutse icyambu cya Yaboki Imana ikamukora ku mutsi, yamuhinduye Isiraheli akomokwaho n’imiryango 12. Iyo umuntu amaze gukizwa, urugendo rwe rwo guhinduka rukwiye kumuganisha mu kuzana abandi kuri Kristo Yesu. Hari abantu baba bamaze imyaka myinshi mu rusengero ariko akamara nk’umwaka wose atazanye umuntu n’umwe kuri Yesu! Kandi ntacyo Imana yamwimye kugira ngo bagere ku gakiza.

    Nyuma ya Yakobo ukomokwaho n’imiryango 12, Imana yahamagaye Yozefu. Imana imujyana muri Egiputa[… Hari igihe umuntu atera intambwe akumva amanuka, ariko ku Mana arimo arazamuka!], byaje kurangira Yozefu Imana imukoresheje mu buryo bw’amahanga. Imugira mukuru muri Egiputa, ibintu mu mahame y’isi bitashobokaga: Ntiyari umwenegihugu, ntiyari yarize, yagiye afite imyaka 16 afungwa 12, yabaye ho nabi! Ariko mu muhamagaro w’Imana yamurebagamo amahanga kuko mu nzozi yarose ' Ngo yabonye ukwezi, izuba, n’inyenyeri bimwunamira'.

    Guhamagarwa kwa Aburahamu, kwari ukumugira sekuraza w’amahanga kandi ni nk’uko guhamagarwa kwacu ari ukugira ngo twororoke tuzane abandi kuri Kristo Yesu. Ese aho iwanyu muherereye, iyi ntego irimo kugerwaho?

    Kurikira hano iyi nyigisho yose idusobanurira guhamagarwa kw’Abisiraheri aho bihuriye no gucungurwa kwacu(Itorero) biciye muri Kristo Yesu. Byateguwe binatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Guhamagarwa-kwa-Aburahamu-guhuriye-he-n-ukwacu-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • #IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34:Ubuzima bw'akazi bwa Gen.Paul Rwarakabije #rwanda #RwOT

    Tubararikiye ikiganiro #IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34 kigaruka ku buzima bw'akazi bwa Gen Paul RWARAKABIJE Kuva mu mirimo y'igisilikali cyo kwa HABYARIMANA, mu bitero by'abacengezi ayoboye umutwe FOCA byishe abatari bake guhera za 1997 harimo n'”ABANA B'INYANGE”, kugarurwa mu gihugu na Gen Kabarebe akababarirwa ibyaha byose, muri Gacaca, imirimo itandukanye yakoze agarutse kugeza mu kiruhuko cy'izabukuru arimo ubu ngubu! Byose ni muri iki kiganiro.

    Jenerali Majoro Paul Rwarakabije yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri; kuri ubu ni mu Karere ka Nyabihu; mu Kagali ka Nyamugali; Umudugudu wa Kizunga mu Ntara y'Iburengerazuba. Yavutse ku wa 15 Mata 1953.

    Amashuri yize

    Jenerali Rwarakabije yize amashuri yisumbuye kuri Saint André mu Mujyi wa Kigali; akomereza mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry'i Kigali mu 1973 arangiza mu 1977. Yasohotse muri iyo kaminuza ya gisirikare afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Licence) mu bijyanye n'imbonezamubano n'igisirikare ( Sciences Sociales et militaire).

    Aho yakomereje amashuri ye ya gisirikare

    Aganira n'ikinyamakuru Izuba Rirashe kitakiriho, yatangaje ko yagiye gukomereza mu gihugu cy'u Bufaransa; amarayo umwaka mu mahugurwa ya gisirikare mu bijyanye n'Itumanaho.

    Yakomeje akora amahugurwa mu bya gisirikare aho mu mwaka wa 1985 na 1990 yayakoreye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Kigali. Nyuma ngo yagiye akora ingendo-shuri mu Bubiligi. Mu mwaka wa 1990; yari afite ipeti rya Majoro.

    Imirimo yakoze

    Jenerali majoro Rwarakabije muri icyo kiganiro n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; yavuze ko akirangiza mu Ishuri rikuru rya gisirikare ry'i Kigali yashinzwe imirimo muri Jandarumeri (Gendarmerie) y'igihugu ijyanye no gucunga umutungo. Kuva mu mwaka wa 1978-1979 ngo yimuriwe muri Ministeri y'Ingabo muri serivisi zishinzwe umutungo. Ati ' Ntabwo natinzemo kuko nahise njya mu y'andi mahugurwa mu Bubiligi hari mu 1980'.

    Uwo mwaka wa 1980 ujya kurangira ngo yagiye gukora muri Etat Majoro ya Gendarmerie aho yari ashinzwe icungamutungo (logistic). Ati ' Mu mwaka wa 1982 nimuriwe mu mutwe wa Gendarmerie witwaga uw'ubwubatsi kugera mu 1989. Ubwo nahise nimurirwa mu mutwe wa Gendarmerie witwaga Groupe mobile ya Kigali'.

    Yavuze ko uwo mutwe wari ufite inshingano eshatu. Iya mbere wari ushinzwe kwigisha abajandarume (aba polisi) bato bagisohoka mu ishuri rya Gendarmerie. Iya kabiri; wari ushinzwe discipline muri gendarmerie; iya gatatu ukaba wari ushinzwe kunganira ingabo z'igihugu igihe byakomeye mu ntambara.

    Yagize ati ' Ni muri urwo rwego ingabo za RPA/FPR zitera mu 1990; nagiye ku rugamba ari njye Komanda w'uwo mutwe (Commander). Uwo mutwe waje kwitwa batayo ya gatanu ubwo nari ku rugamba ; nauyoboye kugera mu 1992 mu kwezi kwa Kamena'.

    Muri uko kwezi kwa Kamena ngo yimuriwe muri Etat Major ya Jandarumeri ashingwa ibikorwa bya Jandarumeri aribyo bitaga mu gisirikare; G3. Ati ' Nakoreye aho kugera mu 1994 ubwo ingabo za FPR- Inkontanyi zadutsindaga. Ubwo imirimo yanjye yahise irangirira aho'.

    Ahungira muri Kongo — Kinshasa

    Muri icyo kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; Jenerali Paul Rwarakabije yavuze ko ubwo yahise ahungira muri Kongo afite ipeti rya Liyetona koloneli yahawe mu mwaka wa 1993. Ati ' Amapeti yatangagwa atinze kuko nagombaga kuba nararihawe mu 1992'.

    Ubuzima bwe muri Kongo

    Rwarakabije akigera muri Kongo ngo yahise ajya mu Nkambi ya Katale muri Rutshuru. Ati' Ariko kubera ibikorwa bya gisirikare byakomeje kwisuganya nabijyagamo mu Nkambi ya Mugunga yari hafi y'Umujyi wa Goma; kuko ariho habaga Etat major y'abahoze ari abasirikare b'u Rwanda mbere ya 1994 (EX FAR). 'Ni ukuvuga kuva mu 1994-1996 aho inkambi zaje gusenywa n'ingabo z'u Rwanda kuko haturukaga ibitero byatezaga umutekano muke mu Rwanda. Muri uwo mwaka inkambi zimaze gusenywa; impunzi nyinshi zarimo n'abahoze ari abasirikare baratashye mu Rwanda'.

    Aho yakomereje inkambi zimaze gusenywa

    Jenerali Rwarakabije yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yakomereje urugendo i Masisi/Zaire kugeza mu 1997. Ati 'Muri Nyakanga 1997 naje mu Rwanda ntari umugenzi ahubwo nari nyoboye ibitero by'abacengezi. Nahagumye kuva muri Nyakanga 1997 kugera mu Kwakira 1998'.

    Yavuze ko icyo gihe ingabo z'igihugu zabashubije inyuma basubira muri Kongo. Ati 'Kuva umwaka wa 1998 urangira kugera mu wa 2003 nari mu barwanyi b'abacengezi'.

    Icyatumye atahuka

    Jenerali Paul Rwarakabije yavuze ko yatahutse mu Rwanda mu mwaka wa 2003. Ati 'Hari impamvu eshatu zatumye ntahuka'. Iya mbere yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati ' Nararwanye kuva mu 1990 kugera mu 2003; mbona intambara ndimo ntaho ziganisha; mbese ni isuzuma ntambara nakoze'.

    Impamvu ya kabiri yatumye ntahuka ni ibitero twagabaga ku gihugu cy'u Rwanda. 'Abaturage bari mu gihugu baduhaga amakuru bavuga ko ibitero dutera u Rwanda ntacyo bimaze uretse kubamarisha'.

    Impamvu ya gatatu ikomeye yatanze ni igitero ngo bigeze batera u Rwanda mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa Gicurasi. Ati 'Abarwanyi nari nyoboye bagendaga bafatwa n'ingabo z'u Rwanda kuko zari zarahinduye uburyo bwo kurwana; aho bafataga abarwanyi banjye ntibabice ahubwo bakabajyana mu mahugurwa mu bigo nka Nkumba na Mudende'.

    Yavuze ko ingabo z'igihugu zafashe abarwanyi be 1700 bahugurirwa muri ibyo bigo; barangije ngo igihugu kibohereza iwabo . Ati ' Ubwo buryo bwatumye ntekereza byinshi. Abaje muri icyo gitero basubiye muri Kongo bari bake cyane kuko benshi bari barafashwe bajyanwa mu mahugurwa. Ibyo byatumye abari basigaye bibaza ibyo barimo. Ibyo kandi byabaye igihugu cyaradushishikarizaga gutaha mu rwatubyaye'.

    Yavuze ko atigeze atekereza ko yatahuka ariko mu mwaka wa 2003 afata icyemezo. Ati ' Mu 2003 twateye ikindi gitero ku Rwanda kuko twari twabonye umusaada w'abagenzi bacu bari baragiye mu ngabo za Kongo. Baraje dukorera hamwe mu Burasirazuba bwa Kongo. Tumaze kubona abantu bashya n'ibikoresho; twahise dutekereza uko twatera ikindi gitero ku Rwanda. Ati'Twabanje kubitekerezaho kuko twari tumaze kumenya uko ingabo z'u Rwanda zirwana; ntabwo icyo gitero twacyumvikanyeho. Ku giti cyanjye narebaga uko intambara twarwanaga ntacyo zatugezagaho; mpita mbona ko n'icyo gitero ntacyo kizageraho'.

    Yahamagawe na Jenerali James Kabarebe

    Rwarakabije yavuze ko hari abantu biganye bamuhaga amakuru y'u Rwanda akiri muri Kongo. Yavuze ko Jenerali James Kabarebe wari umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda icyo gihe yamuhamagaye kuri telefoni mu rwego rwo kumuhamagarira gutahuka nk'uko byari muri gahunda ya Leta yo gushishikariza Abanyarwanda bari hanze gutahuka. Ati' Hari umuntu waduhuje (na Jenerali James Kabarebe) n'ubwo twari mu mashyamba; turavugana n'ubwo byari bikomeye kuko umwe atashakaga kuvugana n'undi. Yambazaga amakuru nkamusubiza nawe akansubiza. Ubwo muri icyo gitero twari twateguye; bamwe muri twe bari barageze mu Rwanda barafatwa'.

    Yavuze ko Jenerali James Kabarebe yamusobanuriraga nk'umugabo akamubwira ko ibyo batekereza ko ntacyo bizabagezaho. Ati 'Yambwiraga ko mu ngabo z'u Rwanda harimo abo twabanye benshi. Yansabye kumwohereza bamwe mu ba Ofisiye banjye mu Rwanda kureba uko igihugu kimeze nyuma bakazagaruka kumpa amakuru'.

    Rwarakabije yavuze ko abo yabwiraga bose (aba ofisiye be) barabyangaga kubera ubwoba. Ati ' Icyo gihe ariko; nari narafashe icyemezo cyo gutaha'.

    Gutahuka kwa Jenerali Rwarakabije


    'Ubwo twari mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo; nabwiye abo twari kumwe ko ngiye kugirana amasezerano n'abayobozi b'u Rwanda ko duhurira i Bukavu. Ariko bwari uburyo bwo gutaha. Navuganye n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda; Jenerali James Kabarebe uburyo yamfasha ngataha mu Rwanda. Nabwiye abandindaga kumperekeza; icyo gihe twahise twambuka mu Rwanda kuko Jenerali Kabarebe yari yarabiteguye'. Hari mu mwaka wa 2003.

    Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2004 igihugu cyamusubije mu ngabo z'igihugu ku ipeti yari agezeho rya Jenerali majoro. Nyuma mu mwaka wa 2005 azakwimurirwa muri Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo. 'Nakoze nisanzuye mfatanya na Komisiyo gushishikariza abandi gutaha. Nahakoze kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu 2011 muri Nyakanga aribwo igihugu cyanshinze imirimo yo kuyobora Ikigo gishinzwe imfungwa n'abagororwa (RCS) nkora kugeza ubu. Ariko n'ubu ndacyari umwarimu muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero'.

    Uko yakiriye imirimo avuye muri Kongo

    Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije nk'umusirikare wari uhagarariye umutwe wahungabanyaga umutekano w'u Rwanda uburyo yakiriye amakuru y'uko yahawe akazi keza n'abo yarwanyaga maze agira ati ' Nkigera mu gihugu ntabwo nabanje gushingwa imirimo ikomeye; nabanje kuzenguruka igihugu nsobanura impamvu natahutse. Nahereye aho mvuka ngera no mu gihugu hose'.

    'Gushingwa imirimo ikomeye numvise ari ikintu gikomeye kuko nta mirimo natekerezaga. Muri Nyakanga 2004 numvise bansubije mu ngabo z'igihugu ku ipeti ryanjye rya Jenerali Majoro. Numvise umutima wanjye wikanze; birandenga. Kumva abantu twarwanaga bampa umurimo; byarandenze sinabona uko nabisobanura'.

    Itandukaniro hagati y'igisirikare cya Leta ya Habyarimana n'icy'ubu

    Muri icyo kiganiro n'ikinyamakuru Izuba Rirashe; Jenerali Rwarakabije yavuze ko mbere ya 1994 abantu bose si ko bemererwaga kuba abasirikare kuko hari ivangura mu gisirikare. Ati 'Ntabwo bose bemererwaga kujya mu gisirikare. Abahutu bari 99% abandi basigaye ari 1%. Ubu rero buri wese yemerewe kujya mu gisirikare; nta vangura rikibaho. Niyo mpamvu Abanyarwanda bisanga mu ngabo z'igihugu'.

    Ikibi atazigera yibagirwa mu buzima yabayemo bwa gisirikare

    Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabajije Jenerali Majoro Rwarakabije ikintu atazibagirwa mu mibereho ye yo mu gisirikare; maze agira ati ' Ni ikibi nkubwira; naje mu gisirikare ngiye kurwanira umutekano. Intambara yarabaye numva nta kibazo kuko nari narize kurwana; ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye gutsindwa (Echec) ku ngabo z'igihugu. Uzi kubona abantu bashira kandi bafite ingabo zishinzwe kubarinda? Ku giti cyanjye kandi umuryango wanjye warashize; abo twavaga inda imwe; umugore wanjye wa mbere n'abana bapfa kubera intambara. Iyo ni echec (gutsindwa); ibyo ni bimwe mu byo ntazibagirwa'.

    Icyiza atazigera yibagirwa mu buzima yabayemo bwa gisirikare

    Icyo cyiza atazibagirwa nta kindi ngo ni icyubahiro yahawe n'abo yarwanyaga ubwo bamuhaga umwanya ukomeye. Ati ' Ibyo byarandenze. Tumaranye imyaka 10 dukorana neza'.

    Abatahutse abigezemo uruhare

    Abajijwe umubare w'Abanyarwanda bamaze gutahuka abigizemo uruhare; Jenerali majoro Rwarakabije yagize ati ' Ndagira ngo ntirase cyane; abasirikare bamaze gutahuka barenze 10;000. Ariko si njye njyenyine wabigizemo uruhare n'ubwo arinjye wabayoboraga ahubwo nafatanyije n'igihugu na politiki nziza yacyo hamwe na Komisiyo'.

    Yavuze ko n'abasivili bamaze gutahuka kuri ubu bamaze kuba benshi. Ati ' Abasigaye hanze ni bake cyane nabo kandi baba baratashye ni uko babuze akayira kuko bafashwe bugwate. Igiteye ishema n'uko abatashye bose nta numwe wigeze gutekereza gusubirayo. Bose babanye neza n'abo basanze'.

    Icyo akunda gukora iyo avuye ku kazi

    Jenerali Paul Rwarakabije yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igihe cyo kwidagadura ari gike kuri we. Ati' Mpereye kuri siporo; nkunda kugenda n'amaguru cyane; iyo ngiye km 10 ndishima. Nkunda gutembera n'amaguru nganiriza abantu.

    Ariko by'umwihariko nkunda kujya kuzunguruka kuri stade Amohoro n'amaguru. Mu bindi akunda gukora iyo aruhutse ni ugusoma ibitabo; ibinyamakuru; kumva radiyo no kureba Televiziyo.

    IBYAKOZWE N'INTUMWA EP#34: Gen Paul RWARAKABIJE//Uwafatwaga nka “Sawuli” yaje kuba “Paul” gute?:

    Source : https://umuryango.rw/opinion/article/ibyakozwe-n-intumwa-ep-34-ubuzima-bw-akazi-bwa-gen-paul-rwarakabije

  • Bite bya Rwanda Gospel Stars Live yaje ari… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni bamwe mu badakunda gutekerezwaho igihe abafatanyabikorwa baje, nyamara banyura benshi mu buryo bwo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi binyuze mu butumwa banyuza muri izo ndirimbo. Igikorwa cyo kubashyigikira cya Rwanda Gospel Stars Live cyaje ari igisubizo ku bahanzi bakora Gospel kuko abenshi bakitabiriye ndetse no mu biganiro bagiranye n'itangazamakuru bashimiye cyane Rwanda Gospel Star Live yabatekerejeho.

    Rwanda Gospel Stars Live ni igikorwa (Event) ngarukamwaka cyateguwe na sosiyete y’abikorera  ariyo Metts Rwanda Service yaje ifite intego mu bigaragara yo gufasha no gushyigikira umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki gikorwa mu bigaragara hari harimo amahirwe ku muhanzi kuko umuhanzi afite numero imuranga ndetse na Code ku buryo abakunzi be bashobora kumutora ku bushobozi bwose buri umwe afite maze ayo mafaranga umutoresheje akajya ku mufuka we ndetse ukaba unamuhaye amahirwe yo kuza muri batatu ba mbere.

    Nk’uko biteganyijwe, muri aba bahanzi hazahebwa batatu ba mbere ndetse n'abahanzi 2 mu bakizamuka aho uwa mbere azahembwa Miliyoni 7 Frw, uwabaye uwa kabiri ahembwe miliyoni 3 Frw naho uwa gatatu akazahembwa miliyoni 1 Frw.

    Muri ibi bihembo n'inkunga abahanzi bazahabwa n'abakunzi babo binyuze mu cyiswe Rwanda gospel stars live yise Vote & Support ndetse n’ibindi bizagenda biboneka bitangwa n'ibigo bitandukanye ku nyungu zo gufasha umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bizajya bijya ku mufuka we.

    Gusa abakunzi b'aba bahanzi batangiye kwibaza byinshi kuri iki gikorwa na cyane ko hashize iminsi itari micye nta makuru yacyo ari gutangazwa. Umwe mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa yabwiye InyaRwanda.com ko nabo nta makuru mashya bari guhabwa. Ni mu gihe abakunzi b’umuziki wa Gospel bakiranye yombi iki gikorwa kuko gishyigikira abahanzi babo babagezaho ubutumwa bwiza ndetse bakaba bari kuzabataramira mu ndirimbo zabo zibafasha.

    Biteganyijwe ko Miliyoni zirindwi z'amafarantga y'u Rwanda (7,000,000 Frw) azashyikirizwa umuhanzi uzaba yahize abandi kugira umushinga mwiza, akazayashyikirizwa mu muhango uzaba tariki 30 Nzeri 2021, bikaba bigenda bisatira iyi tariki nta gikorwa kiri kuba ari nayo mpamvu yatumye InyaRwanda.com twegera abategura iki gikorwa tubabaza impamvu iki gikorwa kitakiri kumvikana nka mbere.

    Mu gushaka kumenya amakuru y'iki gikorwa mu kiganiro InyaRwanda yagiranye n'umwe mu bayobozi bategura Rwanda Gospel Stars Live yavuze ko hari hajemo imbogamizi ndetse n'abahanzi hari ibyo basabye bitandukanye ukongeraho n'ibigomba kongerwamo bisaba ko bongera bakicara bakabitekerezaho bakaganira.

    Yavuze kandi ko mu gihe cya vuba bazatangaza byinshi byerekeranye n'iki gikorwa. Yagize ati: ''Ni byo hari ibyo abahanzi basabye ko byakongerwamo dutekereza n'uburyo twabihinduramo bikaza binogeye abanyarwanda. Ubwo rero turahura tubiganire ntabwo byarenga iki cyumweru tutabibatangarije.''

    Mu kiganiro n'itangazamakuru abategura igikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bari basobanuye intego y'iki gikorwa bagira bati: ''Byagaragaye ko abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batagira urwego na rumwe rubitaho kandi indirimbo zabo zifasha abanyarwanda barenga 85% ugereranyije n'abanyarwanda batuye igihugu.

    Ugasanga bahora mu bukene ndetse bigatuma babura ubushobozi bwo gukora indirimbo zabo ndetse rimwe na rimwe bigatuma bacika intege ugasanga bagwa no mu bishuko by'isi. Rwanda gospel stars live ije nk'igisubizo kuko  nyuma yo kuyimurika hagiye gutoranywa abahanzi 10 ndetse n'abandi bakizamuka mu gihugu”.

    “Ubundi bakazakora imishinga ndetse bakazaniyerekana ubwo abanyarwanda bazajya babatora bakoresheje ubutumwa bugufi. Abahanzi icumi (10)ba mbere ndetse n’abandi 5 bakizamuka bazajya batorwa ndetse banashyigikirwe n'abakunzi babo ku bufatanye na Valwallet abakunzi b'abahanzi ba gospel bazajya babatora bifashishije *544# “.

    Uyu murongo bazajya bifashisha Adam Tchelezo, Operations Manager wa Valwallet yanawumuritse ku mugaragaro aho yeretse abari baraho ko watangiye gukora ariko abantu bakazatangira gutora abahanzi bamaze kumenyekana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108751/bite-byigikorwa-cya-rwanda-gospel-stars-live-cyaje-ari-igisubizo-ku-bakora-umuziki-wo-kura-108751.html

  • Igiterane ‘Rwandan Christian Convention’ gihu… – #rwanda #RwOT

    Iki giterane giteganyijwe tariki 3, 4 na 5 Nzeri 2021, kizabera mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 5 Nzeri 2021. Cyatumiwemo abarimo Bishop John Rucyahana na Pasiteri Antoine Rutayisire bazaba babwiriza ndetse na Midwest Worshippers izasusurutsa abazaba bakurikiye.

    Bitandukanye n'umwaka ushize, aba bavugabutumwa bagitumiwemo bazaba bari muri Amerika kuko abazacyitabira bazahurira hamwe nubwo ingamba zo kurwanya Coronavirus zigikomeje kubahirizwa. Iki giterane cy'uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti ''Mugire umwete wo kubana n'abantu bose amahoro n'uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Mana. Abaheburayo 12:14″.

    Buri mwaka Abanyarwanda baba mu mahanga bahurira muri Amerika muri 'Rwandan Christian Convention'', igiterane gifite intego yo gushima Imana no kurebera hamwe imishinga y'iterambere, abakirisitu bagiramo uruhare. 'Rwandan Christian Convention'' yatangiye kuba mu 2015. Yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Chicago muri Leta ya Illinois, Dallas muri Texas, Dayton muri Ohio, Washington na Phoenix muri Arizona.

    Iki giterane cyibutsa Abanyarwanda kumenya agaciro kabo no kwishimira abo bari bo. Amatorero n'amadini asabwa gusenyera umugozi umwe gukomeza gukunda u Rwanda. Rwandan Christian Coalition si itorero ahubwo ni ihuriro rigamije guhuza Abanyarwanda bateranira mu matorero atandukanye bakagirana ubumwe n'urukundo, bijyana no kwibuka aho bavuye.

    RCC yatangiriye muri Amerika yananyuze muri Canada muri Toronto mu 2018; intego ifite ni ukugera ku Isi hose ahari Abanyarwanda b'abakirisitu mu matorero atandukanye. Haratekerezwa kugana by'umwihariko mu Bubiligi, Australia n'ahandi i Burayi. Igiterane uyu mwaka kizanyura na live kuri YouTube ya Rwanda Christian Coalition ndetse na Facebook page.

    Igiterane Rwandan Christian Convention kigiye kuba ku nshuro ya 7

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108752/rwandan-christian-convention-ihuza-abanyarwanda-bo-mu-mahanga-igiye-kongera-kuba-imbonanku-108752.html

  • Turwanire iby’agakiza twahawe #rwanda #RwOT

    Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose. 4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka. Yuda 1:3-4

    Zaburi 84:1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa 'Gititi'. Ni Zaburi ya bene Kōra. 2Uwiteka Nyiringabo, Erega amahema yawe ni ay’igikundiro! 3Umutima wanjye urifuza ibikari byawe, Ndetse biwutera kugwa isari. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza Imana ihoraho impundu. 4Igishwi cyiboneye inzu, Intashya yiboneye icyari, Aho ishyira ibyana byayo.Ni ku bicaniro byawe Uwiteka Nyiringabo, Mwami wanjye, Mana yanjye. 5 Hahirwa ababa mu nzu yawe, Babasha kugushima ubudasiba.

    6Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.7Iyo banyuze mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h’amasōko, Imvura y’umuhindo icyambika imigisha. 8Bagenda bagwiza imbaraga, Umuntu wese wo muri bo aboneka mu maso y’Imana i Siyoni. 9Uwiteka Mana Nyiringabo, umva gusenga kwanjye, Mana ya Yakobo, ntegera ugutwi.

    10Mana, ngabo idukingira reba, witegereze mu maso h’uwo wasīze. 11Kuko umunsi umwe mu bikari byawe uruta iyindi igihumbi ahandi, Nakunda guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, Bindutira kuba mu mahema y’abanyabyaha. 12Kuko Uwiteka Imana ari izuba n’ingabo ikingira, Uwiteka azatanga ubuntu n’icyubahiro, Ntazagira ikintu cyiza yima abagenda batunganye. 13Uwiteka Nyiringabo, Hahirwa umuntu ukwiringira.'

    Bene Data ndangira ngo mbibutse ko Imana ikidukura mu nzira z’uruzerero, ikaduha agakiza, ni bwo intambara yatangiye. Iyi ntambara turwana Pawulo yarayisobanuye mu Befeso 6:13, hakiyongeraho isi n’umubiri. Iyi ntmbara turwana dusaba kuyirwana buri munsi kandi dusabwa kuyitsinda. Iyi ntambara uburyo tuyirwanamo ni ukurwana ureba hejuru utumbiriye ibyo abera bahahawe. Mu byakozwe n’intumwa bavuga Sitefano warwanye iyi ntambara bamutera amabuye ariko kuko yararamye akareba hejuru yabonye Imana n’umwana n’umwuka Wera. Kuko iyo urebye hasi wibuka icyubahiro, amafaranga, imiryango cyangwa ubutunzi bigatuma utsindwa. Iyi ntambara dufite kuyirwana kandi tukayitsinda imvura yagwa itagwa, izuba riva cyanngwa ritava, dufite kuyirwana kandi tukayitsinda.

    Muri uru rwandiko dusomye, bavuze kandi ko hari na babandi baseseye bakaza muri twe ariko ikibagaragaza ni uko bahindura Ubuntu bw’Imana yacu gupfa ubusa,
    Iyi zaburi ya 84 ni iya bene Kora, aba bene kora ni bo bitandukanyije na Se ubwo Kora, Datani na Biramu bigumuraga kuri Mose, bagashaka gusubira mu Egbiputa, ariko barebye kubitaboneka, batekereje imirimo y’Imana bituma bitandukanya na Se.

    Mu gitabo cy’Abami batubwira inkuru y’umwami Dawidi agiye pupfa uburyo yahamagaye umwana we Salomo, aramuraga amutegeka kubaha Uwiteka kugira ngo abe umugabo abashishwe byose, kugira ngo azabashe kuyobora ubwami bwa Isilayeli. Salomo mu itangira rye yarakoze ibyo Se Dawidi yamubwiye gukora, yubaka inzu y’Uwiteka, yubaka iye yihorera no kubanzi base Dawidi bose. Ariko Salomo arangije byose aragenda akuzanira abagore igihumbi numwe, umutima we uragenda ujya kure y’Imana kuko yatangiye kujya aramya ibigirwamana byabo.

    Uwiteka amwihanangiriza gatatu kose ariko Salomo ntiyumvira uwiteka, Uwiteka aramubwira ati 'Ubwami bwawe buranyazwe kandi buhawe umugaragu wawe. Nuko salomo amaze gupfa hima umwana we Rehobowamu ariko ageze kungoma agisha inama abasaza n’abasore, ariko ahinyura inama z’abasaza yumvira iz’abasore bamubwiraga kuzajya akoresha Abisilayeli bose uburetwa bituma imiryango icumi yose yiyomora iragenda yiyimikira umwami wundi ariwe Rehobowamu umugaragu wa Salomo nkuko uwiteka yabivuze.

    Rehobowamu ageze ku ngoma akora amakosa aribwira ati 'Aba Bisilayeli nibasubira i Yelusaremu gusenga, bazongera basubirane nuko aragenda i Beteli ni Dani ahashyira ibigirwamana arangije aragenda abwira iteraniro ryose ati 'Nukuri ntimuzongere kuvunika mujya i Yelusalemu ahubwo izi mana nabashyiriyeho ni zo zabakuye muri Egiputa.

    Abakorera Satani bazi ubwenge nkuko na Satani aba azi hahandi ugera ugafashwa. Niko kukurwanya agushyiriraho inyoroshyo nkuko Rehobowamu yababwiraga ngo ntibakongere kuvunika bajya i Yelusalemu. Ariko ibi ni ibishuko kandi ni umutego, kujya mu ijuru cyangwa kwegera Imana birarwanirwa, nta koroshya bihari. Iyo bavuze gusenga wumva amajwi ya Satani akubwira ngo Imana ntacyo ipfa n’ibiryo, waba ufite amateraniro wabona imvura iguye, ukumva amajwi akubwira ngo no kuburiri Imana ya kumva.

    Ariko bene Kora bo babisuzumye, bakibuka Imana yabakuye muri Egiputa, imwe yasamuye ubutaka bukamira ba sekuruza, n’imirimo yose yakoreye mu butayu barangije baravuga bati 'Uwiteka we erega amahema yawe ni ay’igikundiro, ari bwo bamanukaga bakajya i Yerusalemu gusenga. Ariko igikombe bacagamo bita Baka, bagishyiragamo ibibembe n’intumbi kugira ngo bibabuze, kandi Umwisilayeli iyo yabonaga intumbi ntabwo yabaga akemerewe gusenga. Ariko batakira Imana barayinginga maze iragenda igwisha imvura y’umuhindo iraza ikuraho za ntumbi n’ibibembe iragenda ibitaba mu kibaya ibirenza ho umusenyi. Nuko bajya gusenga bashima Imana nkuko twabisomye muri iyi Zaburi.

    Rero iyi nzira tunyuramo buri munsi harimo ibibembe byinshi cyane, mu ishuri biba birimo, mu kazi ibibibembe biba bihitambitse ariko Imana ishimwe ko izajya itugwishiriza imvura y’umuhindo igatanga umugisha. Iyi ntambara tuzayitsinda kuko dufite Umwuka Wera utuyobora muri iyi nzira, ikibazo ni uko utamwumvira, ariko numwumvira ntuzigera uneshwa.

    Ibi abera bahawe rero birarwanirwa, nta koroshya uvuga ngo nzakizwa ariko sinzabigira intambara, uri kwibeshya. Kuko Ijambo ry’Imana mu bya hishuwe 3:15' Haravuga ngo kuko udakonje kandi ntubire ngiye kukuruka, rero reka kuba akazuyazi, iyi ni intambara tugomba kurwana kandi tuzahembwa ari uko turushanyijwe neza, ari ko kurwanira iby’agakiza. Kuko abo twagiye tubona babitakaje bagiye bareka kurwana na Satani arabiba.

    Niba nawe kandi utari wakizwa uri umwanzi w’ububuzima bwawe, shaka uburyo wakizwa ahasigaye urwane intambara nziza. Hahirwa abafite inzira zijya i Siyoni mu mitima yabo.

    Umwigisha:Theonest BAJENEZA

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Turwanire-iby-agakiza-twahawe.html

  • Afghanistan:Abakristo bafite ibyago byo kwicwa n’abatalibani #rwanda #RwOT

    Abatuye Afganistan bakekwaho kuba Abakristo bafite ibyago byo kwicwa “ako kanya” n’abatalibani mugihe banze kwihakana Kristo Yesu.

    Iyi miburo yaturutse ku muyoboro wa satellite wa gikirisitu SAT-7, uvuga ko hagaragaye umubare munini uhamagara umurongo wa telefoni w’ubujyanama uturuka muri Afuganisitani aho bifuza cyane gushyigikira ibyiringiro nyuma yo guhura n’ akaduruvayo katejwe n’Abatalibani.

    Perezida wa SAT-7 muri Amerika y’Amajyaruguru, Dr Rex Rogers, yagize ati: “Turimo kumva amakuru yizewe avuga ko Abatalibani basaba telefoni z’abantu, kandi iyo babonye Bibiliya yakuwe kuri murandasi (downloaded Bible) muri telephone cyangwa mudasobwa yawe, bahita bakwica.

    “Muri iki gihe ni akaga gakomeye ku batuye Afganistan kugira ikintu cyose cya gikristo kuri telefoni zabo. Abatalibani bafite abatasi n’abatanga amakuru ahantu hose.”

    Isi itangajwe kandi ihangayikishijwe n’umuvuduko abatalibani bigaruriye nyuma yuko ingabo za Amerika na Nato zimaze kuva.

    Mu bice byinshi by’igihugu, Abatalibani bigaruriye ubutegetsi nta bushobozi bwo kubarwanya buhari.

    SAT-7 PARS irimo gukwirakwiza porogaramu za gikirisitu mu gihugu muri Dari, rumwe mu ndimi ebyiri zemewe na Afuganisitani, na Farsi, ururimi rwumva n’ Abanyafganistan benshi.

    Uyu muyoboro wavuze ko uteganya ko telefoni zitanga inama ziyongera kuri 50% muri uyu mwaka biturutse ku kibazo cy’itotezwa rikorerwa Abakristo.

    Rogers yagize ati: “Kubera ko bitoroshye gushaka abandi bakristu, abizera benshi bo muri Afuganisitani bari bonyine rwose, nta n’undi mukristu n’umwe bavugana.”

    “Umuyobozi waho yagize ati:” Benshi ntibatinyuka kujya mu rusengero rwo mu rugo. Bari bonyine, bafite ubwoba, kandi baratureba. Turi inzira yabo ya nyuma yo kubarengera. “

    Source: www.christiantoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Afghanistan-Abakristo-bafite-ibyago-byo-kwicwa-n-abatalibani.html

  • Nimubona ibi bibaye muzamenye ko ububyutse bwaje-Pst Emmanuel Uwambaje #rwanda #RwOT

    Ku ngingo ijyanye n’ububyutse buzaza ku Rwanda bukanakwira isi yose nk’uko ababitse ayo mateka mu buhanuzi babivuga, hatabayeho ibi bimenyetso tugiye kubabwira ubwo bubyutse tubuhebe! Muri iyi nyigisho ya kabiri, sobanukirwa ibiranga ububyutse, tunakwibutsa ko kandi nawe ubwawe bushobora kuguheraho bugakwira isi yose, cyangwa se bigaturuka mu itsinda iri n’iri.

    Ahari ububyutse abantu barihana

    Kwihana tuvuga aha kuri mu bice bitandukanye: Hari ukwihana kw’abizera bakakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza bwa mbere, kwihana kw’abaguye, kwihana kw’abari mu rusengero(binagoranye kuri bo!). Hari kandi no kwihana kw’abayobora abandi mu itorero, hanyuma kwihana kundi kuzanwa n’ububyutse, abadashaka kwihana bananiranye nabo bisanga bihannye bakijijwe!

    Ahantu hose habaye ububyutse, abantu bihannye ku mugaragaro(Hazalani) mu rurimi rw’igiswayire. Iyo nta bubyutse buhari habaho kwihana ku mibare: Ese abandi bambonye, ndi umuyobozi, njyewe narize, hari gurupe tubanamo na runaka, abo dukorana ku kazi babyumvise,… Ariko ububyutse bwaje kuri Zakayo yururuka mu giti vuba, aca bugufi atitaye kuri sosiyete abamo kandi Yesu amugejeje mu rugo ntiyemeye ko yarya atari yihana.

    Ububyutse kandi iyo buje bufata n’abadashaka gukizwa, abatabyumva. Ububyutse butuma umuntu yibonamo ko ari umunyabyaha akihana arira, nk’uko Yesaya byagenze. Kwa Eliya ajya kuzana ububyutse yarabanje asana igicaniro, Ezekiyeli hari ibyo yabanje gukora mbere yo guhanurira imirambo.

    Ububyutse kandi buza igihe abaguye bihannye: Hari ikiciro cy’abaguye bakajya hanze turanabazi, ariko kandi n’abaguye baba mu nsengero. Aba na bo barimo ibyiciro bibiri: Abaguye mu rusengero nk’abakristo baboshywe n’imigenzo y’amadini, hakaba n’abaguye mu nshingano nk’abayobozi.

    Kubatizwa mu Mwuka Wera no kuwuzura

    Iki na cyo ni ikiranga ububyutse, nk’uko twabibonye kubatizwa mu Mwuka Wera biba rimwe, naho kuwuzura biba igihe cyose.

    Kwiyegurira Imana

    Amateka y’Abasuweduwa muri Africa, bazanye ububyutse bariyeguriye Imana. Gute? Ku batega indege hariho amatike yo kujyenda no kugaruka, hakaba n’andi yo kugenda gusa(Oneway). Abasuweduwa nabo rero bitwaga aba Oneway, nta gahunda yo gusubira yo bari bafite! Hari n’abazanaga n’imbaho bazakoramo amasanduku yo kuzabahambamo kuko muri Africa nta mbaho zabonekaga. Ububyutse iyo bwaje abantu biyegurira Imana, ntibakora umurimo wayo babeshya. Ububyutse iyo bwaje bujyana abantu mu muhamagaro.

    Urukundo rutagira uburyarya

    Ububyutse iyo bwaje habaho urukundo ukuyemo uburyarya, abantu bagakunda Imana n’abantu. Ntihaba hakiriho urukundo rwo kurenzaho.

    Abantu basobanukirwa ijambo ry’Imana

    Ntihaba hakiriho gutumirirwa runaka ngo yigishe ubone gudashwa, ijambo ryose usomye rirakuryohera! Ntihaba hakiriho gucencura abigisha neza, abigisha nabi ahubwo habaho guhishurirwa.

    [email protected]

    .

    Source : https://agakiza.org/Nimubona-ibi-bibaye-muzamenye-ko-ububyutse-bwaje-Pst-Emmanuel-Uwambaje.html

  • Imana irashaka ko tuyigandukira #rwanda #RwOT

    Kuganduka bivuga kuyoboka no gukurikiza icyo ukuyobora agusaba ndetse akenshi n’icyo akubwira gukora nubwo utari ukifitemo ugikorera kumwumvira.

    Umuntu ugandukirwa yategeka imyambaro wambara ukabikora, amasaha uryamiramo ukabyumvira mbese iyo ufite uwo ugandukira ntuba ukiri uwawe. Urugero ni urw’umwana mu rugo ntakora ibyo ashaka akora ibyo Se/Nyina amutegeka.

    Imana yifuza ko abayizera bagendera munsi y’ukuboko kwayo, bakayubahira ibyo ibategeka byose kuko impamvu ibibashakaho ni uko hari n’abandi bagandukira ibindi (hari abagandukira Satani, umugore akagandukira umugabo we, abana bakagandukira ababyeyi…) kandi bidahwanye na Yo.

    Utagandutse ntunezeza Imana kubera ko uba uyigandiye kandi kuyigandira kwawe bivuze kudakora ubushake bwayo. Bibiliya ivuga ko icyaha ari cyo bugome, mbese ugomye cyangwa uwigize ikigande aba akoze icyaha.

    Umuntu ugandukira Imana ni nawe ubasha kurwanya Satani akamuhunga kuko aba yumvira Umugenga, na we amubera inkomezi akanesha. Yakobo 5.4: Agaragaza ko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana kuko uba utakigandukira Imana, uba ufite undi ugandukira (ari we muyobozi w’iyi si Satani.

    Ibituma Satani Akwiye Kurwanywa

    Satani akwiye kurwanywa bikomeye kuko ni umwanzi w’abana b’Imana. Dore uburyo akoresha arwanya abana b’Imana:

    Gutandukanya umuryango: Ubu Satani afite umushinga ukomeye wo gutandukanya abakundanye ndetse bakanashakana, aho abari bafitanye urukundo ibaremamo urwango ihereye ku bintu by’ubusabusa. Ababyeyi ntibakibanan’abana babo kandi ibyo bapfa bisan’ibitariho.

    Gutakaza ikizere:Iturufu ari gutsindisha benshi ni ukwambura icyizere cy’ejo hazaza abantu b’ingeri zose. Umuntu akaba afite ubwenge n’ibindi ariko akakwereka ko nta byiza uzabona kandi nta n’inzira wabona zo kugera ku byo wifuza. Ariko mu Mana byose birashoboka. Mu ndirimbo y’108 igaragarizaga abantu ko nubwo Satani abatakariza icyizere ariko mu Mana hari ibyiringiro byuzuye kandi bidakoza isoni nyirabyo.

    Nubwo ugandukira Imana yakena, akababara nk’abandi ariko hari ubundi buzima aba ategereje butabonerwa mu isi irimo umwijima n’ibyaha.Gandukira Imana niba ukeneye kugubwa neza kandi ibyiringiro byawe ntibizagukoze isoni!!!

    Intwaro Satani Akoresha Arwanya Abana b’Imana.

    Uburiganya: Abefeso 6.10 umwanzi Satani intwaro ikomeye arwanisha ni uburiganya kandi iri gukora cyane muri iyi minsi igatsinda benshi.

    Urupfu: Satani ajya atinyisha abantu ababwira iby’urupfu kandi nta bubasha afite bwo gutandukanya umwuka n’ubugingo bw’umuntu usibye Imana yo yonyine.

    Ubukene: Abantu birengagije ko Imana ari iyo ikenesha kandi ikanatanga ubutunzi bityo Satani yababoheye mu gafuka basengeramo birukana dayimoni w’ubukene (kandi atanabaho) nyamara atari n’ingeso cyangwa dayimoni nk’uko babyibwira (abaye ari dayimoni abantu baba barwaye abadayimoni baba ari benshi.)

    Igisuzuguriro:Satani yambika abantu igisuzuguriro bakiheba bakiganyira nyamara ibyo ntawe ubifite ho ububasha usibye Data wa twese wo mu ijuru.

    Muri macye kugandukira Imana no gukora ibyo idutegeka ni wo muti w’ibibazo byose.

    Umwigisha: Kanobana Jean Baptiste

    Source: cepurhuye.org

    Source : https://agakiza.org/Imana-irashaka-ko-tuyigandukira.html