Tag: Iyobokamana

  • Tumenye Bimwe mu byaranze Mose n’icyo twabyigiraho #rwanda #RwOT

    Mose yari afite ukwizera gukomeye, Mose yicishaga bugufi, yagiraga urukundo, byinshi twakwigira ku mibanire ye n’Imana ndetse n’ubusabane bwimbitse yagiranaga nayo, ibintu byatumye imwiyerekaho agace gatoya, ibyo byose nibyo tugiye kugarukaho muri iyi nyigisho.

    Mose yari umuntu ufite kwizera gukomeye

    UKWIZERA NI IKI?

    Bibiliya igaragaza ko ukwizera ari ibyiringiro bihamye bishingiye ku bimenyetso bifatika. Umuntu wizera Imana yiringira ko izasohoza amasezerano yayo yose.

    MOSE YAGARAGAJE ATE KO YARI AFITE UKWIZERA?

    Imibereho ya Mose yagaragaje ko yiringiraga ibyo Imana yasezeranyije (Itangiriro 22:15-18). Nubwo yashoboraga kwiberaho mu mudamararo muri Egiputa, yarabyanze 'ahitamo kugirirwa nabi ari kumwe n’ubwoko bw’Imana, aho kumara igihe gito yishimira icyaha’ (Abaheburayo 11:25). Ese yafashe uwo mwanzuro ahubutse ku buryo yari kuzabyicuza? Oya, kuko Bibiliya ikomeza ivuga ko Mose 'yakomeje gushikama nk’ureba Ibitaboneka' (Abaheburayo 11:27). Ntiyigeze yicuza bitewe n’imyanzuro yafashe kuko yari afite ukwizera.

    Mose yihatiraga gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, zirikana ibyabaye igihe Abisirayeli basaga n’abagotewe hagati y’ingabo za Farawo n’Inyanja Itukura. Abisirayeli bahahamuwe n’ibyago bumvaga ko byari bigiye kubageraho, maze batakambira Imana na Mose. Mose yari kubyifatamo ate?

    Mose ashobora kuba atari azi ko Imana yari kugabanya Inyanja Itukura mo kabiri, kugira ngo Abisirayeli babone aho banyura bahunga. Icyakora yari yizeye ko Imana yari kugira icyo ikora ikarinda ubwoko bwayo, kandi yifuzaga ko bagenzi be b’Abisirayeli na bo bagira icyo cyizere. Bibiliya igira iti 'Mose abwira Abisirayeli ati 'ntimugire ubwoba. Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Imana iri bubakize uyu munsi’' (Kuva 14:13). Ese Mose yashoboye gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli bagenzi be? Yego rwose, kuko Bibiliya ivuga ibyerekeye Mose n’Abisirayeli, igira iti 'kwizera ni ko kwatumye bambuka Inyanja Itukura nk’abagenda ku butaka bwumutse' (Abaheburayo 11:29). Ukwizera kwa Mose kwamugiriye akamaro kukagirira n’abandi bamwiganye.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Dushobora kwigana Mose, dushingira ubuzima bwacu ku masezerano y’Imana. Urugero, Imana idusezeranya ko nituyiha umwanya w’ibanze mu mibereho yacu, izaduha ibyo dukeneye (Matayo 6:33). Ni iby’ukuri ko ibyo bishobora kutugora, kuko usanga abantu bo muri iki gihe baharanira kuba abatunzi. Ariko dushobora kwiringira ko nidukora uko dushoboye tukoroshya ubuzima, maze tukibanda kuri gahunda yo gusenga Imana, Imana izaduha ibyo dukeneye byose. Abitwizeza agira ati 'Sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.'—Abaheburayo 13:5.

    Nanone tugomba kwihatira gukomeza ukwizera kw’abandi. Urugero, ababyeyi bareba kure bazi ko bafite inshingano itoroshye yo gufasha abana babo kwizera Imana. Uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kumenya ko Imana ibaho kandi ko yaduhaye amahame agenga icyiza n’ikibi tugomba gukurikiza. Nanone kandi, bakeneye kwemera badashidikanya ko gukurikiza amahame yayo, ari byo byonyine bizabahesha ibyishimo (Yesaya 48:17-18). Iyo ababyeyi bafashije abana babo kwizera ko Imana 'Iriho kandi ko igororera abayishakana umwete,' baba babahaye impano y’agaciro kenshi.—Abaheburayo 11:6.

    Mose yicishaga bugufi

    KWICISHA BUGUFI BISOBANURA IKI?

    Kwicisha bugufi bitandukanye no kwiyemera, kwirata, cyangwa kumva ko uruta abandi. Umuntu wese udatunganye kandi wicisha bugufi, yagombye nanone kwiyoroshya, akamenya ko ubushobozi bwe bufite aho bugarukira.

    YAGARAGAJE ATE KO YICISHAGA BUGUFI?

    Igihe yahabwaga ubutware, ntiyishyize hejuru. Akenshi iyo umuntu ahawe ubutware, bihita bigaragara niba koko yicisha bugufi cyangwa niba ari umwibone. Umwanditsi wo mu kinyejana cya 19 witwa Robert G. Ingersoll, yavuze ko 'Umuntu wicisha bugufi umubwirwa n’ukuntu akoresha ubutware afite.' Mu birebana n’ibyo, Mose yadusigiye urugero ruhebuje. Mu buhe buryo?

    Dushobora kuvuga ko Mose yahawe ubutware bukomeye, kuko Imana yamuhaye inshingano yo kuyobora Abisirayeli. Ariko ubwo bubasha yari ahawe ntibwatumye yishyira hejuru. Urugero, zirikana ukuntu yakemuye yicishije bugufi ikibazo cyari cyavutse ku birebana n’uburenganzira bwo guhabwa umurage (Kubara 27:1-11). Icyo kibazo cyari gikomeye cyane, kuko uko cyari gukemurwa ari byo byari kuzajya bikurikizwa nyuma yaho.

    Mose yari kubyifatamo ate? Ese yari kumva ko ari we ugomba gufata umwanzuro w’icyo kibazo, kubera ko yari umuyobozi w’ishyanga rya Isirayeli? Ese yari gukemura icyo kibazo yitwaje ko yari umunyabwenge, ko yari inararibonye cyangwa ko yari azi neza uko Imana abona ibintu?

    Umuntu w’umwibone yashoboraga kubigenza atyo, ariko Mose si ko yabigenje. Bibiliya igira iti 'Mose abyumvise ajyana icyo kibazo imbere y’ Imana' (Kubara 27:5). Ngaho tekereza nawe! Nubwo Mose yari amaze imyaka igera kuri 40 ayobora ishyanga rya Isirayeli, yishingikirije ku Mana aho kwishingikiriza ku bwenge bwe. Biragaragara rwose ko yicishaga bugufi.

    Nanone Mose ntiyagiraga ishyari, ngo yumve ko ari we wenyine wagombaga kuba umutware. Yarishimye igihe Imana yahaga abandi Bisirayeli inshingano yo kuba abahanuzi nka we (Kubara 11:24-29). Igihe sebukwe yamugiraga inama yo guha abandi inshingano ngo bamufashe, Mose yahise yicisha bugufi akurikiza iyo nama (Kuva 18:13-24). Nanone igihe yari hafi gupfa, yasabye Imana gushyiraho umuntu wari kuzamusimbura, nubwo yari agifite imbaraga. Igihe Imana yatoranyaga Yosuwa, Mose yashyigikiye uwo mugabo, asaba Abisirayeli kuzumvira Yosuwa mu gihe yari kuba abajyanye mu gihugu cy’Isezerano (Kubara 27:15-18; Gutegeka 2 31:3-6; Gutegeka 2 34:7). Mu by’ukuri, Mose yumvaga ko kuyobora Abisirayeli muri gahunda yo gusenga Imana byari imigisha. Ariko kandi yashyiraga imbere icyatuma abandi bamererwa neza, aho gushyira imbere ubutware bwe.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Ntituzigere na rimwe twishyira hejuru bitewe n’ububasha, ubutware cyangwa ubuhanga dufite. Dukwiriye kuzirikana ko mu gihe dukora umurimo w’ Imana, kwicisha bugufi ari byo by’ingenzi kuruta ubushobozi dufite (1 Samweli 15:17). Iyo twicisha bugufi by’ukuri, twihatira gukurikiza inama irangwa n’ubwenge yo muri Bibiliya, igira iti 'Jya wiringira Imana n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.'—Imigani 3:5-6.

    Nanone, urugero rwa Mose rutwigisha ko tutagombye kwiyemera bitewe n’abo turi bo cyangwa ubutware dufite.

    Ese kwigana urugero rwa Mose rwo kwicisha bugufi bidufitiye akamaro? Yego rwose! Iyo twicisha bugufi by’ukuri, abandi batwishyikiraho kandi bakarushaho kudukunda. Icy’ingenzi kurushaho ni uko Imana irushaho kudukunda, kuko na yo irangwa n’uwo muco uhebuje (Zaburi 18:35). Bibiliya igira iti 'Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa' (1 Petero 5:5). Iyo ni yo mpamvu y’ingenzi yagombye gutuma twigana umuco wa Mose wo kwicisha bugufi.

    Mose yagiraga urukundo

    URUKUNDO NI IKI?

    Urukundo rukubiyemo kumva ufitiye abandi ubwuzu. Umuntu ugira urukundo, yita ku bandi, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa, nubwo byaba bimusaba kugira ibyo yigomwa.

    MOSE YAGARAGAJE URUKUNDO ATE?

    Mose yagaragaje ko yakundaga Imana. Mu buhe buryo? Ibuka amagambo aboneka muri 1 Yohana 5:3. Aho hagira hati 'Gukunda Imana ni uku: ni uko twitondera amategeko yayo.' Mose yakurikije iryo hame. Yumviye Imana igihe yasohozaga inshingano zigoye cyane, urugero nko guhangara Farawo umwami wari ukomeye. Nanone yumviraga Imana mu bintu byoroheje, urugero nk’igihe yaramburaga inkoni hejuru y’Inyanja Itukura. Mose yumviraga itegeko ryose ry’Imana, ryaba ryoroheje cyangwa rigoye. Mbese 'yabigenzaga’ nk’uko yabaga abisabwe. Kuva 40:16.

    Mose yagaragaje ko yakundaga bagenzi be b’Abisirayeli. Kubera ko bari bazi ko Imana yabashinze Mose ngo abayobore, bamushyikirizaga ibibazo byabo ngo abikemure. Bibiliya igira iti 'Abantu bahoraga bahagaze imbere ya Mose kuva mu gitondo kugeza nimugoroba' (Kuva 18:13-16). Tekereza ukuntu Mose agomba kuba yarananizwaga cyane no kumara amasaha menshi ateze amatwi Abisirayeli, mu gihe babaga bamubwira ibibazo byabo, ariko yishimiraga gufasha abo bantu yakundaga.

    Uretse kuba Mose yarabategaga amatwi, yanasengaga abasabira. Yageze nubwo asabira abari bamuhemukiye. Urugero, mushiki we Miriyamu yaramwitotombeye, maze Imana imuteza ibibembe. Aho kugira ngo Mose yishimire icyo gihano, yahise amusabira ku Mana, agira ati 'Ndakwinginze Mana, mukize! Ndakwinginze rwose' (Kubara 12:13). Urukundo ni rwo rwatumye Mose atura Imana iryo sengesho rizira ubwikunde.

    ISOMO TWAMUVANAHO.

    Dushobora kwigana Mose, twitoza gukunda Imana cyane. Urwo rukundo ruzatuma twumvira amategeko yayo 'Tubikuye ku mutima’ (Abaroma 6:17). Iyo twumviye Imana tubikuye ku mutima irishima cyane (Imigani 27:11). Nanone bitugirira akamaro. N’ubundi kandi, iyo dukora ibyo Imana ishaka bitewe n’uko tuyikunda, bidutera ibyishimo.—Zaburi 100:2.

    Ikindi dushobora kwigana Mose twitoza gukunda abandi urukundo rurangwa no kwigomwa. Mu gihe incuti zacu cyangwa bene wacu batubwiye ibibahangayikishije, urukundo rutuma (1) Tubatega amatwi tubivanye ku mutima, (2) Twishyira mu mwanya wabo kandi (3) Tukabizeza ko tubitaho mu buryo bufatika no kubasengera.

    Kimwe na Mose, natwe dushobora gusabira abo dukunda. Hari gihe batubwira ibibazo bafite, tukumva tubabajwe n’uko nta cyo twabikoraho. Dushobora no kuvugana agahinda tugira tuti 'Mbabajwe n’uko nta kindi nakumarira uretse gusenga ngusabira.' Ariko kandi, ujye wibuka ko 'Iyo umukiranutsi asenganye umwete, isengesho rye rigira imbaraga' (Yakobo 5:16). Amasengesho yacu ashobora gutuma Imana ikorera umuntu ikintu atashoboraga gukora. None se koko, hari ikindi kintu twakorera abo dukunda, cyaruta gusenga tubasabira mu gihe wenda nta bifatika dufite??

    Ubu se ntiwemera ko hari byinshi dushobora kwigira kuri Mose? Nubwo yari umuntu usanzwe, yadusigiye urugero ruhebuje mu birebana no kwizera, kwicisha bugufi n’urukundo. Uko turushaho kwigana urugero rwe, ni na ko bitugirira akamaro kandi bigafasha abandi.—Abaroma 15:4.

    Source: Bibiliya.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Tumenye-Bimwe-mu-byaranze-Mose-n-icyo-twabyigiraho.html

  • Umupasiteri yashyingiwe ku ngufu umurambo w'umugore yatumye apfa ari kumukuriramo inda #rwanda #RwOT

    Umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria yategetswe gushyiranwa ku ngufu n'umurambo w'umugore bari inshuti yashatse gukuriramo inda yataye ubwenge.

    Dr. Sucess Emeka Sunday, wari nyiri itorero ryitwa Life Transformation Praying Ministry,ryari riherereye ahitwa Akwakuma muri Owerri, yatangiye gusohokana na Chioma Okoye mu myaka 5 ishize ndetse mu mwaka ushize nibwo bashyize hanze ko bagiye kurushinga.

    Chioma w'imyaka 32 yagiye mu rukundo ruramucengera birangira atewe inda n'uyu mupasiteri nyamara uyu mugabo ntiyabyishimira kuko idini rye ritemerera abantu gusezerana batwite ndetse ngo yabonaga biramwicira izina.

    Umuryango wa Chioma wavuze ko yatumiwe n'uyu mupasiteri,hanyuma amuha ikirahuri kiri ibiyobyabwenge undi ahita ata ubwenge.

    Uyu mupasiteri yahise amujyana kwa muganga igitaraganya ategeka muganga kumukuriramo inda.Uyu muganga yarabyanze ariko pasiteri aramuhatiriza.

    Ubwo barimo bamukuramo inda,Chioma yatangiye kuruka amaraso bituma uyu muganga agira inama pasiteri Sunday yo kumujyana ku bindi bitaro bifite ibikoresho bihagije.

    Bwana Sunday yahise ahindurira amazina uyu mukunzi we niko guhita amujyana mu bindi bitaro atumiza iwabo ababwira ko arwaye.

    Chioma yahise apfa ababyeyi be bataragera ku bitaro. Wilfred Okoye,wavuze mu izina ry'umuryango yavuze ko isuzuma ry'umurambo wa Chioma ryagaragaje ko yapfuye ari gukurirwamo inda.

    Uyu muryango wagize umujinya mwinshi nyuma yo kumenya ko uyu mupasiteri yashatse kumukuriramo inda bikamuviramo gupfa bituma bamushyingira ku ngufu umurambo mbere y'uko ushingurwa.Uyu mukobwa yashyinguwe kuwa 31 Kanama ahitwa Umuahia, Abia.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupasiteri-yashyingiwe-ku-ngufu-umurambo-w-umugore-yatumye-apfa-ari

  • Ntibisanzwe , yakoze igitangaza yiyita Yesu_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Umupfumu wo mu gihugu cya Ghana ahitwa Borkor Bullet Honson mu gace ka Volta , yakoze igitangaza agaruza akayabo k' amafaranga yari yaribwe n' abajura ubwo basigaga umukire iheruheru.

    Amakuru avuga ko aba bajura bari bibye arenga miliyoni 2 mu mafaranga y'u Rwanda bituma ajya kubarogesha ku mupfumu bayagarura ako kanya.

    Nk' uko Radio Revival FM ibivuga aba bajura uko ari batanu bagaruye aya mafaranga ndetse bemera ko bayibye nyamara mbere batarajya kuri uyu mupfumu bari bahakanye.

    Aba bajura bagaruye ibihumbi 9700 by'amasedi mu gihe 300 abura bari bamaze kuyakoresha gusa habaye kuyagaruza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/09/04/ntibisanzwe-yakoze-igitangaza-yiyita-yesu_-inkuru-irambuye/

  • Sobanukirwa ko uri uw’agaciro ku Mana. Ndi umuhamya w’ibi! #rwanda #RwOT

    Abantu baravuga ngo'Ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntan’icyo watumarira.'Ariko Imana ikavuga ko, 'Waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe,…

    “Nakuze nkunda gukina umupira wa baseball mu ikipe y’abana ngenda nzamuka ngera muyo mu cyiciro cya mbere, kandi rwose nari umuntu wubashywe mu ikipe, nibwiraga ko nzakina no mu ikipe yo mu irushanwa rikomeye. Ariko ngeze mu mashuri yisumbuye, cyari ikindi cyiciro kandi cyo kwerekana impano yanjye. Ubwo nageragezaga kujya mu ikipe, twari abantu 150 bagombaga gutoranywamo 20 gusa bo kujya mu ikipe.

    Ntabwo nzibagirwa umunsi umutoza yahamagaraga ubwo twari mu cyumba cy’ imyitozo (gym) ashaka abagomba kujya mu ikipe. Yatangiye guhamagara amazina umwe kuri umwe. Sinigeze numva iryange, gusa nari mfite ikizere rwose ko ndi ku rutonde, numvaga ari njye ugiye gukurikiraho, uko yahamagaraga amazina menshi niko numvaga ncika intege. Hanyuma aravuga,'Aha, hari izina risigaye.'

    Yahamagaye iryo zina, ntabwo yari njye. Naratunguwe cyane rwose. Yarambwiye, ati' Joel, nifuzaga kuba nagushyira mu ikipe, gusa uracyari umwana, ntabwo uri mukuru bihagije.' Ariko icyo gihe nari muto mu gikuriro ku buryo niyongeyeho nka inch esheshatu (Ni ukuvuga nka cm 15.240) ndangije amashuri yisumbuye.

    Nyuma y’ ibyumweru n’ amezi make, ayo magambo yongeye kunkomanga ku mutima na none.'wumvise ibyo umutoza yavuze? Uracyari muto cyane! Ni ukuvuga ko ubwo hari ikitagenda neza,ntabwo wabibasha rwose.” Mwumvise ukuntu ijwi ritari ryiza rifata umwanya munini? Nutita ku byo gucunga ubuzima mu mitekerereze yawe, buri gukomereka kose, kunengwa, kuvugwa nabi kose bizajya byongera kandi bigaruke mu buzima bwawe. Nakomeje kugeragezwa no kudatekana, kumva ko ntacyo nshoboye, ntakaza kwigirira icyizere.

    Ariko kandi nagombaga gukomeza kwibuka ko 'Ashobora kuba yavuze ko ndi muto, gusa ndazi ko Imana yandemye gutya kubw’ intego. Ashobora kuba yaravuze ko ntakwiriye (Ntashoboye) ariko ku Mana ndi uw’agaciro. Bashobora kuba banyigijeyo (Bantaye), ariko Imana ikavuga ko inyemeye.' Burya abantu bashobora kuguhahana ariko Imana ikwemera.

    Muri 1Petero 2:9 'Mwatoranijwe n’ Imana ubwayo.' Abantu bagusiga, abantu bakwima agaciro. Ariko wibuke ufite uruhare runini mu ku kwitaho(Imana) ari yo yagutoranije. Ibyo bivuze ko utari impanuka. Imana, ku mpamvu yarakurebye iravuga iti 'Ndamutoranije, ni umwana wanjye, uyu ni we nshaka mu muryango w’abana banjye'

    Abantu bashobora kukubwira ngo, ' Ntukwiriye.' Ariko Imana ikavuga ' uri urugero rukwiye kuri njye'Abantu bavuga ,'Ntacyo ubashije, ntitugukeneye, ntan’icyo watumarira.' Ariko Imana ikavuga,'Waremwe mu buryo bw’ibitangaza, uri umunyempano, ufite ikerekezo warasizwe, umeze, neza umuhanga, mbese uratangaje.'

    Igihe cyose twumvise ikiyumviro cyo gutabwa Kandi birababaza, ariko ntidukwiye kumva rwose ducitse intege ngo dutakaze ibyiyumviro byacu by’ agaciro, imyitwarire yacu, kwirenganya ngo hari ikitagenda neza kuri njye, hoya ngombye kumenya ko ugenzura isanzure ari we unyitaho. Nshobora kudatoranywa n’umutoza, umukoresha, cyangwa inshuti, ariko nkatoranywa n’Imana Isumba byose. Kandi yavuze ko umugambi wayo kuri njye ari ibyiza atari ibibi, kugira ngo antegurire ahazaza ndetse n’ikizere.'

    Ndazi ko bamwe muri mwe mwanyuze mu bitandukanye mu buzima bugoye, ariko hari icyo nize. N’ubwo ubuzima budaca mu mucyo, Imana yo ni inyakuri. Utazagenda wibwira ko nta cyiza cyaturuka kuri wowe, ahubwo noneho tangira wibone nk’usindagijwe n’Imana, uwagaciro, uwo gukundwa, ufite byinshi yafashisha abandi, hanyuma Imana yavuze ko izagukubira. Bivuze ko izahindura ubuzima bwawe ishuro ebyiri bwiza kuruta uko bwari kumera iyo utaza kuba waranyuze mu bihe nk’ibyo wanyuzemo.

    Ariko none mwirinde, ntimwemere ibyo ari byo byose byatuma munyagwa ahazaza hanyu ndetse byatuma mwumva ubuzima bushaririye, ko ntacyo mushoboye. Oya, mumenye ko muri abana b’ Imana isumba byose, agaciro kanyu ntikava mu bantu cyangwa mu byagezweho; ahubwo kava ku Muremyi. Ngaho noneho ongera utuze, witekerezeho, wigirire icyizere. Imana yavuze ko izafata ibyari imibabaro yawe ikabihindura ibitwenge. Nugumana uyu murage wo kwizera, Imana izongera kandi nanone igushimishe, izagushyira aho wakabaye uri. Oya ntabwo natoranyijwe nk’ umukinnyi mu ikipe uwo mwaka, inzozi zanjye zo gukina mu ikipe y’ikigo ntabwo zagezweho.

    Ariko urabizi, nyuma y’imyaka 30 nari mpagaze muri stade I Yankee! Ntabwo nakinaga umupira, Imana yari yafunguye andi marembo ya minisiteri yacu nibwo twari dufunguye 'Night of Hope event' (Igikorwa cy’ijoro ry’ibyiringiro), kandi rwose nari nshoboye guhagarara nkomeye nkabwira abantu ibihumbi by’ abantu kugira neza kw’Imana, ndetse n’ umugambi mwiza ifite ku buzima bwabo. Cyari igihe ntazibagirwa kandi koko cyari kimwe mu bihe bikomeye by’ubuzima bwanjye.

    Nshuti, abantu bashobora kuguta, ariko Imana ikakwakira. Yaragutoranyije kandi niyo yita cyane kuri wowe. Ifite inzira zo gukoresha kugira ngo ubone ibyiza! Kandi rwose ni byiza kuruta cyane uko twabitekereza!

    Source: Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-ko-uri-uw-agaciro-ku-Mana-Ndi-umuhamya-w-ibi.html

  • Intambwe ukwiye gutera ukagera ku busabane n’Imana #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi abantu benshi barasenga ariko amasengesho yabo ntabazanira ubusane, hari igihe nsoma Bibiliya nkumva ndatangaye! Abantu twakomotseho nka Yesaya bagiraga iyerekwa risigaje nk’imyaka nka 700. Noneho ukibaza ni iki tuzaraga abana bacu niba dufite iyerekwa ringana n’ibirayi byo mu ruhengeri, n’igihumbi, no kuzamuka mu ntera,…?Amashimwe menshi ni agararuka kuri: Nararongoye, nararongowe, nubatse inzu, nazamutse mu ntera! Ibyo bintu ni byiza cyane, ariko ikibazo ni uwuhe murage tuzasigira abana bacu?

    Umurage uzava mu busabane bwacu n’Imana, ni bwo tuzabasha kugira iyerekwa nk’irya Yesaya, tukavuga ngo 'N’ubwo dupfuye tutarabibona ariko bizaba!’ Kugira ngo umuntu rero agere ku rwego rw’ubusabane, hari izindi ntambwe za ngombwa umuntu agomba gutera. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka hagira hati' Aramusubiza ati 'Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.' Luka 10:27

    Kugira ngo umuntu agere ku busabane n’Imana akwiye gutera intambwe zikurikra

    Kuvuka

    Ntabwo abantu bose bavutse, ntabwo umuntu yagera ku rwego asabana n’Imana ataravutse. Gukizwa bwa mbere tubigereranya no kuvuka, Bibiliya muri Yohana iravuga ngo ' Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.” Yohana 1: 12. Muri Kristo Yesu harimo imbaraga zibuza umuntu gusambana atabuze uwo basambana, muri Kristo Yesu harimo imbaraga zitera umuntu kubabarira utamusabye imbabazi. Muri Kristo Yesu harimo imbaraga zihindura umuntu zikamuha kamere atari afite, akagira imimerere n’imitekerereze ya Kristo Yesu. Iyo umuntu yakiriye Kristo Yesu neza, akuraho gukiranirwa akiga gukiranuka ku gato n’akanini.

    Tugeze mu gihe abantu guhinduka bigenda bibagora, bagahimba sisiteme, bakavuga ngo 'Abacuruzi bose bajya Dubai hari ukuntu babigenza, no muri iyi domene hari ukuntu babiyenza, ariko gukiranuka biracyashoboka. Birashoboka ko umuntu akiranuka akaba umwana w’Imana bikemera. Iyo umuntu yahindutse kuba umwana w’Imana, ajyenda yemye, abyiyumvamo, ajyenda mu muhanda yemye yumva ko ari umwana w’Imana, yakora impanuka, impanda yavuga, aba yumva nta mutima umucira urubanza kuko yavutse agahinduka kuba umwana w’Imana.

    Gukundisha Imana umutima wose, n’ubwenge bwose, n’imbaraga zose.

    Hari igihe tubeshya Imana ko tuyikunda bitari byo! Uzi ko kureba filime ya Seburikoko bitatugora, ariko gusoma Bibliya isaha imwe bikatunanira? Uzi ko hari abantu bareba filime z’amaseri bakazireba, ariko batabasha kuririmba indirimbo ebyiri zo mu gitabo? Uzi ko kumara isaha imwe umuntu apfukamye bimugora, ariko kuvuga izuba ryavuye, ibirayi byo mu ruhengeri byazamuye igiciro bikaba bitatugora? Uzi ko umupira umara iminota 90, n’iyo bongeyeho 15 y’amapenalite ntacyo bidutwara, ariko utamara isaha yose usenga?

    Hanyuma rimwe na rimwe tukabwira Imana ngo turayikunda, ariko tutayikundisha umutima wose! Abakristo twakagombye kuba dufite umutima wabaye amakara kubera gukunda Imana. [Ndibuka muri fiyansaye Madamu yajyaga anyandikira utumesaje, hashize imyaka 12 ndacyadufite n’imivugo yanyandikiye nayibitse mu buryo bwizewe n’umwuzukuru nzayimwereka. Pst Desire] Hanyuma mwemera ko Kristo ari umukwe natwe tukaba abageni? Mwari muzi ko Bibiliya ari akandiko ka fiyanse(Yesu)? Ako kandiko mumaze kukarangiza kangahe? Nyamara tubwizanye ukuri, ubwo fiyanse yakwandikira akandiko ukavuga ng ndananiwe nzagasoma ejo, murumva byashoboka?

    None se ko fiyanse yatwandikiye, tugasoma kangahe? Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose! Ikintu cyose ukunda kuruta Imana ni ikigirwamana. Ni ukuvuga ko Imana igomba kubanza mu rugo rwawe, muri businesi yawe, kuba uri boss mu cyubahiro cyawe, wakennye cyangwa wakize, Imana igomba gufata umwanya wa mbere.

    Kugira itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere

    Ba Mukristo bagiye kugera mu isoko-mburamumaro, Mubwirizabutumwa yaje aho bari ababwira ko bagiye kugera mu isoko mbi ahantu hatari heza, ati 'Mugiye kugera mu isoko mbura-mumaro, mutaragera muri ya si y’indi mwe kuzagira icyo mukunda.”

    Ni gute umuntu yagira iby’isi byose ariko atabikunda? Yarongeye arababwira ngo ' Mwizerane umwete ibitagaragara', arabwira ngo 'Ubwami bw’Imana buhore imbere yanyu'. Dukwiye guhindura imyumvire ku birebana n’ubwami bw’Imana, tukaba abantu Imana ishobora kugirira ikizere. Ni wowe muhesha w’umugisha mu muryango wanyu, niba warakijijwe iwanyu bakaba batarakizwa ukwiye kumenya ko ari wowe watoranyijwe kugira ngo uzane ubwami bw’Imana mu muryango wanyu.

    Yesu ntiyapfuye ngo tugire ibirayi, tujye muri Amerika,… ibyo byose ni umugisha w’inyongera, ukurikira kuba ufite ubusabane n’ubumwe bwawe n’Imana. Ikibazo kibaho ni ukubihindura akaba ari byo ugira ibya mbere, ubusabane n’Imana bukaza nyuma mu buzima bwawe! Nitwubaha Imana izakora ibirenze ibyo tubasha gusaba, n’ibyo tubasha gutekereza. Inyota Imana ifite ni abantu bahagararira ubwami bwayo. Akabazo gato, uzana abantu bangahe kuri Kristo buri mwaka?

    Kubaho ubuzima bushima Imana

    Kubaho ubuzima bushima Imana byirukana umwuka wo kuganya. Abantu benshi batewe ubwoba n’ejo hazaza! Muri iki gihe umuntu yiga afite ubwoba bw’aho azavaana akazi, umuntu abaho afite impungenge z’ejo hazaza. Ariko nagira ngo mbibutse ko ejo hazaza hacu hafitwe mu maboko n’Imana, ntacyatubuza gushima Imana no mu gihe bitagenda neza tuzakomeza tuyishime. Ntabwo dufite ubwoba bw’iminsi izaza, ahubwo tuziranye n’utegeka iminsi nta mpamvu yo guhangayika nk’abandi bose, dukwiye kubaho ubuzima bushima Imana.

    Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv. Wareba hano iyi nyigisho yose.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Intambwe-ukwiye-gutera-ukagera-ku-busabane-n-Imana.html

  • Imyaka 24 bayimaranye mu rushako: Byatangiye bajyana kuvuga ubutuwa, Nyinawingeli yinjira mu rukundo akuruwe n’inganzo ya Gitwaza #rwanda #RwOT

    Tariki ya 30 Kanama 1997 ifite amateka yihariye mu buzima bwa Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Angelique. Kuri uyu munsi ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryo kubana akaramata.

    Byari ibirori bibereye ijisho, abageni bari bagaragiwe n’amagana y’abarimo inshuti zabo, imiryango, abakirisito basengeraga hamwe [kuko yari amaze umwaka ashinze itorero] n’abandi.

    Ubu bukwe bwatashye nyuma y’imyaka irindwi aba bombi bari bamaze bahuye bwa mbere, ubwo bari ku ntebe ya kaminuza i Kisangani.

    Mu 1992, ni bwo Nyinawingeri Angelique yahuye na Gitwaza Paul. Icyo gihe batangiye amufasha mu ivugabutumwa ariko uko iminsi yicuma, ibyiyumviro by’urukundo bigenda bibaganza kugeza imitima ihuye.

    Ku wa 30 Kanama 2021 ni bwo Apôtre Dr Paul Gitwaza na Pasiteri Nyinawingeri Gitwaza Angelique bizihizaga imyaka 24 bamaze mu rushako.

    Mu butumwa yatanze mu cyegeranyo cyanyuze kuri Televiziyo Authentic yegamiye ku itorero rya Zion Temple, cyagarutse ku buzima bw’umugabo we wujuje imyaka 50 yakomoje ku nkuru z’uburyo bamenyanye.

    Abandi bagitanzemo ubuhamya bagarutse ku buzima bw’ubuto bwa Gitwaza, uko yageze mu Rwanda, urugendo yanyuzemo kugira ngo abe ari umuvugabutumwa ukomeye n’uko yashinze itorero.

    Nyinawingeli yari umwe mu bantu bafashaga Gitwaza mu bikorwa byo kwamamaza ivugabutumwa yakoraga nyuma yo kumenyana.

    Yagize ati 'Apôtre Gitwaza twahuriye muri Congo i Kisangani mu 1992, aho twari twataramye kubera ibikorwa byo gukusanya inkunga y’Abanyarwanda kugira ngo bazabashe gutaha mu gihugu cyabo.'

    “Ubuhanuzi bwose yari afite nagendaga mbukwirakwiza. Namushakiraga n’ahantu akorera ivugabutumwa kuko yakundaga cyane kuvuga ubutumwa. Rero muri uko gukomeza dukorana niho twaje gukundanira.'

    Avuga ko ikintu gikomeye cyamukururiye kwinjira mu rukundo na Gitwaza harimo n’inganzo uyu mukozi w’Imana yari afite.

    Yakomeje ati “Ikintu cyatumye mukunda cyane, cyafashe umutima wanjye ni ukuririmba afite gitari. Ku Nkurunziza mbere yo kwigisha yararirimbaga, nkamureba nkavuga nti eeeh uriya ni wa muntu tuziranye? Nkabona afite ubundi bwiza ku isura ariko nanone ukabona afite umutima ukunze ukuntu. Icyo kintu cyaramfashe cyane.”

    Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe, Gitwaza n’umugore we bashimangiye ko muri urwo rugendo rwose bafashijwe no kwihanganirana.

    Dr Gitwaza yagize ati 'Iyo myaka yose mbabwira ikintu gikomeye kibaho ni ukwihanganirana, mugatungwa n’amasengesho. Twaciye muri byinshi ariko turashima Imana ko tugihagaze.”

    Nyinawingeli Angelique yavutse ku wa 18 Werurwe 1971 mu gihe Gitwaza yaboneye izuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Kanama 1971. Aba bombi bafitanye abahungu batatu b’imyaka 22, 19 na 17, baba muri Amerika.

    Ubuzima butangaje bwa Apôtre Gitwaza, umwana wakuriye mu Bijombo

    Tariki ya 15 Kanama 1971 ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Kajabika André na Léah Nyirabasabaga. Uwo munsi bibarutse umwana w’umuhungu, wahawe izina rya Paul Muhirwa Gitwaza.

    Yaboneye izuba mu gace ka Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Kigo Nderabuzima cya Kavimvira, ni hafi neza y’umupaka w’iki gihugu n’u Burundi.

    Nyuma y’umwaka umwe avutse umuryango we wimukiye ahitwa mu Bijombo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yageze ku Isi ari umwana wa nyuma muri barindwi bavukana, barimo abahungu bane n’abakobwa batatu.

    Paul Gitwaza yavukiye mu muryango w’abakirisito. Se, Rév Pasiteri Kajabika André ari mu bantu ba mbere bakijijwe ubwo yahuraga n’Abamisiyoneri b’Abapantekote baturukaga mu Busuwisi, baza kubwiriza ubutumwa mu Burasirazuba bwa RDC.

    Kajabika ni we wa mbere mu Banyamulenge wabwirije ubutumwa i Murenge hose kugeza aho atangiye kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri n’ibitaro.

    Iyo nzira ni yo na Gitwaza yakuriyemo kugeza na n’ubu akiyirimo. Ubu izina Apôtre Dr Paul M. Gitwaza ni ingenzi mu myemerere ya benshi binyuze mu Itorero Zion Temple Celebration Center yashinze. Iri torero rifite amashami atandukanye ku Isi abarizwamo abayoboke barenga ibihumbi 100.

    Mushiki wa Dr. Gitwaza, Rev. Neza Consolée, avuga ko yateye ikirenge mu cya Se agakunda ijambo ry’Imana akiri muto.

    Yagize ati 'Mu gihe cy’imyaka y’ubukure 12,13 na 14, ni bwo yagaragaje ko ari umukozi w’Imana. Icyo gihe ni bwo yatangiye kuba umuyobozi wa Korali y’abana, uko agenda akura, agakunda kuririmba.'

    Se yari afite ubuhanuzi bw’uko Gitwaza azaba nka Eliya

    Abavandimwe be bavuga ko se Kajabika yari amufiteho ubuhanuzi bw’uko azaba nka Eliya, agahanurira amahanga n’abakomeye bigatuma amuhoza hafi ye ndetse bigera ubwo amushakira umwarimu uzajya amwigishiriza mu rugo.

    Kuva ubwo yatangiye kujya muri korali no kugendana n’abanyamasengesho bakuze.

    Pr. Mudagiri Mutabazi Noah wimitse Apôtre Gitwaza yagize ati 'Yasenganye n’abo bagabo bakuru basengaga kandi nitwe twari tubayoboye mu 1983. Ni we mwana wari ubarimo tugeraho tumwita 'intama ntoya’ mu zindi ntama zari zihari. Twamubonagaho ko arimo umuhamagaro w’Imana nubwo tutabimubwiraga.'

    Dr. Gitwaza yatangiye kubwiriza ijambo ry’Imana imbere y’abantu benshi afite imyaka 14, ndetse abavandimwe be bavuga ko yari umwana witonda kandi uzi ubwenge.

    Mushiki we Rev. Neza avuga ko ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye kuri Institut de Bijombo, we n’abandi babiri aribo babonye impamyabumenyi 'diplôme’ ku ishuri ryose, bimuhesha gukomereza Kaminuza i Kisangani.

    Nubwo se yifuzaga ko aziga Tewolojiya, Dr Gitwaza we yumvaga yakwiga ibijyanye n’Ubuhinzi 'agronomie’ ari nabyo yize mu myaka ibiri ya nyuma ya Kaminuza kuko ubanza yawizemo 'Psychologie’ [Ubumenyi mu by’Imitekerereze ya Muntu].

    Muri Kaminuza, ni ho Dr. Gitwaza yahuriye na Nyinawingeri Angelique, waje kumubera umugore.

    Mu 1995 ni bwo, Gitwaza yageze mu Rwanda, atangira asengera mu Itorero Assemblée de Dieu ndetse no mu ry’Inkuru Nziza, aho yajyaga abwiriza ubutumwa bwiza ariko anaririmba.

    Nyinawingeli avuga ko yamufashaga mu kwamamaza ubuhanuzi bw’Imana yari afite, akamushakira aho avugira ubutumwa bwiza. Iyo mikoranire ni yo yashibutsemo n’urukundo.

    Gitwaza yatangiye Zion Temple mu 1996

    Gitwaza yakomeje umurimo we wo kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse agenda amenyana n’abandi bavugabutumwa batandukanye.

    Bishop Safari Théodore wakoranye na we umurimo w’Imana kuva mu 1995, yavuze ko bahuye yaramaze kubwirwa n’Imana ko azahura n’umwana w’umusore bagafatanya gusengera igihugu.

    Ati 'Duhuye muri icyo gihe nsanga ni we [yari yarabwiwe] ndabyishimira nshimira Imana ko ibyo yavuze ibyujuje.'

    Mu 1996 ni bwo yatangije Minisiteri y’ijambo ry’Ukuri 'Authentic Word Ministries’ ifite amashami abiri arimo iry’ibijyanye n’Ibikorwa by’umwuka n’iby’Iterambere.

    Ishami rijyanye n’ibikorwa by’umwuka ryaje kubyara Zion Temple Celebration Center iturutse ku iyerekwa Imana yari yaramuhaye imubwira ko u Rwanda rugiye kuba umusozi w’Imana, nk’uko yatoranyije Siyoni ngo ibe umusozi wayo ari nako yatoranyije u Rwanda ngo rube ubuturo bwayo. Aha ni ho havuye izina Zion Temple [urusengero rw’i Siyoni] .

    Dr Gitwaza afite imyaka 26 mu 1997 ni bwo yasizwe amavuta ahinduka umuvugabutumwa wemewe. Igiterane cye cya mbere yagikoreye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse kibera muri Chapelle ya Kiliziya Gatolika.

    Mu 2000 Paul Gitwaza na bagenzi be bateguye ikindi giterane kinini cyahuje amatorero yose kibera muri Stade amahoro cyitwaga 'Heal Our Land’ [Kiza ubutaka bwacu].

    Iki ni cyo cyakurikiranye n’ibindi byuruhererekane byiswe 'Afurika Haguruka Urabagirane’ cyatangiye mu 2000, kikaba ngarukamwaka ndetse Abanyarwanda benshi barakizi kuko gitumirwamo n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi.

    Itorero rye ryatangiranye abakirisito 120 mu 1999, ubu bakaba bamaze kwikuba inshuro zirenga 800 kuko mu 2021, Zion Temple ifite abakirisituo basaga 100.000 ku Isi.

    Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Iterambere ryabyaye amashuri, ubu hamaze gufungurwa agera kuri atanu, amaze kunyuramo abanyeshuri 5000. Iri shami kandi ryaje no kubyara ikigonderabuzima cya Bethsaida gitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage basaga 21.000. Ni naryo ryabyaye Radio na Televiziyo Authentic.

    Apôtre Gitwaza afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (Phd) muri Tewolojiya n’iyindi mu bijyanye no gukora umurimo w’Imana. Ni umwe mu bagize Ihuriro ry’Aba-Apôtre ku Isi hose .

    Yahawe igihembo cy’imiyoborere nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bwiyunge n’isanamitima mu Rwanda binyuze mu gukira ibikomere no kubababarira, cyane ko ubutumwa yatangaga bwomoye imitima y’Abanyarwanda bari bavuye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni igihembo yahawe n’Ikigo Corning cyo muri Amerika.

    Benshi mu bo yabwirije ubutumwa bwiza bahamya ko yatumye bakira Kirisito mu buzima bwabo ndetse abo bakoranye n’abo bagikorana bavuga ko ari umugabo wasizwe.

    Ababyeyi bombi ba Gitwaza bitabye Imana, aho se Kajabika yapfuye mu 2012 naho nyina yitaba Imana mu 2021.

    Reba hano amateka n’ubuzima bwa Apostle Paul Gitwaza

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imyaka-24-bayimaranye-mu-rushako-Byatangiye-bajyana-kuvuga-ubutuwa-Nyinawingeli.html

  • Nzeli, kuzakubere ukwezi “Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!”-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Ukwezi kwa cyenda (Nzeli mu kinyarwanda), benshi mu bafite aho bahuriye n’iyobokamana cyane imboni z’abakristo: Abashumba, abavugabutumwa, abahanzi,…. bafite ubutumwa bagenda bagenera ababakurikira, akenshi buba bunaherekejwe n’ijambo ry’Imana.

    Ni muri urwo rwego umushumba w’itorero Zion Temple ku isi, Intumwa Paul Gitwaza nawe yasangije ubutumwa bukangurira abantu kuguma bugufi bw’Imana. Ati” Shalom, nkwifurije ukwezi kwiza kwa Nzeli, kuzakubere ukwezi “Kw’ibyishimo no gutegurira inzira Uwiteka!”

    “Nuko bene Data, mwihangane mugeze aho Umwami Yesu azazira. Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iy’itumba. Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k’Umwami Yesu kubegereye. Yakobo 5:7-8

    Uzishimire kuba mu nzu y’Uwiteka nawe azakwibuka, yiteguye kukuruhura ibyo byose bikugoye. Ndakwifuriza kugubwa neza wowe n’umuryango wawe, n’itorero ryawe ndetse n’igihugu cyawe! Uwiteka ahaze gusenga kwawe, anezeze umutima wawe akwambutse ibikugoye kandi akurinde imigambi mibi yose, ahe umugisha ibyo ukora n’ubuzima bwawe.

    Ndakwaturaho amavuta mashya mu buzima bwawe, uhabwe imbaraga zo guhamya Kristo. Ndakwaturaho umunezero, ndakwaturaho kuzamurwa, Uwiteka azaguhe kuramba imyaka myinshi uvuge ibitangaza no gukomera kwe. Imana ibahe umugisha!

    Ubutumwa bw’Umushumba w’itorero Zion Temple ku isi Dr Paul Gitwaza muri uku kwezi kwa Nzeli.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nzeli-kuzakubere-ukwezi-Kw-ibyishimo-no-gutegurira-inzira-Uwiteka-Dr-Paul.html