Tag: Iyobokamana

  • Musenyeri yasezeye muri kiliziya gatolika ajya kwibanira n'umwanditsi w'ibitabo by'urukozasoni #rwanda #RwOT

    Umwepiskopi uzwi muri Espagne ku izina rya Musenyeri Xavier Novell Gomà, yeguye ku mirimo ye mu kwezi gushize kugira ngo ajye kwibanira n'umwanditsi w'ibitabo bya satani n'iby'urukozasoni byitwa Silvia Caballol.

    Uyu musenyeri amaze kumenyekana ko arwanya byimazeyo gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze ku giti cye nkuko yabivuze mu ibaruwa ye yegura.

    Nk'uko uyu bagenzi b'uyu mwepiskopi babivuga,gusezera kwe kwaremewe. Amwe mu makuru avuga ko na Papa Fransisiko yaba yarasabye ko Musenyeri Xavier Novell Gomà, ubu ufite imyaka 52,wari umwepiskopi muto muri Espanye, yirukanwa.

    Ku bwa Fermi Manteca,w'imyaka 38,umupadiri uyobora muri diyosezi imwe ya Katolika na Musenyeri Xavier Novell Gomà, yagize ati: “Yari umuntu ukomeye cyane, ugira amahame akabije kandi ukunda ibintu”.Kuba rero yarajyanye n'umugore byarantunguye cyane”.

    Ibi ni ibintu bitari byitezwe byashyize abantu mu rujijo kubera kwibaza impamvu nyayo yo kwegura k'uyu wahoze ari musenyeri.

    Uyu musenyeri ngo yakundanye n'umwanditsi w'igitabo 'El infierno en la lujuria de Gabriel' ('Ikuzimu hatangaje ha Gaburiyeli'), kijyana umusomyi mu rugendo rw'umubabaro, ibisazi, irari no guharanira icyiza n'ikibi. Iki gitabo kigamije gutesha agaciro indangagaciro z'amadini n'imyizerere y'abasomyi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/musenyeri-yasezeye-muri-kiliziya-gatolika-ajya-kwibanira-n-umwanditsi-w-ibitabo

  • Abaramyi 12 bo muri All Gospel Today bashyize… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo 'Sindohoka' yaririmbwe n’abahanzi 12 b'indirimbo zihimbaza Imana ari bo: Annet Murava, Patient Bizimana, Uwitonze Clementine [Tonzi], itsinda rya James&Daniella, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, Rene Patrick, Serge Iyamuremye, Papi Claver, Dianna Kamugisha ndetse na Fabrice Nzeyimana. Yamuritswe ku mugaragaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’, AGT ikaba yari ihagarariwe na Diana Kamugisha ndetse na Rev. Baho Isaie umuhanzi akaba n’umupasiteri.

    AGT ivuga ko iyi ndirimbo ‘Sindohoka’ yahuriwemo n’abahanzi bacye mu kwirinda Covid-19, gusa nyuma yayo bateganya kuzakora n’izindi nyinshi z’ivugabutumwa. Amajwi yayo yatunganyijwe na Fabrice afatanyije na Khrisau muri Wavelab Studios naho Aron Nitunga akora ‘Music Arrangements’. Uwacuranze ingoma ni Shalom Shikama, gitari zicurangwa na Aron ndetse na Arsene. Yagiye hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatanu inyuzwa kuri shene ya All Gospel Today ndetse n’iya HM Africa.

    Amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Fleury Legend ukorera muri Bah Africa Entertainment, uyu mugabo akaba afatwa nka nimero ya mbere mu gutunganya neza amashusho y’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Yaba mu majwi ndetse no mu mashusho, aba bahanzi baririmbye iyi ndirimbo bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari nayo mpamvu bakoreshejemo abantu bacye. Iyi ndirimbo, ni umushinga wayobowe na All Gospel Today ku bufatanye na HM Africa and Wavelab Studios ihagarariwe na Fabrice Nzeyimana.

    INKURU WASOMA: Abagize All Gospel Today barimo Apotre Mignonne, Aime, Tonzi, Patient, Liza na Masengo bahagurukiye kurwanya Covid-19

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021, Ihuriro All Gospel Today rivuga ko Covid-19 ari icyorezo gihangayikishije Igihugu, kandi cyagize ingaruka kuri buri nguni yose y'ubuzima, by'umwihariko ku nsengero. Rivuga ko ari yo mpamvu abaramyi 12 bahuje imbaraga mu ndirimbo 'Sindohoka' ikangurira abantu cyane cyane abanyamadini kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuzima yo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyajegeje Isi muri iki gihe.

    Abahanzi 12 ba Gospel bahuriye mu ndirimbo kurwanya Covid-19

    Muri iyi ndirimbo ‘Sindohoka’ yanditswe na Fabrice Nzeyimana, aba bahanzi bagaragaza ko na Bibiliya ikangurira ubwoko bw'Imana kwirinda igihe cyose batewe n'icyorezo. Kubara 5: 2 hagira hati 'Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese.'

    AGT bavuga ko bafatanyije na Leta mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho. All Gospel Today inahamagarira Abanyarwanda kwikingiza Covid-19 kugira ngo umubiri ugire ubudahangarwa bwo guhangana n'iyi virus. Bati 'Si rwo rukingo rwa mbere twaba dukingiwe.'

    Rev. Alain Numa uhagarariye itsinda rya All Gospel Today (AGT) yabwiye InyaRwanda.com ko ubu bukangurambaga barimo bwo kurwanya Covid-19 buzafasha abaturarwanda by’umwihariko abakristo guhindura imyumvire ya bamwe bica amabwiriza nkana yo kwirinda Covid-19 harimo n'abakristo. Yagize ati:

    Twaricaye dusanga mu bantu bagize umuryango wa All Gospel Today nk'abahanzi n'abashumba bakurikirwa kandi bakumvwa n'abantu benshi, muri iki gihe hari abantu benshi bafite imyumvire yo kudohoka bakica ingamba zo kurwanya icyorezo, twizeye ko muri ubu bukangurambaga benshi bazahindura imyumvire.

    Rev. Numa yongeyeho ko Abakristo bafite uruhare rukomeye mu gufatanya n'inzego zitandukanye mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo. Ati 'Nyuma y'ubu bukangurambaga abantu bazumva ko ari ngombwa kwambara agapfukamunwa, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi, ahahuriye abantu benshi hagomba kuba hafunguye umwuka wo hanze winjira, kumenya ko gusengera mu bihuru bitemewe. All Gospel Today yiyemeje gukorana n'izindi nzego mu bikorwa bitandukanye kuko naryo ari ivugabutumwa.'

    Ihuriro rya Gikristo rizwi nka All Gospel Today (AGT) ryatangiye mu 2013 ritangijwe n’umunyamakuru Mupende Gedeon Ndayishimiye, rikaba ihuza ingeri zitandukanye z'abantu bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'Iyobokamana (Gospel) barimo; Abashumba bahagarariye amatorero atandukanye, Abavugabutumwa, Abahanzi, Abakuriye amakorali n'amatsinda y'abaririmbyi, Abanyamakuru, n'Abatunganya umuziki, abayobora ibitaramo (MCs), n'abandi.

    Tariki 11 Kanama 2021, batangaije ubukangurambaga bwiswe #Sindohoka, bugamije gushishikariza Abaturarwanda bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ni gahunda batangije nyuma y’uko hari bamwe cyane cyane abakristo bagiye bavuga bafite impungenge ku rukingo rwa Covid-19, biyemeza kubasobanurira ko inkingo zahozeho na kera ndetse n’ubu. Ni nyuma kandi y’uko hagaragaye benshi barimo n’abakristo bagiye badohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagafatwa bagiye gusengera ahatemewe.

    Ubu bukangurambaga bwa All Gospel Today bwagaragayemo ibikorwa byo gusakaza ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda Covid-19 bunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za All Gospel Today (Twitter, Instagram na Facebook) ndetse no ku z'abantu bwite babarizwa muri iri tsinda babasha gukurikirwa n'imbaga nyamwinshi, hatanzwe kandi n'ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye. Ubu igikorwa bakurikijeho ni indirimbo bise ‘Sindohoka’.

    All Gospel Today imaze gukora ibikorwa by'urukundo binyuranye byakoze ku mitima y'abatari bacye. Tariki 24 Mata 2021, yasuye abarwayi bo mu bitaro bikuru bya Kigali, CHUK, icyo gihe ikaba yarafashije abarwayi 32 bari barabuze amafaranga yo kugura imiti, ibishyurira fagitire y'imiti yose bari barandikiwe n'abaganga. Mu mpera za 2020 nabwo iri tsinda ryasuye abarwayi mu bitaro bya Muhima mu mujyi wa Kigali ryishyurira abagore bari bamaze iminsi babyaye ariko barabuze ubushobozi bwo kwishyura ibitaro.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘SINDOHOKA’ YA ALL GOSPEL TODAY

    Amafoto y’aba bahanzi uko ari 12 batambukije mu minsi ku mbuga nkoranyambaga bamenyesha abakunzi babo ko indirimbo ‘Sindohoka’ ya All Gospel Today isohoka kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nzeri 2021.

    Annet Murava

    Patient Bizimana


    Tonzi

    James&DaniellaAime UwimanaGaby Kamanzi

    Prosper Nkomezi

    Serge Iyamuremye

    Dianna Kamugisha

    Fabrice Nzeyimana

    Ubutumwa bamwe mu bagize All Gospel Today batanze ku kwirinda Covid-19

    Apotre Mignonne Kabera yageneye ubutumwa abibwira ko gufata urukingo rwa Covid-19 ari ikimenyetso cyo kutizera Imana

    REBA HANO INDIRIMBO ‘SINDOHOKA’ YA ALL GOSPEL TODAY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109393/abaramyi-12-bo-muri-all-gospel-today-bashyize-hanze-indirimbo-sindohoka-yo-kurwanya-covid–109393.html

  • Ndifuza ko ubutumwa bwiza bwagera ku bantu bose: Lorie Ishimwe aritegura gusohora Album ya 1 y’indirimbo z’amashusho #rwanda #RwOT

    Lorie Ishimwe umuhanzikazi w’indirimbo ziramya zikanahimabaza Imana, yamenyekanye mu zakunzwe n’abatari bake nka: Yesu yaratsinze, Umva Ijwi, Ndi Umwana mu rugo, Ndabimenye, n’izindi, bigaragarira ku rubuga rwe rwa YouTube (https://www.youtube.com/channel/UCbcP4rldZVqnGVYYtw7Xa1A). Kuri ubu aratangaza ko yitegura gushyira hanze umuzingo(Album) w’indirimbo 10 kandi zose zikazaba ari amashusho.

    Lorie umaze igihe yumvikana mu itangazamakuru atanga ubuhamya bwo guhamagarwa kwe, ubwo yaganiraga na Agakiza.org yatangaje ko hari ibikorwa arimo gutegura bigendanye na muzika, nk’uruhererekane rw’indirimbo z’amashusho azasohora mu cyumweru gitaha, si ibyo gusa kandi kuko arimo no gutegura ivugabutumwa hanze y’igihugu mu minsi iri imbere.

    Ati” Ndimo gutegura non stop live video izasohoka mu cyumweru gitaha. Hanyuma mfite ivugabutumwa mu ndirimbo muri Congo i Goma (muri CEPAC).” Mu bikorwa bitandukanye kandi arimo gutegura, ngo abakunzi be bitegure Album nshya izaba igizwe n’indirimbo 10 z’amashusho yitegura gushyira hanze.

    Yakomeje agira ati “Ndimo gutegura gushyira hanze album y’indirmbo icumi DVD, ariko ntiziruzura kandi niyo zakuzura zose zizaba ari amashusho”

    Uyu muhanzikazi Imana yahamagaye imukuye mu mwuga w’uburaya nk’uko by’umvikana mu buhamya yagiye atanga hirya no hino mu biterane, mu itangazamakuru, mu bigo ngororamuco nka IWAWA, n’ahandi, ashimira Imana yamuhamagariye kuyikorera dore ko azi n’inyungu zabyo. Ngo impano ye yabashije kuzana iminyago myinshi kuri Yesu Kristo, na byo ni ishimwe rikomeye byibura nawe kuba hari umusanzu arimo gutanga mu kwagura Ubwami bw’Imana.

    Yabisobanuye muri aya magambo ati” Nishimira ko impano yanjye yabashije kugera kure kandi ngenda mbona inyungu zo gukorera Imana mu kuririmba, kuko hari abantu benshi bambwira ko bahindutse, bakijijwe, basubijwemo imbaraga bagiye kugwa! Mbega nishimira ko nanjye byibuze hari umusanzu ntanga mu kubaka igihugu cyanjye ndetse n’itorero muri rusange. Ni byiza cyane kuko ni wo munezero nagize mu buzima bwanjye.”

    Lorie ufite intumbere yo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo kugera no ku mpera y’isi, arasaba abamukurira kumutera inkunga mu buryo bwose (Mu masengesho no mu bifatika), ngo kuko ni ibintu bizamuzanira umumaro ndetse no ku bazizera bose.

    Icyifuzo cya Lorie ati” Icyo nasaba abankurikira cyangwa abantu bakunda ibihangano byanjye: Ni ukuntera inkunga mu buryo bwose bushoboka. Byazangirira umumaro rwose ndetse n’isi yose muri rusange, kuko ndifuza ko ubutumwa bwiza bwagera ku bantu bose kandi birasaba imbaraga nyinshi.”

    Reba hano indirimbo ye iheruka gusohoka: Ndi Umwana mu rugo Official video By Ishimwe Lorie

    Reba hano indirimbo ye yasubijemo benshi imbaraga: Umva Ijwi Official Video by Ishimwe Lorie

    Kurikira hano ubuhamya bwa Ishimwe Lorie

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ndifuza-ko-ubutumwa-bwiza-bwagera-ku-bantu-bose-Lorie-Ishimwe-aritegura.html

  • Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi-Dr Fidèle MASENGO #rwanda #RwOT

    Ijambo rya mbere Yesu yavuze: Yesu aravuga ati 'Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.' Bagabana imyenda ye barayifindira.

    Rimwe mu magambo akomeye Yesu yavugiye ku musaraba ni ugusabira imbabazi abamubambaga. Umuntu wese warebye Filime ya Yesu cyangwa ugerageza gutekereza ububabare n’uburibwe yari afite ku musaraba, yumva neza ukuntu bitari byoroshye kuvuga iryo jambo.

    Hari ibintu 6 byantangaje ntekereza kuri iri somo:

    Ku musaraba niho Yesu yagombaga kugaragariza ibyo yemera. Yabayeho yigisha imbabazi, yagiye ahugurira abantu kubabarira. Ku musaraba yagombaga rero kwerekana ibyo yigisha. Aha rero, Yesu yigishije ibyo yemera kugeza ku munota we wa nyuma ndetse bigera n’aho aba ibyo yigisha. Atandukanye n’abantu batigisha ibyo bemera cyangwa bataba ibyo bigisha!

    Niba ahari byashoboka kumvikana uburyo wababarira uwaguhemukiye (mu minsi yashize), ntabwo byumvikana kubabarira umuntu muhagararanye: ugutuka, ugucira mu maso, ukuvuma, ukwambika ikamba ry’amahwa, ugutera icumu, ugupfura ubwanwa,…Ibi nabyo Yesu yarabikoze! Ku bwanjye nawe!

    Yesu yatanze imbabazi anavuga ko abamubambaga batazi icyo bakora. Atandukanye natwe twimana imbabazi tuvuga ko abatubabaje babigambiriye. Iyo utangiye kwibaza icyateye umuntu gukora ibibi yakoze, wibuka ko bitamugwiriye, uba unaniza imbabazi, uba unangiza umutima wawe!

    Kubabarira umwanzi ni igikorwa cy’ubutwari. Nta munyantege nke ubabarira! Birabananira, ntacyo bafite batanga! Nushaka kumenya imbaraga ufite ujye ureba uburyo ufashe abanzi bawe.

    Yesu yatangaga isomo ku bamurebaga no kubo ariya makuru azageraho: Twebwe. Yesu yagombaga gutanga amasomo mu byiza no mu bibi kandi nibyo yakoze. Nyuma ya Yesu, Stefano nawe yasubiye muri aya magambo ubwo yaterwaga amabuye.

    Yakobo ndetse na Thomas bayagarutseho bicwa. Hari abakristo bo mu gihe cyacu bake barimo kugera ikirenge mu cya Yesu!

    Ariya magambo agaragaza kunesha k’urukundo. Iyo umuntu ahisemo kubabarira, aba ahisemo gutsinda ikibi: urukundo ruba runesheje inzigo, nibyo Yesu yakoze.

    Waba warigeze ugirirwa nabi? Niba ari yego, waba warababariye abaguhemukiye? Niba ari oya, ubikore. Nta yandi mahitamo! Warababariwe, nawe babarira.

    Umwigisha: Dr Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko

    Source: Amasezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Iyo-umuntu-ahisemo-kubabarira-aba-ahisemo-gutsinda-ikibi-Dr-Fidele-MASENGO.html

  • Nyagasani Uwiteka Ndengera, ndengera! #rwanda #RwOT

    “Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk’inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.' Yesaya 38:14

    Iryo ni isengesho rya Hezekiya, tumwigireho gutabaza Imana

    Ni kenshi dukenera ubufasha mu bihe bigoye ducamo, haba mu kubura ifunguro, icumbi, imyambaro, mu burwayi, haba mu KURENGANYWA.

    Hari urenganywa n’abo mu muryango we, hari urenganywa mu kazi, hari urenganywa n’abayobozi be, hari urenganywa n’uwo bashakanye, hari urenganywa n’uwo bahuye batanaziranye rwose.

    Kenshi ukunze kwibaza ngo NINDE WANDENGERA ? NINDE WAMFASHA muri ibi bintu mpuye nabyo?

    Njye nasanze nta muntu unkunda kuruta umuremyi wanjye, nasanze Uwiteka atariwe UNDENGEYE, ngo AMFASHE, akoreshe abantu n’ibintu, ntawabishobora

    2 Abami 6:26 — 27

    Umugore atakira Umwami ngo amufashe byakomeye, nawe ati: “Uwiteka natakurengera, ibyo kukurengera ndabikurahe?” Nk’umukristo, niba ugize ikibazo cyagwa urenganye, banza ubibwire kristo Yesu mbere y’abantu, kuko YESU niwe MURENGEZI wawe, niwe uguha UBUFASHA NYABWO

    Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Yeremiya 33:3

    Imana ntizarengera intore zayo ziyitakira ku manywa na nijoro? Izazirengera, ndetse cyane. Luka 18:7 — 8

    Source: nkundagospel.wordpress.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nyagasani-Uwiteka-Ndengera-ndengera.html

  • Nyagatare : 15 bo mu Itorere 'Dunia Si Yetu’ bafashwe basengera mu gisambu, 20 baratoroka #rwanda #RwOT

    Abapolisi n’abayobozi mu nzego z’ibanze basanze abo bantu mu Itorero ryitwa 'Dunia Si yetu’ aba bose kandi baribavuye mu matorero atandukanye bateraniye ahantu mu isambu iherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagali ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare.

    Muhirwa Johnson umwe mu bafashwe yemeye ko barenze ku mabwiriza ya guverinoma maze asaba imbabazi.

    Ati 'Nahamagaye umwe mu bagize itsinda ambwira ko bateguye isengesho mu isambu. Nagiye yo nifatanya na bagenzi banjye bari baje umwe umwe kugeza igihe umubare w’abasenga wiyongereye ugera kuri 35 nibwo abashinzwe umutekano bahageraga baradufata ariko bamwe mu banyamuryango babashije gutoroka. Twarenze ku mabwiriza bityo ndasaba imbabazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage ko bari gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati 'Abatuye mu Kagari ka Rutaraka bavuze ko hari itsinda ry’abasenga bateraniye mu isambu basenga. Polisi yahise ijya kureba aho abo bateraniye maze ibasha gufata abagera kuri 15 kuko abandi bakibona Polisi ije bahise biruka baracika.'

    Ingabire Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare yabwiye abarenga ku mabwiriza ko gukora ibiterane nk’ibi bibangamira gahunda ya leta yo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Leta yashimangiye ingamba zo gukumira ingaruka mbi ziterwa n’icyorezo cya Covid-19 kandi mwese murazizi tutirengagije ko harimo n’urupfu, nyamara murabyirengagiza mukica amabwiriza nkana kandi bishobora gukwirakwiza icyi cyorezo. Nk’ubu hagize umwe muri mwe waba yaranduye yahita yanduza n’abandi muteraniye hano nabo bakajya kwanduza abandi.

    Ingabire Jeanne yababwiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze bazakomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yashyizweho na leta mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

    Abafashwe bajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare aho bigishijwe ibijyanye n’ingaruka za COVID-19 ndetse banatanga amande ateganywa n’ubuyobozi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-15-bo-mu-Itorere-Dunia-Si-Yetu-bafashwe-basengera-mu-gisambu-20-baratoroka

  • Inzira 4 zo gusangiza Yesu abandi #rwanda #RwOT

    Mu gihe abari mu rugendo rw’ubutumwa bwiza cyangwa umurimo w’ubushumba, bashoboraga guhura n’umuntu witeguye kwakira Kristo kandi atarabanje kubonana nabo mbere. Hari ibihe byinshi bikenewe aho imbaraga zawe nk’umwizera mu buzima bw’umuntu zishobora kubakururira mu kwizera kwa Kristo gukiza, mu gihe urimo gukorera hamwe nabo. Guhindura abantu abigishwa ushobora gutekereza ko umuntu agomba kuba umwarimu, umumisiyoneri, cyangwa umuntu wize seminari. Ariko ntutungurwe n’uko guhindura abantu kuba abigishwa ari uburyo bwo kubaho gusa ubaha urukundo, guhumurizwa, no kubatera inkunga aho batuye, aho bakorera, yewe mu mikino!

    Umuvugabutumwa w’icyamamare Billy Graham yagize ati:'Igihe twakoraga ibiterane binini ku bibuga by’umupira w’amaguru no muri za sitade, Umwuka Wera yaramanukaga rwose… Ariko uyu munsi, ndumva ibibaho bitandukanye. Ndabona ibimenyetso byerekana ko Umwuka Wera akora mu bundi buryo bushya. Arimo anyura mu bantu aho bakorera kandi ibyo bikaba binyuze mu mubano abantu bagirana bikabyara umusaruro ukomeye! Barimo kwerekana urukundo rw’Imana ku bari hafi yabo, atari amagambo gusa, ahubwo no mu bikorwa. ' – Billy Graham

    Gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufasha abatizera urugendo rwo mu mwuka, no kubafasha kumenya iby’Umwuka Wera, akenshi bikubiye mu rukurikirane rw’ibyemezo bito bafata biganisha ku kwizera kwabo muri Kristo. Hano, umwanditsi Bill Mowry agaragaza intambwe enye zifatika zo gushiraho ikizere no gusangiza ubutumwa bwiza bwa Yesu abatari bizera.

    1. Umubano: Ndubaka ibiraro bishingiye ku mubano mu kwizera, hanagaruka ku kubaha ubutumwa bwiza.- Bishingiye kuri Matayo 11.

    Nshobora gusengera inshuti yanjye. Nshobora kubakorera mu buryo bufatika. Nkeneye no kwimenyekanisha kuri yo(incuti). Dushobora no guhurira mu bikorwa bisanzwe: Gusangirira ifunguro rya sasita hamwe, gutemberana, gusurana, kwitabira ibirori by’imikino muri kumwe.

    2. Inyungu: Gukururira inshuti z’abatizera muri Kristo Yesu, ntibikwiye kurangwa n’urwango no kutitabwaho, kwizera kurangwa n’ibimenyetso biteye amatsiko kuri bo(Abatizera). Bishingiye ku Byakozwe 17.

    Ngomba kumenya ko ndi umukristo. Nshobora gusaba ko musengera mu gihe cy’ibibazo, cyangwa bikenewe. Nshobora kumubaza, 'Aho ageze mu rugendo rwe rwo mu mwuka? Nshobora kandi kumumenyekanisha ku nshuti yanjye ikijijwe, ikindi ni ukumusangiza inkuru yo kwizera, nk’amasengesho yasubijwe.

    3. Ubushishozi: Ni byiza kumenya niba uwo muntu utizera urimo gufasha hari icyo arimo kuvumbura ku byerekeye Imana, Yesu, Bibiliya, n’ibindi bijyanye no kwizera. Bishingiye kuri Yohana 4.

    Nshobora kubasangiza amateka yanjye yo kwizera (ubuhamya), kubatumira mu matsinda mato. Nshobora kumutumira mu bikorwa bya Noheli. Wamusangiza igitabo kijyanye n’ikibazo gihangayikishije cyangwa ikibazo mwaganiriyeho.

    4. Kwemeza: Izo nshuti ni byiza kugaragaza aho zihagaze ku byerekeye Imana, Yesu, no mu kwizera muri rusange. Bishingiye ku Byakozwe 8.

    Dushobora kuganira byeruye no kuvugisha ukuri kubyo atemeranya najye bijyanye na Kristo, ibyo bikaba nko mu gihe cy’ikiruhuko. Dushobora kwitabira amateraniro turi kumwe. Ikindi ni ukuvuga kubyo mu bitabo tuba twasomeye hamwe.

    Source: www.tyndale.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Inzira-4-zo-gusangiza-Yesu-abandi.html

  • Gihamya: Indirimbo nshya y’umuhanzi Nzabahayo ikangurira Abakristo kwera imbuto #rwanda #RwOT

    Jean Claude Nzabahayo umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ni umukristo ukiri ingaragu abarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rwa Nyabisindu ho muri paruwase ya Gahogo, akaba ateranira ku itorero rya Gatenzi.

    Mu kiganiro yagiranye na Agakiza.org, avuga ko yatangiye kuririmba cyera ubwo yari mu mashuri abanza mu mwaka wa 6, Gihamya akaba ariyo ndirimbo ye yambere ibashije kujya hanze, nkuko igaragara Ku rubuga akoresha rwa YouTube rwita “Claude Gihamya”

    Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Aimabi Pro muri Holystone Music, ifite uburebure bw’iminota 5:11. Amwe mu magambo ayigize ni” Kuririmba neza, ncuti iyo si gihamya, guhinduranya ibyumba iyo si gihamya. Guterera imisozi cyane, nchuti iyo si gihamya, shaka gihamya nanjye ndashaka gihamya “

    Umuhanzi Nzabahayo avuga kuri iyi ndirimbo Gihamya, ngo impamvu yo kuyikora nta yindi uretse kubwira abantu kugira ikimenyetso cy’uko bakijijwe. Ati” Nashatse kugaragaza uko umukristo mu buzima busanzwe yagakwiye kugenda muri iyi minsi igoye, agashaka gihamya(Imbuto) imuhamiriza ko yakijijwe. Ari mu bantu, aho agenda, umukristo akwiye kugira gihamya imuhamiriza ko yakijijwe “

    Usibye iyi ndirimbo yamaze kujya hanze, Jean Claude atangaza ko indirimbo zo azifite uko uburyo buzagenda buboneka azagenda azishyira ku mugaragaro. Akagira ati “Kuko gahunda ni iyo gukizwa no gutera imbere mu buryo bw’umwuka.”

    Arasaba abakunzi b’umusaraba by’umwihariko abakunda indirimbo zaririmbiwe Imana ko bamuba hafi, haba mu kumusengera, kumugira inama ndetse n’ubundi bufasha ubwo aribwo bwose.

    Umva hano indirimbo Gihamya ya Jean Claude Nzabahayo

    https://youtu.be/0mGCRPZtlsI

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Gihamya-Indirimbo-nshya-y-umuhanzi-Nzabahayo-ikangurira-Abakristo-kwera-imbuto.html

  • Ariko Mwebweho(Twebweho): Menya impamvu ab’Imana batandukanye n’abisi #rwanda #RwOT

    'Nuko mwebweho mujye mwitondera amategeko yanjye n’amateka yanjye, ntimukagire icyo muri ibyo bizira mukora, naho yaba kavukire cyangwa umunyamahanga ubasuhukiyemo.' Abalewi18:26

    Ijambo ry’Imana uhereye mu isezerano rya kera ryerekana ko Imana iduhamagara igambiriye kudutandukanya mu myifatire n’abantu bo mu gihe cyacu. Niyo mpamvu uko tubonye uburyo tuzafatanya kureba iri jambo ritangizwa na (M/TWEBWEHO) mu amasezerano yombi, nk’uko bigaragara mu kinyarwanda ko ribwira abantu ryamaze gutandukanya n’abandi ribashakaho imbuto zitandukanye nabo.

    Mbese ujya wibuka ko wahamagariwe gusa na Yesu utahamagariwe gusa n’abandi Mfasha tubaze ibyanditswe dushake igisubizo. Yesu yaragize ati: 'Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.' Yohana 17:16

    Imana yasobanuriye Abisirayeli neza ko impamvu yambuye igihugu bene cyo ikakibaha ari uko bakoze ibizira byinshi mu maso yayo, bityo ibasaba kwitandukanya n’ayo mahanga kuko gukora ibyo yakoraga byari buzatume nabo ibaca kandi koko niko byagenze.

    Aho twasomye basabwe kwitondera amategeko y’Imana ndetse n’amateka yayo akubiyemo ibyo byemezo yagiye ifata mu gihe cyatambutse. Mbese wowe ubayeho ubuzima bwitondera ibyo Imana yavuze ? (mu kazi, mu ishuri, mu murimo wayo, etc…)

    Isuzume urebe niba ufite itandukaniro n’abadakijijwe kuko niko ijambo ry’Imana ribidusaba kandi rikabidushoboza kubwo kuryitondera kuko Yesu yaragize ati: 'Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.' Yohana 17:16

    Source:Cepurnyarugenge.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ariko-Mwebweho-Twebweho-Menya-impamvu-ab-Imana-batandukanye-n-abisi.html

  • Ibidusazisha birahari, ariko Imana yifuza guhindura byose bishya-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti”Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti”Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” Ibyahishuwe 21:5. Yesu yaravuze ngo” Nta wafata vino ngo ayishyire mu mifuka ishaje” Niba Imana ivuga guhindura ibintu kuba bishya, bisobanuye ko haba hariho ibishaje.

    Imana ntabwo ikunda kuba mu bishajhe, yifuza ko duhinduka bashya. Hari umuntu uba ufite urugo rwamusajishije akajya arutahamo yumva ari nka gereza, akajya yumva nta munezero urubamo. Hari abandi basajishijwe n’ubusore kubera ko ashaje atarongowe/atarongoye, hari abandi basajishijwe n’amadeni.

    Hari abandi basajishijwe n’amadini n’amatorero babamo akajya yumva yarashaje atakibana n’Imana kandi aba mu itorero( Kuko birashoboka ko umuntu agwana Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo)

    Abandi basajishijwe n’imigisha Imana yabahaye, akajya aba mu migisha Imana igahita iba iyanyuma akajya amara ukwezi adasomye Bibiliya Yera nta noguterana. Uburwayi urimo bwaragusajishije, mu mwuka, ibidusajisha birahari biruzuye ariko Bibiliya yatubwiye ngo “Dore byose ndabihindura bishya.”

    Nagira ngo mbabwire ko buri wese afite ibimusajisha, ariko ntabwo dukwiye kwemera gusaza. Mu byukuri urabizi ko idini ryagusajishije, wenda wasajishijwe n’ibyaha ubamo, cyangwa se wasajishijwe n’icyubahiro ariko ubuntu bw’Imana bukagenda bukuvamo buhoro buhoro, ibyagusajishije nawe urabizi ariko ndakwifuriza kugirirwa neza n’Imana.

    Nkwifurije kuba mushya ukaba umuntu ugiriwe neza n’Imana, we kumva ko kubana n’Imana bitakikunejeje, nkwufurije guhinduka. Pawulo yaravuze ngo” Umuntu wacu w’inyuma arasaza ariko uw’imbere ahinduka mushya uko bukeye.

    Dukwiye kuba abantu bafite imbaraga bakirwana. Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ariko Imana igusezeranyije ko ishaka kuguha ibishyashya muri Kristo Yesu.

    Karebu yabwiye Yosuwa ati “Urabizi icyo Uwiteka yamvuzeho turi i Kadeshi y’Ibaruneya, icyo gihe nari mfite imyaka 40, none mfite imyaka 85 kandi imbaraga nagiraga icyo gihe nizo ngifite. Narateraga ngatabaruka amahoro na n’ubu niko bikimeze mpa umusozi wanjye Heburoni nubwo hari Abanaki(Bari bakomeye, bateye unwoba) nzahahindura nk’uko Uwiteka yansezeranyije! ” Kandi koko Karebu yatsinze Abanaki.

    Birashoboka ko intambara urimo zagusajishije, ibigerageza urimo umazemo imyaka myinshi byagusajishije. Ariko Imana ifite umugambi mwiza wo kukugirira neza, ariko ntabwo ukwiye kwemera gusajishwa n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ubugingo bwawe bukwiye guhora buhinduka uko bukeye, ugahinduka ugatera intambwe buri munsi.

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibidusazisha-birahari-ariko-Imana-yifuza-guhindura-byose-bishya-Pst-Desire.html