Tag: Iyobokamana

  • Imbaraga z’ubutumwa bwiza igice cya 1-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    “Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki” Abaroma 1:16

    Mbere yo kuvuga ku mbaraga za mbere z’Ubutumwa bwiza zinjira mu muntu, tubanze tumenye ko hari ibintu abantu bita ubutumwa bwiza, ariko mu by’ukuri atari ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza buba ari ubutumwa bukiza mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, bugahindura umuntu kuba umwana w’Imana. Abantu babitse ubutumwa bwinshi muri bo, ariko ubutumwa bwiza bwo ni bumwe, ni Yesu umwana w’Imana. Ni we nkuru nziza, ni we butumwa bwiza kandi ni we Jambo w’Imana, byose birimuri we.

    Imbaraga z’uburyo bwa mbere ubutumwa bwiza buzana iyo bugeze mu muntu

    Imbaraga za(ya) mbere: Ni zihesha uwizera wese gukizwa

    Iyo umuntu yinjiye muri izo mbaraga arakizwa agahinduka kuba umwana w’Imana, Pawulo yaravuze ngo 'Abamwakiriye bose bakizera izina rye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana'. Nta muntu n’umwe utazi ko gusambana ari icyaha, ntawe utazi ko gusinda, kurakara, kwica, kwambura ari bibi, nta muntu n’umwe utazi ko kubeshya ari bibi, rimwe na rimwe babikora bihishe. Ariko n’ubwo abantu bazi ko ari bibi bitewe n’umutimanama, abandi bakabyigishwa n’ijambo, abandi bakabyigira ahantu hatandukanye, imbaraga zo gufata icyemezo bakabireka nizo babuze.

    Umuntu arakubwira ngo 'Ngerageza gukora ibyiza’ mbese akaba avuka no mu bantu b’imfura, baramutoje kirazira, ariko imbaraga zo kubikora, imbaraga zo gukiranuka no gutsinda icyaha bikamunanira: Akaba ari umuntu uzi kwigisha ko Sida ivugiriza ariko gusambana bikamunanira kubireka, akaba azi ingaruka z’ubusinzi, ariko imbaraga zimubuza ubusinzi akazibura.

    Iyo umuntu yakiriye imbaraga z’Imana ziramuhindura agahinduka kuba uwo atari ari we, agahinduka atari uko abikomoye mu gisekuru cyangwa ibindi, ahubwo abiheshejwe n’amaraso ya Kristo Yesu. Akagira agahinda ko mu buryo bw’ubumana gatera kwihana kuticuzwa, agafata icyemezo akagambirira kuva mu byaha kandi bikemera. Ubutumwa bwiza ntibuteye isoni, ahubwo ni imbaraga y’Imana ihesha uwizera wese gukizwa.

    Akabazo gato nifuza kukubaza: Ese ibyo uvuga, ubivuga wumva udafite isoni? Ese ibyo uvuga n’ibyo ukora birasa ku buryo wabivuga wemye nta soni ufite? Impamvu muri iki gihe ubutumwa bwiza busa nk’aho butagera ku ntego yo guhindura abandi, ni uko ababivuga ibyo bavuga n’ibyo bakora biba bihabanye. Kandi umutima wumva undi mutima, iyo uvuga ibisa n’ibyo udakora nta wundi wabibasha kuko nawe byarakunaniye. Ariko iyo uvuga ibisa n’ubuzima bwawe, bibasha guhindura abandi.

    Iyo umuntu akijijwe, ahinduka kuba umwana w’Imana akabyarwa ubwa kabiri, akaba icyaremwe gishya, agakora ibyo gukiranuka n’iby’Imana imushakaho. Imbaraga za mbere ziva mu butumwa bwiza zinjira mu muntu: Ni uko ahinduka, akaba umwana w’Imana, akaba umuhamya w’urupfu rw’Umwami Yesu akavuga ati'Narakijijwe, ndi umwana w’Imana, navutse ubwa kabiri'.

    Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kuri Agakiza Tv , Reba hano inyigisho: Imbaraga z’uburyo 4 zizanwa n’ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu // Pastor Desire H.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imbaraga-z-ubutumwa-bwiza-igice-cya-1-Pst-Desire-Habyarimana.html

  • Muntu mu bubata bw’icyaha. Ni gute umuntu yakira icyaha? #rwanda #RwOT

    Abantu benshi iyo batekereje ku mateka y’ikiremwa muntu, bibaza ku bintu byinshi byabayeho ndetse n’ibiriho, aho twavuga: Intambara, uburwayi, ubukene, urwango, kwirema ibice, inzara, ubusambo, ubugome, amakuba, irari, ubwibone, ishyari, ubwicanyi, urupfu,… Ese inkomoko y’ibi bibazo byose ni iyihe?

    Abantu bamwe bavuga ko ari umuntu avuka ari mwiza ariko akagenda ahindurwa n’ibibi asanganye abo asanze. Mu gushaka igisubizo bamwe bavuga ko muntu yifitemo ubushobozi bwo kuba yakwikiza icyo kibi agakora ibyiza. Iyo dusomye Itangiriro umutwe wa gatatu tubona inkomoko cyangwa uko byagenze kugira ngo ibyo byose bibe biriho ko ari icyaha.

    Icyaha cyaje gute?

    Itangiriro igice cya mbere n’icya kabiri hatubwira uko Imana yagiye irema kandi ko ibyo yaremye byose byari byiza. Tubona mu Itangiriro ko Imana yaremye umuntu mu buryo bwihariye kubera ko yamuremye mu ishusho yayo umugore n’umugabo ni ko yabaremye (Itangiriro 1:27). Imana yabwiye uwo muntu ko yemerewe kurya ku mbuto z’igiti cyose cyo mu busitani bwa Edeni uretse izo ku giti cy’ubumenyi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi, kuko ngo umunsi yaziriyeho azapfa nta kabuza.

    Itangiriro 2:16-17. Ariko iyo tugeze mu gice cya gatatu tubona inzoka ishuka umugore ko nibarya imbuto zo kuri icyo giti batazapfa, umugore yemera icyo kinyoma arazirya ahaho n’umugabo we bari kumwe, bombi bagomera itegeko ry’Imana batyo bashyira umuntu wese ubakomokaho mu bubata bw’icyaha.

    Birumvikana ko iyo nzoka yavugaga ibitandukanye n’ibyo Imana yabwiye umuntu yaremye, umuntu yagize kutumvira ibyo yabwiwe n’Imana ahubwo yumvira ibinyoma by’iyo nzoka. Iyo nzoka ni satani (ibyahishuwe 12:9) “Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose.

    Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo”.). Satani ni umushukanyi, ni umubeshyi kandi ni umwicanyi, ukuri ntikuri muri we, ni umunyabinyoma kandi ni se w’ibinyoma, Yohana 8:44 haravuga ngo: “Mukomoka kuri so Satani, kandi ibyo so ararikira ni byo namwe mushaka gukora. Uwo yahereye kera kose ari umwicanyi, kandi ntiyahagaze mu by’ukuri kuko ukuri kutari muri we. Navuga ibinyoma, aravuga ibye ubwe kuko ari umunyabinyoma, kandi ni se w’ibinyoma.”

    Nuko Adamu na Eva bamaze gucumura, Imana ivuma uwo mugabo n’umugore we ndetse n’iyo nzoka. Ibibi byose twumva n’ibyo tubona uyu munsi ni ingaruka zo kutumvira Imana umuntu wa mbere yagize, ari we twese dukomokaho, natwe twese tuvukana iyo kamere yo kutumvira Imana tuyimukomoyeho. Ni uko icyaha cyaje umuntu atandukanywa n’Imana, ikiremwa muntu cyose kiba kibonye ishyano, icyaha kigera ku bantu bose babayeho n’abariho ndetse n’abazabaho. (Abaroma 5:12 “Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha.”)

    Isano y’icyaha cya Adamu n’inyoko-muntu

    Iki ni ikibazo abantu benshi bakunda kwibaza ariko igisubizo kirumvikana keretse ku muntu udashaka kubyumva, icya mbere ndagira ngo twumve ko umuntu ataba umunyabyaha kubera ko yakoze icyaha gusa, ahubwo kubera ko ari umunyabyaha niyo mpamvu akora icyaha. Umuntu ni umunyabyaha ku bwa kavukire. Ibyanditswe byera bitwereka ko umuntu wese wabyawe n’umugore n’umugabo akomoka kuri Adamu, ni ukuvuga ko icyaha ari uruhererekane rugera kuri buri muntu wese giturutse kuri Adamu.

    Niba umuntu akora icyaha ni ikimenyetso gihagije gisobanura yuko ahuje ubunyabyaha na Adamu yakomotseho, keretse niba hari umuntu wibwira ko adakomoka kuri Adamu na Eva. Ariko mu by’ukuri umuntu wese ni umubyabyaha kuko muri we yifitemo imiterere cyangwa gusa na Adamu yakomotseho. Igihe Adamu yakoraga icyaha cyatubazweho twese kuko twakomotse kuri we kandi dusa nawe, ibi bigaragazwa n’uko dukora icyaha nk’uko nawe yagikoze. Igicumuro cya Adamu cyateye ko abantu bose bacirwaho iteka (Abaroma 5:18). kandi bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23).

    Ingaruka z’icyaha ku kiremwamuntu

    Icyaha kimaze kuza cyangije umuntu mu buryo bwose ndetse n’ahantu hose aho twavuga: Amarangamutima ye, umwuka we, umutima we, ibitekerezo bye, amahitamo ye ndetse n’umubiri we nawo urapfa kubera ingaruka zo gukora icyaha. “Kwibwira kose umutima w’umuntu utekereza ni kubi gusa iteka ryose, kandi gutekereza k’umutima we ni kubi uhereye mu bwana bwe” (Itangiriro 6:5, 8:21).

    Icyaha cyangije ibitekerezo bya muntu ku buryo ibibi ari byo byuzuye mu bitekerezo bye, kandi yibwira ibibi akaba ari na byo akora, ntibisaba kubimwigisha kubera ko umuntu muri kamere ye afite ubwenge bwo gukora icyaha ariko ubwo gukora icyiza ntabwo.(Yeremiya 4:22 “Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi”.). Kuva akiri Umwana aba yibwira ibibi kandi aba atandukanijwe n’Imana uhereye ku kuvuka kwe, avuka ari umunyabyaha, agakura akora ibyaha kubera ko yaremanywe gukiranirwa kandi mu byaha niho yavukiye (Zaburi 51:7, 58:4 “Abanyabyaha batandukanywa n’Imana uhereye ku kuvuka kwabo, Iyo bavutse uwo mwanya bariyobagiza bakabeshya”).

    Umuntu yarangiritse ku buryo nta kintu gitunganye gishobora kumuvamo, ndetse n’ibyo muntu akora byo gukiranuka bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga (Yobu 14:4, Yesaya 64:5). Nta cyiza uyu muntu akora mu maso y’Imana kabone nubwo mu maso y’abantu hari ibyo yakora agashimwa, ariko ku Mana bisa nabi kubera ko biva mu mutima wanduye usa nabi. Uyu muntu ntibishoboka ko yanezeza Imana, ahubwo aba ari umwanzi wayo mu mutima we no ku bw’imirirmo ye mibi. (Abaheburayo 11:6, Abakolosayi 1:21).

    Umutima w’umuntu warangiritse ku buryo umushuka kuruta ibindi bintu byose (Yeremiya 17:9). Umuntu kubera ko umutima we wangiritse ntubasha no guhitamo icyiza ahubwo amahitamo yawo aba ari mabi kubera ko urashukana. Umuntu hari inzira yibwira ko imutunganiye ari nziza kuri we, nyamara amaherezo y’iyo nzira aba ari urupfu (Imigani 14:12, 16:25). Birumvikana ko umuntu inzira ashoboye guhitamo ni imujyana mu irimbukiro, kandi agenda yishuka yumva ko ariyo nzira nziza. Imana niyo yonyine ishobora kuyobora imigendere y’umuntu ikanamumenyera inzira nziza anyuramo (imigani 20:24).

    Rero, uko ni ko icyaha cyagize umuntu wese; umuzungu cyangwa umwirabura, umugufi cyangwa umuremure, umukire cyangwa umukene. Aho umuntu yaba akomoka hose haba ari ku murozi cyangwa kwa Pasiteri, abantu bose ku bwa kavukire ni bamwe, icyaha cyabangije kimwe nta hazima cyabasigiye cyarabangije rwose!

    Umuntu arapfuye ku bwa kavukire ye ari cyo azize (Abefeso 2:1). Umuntu agengwa na kamere, akurikiza imigenzo y’isi, satani akorera muri we. Umuntu ari mu bubata bukomeye atabasha kwikuramo, icyaha cyinjiye mu muntu kigera mu nguni zose z’ubuzima bwe, nicyo kimugenga, umuntu ararushye kandi araremerewe. Nta ntambwe n’imwe abasha gutera ngo yikize, nta byiringiro, nta buzima umuntu afite ari mu bubata bubi!

    Rero, uyu muntu nta handi yakura ubutabazi, nta handi yabona ubuhungiro usibye ku Mana gusa: Niyo ishobora kumukiza ikamuha ubuzima, ikamuruhura, ikamuha ibyiringiro, ikamuha amahoro binyuze muri Kristo Yesu gusa.

    Ni gute umuntu yakira icyaha?

    Nta kindi kintu kibasha guhesha umuntu gukiranuka imbere y’Imana yera, uretse kubihererwa ubuntu nayo. Ibi bishoboka iyo umuntu yumvise ubutumwa bwiza bumubwira iby’ubunyabyaha bwe, urubanza rumutegereje arirwo kurimbuka kw’iteka, igisubizo ko ari ukwiringira Umwami Yesu Kristo ko ibyaha bya muntu byishyuwe ku musaraba ubwo Yesu yapfaga akazuka kugira ngo abizera bose babone ubugingo buhoraho kubw’ubuntu binyuze mu kwizera gusa.

    Abo bantu bizeye ibyo bakabaho bafite ibyiringiro ko Kristo Yesu azagaruka kubajyana. (Ibyakozwe 16:30-31 maze arabasohokana arababaza ati ' Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?' Baramusubiza bati ' Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.') Ubuntu n’amahoro n’imbabazi n’urukundo bigwire muri mwe, Amena!

    Source: reformationrwanda.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Muntu-mu-bubata-bw-icyaha-Ni-gute-umuntu-yakira-icyaha.html

  • Yihakanye ubukiristo ashyingiranwa n'umupfumu wahaga imbaraga abapasiteri #rwanda #RwOT

    Umugore yatunguranye avuga uko yaretse ubukirisitu ahitamo gushyingiranwa n'umupfumu kandi ko ntacyo yicuza kuko ngo n'ubundi abapasiteri be bajyaga gushaka imbaraga kuri uyu mupfumu.

    Lolo Ebelechukwu Obi, umugore ukomoka muri Nigeria,yavuze ko abapasitori benshi baza mu ndaro y'umugabo we w'umupfumu kugira ngo babone imbaraga z'umwuka.

    Uyu mugore wo muri Nigeriya yahoze ari umukirisitu wubahaga Imana, ariko yaretse ubukristu kugira ngo ashake uyu mupfumu. Lolo ubu amaze imyaka umunani ashakanyenuyu mupfumu.

    Mu kiganiro na BBC News Pidgin, Madamu Obi yavuze ko aticuza icyemezo yafashe cyo guhindura idini rye.

    Ku bijyanye nuko yahuye n'uyu mupfumu, Madamu Obi yasuye indaro y'uyu mugabo amubwira ubuhanuzi bw '”imyuka” bwerekeranye nuko bakwiriye kubana. Nyuma yo kubiganiraho na nyina, Obi yaje kureka, kuko nyuma yaje kwemera kubana n'uyu mugabo kuko ngo yabonye ko yahamagariwe kuba umuyoboke w'idini gakondo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yihakanye-ubukiristo-ashyingiranwa-n-umupfumu-wahaga-imbaraga-abapasiteri

  • Imbonankubone ni ngombwa, urukundo rwo ku mbuga nkoranyambaga ntiruramba – Padiri Achille Bawe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Padiri Achille Bawe
    Padiri Achille Bawe

    Aganira na Kigali Today, yavuze ko amakosa abantu bakomeje gukora, ari ugufata icyemezo cyo gushakana bahubutse kandi banahujwe n’imbuga nkoranyambaga, bakirengagiza ko guhura bakaganira imbona nkubone kandi inshuro nyinshi, bituma abantu bamenyana bihagije banashakana urugo rugakomera, kubera ko umwe aba azi ingeso za mugenzi we akabasha kuzihanganira.

    Yabivugiye mu muhango wo kumurika ibyavuye mu mushinga wo guhugura urubyiruko 300 n’ingo zisaga 500 zo muri Diyosezi ya Ruhengeri, umushinga ugamije gutoza urubyiruko n’abashakanye indangagaciro z’umuryango, hagamijwe kubaka umuryango utekanye.

    Padiri Bawe yavuze ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yashakaga ko bishima, avuga ko nk’uko biri mu gitabo cy’intangiriro Umutwe wa kabiri, kuva ku murongo wa 18 kugeza ku wa 24, Imana yavuze ko “atari byiza ko umugabo aba wenyine, imushakira uwo bakwiranye”.

    Avuga ko Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, byari umugambi uganisha ku byishimo bya bombi.

    Ati “Imana ijya gushyiraho ugushyingirwa hagati y’umugabo n’umugore, yari igamije kugira ngo bombi bagire ibyishimo babikesha ko bombi bari kumwe nk’abashakanye. Iyo ubonye ingo z’abashakanye zidafite ibyo byishimo ukabona zirimo amakimbirane, wumva ubabaye ukavuga uti hari ikintu kitagenze neza kuko ubundi kuba bari kumwe byagombye kuba ari cyo kintu cya mbere kibaho kibateye ibyishimo”.

    Padiri Bawe avuga ko inyigisho zitangwa ziba zigamije kongera kugaruka muri wa murongo w’Imana, kugira ngo abashakanye bongere babone ibyishimo yabifurizaga igihe yabahaga kubaka urugo rw’umugabo n’umugore nk’abashakanye.

    Ubuzima bw’abashakanye ni ikintu gikomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura

    Yavuze ko amakosa ya mbere akorwa, ari ukubakana urugo abantu batarigeze kumenyana bihagije, aho abenshi badahura imbonankubone, ahubwo ugasanga urukundo rwabo rurashingira ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati “Ntushobora kubakana urugo ku buryo bukwiye kandi burambye, n’umuntu mutigeze mugira igihe gihagije cyo kumenyana, cyo kuganira kugira ngo muzashobore kubana muziranye kuko ni ngombwa. Burya rero kugira ngo umenyane n’umuntu by’ukuri koko, ni uko muba mwarahuye kandi igihe gihagije imbonankubone, ntabwo imbuga nkoranyambaga zonyine, wenda zaba intangiriro, ariko kuba ari zo abantu bashingiraho gusa ngo bagiye kubaka urugo, ntabwo zishobora kuramba kuko bahura bataziranye”.

    Nyuma y
    Nyuma y’amahugurwa ubu ngo imiryango iratekanye

    Arongera ati “Imbonankubone ni ikintu cya ngombwa cyane, kandi imbonankubone ihagije kugira ngo abantu bashobore kumenyana, burya guhura n’umuntu mukabonana imbonankubone hari ibyo umuntu ashobora kubwira undi atanavuze, ni byo mu Gifaransa bavuga ngo ‘Language du corps’, cyangwa mu cyongereza Body language. Iyo batahuye ntabwo bashobora kuvuga ngo baraziranye, kandi iyo abantu bataziranye kugira ngo bazubake urugo ruzakomere, rwose biragoye”.

    Ikindi Padiri Bawe yasabye abitegura kurushinga, ni ugufata igihe gihagije cyo kwiga, bakitegura.

    Ati “Ntabwo inkumi n’abasore bacu babona igihe gihagije cyo kwitegura ibyo bagiyemo, kandi burya ubuzima bw’abashakanye ni ubuzima bukomeye, kubujyamo utiteguye bihagije ni nko kwiyahura. Birakwiye ko haba ku rwego rwa Leta, haba no ku rwego rwa Kiliziya habaho uburyo twajya dutegura urubyiruko rwacu kugira ngo rwinjire mu buzima ruzi neza icyo busaba, kandi barabyiteguye kugira ngo babeho bishimye”.


    source : https://ift.tt/3kn1LrF

  • Francis Gatare yakoze ihererekanyabubasha na Karitanyi ku buyobozi bwa RMB – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa RMB yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Nzeri 2021, yasobanuye ko habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Gatare wahawe izindi nshingano na Karitanyi umusimbuye.

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti “Umuyobozi Mukuru mushya yasezeranye gukorana umurava afatanyije n’itsinda ry’abandi bayobozi hagamijwe gukomeza urugendo rwo guhindura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,peteroli na gaz umutungo ugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.”

    Impinduka zakozwe muri Guverinoma ku wa 31 Kanama 2021 zasize Francis Gatare wari usanzwe ayobora RMB agizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.

    Yamina Karitanyi wari umaze imyaka itandatu ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ni we washyizwe ku buyobozi bw’icyo kigo.

    Francis Gatare (iburyo) yakoze ihererekanyabubasha na Yamina Karitanyi(ibumoso) ku buyobozi bwa RMB

    Karitanyi yiyemeje gukomeza gukora ibituma ikigo ayoboye gisohoza inshingano cyahawe

    Bamwe mu bakozi ba RMB bari bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3Ekl6Sc

  • Ibuka ibihe byiza wagiranye na Yesu #rwanda #RwOT

    Utwigarurire Uwiteka, Natwe tuzaba tukugarukiye. Tugarurire ibihe byacu, Bibe nk’ibya kera. Amaganya 5:21

    Mu gihe cy’ umuhanuzi Yeremiya ubwo abari batuye I Yerusalemu bajyanwagwaho iminyago, ntibahwemye kwibuka ndetse bakifuza kongera kugira ibihe byiza bahoranye ubwo bari bakiri iwabo kuko byari iby’ umudendezo. Ibyo bikabatera kurira buri gihe uko babyibutse , (Nyamara igihe bari babifite ntibabihaga agaciro byari bifite).

    Umuntu wese mu buzima bwe agira ibihe byiza yibuka Kandi uko abyibutse yumva yifuje kubisubiramo, ngo yongere yishime bundi bushya nyamara ntibikunze gushoboka.

    Niba ukijijwe ibuka umunezero wagize ubwo Yesu yinjiraga muri wowe, byari ibihe byuzuye umunezero wo mu mutima ukumva iby’isi ntacyo bikubwiye ahubwo ukumva ukumbuye ijuru gusa.

    Mbese bya bihe byiza uzi wagiranye na Yesu kirya gihe ubu biracyahari? Niba bihari ni amahire! Ariko niba bidahari saba Yesu yongere akuhire.

    ⚠️ Mbese ari urya munsi wakijijweho n’ uyu munsi, uwo wumva impanda ivuze utasigara ni uwuhe?

    Wisubize

    Saba Yesu yongere aguhe ibihe byiza byo kumwubaha, kubana nawe ndetse no kumukorera nkuko wabikoraga kirya gihe. Shalom!

    Source: Cepurnyarugenge.org

    Wareba n’iyi nyigisho: UBURYO BWOSE BWO GUSENGA BY Past. Desire HABYARIMANA

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibuka-ibihe-byiza-wagiranye-na-Yesu.html

  • Mbega ukuntu ingororano y’urokora ubugingo bw’abandi izaba ishimishije!-Dr Paul Gitwazwa #rwanda #RwOT

    “Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, n’abahinduriye benshi ku bukiranutsi bazaka nk’inyenyeri iteka ryose.” Daniyeli 12:3.

    Ugarura ubugingo, ukoresha umwanya we, imbaraga, amafaranga ndetse n’amasengesho bye kugira ngo akure abantu ikuzimu, aba ari umunyabwenge! Mbega ukuntu ingororano ye izaba ishimishije! Azarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru.

    Abantu bakeneye kubwirwa Yesu uko byagenda kose, kandi ibyo ntibizakora Malayika uvuye mu i Juru, bizakora wowe. Wambwira ngo sinize tewolojiya nzavuga iki? Uzavuga ibyo Yesu yagukoreye birahagije. Ntibigusaba kumenya Matayo na Habakuki, bigusaba gusa kmenya ibyo Yesu yagukoreye, ibyo birahagije[Muri urwandiko rusomwa na bose].

    Hari ikamba ku bakorera Yesu, hari ibihembo by’abazana abantu kuri Yesu: Ese uzi Pawulo azahembwa iki, Petero azahembwa ibingana gute,… biratangaje!

    Ndagushishikariza kuvuga ijambo ry’Imana ahantu hose no kugarura ubugingo kuri Yesu kuko tuzaka nk’inyenyeri iteka ryose.

    Iyi nyigisho yateguwe n’Intumwa Paul Gitwaza, yose wayireba hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mbega-ukuntu-ingororano-y-urokora-ubugingo-bw-abandi-izaba-ishimishije-Dr-Paul.html

  • Icyo ubatije cyose, iryo zina rizafata #rwanda #RwOT

    Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo. Itangiriro 2:19

    Ganira n’Umutima

    Igeno ryose ry’ibikugeraho rituruka mu kanwa kawe. Ibyo wiyita, wifata,… Ubutware bwo kwita amazina uri mu muntu kandi icyo abatije kirafata. Reba neza niba uwo uri we none atari ingaruka z’uwo wiyita we cyangwa wiyise we! Hanyuma ubihindure wige kwivugaho ibyiza no kubivuga ku bandi.

    Wareba kandi n’iyi nyigisho: Imana yakuremeye kuramya, si ukuganya/Ikimenyetso cyakwerek ko wamurikiw n’ijamb ry’Imana-Pst Desire

    Ev. TURABAGENI Halleluia

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Icyo-ubatije-cyose-iryo-zina-rizafata.html

  • Nyagatare: Mu minsi ibiri abantu 68 batahuwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ku wa Mbere tariki ya 06 Nzeri 2021 mu rwuri rwa Birekeraho Innocent ruherereye mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, hafatiwe abantu 20 barimo abana batanu basenga, aba bakaba bari abo mu itsinda ryiyise ‘Dunia si yetu’ (Isi si iyacu), rihuriwemo n’amadini n’amatorero atandukanye ubusanzwe adahuje n’imyemerere.

    Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko bagiye kuganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo baganire n’abayoboke babo kugira ngo babafashe kubaganiriza bubahirize amabwiriza.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku byo babona binyuranyije n’amategeko kandi babona byabagiraho ingaruka.

    Agira ati “Turashimira abaturage baduhaye amakuru kandi dusaba n’abandi kujya bayaduha cyane ku byo babona binyuranyije n’amabwiriza cyangwa amategeko y’Igihugu.”

    Abafatwa bemera amakosa ndetse bakavuga ko batinya kuba bakwandura Covid-19 nyamara bakarenga ku mabwiriza ajyanye no kuyirinda.

    source : https://ift.tt/3hq7cUz