Tag: Imyidagaduro

  • Amashusho ya Miss Muyango arimo kubyina yazamuye amarangamutima y'abafana be. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura ye yabyaranye n'umukunzi we Kimenyi Yves yagaragaye mu mashusho meza cyane abyina yiyerekana mu buryo buryoheye ijisho ,maze abakunzi be batangira kumugaragariza amarangamutima yabo, ni amashusho yanyujije kuri instagram ye.

    Mu gihe gito aya mashusho yari amaze gushyirwaho yahise agira ibitekerezo byinshi bimushimira uburyo ateyemo, bamwe bati:'ikibuno cyariyongereye', abandi bati:'incwiii', ari nako bongeraho udutima dutukura.

    Source : https://yegob.rw/amashusho-ya-miss-muyango-arimo-kubyina-yazamuye-amarangamutima-yabafana-be/

  • IFOTO Y'UMUNSI: Miss Mutesi Jolly mu mwambaro agaragaza imiterere ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yifotoje yambaye imyenda igaragaza ikimero cye. Jolly yari yambaye umwambalo ukoze nka kola imwegereye cyane ndetse igaragaza ibibero bye. Ni amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma y'aya mafoto ,abafana ba Miss Jolly bagiye bamwereka ko bimwishimiye ndetse bamwereka urukundo bamukunda.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-miss-mutesi-jolly-mu-mwambaro-agaragaza-imiterere-ye/

  • Umunyarwenya Eric Omondi arashaka umunyarwandakazi agira umugore||bakobwa ntimucikwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Eric Omondi wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yifuza kurongora umunyarwandakazi. Mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: 'Ndashaka umugore mwiza w'umunyarwandakazi'

    Akomeza mu rurimi rw'icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n'umugore mwiza w'umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n'u Rwanda).'

    Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa 'Eric Omondi', 'umugore wa mbere wa Afurika' (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-eric-omondi-arashaka-umunyarwandakazi-agira-umugorebakobwa-ntimucikwe/

  • Ubutumire bw'umunyamakuru ukomeye wa RBA ugiye kurushinga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tracy Agasaro ukorera KC2 agiye kurushinga n'umukunzi we, Reine Patrick. Tracy yahamije aya makuru nyuma yo gushyira hanze save the date abinyujije kuri story ya instagram ye. Tracy yashyize hanze save the date igaragaza ko ubukwe bwe na Reine Patrick buzaba tariki ya 27/11/2021 na 04/12/2021 maze ayiherekesha amagambo agira ati ” Getting Married to the love of my life @reinepatricknow “.

    Tracy na Reine Patrick

    Source : https://yegob.rw/ubutumire-bwumunyamakuru-ukomeye-wa-rba-ugiye-kurushinga-amafoto/

  • Amakuru meza ku bakunzi ba Ismael Mwanafunzi wa RBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA Ismael Mwanafunzi wari umaze igihe kinini atigaragaza ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yatunguye abakunzi be atangira gukoresha instagram, nyuma y'igihe bamwe bamwiyitira .

    Uyu munyamakuru ufite ubuhanga mu kuvuga ibyegeranyo muri RBA ndetse agakundwa n'abatari bake mu Rwanda ntiyakunze kwigaragaza ku mbugankoranyambaga aribyo byatumye bamwe bamwiyitira.Abakunzi be bajyaga bashakisha amafoto ye bakayabura.

    Kuri ubu Mwanafunzi asa n'uwavuye ku izima kuko yatangaje ko yatangiye gukoresha instagram ndetse asaba abakunzi be gutangira kumukurikira.

    Mwanafunzi yagize ati:'muraho!Nitwa Mwanafunzi,Mbahaye ikaze ku rubuga rwanjye rwa Instagram!Aha niho tuzajya tuganirira.Murakoze'

    Mu gihe gito cyane Ismael Mwanafunzi yatangiye gukurikirwa n'abarenga ibihumbi bine.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-ku-bakunzi-ba-ismael-mwanafunzi-wa-rba/

  • Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi – Umunyarwenya Omondi wifuza kubyara abana 8 #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye muri Afurika ukomoka muri Kenya. Eric Omondi yavuze ko yifuza kuba mu Rwanda ubuzima bwe bwose maze agashakana n’umunyarwandakazi bakabyarana abana 8 cyangwa 9.

    Ni mu butumwa uyu musore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwo mugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Yatangiye avuga mu rurimi rw’ikinyarwanda ati 'Ndashaka umugore mwiza w’umunyarwandakazi', yahise akomeza mu cyongereza, ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n’umugore mwiza w’umunyarwandakazi tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze(Kenya n’u Rwanda), niba wumva waba umugore mwiza wa Eric Omondi, umugore wa mbere wa Afurika(First Lady of Africa) wakohereza amashusho kuri iyi numero iri hasi, njye nzakuvugisha.'

    Eric Omondi akaba arimo kwamamaza filime ye yise 'Wife Material’ ari hafi gusohora, ndetse benshi bavuze ko ari imitwe yo kugira ngo filime ye ikomeze ivugwe.

    Muri 2016 yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

    Eric Omondi arifuza umugore w’umunyarwanda

    Umutaliyani kazi yari yarambitse impeta barashwanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndashaka-umugore-mwiza-w-umunyarwandakazi-umunyarwenya-omondi-wifuza-kubyara-abana-8

  • Byari agatwiko! Nta rukundo ruri hagati ya Shazz n’umuhanzi Ykee Benda #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo haje inkuru y’uko umukobwa wamenyekanye mu kibazo cy’ifungwa rya Davis D na Kevin Kade, Kayesu Shalon [Shazz] ko ari mu rukundo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Ykee Benda, gusa amakuru avuga ko nta rukundo ruri hagati y’aba bombi.

    Urukundo rw’aba bombi rwatangiye gututumba mu mpera za Nzeri 2021 ubwo Shalon yajyaga kuri Isntagram ye agashyiraho ifito yakuye mu kiganiro yagiranye na Ykee Benda mu buryo bwa Live, ni ifoto yaherekejwe n’udutima ndetse yumvikanamo indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better.

    Uyu mukobwa akaba yaririnze kugira icyo avuga kuri uru rukundo rwe ya Ykee Benda, ni mu gihe uyu muhanzi we yemeje ko bari mu rukundo, mu minsi ishize hanaje inkuru y’uko uyu muhanzi yaba yari mu Rwanda yaje kureba umukunzi we.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko nta rukundo ruri hagati y’aba bombi ahubwo byari ugutwika kugira ngo uyu muhanzi avugwe mu Rwanda, bizanafashe mu kumenyekanisha indirimbo yakoranye Uncle Austin.

    Ni indirimbo yitwa 'Umbrella’ yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi gusa (Audio), ni mu gihe amashusho yayo azajya hanze ku wa Gatanu w’iki cyumweru.

    Akenshi iyo umuhanzi yitegura gushyira hanze indirimbo, akunze gushaka ikintu gutuma agaruka mu mitwe y’abantu ku buryo iyo indirimbo isohotse bihutira kuyireba.

    Shalon wavuzwe mu rukundo na Ykee Benda

    Bivugwa ko ari iturufu Ykee Benda yakoresheje kugira ngo indirimbo izarebwe mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byari-agatwiko-nta-rukundo-ruri-hagati-ya-shazz-n-umuhanzi-ykee-benda

  • Miss Gasana Darlène yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi[Amafoto] #rwanda #RwOT

    Miss Gasana ugiye gukora ubukwe n'umusore bakundanye imyaka Umunani ,ku ya 3 Ukwakira 2021 yakorewe ibirori byo gusezera kubukumi n'urugano nk'uko yasangije amafoto yabyo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri Mata 2021, Gasana yambitswe impeta n'umusore bitegura kurushinga nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

    Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane, nk'umwe mu bahabwaga amahirwe, yaje kwegukana iry'umukobwa w'intangarugero mu mibanire n'abandi (Miss Congeniality).

    Nyuma kubura ikamba rya Miss Rwanda 2015, ntiyacitse intege kuko yahise anitabira amarushanwa ya Miss CBE, ndetse akaza kuryegukana.

    Urukundo rwa Gasana ntirwamenyekanye mu itangazamakuru kabone nubwo bamaranye igihe kinini.

    Ibanga mu rukundo rwabo, riracyakomeje kuko n'amakuru y'ubukwe bwabo agikomeje kugirwa ubwiru, icyakora hari amakuru avuga ko buteganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-gasana-darlene-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ubukumi-amafoto

  • Abakobwa begukanye amakamba muri Miss Global… – #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa basuye urwibutso muri gahunda yo kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Ikindi, aba bakobwa bari bagamije kwari ukumenya uko Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyarwanda akongera gusubirana ijambo, inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ikimakazwa.

    Aba bakobwa basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021 barimo Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021; Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere na Dorinema Queen wabaye Miss Glamour Faces World;

    Diane Bayizere wabaye igisonga cya kabiri, Ingabire Grace wabaye igisonga cya Gatatu na Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane. Hari kandi Nadia Umutoniwase wabaye Miss Global Beauty Rwanda Popularity na Rutayisire Umutesi Cynthia wabaye Miss Tourism Global Rwanda.

    Nyuma yo gusura urwibutso, Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 yabwiye INYARWANDA, ko nk'urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu 'kubera ko umubare munini w'abakoze Jenoside bari urubyiruko.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yumva neza ko urubyiruko ari rwo rufite mu biganza igihugu cy'ahazaza kandi ko bagomba guharanira kugiteza imbere mu nguni zose.

    Yavuze ko yiyemeje kandi guhangana n'abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwirikiye imbuga nkoranyambaga n'izindi nzira.

    Ati 'Icyo niyemeje ni uguhangana n'abapfobya Jenoside. Icya mbere buriya rero nabo baba bazi ukuri n'uko bakwirengagiza kubera inyungu zabo bwite.'

    'Twebwe nk'Abanyarwanda ntabwo tugomba gusiga amateka yacu kuko ni ayacu bwite. Icyo nzakora ni uguhangana n'abahakana Jenoside no guhaguruka nkabarwanya yaba mu nyandiko bandika cyangwa mu mashusho batangaza kandi nkatangira amakuru ku gihe mu bihe mbonye uwaba ahakana Jenoside.'

    Miss Stella avuga ko aherutse gufungura shene ya Youtube azifashisha mu kugaragaza amateka y'u Rwanda n'ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.


    Abakobwa umunani batsindiye amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda asuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

    Stella Matutina wabaye Miss Tourism World Rwanda 2021 [Uri imbere] yavuze ko nk'urubyiruko yiyemeje gukoresha imbaraga ze mu kubaka Igihugu

     

    Aba bakobwa beretswe ibice bitandukanye by'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside 

    Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi barazunamira 


    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110324/abakobwa-begukanye-amakamba-muri-miss-global-beauty-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-r-110324.html

  • ShaddyBoo yibasiwe bikomeye nyuma yo guhamya ko ari we Mwamikazi w'abeza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo yibasiwe ndetse abwirwa amagambo akomeye nyuma yo gutangaza ko ari we mwamikazi w'abeza.Abinyujije kuri konti ye ya Twitter Shaddyboo yashyize amashusho y'iminota mike kuri konti ye yerekana ubwiza bwe mu isura ari kuyikoramo ndetse n'ikimero cye yicaye ku ntebe maze munsi y'ayo mashusho akurikizaho ubutumwa buvuga ko ariwe mwamikazi w'abeza ndetse ko ariwe gipimo cy'ubwiza mu karere. Yagize ati''Ndi umwamikazi w'ubwiza! Nkaba igipimo cy'ubwiza mu karere.'

    I m Queen of Beauty , nkaba igipimo cy’ubwiza mukarere pic.twitter.com/yVNtG2qo8f

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) October 10, 2021

    Nyuma y'ibyo yari amaze gutangaza abamukurikira bahise bandika bamuha inkwenene, bamwe bati uri Delila abandi bati genda wa mugore we ugira 'confidence'. Gusa hari bamwe bavuze ko bamwikundira ndetse banashima igipimo cy'ubwiza bwe bamubwira ko ari mwiza cyane.

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yibasiwe-bikomeye-nyuma-yo-guhamya-ko-ari-we-mwamikazi-wabeza/