Tag: Imyidagaduro

  • The Ben yambitse impeta Miss Pamella bari bam… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira 2021 mu minota micye ishize abatari bacye barimo n’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye intambwe The Ben ateye akambika impeta umukunzi we Miss Miss Pamella. Mu ba mbere bagaragaje ko bishimiye iyi ntambwe barimo David Bayingana umunyamakuru w’icyamamare muri siporo hano mu Rwanda. Anita Pendo nawe yishimiye cyane iyi ntambwe The Ben na Pamella bateye ati “Mbabwije ukuri umutima wanjye uranezerewe kubera iyi couple. Congz B & P”.

    David Bayingana yafashe amashusho y’aba bombi bari mu mazi Miss Pamella yerekana impeta yambitswe na The Ben maze ayaherekeza aya amagambo agaragaza ko yishimiye intambwe bateye, ati”🔺🔺 And BOOOOOOOOOM‼️‼️CONGRATULATIONS MY PEOPLE @theben3 & @uwicyeza_pamella 💍” .

    Abandi batari bake bahise bajya ahashyirwa ibitekerezo nabo bagaragaza ko bishimiye iyi ntambwe, muri abo harimo uwitwa emmyturatsinze250 wagize ati: “Ibintu bibaye ibindi bindi”. 

    Mu 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana hanyuma mu Ugushyingo baza guhurira muri Tanzania ubwo The Ben yari ari gufata amashusho y’indirimbo ye “This is Love” yakoranye na Rema wo muri Uganda.

    Kuva icyo gihe bombi bakomeje kwerekana ko bakundana bakabwirana amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima. Inkuru z’urukundo rwabo zagarutsweho kenshi mu itangazamkuru kandi bakarushaho kubigaragaza uko bwije n’uko bukeye bakerekana ko rwabaye ikibatsi. Gusa na none iby’uru rukundo bisa n’ibyafashe indi ntera nyuma y’ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we Mimi bwanatashywe na The Ben.

    Abenshi bagiye bibaza igihe The Ben we azabukorera cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ikirwa cya Maldives kiri ku nkengero y’inyanja y’Abahinde kibaye agasozi k’ibyiza Pamelle atazibagirwa mu mateka ye nyuma y’uko The Ben akimwambikiyeho impeta ihamya urwo amukunda.

    The Ben yamaze kwambika impeta umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110555/the-ben-yambitse-impeta-miss-pamella-bari-bamaranye-hafi-icyumweru-ku-kirwa-110555.html

  • Mbona adasaza! Nizzo yongeye kuzamura imbamut… – #rwanda #RwOT

    Sandrine Agasaro wamenyekanye cyane ku mazina ya Sacha Kate ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram. Sacha yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo n’umwe mu basore bagize itsinda Urban Boys ari we Nizzo aha hari mu 2009, nyuma akomeza guhangwa amaso kugeza ubwo yagiye yifashishwa mu mashusho menshi mu Rwanda, indirimbo iheruka ikaba ari ‘Saa moya’ ya Bruce Melodie.

    Nizzo yongeye kugaruka kuri uyu mukunzi we bakanyujijeho mu bihe byashize maze avuga ko rwose adafite umukunzi byaterwa n’aho ari n’uko ameze ariko afite umuntu we atabimuzanaho. Mu kiganiro yagiranye na Shene ya Youtube yitwa Iris Tv, Nizzo ntiyigeze ahakana ibyo kuba yasubirana na Sasha Kate, gusa yavuze ko byaterwa ariko ariko nanone bikaba bishoboka kuko abona nawe atajya asaza. Yagize ati: ”Byaterwa n’aho ndi byaterwa n’uko meze ariko ndamutse mfite umuntu wanjye ntabwo yazinzanaho.”

    Umuhanzi Nizzo abajijwe niba yakwemera gusubirana na Sacha Kate aramutse adafite umukunzi, yagize ati: ”Navuze ngo byaterwa, birashoboka kuko nawe uko mubona ntabwo ajya asaza”. Nshimiyimana Muhammad uzwi nka Nizzo yakunze kuvugwa mu rukundo n'abakobwa batandukanye barimo; Umulisa Yvette wigaga mu Bushinwa, Sacha Kate, Umwiza Jessica, Nisingizwe Solange baherukanaga, n’abandi.

    Nizzo na Sacha Kate bakanyujijeho mu rukundo

    Uburanga n’ikimero cya Sacha Kate bitangarirwa na benshi

    Urukundo rwabo rwaciye ibintu mu myidagaduro yo mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110522/mbona-adasaza-nizzo-yongeye-kuzamura-imbamutima-ze-kuri-sacha-kate-anakomoza-ku-rukundo-rw-110522.html

  • Ibyo Dj Brianne yakoreye uyu mwana ntibisanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dj Brianne umwe muba dj bakunzwe mu Rwanda kubera kugira igikundiro mu bantu ndetse akarangwa no gufasha abana batishoboye kandi badafite ababyeyi .

    Dj brianne akomeje kurangwa n'umutima utanga kandi ufasha aho kurubu yasubije umwana w'umukobwa utishoboye warumaze iminsi yarabuze uko yasubira mw'ishuri gusa kurubu umwana yasubiye kwiga.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye benshi bafatanyije nawe mu gusubiza uwo mwana w'imfubyi agasubira kwiga nk'abandi bana.

    Dj brianne ari muba dj bakunzwe aho kurubu akomeje kwitabira ibitaramo byinshi aho avanga imiziki henshi hatandukanye.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-dj-brianne-yakoreye-uyu-mwana-ntibisanzwe/

  • Miss Kalimpinya Queen yabyinanye n'Umubyeyi we muri week-end (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Kalimpinya Queen wegukanye ikamba ry'igisinga cya 4 mu irishanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017, yashyize hanze amashusho arimo kubyinana na Papa we muri week-end. Ni amashusho Miss Kalimpinya yashyize hanze abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/miss-kalimpinya-queen-yabyinanye-numubyeyi-we-muri-week-end-video/

  • Miss Earth Rwanda: Abakobwa 22 barimo umunyam… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, abakobwa batangiye gutorwa ku rubuga rwa missearth.inyarwanda.com Umuntu yemerewe gutora inshuro imwe gusa, akongera kwemererwa gutora nyuma y'iminota 10, gutyo gutyo. 

    Hashize iminsi itatu abakobwa batangiye kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa rifite intego yo gukora ubukangurambaga mu kurengera ibidukikije ku Isi yose.

    Mu 2020, nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Kubera iki cyorezo kandi, iri rushanwa kimwe n'ayandi menshi akomeye ku isi yabashije kuba, yabaye hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.

    Nk'uko byagenze umwaka ushize, uyu mwaka nabwo irushanwa rya Miss Earth 2021 rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga (hatagize igihinduka). 

    Mu Rwanda naho, muri uyu mwaka, igikorwa cyo guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss Earth 2021, kirakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga,

    Abakobwa bashaka guhagararira u Rwanda muri Miss Earth ni 22 barimo abasanzwe baritabiriye amarushanwa y'ubwiza asanzwe abera mu Rwanda arimo Miss Rwanda, Miss Supranational na Miss Global Beauty Rwanda.

    Rihatanyemo Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019; Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Career Africa riba ngaruka mwaka, Liliane Uwingeneye, Gretta Iwacu wabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane;

    Hari kandi Sandrine Umubyeyi, Liliane Tumukunde, Sabine Shimwa, Pascaline Umuhoza uri mu bakora muri Kigali Protocol, Ingrid Bana, Anabella Gwiza;

    Anny Muvunyi usanzwe ari Umunyamakuru wa Family Tv, Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda. Uyu mukobwa asanzwe ari umukinnyi wa filime aho akina muri filime 'Umuturanyi' ya Clapton;

    Hari Flora Ineza, Sandrine Hardi, Josine Ngirinshuti, Grace Mukandayisenga, Lynda Nkusi, Queen Dorinema wegukanye ikamba rya Miss Glamour Faces World muri Miss Global Beauty Rwanda 2021, Ange Igihozo, Lea Umutesi uri mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2021, Esther Uwase na Denyse Umugwaneza.

    Gutora hakurikijwe uburyo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa inyarwanda.com bizamara iminsi itatu.

    Byatangiye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2021, bizarangira tariki 19 Ukwakira 2021, ari nabwo hazamenyekana uwahize abandi akegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2021. Hazatangazwa kandi umukobwa wegukanye ikamba rya 'Miss Air', 'Miss Water' na 'Miss Fire'.

    Kugeza ubu, ntiharatangazwa ibihembo bizatangwa. Ariko kimwe mu bihembo by'uzegukana ikamba ni uko azabona amahirwe yo kuzajya gusura Igihugu cya Philippines aho aya marushanwa ategurirwa, kikaba na kimwe mu bihugu bifite abakobwa bakunze kwegukana amarushanwa akomeye y'ubwiza.

    KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI MISS EARTH RWANDA 2021

    Assoumah Mugabekazi witabiriye Miss Rwanda 2019

    Vanessa Kankindi uri mu bategura irushanwa rya Miss Africa Calabar

    Liliane Uwingeneye

    Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane 

    Sandrine Umubyeyi 

    Liliane Tumukunde


    Sabine Shimwa 

    Pascaline Umuhoza 

    Ingrid Benitha Bana 

    Anabella Gwiza 

    Anny Muvunyi, Umunyamakuru wa Family Tv 

    Nadia Umutoniwase wabaye Miss Popularity muri Miss Global Beauty Rwanda

    Flora Ineza

    Sandrine Hardi 

    Josine Ngirinshuti 

    Grace Mukandayisenga

     Lynda Nkusi

    Queen Dorinema Ange Igihozo

    Lea Umutesi 

    Esther Uwase

    Denyse Umugwaneza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110492/miss-earth-rwanda-abakobwa-22-barimo-umunyamakuru-nabandi-bazwi-batangiye-guhatana-mu-mato-110492.html

  • Nyuma yiminsi 585 utubyiniro twongeye gufung… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RDB yashyize kuri konti ya twitter, yanditse ivuga ko hashingiwe ku byemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo kuwa 13 ukwakira 2021, ku birebana n'amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iIerambere mu Rwanda (RDB), ruributsa abantu bose ibi bikurikira bizubahirizwa mu bigo by'ubukerarugendo n'amahoteli, iby'imikino n'imyidagaduro ndetse n'ibyamakoraniro (Inama, amateraniro n'amamurikabikorwa) guhera ku itariki ya 14 Ukwakira kugeza kuya 14 Ugushyingo 2021:

    Mungingo zigera kuri 14 zose, harimo ingingo ya 7 abakunzi b'imyidagaduro bongeye gusamira hejuru, nyuma y'uko ibitaramo bifunguwe bongeye kubona utubyiniro natwo dufungurwa.

    Muri iyi ngingo ya karindwi iragira iti: '(…) Utubyiniro tuzongera gufungura mu byiciro, kandi twakire abatarenze 30% by'ubushobozi bwatwo bwo kwakira abantu. Abakiliya basabwa kuba barafashe inking zose za COVID-19, kandi bakagaragaza ko bayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 72 bagasanga batayirwaye.'

    Kuwa 08 Werurwe 2021 Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rimenyesha isubikwa ry'ibitaramo n'ibirori bihuza abantu benshi, uvuga ko gusubika ibitaramo n'ibirori hashingiwe ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020. Itangazo Umujyi wa Kigali wanyujije kuri Twitter riragira riti:

    “ITANGAZO RIMENYESHA ISUBIKWA RY'IBITARAMO N’IBINDI BIRORI BIHUZA ABANTU BENSHI

    Dushingiye ku butumwa bwa Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe bujyanye n'icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bwasohotse tariki ya 06 Werurwe 2020, bugamije gukangurira buri wese gukumira icyo cyorezo, ku ngingo ivuga ko Inzego z'Ubuzima n'izindi nzego za Leta zizakomeza kubagezaho ingamba zijyanye no gukomeza gukumira no guhangana n'iki cyorezo,

    Utubyiniro twari dukumbvuwe mu Rwanda

    Umujyi wa Kigali uramenyesha abantu bose ko ibitaramo by'imyidagaduro n'ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n'ibindi), ko bisubitswe guhera tariki ya 8 Werurwe kugeza igihe irindi tangazo rizasohokera ryo kubisubukura.

    Abari barahawe impushya n'Umujyi wa Kigali nabo basabwe kubahiriza ibiri muri iri tangazo mu rwego rwo gukumira icyo cyorerezo. Mu kurengera ubuzima bw'abaturage, tuributsa abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk'insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n'ahandi, gukaza ingamba z'isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe. Tubasabye kwitwararika no gukurikiza amabwiriza mu rwego rwo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu Rwanda.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110443/nyuma-yiminsi-585-utubyiniro-twongeye-gufungurwa-110443.html

  • Adekunle Gold, umugabo wa Simi agiye gutarami… – #rwanda #RwOT

    Hategerejwe igitaramo cy'umuhanzi Omah Lay wo muri Nigeria yamaze gusinya kontaro, hasigaye ko yifata amashusho atangaza igihe azataramira Abanyarwanda. Bruce Melodie nawe ari kwitegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena mu Ugushyingo 2021.

    Undi muhanzi utegerejwe mu Rwanda ni umunyamuziki wo muri Nigeria, Adekunle Kosoko [Adekunle] uzataramira Abaturarwanda tariki 5 Ugushyingo 2021.

    Ni mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' cyateguwe na kompanyi RG Consult.inc isanzwe itegura ibitaramo bizwi nka Kigali Jazz Junction. Iki gitaramo cyatewe inkunga na Mutzig.

    Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga ko iki gitaramo kizaririmbamo n'abahanzi bo mu Rwanda batangazwa mu minsi iri imbere.

    Adekunle Gold watumiwe muri iki gitaramo yabonye izuba tariki 28 Mutarama 1987, avukira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria mu rugo rw'abanyamafaranga. Ni umwanditsi w'indirimbo, umuhimbyi akaba n'umuhanga mu bizwi nka 'graphic design.

    Izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo 'Sade' asubiramo indirimbo 'Story of My Life' y'itsinda One Direction.

    Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise 'Orente'.

    Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy'umuhanzi utanga icyizere cy'umwaka. 

    Mu 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise 'Gold' iriho indirimbo 16 zakozweho n'abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n'abandi.

    Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n'umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka 'Joromi'. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.

    Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.

    Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise 'Gold', mu 2018 asohora Album yise 'About 30' naho mu 2020 yasohoye Album yise 'Afro Pop Vol'.

    Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo 'Sade', amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri 'High' aherutse gukorana na Davido. Adekunle Gold yatumiwe gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe 'Movember Fest' kizaba tariki 5 Ugushyingo 2021

    Adekunle Gold afitanye indirimbo n'umugore we Simi bise 'By you' yasohotse tariki 19 Nyakanga 2021

    Adekunle Gold [Duduke] yarushinze n'umuhanzikazi Simi nyuma y'imyaka itanu bari mu munyenga w'urukundo

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'BY YOU' YA ADEKUNLE GOLD N'UMUGORE WE SIMI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110439/adekunle-gold-umugabo-wa-simi-agiye-gutaramira-mu-rwanda-110439.html

  • Mu magambo asize umunyu Muyango yifurije isabukuru nziza Kimenyi Yves wahise amuha isezerano rikomeye #rwanda #RwOT

    Uwase Muyango Claudine akaba umugore w’umunyezamu Kimenyi Yves, mu magambo meza y’urukundo yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko na we ahita amuha isezerano ry’uko azamukunda ubuzira herezo.

    Buri tariki ya 13 Ukwakira, Kimenyi Yves yizihiza isabukuru y’amavuko, kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 29 amaze ku Isi.

    Akaba yabyukiye ku magambo meza y’urukundo yuje imitoma yabwiwe na nyina w’imfura ye, akaba urukundo rw’ubuzima bwe, Uwase Muyango Claudine, ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.

    Ati 'Isabukuru nziza ku mubyeyi wa mbere mwiza w’umugabo ku Isi, papa, umugabo n’inshuti magara, umwuganizi, buri byose kuri njye. Sinzi uko navuga ibi ariko uri umugwaneza, ni umunsi w’agatangaza. Ndishimye ko nabonye buri kimwe muri wowe. Mu bihe bibi n’ibyiza ntabwo amagambo aba ahagije, ufite kureba mu maso yanjye ndizera ko uzahita ubona igisubizo cy’uburyo nkukundamo, ndashima Imana ko yampaye umugabo mwiza w’igikundiro kandi uzi ubwenge ku Isi, urabizi uzahora uri uw’umwihariko mu maso yanjye n’isoko y’ibyishimo ntareka ngo bigende.'

    'Ni wowe kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye, utuma nseka, ibyishimo n’urukundo rw’ibihe byose, umuhungu mwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy’ubuzima bwanjye, ndakwifuriza imigisha iturutse mu ijuru, kuri uyu munsi udasanzwe kuri wowe ndetse n’iyo usigaje mu buzima bwawe. Uzabeho uzarebe abuzukuru bawe, ndifuza ko wabona ibyiza mu buzima bawe, ndagukunda mugabo w’igikundiro, isabukuru nziza.'

    Kimenyi Yves akaba yaje kuri ubu butumwa na we ahita amushimira ku kuba yaramukunze ndetse amusezeranya ko azamukunda akaramata ndetse ko amwifuriza ibyiza gusa.

    Ati 'Urakoze mugore mwiza w’igikundiro, Isi yose imfashe kugushimira kuko uri umuntu w’agaciro mu buzima bwanjye, mfite byinshi byo kuvuga ariko mbere y’ibindi ndashaka kugusezeranya urukundo ruzira iherezo kandi ruzahora ruryoshye, impano wampaye yatumye nishima, ndi umugabo unyuzwe ndabigushimira, urakoze ku magambo meza yawe, ndakwifuriza ibyiza Imana itanga, ndagukunda cyane. Ndishimye cyane rwose nta kindi.'

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwamenyekanye mu mpeshyi ya 2019, kuva icyo gihe aba bombi bagiye bagaruka mu mitwe y’inkuru mu itangazamakuru bitewe n’uburyo bagendaga bagaragarizanya urukundo kugeza Kanama uyu mwaka bibaruka imfura yabo.

    Muyango yamwifurije isabukuru nziza mu magambo yuje imitoma

    Kimenyi Yves arizihiza isabukuru y’imyaka 29

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-magambo-asize-umunyu-muyango-yifurije-isabukuru-nziza-kimenyi-yves-wahise-amuha-isezerano-rikomeye

  • Uwase Muyango ku isabukuru yamavuko ya Kimen… – #rwanda #RwOT

    Nyampinga uberwa n'amafoto wo mu mwaka wa 2019 (Miss Photogenic 2019), Uwase Muyango uherutse kwibaruka imfura y'umuhungu yabyaranye n'umugabo we Kimenyi Yves, yafashe umwanya urambuye arata umugabo we amwifuriza umunsi mwiza w'amavuko mu mitoma.

    Abinyujije kuri Instagram, Muyango yatatse ubukaka n'ubushongore Kimenyi Yves mu butumwa burebure yatangiye agira ati: 'Umunsi mwiza w'amavuko ku mubyeyi mwiza w'umugabo mu isi yose, data, umugabo wanjye, inshuti magara, dusangira byose, kandi byose kuri njye.'

    Muyango abwira Kimenyi ko yumva atabona amagambo yo gusobanura urwo amukunda, byibuze ko wenda amurebye mu maso yasobanukirwa n'ukuri agira ati:'Sinzi uko nabasha kubisobanura kuko kuri ubu birarenze, nishimiye ko nabonye buri kimwe muri wowe, mu bihe byiza n'ibibi, ntabwo amagambo yabasha kubisobanura, ukwiye kundeba mu maso ndizera ko wabasha kubona urwo ngukunda byibuze uko rungana.'

    Maze ashima Imana yamuhaye umugisha ku isi, igitangaza ahamya ko azahorana, Muyango ati:'Nshima Imana kuba yarampaye umugabo mwiza w'igikundiro kandi n'umunyabwenge mu isi, nzi neza ko iteka uzahora uri igitangaza mu maso yanjye n'isoko y'ibyishimo ntashobora kureka igenda, kuva nabaho ni wowe w'ingenzi nagize mu buzima.' 

    Asobanura neza impamvu ituma ahamya ko Kimenyi ari ingenzi kuri we agira ati:'Utuma nseka, umpa umunezero, urukundo, uzahora uri igitangaza mu buzima bwanjye bwose, umuhungu w'igikundiro n'ubwiza, uri kandi uzahora uri igikomangoma cy'ubuzima bwanjye, nkwifurije imigisha ituruka ku Mana kuri uyu munsi wawe w'agatangaza no mu buzima usigaje bwose.'

    Muyango asoza yifuriza umugabo we Kimenyi Yves kuramba ngo azabashe kubona kwaguka kw'imbuto z'urukundo rwabo kugera kubisekuru n'ibisekuruza ati: 'Uzarambe maze ubashe kubona ubuvivure bwawe, kandi nkwifurije kugira ibyiza byose wifuza mu buzima bwawe, ndagukunda mugabo rudasumbwa n'igikundiro wanjye umunsi mwiza w'amavuko KM, Kimenyi Yves.'

    Umuryango wa Uwase Muyango na Kimenyi Yves ni umwe mu miryango y'ibyamamare igezweho mu Rwanda, aho usanga babwirana amagambo y'urukundo ku karubanda batitaye k'ubyumva n'uko yabifata. Kuwa 29 Kanama 2021 nibwo Imana yabahaye umwana wabo wa mbere, w'umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis.


    Ifoto y’umuryango ku munsi w’isabukuru y’amavuko ya Kimenyi Yves igaragaza ko bishimanye n’imfura yabo Kimenyi Miguel 

    Kimenyi Yves wizihije isabukuru y’amavuko akaba n’umugabo wa Uwase Muyango
      Ubutumwa burebure bwa Uwase Muyango ataka uwo Imana yamugeneye, Kimenyi Yves

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110381/uwase-muyango-ku-isabukuru-yamavuko-ya-kimenyi-yves-yamutakagije-mu-mitoma-isigirije-110381.html

  • Eric Omondi wabonanye na Shaddyboo arifuza um… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi micye ishize, Shaddyboo yagaragaye yishimanye na  Eric Omondi anaca amarenga ko bafitanye umushinga n'uyu mushoramari waminuje mu masomo y'itangazamakuru, nyamara akaza kwiyegurira umwuga w'urwenya n'ishoramari mu myidagaduro.

    Ku myaka 44, byamugejeje ku butunzi bwarenga Miliyari 1 y'amanyarwanda, nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo mu gihugu cy'amavuko cye cya Kenya. Mu butumwa uyu musore ukuze yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabye abanyarwandakazi bumva bavamo uwamubera umugore kumwoherereza amashusho akazabavugisha.

    Eric Omondi watangiye avuga mu Kinyarwanda, yagize ati: 'Ndashaka umugore mwiza w'umunyarwandakazi'

    Akomeza mu rurimi rw'icyongereza ariko ugenecyereje mu Kinyarwanda agira ati 'ku bantu batumva ikinyarwanda icyo navugaga, nakwishimira kuba umunyarwanda nkaba i Kigali ubuzima bwanjye bwose n'umugore mwiza w'umunyarwandakazi, tukabyarana abana 8 niba atari 9 bavanze (Kenya n'u Rwanda).'

    Maze atanga amahirwe ku munyarwandakazi wese ubyifuza waba umugore mwiza wa 'Eric Omondi', 'umugore wa mbere wa Afurika' (First Lady of Africa), yakohereza amashusho kuri numero yatanze akazamuvugisha cyangwa akazabavugisha.

    Muri iyi minsi ariko, Eric Omondi akomeje kwamamaza filime ye yise 'Wife Material' iri hafi gusohoka. Muri 2016, yari yambitse impeta ya fiancailles Chantal Grazioli ukomoka mu Butaliyani, ariko muri 2019 yaje kwemeza ko batandukanye.

    Ubutumwa bwa Shaddyboo ari kumwe na Eric Omondi

    Ubutumwa bwa Eric Omondi asaba umunyarwandakazi waba yumva yamubera umugore, kumwoherereza amashusho bakaza kuvugana.

    Eric Omondi ushaka umugore w’umunyarwandakazi

    Shaddyboo uheruka kubonana na Eric Omondi nk'uko yabitangarije abamukurikira mu mashusho mato bishimanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110373/eric-omondi-wabonanye-na-shaddyboo-arifuza-umunyarwandakazi-wo-kumubera-umugore-110373.html