Tag: Imyidagaduro

  • The Ben yahishuye byinshi byihariye ku buzima bushaririye yanyuzemo akigera America #rwanda #RwOT

    The Ben warimo yinywera ishyushyu ishyuye dore ko ari kimwe mu binyobwa akunda cyane (amata), yahishuye umukino akunda agira ati:'Nkunda Baskeball igitangaje ariko ni uko atari wo mukino nahoze nkunda iyo ugeze muri bino bihugu hari ukuntu NBA ikwiba'.

    Nyamara ariko ahamya ko ibyo bidatuma areka kuba ari umufana w'umupira w'amaguru by'umwihariko ikipe ya Manchester United. Yagize ati:'Ibyo ariko ntibimbuza kugira Manchester United ku mutima n'ubwo nsigaye ibintu by'umupira w'amaguru mbikurikira gacye.'

    The Ben ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Karere k'Afrika y'Iburasirazuba

    Abajijwe ku ikipe akunda muri NBA n'abakinnyi mu mikino inyuranye The Ben yagize ati:'Muri NBA nkunda Lakers, mu mupira w'amaguru nkunda Cristiano Ronaldo, naho umukinnyi nakundaga muri Basket Ball ni Kobe Bryant.'

    Ahishura kandi ko ashimishwa cyane no gusoma inyunganizi (Comments) zishyirwa ku bintu bitandukanye asangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, atanga urugero w'inyunganizi yamusekeje.

    Yagize ati:'Umwe yigeze kwandika avuga ukuntu akunda umuziki wanjye ndetse umunsi umwe yari mu bitaro mu cyumba cyegeranye n'urugo rwarimo rucuranga indirimbo zanjye maze yazumva agasohoka mu bitaro na serumu n'amashuka kuko kuva ubwo yahise akira.'

    The Ben yavuze ko yannyuzuwe n'ibintu byinshi akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ati:'Nannyuzuwe n'ibintu byinshi ariko ibiryo byarananiye igihe kirekire, gusa byatumye niga guteka n'ubwo ntari umunyamwuga nk'ababyize ariko ubu nabasha guteka ibituma mbaho.'


    The Ben yahishuye ko akunda cyane Cristiano akaba n'umufana wa Man. United

    Gael amubaza ku nkuru yumvise y'ukuntu ngo yanyuze mu rukuta rw'ibirahure rukamemeneka niba byaba aribyo. The Ben asubiza agira ati:'Ni byo hari mu mwaka wa 2015 mu Bufaransa muri Paris ni ahantu hari urukuta rw'ibirahure ntarubonye ndarugonga rurameneka.'

    The Ben agaragaza ko iryo sanganya ryamubayeho ryamusigiye inkovu ku maboko. Mu gusoza kandi ashima abakunzi b'ibihangano bye kandi ko abakunda n'ubwo atanyura ku rugo ku rundi abashima ariko abazirikana kandi inyiturano ye ari ukubaha ibihangano byiza anababwira ko bahishiwe vuba agiye gushyira Album nshya.

    The Ben yatangaje ko muri iki gihe akunda cyane NBA akaba yarakundaga umukinnyi Kobe Bryant witabye Imana mu gihe gishize azize impanuka y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahishuye-byinshi-byihariye-ku-buzima-bushaririye-yanyuzemo-akigera

  • Ishati ya 'Ntunyegere’ yambawe na Producer Madebeat ikomeje kuvugwaho kurikoroza #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyamba kuva mu mpera z’iki cyumweru hakomeje kugarukwaho cyane imyambarire yaranze abitabiriye ibitaramo byabaye birimo icy’imyambarire cyateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca ndetse n’icyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021.

    Abitabiriye Kiss Summer Awards 2021 yabereye muri Kigali Arena, babanzaga gutambuka ku musambi utukura (Red Carpet/ Tapis Rouge) umenyereweho gutambukaho ibyamamare biba bishaka kugaragaza imyambarire.

    Ibi byamamare nyarwanda byabanzaga gufata n’amafoto, byaje bisa nk’ibiri guhiganwa mu myambarire kuko buri wese yagaragazaga agashya ke.

    Gusa uwatunguye benshi n’ubu ukomeje kugarukwaho ni umugabo utunganya indirimbo z’abahanzi ari we Mucyo David uzwi nka Madebeats uri no mu bari bahataniye igihembo cyegukanywe na Element.

    Madebeats waje mu itsinda rimwe n’abarimo Dj Pius, yaje yambaye ishati nini cyane ku ijosi iriho ikimeze nk’urubaro ruri imbere ku buryo nta muntu wabashaga kumwegera.

    Benshi bagize icyo bayivugaho ku mbuga nkoranyambaga harimo n’abavuze ko uriya mwambaro ari wo ugaragaza guhana intera mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya COVID-19 ibizwi nka Social Distancing mu ndimi z’amahanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ishati-ya-Ntunyegere-yambawe-na-Producer-Madebeat-ikomeje-kuvugwaho-kurikoroza

  • Imyambaro ya Ndimbati yavugishije benshi burya ngo ni umuderi w’abafite ubumuga #rwanda #RwOT

    Ndimbati umaze kuba ikimenyabose kubera udushya tumuranga, yongeye gutungurana ubwo yitabiraga ibirori by’imyambarire bizwi nka 'Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’Umunyamakurukazi Bianca.

    Muri kiriya gitaramo, Ndimbati yagiserutsemo yambaye isuti y’amabara y’umukara n’ubururu gusa igitangaje ni uko ikoti ryari rifite akaboko karekare n’akagufi kimwe n’ipanato na yo ku ruhande rumwe yari ikabutura urundi ari ipantalo yuzuye.

    Naho inkweto, Ndimbati yari yambaye inkweto zidasa aho ku kaguru k’ibumoso yambaye urugozi rwiza rufungishije umushumi mu gihe ku kaguru k’iburyo yambaye urugozi rudafungishwa umushumi.

    Muri biriya birori byarimo no kurushanwa kwambara dore ko n’abarushije abandi babihembewe, benshi bakibona Ndimbati batangiye kuvuga ko ari we uza kwegukana ibihembo by’uwaranzwe n’udushya mu myambarire.

    Ni imyambaro yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, gusa abahanga mu by’imideri bemeza ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumufa bw’ingingo.

    Umunyamakuru wa Isibo TV, Irene Murindahabi mu kiganiro cyatambutse kuri iki Cyumweru yatangaje ko hari umwe mu bahanga mu by’imideri bamuhishuriye ko uriya muderi wa Ndimbati ari uw’abafite ubumuga.

    Ngo ubwo uwo muhanga mu by’imideri yabibwiraga Irene Murindahabi, yavuze ko iyi Ndimbati aza kwitabira nk’ibirori by’imideri bikomeye mu mahanga, yari kwamaganirwa kure bamubwira ko ibyo yambaye ari iby’abafite ubumuga.

    Icyakora uyu munyamakuru wabaye nk’uvugira Ndimbati ati 'Ariko na none ku ruhande rumwe Ndimbati namwumva, ashobora kuvuga ati 'naje kugaragaza ko abafite ubumuga na bo ari abantu’ ku buryo yaje yambaye umuderi wabo mu rwego rwo kubaha agaciro.'

    Undi wavugishije abantu mur kiriya gitaramo ni umukobwa wazanye n’umuhanzi Papa Cyangwe waje wambaye iherena ririho agakingirizo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imyambaro-ya-Ndimbati-yavugishije-benshi-burya-ngo-ni-umuderi-w-abafite-ubumuga

  • Ibyo Juno Kizigenza na Ariel Wayz baraye bakoreye mu birori bya The Kiss Summer Awards 2021 #KSA2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo habaye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021 ibirori byabereye muri Kigali Arena bikitabirwa n'abantu benshi biganjemo ibyamamare. Mu byamamare byitabiriye The Kiss Summer Awards 2021 harimo n'abahanzi Ariel Wayz ndetse na Juno Kizigenza ndetse bakaba bari banafitemo indirimbo yabo bise Away yaririmo huhatanira igihembo cy'indirimbo nziza ya Summer nubwo itaje kwegukana igihembo.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz bahawe umwanya bajya ku rubyiniro maze basusurutsa abari bitabiriye ibirori bya The Kiss Summer Awards 2021.

    Source : https://yegob.rw/ibyo-juno-kizigenza-na-ariel-wayz-baraye-bakoreye-mu-birori-bya-the-kiss-summer-awards-2021-ksa2021/

  • Ndimbati yatangariwe mu myambaro idasanzwe n'ikizungerezi mu birori bya Bianca Fashion Hub! VIDEO #rwanda #RwOT

    VIDEO: NDIMBATI YATANGARIWE CYANE UBWO YATAMBUKANAGA NIKIZUNGEREZI KURI TAPI ITUKURA

    Bianca ni Umunyamakurukazi ubusanzwe ukorera igitangazamakuru cya Isibo TV, yateguye igitaramo cyo kwerekana imideli ni ntambuko, aho hari hateganijwe no guhemba itike y'Indege uzahiga abandi kwambara ibidasanzwe kandi agatambuka neza kuri iyo tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa dore ko ari n'umwe mu byamamare bigezweho kandi bikunzwe cyane muri iyi minsi.

    Imyenda yaje yambaye yatinzweho cyane n'abitabiriye iki gikorwa dore ko yaserutse yambaye ikote rijyanye n'ipantaro ariko akaguru kamwe k'ipantaro kagarukiramo hagati, mbese kagarukira aho ikabutura iba igarukira. ku nkweto yari yambaye inkweto nziza zigezweho ariko urwiburyo rudasa n'urw'ibumoso.

    Ndimbati yatunguranye cyane!

    Benshi bahise batera hejuru ko ariwe ugomba gutsindira iyo tike y'indege ndetse aza kongera gutungurana ubwo yatambukanaga n'ikizungerezi kuri tapi itukura (Red Carpet).

    Ndimbati nikizungerezi batambukanye bari kwifotoza

    Mu gutanga ibihembo nk'abahize abandi mu myambarire idasanzwe kandi batambutse neza kuri tapi itukura, babiri bahembwe ni Kabano Frank ndetse na Odile Iradukunda bakaba bahawe itike y'indege yo kwerekeza Tanzania cyangwa i Nairobi kuruhuka.

    Iradukunda Odile watsindiye itike y'indege

    Umuhanzi Mariya Yohani mubitabiriye iki gikorwa

    Abatsindiye ibihembo babishyikirijwe

    Umunyamideli Franco nawe yatsindiye itike y'indege

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ndimbati-yatangariwe-mu-myambaro-idasanzwe-n-ikizungerezi-mu-birori-bya-bianca

  • Odile na Franco mu bahize abandi mu kwambara… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 muri Onomo Hotel habereye igikorwa cyo gutora abambaye bakarimba. Harebwe intambuko, imyambaro ya bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bya ‘Bianca Fashion Hub', hatangwa amanota ku batambutse neza kuri Red Carpet ndetse n’abari bambaye neza, bakahanyurana umucyo.


    Kabano Franco watsinze mu cyiciro cy’abagabo mu batambutse neza no kwambara neza mu birori bya Bianca Fashion Hub

    Muri ibi birori amajana n'amajana y'abantu bari barimo kwihera ijisho, aho abantu barenga 50 bitabiriye mu kwerekana ko bashoboye kwambara neza no kwiyerekana mu mideli. Mu kwiyerekana, muri aba bose, hatoranijwe abahungu 6 n'abakobwa 6 batangajwe nk'abitwaye neza ariko muri bo hagatangazwa babiri, umwe w'umukobwa n’undi w'umuhungu bahanyuranye umucyo.  Mu bahungu 6 n’abakobwa batangajwe, abashinzwe akanama nkemurampaka  bagatangaza 2 bitwaye neza.


    Iradukunda Odile niwe wegukanye intsinzi mu bakobwa baje bambaye neza anabahiga mu gutambuka neza kuri Red Carpet

    Mu bitwaye neza, 2 kuri buri ruhande, batangajwe hashingiwe ku babahanyuranye umucyo, abo ni Iradukunda Odile na Kabano Franco bagaragaje intambuko nziza n'imyambarire yashimwe na bose.


    Aba batsinze biteganijwe ko bazahabwa itike y’indege yerekeza muri Tanzania cyangwa muri Kenya i Naironi mu kuruhuka.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110726/ababurana-ari-babiri-umwe-aba-yigiza-nkana-odile-na-franco-mu-bahize-abandi-mu-kwambara-ba-110726.html

  • Ibyavuzwe nk'urukundo rwa Shazz na Ykee Benda noneho bibaye ibindi bindi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwira iby'urukundo rwa Shazz na Ykee Benda. Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse na Ykee Benda mu kiganiro aherutse kugirana n'umwe mu bantu bazwi muri showbizz hano mu Rwanda yahamije ko ari mu rukundo na Shazz.

    Kuri uyu wa Kane ubwo Shazz yasabaga abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye maze nawe akabasubiza, umwe mu bafana be yamubajije niba afite umusore bakundana maze Shazz nta guca ku ruhande ahita muhakanira avuga ko ntawe afite.

    Sibyarangiriye aha kuko undi mufana wa Shazz yamubajije niba ari mu rukundo maze ahita amusubiza ko ari mu rukundo nawe ubwe.

    Aha natwe tukibaza tuti ” Ese ko aba bombi bari baremeye ko bari mu rukundo byaba byari bihatse iki? ” . Kwari ugutwika se?….

    Shazz
    Ykee Benda

    Source : https://yegob.rw/ibyavuzwe-nkurukundo-rwa-shazz-na-ykee-benda-noneho-bibaye-ibindi-bindi/

  • Umwana wa Kimenyi Yves na Muyango arimo guseka (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa instagram hasakajwe amashusho y'umwana wa Kimenyi Yves na Miss Muyango arimo guseka ni amashusho ateye ubwuzu.

    Ayo mashusho ni aya akurikira:

    Source : https://yegob.rw/umwana-wa-kimenyi-yves-na-muyango-arimo-guseka-video/

  • Video y'umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we Ivi #rwanda #RwOT

    Akimara gushyiraho aya mashusho The Ben yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi ubona ko yanyuzwe no kubona Miss Pamella yavuze 'YEGO' ubwo yamutereraga ivi amusaba kuzamubera umugore. Muri ayo magambo yuzuyemo amarangamutima The Ben, yavuze ko ashobora kuba ari kurota kuko yumva bidasanzwe, yongeraho ko Pamella ariwe muntu agiye kugumana nawe ubuzima bwe bwose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/video-y-umunsi-umuhanzi-the-ben-yerekanye-uko-yatereye-umukunzi-we-ivi

  • Amagambo Meddy yabwiye The Ben nyuma yuko The Ben yambitse impeta Pamella – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo The Ben yambitse impeta y'urukundo fiancée we Pamella. Ni inkuru yacicikanye hirya no hino ndetse ikanashimisha benshi.

    Umuhanzi Meddy, umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda akaba n'inshuti ya The Ben, nawe ntiyatanzwe mu kwishimira iyi nkuru. Nyuma yuko The Ben yanditse kuri Twitter ye agira ati ” ♥️🤍 “, Meddy yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Congrats Tiger !!! God bless your new Journey Bro! 🖤 “.

    The Ben yambitse impeta Pamella ku munsi w'ejo

    Source : https://yegob.rw/amagambo-meddy-yabwiye-the-ben-nyuma-yuko-the-ben-yambitse-impeta-pamella/