Tag: Imyidagaduro

  • Byinshi kuri 'Dogiteri Nsabii’ umuhanzi n’umunyabugeni wavuyemo umunyarwenya utembagaza benshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga ukaba ukunda ibintu bijyanye n’imyidagaduro, nta kuntu waba utazi umunyarwenya Dogiteri Nsabii umaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’uburyo atembagaza abatari bake.

    Ni umusore uba wiyambariye ingofero, ikoti, karuvati n’ipantalo ndetse utibagiwe n’inkweto za bodaboda, imvugo ye itamenyerewe cyane ni kimwe mu bigenda bimwongerera igikundiro umunsi ku munsi.

    Ubusanzwe ababyeyi be bamwise Nsabimana Eric we yiyita Dogiteri Nsabii, yavutse mu 1999 avukira mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, akaba ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 4, abahungu 3 n’umukobwa umwe akaba ari na we mukuru. Afite ababyeyi bose.

    Yagize amahirwe yo kwiga aho yarangije amashuri yisumbuye yarangirije muri GS Muhoza I i Musanze akaba yarize MCB (Mathematics, Chemistry and Biology). Yarangije muri 2019.

    Mu kiganiro cyihariye Dogiteri Nsabii yahaye ikinyamakuru ISIMBI cyagarutse ku buzima bwe, yakuze se akora akazi k’ubufundi ni mu gihe nyina yateraga amarangi, ni ko kazi kari kabatunze bakoraga nubwo rimwe na rimwe kaburaga ariko avuga ko uko bagendaga bamenyana n’abantu benshi ni nako akazi kabonekaga.

    Dogiteri Nsabii avuga ko yatangiye umwuga wo gukina filime n’urwenya muri 2016 akorana n’abandi baza no kwegukana igikombe ku nsanganyamatsiko yari yatanzwe.

    Ati 'Icyo gihe natwaye n’igihembo hari amarushanwa yo gukina ikinamico ariko byari ukuvuga ku bana bafite ubumuga, uburyo tugomba kubana nabo muri sosiyete no mu mashuri no guharanira uburenganzira bwabo, icyo gihe nakinnye neza dutwara igikombe tuba aba mbere ndakeka aho niho natangiriye, nkomeza kubikora mu bigo byose nizeho nabaga mu matsinda (club) akora ibintu by’imyidagaduro, ugusanga ndabishoboye ikigo cyose nigagaho wasangaga nzwi mu bintu bijyanye n’urwenya no kuvuga amakuru.'

    Ku kijyanye n’izina yahisemo gukoresha mu mwuga yinjiyemo rya Dogiteri Nsabii, yavuze ko bifitanye isano nawe ndetse n’ibyo yize.

    Ati 'aho iryo zina ryavuye, ikintu cya mbere cyo nkunda inkomoko yanjye, sinkunda kwihakana uwo ndi we bitewe n’aho ndi cyangwa nshaka kugera, icya mbere naravuze ngo niba nshaka kuba icyamamare ntabwo ngomba kujya kure y’amazina yanjye ngo nyihakane ahubwo mu gice kigomba kugira amazina nzitwa hagomba kuzamo izina ryanjye niho navanye Nsabii.'

    'Irya Dogiteri ryo ryaje bitewe n’ukuntu nize MCB kandi iyo umuntu ayize neza aba umuganga, noneho njye narayize ariko byarananiye ndavuga noneho reka nubwo ntabigezeho ariko naravunitse ntabwo ngomba kwirengagiza imvune navunitse nubwo byananiye mpita mfata Dogiteri gutyo, noneho bihita bihurirana n’ukuntu hari hadutse ijambo rigezweho rya 'Kora Umuti’ ndavuga nti se hazajya hakorwa imiti nta muntu wo kuyivurisha uhari? Ndavuga ngo ngomba gushyiraho ka Dogiteri kugira ngo imiti bakoze njye nyivurisha.'

    Nubwo agifte urugendo runini rwo kugenda, Dogiteri Nsabii avuga ko byibuze ubu yishimira aho izina rye rimaze kugera kuko ryaramenyekanye cyane.

    Ati 'Izina rya Dogiteri NSabii, rimaze gukura kuko icyo ngenderaho mvuga ngo rimaze gukura ni uko rizwi n’abantu benshi cyane ubona ari ibintu byazamutse bikajya ku yindi ntera, ni izina ryazamutse rijya mu yandi azwi dufite mu gihugu akora umwuga wa cinema.'

    Ku kijyanye n’ikintu cyamugoye mu rugendo rwo kwinjira muri sinema, yagize ati 'Ikintu cya mbere cyangoye ni ukwisubiza ikibazo cya nzihangana njyeze ryari, ariko kubera Imana no gusenga byamaze gucamo.'

    Ahamya ko umwuga akora ari umwuga ushobora gutunga umuntu ndetse ko akurikije ibyo agenda abona, nta kintu kimuhungabanyije abona ari ho hazava ibimutunga n’abazamukomokaho.

    Ati 'ngumye mu murongo ndimo ntagize ikimpungabanya, ni ibintu bishobora kuzangirira umumaro ku buryo bishobora kuntunga nanjye nkatunga n’abandi.'

    Imyambarire ye ari mu kazi ni ikintu yatekereje gishobora kuba nk’ikimuranga kugira ngo binamufashe kuzamura izina rye mu buryo bworoshye kandi vuba.

    Ati 'niba ari urwenya ninjiriyemo, ugomba kundeba ugahita utangazwa n’uko meze bikagutera kunyitaho, ndavuga ikintu cyatuma umuntu andeba bwa mbere agatungurwa cyangwa agahita amfata mu mutwe ni iki? Ni uko nakwambara ibintu bitandukanye, mpitamo gukoresha ingofero, nkoresha karuvati, amarinete, ikoti n’ipantalo n’inkweto za bodaboda.'

    Avuga ko yari afite inzozi zo kuzaba umuhanzi cyangwa se umushushanyi, gusa anateganya ko mu minsi iri imbere hari indirimbo azasohora.

    Ati 'uretse iby’ubwana, ni ibintu byinshi umuntu yumvaga azaba, ariko njyewe kubera impano niyumvagamo ikintu cya mbere cyazaga mbere y’ibindi byose ni ugukina filime no kuzikora. Ikindi cya kabiri ni ukuririmba hagarukiraho gushushanya, ni byo bintu 3 niyumvagamo ko nshobora kwerekezamo. Nta ndirimbo ndakora ariko mu mishinga yanjye iri mbere ndabiteganya mba mvuga nti hari igihe muzajya kubona mukabona mbatayemo.'

    Ikintu cyamubabaje ni uburyo aba yarakoze cyane bimugoye ngo azamuke ariko yamara kuzamuka n’iryo zina yishimira aribonye nabyo bikamubangamira. Icyo yishimira ni uko yabonye urubuga anyurizamo ibintu bimuri mu mutwe mu buryo bworoshye kandi bikagera kuri benshi. Ikindi yishimira ni uko byatumye yunguka inshuti nyinshi.

    Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n’uyu munsi atajya yibagirwa ni uburyo yigeze kuva mu Karere ka Musanze akajya Nyabihu n’amaguru kubera urukumbuzi, ngo yari yakumbuye mushiki we agenda atanasabye uruhushya.

    Dogiteri Nsabii uvuga ko nta mukunzi afite, bwa mbere ababyeyi be babona ibyo akora batumvaga uburyo byazavamo ibintu bifatika ahubwo bakamugira inama yo kujya mu gisirikare cyangwa mu gipolisi.

    Iyi ni yo mpuzankano ye

    Yishimira aho izina rye rimaze kugera

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-kuri-dogiteri-nsabii-umuhanzi-n-umunyabugeni-wavuyemo-umunyarwenya-utembagaza-benshi-amafoto

  • Ibiganiro biragwira: Umunyamakuru Murindahabi Irene yaganiriye n’umuntu mu buryo butangaje (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Murindahabi Irene uri mubakunzwe cyane kuri YouTube channel bitewe n'ibiganiro akora bishimisha benshi hagaragaye amashusho y'ikiganiro gisekeje yagiranye n'undi muntu.

    Umushyushya rugamba Anita Pendo yashyize kuri Instagram ye amashusho y'ikiganiro Murindahabi Irene yakoze maze uwo yagikoranaga na we akazaza usubiza Irene mu buryo busekeje dore ko byanasekeje benshi mubakurikira Anita Pendo kuri Instagram.

    Ihere ijisho amashusho y'ikiganiro gisekeje cyakozwe na Murindahabi Irene mu myaka yahambere:

    Source : https://yegob.rw/ibiganiro-biragwira-umunyamakuru-murindahabi-irene-yaganiriye-numuntu-mu-buryo-butangaje-video/

  • Nta mugabo usaza atabonye, dore ifoto igaragaza ko Platin yatekewe imitwe n’umugore we mbere y’ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi hakwirakwira amakuru y'uko umwana Platin yareraga atari uwe ahubwo umugore yamutekeye imitwe akamubeshya ko uwo mwana ari uwe kandi atari uwe.

    Mbere y'uko bakora ubukwe, Olivia yategetse Platin ko bakora ubukwe byihutirwa kuko yamuteye inda gusa nyuma byamenyekanye ko uwo mwana atari uwa Platin.

    Dore ifoto igaragaza ko bakoze ubukwe Olivia atwite;

    Source : https://yegob.rw/nta-mugabo-usaza-atabonye-dore-ifoto-igaragza-ko-platin-yatekewe-imitwe-numugore-we-mbere-yubukwe/

  • Mutesi Jolly yahojeje amarira Platin watengushywe n’umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hirya no Hino ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje gutaramira ku muryango wa Platin n'umugore we batabanye neza nyuma y'uko Platin amenye ko umwana afitanye n'umugore we atari uwe.

    Amakuru yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z'iki cyumweru aho bivugwa ko Umugore yashwanye n'umukozi wabo aho kugira ngo umukozi agende, abanza gusiga amennye amabanga yose umugore yari yarahishe umugabo.

    Mu butumwa Miss wa 2016 Mutesi Jolly yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabiye umugisha buri muntu wese ukora cyane avunika kugira ngo abashe gutunga umwana utari uwe yaba abizi cyangwa se atabizi.

    Source : https://yegob.rw/mutesi-jolly-yahojeje-amarira-platin-watengushywe-numugore-we/

  • “Mama Bubuna urasa neza” Umugore wa Junior Giti yagaragarijwe imbamutiza z’abakunzi be nyuma y’ibyo yatangaje – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa Junior Giti witwa Umuhoza Angel yagaragarijwe imbamutiza z'abakunzi be nyuma yo kubasangiza ifoto ye maze ababasaba ko bamubwira ko bamukunda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira ifoto ye maze aherekezaho amagambo agira ati 'Uri urufunguzo rwa byose. Urugendo rwo kwizera, ariko kandi kwiyizere ubwawe. Basi mumbwireko munkunda.'

    Nyuma abamukurikira bahise batangira kumugaragariza imbamutiza zabo.

    Muhoza Angel n'umugabo we Junior Giti ndetse n'imfura yabo Bubuna

    Source : https://yegob.rw/mama-bubuna-urasa-neza-umugore-wa-junior-giti-yagaragarijwe-imbamutiza-zabakunzi-be-nyuma-yibyo-yatangaje-amafoto/

  • Urukundo rwa Yung Miami na P Didy rwajemo agatotsi #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Cut ubwo yarabajijwe iby'umubano we na P Didy cyane ko inkuru zo gutandukana kwabo zari zimaze igihe zivugwa.

    Miami adaciye ku ruhande yashimangiye nta mubano wihariye agifitanye na P Didy icyakora avuga ko ubu bari inshuti bisanzwe.

    Yagize ati: ''Nibyo koko ntabwo nkiriMiami kandi yahakanye amakuru yagiye amuvugwaho ko yaba yaragiye mu rukundo na P Didy amukurikiyeho amafaranga cyangwa se ashaka kumenyekana bashingiye ku kinyuranyo k'imyaka iri hagati yabo cyane ko uyu mukobwa afite 29 mu gihe P Didy afite 53.

    Yati: 'Iyo mba nshaka amafaranga hari benshi bayafite kumurusha nari kuba naragiyeho, kandi twamenyanye nanjye maze gukora izina ku giti cyanjye''.

    Urukundo rwa Miami na P Didy rwashyizwe ku iherezo nyuma y'imyaka ibiri bari bamaze bakundana gusa uyu mukobwa akaba yaragiye ashinja P Didy kumuca inyuma cyane biza kuba akarusho ubwo uyu mugabo yerekanaga ko yibarutse umwana yabyaranye n'undi mugore kandi byari bizwi ko ari mu rukundo na Miami.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rwa-yung-miami-na-p-didy-rwajemo-agatotsi

  • Mama Sava yavuye imuzi icyatumye atandukana n’umunyamakuru Alpha wari umukunzi we (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda ukunzwe na benshi, Umunyana Annalisa wamamaye nka Mama Sava muri filime nto y’uruhererekane ya Papa Sava yavuze ko yahisemo gutandukana n’uwari umukunzi we Nshuti Alphonse nyuma yo kubona ko hari ibyo batarimo guhuza.

    Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Mama Sava na Alphonse [Alpha] usanzwe ukorera Yongwe TV bashyize kumugaragaro iby’urukundo rwabo aho uyu munyamakuru yari yaranamwambitse impeta.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Mama Sava yemeje ko atakiri mu rukundo n’umunyamakuru Alpha, ni nyuma y’uko basanze hari ibitagenda bahitamo kubihagarika.

    Ati 'Nakundanye na Alpha, igihe kiragera tubona ko ibyiza ari uko twabihagarika, hari ibyabayeho ngo dufate uwo mwanzuro, umwe muri twe ntiyabyifuzaga ariko twabonye ko ibyiza twabihagarika, buriya mu rukundo habamo kuzamuka no kumanuka ariko hari aho ubona ko unaniwe.'

    Yavuze ko ibyavuzwe ko baba barapfuye ko umwe yashakaga ko bihutisha ubukwe undi ntabishake ari ikinyoma kuko batari biteguye ariko babitekerezagaho kuko bari batarabona gatanya.

    Ati 'muri twe ntawari witeguye gukora ubukwe, yego twarabitekerezaga biri muri gahunda zacu gusa hari hakirimo imbogamizi kuko njye sindabona gatanya kandi na we ntarayibona.'

    Agaruka ku kuba yaratwaye umugabo w’abandi, yagize ati 'njyewe ntabwo natwaye umugabo w’abandi kuko uriya afite ubwenge, umuntu batwara ni uwo bashorera akagenda nk’inka. Yari afite uwo basezeranye njye se simfite uwo twasezeranye? Twabyumvikanyeho atakibana n’umugore we nanjye ntakibana n’umugabo wanjye, turihuza turakundana, ibyo ntaho bihuriye no gutwara umuntu (…) Twese twari turi mu nzira zo kugira ngo tubone gatanya.'

    Muri Mutarama 2023, Mama Sava avuga ko ibye na Alpha ari bwo byatangiye kwangirika kugeza bahisemo gutandukana.

    Mama Sava yavuze ko yatandukanye n’umugabo azi uko bibabaza rero aho kugira ngo azashake umugabo yongere gutandukana na we, ahubwo yatandukana nabo bakundana kugeza abonye uwo bazahuza neza kuko nashaka ntazongera gusenya.

    Mama Sava yavuze icyatumye utandukana n’umukunzi we Alpha

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mama-sava-yavuye-imuzi-icyatumye-atandukana-n-umunyamakuru-alpha-wari-umukunzi-we-video

  • Muyango we yumiwe! Inkumi yakaraze ikibuno imbere ya Mc Buryohe na Dj Trick babyina indirimbo ‘Pokino’ bari kuri tereviziyo maze Miss Muyango bakorana arumirwa – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa usanzwe ubyina mu mashusho y'indirimbo zigiye zitandukanye hano mu Rwanda yagaragaye arimo kuzunguza ikibuno imbere y'abanyamakuru ba Isibo TV, Mc Buryohe ndetse na Dj Trick maze Miss Muyango bakorana arumirwa.

    Ni amashusho yasangijwe na Isibo TV aba bombi basanzwe bakoreraho mu kiganiro Take Over, aho bari batumiye iyi nkumi maze irababyinisha icyuya kirabira.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/muyango-we-yumiwe-inkumi-yakaraze-ikibuno-imbere-ya-mc-buryohe-na-dj-trick-babyina-indirimbo-pokino-bari-kuri-tereviziyo-maze-miss-muyango-bakorana-arumirwa-videwo/

  • Nawe ubwe yirebye ahita aseka : Anita Pendo yananiwe gukenyera igitambaro maze nawe ubwe ariseka – Videwo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba akanaba umunyamakuru kuri RBA Anita Pendo yaniniwe gukenyera igitambaro maze nawe ubwe ariseka.

    Ni amashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, humvikana mo amajwi amubwira ko yakenyeye nabi maze nawe yirebye araseka.

    Reba video aho hasi…

    Source : https://yegob.rw/nawe-ubwe-yirebye-ahita-aseka-anita-pendo-yananiwe-gukenyera-igitambaro-maze-nawe-ubwe-ariseka-videwo/

  • Zari yagize icyo avuga ku bakomeje kuvuga ko ubukwe bwe ari igitutu yashyize k'umugabo #rwanda #RwOT

    Ku mbugankoranyambaga hamaze iminsi hacicikana amashusho agaragaza Zari Hassan yasezeranye kubana nk'umugore n'umugabo n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam.

    Ni ubukwe butavuzweho rumwe n'ababubonye bamwe bamwe bavuga ko bishimiye cyane intambwe bateye mu rukundo ariko n'abandi bakavuga ko ubukwe bwabo ntaho buhuriye n'urukundo ahobwo ko cyaba ari igitutu Zari yashyize ku mukunzi we kubera abantu benshi bari gusezerana.

    Mu butumwa yanyujije ku mbugankoranyambaga ze Zari yahakanye iby'igitutu cyavuzwe ku bukwe bwabo avuga ko ibyabaye byose byateguwe kandi bakabyemeranya.

    Zari yagize ati: 'Buri kimwe kiri mu mwanya wacyo ariko si ukubera igitutu kuko undi muntu yasezeranye mu Karere k'Iburasirazuba, ese nta bandi bantu bazongera gusezerana?' Akomeza asobanura ko umugabo we Shakib atabyutse ngo yemere ko basezerana ako kanya.

    Agaragaza ko iteka abantu babona ibyo bamuvugaho ati: 'Kubera iki buri gihe iyo bigeze kuri njye abantu babona ibyo kuvuga?'

    Zari akomeza avuga ko atibaza impamvu abantu bari kumufata nkuwashyizeho igitutu k'umugabo we kuko Shakib(Umugabo we) yagiye agaragara kenshi avuga ko yifuza ko basezerana.

    ku wa 16 Mata nibwo Zari yasezeranye n'umukunzi we Shakib mu Idini rya Islam mu muhango wabereye Pretoria, South Africa.

    Zari ni umubyeyi w'abana batanu barimo umuhungu n'umukobwa yabyaranye na Diamond bakundanye ndetse bakanabanaho nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yagize-icyo-avuga-ku-bakomeje-kuvuga-ko-ubukwe-bwe-ari-igitutu-yashyize-k