Tag: Imikino

  • Lionel Messi yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umunyezamu wa Reims [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w'ikipe ya Reims witwa Predrag Rajković, yatunguranye ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa na PSG ibitego 2-0 hanyuma yegera kizigenza Lionel Messi amusaba guterura umwana we w'umuhungu akabafotora ifoto y'urwibutso.

    Messi waraye akinnye umukino we wa mbere ubwo yinjiraga mu kibuga mu minota 60 y'umukino,yishimiwe n'abafana ba PSG bamwakiriye neza ndetse n'aba Reims yari yakiriye uyu mukino bamukunda.

    Nubwo PSG yatsinze ibitego 2-0 bya Kylian Mbappe byose,ntabwo iyi yabaye inkuru ahubwo inkuru yamamaye hose n'ukuntu umunyezamu winjijwe ibyo bitego ataheranwe n'agahinda ahubwo nyuma y'umukino ajya kuzana umwana we amuhereza Lionel Messi,amusaba ko yakwemera akamufotora amuteruye.

    Messi yateruye uyu mwana yishimye hanyuma uyu munyezamu arabafotora nkuko amashusho yagaragajwe na Bein Sports yabitangaje.

    Benshi mu bafaransa bakiranye urugwiro Messi ubwo yazaga muri PSG gusa biragaragara ko intego ikipe imufiteho ari ukuyifasha gutwara UEFA Champions League.

    Messi w'imyaka 34,yitezwe cyane mu mikino iri imbere muri PSG aho ari mu itsinda rimwe na manchester City mu mikino ya UEFA Champions League.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-ibyo-yakoreye-umunyezamu-wa-reims

  • Mu rugendo rugoranye, Amavubi yageze Agadir muri Maroc (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku i Saa Saba z’ijoro z’uyu munsi, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yari igeze aho icumbitse mu mujyi wa Agadir muri Maroc, aho igiye gukina umukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi, umukino uzayihuza na Mali kuri uyu wa Gatatu.

    Ikipe yageze Agadir mu gicuku
    Ikipe yageze Agadir mu gicuku

    Amavubi yari yahagurtse ku Cyumweru saa Munani z’ijoro, aca Entebbe muri Uganda aho bamaze isaha , nyuma bakomereza Istanbul aho bahise bafatira indege ijya Casablanca aho baje kugera bagatinzwa no guhabwa Visa ya Maroc, byatumye indege yagombaga Agadir ibasiga, nyuma baza gufata indi.

    Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo
    Perezida wa Ferwafa Nizeyimana Mugabo Olivier ni we wagiye ayoboye delegasiyo

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yavuze ko gukora urugendo nk’uru bisaba akazi katoroshye ngo utegure abakinnyi mu mutwe, anavuga ko kandi kuba Mali itazakinira iwayo ntacyo bivuze cyane ko icy’ingenzi ari ugutegura neza umukino

    Yagize ati “Turashima Imana kuba tugeze Agadir amahoro. Abakinnyi baba bakoresheje imibiri yabo ku buryo bisaba akazi katoroshye kubategura cyane cyane ibijyanye no kuruhura imibiri yabo ndetse no kubategura mu mutwe nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri 24.”

    ‘’Gukinira na Mali hanze y’Igihugu cyabo bishobora gukora itandukaniro cyangwa ntibigire itandukaniro bikora ku bijyanye n’umusaruro wo mu kibuga kuko aho umupira ugeze muri iki gihe ushobora gutsindira mu rugo cyangwa ugatsindira hanze kuko byose birashoboka. Ibyo ntabwo tubirebaho cyane ahubwo ikituraje ishinga ni ukureba imikinire ya Mali tugategura amayeri y’umukino ashobora kudufasha kubona umusaruro twifuza muri uyu mukino naho ibyo kuba tutakiniye muri Mali ntabwo tubyitayeho cyane.”

    Amavubi yamaze kugera Agadir
    Amavubi yamaze kugera Agadir

    ABAKINNYI B”AMAVUBI BEREKEJE MURI MAROC

    ABANYEZAMU

    MVUYEKURE Emery
    BUHAKE Twizere Clément
    NDAYISHIMIYE Eric

    AB’INYUMA

    FITINA Omborenga
    RUKUNDO Denis
    RUTANGA Eric
    IMANISHIMWE Emmanuel
    RWATUBYAYE Abdul
    MANZI Thierry
    NIRISARIKE Salomon
    NGWABIJE Bryan Clovis
    BAYISENGE Emery

    ABO HAGATI

    BIZIMANA Djihad
    TWIZERIMANA Martin Fabrice
    MUHIRE Kévin
    MUKUNZI Yannick
    NIYONZIMA Olivier
    NIYONZIMA Haruna
    RAFAEL York

    AB’IMBERE

    KAGERE Medie
    TUYISENGE Jacques
    BYIRINGIRO Lague
    TWIZERIMANA Onesme
    HAKIZIMANA Muhadjir

    source : https://ift.tt/3jsda8X

  • Michael Sarpong wirukanywe na Yanga, yatangiye imyitozo mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Ghana wakiniye Rayon Sports, Michael Sarpong yamaze gutangira imyitozo mu ikipe ye nshya ya Al-Nahda Club yo muri Saudi Arabia.

    Uyu mukinnyi umwaka ushize wa 2020 yari yasinyiye ikipe ya Yanga muri Tanzania aho yasinye imyaka 2 ariko nyuma y’umwaka umwe bahitamo gutandukana kubera umusaruro muke.

    Uyu musore akaba yarahise yerekeza mu ikipe ya Al-Nahda Club yo muri Soudi Arabia aho ari yo yahise asinyira.

    Michael Sarpong akaba yamaze no guhita atangira imyitozo muri iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 25, yageze mu Rwanda muri 2018 aje muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2020 ubwo yerekezaga muri Tanzania mu ikipe ya Yanga.

    Michael Sarpong(uri inyuma) mu myitozo y’ikipe ye ya Al Nahda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-wirukanywe-na-yanga-yatangiye-imyitozo-mu-ikipe-nshya

  • Perezida Kagame yageneye ubutumwa Ikipe y’Igihugu mbere yo gukina umukino w’ishiraniro muri Afrobasket #rwanda #RwOT

    Minisitiri Aurore Mimosa Munyangaju yagejeje ubutumwa ku ikipe y’Igihugu ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

    Ni ikiganiro aba bakinnyi b’u Rwanda bagiranye na Minisitiri mbere y’umunsi umwe ngo bahure n’ikipe y’Igihugu cya Guinea mu mukino w’ishiraniro ushobora gutuma u Rwanda rusezererwa cyangwa rugakomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.

    Minisitiri Aurore yabwiye aba bakinnyi b’u Rwanda ko Perezida Paul Kagame 'abashimira uburyo bakomeje kwitanga bashimisha Abanyarwanda.'

    Ubu butumwa kandi bwibanze ku kamaro ko gukinana icyizere bafite ishyaka ryo guhesha ishema Igihugu cyabo.

    Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball, nibura 75% by’imikino u Rwanda rwakinnye muri FIBA Afrobasket, yarayirebye dore ko yarebye umukino wa Mbere u Rwanda rwatsinze iya DRC.

    Perezida Kagame kandi yarebye umukinono u Rwanda rwatsinzwemo na Cap Vert mu gihe uwo rwatsinzemo Angola atawurebye dore ko wanabaye ari ku mugabane w’u Burayi mu ihuriro ryiga ku ishoramari rya Africa.

    Biteganyijwe ko umukino wa kamarampaka uhuza u Rwanda na Guinea uza kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 aho u Rwanda ruza kurara rumenye niba rukomeza cyangwa rusezererwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Perezida-Kagame-yageneye-ubutumwa-Ikipe-y-Igihugu-mbere-yo-gukina-umukino-w-ishiraniro-muri-Afrobasket

  • Ibya Rayon byaba bigiye kujya ku murungo ?…Sadate yahuye na Komite yamusimbuye n’abandi bayoboye #rwanda #RwOT

    Ni umwiherero w’umunsi umwe wabaye kuri iki Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 aho komite y’iyi kipe iyobowe na Uwayezu Fidele bahuriye mu nama imwe na bamwe mu bayoboye iyi kiepe barimo Munyakazi Sadate, Murenzi Abdallah, Ntampaka Theogene na Martin Rutagambwa.

    Umuvugizi wa Rayons Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko iriya nama ari 'Ubumwe bw’Aba-Rayon', yabaye kugira ngo bashyire hasi ukudahuza ubundi bimakaze gusenyera umugozi umwe.

    Yagize ati 'Kubera ibintu byagiye biba muri Rayon Sports byo kutumvikana, bakagenda bashyamirana baganiraga uko bakomeza kugira ubumwe, bakagandukira ikipe bakanayifasha bakanafasha n’ubuyobozi, kimwe mu byabaye banakusanyije ubushobozi bwagura abakinnyi, bwakunganira komite.'

    Yavuze ko buri umwe yatangaje ko azagura umukinnyi umwe kandi mwiza kugira ngo ashyigikire iyi kipe yari imaze gusigara inyuma mu kugura abakinnyi.

    Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko hari n’abakusanyije miliyoni 10Frw.

    Ati 'Ni igikorwa gitangiye, ababonetse barageza ku bandi batabonetse ibyavuye mu biganiro ku buryo tuzatangira shampiyona turi hamwe.'

    Rayon Sports ifite abakinnyi 13 bafite amasezerano, yaguze abandi bakinnyi 6 iracyashakisha abandi bakinnyi 8.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ibya-Rayon-byaba-bigiye-kujya-ku-murungo-Sadate-yahuye-na-Komite-yamusimbuye-n-abandi-bayoboye

  • Ubutumwa bwa nyina wa Cristiano Ronaldo kuri Manchester United bwazamuye amarangamutima ya benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Manchester United yemeje ko Cristiano Ronaldo agiye gusubira muri iyi kipe, nyina w’uyu rutahizamu yayifurije amahirwe ku mukino yaraye itsinzemo Wolves 1-0, bizamura amarangamutima ya benshi.

    Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Kanama 2021, ikipe ya Manchester United yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu ukomoka muri Portugal wakiniraga ikipe ya Juventus mu Butaliyani, Cristano Ronaldo ngo abe yagaruka muri iyi kipe.

    Ni inkuru yahsimishije abantu benshi, cyane abakunzi b’ikipe ya Manchester United kuko ari umwe mu bakinnyi babafashije kuryoherwa n’intsinzi Old Trafford.

    Benshi bari bategereranyije amatsiko menshi kumenya ikintu nyina w’uyu mukinnyi azatangaza, cyane ko yari yavuze ko azumvisha umuhungu we umwaka w’imikino wa 2021-2022 akazawukina mu ikipe yamureze ya Sporting CP.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Maria Dolores Dos Santos Aveiro, yashyizeho ifoto ari ahantu ku mazi, maze iherekezwa n’amagambo yifuriza amahirwe masa Manchester United yari igiye gukina na Wolves.

    Ati 'icyumweru cyiza kuri buri wese. Amahirwe masa kuri Manchester United.'

    Ni ubutumwa bwavuzweho n’abantu barenga 640, bose bagenda bagaragaza amarangamutima yabo kuba kuba uyu rutahizamu yasubiye mu ikipe ya Manchester United.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azerekanwa nyuma yo kuva mu mikino y’ikipe y’igihugu arimo kwitegura kuri ubu.

    Cristiano Ronaldo yinjiye muri Manchester United 2003 avuye muri Sporting CP, 2009 yahise ajya muri Real Madrid yavuyemo muri 2018 ajya muri Juventus yakiniraga.

    Nyina wa Cristiano Ronaldo yazamuye amarangamutima ya benshi kubera ubutumwa yatanze kuri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-nyina-wa-cristiano-ronaldo-kuri-manchester-united-bwazamuye-amarangamutima-ya-benshi

  • Mutebi Rashid nyuma yimyitwarire mibi yakomeje kumuvugwaho yasinye imyaka 2 muri Etincelles fc #rwanda #RwOT

    Mutebi rashid umusore ukomoka mu igihugu cyabaturanyi babagande umaze igihe kinini mu rwanda kurubu ugikina nkumunyamahanga wanyuze mumakipe atandukanye gusa ikibazo cyimyitwarire kimugonga. Mugitondo cyo kuruyu wambere amakuru kigalinews24.com yakuye muri bamwe bahafi biwe nuko yamaze gusingira ikipe ya Etincelles fc imyaka ibiri ayikinira nkumwataka wayo. gusa kubakunzi bayo bakomeje kwibaza niba haricyo azabamarira nyuma […]

    The post Mutebi Rashid nyuma yimyitwarire mibi yakomeje kumuvugwaho yasinye imyaka 2 muri Etincelles fc appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/30/mutebi-rashid-nyuma-yimyitwarire-mibi-yakomeje-kumuvugwaho-yasinye-imyaka-2-muri-etincelles-fc/

  • Paul Muvunyi na Gacinya ntibabonetse mu nama y’ubumwe bwa Rayon, Sadate na Prosper bemera abakinnyi, bimwe mu byayiranze #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru habaye inama yari igamije kugarura ubumwe mu ikipe y Rayon Sports bose bagasenyera umugozi umwe, gusa bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports ntibahakandagiye kuko batabikozwa.

    Ni inama yabaye ikurikira iyari yahuje abahoze bayobora Rayon Sports na komite y’iyi kipe yabaye tariki ya 18 Kanama 2021 aho yabereye ku biro by’iyi kipe.

    Yitabiriwe n’abarimo komite y’iyi kipe iyobowena Uwayezu Jean Fidele na bamwe mu bahoze ari abayobozi b’iyi kipe barimo Munyakazi Sadate, Muhirwa Prosper hari kandi Rutagambwa Martin, Dr Uwiragiye Norbert ndetse na bamwe mu bafana bakuru b’iyi kipe bavuga rikumvikana n’abandi.

    Iyi nama yabereye kuri Grazia Hotel mu Rugando, ntabwo yitabiriwe na bamwe mu bahoze bayobora ikipe ya Rayon Sports nka Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denis na Me Muhirwa Freddy aho amakuru ISIMBI yamenye ari uko badakozwa iby’ubu bumwe bitewe n’uko ngo komite iriho yaba yarabasuzuguye ikabita ibisambo.

    Kuba bataje ariko ntibyabujije inama kuba kuko yabaye ndetse hagenda hatangirwamo ibitekerezo by’icyakorwa kugira ngo umwuka mwiza muri iyi kipe ugaruke.

    Imwe mu ngingo yagarutsweho ni uko iyi kipe isa n’aho iri inyuma y’izindi mu kugura abakinnyi kandi bikaba bigaragara ko nta mafaranga ifite.

    Amakuru ISIMBI yamenye kandi yizewe ni uko Muhirwa Prosper yahise yemerera iyi kipe kuyigurira umukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu(bivugwa ko ari Kevin Muhire yemeye kwishingira), ndetse uretse uyu mukinnyi bigenze neza ashobora no kubazanira myugariro Emery Bayisenge.

    Munyakazi Sadate na we wahoze ayobora iyi kipe, akaba yemeye ko azagurira iyi kipe umukinnyi umukinnyi umwe, aho bishoboka ko azaba ari umunyamahanga.

    Abitabiriye iyi nama kandi amakuru avuga ko nabo bagiye bitanga kugira ngo harebwe niba hari amafaranga yaboneka afashe abayobozi muri ibi bihe byo kugura abakinnyi.

    Amakuru mashya ku mukinnyi Niyonzima Olivi Seif abakunzi b’iyi kipe bamenya, ngo biragoranye ko yagurwa bitewe n’uko ahenze kandi akaba afite ikinyabupfura kigerwa ku mashyi, uyu mukinnyi yifuza miliyoni 18 ariko bakaba babona atayakwiye ahanini hashingiwe ku myitwarire ye, aho bo bavuga ko yemeye miliyoni 12 bavugana.

    Prosper(ibumoso) na Munyakazi Sadate(iburyo) bemeye kugurira iyi kipe abakinnyi

    Me Freddy(ibumoso), Gacinya Chance Denis(hagati) na Muvunyi Paul(iburyo) ntabwo bigeze bakandagira ahabereye iyi nama

    Uwayezu Jean Fidele arimo kugerageza kwiyegereza abahoze bayobora Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/paul-muvunyi-na-gacinya-ntibabonetse-mu-nama-y-ubumwe-bwa-rayon-sadate-na-prosper-bemera-abakinnyi-bimwe-mu-byayiranze

  • Nyanza FC ishaka gukina ikiciro cya mbere, ya… – #rwanda #RwOT

    Nyanza FC, ikipe ikina ikiciro cya Kabiri mu Rwanda, yamaze kubona umutoza mushya Muhoza Jean Paul, wigeze gutoza Etoile de L’Est nayo ikina iki ikiciro cya Kabiri.

    Jean Paul Muhoza yari amaze umwaka atoza mu kiciro cya mbere muri Congo, aho yari umutoza wungirije mu ikipe ya Dauphin noir. Uyu mutoza kandi, yaherukaga mu Rwanda atoza ikipe ya Etoile de L’Est aho, yarwanaga intambara yo kuzamuka mu kiciro cya mbere ariko bikanga. Umwaka w’imikino 2015-2016 Muhoza yatozaga ikipe ya Pepinier FC, anayizamura mu kiciro cya mbere. Muhoza yinjira mu mwuga byari mu 2007, ubwo yatozaga ikipe ya Unity FC iri mu kiciro cya 3, ayizana mu kiciro cya kabiri.

    Ntirenganya Frederick, umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC

    Nk'uko twabitangarijwe n’umunyamabanga uhoraho wa Nyanza FC, Frederick Ntirenganya, yatubwiye ko mu nshingano uyu mutoza yahawe harimo kuzamura abana b’i Nyanza, guteza imbere umupira waho no kuzamura iyi kipe mu kiciro cya mbere.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109001/nyanza-fc-ishaka-gukina-ikiciro-cya-mbere-yabonye-umutoza-mushya-imusaba-kuzamura-umupira–109001.html

  • Abayoboye Rayon Sports n'abayifite bahuje imbaraga mu kuyisubiza igitinyiro #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Komite ya Rayon Sports yongeye guhuriza hamwe abayiyoboye batangira urugendo rwo kwiyunga no guhuriza hamwe imbaraga mu kubaka Rayon Sports ikomeye kandi itwara ibikombe.

    Mu guhamya intambwe ikomeye igana ku bwiyunge, bamwe mu bayoboye Rayon Sports batacanaga uwaka mu minsi ishize bemeye kwicarana baganira ku mishinga yo kubaka iyi kipe ibahuza.

    Aya makuru dukesha umunyamakuru wa B&B FM UMWEZI aravuga ko abarimo Martin Rutagambwa, Prosper Muhirwa, Sadate Munyakazi n'abandi batandukanyebayoboye iyi kipe bari muri iyi nama yayobowe n'umuyobozi wa Rayon Sports Jean Fidèle Uwayezu.

    Abari mu nama bateranyije agera kuri Miliyoni 10, hanaboneka umwe wemera kugurira ikipe umukinnyi 1.

    Aba bihaye gahunda yo gukomeza kuganira no kwegera abandi bakunzi b'ikipe ya Rayon Sports bakaba bayifasha.

    Rayon Sports iteganya kongeramo abakinnyi 6 byibura bakomeye (Ubu ifite muri rusange abakinnyi 19).

    Umutoza Djuma Masoud wari warwaye yarorohewe ubu vuba barateganya gusubukura imyitozo.

    Nyuma yo kugarura umutoza Masudi Juma,Rayon Sports yaguze abakinnyi barimo Muvandimwe JMV,Byumvuhore Tresor na Mugisha Francois uzwi nka Master.Kugeza ubu iri gushaka abakinnyi bakomeye bo hanze y'u Rwanda ihereye kuri Muzamiru Mutyaba ukinira Express FC.

    Muri iyi minsi,abafana ba Rayon Sports bari kwikusanya ngo bafashe ikipe kugura abakinnyi nyuma yo gukusanya hafi Miliyoni eshatu (2.850.000 Frw) mu minsi ibiri ngo hishyurwe umwenda ikipe yabo yari ibereyemo Nishimwe Blaise (1.420.000 Frw).



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abayoboye-rayon-sports-n-abayifite-bahuje-imbaraga-mu-kuyisubiza-igitinyiro