Tag: Imikino

  • #TduRda: Umusuwisi yegukanye agace ka 6, abanyarwanda 2 basezera isiganwa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umusuwisi, Matteo Badilatti ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023 Rubavu – Gicumbi aho abakinnyi babiri b’Abanyarwanda (Mugisha Moisa na Manizabayo Eric Karadiyo) basezeye mu isiganwa, Umubiligi William Lecerf Junior akomeza kwambara umwambaro w’umuhondo.

    Ntabwo Team Rwanda yahiriwe uyu munsi, nyuma y’uko Manizabayo Eric Karadiyo yavuye mu isiganwa ku munsi w’ejo kubera impanuka yakoze mu minsi ibiri ishize, Mugisha Moise na we yaje kuva mu isiganwa ritarangiye.

    Uko isiganwa ryagenze

    Intera y’ibilometero 157, Rubavu — Gicumbi ni byo abasiganwa muri Tour du Rwanda 2023 bakoze. Ni isiganwa ririmo kuba ku nshuro ya 5 kuva ryajya ku rwego rwa 2.1 akaba ku nshuro ya 15 ribaye mpuzamahanga.

    Kari agace ka 6 aho hari hasigayemo abakinnyi 70 muri 93 baritangiye. Aka gace ahanini kari kagizwe no kuzamuka aho harimo imisozi 5 yatanze amanota. Umusozi wa mbere wa Kiraga amanota yegukanywe na Pritzen wari ku kilometero cya 10 mu gihe indi irimo uwa Sashwara ku kilometero cya 38,4 na wo wegukaywe na Pritzen n’uwa Kivuruga wari ku kilometero cya 93 na wo yawegukanye. Uwa Tetero (bamaramo hafi isaha yose) wegukanywe na Matteo Badilatti ku kilometero cya 129,3 ndetse n’uwa Gicumbi ku kilometero cya 157 ari naho basoreza.

    Amanota ya sprint yatanzwe inshuro ebyiri gusa: Ku kilometero cya 70,1 i Musanze aho yegukanywe na Arefayne no ku kilometero cya 114,2 kuri Sitasiyo SP ya Base yegukanywe na Grellier.

    Isiganwa ryatangiye ubona igikundi gifite umuvuduko ariko bamwe bagiye bagisohokamo barigendera.

    Ku kilometero cya 23, itsinda ry’abakinnyi 8 bari bayoboye isiganwa rigizwe na Mugisha, Berasategi, Fouche, Grellier, Badilatti, Pritzen, Arefayne na Tarozzi. Igikundi cyari cyasizwe umunota n’amasegonda 35, bagiye kugera ku biro by’Akarere ka Nyabihu hamaze kujyamo umunota n’amasegonda 55.

    Ubwo bari bageze mu Byangabo, hari ku kilometero cya 53, itsinda ry’abakinnyi bayoboye isiganwa bari bamaze gushyiramo iminota 2 n’amasegonda 45.

    Ku kilometero cy’106 urenze i Karambo, Tarozzi yafashe itsinda ry’abakinnyi bari bayoboye isiganwa bari bamusize ahamanuka bari 6. Igikundi cyaje gushyikira Mugisha wari wasizwe n’abayoboye isiganwa. Igikundi cyabasigaga iminota irenga 3.

    Mugisha Moise wa Team Rwanda wari wagerageje kwataka akaza gufatwa n’igikundi, yaje kuva mu isiganwa aba umukinnyi wa 2 w’umunyarwanda usezeye isiganwa kuko na Manizabayo Eric [Karadiyo] na we wa Team Rwanda na we wavuye mu isiganwa ejo, ni nyuma y’impanuka yakoze ku gace ka kabiri. Team Rwanda yasigaranyemo abakinnyi 3 gusa.

    Umufaransa Vercher Matteo wari uwa 3 ku rutonde rusange na we yaje kuva mu isiganwa kubera impanuka yakoze. Isiganwa ryari risigayemo abakinnyi 68.

    Ku kilometero cy’124, Umusuwisi Matteo Badilatti yari yasize bagenzi be ari we uyoboye isiganwa.

    Mu bilometero 4 bya nyuma Nsengimana Jean Bosco yagerageje kwataka ariko igikundi kiramugarura.

    Aka gace byaje kurangira kegukanywe n’Umusuwisi, Matteo Badilatti wakoresheje amasaha 4 n’iminota 11 n’amasegonda 5, yarushije amasegonda 10 Umutaliyani bakinana muri Q36.5 Pro Cycling Team, Main Kent yarushijwe amasegonda 12, umunya-Eritrea Henok Mulueberhan yarushinwe amasegonda 14 kimwe na Muhaza Eric wabaye uwa 10 na Lecerf William ufite umwambaro w’umuhondo wabaye uwa 7.

    Ku rutonde rusange William Lecerf Junior ukomoka mu Bubiligi ni we ucyambaye umwambaro w’umuhondo awambuye.

    Lecerf William amaze gukoresha amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 9, Budiak Anatoli, umunya-Ukraine ni we wa 2 arushwa amasegonda 2, Umutalitani Calzoni Walter ni uwa 3 ararushwa amasegonda 7 kimwe n’umunya-Espagne De La Parte Victor ni uwa 4, Umunya-Eritrea Eyob Metkel wa 5 n’Umunyarwanda ukinira Bike Aid, Muhoza Eric wa 6 bararushwa amasegonda 11.

    Matteo Badilatti yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tdurda-umusuwisi-yegukanye-agace-ka-6-abanyarwanda-2-basezera-isiganwa-amafoto

  • APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC – Uko amakipe azahura muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 ninwo habaye tombola y'uko amakipe azahura muri 1/8 cy'irangiza cy'igikombe cy'Amahoro 2023.

    Ni tombola yahuje amakipe 11 yabonye tike nyuma yo guca mu ijonjora ribanza, aya akaba agomba guhura n'andi atanu atarakinnye iryo jonjora kubera ko muri iki gikombe mu myaka itatu iheruka yabonye amanota meza.

    Nyuma yaho amakipe yose hamwe uko ari 16 yahise akora tombola y'uko azahura muri 1/8 cy'irangiza aho imikino ibanza izakinwa tariki ya 28 Gashyantare 2023.

    Uko amakipe azahura muri 1/8:

    Ivoire Olympique vs APR FC

    Bugesera FC vs Musanze FC

    Intare FC vs Ravon Sports

    La Jeunesse vs Kiyovu Sports

    Esperance FC vs Rwamagana City

    Sunrise FC vs Police FC

    Rutsiro FC vs Mukura VSL

    Marines FC vs Etincelles FC

    The post APR FC yatomboye Ivoire Olympique , Rayon Sports izahura na Intare FC — Uko amakipe azahura muri 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yatomboye-ivoire-olympique-rayon-sports-izahura-na-intare-fc-uko-amakipe-azahura-muri-1-8-cyigikombe-cyamahoro-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yatomboye-ivoire-olympique-rayon-sports-izahura-na-intare-fc-uko-amakipe-azahura-muri-1-8-cyigikombe-cyamahoro-2023

  • APR FC na Rayon Sports zamenye amakipe bazahura muri 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Tombala ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro yasize amakipe arimo APR FC na Rayon Sports zitakinnye ijonjora ry’ibanze amenye amakipe bizahura.

    Amakipe 5 APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura VS ni yo makipe atarakinnye ijonjora ry’ibanze akaba yariyunze kuri 11 yatsinze mu ijonjora ry’ibanze.

    Tombola ya 1/8 ikaba yabaye uyu munsi ku cyicaro cya FERWAFA aho APR FC yatomboye Ivoire Olympique mu gihe Rayon Sports yatomboye Intare FC, aya makipe yose ni ayo mu cyiciro cya kabiri.

    Uko tombola yagenze

    Ivoire Olympique vs APR FC
    Intare FC vs Rayon Sports
    Bugesera FC vs Musanze FC
    La Jeunesse vs Kiyovu Sports
    Esperance FC vs Rwamagana City
    Sunrise FC vs Police FC
    Rutsiro FC vs Mukura VS
    Marines FC vs Etincelles FC

    Biteganyijwe ko tariki ya 28 Gashyantare na tariki ya 1 Werurwe 2023 ari bwo hazaba imikino ibanza.

    APR FC na Rayon Sports yamenye amakipe bazahura muri 1/8

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-rayon-sports-zamenye-amakipe-bazahura-muri-1-8-cy-igikombe-cy-amahoro

  • Tour du Rwanda 2023: Uwafuze imyenda akomeze… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2009 Tour du Rwanda yaba Mpuzamahanga. Uyu mwaka ni umwe mu myaka igaragaje irushanwa rikomeye. Ndetse, abenshi bari kurya indimi igihe babajijwe ushobora kwegukana iri siganwa.

    Kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2023, nibwo abasiganwa bakinnye agace ka Gatanu, kavuye i Rusizi kerekeza mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Kari agace ka kabiri muri Tour du Rwanda gafite intera ndende ingana na Kirometero 195.5, irushwa ibirometero hafi bitanu n’inzira ya Kigali Gisagara abakinnyi banyuzemo ku wa mbere.

    Isiganwa riracyari ribisi abafuze imyenda muyirekere ku mugozi:

    Tour du Rwanda y’uyu mwaka abakinnyi bazazenguruka ibirometero bingana na 1129.9, mu minsi umunani.

    Kuri ubu, abakinnyi bamaze gukina ibirometero bingana na 781 .8, bivuze ko 1/2 bamaze kukigenda. 

    Ni ibirometero byinshi ariko bitaratanga inzira isobanutse ndetse biri mu bituma iri siganwa riryoha rikanarushaho gukomera.

    Umwenda w’umuhondo, ni ukuwigera ubundi ukawutanga:

    Kuva ku cyumweru ubwo Tour du Rwanda 2023 yatangiraga. Callum Ormiston yabaye umukinnyi wa kane wambaye umwenda w’umuhondo, bivuze ko nyuma ya Ethan Vernon wegukanye agace ka mbere.

    Ethan Vernon ntabwo uyu mwenda yawuraranye kuko ubwo bajyaga Gisagara,Henok Mulueberhane yaje ku wumwaka, ndetse uyu musore akora agashya ko kongera kurarana uyu mwenda ubwo yari abaye uwa mbere bajya Musanze.

    Bava Musanze bajya Karongi, Thomas Bonnet yaje gufata umwenda w’umuhondo, gusa kuri uyu wa kane, yaje kuwamburwa na Callum Ormiston ukomoka muri Afurika Y’Epfo.

    Ubwo Ethan Vernon yegukanaga agace ka mbere ka Tour du Rwanda, yari abaye u Mwongereza wa mbere wambaye umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda

    Mu gihe ibintu byakomeza uku, nibura Tour du Rwanda yajya kurangira abakinnyi bagera kuri batandatu bamaze kwambara uyu mwenda.

    Mu ntera ya Kirometero 781 na metero 800 abakinnyi bamaze kwiruka, Lecerf William Junior aza ku mwanya wa mbere, amaze gukoresha amasaha 19 iminota 40 n’amanota 50. 

    Arusha Budiak Anatolii uza ku mwanya wa kabiri amasegonda 2′, akarusha De Laparte Victor amasegonda 7′.

    Henok Mulueberhane niwe wambaye umwenda w’umuhondo inshuro zirenze imwe muri uyu mwaka wa Tour du Rwanda

    Chris Froome waje yitezwe na benshi akomeje kugaragaza intege nke gusa abantu bamufitiye ubwoba

    Tour du Rwanda haracyari kare ko kumenya uzegukana iri siganwa

    Muhoza Eric niwe munyarwanda uza hafi ku rutonde rusange, aho ari ku mwanya wa 7 arushwa amasegonda 7′ n’umukinnyi wa mbere.

    Chris Froome wamaze isaha yose ari imbere mu gace ko kuri uyu wa kane, ubu ari ki mwanya wa 21 arushwa iminota 4′ n’amasegonda 49′

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126379/tour-du-rwanda-2023-uwafuze-imyenda-akomeze-ayanike-126379.html

  • Nyuma y’amezi 7 Mico Justin uheruka muri Rayon Sports yabonye ikipe 3 #rwanda #RwOT

    Mico Justin uheruka gutandukana na Rayon Sports imusezereye, yamaze gusinyira Mukura VS amasezerano y’amezi 6.

    Uyu mukinnyi ukina asatira yari amaze amezi 7 nta kipe afite, ni nyuma y’uko muri Nyakanga 2022 Rayon Sports yakiniraga imubwiye ko atari muri gahunda y’abakinnyi bazakomezanya mu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Mico Justin akaba agiye gufatanya n’abandi barimo Umunya- Uganda, Robert Mukogotya, Rekeraho Jean Jacques na Nsabimana Emmanuel ‘Balotelli’ gushakira ibitego iyi kipe yo mu Karere ka Huye ibe yanava mu myanya mibi.

    Mico Justin yakiniye Police FC na Rayon Sports zo mu Rwanda ni mu gihe yanakinnye muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka.

    Asanze Mukura VS ku mwanya wa 8 n’amanota 25, ni mu gihe APR FC ya mbere ifite 40.

    Mico Justin yasinyiye Mukura VS

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-amezi-7-mico-justin-uheruka-muri-rayon-sports-yabonye-ikipe-3

  • Tour du Rwanda 2023: Kuki Mugisha Moise wari… – #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntabwo baragera ku ntego bihaye, ndetse no kubabona mu b’imbere biragoye. Mbere y’uko isiganwa agace ka gatanu ritangira, InyaRwanda yagiranye ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu Sempoma Felix, aduha amakuru ari mu ikipe ndetse n’icyo abanyarwanda bakitega. 

    Sempoma yatangiye atubwira uko abakinnyi bamerewe ndetse n’abarwaye. Yagize ati “Abakinnyi bacu bariteguye, n’ubwo harimo imvune, ariko twizeye kwitwara neza. Manizabayo Eric yavunitse akaboko, ariko afite ibyibanze tubona ko ashobora kugerageza wenda tukagera mu duce twa nyuma yarakize. 

    Mugisha Moise niwe watwaye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda ya 2022

    Abajijwe ku mpamvu Mugiha Moise atari kugaragara mu b'imbere, Sempoma yavuze ko igihe kigihari byose bishoboka. “Tujya gutangira Tour du Rwanda twari difite intego 2 iya mbere, yari ukwegukana Tour du Rwanda bwa mbere kuva yaza kuri 2.1, ibi byakanga tugashaka uduce twajya twegukana.

    Mugisha Moise umunsi wa mbere yakinnye neza, tugeze i Gisagara ntibyagenda neza atakaza amasegonda, umunsi wa gatatu abyuka atameze neza, asa nk’uwarwaye giripe, kandi ntibyari gukunda atameze neza. Ubu twavuga ko arimo kugaruka neza,  abantu bashatse bamwitega uyu munsi cyangwa kuri uyu wa gatanu.” 

    Mugisha Moise kuri ubu ari ku mwanya wa 47 ku rutonde rusange, aho arushwa n’umukinnyi wa mbere iminota 15 n’amasegonda 19.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126358/tour-du-rwanda-2023-kuki-mugisha-moise-wari-witezwe-bitarimo-gukunda-126358.html

  • #TdRwanda23: Chriss Froome watengushywe n’iga… – #rwanda #RwOT

    Froomey watwaye Tour de France inshuro Enye akomeje guhatana muri Tour du Rwanda 2023, aho we na bagenzi be bamaze gusiganwa mu duce dutanu tw’iri rushanwa ryatangiye kuwa 19 Gashyantare 2023.

    Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko, ntabwo yiyerekanye mu duce 4 twabanje kuko ku ntonde zose ntabwo yigeze agaragara mu bakinnyi b’imbere ndetse no mu muhanda ntabwo yagaragaye muri ‘Attaque’ cyangwa muri ‘Sprint’ zikomeye.

    Mu gace ka Gatanu kakiniwe mu muhanda wa Rusizi – Rubavu, kuri uyu wa Kane, Chriss yakoze ‘Attaque’ ikomeye asiga bagenzi be ubwo bari mu Karere ka Karongi, agenda yongera iminota y’ikinyuranyo ageza kuri itatu n’amasegonda (3’14”) ariko nyuma abandi baza kumufata.

    Froome ubwo yari ayoboye abandi

    Mu muhanda, nubwo hari aho byageze Froomey akagaragaza gucika intege, igare rye naryo ryatobotse inshuro ebyiri ndetse nyuma aza kugwa, bituma abandi bamushyikira ndetse baramusiga, kugeza Umunya-Africa y’Epfo, Collum Ormistron atsinze.

    Mu masaha y’umugoroba, Chriss Froome yanditse ku rubuga rwa Twitter ko yatengushywe n’igare ndetse nyuma akanagira impanuka byatumye agace k’uyu munsi katamugendekera neza, ariko ahiga kwitwara neza mu duce dusigaye.

    Yagize ati “Uyu munsi wari mwiza ku kazi, byose byari bimeze neza kugeza ku gutobokesha igare, hahinduwe amapine abiri habaho n’impanuka… Ibindi birenzeho bizakomeza ejo.”

    Ubutumwa bwa Froomey kuri Twitter 

    Tour du Rwanda 2023 irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho abasiganwa bahatana mu gace ka Gatandatu, Rubavu – Gicumbi, gakinirwa ku ntera ya Kilometero 157 (157,0KM).

    Kugeza ubu, uyoboye abandi ku rutonde rusange ni Umubiligi Lacelf William Junior umaze gukoresha amasaha 19, iminota 40 n’amasegonda 50 (19h40’50”). Umunyarwanda uri hafi ni Muhoza Eric urushwa amasegonda 11 mu gihe Chriss Froome ari ku mwanya wa 24, aho arushwa iminota 4’07”.

    Chriss Froome mu mihanda ya Karongi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126383/tdrwanda23-chriss-froome-watengushywe-nigare-i-karongi-yahize-kwitwara-neza-ahasigaye-126383.html

  • #TduRda: Umunyafurika y’Epfo yegukanye agace ka 5, Chris Froome ahura n’ibibazo, umunyarwanda aza mu ba mbere (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Callum Ormiston w’imyaka 23 ni we wegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda 2023, isiganwa umwongereza Chris Froome yaje guhuriramo n’ikibazo cy’igare ryamutengushye mu gihe yari yasize bagenzi be.

    Ni isiganwa ritoroheye Thomas Bonnet wari ufite umwambaro w’umuhondo kuko yaje kuwutakaza ukambarwa na William Licerf wahageze mu ba mbere, Muhoza Eric afata umwanya wa 7 ku rutonde rusange arushwa amasegonda 11 n’uwa mbere.

    Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2023”, ryari ryakomeje kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi wa ryo wa gatanu, mu gace kahagurukiye i Rusizi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 195,5.

    Ni agace karimo imisozi itandatu; uwa Kadehero wegukunywe na Gelders, Berasategi aba uwa 2 n’aho Badilatti aba uwa 3, umusozi wa Jarama na wo wegukanywe na Gelders, umusozi wa Mugonero na wo wegukanywe na Gelders, umusozi wa Congo Nil amanota ya wo yegukanywe na Chris Froome, umusozi wa Gishwati Ormiston yahatanze abandi n’umusozi wa Nyamyumba.

    Amanota ya ‘sprint’ yatanzwe inshuro ebyiri: Mu Rugabano yegukanywe na Fouche akurikirwa na Badilatti mu gihe Vernon yabaye uwa 3. Aya Rubengera kuri Sitasiyo ya SP yegukanywe na Chris Froome.

    Isiganwa rigitangira, abakinnyi bigananyijemo amatsinda menshi, gusa hari itsinda ry’abakinnyi 10 bari imbere ariko na bo baje gufatwa n’igikundi ku kilometero cya 13 ubwo amatsinda yasaga n’ayasubiranye noneho barimo kugendera hamwe.

    Ubwo bari bageze ku Kinini Vernon (Soudal-QuickStep) wegukanye uduce tubiri tubanza ni we uyoboye isiganwa wenyine hari ku kilometero cya 24.

    Ku kilometero cya 40 isiganwa ryari riyobowe n’abakinnyi 5: Tolio (Green Project), Berasategi (Euskaltel), Vercher (TotalEnergies), Gelders (Soudal-QuickStep), Main (Afrique du Sud)

    Bari imbere ho amasegonda 25 kuri Teklehaimanot (Erythrée) n’amasegonda 35 ku gikundi.

    Itsinda ry’abakinnyi 14 bayoboye isiganwa ku kilometero cya 74, abo ni; Currie, Christensen (Bolton), Etxeberria na Iturria (Euskaltel), Gabburo, Fiorelli, Tarozzi na Tolio (Green Project), Grellier na Vercher (TotalEnergies), Mugisha (Rwanda), Reinderink na Gelders (Soudal-QuickStep), Eyob (Terengganu), basigaga igikundi amasegonda 30.

    Impuzandengo y’umuvuduko mu isaha ya kabiri y’isiganwa yari 36 km ku isaha.

    Ku kilometero cya 86 byari Cyigizimbuga itsinda ririmo Froome ryashyikiriye iry’uwambaye umwenda w’umuhondo. Igikundi cyari cyasubirabye abakinnyi bari hamwe.

    Chris Froome watsinze Tour de France inshuro 4, yaje gucika igikundi ayobora isiganwa wenyine, ku kilometero cya 98 yari amaze gushyiramo iminota 2 n’amasegonda 15.

    Chris Froome isiganwa ryatangiye ari ku mwanya wa 21 ku rutonde rusange arushwa 1’08' na Thomas Bonnet wari wambaye umwambaro w’umuhondo. Ku kilometero cy’121 yari amaze gushyiramo iminota 3 n’amasegonda 40 ku gikundi cyarimo umwambaro w’umuhondo, bivuze ko yari yamaze kuwumwambura by’agateganyo.

    Ku kilometero cy’130, igikundi cyasize Thomas Bonnet wari wambaye umwambaro w’umuhondo ari na ko Chris Froome yagaragaje ko yatangiye kuruha.

    Uyu mwongereza yaje gutobokesha, yongeye gusubira mu muhanda igare rye rigira ikibazo kiri tekinike, yahise anyurwaho n’umunya-Espagne Mikel Iturria. Froome yahise afatwa n’igikundi ku kilometero cy’154. Igikundi na cyo cyaje kumusiga basigaje ibilometero 20 cyari cyamushyizemo iminota 3.

    Hasigaye ibilometero 5 gusa, isiganwa ryari riyobowe n’Umunyafurika y’Epfo w’imyaka 23, Callum Ormiston.

    Uyu musore ukiri muto ni we waje kwegukana aka gace.

    Ormiston yakoresheje amasaha 4 iminota 59 n’amasegonda 51, yarushije umutalitani Calzoni Walter wabaye uwa 2 amasegonda 6, Eyob Metkel yabaye uwa 3 na we arushwa amasegonda 6 kimwe na William Licerf umubiligi wabaye uwa 4, umunyarwanda Muhoza Eric yabaye uwa 11 na we arushwa amasegonda 6. Kugeza ku mwanya wa 15 bose barushwaga amasegonda 6.

    Ku rutonde rusange William Licerf Junior ukomoka mu Bubiligi ni we wahise afata umwambaro w’umuhondo awambuye Thomas Bonnet utagaragaye muri 23 ba mbere uyu munsi.

    Licerf William amaze gukoresha amasaha 19, iminota 40 n’amasegonda 50, Budiak Anatoli, umunya-Ukraine ni we wa 2 arushwa amasegonda 2, Umufaransa Vercher Matteo ni uwa 3 ararushwa amasegonda 3, umunya-Espagne De La Parte Victor ni uwa 4 ararushwa amasegonda 7, Umutalitani Calzoni Walter ni uwa 5 ararushwa amasegonda 11 kimwe na n’umunya-Eritrea Eyob Metkel wa 6 n’Umunyarwanda ukinira Bike Aid, Muhoza Eric wa 7.

    Uyu munsi ryari isiganwa rigoranye

    Nubwo hari ubukonje byasabye gufungura umwenda w’isiganwa ngo umuyaga winjire

    Thomas Bonnet wari wambaye umwenda w’umuhondo ntabwo yorohewe

    Chris Froome yatatse maze asiga abandi agenda wenyine

    Chris Froome yaje gutobokesha

    Callum Ormiston ni we wegukanye agace k’uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tdurda-umunyafurika-y-epfo-yegukanye-agace-ka-5-chris-froome-ahura-n-ibibazo-umunyarwanda-aza-mu-ba-mbere-amafoto

  • Cristiano yaserutse mu myambaro ya Islam nin… – #rwanda #RwOT

    Tariki 22 Gashyantaree 2023, aba ari umunsi ukomeye muri Saudi Arabia, uyu niwo munsi bizihirizaho ishingwa rya Leta yabo yashyizweho mu 1727 ku buyobozi bwa Imam Muhammad Bin Saudi.

    Kuri uyu munsi nta kindi gikorwa kiba muri iki gihugu usibye kwitabira ibirori byizihiza uyu munsi gusa.

    Rutahizamu wa Al Nassr, Cristiano Ronaldo mu mashusho n’amafoto yagiye hanze yari kumwe n’abakinnyi bagenzi be bakinana ndetse n’abaturage bo muri Saudi Arabia bishimira uyu munsi.

    Muri ibi birori Cristiano Ronaldo yari yambaye imyambaro ikunda kwambarwa n’abaturage bo muri Saudi Arabia y’aba-Isla. Uyu mukinnyi watwaye Ballon d’Or 5 wabonaga aberewe no kwambara ikanzu y’umweru ndetse n’umwitero n'ubwo atari umu-Islam.

    Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye na Twiter wabonaga asekana n’abandi ndetse hari naho afite inkota mu ntoki, amagambo yaheresheje aya mashusho yanditse ati 'Umunsi mwiza wo gushinga Saudi Arabia ni uburambe budasanzwe bwo kwitabira ibirori ndi muri AlNassr FC.”

    Cristiano Ronaldo yageze muri Al Nassr mu mwaka ushize nta kipe afite nyuma yo gutandukana na Manchester United.

    Uyu mukinnyi kuva yagera muri iyi kipe amaze gutsinda ibitego 5 ndetse yanatanze imipira 2 ivamo ibitego.

    Kuba kizigenza Cristiano Ronaldo ari muri Al Nassr biri kuyifasha kuko kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona yo muri Saudi Arabia n’amanota 40 mu mikino 17, banganya amanota na Al-Ittihad ndetse na Al-Shabab ariko icyo babarusha ni ukwinjiza umubare w’ibitego byinshi.

    Cristiano Ronaldo mu ikanzu y’umweru n’umwitero

    Kizigenza Cristiano Ronaldo afite inkota mu ntoki

    Cristiano Ronaldo aseka ubona aberewe n’ikanzu y’umweru

    Byari ibyishimo gusa

    Cristiano Ronaldo amaze kumenyera muri Saudi Arabia cyane

    Cristiano Ronaldo afatwa nk’umwami muri Saudi Arabia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126347/cristiano-yaserutse-mu-myambaro-ya-islam-ninkota-mu-ntoki-mu-birori-bya-saudi-arabia-amafo-126347.html

  • Batatu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batatu bazavamo umukinnyi mwiza w’Ukwezi kwa Mutarama 2023.

    Abo bakinnyi ni myugariro Mitima Isaac, Ngendahimana Eric ukinishwa mu mutima w’ubwugarizi ndetse no mu kibuga hagati, Bavakure Ndekwe Felix ukina mu kibuga hagati ariko asatira.

    Aba bakinnyi bakaba baratoranyijwe bigendanye n’umusaruro wa bo batanze mu kwezi kwa Mutarama 2023.

    Ni igihembo gitangwa na Rayon Sports ku bufatanye n’umuterankunga wa yo, Skol. Biteganyijwe ko umukinnyi wahize abandi muri Mutarama azamenyekana ku wa Mbere.

    Bizaba ari tariki ya 28 Gashyantare 2023 saa 15h ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi kipe mu Nzove, uyu muhango ukazabanziriza imyitozo.

    Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2023 ni bwo iyi kipe yari yahembye umukinnyi witwaye neza mu Kuboza 2022 aho igihembo cyegukanywe na Iraguha Hadji.

    Abakinnyi 3 bahataniye igihembo cy’ukwezi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/batatu-bahataniye-igihembo-cy-umukinnyi-mwiza-w-ukwezi-muri-rayon-sports