Tag: Imikino

  • Qatar 2022: Kwizera Olivier umaze iminota 120… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ni bwo Mashami Vincent yashyize ahagaragara urutonde rw'abakinnyi 39 bazavamo abazakoreshwa mu mikino yo gusahaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, barimo Kwizera Olivier umaze iminota micye agarutse mu mupira w’amaguru.

    Igitangaje ni uko mu bakinnyi 39 bahamagawe mu Amavubi, harimo umukinnyi umwe gusa wa Rayon Sports, ariwe Niyigena Clement ukina mu bwugarizi.

    Mu bakinnyi Mashami yahamagaye  harimo Nsengiyumva Isaac ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Express yo muri Uganda ndetse n'umunyezamu Kwizera Olivier watangaje ko yagarutse mu mupira w'amaguru nyuma y'iminsi 21 awusezeyeho.

    Abakinnyi bari Ngwabije Clovis wigaragaje cyane mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi yakinnye na Central Africa, yongeye guhamagarwa ndetse n'umunyezamu Buhake.

    Uyu mutoza kandi yitabaje York Rafael ukina muri Sweden wahamagawe mu mikino ya gicuti ariko akaza kugira utubazo tutatumye yitabira ku munota wa nyuma.

    Abakinnyi bakuru muri iyi kipe barimo Haruna, Kagere, Ndayishimiye Eric Bakame, Rwatubyaye, Nirisarike Salomon, Tuyisenge Jacques na Djihad bongeye kwitabazwa nyuma yo kudahamagarwa mu mikino ya gicuti. 

    Muri rusange Mashami yahamagaye abakinnyi 12 bakina hanze y'u Rwanda na 27 bakina mu Rwanda.

    Mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022 kizabera muri Qatar, u Rwanda ruri mu itsinda E, aho ruri kumwe na Uganda, Kenya na Mali.

    Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina muri iyi mikino, ruzacakirana na Mali iwayo mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

    Urutonde rw’abakinnyi 39 Mashami Vincent yitabaje mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi

    Amavubi azatangira iyi mikino akina na Mali i Bamako

    Niyigena Clement niwe mukinnyi wa Rayon Sports wenyine wahamagawe mu Mavubi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108543/qatar-2022-kwizera-olivier-umaze-iminota-120-agarutse-muri-ruhago-umwe-wa-rayon-sports-mu–108543.html

  • Uko byari bimeze mu myitozo ya mbere ya Messi muri PSG – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Leo Messi yakoze imyitozo ya mbere muri Paris Saint-Germain (PSG) aho yari kumwe na bagenzi be. Kari akanyamuneza kenshi kuri bagenzi be barimo Kylian Mbappé, Sergio Ramos, Neymar, Di Maria ndetse n'abandi bakinnyi basanzwe bakinira PSG ubwo babonaga Messi bwa mbere mu myitozo.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/uko-byari-bimeze-mu-myitozo-ya-mbere-ya-messi-muri-psg/

  • FERWAFA yatesheje agaciro ubusabe bwa Nishimwe Blaise n’ubwa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, kanzuye ko ikirego cya Nishimwe Blaise wifuza gusesa amasezerano na Rayon Sports nta shingiro gifite, ni mu gihe n’ubusabe bw’iyi kipe yifuza indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo bwateshejwe agaciro.

    Tariki ya 4 Kanama umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise yandikiye iyi kipe ayisaba ko yamufasha agasesa amasezerano na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano y’imyaka 3 yayisinyiye muri Nzeri 2020.

    Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kakaba karahuje impande zombi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Kanama 2021.

    Icyo Blaise yaregaga ni uko iyi kipe imugura bumvikanye miliyoni 4, imuha miliyoni n’igice bumvikana ko andi mafaranga azayahabwa nyuma y’amezi 3(Ukuboza 2020), ntabwo byakozwe kugeza muri Nyakanga 2021 ubwo yandikiraga iyi kipe ayisaba ko bakora amasezerano mashya.

    Rayon Sports yo yavugaga ko kuba bitarakozwe byatewe n’impamvu zirimo icyorezo cya Coronavirus ariko bamwizeza ko nigicisha make bazamwishyura aho banamwishyuye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama.

    Akanama gashizwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, nyuma yo kumva impande zombi, kanzuye ko ikirego Blaise wifuza gutandukana na Rayon Sports nta shingiro gifite ko hagomba gukurikizwa amasezerano basinyanye muri Nzeri 2020.

    Iki cyemezo kiravuga kiti 'ubusabe bwa Nishimwe Blaise nta shingiro bufite. Amasezerano ari hagati y’ikipe n’umukinnyi yo ku wa 8 Nzeri 2020, afite agaciro kandi nta mpamvu n’imwe ihari yumvikana yo kuyasesa.'

    Rayon Sports yari yasabye indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’umwavoka, aka kanama nabyo kabiteye utwatsi.

    Kagize kati 'ubusabe wa Rayon Sports bwo guhabwa indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka, nta shingiro bufite.'

    Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise imusinyisha imyaka 3 bumvikana miliyoni 4 aho yahise yishyurwa miliyoni n’igice hasigara 2 n’igice, andi bumvikana ko azayabona mu mezi atatu ari imbere(byari kuba mu Kuboza 2020).

    Aya mafaranga ntabwo yigeze yishyurwa kugeza Kamena 2021 ubwo bamwishyuraga miliyoni n’ibihumbi ijana hasigara miliyoni n’ibihumbi 400.

    Tariki ya 15 Nyakanga 2021, Nishimwe Blaise yanditse asaba iyi kipe ko bakwicara bakavugurura amasezerano bagiranye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo nko mu ngingo ya 6 yayo aho yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 bikaba bitarakozwe.

    Rayon Sports tariki ya 29 Nyakanga yandikiye uyu musore imubwira ko ibaruwa ye bayibonye kandi ko impamvu atabonye ibyo yari agenewe kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ko bazirikana uburenganzira bwe ndetse ko icyorezo n’igicisha make azahita ahabwa ibyo yemerewe.

    Tariki ya 2 Kanama 2021, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yaraye ibonye aya mafaranga yo kwishyura uyu mukinnyi ndetse ihita inayishyira kuri konti aho binavugwa ko Blaise yayakuyeho.

    Tariki ya 4 Kanama 2021 nubwo yari yamaze kwishyurwa, Nishimwe Blaise yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’ iyisaba gukemura ikibazo cye na Rayon Sports, kuko atifuza gukomezanya n’iyi kipe kuko itubahirije amasezerano bagiranye kuko muri miliyoni 4 yaguzwe yakiriye miliyoni 2 na 500 hasigaye 1 na 500, bityo akaba ashaka gusesa amasezerano.

    Nishimwe Blaise yatsinzwe mu rubanza yarezemo Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatesheje-agaciro-ubusabe-bwa-nishimwe-blaise-n-ubwa-rayon-sports

  • Kwizera Oliver yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwisubiraho, Abakinnyi 39 bahamagawe #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ikipe y'Igihugu Amavubi Stars, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi mirongo itatu n'icyenda (39) mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi kizabera muri Qatar 2022. Ikipe y'Igihugu igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E aho rugomba gusura Ikipe y'Igihugu ya Mali hagati y'itariki ya 1 Nzeri 2021 n'itariki ya 3 Nzeri 2021 […]

    The post Kwizera Oliver yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwisubiraho, Abakinnyi 39 bahamagawe appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2021/08/12/kwizera-oliver-yahamagawe-mu-mavubi-nyuma-yo-kwisubiraho-abakinnyi-39-bahamagawe/

  • Nyuma yo kwisubiraho, Kwizera Olivier yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umunyezamu Kwizera Olivier yisubiyeho ku cyemezo cyo guhagarika umupira w’amaguru yari yafashe, yasabye imbabazi abanyarwanda abizeza ko amakosa menshi yari amaze iminsi akora atazayasubira.

    Kwizera Olivier ni umukinnyi ufite impano idashidikanywaho, gusa na none ni umwe mu bakinnyi bakunze gukora amakosa menshi mu bihe bitandukanye, byatumye agenda atakarizwa icyezere.

    Uretse gukora amakosa atuma ikipe itsindwa, benshi bamukuyeho amaboko ubwo yafungwaga tariki ya 4 Kamena 2021 akurikiranyweho gukoresha urumogi.

    Yaje gufungurwa muri Nyakanga ari nabwo yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru burundu.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, nibwo yemereye ISIMBI ko yisubiyeho kuri iki cyemezo.

    Uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye buri wese wamuhaye ubutumwa bumukomeza ndetse asaba imbabazi ku makosa amaze iminsi akora ko atazayasubira.

    Ati “nyuma yo kubitekerezaho, nafashe umwanzuro wo kugaruka mu kibuga nyuma gusezera. Nizera ko mfite byinshi byo gutanga yaba hanze y’ikibuga no mu kibuga, mu ikipe(club) ndetse no mu ikipe y’igihugu. Ndashimira buri wese wanyoherereje ubutumwa buntera imbaraga. Hari byinshi nakoze bitashimishije sosiyete nyarwanda, gusa ndabasezeranya ko bitazasubira ukundi, mwarakoze ku rukundo mwakomeje kungaragariza muri uri rugendo kuva ntangiye gukina umupira w’amaguru.”

    Nyuma yo kwisubiraho, bivugwa ko Kwizera Olivier ari ku rutonde rw’abakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu agomba kwifashisha mu mikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera Qatar, Amavubi azakina na Mali na Kenya mu kwezi gutaha.

    Kwizera Olivier asabye imbabazi, yizeza abanyarwanda ko atazasubiramo amakosa yakoze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kwisubiraho-kwizera-olivier-yasabye-imbabazi

  • Inkuru nziza ku bakunzi b'Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi yazamutseho imyaka 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA/Coca Cola.

    Kuri ubu Amavubi ari ku mwanya wa 127 ku isi izamutseho imyaka 10. Amavubi kandi kuri ubu ari ku mwanya wa 34 muri Africa.

    Amavubi ari ku mwanya wa 127 ku isi yose no ku mwanya wa 34 muri Africa

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bamavubi/

  • Myugariro wa Rayon Sports n'umugore we bari mu byishimo byinshi . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'ibumoso Muvandimwe Jean Marie Vianey 'Kurzawa' uheruka gusinyira ikipe ya Rayon Sports, n'umugore we bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka imfura yabo nyuma y'ukwezi kumwe barushinze.

    Muvandimwe yemeje aya makuru binyuze muri Status yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.Nko ku rubuga rwa Facebook, uyu mugabo ukomoka mu karere ka Gisagara yashyizeho amafoto arimo iya madamu we akuriwe n'indi acigatiye uruhinja yari yibarutse.

    Uyu musore yavuze ko yasabye Imana kumuha ubuzima bwuzuyemo urukundo n'ibyishimo, na yo imwoherereza umwana w'umuhungu.
    Mu kwezi gushize kwa Nyakanga ni bwo Muvandimwe n'umugore we Rurangwa Umwari Soleil barushinze, Mbere yo kwibaruka imfura yabo kuri uyu wa Gatatu.

    Source : https://yegob.rw/myugariro-wa-rayon-sports-numugore-we-bari-mu-byishimo-byinshi/

  • Chelsea yegukanye igikombe kiruta ibindi yita… – #rwanda #RwOT

    Byasabye Penaliti kugira ngo Chelsea yegukane igikombe kiruta ibindi nyuma y’aho umukino wari warangiye amikipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe. Uyu mukino ngarukamwaka, ukinwa n’ikipe yatwaye Champions League ndetse n’iyatwaye Europa league, kuri iyi nshuro ukaba wahuzaga Chelsea na Villarreal.


    Abakinnyi babaje mu kibuga; Chelsea: Mendy, Chalobah, Zouma, Rudiger, Hudson-Odoi, Kante, Kovacic, Alonso, Havertz, Ziyech, Werner. Villarreal: Asenjo, Foyth, Albiol, Pau Torres, Pedraza, Trigueros, Capoue, A Moreno, Pino, Dia, G Moreno.


    Villarreal ntabwo yahiriwe 

    Hakim Ziyech ni we wafunguye amazamu ku gitego yatsinze ku munota wa 27 ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Chelsea ku busa bwa Villarreal. Mu gice cya 2 ku munota wa 73 Gerard Moreno yaje kwishyura iki gitego byanatumye umukino iminota 90 irangira amakipe anganya, hitabazwa iminota 30 nayo irangira banganya kugeza bagiye muri Penaliti. Umuzamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga yaje kwinjira mu kibuga ubwo bendaga kutera penaliti, aza no gukuramo penaliti ya Gatandatu yatumye Chelsea yegukana igikombe kiruta ibindi mbere yo gutangira shampiyona.


    Gerard Moreno niwe wabaye umukinnyi w’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108513/chelsea-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-yitabaje-penaliti-108513.html

  • Ibihugu bibiri bizakina “AFROBASKET 2021” byamaze kugera mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu minsi 12 gusa, ni ukuvuga guhera taliki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021, ibihugu 12 byo ku mugabane wa Afurika bizahurira mu Rwanda muri Kigali Arena, ahazabera imikino ya “FIBA AfroBasket Rwanda 2021”.

    Kugeza ubu ibihugu bibiri ari byo Republika ya Centrafurika yaraye ihageze muri iri joro, ndetse n’igihugu cya Sudani y’Amajyepfo cyahageze ku Cyumweru ndetse abakinnyi bakaba baratangiye imyitozo muri Kigali Arena.

    Republika ya Centrafurika izaba iri mu itsinda B ririmo Tunizia, Misiri, ndetse na Guinea, mu gihe Sudani y’Amajyepfo iri mu itsinda D ririmo Senegal, Cameroun, na Uganda.

    Sudani y’Amajyepfo yabaye iya mbere yageze mu Rwanda

    Republika ya Centrafurika yaraye ibaye igihugu cya kabiri kigeze mu Rwanda

    Usibye ibi bihugu, u Rwanda rwo kugeza ubu ruherereye mu gihugu cya Senegal aho rumaze gukina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere rwatsinzwe na Senegal B ku manota 86 kuri 74, naho kuri uyu wa Gatatu batsindwa na Senegal ya mbere ku manota 87 kuri 60.

    source : https://ift.tt/3fZ6nBt

  • Umukinnyi ukomeye mu Rwanda uherutse gusezerana yibarutse nyuma y’amezi 2 #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sport mu masezerano y’imyaka ibiri, yari aherutse gusezerana n’uriya mugore we bakunze kwita Soleil.

    Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali, Muvandimwe yari yatereye ivi Soleil amusaba kumubera umugore undi na we arabimwemerera.

    Icyo gihe Muvandimwe yari yagize ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

    Nyuma y’munsi umwe gusa Muvandimwe na Soleil bahise bajya gusezerana mu Murenge wa Nyakabanda tariki 22 Kamena 22 none bakaba bibarutse umwana w’umuhungu.

    Inshuti za hafi z’uyu muryango, zivuga ko bibarukiye mu bitari by’Akarere ka Gasabo biherereye ku Kacyiru.

    Uyu myugarira ukina ku ruhande rw’ibumoso, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Police FC ari na yo yavuyemo yerecyeza muri Rayon Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukinnyi-ukomeye-mu-Rwanda-uherutse-gusezerana-yibarutse-nyuma-y-amezi-2