Tag: Ikoranabuhanga

  • U Rwanda rugiye kohereza mu kirere Satelite zirenga 300.000 #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya RSA rivuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira iki kigo cyashyikirije Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho mu by’ikoranabuhanga ITU (International Telecommunication Union) buriya busabe bwo kohereza ariya matsinda abiri ari yo Cinnamon-217 na Cinnamon-937.

    Aya matsinda agizwe n’ibyogajuru 327 000 bizoherezwa n’u Rwanda mu isanzure mu birometero hagati ya 550 na 643 uturutse ku mubumbe w’Isi.

    Ibi byogajuru bizaba bikurikiye icyo u Rwanda ruherutse kohereza cya Rwasat-1 kimaze imyaka ibiri mu isanzure gitanga amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikindi cyiswe 'Icyerekezo’ cyoherejwe kugira ngo kijye gitanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.

    Francis Ngabo uyobora RSA, , yavuze ko ubusabe u Rwanda rwahaye ITU ari ingirakamaro kuko bizatanga amahirwe yo kohereza ibindi byogajuru mu isanzure bizagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

    Yagize ati 'Gutanga ibi byangombwa muri ITU ni ingenzi kugira ngo twandikishe imiyoboro ya satellite n’aho zizaba ziri (mu isanzure) ndetse tunazigame amahirwe yo kuzohereza ibindi byogajuru mu bihe bizaza.”

    Akomeza agira ati “Ibi kandi biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira ingufu mu bijyanye n’isanzure nk’uburyo bushya bwo guteza imbere igihugu.'

    Ngabo yakomeje avuga ko bitewe n’ikoranabuhanga rimaze kugerwaho, u Rwanda rufite gahunda yo gukora imishinga itandukanye izatanga serivisi nyinshi z’ingirakamaro mu bijyanye n’isanzure ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ibijyanye n’isanzure muri Afurika.

    Ibi byose biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere igihugu binyuze mu kwagura ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, uburezi ndetse no korohereza abashoramari mu bikorwa bitandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/U-Rwanda-rugiye-kohereza-mu-kirere-Satelite-zirenga-300-000

  • Cyera kabaye Mwanafunzi yagiye kuri Instagram abamukurikira bahita baza bisukiranya #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru wa RBA benshi bakunze kumva mu byegeranyo bikunzwe na benshi ariko batamuca iryera dore ko adakunze no kwitabira ibiganiro bigaragaza amashusho, ntakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

    Mu minsi ishize yatangiye kugaragara mu kiganiro ahuriyemo n’abandi banyamakuru babiri bagenzi be b’ibikomerezwa mu bijyanye n’ibiganiro by’ibyamamare, ari na bwo abantu batangiye kumubona.

    Yari asazwe akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter na Facebook ariko na ho atagaragaza amafoto ye, gusa ubu yagiye ku rubuga rwa Instagram.

    Yifashishije urubuga rwa Facebook, Ismael Mwanafunzi yamenyesheke abakunzi be ko ubu yageze no kuri instagram.

    Mu butumwa yagaragarijemo izina rya Konti ye, yagize ati 'Muraho ! Nitwa Mwanafunzi Ismaël, Mbahaye ikaze kuri uru rubuga rw’abakunzi banjye rwa Fans Facebook Page ndetse na Personal Instagram yanjye wabona wanditse “ismael.mwanafunzi”

    Mu masaha macye atangije iyi konti ye ya Instagram ubu amaze kugira abamukurikira bagera mu 2 000.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Cyera-kabaye-Mwanafunzi-yagiye-kuri-Instagram-abamukurikira-bahita-baza-bisukiranya

  • Kimenyi Miguel Yanis akoze ibitamenyerewe mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'umuhungu w'imfura wa Kimenyi Yves na Miss Muyango bise Kimenyi Miguel Yanis akoze ibitamenyerewe mu Rwanda, aho kuri ubu amaze kugira abamukurikira barenga ibihumbi 6 nyuma y'iminsi 40 gusa amaze avutse.

    Uyu mwana yaciye agahigo ko kuba ari we mwana w'umuntu uzwi mu Rwanda ubashije kuzamura konti ya instagram mu gihe gito ndetse n'abamureba bamuhozaho ijisho umunsi ku wundi bakiyongera ndetse banashyiraho ubutumwa butandukanye.

    Source : https://yegob.rw/kimenyi-miguel-yanis-akoze-ibitamenyerewe-mu-rwanda/

  • “Facebook yangiza abana ikanaca intege demokarasi”-uwahoze ari umukozi wayo #rwanda #RwOT

    Frances Haugen, w'imyaka 37, wahoze akuriye ibicuruzwa bya Facebook ubu akaba yaramennye amabanga yayo, yanenze bikomeye iyi kompanyi y'imbuga nkoranyambaga ubwo yumvwaga mu nyubako ya Capitol Hill inteko ikoreramo.

    Facebook ikomeje guhozwaho ijisho kandi hakomeje no kwiyongera abasaba ko imikorere yayo yashyirirwaho amategeko ayigenga.

    Uwayishinze Mark Zuckerberg yasubije, avuga ko ibiherutse gutangazwa mu bitangazamakuru “bigaragaza isura itari ukuri” y'iyi kompanyi.

    Mu ibaruwa yandikiye abakozi bayo, yavuze ko byinshi mu biyivugwaho “bitumvikana na gacye”, akomoza ku muhate w'iyi kompanyi mu bikorwa byo kurwanya ibyangiza bishyirwa ku rubuga rwayo, gushyiraho uburyo bw'imikorere yo mu mucyo no gushyiraho “gahunda y'ubushakashatsi bwo hejuru muri uru rwego mu guhosha ibi bibazo by'ingenzi”.

    Muri iyo baruwa, yatangaje kuri paji ye ya Facebook, yagize ati: “Twita cyane ku bibazo nk'umutekano, imibereho myiza n'ubuzima bwo mu mutwe”.

    “Biragoye [kubyakira] kubona ukuntu amakuru agaragaza ukutari ko akazi kacu n'intego zacu”.

    Facebook ni rwo rubuga nkoranyambaga rukoreshwa na benshi ku isi.

    Iyi kompanyi ivuga ko buri kwezi rukoreshwa n'abantu miliyari 2.7. Abantu babarirwa muri za miliyoni amagana na bo bakoresha ibindi bicuruzwa by'iyi kompanyi, birimo nka WhatsApp na Instagram.

    Ariko yanenzwe kuri buri kintu, kuva ku kunanirwa kurinda amakuru y'ubuzima bwite bw'abayikoresha, kugeza ku kudakora ibihagije mu guhagarika ikwirakwira ry'amakuru ayobya.

    'Instagram ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw'abakobwa'

    Madamu Haugen ku cyumweru yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko hari inyandiko z'imikorere y'imbere muri Facebook mu byumweru bya vuba bishize yahaye ikinyamakuru The Wall Street Journal.

    Cyifashishije izo nyandiko, ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Instagram bwagaragaje ko iyo 'app' ishobora kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bw'abakobwa.

    Iyo ngingo Madamu Haugen yayikomeje mu buhamya bwe bwo ku wa kabiri. Yagize ati:

    “Ubuyobozi bwa kompanyi buzi uko bwatuma Facebook na Instagram birushaho gutanga umutekano, ariko ntibuzakora impinduka za ngombwa kuko bashyize imbere inyungu zabo z'umurengera aho gushyira imbera abantu”.

    Yanenze Mark Zuckerberg ku kugira ububasha bwinshi, avuga ko “muri iki gihe nta muntu n'umwe ubaza Mark ibijyanye n'imikorere ye usibye we ubwe”.

    Yanashimagije kuba ku wa mbere imbuga za Facebook zari zahagaze gukora, bikagira ingaruka ku bazikoresha ku isi.

    Ati: “Ejo twabonye Facebook iva kuri internet”.

    “Sinzi impamvu yavuyeho, ariko nzi ko mu gihe cy'amasaha arenga atanu, Facebook itakoreshejwe mu kurushaho guteza amacakubiri, guhungabanya demokarasi no mu gutuma abakobwa bato n'abagore biyumva nabi ku bijyanye n'imibiri yabo”.

    Yabwiye abasenateri ko umuti ari ugushyiraho urwego rwo mu nteko rugenzura imikorere ya Facebook. Ati: “Tugomba kugira icyo dukora ubu”.

    Mu ibaruwa ye, Bwana Zuckerberg yavuze ko ubushakashatsi kuri Instagram bwagaragajwe ukutari ko kandi ko urubyiruko rwinshi rwagiriye ibihe byiza mu gukoresha urwo rubuga. Ariko yagize ati: “Ni ingenzi cyane kuri jye ko buri kintu cyose twubaka kiba gitanga umutekano kandi ari cyiza ku bana”.

    Ku guhagarara gukora ko ku wa mbere, yavuze ko igihangayikishije kurushaho atari “ingano y'abantu bajya kuri serivisi z'abo duhatanye cyangwa ingano y'amafaranga dutakaza, ahubwo icyo bivuze ku bantu bacungira kuri serivisi zacu mu gushyikirana n'inshuti n'abo mu miryango yabo, mu gukora ubucuruzi, cyangwa mu gufasha ab'aho batuye”.

    Abasenateri bo mu ishyaka ry'abarepubulikani n'abo mu ishyaka ry'abademokarate ku wa kabiri bahurije hamwe ko hacyenewe impinduka muri iyi kompanyi – ubundi ni gacye cyane abo muri aya mashyaka yombi bahuriza ku ngingo imwe.

    Richard Blumenthal, senateri w'umudemokarate, yagize ati: “Kwangiza agaciro bwite k'umuntu ubu bikorwa na Facebook bizashegesha igisekuru”.

    Ku byahishuwe ku ngaruka Facebook igira ku bana, mugenzi we w'umurepubulikani Dan Sullivan yavuze ko abatuye isi bazasubiza amaso inyuma bakabaza bati: “Twatekerezaga mu buhe bucucu?”

    Mu itangazo yasohoye nyuma y'ubwo buhamya, Facebook yavuze ko itemeranya n'ibyavuzwe na Madamu Haugen “ku nyito y'ibibazo byinshi yatanzeho ubuhamya”. Ariko yemeye ko “igihe kirageze cyo gutangira gushyiraho amategeko y'imikorere kuri internet”.

    Iryo tangazo rya Facebook rigira riti: “Hashize imyaka 25 havuguruwe amategeko agenga internet, kandi aho kwitega ko abo muri uru ruganda [rwa internet] bafata ibyemezo bireba sosiyete [ubusanzwe] bifatwa n'abadepite, igihe kirageze ngo Inteko igire icyo ikora”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/facebook-yangiza-abana-ikanaca-intege-demokarasi-uwahoze-ari-umukozi-wayo

  • Mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rizahashya ubujura bwa telefone, mudasobwa n’indi mitungo #rwanda #RwOT

    Uyu ni umushinga watangijwe n’ikigo cy’abikorera ariko inzego za Leta nka Polisi, RIB na RURA zibimenyeshwa nk’abafatanyabikorwa. Ni umushinga washingiye ku gushaka igisubizo gihamye cyaca burundu ubujura bw’imitungo yimukanwa, buri wese wandikishije umutungo we akazaba atekanye kuburyo nanawugurisha bizasaba ko habaho ihererekanya (mutation).

    Uretse ibyo kandi, uyu mushinga uzanafasha abantu bajyaga babura ibyangombwa byabo batazi aho byatakaye, n’uwabitoye bikagorana ngo abigeze kuri nyirabyo. Ubu ibyandagaye hirya no hino biri gukusanywa, byandikwe mu ikorabuhanga kuburyo uwabibuze azajya ku rubuga akabishakisha yabibona akamenya aho biherereye akabihabwa.

    Izi serivisi zose zizajya zikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, abazikeneye bazazibona ku rubuga www.sugira.rw, buri wese ubu akaba yarusura akabona neza imikorere yarwo na serivisi zitandukanye bazajya batanga.

    REBA VIDEO UKO BASOBANURA IMIKORERE YABO HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-Rwanda-hatangijwe-ikoranabuhanga-rizahashya-ubujura-bwa-telefone-mudasobwa-n-indi-mitungo

  • Facebook yangiza abana ikanaca intege demokarasi' #rwanda #RwOT

    Frances Haugen wahoze ari umukozi wa Facebook yabwiye abagize inteko ishingamategeko y'Amerika ko imbuga z'iyi kompanyi na 'apps' zayo 'byangiza abana, bibiba amacakubiri kandi bica intege demokarasi'.

    Frances Haugen, w'imyaka 37, wahoze akuriye ibicuruzwa bya Facebook ubu akaba yaramennye amabanga yayo, yanenze bikomeye avuga ko kompanyi yakomeje gushyira imbere inyungu zayo aho gushyira imbere umutekano w'abayikoresha

    Facebook ikomeje guhozwaho ijisho kandi hakomeje no kwiyongera abasaba ko imikorere yayo yashyirirwaho amategeko ayigenga.

    Uwayishinze Mark Zuckerberg yasubije, avuga ko ibiherutse gutangazwa mu bitangazamakuru 'bigaragaza isura itari ukuri' y'iyi kompanyi.

    Mu ibaruwa yandikiye abakozi bayo, yavuze ko byinshi mu biyivugwaho 'bitumvikana na gacye', akomoza ku muhate w'iyi kompanyi mu bikorwa byo kurwanya ibyangiza bishyirwa ku rubuga rwayo, gushyiraho uburyo bw'imikorere yo mu mucyo no gushyiraho 'gahunda y'ubushakashatsi bwo hejuru muri uru rwego mu guhosha ibi bibazo by'ingenzi'.

    Muri iyo baruwa, yatangaje kuri paji ye ya Facebook, yagize ati: 'Twita cyane ku bibazo nk'umutekano, imibereho myiza n'ubuzima bwo mu mutwe'.

    'Biragoye [kubyakira] kubona ukuntu amakuru agaragaza ukutari ko akazi kacu n'intego zacu'.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/10/06/facebook-yangiza-abana-ikanaca-intege-demokarasi/

  • Hasobanuwe impamvu Facebook, WhatsApp na Instagram zamaze amasaha 6 zidakora #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

    Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n'impinduka mu mikorere itagenze neza.

    Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri 'apps' zo kuri telefone zigezweho.

    Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw'imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

    Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z'umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z'ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

    Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by'imbere no muri 'systems' za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

    Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y'abakoresha urubuga yahungabanyijwe n'uku guhagarara gukora”.

    Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n'uko kureka gukora kwayo.

    Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n'izindi 'apps' kudakora henshi ku isi mu gihe cy'amasaha arenga 14.

    Kompanyi nyinshi z'ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo 'apps' ziyisubiza.

    Nka Twitter, isa nk'iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

    Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.

    Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n'uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

    Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

    Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y'Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n'ubushakashatsi bw'iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw'urubyiruko ruyikoresha.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/hasobanuwe-impamvu-facebook-whatsapp-na-instagram-zamaze-amasaha-6-zidakora

  • Ingaruka guhagarara kwa Whatsapp, Facebook na Instagram byateye Mark Zuckerberg – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha agera kuri atanu ashize nibwo imbuga nkoranyambaga arizo Whatsapp, Facebook na Instagram zari zavuye ku murongo ku isi yose. Ni ibintu byatitije isi yose ndetse benshi bibaza ibyari byabaye. Amakuru dufite ni uko Ubuyobozi bwa Facebook ariyo ifite mu nshingano Whatsapp na Instagram bwari burimo kwagura ububiko bw'imyirondoro (data) y'izi mbuga nkoranyambaga kubera ko abazikoresha bamaze kuba benshi ku isi. Nanone kandi bwari uburyo bwo gukaza umutekano mu rwego rwo kwirinda abajura bashobora kwiba imwe mu myirondoro y'abakiriya b'izi mbuga nkoranyambaga ikaba yakoreshwa mu buryo bubi bushobora gushyira mu kaga abakiriya ba Facebook, WhatsApp na Instagram.

    Mu masaha atanu gusa Facebook, WhatsApp na Instagram byamaze bidakora, umutungo wa Mark Zuckerberg ariwe Nyiri Facebook wagabanutseho amadolari miliyari 7 z'amadolari ya Amerika. Akaba ari igihombo kitari gito kuri uyu muherwe uri muri 10 ba mbere bayoboye isi mu gutuunga agatubutse.

    Source : https://yegob.rw/ingaruka-guhagarara-kwa-whatsapp-facebook-na-instagram-byateye-mark-zuckerberg/

  • Inkuru itari nziza ku bakunzi ba instagram. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Instagram rurashinjwa kugira uruhare mu gutuma abana b'abangavu bitakariza icyizere no kumva biyanze ,kuko rugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto agaragaza imiterere yabo.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram Karina Newton ntiyemeranya n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikinyamakuru cya The Wall Street Journal aho ubu bushakashatsi bwavugaga ko uru rubuga rwa instagram rworeka imbaga y'urubyiruko ndetse ingaruka nyinshi zikaba ku rubyiruko rw'abakobwa.

    Newton yakomeje avuga ati'' ubushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z'imbuga nkoranyambaga ku mibereho myiza y'abantu, bwerekanye ko bose zibageraho mu buryo bungana''.

    ''Ikintu cy'ingenzi tugomba kwitaho ni uburyo abantu bakoresha izi mbuga nkoranyambaga n'imitekerereze yabo igihe bazikoresha''.

    Yakomeje avuga ati ''Umwe mu rubyiruko ashobora kwishimira kuvugana n'inshuti ku mbuga nkoranyambaga, umunsi ukurikiyeho abo yavuganye nabo akaba ari bo bamutera ibibazo''.

    Inyandiko yo mu kinyamakuru cya The Wall Street Journal ikomeza ivuga ko urubuga rwa Instagram rwagize uruhare mu gutuma urubyiruko rubarirwa muri miliyoni hirya no hino ku isi rwanga imiterere y'imibiri yabo nyuma yo kubona urundi rubyiruko ruteye neza kuri uru rubuga.

    ''Ibibazo nko kumva wiyanze bibaho mu buzima busanzwe ku isi, rero no ku mbuga nkoranyambaga bigomba kubaho'' amagambo yavuzwe na Newton.

    Ubu bushakashatsi bwakozwe bukomeza bwerekana ko umubare mwinshi w'urubyiruko utunga agatoki urubuga rwa instagram ko arirwo nyirabayazana wo gutuma urubyiruko rwinshi rugira ibibazo byo kwiheba n'agahinda gakabije (depression).

    Benshi bumva bihebye bakumva banze n'imiterere y'imibiri yabo iyo bigereranyije n'abandi babona ku rubuga rwa instagram bateye neza. abandi bakumva banze amasura n'uburanga bwabo iyo barebye abandi basore n'inkumi bafite amafoto meza y'uburanga n'ubwiza buhebuje baba kuri uru rubuga.

    Umuvugizi w'urubuga rwa Instagram akomeza avuga ko uru rubuga rwagiye ruhura n'ibibazo by'abantu benshi aho bamwe bumva biyanze, bakibabaza kugirango base nk'abandi babona kuri uru rubuga kuburyo bamwe bibaviramo no kwiyahura abandi bakagira ibibazo by'imirire mibi kubera bigana indyo babona abandi barya kuri uru rubuga.

    Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo yavuze ko uru rubuga rwa Instagram rugiye gushyiraho gahunda yo guhitamo amafoto n'amashusho asubiza intege mu bantu akanabahumuriza kurusha kwerekana amashusho n'amafoto y'imiterere y'abantu.

    Urubuga rwa Instagram rwatangaje ko rugiye gushyiraho gahunda ya mudasobwa (software/application) yihariye izajya ikoreshwa n'abana bafite imyaka 13 no hasi yayo, iyi ngingo ntiyishimiwe n'urugaga rw'abanyamategeko bavugira abana

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakunzi-ba-instagram/

  • Facebook Yasabye imbabazi Nyuma y’uko hagaragaye ikirango cya ‘Primates’ kuri Video y’abagabo b’abirabura. #RwOT #Rwanda

    Abakoresha Facebook baherutse kureba videwo yo ku rubuga rw’Ubwongereza irimo Abirabura babonye ikibazo cyihuse cyaturutse ku mbuga nkoranyambaga kibaza niba bifuza “gukomeza kubona amashusho yerekeranye na Primates,” bituma iyi sosiyete ikora iperereza.

    Ku wa gatanu, Facebook yasabye imbabazi ku cyo yise “ikosa ritemewe” maze ivuga ko irimo kureba uburyo bwo gusaba “kwirinda ko ibyo bitazongera ukundi.” Iyi videwo yo ku ya 27 Kamena 2020, yakozwe na The Daily Mail kandi yerekanaga amashusho y’abirabura. Ntabwo yari ifitanye isano ninguge cyangwa primates.

    Darci Groves, wahoze ari umuyobozi ushinzwe ibishushanyo mbonera kuri Facebook, yavuze ko inshuti iherutse kumwoherereza amashusho yerekana icyo kibazo. Yahise ayishyira kumurongo wibitekerezo byibicuruzwa kubakozi ba Facebook n’abahoze. Mu gusubiza, umuyobozi w’ibicuruzwa kuri Facebook Watch, serivisi y’amashusho y’uru ruganda, yise “bitemewe” anavuga ko iyi sosiyete “irimo gushakisha icyabiteye.”

    Madamu Groves yavuze ko iki kibazo “giteye ubwoba kandi giteye ubwoba.”

    Dani Lever, umuvugizi wa Facebook, mu ijambo rye yagize ati: “Nkuko twabivuze, mu gihe twagize ibyo tunonosora muri AI, tuzi ko bidatunganye, kandi dufite iterambere ryinshi tugomba gutera. Turasaba imbabazi umuntu wese ushobora kuba yarabonye ayo mashusho abababaje. “

    Google, Amazon hamwe nandi masosiyete yikoranabuhanga amaze imyaka akurikiranwa kubogama muri sisitemu yubwenge yubukorikori (AI), cyane cyane kubibazo byamoko. Ubushakashatsi bwerekanye ko tekinoroji yo kumenyekanisha mu maso ibogamye ku bantu bafite ibara kandi ikagira ikibazo cyo kubamenya, biganisha ku bihe aho Abirabura bakorewa ivangura cyangwa bagafatwa uko batari kubera amakosa ya mudasobwa.

    Urugero rumwe muri 2015, Amafoto ya Google yibeshye yerekana amashusho y’abirabura ishiraho ijambo “ingagi”, aho Google yavuze ko “bibabaje rwose” kandi ko izakora kugira ngo iki kibazo gikemuke ako kanya. Nyuma yimyaka irenga ibiri, Wired yasanze igisubizo cya Google kwari ugukurikirana ijambo “ingagi” mu gushakisha, mu gihe kandi ryabuzaga “chimp,” “chimpanzee” na “inkende.”

    Facebook ifite imwe mu bubiko bunini ku isi bwerekana amashusho yoherejwe n’abakoresha aho bahugura algorithms zo mu maso no mu bintu. Isosiyete ikora ibikubiyemo kubakoresha ukurikije uburyo bwabo bwo gushakisha no kureba, rimwe na rimwe ibaza abantu niba bifuza gukomeza kubona inyandiko ziri mu byiciro bifitanye isano.

    Facebook na porogaramu yo gusangira amafoto, Instagram, bahanganye nibindi bibazo bijyanye nubwoko. Nyuma ya Nyakanga Shampiyona yu Burayi mu mupira wamaguru, nkurugero, abirabura batatu bagize ikipe yumupira wamaguru yigihugu cy’Ubwongereza bahohotewe n’amoko ku mbuga nkoranyambaga kubera kubura penaliti mu mukino wa shampionat.

    Source : https://www.nytimes.com/2021/09/03/technology/facebook-ai-race-primates.html