Tag: Ikoranabuhanga

  • Urwenya : Chastity fidelity Device, akuma gakoreshwa n’umugore ucyekera umugabo we kumuca inyuma #RwOT #Rwanda

    Mu gihe ibibazo mu ngo bikomeje kwiyongera bitewe n’abagabo baca inyuma abagore babo ni nako ikoranabuhanga naryo ritera imbere hagamijwe ko uwo muco mubi wacika burundu.  Hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha akirinda gucibwa inyuma n’umugabo we, uburyo bwambere ni amasengesho n’ ubw’ibiganiro no kumvikana, ariko iyo byanze ashobora gufata izindi ngamba zamurinda iki cyorezo cyugarije societe. 

    umugore w’umuhanga witwa byamungu Emanuelle, yakoze akuma yise chastity device kagiye kugurishwa mu minsi mike kagafasha kurinda umugore gucibwa inyuma, dore uko gateye :

    Aka kuma nkuko mubibona kw’ifoto hejuru gakozwe kuboryo katabangamira imiterere y’igitsina gabo. gashirwaho akagufuri gatoya, umugore yabika akareka umugabo we akidegembya nacyo y’ikanga kuko kugakuraho udafite imfunguzo bidashoboka. Tuganira na Byamungu Emmanuel, yadutangarije Ko aka ga chastity device kadahenda kuko ateganya kukagurisha amafaranga ari munsi y’ibihumbi magana atatu y’amanyarwanda (RWF 300,000) . Yavuze ati:

    “Kwiriwa abagore bikanga gucibwa inyuma no kujya mu bafumu ngo ugarure umugabo wawe, ibi byose bigiye gucika bitewe n’iyi chastity device twakoze. Icyo usabwa ni ugusuzuma neza ukareba ko umugabo wawe akambaye igihe cyose agiye ku kazi, cyangwa asohotse mutari kumwe”.

    Ngaho rero nguko abagore bubatse nababwira iki ni mugure chastity device maze umutuzo ugaruke murugo rwanyu.

    Icyitonderwa : Iyi nkuri ni iyurwenya nabwo ari inkuru nyayo

    source : internet

  • Kubura internet (bundles) bisigaye bituma bamwe mu rubyiruko bananirwa kurya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri ubu umubare munini wabakoresha Internet (murandasi) kwisi ni urubyiruko Kandi abenshi bakoresha internet kugirango basure imbuga nkoranyambaga kurusha ibindi byose.

    Muri iki gihe biravugwako bamwe mu rubyiruko bavuze uko babona internet bibagiraho ingaruka zigiye zitandukanye gusa kuri ubu turavuga kuri imwe isekeje ndetse inababaje.

    Ku rubuga rwa Twitter hazengurutse ifoto yo mu bwoko bwa screenshot yerekana ikiganiro (chat) hagati yabantu babiri umwe abaza undi niba yariye undi Nawe ati yabuze appeti kubera nta bundles za internet afite.

    Source : https://yegob.rw/kubura-internet-bundles-bisigaye-bituma-bamwe-mu-rubyiruko-bananirwa-kurya/

  • Canal+ yatangije POROMOSIYO ya SHUWADIRU irushaho kudabagiza abafatabuguzi #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi mushya wa Canal+ ashobora kugura dekoderi n’ibikoresho byayo ku mafaranga y’u Rwanda 5000 gusa hanyuma no kubitunganya (installation) bigakorwa ku mafaranga 5000 gusa. Ni muri poromosiyo yitwa SHUWADIRU.

    Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n’abasanzwe ari abakiliya bayo bazatangira kubona amasheni atandukanye mashya kuri Canal+. By’umwihariko muri uku kwezi kwa Gatanu, abafatabuguzi ba Canal+ bazakoryoherwa na shampiyona ya Basket Nyafurika izabera i Kigali (BAL) banakurikire imikino ikomeye irimo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League, ndetse n’isozwa rya shampiyona z’i Burayi. Abakunzi b’amalifime, ibyegeranyo n’amakuru nabo bazakomeza kuryoherwa.

    Nta munyarwanda ukwiye gucikwa no gukoresha Canal+ ngo yirebere amashusho meza ya HD kuko uretse ibikoresho bihendutse, n’ifatabuguzi rya macye riha abakiliya amahirwe yo kureba amashene menshi abafasha gususuruka.

    Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n’izindi.

    Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n’amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy’abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

    Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y’u Rwanda 5.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe na antene (Dish) n’ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Canal-yatangije-POROMOSIYO-ya-SHUWADIRU-irushaho-kudabagiza-abafatabuguzi

  • Munyakazi Sadate yigaritse umukobwa wamushinje ko yamufashe ku ngufu #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yahakanye amakuru yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga kuri iki Cyumweru, y'umukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu.

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo umukobwa ukoresha amazina ya Afsa Karenzi kuri Twitter, yanditse kuri uru rubuga avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Munyakazi Sadate.

    Yagize ati 'Nakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina nafatwa ku ngufu na Sadate Munyakazi.'

    Yakomeje abwira RIB ko yagira icyo ikora ku byamubayeho, anasaba ko yarindwa ibikangisho by'uyu mugabo.

    Munyakazi Sadate abinyujije kuri Twitter, yavuze ko uyu mukobwa nta hantu amuzi amugira inama yo kwitabaza ubutabera.

    Ati “Mbonye ubutumwa #AfsaKarenzi uvuga ko namukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina, Uwo muntu uretse no kurimukorera si nanamuzi, ubwo butumwa bunsebya akaba yihutiye kubusiba, nyuma yo kubimenya nashatse kumenya uwo ariwe nifashije account ye, nasanze ari babandi basebya n'u Rwanda.”

    Yakomeje agira ati “Inzira nziza niba yumva yarahohotewe yagana Ubutabera aho gushakira kumenyekana ku mazina y'abandi ashaka kuyangiza, abantu tuvugisha ukuri twamagana abanzi b'Igihugu duhora twiteguye abantu nkaba kandi niba ariyo nzira nshya bahisemo baribeshya nayo ntizabahira.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/munyakazi-sadate-yigaritse-umukobwa-wamushinje-ko-yamufashe-ku-ngufu

  • Inteko yasabye ko Uturere twa Ngororero na Karongi twahabwa imashini zikora imihanda mu gihe cy'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite bavuze ko gifite ubuakana ugereranyije n'imiterere y'utu turere, ubwo bahuriraga mu Nteko Rusange kuri uyu wa 22 Mata 2022, yamurikiwemo raporo ya Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu ku gipimo cy'ikoreshwa ry'ingengo y'imari ya Leta mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka wa 2021/2022 mu turere n'Umujyi wa Kigali.

    Ingengo y'imari ya leta yatowe muri Kamena 2021 yari miliyari 3806,9 Frw, iza kuvugururwa muri Gashyantare 2022 yoyongeraho miliyari 633,6 Frw bituma igera 4440,5 Frw.

    Ingengo y'imari yari igenewe uturere yari miliyari 735, 1 Frw yiyongereyeho miliyari 50,4 Frw nyuma yo kuvugururwa kwayo igera kuri miliyari 785,5 Frw.

    Kugeza igihe Komisiyo yaganiraga n'uturere n'Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2022, hari hamaze gukoreshwa miliyari 446,5 Frw angana na 56,7%. Ingengo y'imari isanzwe yari imaze gukoreshwa ku kigero cya 59,8% naho ifasha mu bikorwa by'iterambere ni ku kigero cya 51,8%.

    Ingengo y'imari yo kurwanya ibiza mu turere n'Umujyi wa Kigali yarengaga miliyari eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.Uturere twa Ngororero, Karongi, Burera, Gisagara na Huye nta kintu twagenewe.

    Depite Manirarora Annoncée, yavuze ko Intara y'Iburengerazuba ari yo yibasirwa n'ibiza cyane bikaba ari ikibazo kuba Ngororero na Karongi turi mu turere twirengagijwe.

    Ati 'Nasabaga ko by'umwihariko Intara y'Iburengerazuba yagenerwa ingengo y'imari yafasha mu kugura imashini zifasha mu butabazi igihe cy'inkangu. Intara igize imashini nk'ebyiri cyangwa eshatu byafasha mu gihe cy'ibiza. Usesenguye amafaranga ahabwa izisibura imihanda igihe cy'inkangu wasanga aruta ayagura izikoreshwa mu buryo buhoraho.”

    Depite Bitunguramye Diogène, yibajije uko utu turere tubyifatamo muri iki gihe cy'imvura nyinshi avuga ko bikwiye ko na two duhabwa amafaranga yo gukoresha.

    Ibibazo byadindije imishinga y'iterambere

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Munyaneza Omar, yagaragaje ko imishinga y'iterambere itaragera ku gipimo gishimishije ugereranyije n'igihe gisigaye ngo umwaka w'ingengo y'imari urangire. Ibi ngo bigira ingaruka zo kwimukana amafaranga menshi mu wundi mwaka.

    Yagaragaje ko mu mpamvu zibitera harimo ko imishinga iterwa inkunga na Banki y'Isi ikibura uruhare rutangwa nk'ingurane z'imitungo y'abaturage aho izakorerwa.

    Ibijyanye no kubaka amashuri ngo byagiye bidindizwa n'uko ibikoresho bituruka ku rwego rw'igihugu bitinda koherezwa mu turere.

    Hari kandi inyigo zitinda gukorwa aho kuri ubu nk'imishinga iterwa inkunga na Minisiteri y'Imicungire y'ibiza ikiri kuri zeru ku ijana mu Karere ka Kirehe.

    Muri iyi mishinga yadindiye harimo imihanda nka Base-Butaro-Kidaho-Kirambo mu Karere ka Burera, Ibitaro bya Muhororo muri Ngororero biri mu byo Umukuru w'Igihugu yemereye abaturage n'ibindi.

    Ibindi bishingiye ku masoko atinda gutangwa nko mu Ntara y'Amajyepfo, abura abayapiganira nk'uko byagaragaye mu Karere ka Burera n'ahandi.

    Imisoro yari iteganyijwe mu turere n'Umujyi wa Kigali ingana na miliyari 87,5 Frw. Kugeza muri Werurwe 2022 hari hamaze kuboneka miliyari 57,3% igipimo kiri hejuru ya 65%.

    Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yabaye hakoreshejwe iyakure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-yasabye-ko-uturere-twa-ngororero-na-karongi-twahabwa-imashini-zikora

  • Hagaragajwe ko iterambere ry'ubuhinzi muri Afurika rizashingira ku ikoranabuhanga rigezweho – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kongera ibiganiro ku ruhare rwa siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya bigamije guhindura urwego rw'ubuhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

    Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko ibiganiro n'imyanzuro izafatirwa muri iyi nama bizatanga umusanzu mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga ndetse n'impinduramatwara zikenewe mu buhinzi n'ibiribwa muri Afurika.

    Ati 'Kuba muri hano uyu munsi, ni ubuhamya bw'umuhate uganisha ku guteza imbere siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya nk'inkingi zafasha mu mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.'

    Yakomeje agira ati 'Kwagura ubumenyi, ikoranabuhanga, no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi cyane mu kubaka gahunda irambye yo kwihaza mu biribwa.'

    Minisitiri Dr. Mukeshimana yavuze ko Afurika izi neza uruhare rw'ubumenyi n'ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu bukungu ndetse no guhindura imibereho y'abaturage.

    Niyo mpamvu kandi mu 2014, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe watangije gahunda yiswe 'STISA-2024' igamije guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya muri Afurika.

    Minisitiri Mukeshimana ati 'Gushyira mu bikorwa neza izi ngamba bisaba ishoramari rirambye mu bushakashatsi n'iterambere ndetse no kubona ikoranabuhanga rishya no guhanga ibishya mu biganza by'abafatanyabikorwa mu nzego z'ingenzi z'ubukungu bwacu harimo n'ubuhinzi.'

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yijeje ubufasha mu kugira ngo iyi gahunda yo kwagura ubumenyi n'ikoranabuhanga igerweho muri Afurika ndetse n'izindi mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda (RAB), Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko hakenewe ishoramari rihagije kugira ngo Umugabane wa Afurika ubashe kugera ku mpinduramatwara zikenewe mu rwego rw'ubuhinzi ari nabyo bizafasha mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

    Yagize ati 'Gushora mu bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu buhinzi ni ingenzi ku Mugabane wacu.'

    Umuyobozi wa AATF, Dr. Canisius Kanangire yavuze ko urwego rw'ubuhinzi muri Afurika ari rwo rutanga akazi ku baturage benshi, ariko usanga hakiri imbogamizi zituma umuhinzi atabasha guhinga kinyamwuga cyangwa ngo asarure ibingana n'imbaraga aba yashoye muri ubwo buhinzi.

    Ati 'Iyo tuvuga ubuhinzi dusanga ari ahantu umusaruro uba muke ugereranyije n'ubutaka cyangwa ahantu umuntu aba yahinze. Ugasanga turimo gusarura toni imwe kuri hegitari abandi basarura toni eshanu kuri hegitari.'

    Yakomeje agaragaza ko ibyo ari ikibazo gikwiriye gushakirwa umuti, ati 'Icyo ni ikibazo gituma tudasarura ibiribwa bihagije ku bantu batuye ibihugu cyangwa Afurika. Ibyo birasaba umuti. Noneho ku rwego rw'igihugu ugasanga igihugu kiratanga amafaranga menshi cyane yo kugura ibiribwa byunganira ibisarurwa bike bidahagije.'

    Yakomeje agaragaza imbogamizi abahinzi bahura nazo, ati 'Umuhinzi muri Afurika ntabwo abona ibyangombwa akeneye kugira ngo ahinge yeze. Ibyo bya ngombwa birimo amamashini, buriya ntabwo wahaza abantu miliyoni mirongo ingahe ukoresha isuka, birasaba kuzana imashini.'

    Iyi nama ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya mu rwego rw'ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri. Iteganyijwe kuba hagati ya tariki 26-28 Mata 2022.

    inisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine, yavuze ko Afurika ikwiye gushora imari mu buhinzi bugezweho bwifashisha ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-iterambere-ry-ubuhinzi-muri-afurika-rizashingira-ku

  • #ConnectRwanda: Ikwirakwizwa rya ‘Smartphones… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere #ConnectRwanda yatangijwe na MINICT ifatanyije na MTN Rwanda ku mugaragaro mu kwezi k’Ukuboza, umwaka wa 2019, hagamijwe ubukangurambaga mu gihugu hose ku mumaro wo gutunga smartphone, hanarangizwa gahunda yo kwitanga yasize ibigo byinshi binyuranye byo mu gihugu byitabiriye iyi gahunda, ahitanzwe ibihumbi 44,000 bya smartphones; kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka smartphones 24,973 Rusa. Muri izo, ibihumbi 7,670 bikaba ari byo bimaze gukwirakwizwa kuri uyu munsi.

    Guhera ku itariki ya 15 Ugushyingo kugera ku itariki ya 3 Ukuboza 2021, MINICT na MTN Rwanda bazasubukura igikorwa cyo gukwirakwiza smartphones zigera kuri 16,250, aho urugo rumwe muri buri mudugudu mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu (30), ruzahabwa smartphone. Ibi bikazatangirana n’uturere dukurikira: Gicumbi (1,065), Bugesera (566), Gatsibo (602), Nyabihu (469), Ngororero (420), Gisagara (516) na Huye (506).

    Mu muhango wo gutangiza iki gikorwa, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yagize ati “Dufatanyije na MINICT, kugeza smartphone imwe muri buri mudugudu mu gihugu, birarushaho kutwegereza ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cyacu cyo kugeza ikoranabuhanga kuri buri munyarwanda wese”.

     “Turishimira kubona hari abandi bacyitanga ku bw’icyi gikorwa, ibyerekana ko ibyatangiye ari igitekerezo byahindutse gahunda nini. Izi smartphones zizafasha abazihawe nabo kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga no kurikoresha; ibizarushaho kubafasha no kuborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi.”

    By’umwihariko muri iki gihe, smartphones zifihe uruhare rukomeye mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 mu Rwanda; aho amakuru arebana n’icyorezo anyuzwa byoroshye, hakanatangirwa amakuru, hagakorerwa ubukangurambaga, hakamenyekanishwa za politike, hakanatangarizwa ingamba n’amabwiriza birebana na Covid-19.

    Kuva iyi gahunda yatangizwa, hagiye hibandwa cyane cyane ku bice binyuranye by’abaturage; abatari ku muyoboro, abagore b’abahinzi, abantu bafite ubumuga, abantu babarizwa mu byiciro bya mbere n’icya kabiri by’ubudehe n’abatuye mu bice by’icyaro.

    lkibazo nyamukuru ku kugera kuri serivise z’ikoranabuhanga mu Rwanda cyakomeje kuba igiciro cya smartphone. Mu gihe ingo nyinshi (67%) mu Rwanda zitunze telefone ngendanwa, inyinshi muri izi telefone ntabwo ari smartphones zashobora kwemera kwakira interineti ya 30 n’iri hejuru yayo.

    lkindi, guhabwa smartphone bijyana no kugeza interineti ku wayihawe. Mu cyiciro cya 1 cya #ConnectRwanda, smartphones zari zashyizwemo bundles za interinehi bikozwe n’ibig0 bicuruza itumanaho.

    Ageza ijambo rye ku bari muri iyi gahunda, Nyakubahwa Paula Ingabire, Minisitiri w’lkoranabuhanga na Inovasiyo yagize ati “Mu gihe dusoza icyiciro cya mbere cya #ConnectRwanda muri uku kwezi, dushyira ku muyoboro abandi banyarwanda bagera ku bihumbi 16, ndifuza gushimira abafatanyabikorwa bose babanye natwe muri uru rugendo”.

    “Tuzakomeza na gahunda ya #ConnectRwanda 2.0, tuzafatanyamo n’abandi bafatanyabikorwa bo mu ikoranabuhanga, ibigo by’imari n’abandi bakwirakwiza bakanadandaza telefone, mu kuzana ibisubizo biberanye n’ishoramari kandi byorohereza abaturage gutunga smartphones”.

    lcyiyongereyeho, ni uko gahunda yo kugeza smartphones kuri bose yagera ku ntego zayo mu gihe hari na za apps zikenewe zifashishwa n’abaturage. Umubare wa za apps zikenerwa n’itsinda runaka ry’abantu nk’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi zarashakishijwe zishyirwa kuri izi telefone, kugira ngo serivise igerweho byoroshye.

    Abantu bifuza kugira inkunga batanga muri gahunda ya #ConnectRwanda bashobora kubikora batangaza ubwitange bwabo, banyuze kuri https://new.connectrwanda.rw/. Ubu bwitange bushobora gutangwa mu buryo bufatika, smartphones zemewe zikagezwa ku ishami ryose rya MT N Rwanda riri ku rutonde, cyangwa hishyuwe amafaranga muri banki cyangwa hakoreshejwe kode ya MoMoPay ariyo MoMoPay code: 100100.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111505/connectrwanda-ikwirakwizwa-rya-smartphones-ryasubukuwe-hagamijwe-gutanga-imwe-kuri-buri-mu-111505.html

  • Kamonyi: Ikoranabuhanga riracyagora abahesha b'inkiko batari ab'umwuga mu kurangiza imanza #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahesha b'inkiko batari ab'umwuga barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'utugari ndetse n'abashinzwe irangamimerere, barasaba ko bajya bahugurirwa hamwe kugirango babashe gutanga ubutabera nyabwo ku bafite ibibazo byo kurangirizwa imanza.

    Ibi babigarutseho mu nama yahuje abakozi bashinzwe Irangamimerere, hamwe  n'Umuryango Nyarwanda Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) usanzwe ukora ubuvugizi mu bijyanye n'Ubutabera n'uburenganzira bwa Muntu.

    Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Nyamiyaga akaba ahagarariye bagenzi be, Nduwumwami Deo avuga ko abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bahawe amahugurwa yo kujya barangiza imanza z'abaturage ariko ntibayarangiza kandi nyamara ngo usanga ibibazo byariyongereye ndetse bikomeye kubera ko inteko zahuzaga abaturage zari zarahagitswe. Asaba ko bajya bahugurirwa hamwe kuko nabo bibafasha kurushaho kumenya amategeko mashya.

    Yagize ati' Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga barahuguwe ariko ibyo bahuguwemo ntabwo babirangije kandi no kuba barahuguye abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Umurenge gusa si byiza kuko usanga abaturage batugana twese. Kuva mu kagali dukwiye guhugurirwa hamwe kugirango n'uhuye n'ikibazo abaze mugenzi we nkuko dusanzwe tubikora'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umwe mu mirenge yo muri aka karere utashatse ko dukoresha amazina ye n'amafoto, yatubwiye ko basabwe kujya barangiza imanza biciye muri sisiteme yashyizweho, ariko kugeza ubu ngo hari ibitaranoga ngo bafashe  abaturage babone ubutabera. Gusa avuga ko bizera ko bizakemuka, ariko kuri we na none akavuga ko abari barasabye kurangirizwa imanza arimo kubafasha,  akazabishyiramo nyuma.

    Visi Perezida wa Komite Mpuzabikorwa y'Urwego rushinzwe ubutabera muri aka karere, Me Kanyarushoki Juvens, avuga ko hari abakivuga ko bagorwa n'Ikoranabuhanga ariko bagiye kubasabira ko bahugurwa kuko ntawabasha kurangiza urubanza atazi amategeko, kuko ngo abenshi bahabwa kurangiza imanza ntayo bize. Avuga ko hari umuyobozi w'umurenge n'uw'Akagari usanga abenshi nta mategeko bazi bigatuma abafite ibibazo bitinda kubera ubumenyi buke. Gusa ngo bose bazahugurwa kugirango umuturage watsinze ahabwe uburenganzira bwe.

    Me Kanyarushoke Juvens.

    Umukozi wa Ihorere Munyarwanda Organization(IMRO)ushinzwe gukurikirana ibikorwa byawo, Mugisha Jules avuga ko batangira bari bagamije kureba niba sosiyete sivile yafasha gutanga ubutabera, agashimangira ko basanze hari ikigomba gukorwa kugirango haboneke amahugurwa ku basaba serivisi zo kurangiza imanza ndetse no guhugura abagira uruhare mu gutanga ubutabera.

    Yagize ati' Dutangirana n'iyi miryango 30 ikora mu butabera, twari tugamije kureba niba sosiyete sivile yafasha mu gutanga serivisi z'ubutabera kandi byagenze neza, ariko twasanze hari ibigomba kwitabwaho. Aba bakozi bashinzwe irangamimerere ku mirenge n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose tugiye kubasabira ko bahugurwa maze bashobore gutanga ubutabera kubabukeneye kuko iyo ubutabera butinze ntacyo bumarira ubusaba'.

    Nubwo aba bahesha b'inkiko batari ab'umwuga basaba guhugurwa mu ikoranabuhanga, banagaragaza ko n'abafasha abaturage gushyira ibirego, imyanzuro no gusaba serivisi zitandukanye bigikomereye ndetse bigatuma bahendwa ku kiguzi kuko usanga mu mirenge y'icyaro hari abantu babiri mu murenge bakora, ibyo bigatuma baka abaturage ikiguzi kiri hejuru.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ikoranabuhanga-riracyagora-abahesha-binkiko-batari-abumwuga-mu-kurangiza-imanza/

  • Facebook irashaka guha akazi abantu 10,000 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru
    Mark Zuckerberg nyiri Facebook akomeje kugaragaza inyota yo kwagura imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru

    Abazakoresha iri koranabuhanga rya Metaverse bazaba bashobora gukina, gukorana no gutumanaho mu buryo buteye imbere.

    Facebook yanditse ku rubuga rwa Interinet igira iti: “Metaverse ifite ubushobozi bwo gufasha gukingura uburyo bushya bwo guhanga, imibereho myiza, ndetse n’ubukungu.”

    Biteganyijwe ko iyi mirimo yo guhanga iri koranabuhanga izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, hakazifashishwa abahanga kabuhariwe mu ikoranabuhanga.

    Facebook kandi yavuze ko gushora imari mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byatanze inyungu nyinshi, harimo kugera ku isoko rinini ry’abaguzi, gukorana na kaminuza zikomeye no gukorana n’abantu babahanga bafite impano zo ku rwego rwo hejuru.


    source : https://ift.tt/3jnApAK