Tag: Ikoranabuhanga

  • DIRECA yashyize hanze Applications Umunani zihariye mu korohereza abanyarwanda ubuzima #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'ikoranabuhanga ya DIRECA yashinzwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bya buri munsi by'abanyarwanda ku bijyanye n'ikoranabuhanga,yashyize hanze Applications umunani zigamije gufasha abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

    Kuri uyu wa 03 Werurwe 2023,iyi kompanyi yamurikiye itangazamakuru Applications umunani zifite umwihariko wo gufasha abanyarwanda gukemura ibibazo bisanzwe bibagora mu buzima bwa buri munsi.

    Ushinzwe Ubucuruzi muri DIRECA,Bwana Rudasingwa Victor yavuze ko bashyize hanze izi applications zoroshye gukoresha nyuma yo kurebera hamwe ibibazo byugarije abanyarwanda mu buzima bwa buri munsi.

    Applications zashyizwe hanze zirimo:Iturize,Schooltech,Innopub,Superepair,my souvenir,funertech,jobfirst na hightaste.

    Mu gusobanura buri kamaro ka buri application,DIRECA yavuze ko iyi yitwa ITURIZE yakozwe kugira ngo ifashe abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi by'umwihariko mu kumenya imikoreshereze ya stock by'umwihariko kumenya iyacurujwe n'ibyaranguwe,ibyangiritse ndetse n'ibyagaruwe.

    Iyi Applications irihariye mu gufasha umucuruzi kumenya raporo y'akazi ke yaba ku munsi,ku cyumweru no ku kwezi.

    Aha bavuze ko nk'abafite ama Quincaillerie,utubari,supermarkets,papeteries n'inganda zitandukanye bazungukira cyane mu gukoresha Iturize kuko ibaha amakuru ya buri munsi y'akazi kakozwe.

    Application yitwa INNOPUB yo irihariye mu gufasha abanyeshuri n'abandi bose kumenyekanisha impano,udushya ndetse n'imishinga yabo.

    Iyi Application ije gukemura ikibazo cy'abanyeshuri bafite udushya bajyaga babura uko batugaragaza ndetse izabafasha guhura na bagenzi babo ndetse n'abashoramari bityo babashe kumurika ku rwego rurenze.

    Iyi kandi igamije guha urubuga abarimu,abanyeshuri,abanditsi n'abashakashatsi kugurisha imishinga n'ibikorwa byabo by'indashyikirwa binyuze ku ikoranabuhanga.

    Iyi kandi izafasha n'abashaka ubumenyi kububona bitabagoye aho basabwa gutunga iyi application gusa.

    MY SOUVENIR nayo n'indi Application yakozwe na DIRECA igamije gufasha abantu bose kubika mu buryo bw'ikoranabuhanga inzibutso zabo yaba amafoto yabo yihariye,ibihe by'ingenzi by'ubuzima bwabo.

    Izafasha abantu kandi kubika impamyabumenyi zabo,amakuru yabo y'ingenzi yaba mu buryo bwa Videwo,amajwi ndetse iyi ibika n'amafoto.

    Indi Application ni FUNERALTECH igamije gufasha abantu bagize ibyago byo gupfusha umuntu gutegura neza imihango ijyanye no gushyingura,kumenyesha abavandimwe n'inshuti imihango yose uko iteganyijwe,gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera n'ibindi.

    Ikindi iyi application izakemura ni ugufasha abagize ibyago kumenya ahari irimbi bashyinguramo,guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n'abakiriya,gufasha abafite irimbi kwamamaza serivisi zihari n'ibindi.

    Indi application yashyizwe hanze ni JOBFIRST igamije gufasha abadafite akazi kubona imyanya ipiganirwa,gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

    Bitewe n'abakozi umukoresha akeneye,uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga bityo utanga akazi agahita amubona.

    Itandukaniro rya Jobfirst n'izindi mbuga zitangirwaho akazi nuko abashaka akazi bazajya bakabona bitabaye ngombwa ko bajya mu bizamini n'ibindi bibatinza.

    Indi Application ni HIGHTASTE yakozwe igamije gufasha gukurikirana ibikorwa by'ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa,icyayi,restaurants n'utubari.

    Iyi Application irihariye kuko izajya ifasha abantu bakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

    Iyi kandi izafasha mu gukurikirana umunota ku munota uko ibikorwa by'ingenzi biri gukorwa kuri ba nyiri businesss zitanga serivisi y'ibyokurya no kunywa,kumenya imyenda n'ibindi.

    Application yitwa SCHOOLTECH yo yaje kuba igisubizo ku banyeshuri,ababyeyi,abarimu n'abayobozi kuko igamije gufasha ababyeyi gukurikirana imyigire y'abana babo biga mu mashuri y'inshuke,abanza n'ayisumbuye.

    Iyi izafasha ababyeyi kumenya imyigire y'abana babo umunsi ku munsi,amanota babonye,kwishyura amafaranga y'ishuri batiriwe bajya kuri banki.

    Ababyeyi kandi bakoresha iyi Application bazajya boroherwa gukurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho,gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri,kubona amasomo ahabwa abana babo,kubona imikoro y'abana n'indangamanota zabo.

    Iyi kandi izafasha abayobozi b'ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha,uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y'abanyeshuri.

    Application ya nyuma yashyizwe hanze ni SUPEREPAIR yaje gufasha abafite ibikoresho birimo ibinyabiziga,ibikoresho byo mu rugo,ibikoresho by'ikoranabuhanga nka computer na telefoni kubona gahunda y'uko biri gukanikwa.

    Ukoresha yumvikana n'ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n'ibizakorwa byose,igihe bizakorerwa,abakozi bazabikora,igihe bizarangira n'ibiciro.

    Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iyi App abona raporo ya buri munsi y'uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n'amafoto.

    Abafite ibigo bigira ibinyabiziga byinshi izaborohereza kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n'igihe bazongera kubikoresha.

    Bwana Rudasingwa yavuze ko imikoreshereze y'izi Applications yizewe kuko zimeze nka konti za Emails bityo ntawazinjiramo utamuhaye ijambo ry'ibanga.

    Yavuze kandi ko abantu batangiye kwitabira gukoresha izi applications kuko abanyarwanda bakeneye ikoranabuhanga ngo ribafashe kwihutisha imirimo yabo.

    Abajijwe impamvu bafashe umwanzuro wo kuzana izi application yagize ati “Twaje gukemura ikibazo kiri hanze aha.Nk'urugero nk'iriya yitwa Iturize izafasha umucuruzi gukurikirana ibicuruzwa bye.Ashobora kuba afite igicuruzwa kigiye guta agaciro,izaguha ubutumwa ikubwira ko bigiye kuba.

    Izafasha umucuruzi kwemeza ko igicuruzwa runaka kigurishwa,akabyemeza atagiye ku bucuruzi bwe.”

    DIRECA yavuze ko ibiciro by'izi Application bidahenze bitewe nuko umuntu azajya yishyura bitewe nibyo yashyizeho aho nko kuri application ya My Souvenir ifoto imwe ari amafaranga 10,kuri Innopub paji imwe ni 20 ndetse cyo kimwe na Videwo imwe ni 20 FRW.

    Yavuze ko ku bakeneye izi Applications bakwiriye kubandikira kuri [email protected] bakabasha guhabwa serivisi n'ubufasha bifuza.

    Kompanyi ya Direca yatangiye muri 2021 ndetse yahise ikora application yitwa TEKANA yari igamije gufasha abantu kubona abakozi bo mu rugo bez kandi bashoboye aho kuri ubu iyi imaze gukoreshwa n'abasaga ibihumbi 13.

    Ikindi iyi kompanyi yavuze nuko izi applications ari iz'abantu bose bafite telefoni zigezweho na mudasobwa ndetse ko amakuru ashyirwaho aba arinzwe neza,nta wayakoresha nabi.

    DIRECA yashishikarije abanyarwanda gukoresha izi Applications zayo kuko zabafasha kugabanya umwanya batakaza mu bintu basabwa gukora mu buzima bwa buri munsi babifashijwemo n'ikoranabuhanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/direca-yashyize-hanze-applications-umunani-zihariye-mu-korohereza-abanyarwanda

  • Abasoje Urugerero basabye inkunga yo kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bakoze – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakoreye ibikorwa by'urugerero mu Karere ka Kicukiro bagaragaje ko bakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kubarura abantu bazitabira urugerero mbere yo gutangira ku rukora cyane ko byari bikunze kugorana kumenya amakuru ya nyayo y'abazitabira.

    Umwe mu bakoze iri koranabuhanga, Kubwimana Lionson, yasobanuye ko barikoze biturutse ku kuba barasanze inzego z'ibanze zidakunze kuba zifite imibare ifatika y'abazitabira urugerero rudaciye ingando bikaba byanagorana ku igenabikorwa bazakora.

    Ati 'Rizafasha abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye kwiyandikisha bidasabye kujya ku Kagari cyangwa ku Murenge, amakuru yabo abikwe ndetse azajye yifashishwa mu kumenya ubwitabire n'ibikorwa bigomba gukorwa cyangwa ibyo abitabiriye bagiye bakora ku rugerero.'

    Kubwimana yasobanuye ko iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa n'ibigo by'amashuri aho byajya byifashishwa mu kubarura abanyeshuri.

    Yagaragaje ko bifuza guterwa inkunga rikaba ryakwagurwa kuko igerageza ryakorewe mu Murenge wa Nyarugunga.

    Ati 'Dukora igerageza twabonye ko byafasha, icyo twasaba kugira ngo iri koranabuhanga ryagurwe ni uko Minisiteri ibifite mu nshingano yaduherekeza ikatwereka uburyo bwiza twayikoreshamo, tukongera umubare w'abitabira binyuze mu ikoranabuhanga. Badufasha kwagura imikorere yayo cyane ko ubu riri gukoreshwa ku rwego rw'umurenge ariko nyamara rishobora gukoreshwa ku rwego rw'Akarere cyangwa rw'Igihugu.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko ibyakozwe n'intore haba mu Karere ayoboye no ku rwego rw'igihugu byorohereza abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Ati 'Hari umusaruro munini tugenda tubibonamo, uru rubyiruko rurahura rugatozwa indangagaciro, rukigishwa ibyiza by'umuco wacu rukanahabwa umukoro. Uru rugerero rudusigiye urwibutso rwiza kuko dufatanyije hakozwe byinshi birimo n'ibyo bakoresheje amaboko yabo.'

    Yakomeje ati 'Badufashije gukora ibarura tubona imibare fatizo yabagomba kwishyura mituweli, EjoHeza ndetse n'imisoro kandi ibyo byose byaradufashije bizamura ibipimo kubera ko nk'akarere kacu kari kamaze igihe ari aka nyuma mu kwishyura mituweli ariko izi ntore zaradufashije ubu turi ku mwanya wa gatanu ku rwego rw'Igihugu.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence yasabye uru rubyiruko gukomeza guharanira gukoresha ubumenyi rwahawe muri iki gihe ndetse yizeza ubufasha abakoze ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu kwandika intore zigiye kwitabira urugerero no mu igenamigambi.

    Ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, umukozi ushinzwe gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, Mukayiranga Laurence, yavuze ko hari ingamba zitandukanye ziri gushyirwamo imbaraga mu kuzamura umubare w'abitabira Urugerero rudaciye ingando.

    Ati 'Hari ahagikeneye gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu bukangurambaga kugira ngo urubyiruko rubashe kwitabira ku mubare uri hejuru no gutegura neza ibikorwa bazakora kandi ibyo bisaba ubufatanye; rero Minisiteri izakomeza gukorana n'inzego z'ibanze ngo urugerero rurusheho kunoga.'

    Urugerero ruciye ingando ku nshuro ya 10 rwitabiriwe n'abarenga ibihumbi 39 bagize 75% by'abarangije amashuri yisumbuye mu gihugu hose mu gihe abandi 25% batitabiriye.

    Ibikorwa uru rubyiruko rwakoze byibanze ahanini ku bikorwa by'iterambere birimo kubakira abatsihoboye, gukora isuku ku mihanda, ubukangurambaga kuri gahunda za Leta nko kurwanya imirire mibi, kubaka utirima tw'igikoni ndetse no gukora ibirarura mu bijyanye n'ibikorwa binyuranye.

    Ku rwego rw'Igihugu, Akarere kahize utundi ni Gakenke ari nako kahawe inka mu Ntara y'Amajyaruguru n'amanota 94%, Amajyepfo ni Kamonyi gafite 93.7%, mu Burengerazuba ni Karongi na 93.7%, Gatsibo mu Burasirazuba na 92.4% mu gihe Kicukiro ariyo yahize utundi mu Mujyi wa Kigali n'amanota 91.1%.

    Uru rubyiruko rwatojwe n’umuco w’ubutore rwitoramo itsinda ry’ababyinnyi

    Abaturage bashimye ibikorwa by’intore ku rugerero

    Abasore babiri bafatanyije gukora ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu igenamigambi ry’urugerero

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu bitabiriye ibikorwa by’urugerero

    Umuyobozi w’Umujyi wa KIgali, Pudence Rubingisa yasabye uru rubyiruko gukomeza ibikorwa bifitiye abaturage akamaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abasoje-urugerero-basabye-inkunga-yo-kubyaza-umusaruro-ikoranabuhanga

  • Serivisi za noteri zishobora kujya zitangirwa ku ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, ni bwo Guverinoma yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w'Itegeko rihindura Itegeko no13bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014 rigenga umurimo w'ubunoteri.

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina yabwiye Abadepite ko impamvu y'ingenzi yatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa ari uguteganya ko serivisi za noteri zishobora gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Itegeko rya mbere ryagenaga ko usaba serivisi za noteri agomba kuba ari kumwe na Noteri ariko irishya ryemera ko gukoresha ikoranabuhanga bishoboka kandi ngo bifite umutekano ukomeye kurusha kuzitanga ridakoreshejwe.

    Impamvu ni uko nka serivisi hafi ya zose zitangwa na Leta zashyizwe mu ikoranabuhanga aho zitangwa binyuze ku rubuga rwa Irembo, bityo bikaba bifasha kuba umuntu yamenya amakuru yose yerekeye ugiye gusaba serivisi.

    Ati 'Ku Irembo harimo serivisi nyinshi ku buryo iyo wazihuje ubasha kubona ukuri kurusha ibyo umuntu ukuje imbere yakwereka. Nibaza ko umutekano ukomeye cyane ni ikoranabuhanga twubatse, guhuza amakuru bituma haboneka umutekano urenze uwo twabona mu guhuza abantu imbonankubone.'

    Ku rundi ruhande ariko Abadepite bagaragaje impungenge ndetse basaba ko ikiguzi cya serivisi zitangwa na Noteri cyagabanywa ubwo iri tegeko rishya rizaba ryemejwe.

    Depite Frank Habineza ati 'Nko mu bihugu by'i Burayi hari ikoranabuhanga bakoresha aho iyo urifite ushobora gusinya ku nyandiko ku buryo nta muntu ushobora gutekereza ko wabeshye kuko biba bifite ikoranabuhanga binyuramo[…] . Izi sinya twajyaga dukoresha hari igihe umuntu atapfaga kubyizera ko ari byo.'

    Depite Uwanyirigira Gloriose ati 'Tuzi ko hari igihe byajyaga bibamo amakosa cyangwa amanyanga abantu barebana imbona nkubone noneho ubu ngubu abantu bashobora kuba bakorana kuri internet […] twagira ngo batumare impungenge z'uko hatazabamo amanyanga.'

    Kuri ubu ibiciro bisanzwe bya serivisi za Noteri ni 1950Frw ku gusinyisha urupapuro rumwe, igiciro abadepite basabye ko gikwiye kugabanywa.

    Depite Uwanyirigira ati 'Hari ukugira ngo serivisi za noteri zoroshywe kuzibona ariko n'ibiciro bikwiye kujyanirana, bikaba bihendutse.'

    Ikindi kigaragara muri uyu mushinga w'itegeko ni uko umuntu usaba kuba Noteri agomba kuba ari inyangamugayo ndetse agasabwa gutsinda ikizamini kizajya gitangwa na Minisiteri y'Ubutabera, mu rwego rwo kongera ubunyamwuga muri uyu murimo ngo abawukora babe ari abantu bujuje ibisabwa.

    Minisitiri Nyirahabimana yavuze ko uyu mushinga w'itegeko uzagabanya guhura kw'abantu bitari ngombwa, byihutishe itangwa rya serivisi binajyane n'icyerekezo cy'igihugu binyuze muri gahunda ya NST1, ivuga ko muri 2024, serivisi zose za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Nyuma yo kwemezwa n'Inteko Rusange, biteganyijwe ko uyu mushinga uzoherezwa muri Komisiyo ibifite mu nshingano kugira ngo iwusuzume.

    Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'Umushinga w'Itegeko rigenga umwuga wa ba noteri

    Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko muri Minisiteri y'Ubutabera, Amb. Nyirahabimana Solina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yagejeje-ku-nteko-itegeko-rizashyira-umucyo-mu-mitangire-ya-serivisi

  • U Rwanda rwagaragarije amahanga uko ikoranabuhanga rifasha mu guhangana na ruswa #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragarije ibindi bihugu bya Afurika, uburyo ikoranabuhanga rifasha mu guhangana na Ruswa n'ibifitanye isano n'ayo.

    Ni mugihe ubu  Komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu mubihugu bya  Afurika ikoresha igifaransa, zigaragaza ko Ruswa  iri biri mubikomeje guhutaza uburenganzira bwa muntu kuri uyu mugabane.

    Ni mubiganiro bihuje izi Komisiyo hano I Kigali byatangiye kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2022.

    Ibihugu byinshi bya Afurika bikunze kuza mu bihugu by'imbere mu birangwamo ruswa nyinshi, nk'uko Raporo zitandukanye z'umuryango mpuzamahanga Transparency international zibigaragza.

    Ruswa n'ibifatanye isano nayo ngo bikomeje gukoma mu nkokora iyubahirizwa ry'uburengenzira bwa muntu kumugabane.

    Madame Namizata Sangare, ukuriye Komisiyo y'uburengenzira bwamuntu muri Cote d'Ivoire, akaba anayobora ihuriro rya za Komisiyo z'uburengenzira bwa muntu mu bihugu bya Afurika ikoresha uririmi rw'igifaransa arabisobanura.

    Ati 'Nkatwe nk'abarengera uburengenzi bwa muntu, dukwiye gufasha za Leta ibyo bikorwa bya ruswa, bihungabanya uburengenzira bwa muntu. Naguha nk'urugero niba hari nk'amafaranga agenewe kubaka ibitaro ariko amafaranga akarigiswa, bivuze ko uburengenzira bw'umuturage bwo kwivuza buhutajwe.'

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika Transapareny Internatuiona igaragaza ko birimo ruswa nke, kuko raporo y'uyu muryango iheruka yarushyize ku myanya wa Gatanu muri Afurika.

    Nubwo bimeze gutya ariko abaturarwanda, bavuga ko mu nzego zitandukanye hakigaragamo ruswa, ihutaza uburengenzira bwabo .

    Umwe ati ' Ruswa hariho ubona igabanuka, ariko byagera mu bice by'icyaro aho bita mu nzego z'ibanze, irarushaho kwiyongera.'

    Undi ati ' Sinzi icyo Leta yakora ngo irandure iyo ruswa, kuko iyo umuntu afite Kompanyi ye, aba yumva yaha akazi uwo ashaka.'

    Komisiyo y'Igihugu y'Uburengenzira bwa Muntu mu Rwanda, igaragaza nubwo igihugu gikunze kuza mu myanya y'imbere muri Afurika mu kubamo ruswa nke,  ngo hari ahagikenewe gushyirwa imbaraga.

      Mukasine Marie Claire  ni umuyobozi w'iyo Komisiyo.

    Ati 'Ahakenewe imbaraga uko tubireba, tubona dukeneye kwigisha abantu kugira ngo babone uburenganzira bwabo. Kuko hari abayitanga ariko baramutse bahagaze ku burenganzira bwabo, ahubwo batanga amakuru aho kugira ngo batange ruswa. '

    Guverinoma y'u Rwanda igaragaza gukoresha ikoranabuhanga nk'imwe mu ngamba ikomeye, yafashisje mu kuziba ibyuho bya ruswa muri servise zitandukanye.

     Icyakora ngo biracyakenewe ko n'abantu batanga amakuru y'ahari ruswa, ndetse hagashyirwa n'imbaraga mu guhana abo yagaragayeho, Solina Nyirahabimana, ni  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera, ushinzwe Itegeko Nshinga n'andi mategeko.

    Ati 'Nko kuzana ikoranabuhanga aho rituma sisiteme zihuta servise zikihuta zikagera kubo zigenewe, kandi vuba hatanabayeho imiganirire y'abantu ari nayo ijya izanamo rimwe na rimwe ibyuho bya ruswa. Ariko siho honyine ni nayo mpamvu aho wahafungira ariko dukangurira abantu bose gukora uko bashoboye, kugira ngo ruswa tuyirwanye noneho naho yabonetse tuyirwanye.'

    Kuri ubu Abayobora Komisiyo z'igihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu, mu bihugu bya Afurika biri mu muryango w'ibikoresha igifaransa, bari mu biganiro mu Rwanda barebera hamwe uruhare rwa komisiyo bayoboye mu guhangana na ruswa.

    Daniel Hakizimana

    The post U Rwanda rwagaragarije amahanga uko ikoranabuhanga rifasha mu guhangana na ruswa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/11/03/u-rwanda-rwagaragarije-amahanga-uko-ikoranabuhanga-rifasha-mu-guhangana-na-ruswa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwagaragarije-amahanga-uko-ikoranabuhanga-rifasha-mu-guhangana-na-ruswa

  • Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka 'blue tick' #rwanda #RwOT

    Elon Musk yavuze ko Twitter izajya yishyuza amadorari $8 (8,000Frw) abayikoresha bashaka 'blue tick' ku mazina yabo agaragaza ko konti zabo ari ntakemangwa. 

    Nk'imwe mu mpinduka nyuma y'uko aguze uru rubuga nkoranyambaga kuri miliyari $44, Musk yavuze ko ari 'ingenzi kunesha 'ubushukanyi''.

    Akamenyetso ka 'blue tick' imbere y'izina ry'ukoresha Twitter — ubundi k'abantu bazwi cyane — ubusanzwe gatangirwa ubuntu.

    Abanenga igikorwa cya Musk bavuga ko kukishyuza bishobora kugora kumenya neza abo kwizerwa amakuru avuyeho.

    Elon Musk, umuntu ukize kurusha abandi ku isi, avuga ko abishyuye bashobora kujya bahabwa iya mbere mu gusubiza no gushakisha, kandi bakabona icya kabiri cy'amatangazo yamamaza.

    Yanditse kuri Twitter ati: 'Ingufu kuri rubanda! Ubururu kuri $8 ku kwezi', aha yanengaga ko uburyo busanzwe bwa 'blue tick' ari nk'ubwo 'mu gihe cy'abahinza na rubanda'.

    Uburyo Twitter yakoreshaga ku bahabwa 'blue tick' bwarimo inyandiko ngufi yo kuzuza, kandi bwaragenewe abantu bashobora kwibasirwa no kwiyitirirwa n'abandi, nk'ibyamamare, abanyapolitiki n'abanyamakuru.

    Blue tick kuri Elon Musk

    Iyi kompanyi yazanye ubu buryo mu 2009, nyuma y'ibirego biyishinja kudakora ibihagije ngo irwanye konti z'abiyita abo batari bo.

    Gusa Musk yugarijwe n'ikibazo cyo kuvugurura 'business' ya Twitter, itaratangaje inyungu yagize mu myaka myinshi ishize.

    Yavuze ko ashaka kugabanya kuba Twitter itungwa no kwamamaza, nubwo bwose kompanyi zimwe zagaragaje impungenge zo kwamamaza kuri uru rubuga mu gihe rufitwe nawe.

    General Motors — kompanyi y'imodoka yo muri Amerika mukeba wa Tesla ya Elon Musk — mu cyumweru gishize yavuze ko ibaye ihagaritse kwamamaza kuri Twitter.

    Hagati aho, izindi kompanyi nini nazo zabaye zihagaritse bucece kwamamaza kuri Twitter mu gihe zitegereje kureba uko impinduka Musk azanye zigenda, nk'uko umwe mu baguzi muri kompanyi zamamaza yabibwiye BBC.

    Kuwa mbere, imwe muri kompanyi nini zamamaza ku isi, IPG, yagiriye inama abakiriya bayo guhagarika kwamamaza kuri Twitter mu cyumweru kimwe, ivuga ko hakenewe umucyo ku migambi mishya ya Twitter.

    IGP ihabwa miliyari z'amadorari buri mwaka, na kompanyi zikomeye ku isi, kugira ngo izikorere ibikorwa byo kwamamaza.

    Kwishyuza 'blue tick' byateje sakwe sakwe nyuma y'uko amakuru y'ibanze kuri byo yari yavuze ko igiciro cyayo gishobora kuba $20 (20,000Frw) ku kwezi.

    Benshi kuri urwo rubuga basubiyemo ahubwo ibyanditswe n'umwanditsi Stephen King, wasubije kuri izi mpinduka ko ahubwo Twitter 'ikwiye kunyishyura'.

    Musk yasubije King ati, 'Tugomba kwishyura 'factures' mu buryo runaka!'

    @BBC

    The post Twitter izajya yishyuza amadorari $8 abayikoresha bashaka 'blue tick' appeared first on IRIBA NEWS.

    Source : https://iribanews.rw/2022/11/02/twitter-izajya-yishyuza-amadorari-8-abayikoresha-bashaka-blue-tick/

  • Elon Musk yirukanye abayobozi 9 mu bagize inama nkuru y'Ubuyobozi ya Twitter #rwanda #RwOT

    Elon Musk yasheshe (yakuyeho) abagize inama nkuru y'ubuyobozi ya kompanyi ya Twitter, ashimangira kugenzura uru rubuga nkoranyambaga. Abayobozi icyenda yakuyeho barimo uwahoze akuriye inama nkuru y'ubuyobozi ya Twitter, Bret Taylor, hamwe n'uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Twitter, Parag Agrawal.

    Uyu muherwe wa mbere utunze za miliyari z'amadolari y'Amerika ku Isi, azaba umuyobozi mukuru wa Twitter nyuma yo kugura iyi kompanyi mu cyumweru gishize. Uko kuyigura kuri miliyari 44 z'amadolari kwashoje ugusiragira kwari kumaze amezi kujyanye n'amasezerano y'ubugure.

    Elon, yahise yihutira kwigaragaza muri iyi kompanyi, ikoreshwa n'abarimo abanyapolitiki n'abanyamakuru bo mu bice bitandukanye byo ku isi. Amavugurura arimo guteganya gukora, arimo nko guhindura uburyo Twitter iha abayikoresha akamenyetso k'ubururu ko kuri konti zabo kerekana ko zagenzuwe (verification), ndetse no kugabanya abakozi.

    Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko icyiciro cya mbere cyo kugabanya abakozi kirimo kwigwaho, kikaba gishobora kugabanya abakozi b'iyi kompanyi ho 25%. Twitter ntiyasubije ubusabe bwa BBC dukesha iyi nkuru bwo kugira icyo ivuga kuri ibyo byatangajwe n'icyo kinyamakuru.

    Abayobozi bakuru ba Twitter basanzwe baramaze gukurwaho, mu gihe Musk arimo kuzana muri iyi kompanyi inshuti ze zikomeye. Hagati aho, umushoramari mu by'ikoranabuhanga Jason Calacanis, yavuze ko 'abaye akiri muri Twitter ho gato …'.

    Kuri Twitter, yanditse asaba abantu ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo nko kwamamaza, hamwe no ku bijyanye na videwo. Calacanis yanabajije ingano y'abantu bashobora kwemera gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe akamenyetso k'ubururu kagaragaza ko konti zabo zagenzuwe.

    Ni mu gihe hari amakuru ko Twitter ishobora kurihisha abantu bagafite amadolari 20 y'Amerika buri kwezi kugira ngo bakagumane, ni ukuvuga angana na 21,000Frw. Nyuma yaho kuri uyu wa kabiri, ubwo yasubizaga umuntu ukoresha Twitter wasabye gukura kuri uru rubuga konti z'abantu zimaze umwaka urenga zidakoreshwa, Musk yasubije ati 'rwose'.

    Musk, uyobora kompanyi Tesla ikora imodoka zikoreshwa n'amashanyarazi, yahinduye umwirondoro we kuri Twitter awugira 'Chief Twit', cyangwa 'Umukuru wa Twitter', ugenekereje mu Kinyarwanda. Ubu ni we muyobozi wenyine wa Twitter, nkuko bigaragazwa n'inyandiko yatanze ku wa mbere mu kanama k'Amerika k'iby'imari n'imigabane.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2022/11/01/elon-musk-yirukanye-abayobozi-9-mu-bagize-inama-nkuru-yubuyobozi-ya-twitter/

  • RFL irateganya gukoresha 'Robot’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), buravuga ko buteganya kuzajya bukoresha za (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rfl-irateganya-gukoresha-robot

  • Kigali: Impuguke zirashakira hamwe umuti w'ikibazo cya interineti ihenze muri Afurika #rwanda #RwOT

    Impuguke mu ikoranabuhanga zagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa, umugabane wa Afurika ukagira interineti ihendutse kandi yihuta.

    Byagarutsweho kuri uyu wa 24 Kanama 2022, mu biganiro bibera hano i Kigali bihuje impuguke mu ikoranabuhanga, ziturutse hirya no hino ku Isi.

    Interineti ihenze kandi igenda gahoro, ni ikibazo gisa n'igisangiwe n'ibihugu byinshi bya Afurika.

    Chance Maurice Niyonzima ni umunyeshuri muri Kaminuza hano mu Rwanda naho  Gracia MULUME ni umuturage wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo wiga mu Rwanda.

    Niyonzima ati 'Mu Rwanda interineti hari ukuntu ihenze, kuburyo buri muturage wese atabasha kuyigondera.'

    Mulume ati 'Usibye no kuba interineti igenda gahoro, usanga inahenze hamwe na hamwe,iyo uguze yose ugacibwa amafaranga menshi cyane.'

    Ibigo bitanga serivise z'ikoranabuhanga bigaragaza ko hakenewe imikoranire hagati yabyo  kugira ngo  bibashe gutanga interineti yihuta kandi ihenduke. 

    Alexis Kabeja akuriye ikigo Liquid Intelligent Technology mu Rwanda   

    Ati 'Iyo habayeho 'interconnectivity' mu Rwanda n'izindi kompanyi ziri muri Uganda, Tanzaniya na Kenya muburyo duhanahana 'traffic' bifite icyo byungura. Atari gusa abatanga interineti ahubwo bigira n'inyungu nziza kukoresha iyo serivise, kubera ko ikiguzi cya interineti kigenda kigabanuka, ariko nanone ukabona serivise nziza.'

    Kuri ubu mu Rwanda hateraniye inama y'iminsi itatu, irebera hamwe ibimaze gukorwa mu gukwirakwiza interineti muri Afurika n'imbogamizi zikirimo.

    Ni inama isanze gusakaza interineti kuri uyu mugabane, bikomwa mu nkokora n'ubucye bw'ibikorwaremezo by'itumanaho.

    Guverinoma y'u Rwanda yagaragaje ko kwiyongera kw'ibigo bishora imari mu rwego rw'Ikoranabuhanga, aribyo bizatuma abaturarwanda nabanyafurika muri rusange babona interineti ihendutse.

     Iradukunda Yves, ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y'Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

    Ati ' Mu Rwanda nk'uko mubizi hashize imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye, kugira ngo buri munyarwanda abashe kubona ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi. Iyo tubirebye rero n'igiciro cya interineti kigenda kigabanuka ninabyo twavugaga hano, uko hagenda haboneka amakompanyi ashyira imari muri ibi bikorwaremezo twavugaga zifasha abaturage kubona interineti.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo rero birakomeza n'ubundi ari nabyo biri n'amahirwe ku Rwanda kuba amakompanyi y'itumanaho ari hano kugira ngo tubashe kuganira ku ishoramari ryanatuma n'icyo giciro kirushaho kugabanuka.Duhagaze neza rero nk'u Rwanda urebye no mubindi bihugu, ariko haracyari akazi kenshi ko gukora by'umwihariko kugira ngo  igiciro cya interineti kigabanuke n'uburyo interineti igera ku bantu'.

    Raporo ngarukamwaka ku biciro bya interineti, Worldwide Mobile Data Pricing, yerekanye ko mu 2021 u Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 70 ku Isi, n'uwa 13 muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, mu kugira interineti ihendutse.

    Daniel Hakizimana

    The post Kigali: Impuguke zirashakira hamwe umuti w'ikibazo cya interineti ihenze muri Afurika appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2022/08/24/kigali-impuguke-zirashakira-hamwe-umuti-wikibazo-cya-interineti-ihenze-muri-afurika/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-impuguke-zirashakira-hamwe-umuti-wikibazo-cya-interineti-ihenze-muri-afurika