Tag: featured

  • Iburasirazuba: Abayobozi batowe bahawe umukoro wo guteza imbere abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 nyuma yo gukurikirana amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare.

    Guverineri Gasana yashimiye abaturage ubwitabire bagaragaje ndetse no kuba bihitiyemo inyangamugayo.

    Ku rundi ruhande ariko yasabye abayobozi bagiriwe icyizere bagatorwa gushyira imbere umuturage n’iterambere rye.

    Ati “Abatowe bagomba kuzirikana amagambo atatu, umuturage utekanye, uteye imbere kandi afite imibereho myiza.”

    Kuba hari benshi mu bayobozi bari basanzweho basubiyemo ngo ni ikimenyetso ko bakoze neza kandi bumva Politiki ya Leta bityo bakazatoza abandi mu nshingano batorewe.

    Yasabye abayobozi batowe guharara mu nshingano zo kurengera umuturage aho kumuhutaza mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    source : https://ift.tt/3G9L0c6

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 46 i Gicumbi n’umugabo w’imyaka 78 i Gisagara. Abantu barindwi ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,320.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Musanze 12, i Kigali 6, Karongi 3, Ngoma 2, na Ngororero 2.

    Ahandi mu turere twa Gakenke, Kayonza, Muhanga, na Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3E7OGt6

  • Rulindo: Abantu umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Uko ari Barindwi bafatiwe mu cyuho bacura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bakoresha ibikoresho gakondo.

    Umugabo w’imyaka 34 we yafashwe agerageza gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 Frw kugira ngo bariya bantu 7 barekurwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko kugira ngo bariya bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abarinda ikirombe.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuye muri kimwe mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo batubwira ko hari itsinda ry’abantu binjira mu kirombe bagacukura amabuye. Hahise hategurwa ibikorwa byo gufata abo bantu ari nabwo Polisi yafataga abantu 7 barimo gucukura bitemewe n’amategeko ndetse bari banafite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura amabuye.”

    CIP Gakwisi yakomeje avuga ko ubwo hafatwaga bariya bantu hagaragaye andi makuru ko hari undi mugabo uri gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 ngo ajye kwinginga abapolisi barekure bariya bantu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro. Uwo yayahe niwe wahise atanga amakuru arafatwa,yari yanamwemereye ko nibamara kurekurwa amuha andi ibihumbi 500.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akora ibitemewe n’amategeko.

    Yibukije abantu ko ubucukuzi bw ’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko bihanirwa n’amategeko ndetse ababukora bashobora kuhaburira ubuzima.

    Abafashwe uko ari 8 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hokorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko

    source : https://ift.tt/3Bew0pz

  • Karongi: Ingo zisaga 5 000 zahawe amashanyarazi mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.

    Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien yavuze ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu, kandi ko byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana yakomeje avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko yemeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze twasuye muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi company ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Omondi yavuze ko batangiye iyi sosiyete yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusabaga gukoresha “Generator” kandi igatwara amafaranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, Murekatete Marie Louise yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga, cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Mu murenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere atatu harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond, ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagali ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Yavuze ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Agakiriro ka Mubuga ni kamwe mu bikorwaremezo byabonye umuriro w’amashanyarazi vuba

    Imiriko mu Gakiriro ka Mubuga isigaye yihuta kubera umuriro w’amashanyarazi

    Kuri Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga abanyeshuri basigaye biga neza kuko babonye umuriro w’amashanyarazi

    Kuri iri shuri batarabona umuriro bakoreshaga asaga ibihumbi 500 Frw mu gufotoza impapuro ariko kuri ubu bakoresha atarenga ibihumbi 100 Frw

    Kuri uru ruganda rukora ubwato batarabona amashanyarazi bajyaga bagorwa no gukora akazi neza kuko byasaba kwifashisha generator

    Muri Afrinest Engineering bishimira ko amashanyarazi yatumye akazi kabo koroha kandi kakihuta

    source : https://ift.tt/3px1pBv

  • Inama Minisitiri Gatabazi n’abandi bagira abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi nshya y
    Komite Nyobozi nshya y’Umudugu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo

    Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba ari na we ushinzwe inzego z’ibanze, ku bijyanye n’imikorere igomba kuranga abayobora imidugudu batowe.

    Mu magambo make, Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kuvunwa n’inshingano, Umukuru w’Umudugudu atagomba kwiyumva ko ari we wenyine ushinzwe kuwuyobora, kuko hari benshi batorewe kumufasha.

    Yagize ati “Umudugudu urimo Komite Nyobozi y’Abagore na Komite Nyobozi y’Urubyiruko, urimo abafashamyumvire mu buhinzi, urimo Abajyanama b’Ubuzima, harimo abasesenguzi ndetse na Komite nyobozi mufatanya, ibibazo bituruka mu rubyiruko, mu bagore n’ahandi byakemuka, ariko ikibazo ni uko Umukuru w’Umudugudu atibuka ko afite ikipe nini ikwiye kumufasha”.

    Minisitiri Gatabazi akomeza asaba abandi bose batowe kutaba ntibindeba, kuko bikunze guteza uruhererekane rw’ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bwo hejuru, aho atanga urugero rw’imanza zishingiye ku mbibe z’ubutaka, ngo zagakwiye kurangirizwa mu baturanyi bazi neza icyo kibazo.

    Akagari ni rwo rwego umuturage ahingukiraho iyo ibibazo binaniranye mu mudugudu.

    Twaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Mukankurunziza Leoncie avuga ko inshingano z’Ubuyobozi bw’Umudugudu ahanini zijyanye n’ubukangurambaga, akenshi ngo zikunze kugaragaramo Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bonyine.

    Abakorerabushake ba Komisiyo y
    Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanzaga kurahirira imbere y’Inteko itora

    Mukankurunziza avuga ko kuva aho abayobozi b’amasibo bagiriyeho, abayobora imidugudu ubu basa n’aborohewe ku buryo ibyinshi mu bibazo by’abaturage ari bo bizakemukiraho.

    Urwego rw’Isibo n’Umudugudu ahanini bishinzwe ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, kujijura abaturage bakamenya amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bwabo

    Mukankurunziza asobanura ibirebana n’abageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika, yagize ati “Birashoboka, hari aho umuturage ashobora koko kurenganywa, ariko sinibaza ko yarenganywa n’inzego zose kugera ubwo ageze kuri Perezida wa Repubulika, ibyo ni ibyo kuganiriza abaturage ariko na none no gukurikirana”.

    Uyu Muyobozi w’Akagari avuga ko abayobora imidugudu bakwiye kuzajya bafata umwanya bakigisha abaturage uburyo inzego zikurikirana, kugira ngo niba barenganyijwe ku rwego rw’isibo bajye ku mudugudu, abarengana ku mudugudu bajye ku kagari gutyo gutyo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, Emmanuel Nsengiyumva

    Uwitwa Emmanuel Nsengiyumva watorewe kuyobora Umudugudu wa Byimana, avuga ko kugira abayobozi b’amasibo hamwe no kuba bariyubakiye ibiro by’umudugudu, ngo byatumye inshingano zo kujijura no kwita ku baturage zoroha.

    Nsegiyumva agira ati “Tugiye gukora igenamigambi, kuko umudugudu wacu niba ufite iterambere, abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, abana bari mu ishuri biga, ubu dufite imihanda imwe n’imwe itameze neza ndetse hari n’aho itagera, nk’umuhanda FAWE-Batsinda muri iyi manda y’imyaka itanu dushobora kuzawuhuza dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bwacu”.

    Komite Nyobozi z’Umudugudu zatowe kuri uyu wa Gatandatu zigizwe n’abantu batanu, ari bo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe Umutekano, Abinjira n’Abasohoka, ushinzwe Amakuru no kujijura abaturage ndetse n’ushinzwe Iterambere, hakiyongeraho Umujyanama uhagarariye umudugudu mu kagari.


    source : https://ift.tt/3E5eR3A

  • APR FC irakomereza muri Confederation Cup nyuma yo kunyagirwa na Etoile du Sahel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etoile du Sahel yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’igice cya mbere gitsinzwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude n’ukuboko.

    Mu gice cya kabiri, Etoile Sportive du Sahel muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui ku munota wa 47.

    Ikipe ya APR FC itaje koroherwa n’iminota ya nyuma, yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Niyomugabo Claude ku munota wa 64, iza gutsindwa ibindi bitego bibiri ku munota wa 3 n’uwa 4 w’inyongera ku minota 90 y’umukino.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Étoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

    Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izategereza indi tombola ikamenya iyo bazahura

    source : https://ift.tt/3pwJ7Az

  • RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana ushinjwa gupfobya Jenoside, bamwe bati “ikwiye kuregwa” – #rwanda #RwOT

    Hakuzimana ni mushya ku mbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kumvikana mu biganiro binyura kuri Shene za Youtube muri uyu mwaka wa 2021.

    Hashize iminsi mike akoze ikiganiro avugamo amagambo yazamuye amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

    Aya magambo kimwe n’andi uyu mugabo yakunze kuvuga yakomerekeje benshi, baheraho basaba inzego z’ubutabera gutangirira hafi kuko ibyo avuga ari ukudaha agaciro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nk’uwitwa Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter amagambo yamagana Hakuzimana ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

    Juliet Mbabazi we yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

    Hakuzimana afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

    Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

    Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

    RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana

    Kuva uyu mugabo yatangira kumvikana mu magambo nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye basabye RIB kumukurikirana kugira ngo hakumirwe icyaha mbere y’uko kiba.

    Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.”

    Uwitwa Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”

    Kuba ntacyo uru rwego rurakora kuri uyu mugabo kugeza ubu, byatumye hari n’abavuga ko bumva barujyana mu nkiko.

    Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

    Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

    Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

    Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe muw’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite? pic.twitter.com/c0aKRCPRgN

    — Tom Ndahiro (@TomNdahiro) October 23, 2021

    Turamurambiwe!!!!! #ArrestRachid

    — Nkotanyi Yvette (@NkotanyiYvette) October 23, 2021

    We should be able to sue @RIB_Rw when it does not open investigations into clear cases of genocide denial.

    This is an attack on survivors and we can’t fail to sue RIB for not protecting them primarily and the rest of society in general.

    — Lonzen Rugira (@LonzenRugira) October 23, 2021

    Dear @RIB_Rw please: #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid https://t.co/fNevUkzftH

    — PETER Mahirwe (@pmahirwe) October 23, 2021

    When @RIB_Rw doesn’t do anything on own motion and on complaint, public prosecution should step in! RLCP! pic.twitter.com/YFQJ4zLVXS

    — K A T U R E B E (@StevenCaleb680) October 23, 2021

    Article 20 of the International Covenant on Civil and Political Rights: “1. Any propaganda for war shall be prohibited by law. 2. Any advocacy of national, racial or religious hatred that constitutes incitement to discrimination, hostility or violence shall be prohibited by law. pic.twitter.com/SL0fXCr4LT

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Things can always be improved of course, but in many ways #RIB‘s approach is the right one. Pple have a constitutional right to express their thoughts except where they contravene the law. Determining when the line has been crossed shouldn’t be done lightly. #RIB recognises that.

    — Vincent Gasana (@MweneGahaya) October 23, 2021

    I always wonder, why does it always have to be too late to act? Why does it have to be too much for a proceedings to initiate. We must show that this is not something Rwandans tolerate. By the way, if youtube can’t do for Rwandans what Twitter & FB did for Americans, WE should.

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Hakuzimana Abdou Rashid amaze iminsi mike atangiye kumvikana mu mvugo zakomerekeje benshi

    source : https://ift.tt/3E8DFaR

  • Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe mu Midugudu kurangwa n’imikorere myiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mbere y
    Mbere y’igikorwa cy’amatora abatora babanzaga guhabwa amabwiriza y’imigendekere y’amatora
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ibereye abaturage

    Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, mu gikorwa cy’amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu.

    Imyanya yatowe uko ari itanu ku bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu harimo Umukuru w’Umudugudu, Ushinzwe Umutekano Abinjira n’Abasohoka mu Mudugudu, Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage n’Imboneza mubano, Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’Abaturage, Ushinzwe Iterambere; hakiyongeraho n’Umujyanama Rusange uhagarariye umudugudu mu nama Njyanama y’Akagari.

    Abaturage Kigali Today yasanze kuri site ya GS Muhoza II, bazinduwe no kwitorera abo bayobozi, babifuzaho kurangwa n’imiyoborere ishyize imbere gutanga serivisi nziza, no kubakemurira ibibazo by’ingutu bagifite.

    Abakorerabushake ba Komisiyo y
    Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanje kurahirira imbere y’Inteko itora

    Uwitwa Musafili Hassan, yagize ati: “Abayobozi twitoreye tubitezeho gukora akazi gakomeye, cyane cyane muri ibi bihe duhanganye n’icyorezo Covid-19 cyashegeshe ubukungu bwacu. Birasaba ko abo twatoye barushaho kutwegera bakatuba hafi, bakatwungura ibitekerezo bishya by’icyo twakora ngo twiteze imbere, kandi noneho na bya bikorwa byiza Leta iduteganyiriza bagakora uko bishoboye bakabitugezaho. Ni yo mpamvu twazindutse ngo twishyirireho abo bayobozi twifuza”.

    Undi mubyeyi wo mu Mudugudu wa Rukoro, na we yishimiye kugira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi yihitiyemo kandi bamubereye. Yagize ati: “Dukeneye abayobozi basobanukiwe neza ibyo dukeneye ngo iterambere ryacu ryihute. Ba bandi bazajya baserukira umudugudu wacu kandi bakanakorana bya hafi n’inzego zibakuriye. Ntabwo twifuza abajenjeka kuko batabasha kudukorera ubuvugizi bw’ibyo dukeneye. Abo twitoreye ni abantu tubana mu Mudugudu, tuzi neza imico n’imikorere yabo, kandi dufitiye icyizere ko ibyo tubategerejeho bazabisohoza neza”.

    Bamwe mu batorewe kuyobora Imidugudu bavuga ko icyizere bagiriwe, bagiye kugiheraho bakorana umwete.

    Kanyange Mariya wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Rukoro mu Kagari ka Mpenge mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Mu mudugudu wacu, navuga ko hari ibintu byinshi twari tumaze kugeraho mu iterambere. Urugero nko muri Mituweri duheruka kuza ku mwanya wa gatatu ku rwego rw’Umurenge. Gahunda ya Ejo Heza tugeze kure tuyisobanurira abaturage bakayitabira. Ibijyanye n’isuku no kugarura abana mu ishuri twabigize ibyacu. Izo gahunda kimwe n’izindi zose zifitanye isano n’iterambere ry’abaturage, tugiye kuzikomerezaho mfatanyije n’abo twatowe hamwe, turusheho kubishyiramo imbaraga”.

    Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y
    Igikorwa cyo kubarura amajwi cyakorerwaga imbere y’abatoye

    Mu bandi batowe ku rwego rw’Umudugudu barimo Niyibizi Hemedi, wijeje abaturage ko Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Giramahoro igiye gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi, kugira ngo imihanda imwe n’imwe yo muri uyu Mudugudu ishyirweho amatara amurika mu masaha ya nijoro, akazagira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage, bigabanye n’ikibazo cy’ubujura.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye abatowe kurangwa n’imikorere ifasha umuturage kugera ku iterambere rirambye. Yagize ati: “Turasaba abatowe gukomereza aho abacyuye igihe bari bagejeje; ibitari byagakozwe mubihereho mubinonosore neza, mubikemure, ibyo mudafitiye ubushobozi muzajye mubishyikiriza ababakuriye. Icyo dushyize imbere ni ukubaka Umudugudu uzira inenge kandi uri ku rwego rwo kuba intangarugero mu yindi Midugudu, yaba mu mibanire myiza y’abawutuye, iterambere n’imibereho myiza yabo. Ibi kubigeraho, ni uko nk’abagize Komite z’Imidugudu muzaba mwashyize hamwe, mugakora akazi kanyu uko bikwiye, ariko kandi tutirengagije ko n’uruhare rw’umuturage mu kuzuzanya namwe ari ngombwa”.

    Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi
    Bamwe mu batowe bijeje abaturage gukemura ibibazo biri mu Midugudu no gukora ubuvugizi

    Ahabereye amatora, igikorwa cyo gutora cyabimburiwe no gusobanurira Inteko itora, abakandida batora abo ari bo n’uko amatora akorwa, igikorwa cyakurikiwe no kurahira kw’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, igikorwa cy’itora kibona gutangira, aho utora yandikaga ku gapapuro umukandida yihitiyemo, bikurikirwa no kubarura amajwi kuri buri cyiciro.

    Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n
    Kanyange Mariya yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage bamutorera kuba Umukuru w’Umudugudu wa Rukoro
    Komite Nyobozi y
    Komite Nyobozi y’Umudugudu yamaraga gutorwa abayigize bakiyereka abo bagiye kuyobora
    Ahabereye amatora bari bahatatse nk
    Ahabereye amatora bari bahatatse nk’ahabera ubukwe

    source : https://ift.tt/3EdC6st

  • Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashimye uko abaturage bitaweho mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yamurikaga raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-201 yamurikiwe Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, aho hagaragajwe uko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe muri uriya mwaka.

    Ubwo Covid-19 yibasiraga Isi n’u Rwanda muri rusange hari bimwe mu bikorwa bitabashije gukomeza ndetse imibereho y’ubuzima irahinduka mu buryo bugaragara aho hari aho byari kubangamira uburenganzira bwa muntu.

    Muri ibi bihe nibwo Leta yafashe iya mbere itangira kwita ku baturage nko kugaburira abari bari mu rugo batabasha kubona amafunguro, kwita ku barwayi ba Covid-19 n’izindi ndwara no gukora ibikorwa bitandukanye birengera abaturage.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire, yavuze ko icyorezo cyateje ibibazo byinshi abaturage ariko Leta yabaye ku isonga mu kubishakira ibisubizo.

    Yagize ati “Ingamba zo kurwanya Covid-19 cyane cyane byagaragaye ko habayeho gufunga ibikorwa by’ubucuruzi byatumye ubushomeri bwiyongera, komisiyo yasanze umubare w’abagenda basubira mu kazi waragiye wiyongera uko ingamba zigenda zoroshywa ndetse isanga harashyizweho gahunda yo kuzahura ubukungu.”

    “Komisiyo yasanze bamwe mu baturage baragiye babura imirimo batakaza ubushobozi bwo kubona ibibatunga cyane cyane abari batunzwe no gukora imirimo bahemberwa umunsi ku munsi. Guverinoma yafashe ingamba batanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.”

    Iyi raporo kandi yagaragaje uburyo uburenganzira bwagiye bwubahirizwa mu nzego zitandukanye kandi ko n’aho bwahungabanyijwe ababigizemo uruhare babihaniwe.

    Urugero ni urw’abapolisi babujije abantu bane uburenganzira bwo kubaho babihaniwe, hagaragajwe ko n’abahohoteye abaturage bari mu nzego z’ibanze nka DASSO babihaniwe.

    Iyi raporo igaragaza uko ubucucike buhagaze mu magereza nka gereza ya Muhanga ariyo ifite ubucicike bwinshi. Yagaragaje uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, imibereho myiza y’abaturage n’izindi.

    Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurengera uburenganzira bwa muntu [NCHR], Mukasine Marie Claire, yagaragaje ko Leta yakozwe ibikorwa byarengeye uburenganzira bwa muntu muri Guma mu Rugo

    source : https://ift.tt/3b45apS

  • Amatora y’inzego z’ibanze ararimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Hafi ya hose mu gihugu, abaturage bitabiriye cyane guhera saa moya z’igitondo. Bari batangiye kugera kuri site z’amatora, ubusanzwe byari biteganyijwe ko atangira saa tatu ariko bitewe n’uburyo abaturage bazindutse cyane hari aho basabye uburenganzira aba mbere baratora basubira mu mirimo yabo.

    Kuri site y’itora ya Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro aho umunyamakuru wa IGIHE, yageze yasanze bari kurahiza abagiye gutoresha kugira ngo igikorwa gitangire.

    Umwe mu baturage waganiriye na IGIHE yavuze ko yishimiye uburyo bushya bwo gutora aba bayobozi ngo kuko butuma umuntu atora yisanzuye atari ugupfa kujya inyuma y’umuntu.

    Mukamudenge Marie Chantal utuye mu Mudugudu w’Akanyinya mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange yagize ati “ Ni amatora yabaye mu bwisanzure cyane kuri twebwe, aho atandukaniye n’andi yari asanzwe ni uko ubu witorera uwo ushaka nta muntu ukureba bitandukanye na mbere kuko hari ubwo wajyaga inyuma y’umuntu kuko muziranye gusa.”

    Umuyobozi wa Gatagara mu Kagari ka Nyagatovu, Havugiyaremye Jean d’Amour, yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bongeye kumugirira icyizere abizeza ko agiye gukora byinshi kuruta ibyo yakoraga.

    Ati “Intego mfite ubu ni ugukangurira ababyeyi bakegera abana bavuye mu ishuri bakarisubiramo ikindi ni ukongera imbaraga abatuye umudugudu wanjye bose bakishyura ubwisungane mu kwivuza kuko ubu turi kuri 93%.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko mu turere dutatu yagezemo yishimiye uburyo amatora ari kugenda.

    Ati “Amatora ni inshingano zikomeye, ni demokarasi, ni agaciro kandi akaba ishema rero mu mahitamo yabo ni ukubasaba guhitamo abantu bazabageza ku iterambere muri iyi myaka itanu.”

    Mu butumwa yahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bari butorwe yavuze ko bagomba kuzirikana ko bayobora ahari umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza.

    Kuri Site ya Rusagara mu Kagari ka Rusagara, abaturage bateguye mu buryo buryoheye ijisho

    Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi mu masaha y’igitondo

    Mu Karere ka Ruhango, kimwe n’ahandi hose, abahagarariye amatora babanje kurahira

    Abaturage bazindutse bahurira ku bigo byateguwe nk’ibiro by’itora

    Mu bice byinshi by’igihugu, site z’itora zatatswe neza

    Amatora mu gihugu afatwa nk’ubukwe ku buryo hakorwa imyiteguro nk’iyo kwakira umugeni

    Mu Karere ka Kamonyi naho abaturage bari bazindutse cyane

    Aya matora yakozwe mu buryo bwubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze bakurikiranye aya matora bareba uko ari gukorwa

    Aya matora yabaye buri muntu wese yandika umukandida atoye

    Amajwi yabaruriwe mu ruhame buri wese areba

    source : https://ift.tt/3Eak6yY