Tag: featured

  • Igitekerezo: Kubera iki umugabo udafasha iwabo byitirirwa umugore we? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bivugwa hirya no hino, yaba mu bantu bakuru cyangwa se abakiri bato, aho baba bumvikanisha ko kuba umugabo ntacyo aha benewabo biba byatewe n’umugore we. Ariko ibi bintera kwibaza impamvu byitirirwa umugore kandi umugabo ari umuntu mukuru ufite ubwenge ndetse unafata imyanzuro itandukanye.

    Igitangaje ni uko hari n’igihe akenshi uyu mugabo umeze utya, akenshi na mbere atarashakana n’uyu mugore ariko aba yari asanzwe ameze, wenda ntibanabyiteho, nyamara yamara gushaka bikitwa ko umugore ari we mubi.

    Birasanzwe ko kugira ngo hagire imyanzuro imwe n’imwe yafatwa mu rugo bisaba ko umugabo n’umugore baganira bakagira ibyo bumvikanaho. Ariko ibi ntibikuraho ko buri muntu aba afite uko yumva ibintu kandi hakaba n’imyanzuro imwe n’imwe afata ku giti cye. Rero kuba uyu mugabo adafasha benewabo siniyumvisha ukuntu bijya bihuzwa n’umugore, nk’aho ari we ugomba gufatira umugabo imyanzuro, cyane ko hari n’indi umugabo aba asanzwe afata ku giti cye.

    Ubusanzwe n’ubwo imiryango ibanye neza, iby’ubukungu babihuriza hamwe kugira ngo barebe iterambere ry’urugo rwabo, ntitwabihakana ko hari amafaranga menshi umugabo akoresha yewe n’umugore atabimenyeshejwe cyangwa ngo anabimenye, n’umugore ndetse bikaba bityo. Bisobanuye ko umugabo yashatse kugira icyo afasha benewabo n’iyo umugore atabimenya yabikora, ariko ntibyitirirwe umugore buri gihe mu gihe atabafashije.

    Njyewe ibi mbifata nko kuba rimwe na rimwe umugore arenganywa muri sosiyete, aho hari n’ibyo bamushinja nta n’icyo afite yabikoraho. Ku buryo umugabo amafaranga yo kujyana nko mu kabari, kugura ibintu bitandukanye, guha abandi bantu batari abo mu muryango we abikora uko abishatse umugore ntibimugereho, ariko kudaha ubufasha umuryango we, ibi byanze bikunze bikitirirwa umugore!

    Ibi bivugwa nta n’ubizi ko wenda baba banabiganiriyeho mu rugo ngo wenda umugore abe ari we ubyanga, kuko hari n’igihe umugore abivuga, umugabo ntabyemere kandi umugore akaba atabikora batabyumvikanye kuko aba ari amafaranga azwi babariye hamwe. Nyamara ibi bikitirirwa umugore ngo ni we mubi.

    Umugabo ni umuntu mukuru ndetse unafata imyanzuro itandukanye. Yaba iyo afashe izwi n’umugore cyangwa umugore atayizi. N’iyo yaba yarashatse koko uwo mugore w’ubugugu yashatse kubikora, mbese afite umutima wo gufasha iwabo yabikora ndetse neza kandi ubuzima bw’urugo rwabo bugakomeza. Utabikoze rero numva byagakwiye kumubarwaho aho kuba buri gihe bihita byitirirwa umugore kandi wanareba neza ugasanga n’ubundi nta nama ajya amugisha mu byo akora.

    source : https://ift.tt/3nlMK9H

  • Murenzi Abdallah ucyuye igihe yashimiwe ibyo yakoze ayobora urubyiruko rw’abakorerabushake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano
    Murenzi Abdallah yahererekanyije ububasha na Kwitonda Rashid umusimbuye ku nshingano

    Abitangaje nyuma y’ihererekanyabubasha hagati ye na Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake, umuhango wabaye tariki 19 Ukwakira 2021, uyoborwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV.

    Minisitiri Gatabazi JMV, yashimiye cyane Murenzi Abdallah wari Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, ku bikorwa byamuranze mu myaka igera kuri itandatu ayoboye urwo rubyiruko, amwizeza ko MINALOC izakomeza kumwiyambaza mu rugendo rwo kubaka ubukorerabushake afitemo ubunararibonye.

    Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w
    Minisitiri Gatabazi JMV yashimye ibikorwa bya Murenzi Abdallah wari umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu

    Kubana Rachid wahawe inshingano zo kuyobora urubyiruko rw’abakorerabushake, yabwiye Kigali Today ko aho Murenzi Abdallah agejeje urubyiruko rw’abakorerabushake ari heza kandi ko bahamushimira, avuga ko agiye gukomereza kuri ibyo bikorwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura iterambere ry’igihugu.

    Yagize ati “Hakozwe umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’uwari umuhuzabikorwa, Murenzi Abdallah nanjye, icyo nshima cyane ni uburyo yabanye n’urubyiruko, rukora ibikorwa binyuranye, ndamushima. Aho agejeje akora ntabwo bizahagararira hariya, nje gukomereza ku byo yubatse, ntabwo byahagararira aha turakomeza gufasha urubyiruko”.

    Arongera ati “Abdallah aho yagejeje urubyiruko ni heza cyane, kandi ibikorwa bye turabikomerezaho ku buryo hari icyizere ko bizakomeza gutera imbere n’ibindi biruseho bigakorwa, twanashimira n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu bwashatse kongerera imbaraga urwo rubyiruko, habaho iryo shami ry’urubyiruko rishinzwe kubakurikirana kandi rifite uburyo bwubakitse bwisumbuyeho”.

    Umuhango w
    Umuhango w’ihererekanyabubasha

    Mu mwaka wa 2015, nibwo Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiranye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, agamije gukumira ibyaha.

    Ishami rishinzwe urubyiruko rw’abakorerabushake, rikaba ryashyizwe muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu rihabwa n’umuyobozi urishinzwe, ari we Kubana Rachid wamaze gutangira izo nshingano nk’Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake n’ubukangurambaga.

    Bafashe ifoto y
    Bafashe ifoto y’urwibutso
    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagiye rwitabira amahuriro anyuranye


    source : https://ift.tt/30MB2NC

  • Abanyarwanda 48 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uko ari 48 bagizwe n’abagabo 29, abagore 9 n’abana 10 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye harimo iya gisirikare ya CMI i Mbuya iherereye mu mujyi wa Kampala.

    Bavuga ko imitungo basizeyo n’amafaranga bari bafite mu ntoki bambuwe n’abasirikare babafashe ndetse n’aho bari bafungiwe muri kasho za Polisi arenga miliyoni 136 z’amashilingi ya Uganda.

    Muri aba Banyarwanda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba i Nyagatare harimo abafite umwihariko w’uko bakuriye mu gihugu cya Uganda ndetse hakabamo n’abariyo kubera gukora umurimo w’Imana (Ivugabutumwa).

    Kamana Emmanuel, umushumba mu itorero Life Church riherereye mu Murenge wa Rwempasha, yagiye muri Uganda ahitwa Rwentobo mu Karere ka Ntungamo ku butumire bw’igiterane cy’ivugabutumwa.

    Gisoje ngo cyakomereje mu Karere ka Masaka, ku itariki ya 12 Kanama 2021, afatwa n’igisirikare cya Uganda afungirwa mu kigo cya gisirikare cya Masaka iminsi ine ahavanwa ajya gufungirwa muri CMI i Mbuya mu mujyi wa Kampala.

    Uyu muvugabutumwa yashinjwe kuba maneko w’u Rwanda, yavanywe i Mbuya yoherezwa mu kigo cya gisirikare cya Mbarara ahitwa Makenke aha hombi akaba yarahabaye akubitwa uko bukeye n’uko bwije ndetse akaba yaranakorewe iyicarubozo.

    Avuga ko batamugiriye n’impuhwe kuko yambuwe miliyoni enye z’amashilingi ya Uganda ari yo yakabaye aheraho yivuza inkoni yakubiswe.

    Niyonkuru Obed w’imyaka 31 y’amavuko avuga ko atazi iwabo gusa akemeza ko bishoboka ko ari mu Karere ka Kayonza. Yemeza ko mu 1994 yisanze mu nkambi y’impunzi ya Nakivale mu Karere ka Isingiro arahakurira ahava mu mwaka wa 2008 nyuma y’uko uwamureraga yitabye Imana 2006.

    Yakomereje ubuzima mu mujyi wa Kampala aho yacurangaga Piano muri korari ya Baraka and Blessings.

    Ku itariki 23 Gicurasi 2021, yafatiwe ahitwa Mengo ajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya CMI Mbuya ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Avuga ko yavuye i Mbuya yoherezwa i Mbarara muri kasho ya Polisi aho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

    Avuga ko imitungo asize mu gihugu cya Uganda ifite agaciro karenga Miliyoni 63 z’amashilingi ya Uganda.

    Abanyarwanda bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo abasizeyo imiryango yabo aho bari batuye ndetse n’abasize bamwe mu bayigize muri gereza.

    Ndahayo Samuel avuga ko yari atuye Gomba akaba ari na ho yasize urugo rwe harimo umugore n’abana batatu.

    Ndahayo yafungiwe muri CMI Mbuya mu gihe cy’amezi ane ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko aha akaba yarahavuye yoherezwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavuye yoherezwa mu Rwanda.

    Undi uvuga akababaro yahuye na ko ni Butera Eliphaz wagiye muri Uganda mu mwaka wa 2014 atura ahitwa Gomba akaba yari atunzwe no guhinga no korora.

    Yafashwe muri Nyakanga 2021, ajya gufungirwa i Mbuya muri gereza ya gisirikare ahamara amezi abiri ashinjwa gutura muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo ngo nta rukiko rwigeze rumuburanisha.

    Muri gereza ya CMI Mbuya ahasize umugore we Nyirahabimana Epiphanie w’imyaka 51 y’amavuko n’umuhungu we Hakizimana Samuel w’imyaka 18 ushinjwa kuba maneko w’u Rwanda.

    Butera Eliphaz asaba abandi Banyarwanda kudahirahira kujya muri Uganda kuko nta mutekano Abanyarwanda bahafite ahubwo n’ibyo bahakorera ayo bakuyemo bayamburwa bakagaruka amara masa.

    Avuga ko mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Gomba yari atuyemo asizeyo umutungo ubarirwa mu mashilingi ya Uganda arenga miliyoni 50.

    source : https://ift.tt/3Ccfmbw

  • Iburasirazuba: Abayobozi batowe bahawe umukoro wo guteza imbere abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabibasabye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 nyuma yo gukurikirana amatora y’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyagatare.

    Guverineri Gasana yashimiye abaturage ubwitabire bagaragaje ndetse no kuba bihitiyemo inyangamugayo.

    Ku rundi ruhande ariko yasabye abayobozi bagiriwe icyizere bagatorwa gushyira imbere umuturage n’iterambere rye.

    Ati “Abatowe bagomba kuzirikana amagambo atatu, umuturage utekanye, uteye imbere kandi afite imibereho myiza.”

    Kuba hari benshi mu bayobozi bari basanzweho basubiyemo ngo ni ikimenyetso ko bakoze neza kandi bumva Politiki ya Leta bityo bakazatoza abandi mu nshingano batorewe.

    Yasabye abayobozi batowe guharara mu nshingano zo kurengera umuturage aho kumuhutaza mu gihe bashyira mu bikorwa gahunda za Leta.

    source : https://ift.tt/3G9L0c6

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana, abanduye bashya ni 29 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abantu babiri ni bo bitabye Imana bazize COVID-19, bakaba ari umugore w’imyaka 46 i Gicumbi n’umugabo w’imyaka 78 i Gisagara. Abantu barindwi ni bo bishwe n’icyo cyorezo mu minsi irindwi. Ni mu gihe abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda ari 1,320.

    Ahabonetse abanduye benshi ni muri Musanze 12, i Kigali 6, Karongi 3, Ngoma 2, na Ngororero 2.

    Ahandi mu turere twa Gakenke, Kayonza, Muhanga, na Rwamagana habonetse umuntu umwe muri buri Karere, ahandi nta muntu wanduye wahabonetse, nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

    source : https://ift.tt/3E7OGt6

  • Rulindo: Abantu umunani bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranijwe n’amategeko – #rwanda #RwOT

    Uko ari Barindwi bafatiwe mu cyuho bacura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti bakoresha ibikoresho gakondo.

    Umugabo w’imyaka 34 we yafashwe agerageza gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 Frw kugira ngo bariya bantu 7 barekurwe.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko kugira ngo bariya bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abarinda ikirombe.

    Yagize ati “Polisi yakiriye amakuru avuye muri kimwe mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Rulindo batubwira ko hari itsinda ry’abantu binjira mu kirombe bagacukura amabuye. Hahise hategurwa ibikorwa byo gufata abo bantu ari nabwo Polisi yafataga abantu 7 barimo gucukura bitemewe n’amategeko ndetse bari banafite bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura amabuye.”

    CIP Gakwisi yakomeje avuga ko ubwo hafatwaga bariya bantu hagaragaye andi makuru ko hari undi mugabo uri gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 500 ngo ajye kwinginga abapolisi barekure bariya bantu bafashwe bacukura amabuye y’agaciro. Uwo yayahe niwe wahise atanga amakuru arafatwa,yari yanamwemereye ko nibamara kurekurwa amuha andi ibihumbi 500.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rulindo yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari uwo babonye akora ibitemewe n’amategeko.

    Yibukije abantu ko ubucukuzi bw ’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko bihanirwa n’amategeko ndetse ababukora bashobora kuhaburira ubuzima.

    Abafashwe uko ari 8 bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hokorwe iperereza.

    Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa Ingingo ya 4 ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe mu mategeko

    source : https://ift.tt/3Bew0pz

  • Karongi: Ingo zisaga 5 000 zahawe amashanyarazi mu mwaka umwe – #rwanda #RwOT

    Mu bahawe amashanyarazi harimo n’inganda zikomeye, amashuri ndetse n’amasoko ya kijyambere muri iyi Mirenge itatu ya Karongi.

    Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi, Dusengimana Damien yavuze ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu, kandi ko byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana yakomeje avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko yemeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze twasuye muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi company ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Omondi yavuze ko batangiye iyi sosiyete yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusabaga gukoresha “Generator” kandi igatwara amafaranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, Murekatete Marie Louise yavuze ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga, cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafaranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Mu murenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere atatu harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond, ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagali ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Yavuze ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Agakiriro ka Mubuga ni kamwe mu bikorwaremezo byabonye umuriro w’amashanyarazi vuba

    Imiriko mu Gakiriro ka Mubuga isigaye yihuta kubera umuriro w’amashanyarazi

    Kuri Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga abanyeshuri basigaye biga neza kuko babonye umuriro w’amashanyarazi

    Kuri iri shuri batarabona umuriro bakoreshaga asaga ibihumbi 500 Frw mu gufotoza impapuro ariko kuri ubu bakoresha atarenga ibihumbi 100 Frw

    Kuri uru ruganda rukora ubwato batarabona amashanyarazi bajyaga bagorwa no gukora akazi neza kuko byasaba kwifashisha generator

    Muri Afrinest Engineering bishimira ko amashanyarazi yatumye akazi kabo koroha kandi kakihuta

    source : https://ift.tt/3px1pBv

  • Inama Minisitiri Gatabazi n’abandi bagira abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Komite Nyobozi nshya y
    Komite Nyobozi nshya y’Umudugu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo

    Kigali Today yaganiriye n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, akaba ari na we ushinzwe inzego z’ibanze, ku bijyanye n’imikorere igomba kuranga abayobora imidugudu batowe.

    Mu magambo make, Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu rwego rwo kwirinda kuvunwa n’inshingano, Umukuru w’Umudugudu atagomba kwiyumva ko ari we wenyine ushinzwe kuwuyobora, kuko hari benshi batorewe kumufasha.

    Yagize ati “Umudugudu urimo Komite Nyobozi y’Abagore na Komite Nyobozi y’Urubyiruko, urimo abafashamyumvire mu buhinzi, urimo Abajyanama b’Ubuzima, harimo abasesenguzi ndetse na Komite nyobozi mufatanya, ibibazo bituruka mu rubyiruko, mu bagore n’ahandi byakemuka, ariko ikibazo ni uko Umukuru w’Umudugudu atibuka ko afite ikipe nini ikwiye kumufasha”.

    Minisitiri Gatabazi akomeza asaba abandi bose batowe kutaba ntibindeba, kuko bikunze guteza uruhererekane rw’ibibazo abaturage bageza ku buyobozi bwo hejuru, aho atanga urugero rw’imanza zishingiye ku mbibe z’ubutaka, ngo zagakwiye kurangirizwa mu baturanyi bazi neza icyo kibazo.

    Akagari ni rwo rwego umuturage ahingukiraho iyo ibibazo binaniranye mu mudugudu.

    Twaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero, Mukankurunziza Leoncie avuga ko inshingano z’Ubuyobozi bw’Umudugudu ahanini zijyanye n’ubukangurambaga, akenshi ngo zikunze kugaragaramo Umukuru w’Umudugudu n’Ushinzwe Umutekano bonyine.

    Abakorerabushake ba Komisiyo y
    Abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora babanzaga kurahirira imbere y’Inteko itora

    Mukankurunziza avuga ko kuva aho abayobozi b’amasibo bagiriyeho, abayobora imidugudu ubu basa n’aborohewe ku buryo ibyinshi mu bibazo by’abaturage ari bo bizakemukiraho.

    Urwego rw’Isibo n’Umudugudu ahanini bishinzwe ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, kujijura abaturage bakamenya amategeko abarengera ndetse n’uburenganzira bwabo

    Mukankurunziza asobanura ibirebana n’abageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika, yagize ati “Birashoboka, hari aho umuturage ashobora koko kurenganywa, ariko sinibaza ko yarenganywa n’inzego zose kugera ubwo ageze kuri Perezida wa Repubulika, ibyo ni ibyo kuganiriza abaturage ariko na none no gukurikirana”.

    Uyu Muyobozi w’Akagari avuga ko abayobora imidugudu bakwiye kuzajya bafata umwanya bakigisha abaturage uburyo inzego zikurikirana, kugira ngo niba barenganyijwe ku rwego rw’isibo bajye ku mudugudu, abarengana ku mudugudu bajye ku kagari gutyo gutyo.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, Emmanuel Nsengiyumva

    Uwitwa Emmanuel Nsengiyumva watorewe kuyobora Umudugudu wa Byimana, avuga ko kugira abayobozi b’amasibo hamwe no kuba bariyubakiye ibiro by’umudugudu, ngo byatumye inshingano zo kujijura no kwita ku baturage zoroha.

    Nsegiyumva agira ati “Tugiye gukora igenamigambi, kuko umudugudu wacu niba ufite iterambere, abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza, abana bari mu ishuri biga, ubu dufite imihanda imwe n’imwe itameze neza ndetse hari n’aho itagera, nk’umuhanda FAWE-Batsinda muri iyi manda y’imyaka itanu dushobora kuzawuhuza dufatanyije n’abaturage n’ubuyobozi bwacu”.

    Komite Nyobozi z’Umudugudu zatowe kuri uyu wa Gatandatu zigizwe n’abantu batanu, ari bo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, ushinzwe Umutekano, Abinjira n’Abasohoka, ushinzwe Amakuru no kujijura abaturage ndetse n’ushinzwe Iterambere, hakiyongeraho Umujyanama uhagarariye umudugudu mu kagari.


    source : https://ift.tt/3E5eR3A

  • APR FC irakomereza muri Confederation Cup nyuma yo kunyagirwa na Etoile du Sahel #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Etoile du Sahel yafunguye amazamu ku munota wa 17 w’igice cya mbere gitsinzwe na Yassine Chikhaoui kuri penaliti ku mupira wakozwe na Niyomugabo Claude n’ukuboko.

    Mu gice cya kabiri, Etoile Sportive du Sahel muri Tunisia yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Yassine Chikhaoui ku munota wa 47.

    Ikipe ya APR FC itaje koroherwa n’iminota ya nyuma, yaje guhabwa ikarita y’umutuku yahawe Niyomugabo Claude ku munota wa 64, iza gutsindwa ibindi bitego bibiri ku munota wa 3 n’uwa 4 w’inyongera ku minota 90 y’umukino.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Étoile Sportif du Sahel: Ali Jemal, Houcine Benayada, Saddam Ben Aziza, Ghofrane Nawali, Youcef Laouafi, Jacques Mbé, Oussema Abid, Yassine Chikhaoui, Yassine Amri, Tayeb Meziani na Zineddine Boutmene.

    APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Karera Hassan, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel (c), Kwitonda Alain na Nshuti Innocent.

    Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, iraza gukomereza mu mikino ya CAF Confederation Cup, aho izategereza indi tombola ikamenya iyo bazahura

    source : https://ift.tt/3pwJ7Az

  • RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana ushinjwa gupfobya Jenoside, bamwe bati “ikwiye kuregwa” – #rwanda #RwOT

    Hakuzimana ni mushya ku mbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kumvikana mu biganiro binyura kuri Shene za Youtube muri uyu mwaka wa 2021.

    Hashize iminsi mike akoze ikiganiro avugamo amagambo yazamuye amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

    Aya magambo kimwe n’andi uyu mugabo yakunze kuvuga yakomerekeje benshi, baheraho basaba inzego z’ubutabera gutangirira hafi kuko ibyo avuga ari ukudaha agaciro inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nk’uwitwa Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter amagambo yamagana Hakuzimana ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

    Juliet Mbabazi we yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

    Hakuzimana afite imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

    Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

    Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

    RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana

    Kuva uyu mugabo yatangira kumvikana mu magambo nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye basabye RIB kumukurikirana kugira ngo hakumirwe icyaha mbere y’uko kiba.

    Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.”

    Uwitwa Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”

    Kuba ntacyo uru rwego rurakora kuri uyu mugabo kugeza ubu, byatumye hari n’abavuga ko bumva barujyana mu nkiko.

    Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

    Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

    Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

    Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe muw’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite? pic.twitter.com/c0aKRCPRgN

    — Tom Ndahiro (@TomNdahiro) October 23, 2021

    Turamurambiwe!!!!! #ArrestRachid

    — Nkotanyi Yvette (@NkotanyiYvette) October 23, 2021

    We should be able to sue @RIB_Rw when it does not open investigations into clear cases of genocide denial.

    This is an attack on survivors and we can’t fail to sue RIB for not protecting them primarily and the rest of society in general.

    — Lonzen Rugira (@LonzenRugira) October 23, 2021

    Dear @RIB_Rw please: #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid #ArrestRashid https://t.co/fNevUkzftH

    — PETER Mahirwe (@pmahirwe) October 23, 2021

    When @RIB_Rw doesn’t do anything on own motion and on complaint, public prosecution should step in! RLCP! pic.twitter.com/YFQJ4zLVXS

    — K A T U R E B E (@StevenCaleb680) October 23, 2021

    Article 20 of the International Covenant on Civil and Political Rights: “1. Any propaganda for war shall be prohibited by law. 2. Any advocacy of national, racial or religious hatred that constitutes incitement to discrimination, hostility or violence shall be prohibited by law. pic.twitter.com/SL0fXCr4LT

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Things can always be improved of course, but in many ways #RIB‘s approach is the right one. Pple have a constitutional right to express their thoughts except where they contravene the law. Determining when the line has been crossed shouldn’t be done lightly. #RIB recognises that.

    — Vincent Gasana (@MweneGahaya) October 23, 2021

    I always wonder, why does it always have to be too late to act? Why does it have to be too much for a proceedings to initiate. We must show that this is not something Rwandans tolerate. By the way, if youtube can’t do for Rwandans what Twitter & FB did for Americans, WE should.

    — Yves Emmanuel Turatsinze (@Turatsinze_Emma) October 23, 2021

    Hakuzimana Abdou Rashid amaze iminsi mike atangiye kumvikana mu mvugo zakomerekeje benshi

    source : https://ift.tt/3E8DFaR