Tag: featured

  • Minisitiri Mukeshimana yagaragaje uko ubuhinzi bwagobotse ubukungu bw’ibihugu muri Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abahinziborozi muri Afurika [Pan-African Farmers Organization, PAFO]. Iyi nama y’iminsi ine iteraniye i Kigali hagati ya tariki 18-23 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe inzego zirimo n’urw’ubuhinzi, bitarubujije gukomeza kuba inkingi ya mwamba mu bukungu bw’igihugu kuko bwagize uruhare bwa 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

    Yagize ati “Abahinzi n’aborozi bagira uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage ntabwo yagerwaho tudafite abahinzi. Muri Afurika, ubuhinzi bugira uruhare runini ku bukungu bukaninjiriza abaturage barenga 70%.”

    Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byageze kuri 31% mu gihe abagera kuri 70% by’Abanyarwanda bagejeje imyaka yo gukora bafite imirimo ikomoka ku buhinzi.

    Ati “Mu Rwanda, guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho n’ubunyamwuga bw’abahinzi mu ruhererekane rwo kuva ku guhinga kugeza umusaruro ubonetse kugira ngo tugabanye ukubura k’umusaruro, kwangiza ibidukikije n’ibipfa ubusa mu gihe cy’ihinga n’isarura muri uru rwego rw’ubuhinzi.”

    Yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda ya kane yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi [PSTA 4], ahitezwe kwimakaza ikoranabuhanga, ubushakashatsi no gukoresha imbuto zigezweho kandi zitanga umusaruro wifuzwa.

    Iyo gahunda yakozwe hagendewe ku bikubiye muri gahunda y’igihugu rusange y’icyerekezo 2050 no muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), ari zo nyandiko zikubiyemo gahunda z’ingenzi z’igihugu z’igihe kirekire n’iz’ikiringaniye.

    Minisitiri Mukeshimana yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushake bwo gukorana na PAFO mu gushyigikira abahinziborozi mu rugamba rwo guharanira kubaka Afurika itarangwamo inzara.

    Perezida wa PAFO, Elizabeth Nsimadala, yavuze ko iyi nteko rusange irebera hamwe uko ubuhinzi bwa Afurika bwabyara inyungu igaragara ku babukora ndetse bukanakomeza gutanga umusanzu mu bukungu bw’ibihugu.

    Ati “Iyi nama ni amahirwe yo guhurira hamwe kugira ngo dusangizanye ubunararibonye, turebera hamwe icyateza imbere ubuhinzi kugira ngo bubyarire inyungu nyinshi ababukora ariko n’ibihugu muri rusange.”

    Abahinzi bitabiriye iyi nama bavuga ko biteze kuyigiramo byinshi bikorwa na bagenzi babo baturuka mu bihugu byo hirya no hino ndetse bakabona n’umwanya wo kuganirira hamwe icyateza imbere abahinzi.

    Umuhinzi w’ibigori n’ibirayi akaba n’umworozi w’amatungo magufi mu Karere ka Musanze, Gafaranga Joseph, ati “Abahinzi nitwe benshi, nitwe tugaburira igihugu, ariko wajya kureba ugasanga benshi ntabwo bafite ubuzima bwiza.”

    Yakomeje agira ati “Tubona umusaruro muke ariko iyo ukurikije amabwiriza atangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi iyo uyashyize mu bikorwa ubona umusaruro uhagije. Nkanjye nayashyize mu bikorwa mbona toni 33 kuri hegitari. Nyamara abadashyira mu bikorwa ayo mabwiriza usanga babona toni umunani cyangwa esheshatu.”

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukora ishoramari rinini mu bijyanye no kuhira imyaka aho binyuze muri gahunda ya PSTA 4, hateganyijwe kuzamura igipimo cy’ubutaka bwuhirwa kuva kuri hegitari 48.508 kugeza kuri hegitari 102.284.

    Nyuma y’ibyo, kurwanya isuri bizakomeza kwibandwaho hacukurwa amaterasi y’indinganire bikazava kuri hegitari 110.906 bikagera kuri hegitari 142.500 ndetse n’amaterasi yikora buhoro buhoro akava kuri hegitari 923.604 akagera kuri hegitari 1.007.624.

    U Rwanda kandi rufite gahunda yo gushyiraho ingamba zo kubungabunga ubutaka hakoreshejwe uburyo bwa kamere kugira ngo habungabungwe izindi hegitari 150.000 kugeza mu 2024.

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gérardine, yashimangiye ko urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare mu bukungu bw’ibihugu mu bihe bya Covid-19

    Ni inama yitabiriwe n’abafite ibigo by’ubuhinzi bikomeye hirya no hino muri Afurika

    Abakora ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika bahuriye i Kigali mu nama yiga ku gukemura ibibazo bigaragara muri uru rwego

    Abitabiriye iyi nama bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro bigaruka ku kubaka urwego rw’ubuhinzi rukomeye muri Afurika

    source : https://ift.tt/3B7Z6Hd

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Nabers Charitable Foundation ishyigikira ibikorwa by’Abangilikani mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu na Drayton Nabers Jr. bagiranye ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ndetse n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Drayton Nabers ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021.

    Byatangajwe ko ibiganiro byibanze ku bikorwa by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

    Drayton Nabers wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Alabama, abinyujije muri uyu muryango yashinze, atera inkunga ibikorwa bitandukanye by’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda by’umwihariko ibijyanye n’uburezi.

    Muri Werurwe 2021, ni bwo iri torero ryafunguye ku mugaragaro Kaminuza ya Gikirisitu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba [East African Christian College, EACC].

    Ni kaminuza yubatswe n’iri torero ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango Nabers Charitable Foundation washinzwe na Drayton Nabers Jr, kuri ubu ufatwa nk’Umuyobozi w’Icyubahiro w’iyi kaminuza.

    Itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda rifite abayoboke basaga miliyoni bibumbiye muri diyosezi 12 ziri hirya no hino mu ntara. Rigira uruhare mu bikorwa biteza imbere abaturage by’umwihariko abayoboke baryo aho abatishoboye bubakirwa, bakorozwa inka n’andi matungo magufi ndetse rikanafasha mu gutanga ubuvuzi n’ibindi bigamije imibereho myiza y’abaturage.

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Drayton Nabers washinze Nabers Charitable Foundation. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney (ibumoso) n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Archbishop Dr Laurent Mbanda

    source : https://ift.tt/3vAP14C

  • Banki ya Kigali na Agahozo Shalom byatangiye ubufatanye mu burezi bufite agaciro ka miliyari 1,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, tariki ya 21 Ukwakira 2021, ni bwo ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwasuye iki kigo hagamijwe guhamya amasezerano azamara imyaka itanu byagiranye.

    Abayobozi batandukanye ba Banki ya Kigali bayobowe n’Umuyobozi Mukuru, Dr Diane Karusisi, batemberejwe iki kigo berekwa uburyo abana babayeho.

    Banatemberejwe inyubako nshya iherutse kuzuzwa ifite agaciro ka miliyali 1,5 Frw. Izajya ifasha abahize kugaruka kwihugura mu masomo atandukanye hagamijwe kubakarishya ngo bakomeze gutanga umusaruro ku isoko ry’umurimo.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko basinyanye amasezerano y’imyaka itanu n‘iki kigo ku buryo bazajya batanga miliyoni 300 Frw ku mwaka kugira ngo bafashe abacyigamo gukomeza kwiteza imbere. Bivuze ko imyaka itanu izarangira Banki ya Kigali itanze miliyari 1,5 Frw.

    Yagize ati “Ubundi iri shuri ribona abaterankunga baturutse hanze kandi natwe mu Rwanda dufite ubushobozi. Muri Banki ya Kigali, dufite intego yo kugira uruhare mu kurera abana b’Abanyarwanda.”

    Dr Karusisi yavuze ko amafaranga azatangwa agamije gushyigikira abana b’Abanyarwanda bafashwa gukomeza kwiga neza no kugira imibereho myiza.

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude, yashimiye Banki ya Kigali yemeye kubafasha mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’Umunyarwanda.

    Yavuze ko bazahugura abaharangije mu bintu bitandukanye birimo amasomo y’ubumenyingiro, icungamutungo, umuziki n’ibindi bitandukanye bigamije kubongerera ubumenyi.

    Ati “Uyu munsi twaje kumurikira iyi nyubako twita Intore Learning Community. Ni ahantu twubatse kugira ngo abanyeshuri bacu baba bararangije bashobore kuza hano tubahe amahugurwa kugira ngo babashe kujya hanze mu mirimo y’akazi, kimwe mu bintu turi gukorana na Banki ya Kigali ni ubufatanye bwo gutanga inkunga izafasha abazigira hano.”

    Yavuze ko abazahahugurirwa bazakora ahantu hatandukanye bakanahugurwa mu masomo atandukanye agamije gukarishya ubumenyi bwabo mu masomo arimo n’imyuga.

    Banki ya Kigali isanzwe igira uruhare mu kwishyurira abana batandukanye biga mu mashuri yisumbuye ifatanyije na Imbuto Foundation, inatanga umusanzu wayo mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y‘Abanyarwanda.

    Agahozo Shalom Youth Village ni ikigo giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, cyashinzwe n’Umunyamerikakazi Anne Heyman waje kwitaba Imana mu mpera za 2013. Iki kigo cyatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, abana bacyigamo bakaba barererwa mu miryango y’abana 15; cyakira buri mwaka abana bagera kuri 500, muri bo 62% ni abakobwa mu gihe 38% ari abahungu.

    Abayobozi batandukanye babanje gutemberezwa inyubako zigize Agahozo Shalom Youth Village

    Inyubako izajya itangirwamo amahugurwa atandukanye yuzuye itwaye miliyari 1,5 Frw

    Umwe mu banyeshuri biga mu Agahozo yahawe umwanya abaza bagenzi be bahize ibibazo bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko buri mwaka bazajya batanga miliyoni 300 Frw azifashishwa mu bikorwa bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyinka Jean Claude, yavuze ko ubufatanye bagiranye na BK buzafasha urubyiruko rwinshi

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, ari mu bitabiriye uyu muhango

    source : https://ift.tt/3puUKYI

  • Ruhango: Hamaze guterwa ibiti by’imbuto ziribwa ibihumbi 11 mu mushinga wo gukumira ubutayu – #rwanda #RwOT

    Ibyo biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, hagamijwe gukumira ko kiba ubutayu kuko inyigo yerekanye ko hakwiye kugira ikihakorwa byihuse.

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu gice cy’Amayaga mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko uwo mushinga ukorera mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe, Kinazi na Mbuye kandi mu mwaka ushize hakozwe byinshi.

    Yagize ati “Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250, twateye amashyamba mashya dutangira no kuvugurura asanzwe ndetse no kubungabunga inkombe z’imigezi, hakabaho no gutera ubwatsi bw’amatungo.”

    Mu biti batera higanjemo iby’imbuto ziribwa mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza, kubona amafaranga ku baturage no kurwanya isuri.

    Ati “Tumaze gutera ibiti by’imbuto ziribwa hafi ibihumbi 11 harimo imyembe, avoka n’ibindi. Ubu ngubu umubare wabyo turimo kuwongera kuko tugomba gutera ibiti birenga ibihumbi 30 nabyo birimo iby’imbuto ziribwa.”

    Rusiribana yavuze ko mu mwaka wa 2021/2022 bazaca imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 780 ari nako babungabunga inkombe z’imigezi kuri hegitari 20 ndetse batere n’ibiti ku mihanda kuri hegitari 118.

    Ati “Mu mwaka ushize twateye ibiti ku nkengero z’imigenzi kuri hegitari 19 no ku muhanda dutera ibiti kuri hegitari 115.”

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga.

    Mukagatera Vicencia wo mu Murenge wa Mbuye ati “Ingemwe z’ibiti twahawe zamaze gufata ku buryo mu minsi iri imbere nta suri izongera kudutwarira ubutaka kandi tuzajya tubona n’ibiti byo gushingirira ibishyimbo. Ikindi baduhaye ni ubwatsi bw’amatungo kandi bwo bwatangiye gukura. Njyewe bantereye ibiti 40.”

    Habimana Félicien yishimira ko ibiti bahawe bya gereveriya n’iby’imbuto biri gukura neza.

    Ati “Gereveriya ni igiti kitona kandi gitanga umusaruro mwiza kuko tuzajya dukata amashami yazo tuyashingirize ibishyimbo. Baduhaye n’ibiti by’imbuto birimo avoka n’imyembe kandi biri gukura neza.”

    Usibye gufata ubutaka no gukumira isuri, ibiti bateye bivangwa n’imyaka bizafasha mu kuzana igicucu gituma ibimera bituma ndetse no gukumira umuyaga kandi amababi yabyo ni ifumbire.

    Imibare yerekana ko mu mu Karere ka Ruhango abahawe akazi muri uwo mushinga mu mwaka ushize bagera ku gihumbi naho abakoramo kuri ubu ari 900.

    Ntawurutwashakwa Clotilde yagize ati “Uyu mushinga wangiriye akamaro kuko nahawe akazi mbasha kugura amategura nsakara inzu yanjye. Nakoraga akazi ko gutera ibiti n’urubingo ndetse n’imigano. Ku munsi nkorera amafaranga igihumbi.”

    Mukantibiramira Espérance na we yishimira ko yahakoreye amafaranga abasha kuvuza umugabo we no kwivana mu bukene agura ibyo umuryango we ukeneye.

    Abaturage basabwe kwita ku biti bimaze guterwa kugira ngo bikure neza kandi bibutswa no kujya basibura imirwanyasuri yacukuwe kugira ngo itarengerwa n’itaka.

    Bamwe mu baturage batuye mu mirenge y’Akarere ka Ruhango ikorerwamo uwo mushinga bishimira ko ibiti baterewe bizabagirira akamaro kandi bahawe n’akazi kabinjiriza amafaranga

    Gereveriya ni igiti bishimira kuko kitona kandi gitanga igicucu mu murima imyaka ikera neza

    Ibi biti biri guterwa mu mushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga

    Ibiti baterewe basabwe kubifata neza kugira ngo bizabagirire akamaro

    Mu biti baterewe harimo n’iby’imbuto ziribwa

    Mu mirenge ine yo mu Karere ka Ruhango hamaze guterwa ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka

    Mu mwaka ushize hakozwe imirwanyasuri kuri hegitari 1250 mu Karere ka Ruhango

    [email protected]


    source : https://ift.tt/2ZmPCuP

  • Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC – #rwanda #RwOT

    Prof Nshuti yabitangaje ubwo yari yitabiriye Inteko Rusange ya EAC iheruka kubera i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

    Yavuze ko muri iyi nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba harimo imyanya isanzwe y’akazi, usanga abantu bayishaka kandi ukaba ari umuryango mpuzamahanga.

    Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Abanyarwanda twinjiye muri uyu muryango mbere na mbere dushaka kugiramo inyungu. Iyo turi muri uyu muryango Abanyarwanda bakwiye kuba banawukoramo kandi hari benshi banasabye akazi hano.”

    Yakomeje agira ati “Dosiye zabo ziri hano kandi harimo benshi bazagira amahirwe yo gukora hano kuko nukora muri EAC uvuye nko mu Rwanda uba uzamutse mu ntera uba uje gukorera umuryango mpuzamahanga.”

    Prof Nshuti avuga ko ugiye gukora muri EAC, ari umushahara wiyongera ugereranyije no kuba akorera mu gihugu kimwe, ikindi kandi ngo ibijyanye n’imibereho birahinduka ndetse n’ayo mafaranga akorera akajya ayajyana mu Rwanda.

    Ati “Ibi rero ni byo turi hano ngo tuganireho Abanyarwanda na bo bagire amahirwe ahagije yo kubona akazi mu Nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

    Yakomeje agira ati “Ubundi buri gihugu kigira amategeko yacyo yihariye ariko muri iyi nteko haba harimo amategeko areba EAC atuma agera ku ntego zo kwagura amasoko kandi ibicuruzwa by’abacuruzi bica mu bihugu byinshi bikambutswa imipaka bitabagoye bigatuma ubucuruzi bwo muri aka karere bworoha ndetse n’imigenderanire nayo ikagenda neza.”

    Avuga kandi ko ariyo mpamvu iyi nteko ishyiraho amategeko agenga uyu muryango mu nyungu z’abaturage bose bagize aka karere.

    Inteko rusange yitabiriwe n’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango. Iyi nama yabaye hagati ya tariki 3-20 Ukwakira 2021.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe na Prof Nshuti Manasseh mu gihe Uganda yari ihagarariwe na Rebecca Kadaga, Kenya yari ihagarariwe na Ken Obura naho u Burundi bwari buhagarariwe na Amb. Nibigira Ezechiel mu gihe Sudani y’Epfo itari ihagarariwe.

    Prof. Nshuti Manasseh yahamagariye Abanyarwanda kuyoboka isoko ry’umurimo rya EAC kuko hari amahirwe menshi

    Depite Martin Ngoga ni we uyobora Inteko ya EAC kuva itangiye kugeza irangiye

    Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EAC yitabiriye inama y’Inteko rusange

    source : https://ift.tt/3m6NmRe

  • Gicumbi: Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka yabaye mu gicuku ahagana saa Munani zo ku wa 21 Ukwakira 2021, ibera mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Kabuga, Umudugudu wa Maya.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, yavuze ko ubwo impanuka yabaga bamwe mu baturage barabyutse, bihutiye gutwara ibicuba byarimo amata aho gutabariza abakoze impanuka.

    Yagize ati “Umushoferi yageze hariya twavuze haruguru akora impanuka ata umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyapfuye. Ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo mata batubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. Kugeza ubu 29 byamaze kuboneka ndetse n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba barafashwe kuko bagiye babifatanwa mu ngo zabo.”

    SP Gisanga yakomeje ashimira nanone bamwe mu baturage bagize umutima wo kwihutira gutanga amakuru agaya abibye. Yabagaragarije ko ibyo bakoze ari icyaha cyo kwiba kandi gihanwa n’amategeko.

    Ati “Si ubwa mbere haba impanuka nka ziriya hakumvikana abantu bihutiye gusahura aho gutabariza uwagize impanuka, haherutse kuba impanuka imodoka ihetse ibirayi abaturage bihutira gutwara ibirayi. Kenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ni mu gihe hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.

    Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo ya 166 rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

    Polisi yafashe bamwe mu basahuye imodoka yakoze impanuka mu Karere ka Gicumbi

    source : https://ift.tt/3m4NTCV

  • Rulindo: Minisitiri Kayisire yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Shyorongi muri Rulindo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021.

    Minisitiri Kayisire Marie Solange, abakozi ba MINEMA bafatanyije n’abaturage mu muganda wo gutera ibiti no kubakira imiryango 55 yasenyewe n’ibiza, yahawe isakaro.

    Abasenyewe n’ibiza babwiye IGIHE ko bishimiye inkunga bahawe y’isakaro n’umuganda bakorewe wo kubafasha kugira ngo babone aho kuba.

    Uwitwa Murekatete Sarah wasenyewe n’ibiza yagize ati ‘‘Twari tubayeho nabi kuko tutari dufite aho kuba cyane ko n’iyo imvura yagwaga yatunyagiraga ariko noneho kuba baduhaye isakaro bakanadufasha kubaka byadushimishije cyane kuko bigiye kongera guhindura ubuzima bwacu.’’

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yavuze ko bagiye kwifatanya n’abaturage basenyewe n’ibiza kugira ngo babafashe no kubigisha uko bakwirinda ingaruka ziterwa n’ibiza.

    Yagize ati “Bahuye n’ibiza mu cyumweru gishize ariko twaje aha kuko n’ubundi turi muri gahunda y’Ukwezi ko gukumira Ibiza. Ni yo mpamvu twifuje kuza kubereka ko ibyo bahuye nabyo atari ibiza ahubwo ari ingaruka z’uko hari ibyo bari batarakoze neza bibateza ibyago kubera ko hari ibisenge byinshi byagurutse kuko bitari biziritse neza cyangwa biziritse nabi.’’

    Yongeyeho ko hari n’uburyo abafundi bo muri aka gace badakora utubaraza tw’inzu ku buryo nabyo bituma amazi yinjira mu nzu akazisenya

    Minisitiri Kayisire yashimangiye ko bateye ibiti kugira ngo bijye bitangira umuyaga ntusenyere abaturage.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe mibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, na we yemeza ko ibiti bivangwa n’imyaka byatewe bizafasha abaturage kutibasirwa n’ibiza bitewe n’imiterere y’aka gace.

    Ati “Ahanini abubaka inzu z’aha ntibakunze kuzirika ibisenge byazo ku buryo aribyo bituma umuyaga ubijyana ni nayo mpamvu twateye ibiti bivangwa n’imyaka kuko abaturage b’aha bari bamenyereye gutera urutoki n’ibisheke kuko begereye Nyabarongo kugira ngo bijye bibasha gutangira umuyaga utabasenyera.”

    Muri aka gace inzu 120 ni zo zasenywe n’ibiza mu cyumweru gishize ndetse mu ntangiriro hatanzwe isakaro ku miryango 55 itishoboye ndetse uko ubushobozi buzaboneka, hazatekerezwa indi.

    Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu muganda wo kubakira imiryango yasenyewe n’ibiza

    Minisitiri Kayisire Marie Solange yafatanyije n’abaturage gusakara inzu zasenywe n’ibiza

    Abaturage bifatanyije n’inzego z’umutekano mu gukora umuganda wo kubakira abasenyewe n’ibiza muri Rulindo

    Inzu nyinshi zangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye

    source : https://ift.tt/3C7pItl

  • Imiti ikoreshwa mu buhinzi iravugwaho kugira ingaruka ku binyabuzima (Ubushakashatsi) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba uburyo hakorwa ubuhinzi, umusaruro mwiza ukaboneka ariko hatabayeho kwangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu ndetse n’ubw’ibindi binyabuzima.

    Prof Bizuru Elias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wagize uruhare mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi avuga ko ibyo babonye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko mu buhinzi buriho gukorwa harimo ibintu bimwe na bimwe byangiza ibindi binyabuzima.

    Ati “Urugero dufashe nk’imiti iterwa mu birayi cyangwa imiti iterwa mu bigori, twasanze bimwe byica amafi, ibindi byica utunyamaswa two mu mazi, ibindi bifite ingaruka ku nzuki. Hamwe inzuki zaragabanutse, ndetse n’umusaruro w’ubuki waragabanutse.”

    Icyakora ku byerekeranye n’ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi yaba igira ku buzima bwa muntu, ho ngo ntiharakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo bisuzumwe, ariko hari ibivugwa ko imwe mu miti ishobora kuba intandaro ya kanseri.

    Abakoze ubushakashatsi bakabona ingaruka imiti ikoreshwa mu buhinzi igira ku binyabuzima basaba ko habaho ubukangurambaga mu gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo barebe uko basimbuza imiti ikoreshwa mu buhinzi yangiza ibindi binyabuzima.

    Mu gihe hataraboneka uburyo bwo kuyisimbuza, ngo hakwiye kongerwa ubumenyi bw’uburyo bayitera. Kuko ngo nk’iyo uteye umuti ku birayi cyangwa ku bigori, hanyuma ibyo bigori bikarabya, byica inzuki ziza kuri izo ndabyo.

    Prof Bizuru ati “Ni yo mpamvu mu gihe tugitegereje kubona icyasimbura ibyo byangiza ibidukikije n’ibinyabuzima, twifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kwigisha abahinzi uko bakoresha iyo miti.”

    Mukantabana Crescence ayobora umuryango witwa Réseaux de Développement des Femmes Pauvres, aho bakorana n’abagore n’abakobwa bava mu miryango ikennye. Bibanda ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore, no kongerera umugore ubushobozi.

    Mukantabana ari mu buyobozi bw’ihuriro ry’imiryango yo muri sosiyete civile ikora ku mazi ya Nil (Nile basin Discourse forum(NBDF). Mukantabana avuga ko NBDF na yo yagize uruhare muri ubu bushakashatsi aho yakoranye n’abashakashatsi kugira ngo bagaragaze ibibazo bigaragara mu ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda, ingaruka bigira ku butaka, ku mazi no ku buzima bw’abantu n’ibindi binyabuzima.

    Ati “Rero murabona ko bamaze kutwereka ibyo babonye, twebwe uruhare rwacu ni ukuzafata biriya byavuye mu bushakashatsi, tukabiheraho dukora ubuvugizi kuko ni ko kazi kacu nka sosiyete civile.”

    “Tuzakora ubuvugizi ku nzego bireba, abantu bakomeze babiganireho, ndetse n’abaturage tubashyiremo, kuko kugira ngo kiriya kibazo gikemuke, birasaba ko zaba inzego zifata ibyemezo, baba abahinzi, abashakashatsi, na sosiyete civile twese tugomba gukorana kugira ngo tugaragaze ingaruka iriya miti n’ifumbire mvaruganda bifite ku mubiri w’umuntu, ku butaka, ku mazi, na biriya bibazo byose mwabonye birimo biteza.”

    Bisangwa Innocent ukora muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere mu buhinzi, yashimye abakoze ubwo bushakashatsi kuko bufasha mu kunoza igenamigambi ry’ibigomba gukorwa.

    Na we yavuze ko hazabaho gusuzuma ibyagaragajwe muri ubwo bushakashatsi, ariko kandi hakaba hakenewe no gukora isuzuma ryimbitse kugira ngo koko bagire amakuru afatika kandi adashidikanywaho.

    source : https://ift.tt/3E8BZy8

  • WASAC yasinyanye na JICA amasezerano y’ubufatanye mu kugabanya igihombo cy’amazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y
    Gisèle Umuhumuza uyobora WASAC na Nagase Tomonori bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu micungire y’amazi

    Impuguke z’Abayapani zizanye uburyo bushya bw’imikorere bwiswe KAIZEN, bukaba buvugwaho kuba ari bwo bwahinduye ubukungu bw’u Buyapani nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi, kuko hakubiyemo ibijyanye n’igenamigambi ndetse no guhanga udushya hifashishijwe abakozi babo.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Gisèle Umuhumuza, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2020/2021 habayeho igihombo cy’amazi kigera kuri 41%, ariko imikorere ya KAIZEN mu Rwanda ikazakigabanya kugera munsi ya 25% mu mwaka w’Ingengo y’Imari wa 2023/2024.

    Umuhumuza avuga ko kugabanya igihombo cy’amazi bizagerwaho hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga dushyirwa mu miyoboro y’amazi, kugira ngo itiyo nijya gupfumuka kubera gusaza iryo koranabuhanga rizajye ritanga imbuzi hakiri kare amazi atarameneka, hahite habaho gusana no gusimbuza ibyangiritse.

    Yakomeje agira ati “Icya kabiri ni ukugira ngo tugabanye ibihombo duterwa na za mubazi ziba zitagikora neza, izo zizavanwa mu bafatabuguzi, icya gatatu ni ukunoza imikorere yacu aho tureba niba ibikoresho dukoresha biba bifite ubuziranenge, kuko iyo bidakomeye bisaza vuba ndetse bikaba byaturika mu buryo bworoshye”.

    Umuyobozi wa WASAC avuga kandi ko kuba amazi azamurwa na pompo ziyasunikira mu matiyo afite imbaraga nyinshi, na byo bituma ya matiyo aturika cyane cyane iyo adakomeye cyangwa ashaje adaheruka kwitabwaho.

    Ubufatanye bujyanye n
    Ubufatanye bujyanye n’imikorere mishya yiswe KAIZEN imenyerewe mu Buyapani

    Impuguke z’Abayapani zizakorana n’abakozi ba WASAC, zitezweho kubafasha mu micungire y’imbaraga zizamura amazi mu matiyo, kugira ngo pompo ziyasunikiremo ariko bijyanye n’ubushobozi bw’ayo matiyo.

    Muri rusange imikorere ya KAIZEN ngo izafasha WASAC mu micungire y’amazi n’ibikorwaremezo biyazana mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe kugera ku cyerekezo 2050 cyo gukuba inshuro 10 ingano y’amazi yoherezwa muri uyu mujyi.

    Biteganyijwe ko muri uwo mwaka abatuye Kigali bazaba bakeneye amazi angana na metero kibe (m3)1,070,000 ku munsi.

    Umuyobozi mu Kigo JICA, Nagase Tomonori, yatangaje ko impuguke z’Abayapani zizafasha WASAC kujya igira impinduka nkeya nkeya ariko za buri gihe, hagamijwe kugera ku mavugurura akomeye mu gihe kizaza.

    Nagase yasobanuye imikorere ya KAIZEN agira ati “Burya impinduka nto za buri munsi ntabwo zigoye kuzishyira mu bikorwa, ariko bisaba imbaraga zihoraho. Ibi ni ingenzi cyane ndetse ni wo muco w’Abayapani, ni na bwo buryo bwiza bwo gucuruza”.

    WASAC na JICA bavuga ko ubufatanye bw’impande zombi buzaba bufite agaciro ka miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 60), habazwe ibikoresho ndetse n’ikiguzi cyakwishyurwa impuguke zizajya ziza gufatanya n’Abanyarwanda.

    Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze
    Amatiyo ashaje ari mu bituma WASAC ihomba amazi kuko aturikira mu butaka bikamenyekana bitinze

    Uretse kuzana amazi ava ku migezi hamwe n’ayo mu butaka, WASAC ivuga ko izanashaka uburyo yafatanya n’abaturage gufata amazi y’imvura akoherezwa mu bigega binini, kugira ngo haboneke ubundi buryo abaturage bajya babonamo amazi.


    source : https://ift.tt/2XFkyG2