Tag: featured

  • Gukorera ku mihigo biri mu bifasha abiga muri ENDP Karubanda gutsinda cyane #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yashyikirije umuyobozi w’ishuri ENDP Karubanda igihembo cy’ishimwe cy’uko ishuri ayobora ryitwaye neza kurusha ayandi

    Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Philomène Nyirahuku, avuga ko ibanga rya mbere babikesha ari ubushake bwo gutsinda, hanyuma bakagendera ku mihigo, haba ku barimu no ku banyeshuri.

    Agira ati “Ibanga ryo gutsinda, tubanza kuba tubishaka, hamwe n’abarimu. Tukumva twifuza ko umwana batuzaniye, ufite ubwenge, atagwa mu maboko yacu, ahubwo twamufasha kugera kure hashoboka, dukurikije ubumenyi afite. Ibyo bituruka ku nama nyinshi dukorana n’abarimu, n’abanyeshuri.”

    Hari uwakwibaza ngo ese ko hari abanyeshuri bajya kwiga kuri kiriya kigo bari basanzwe batsinda bitari cyane, hanyuma imikorere yabo ikiyongera, byaba bituruka ku nama uyu muyobozi avuga?

    Asubiza iki kibazo avuga ko bakorana inama n’abanyeshuri buri wa gatandatu, bakaganira ku myigire, ku myifatire, ku isuku, kandi buri shuri rikagir umuhigo waryo.

    Ati “Ubu mfite imihigo ya buri shuri. Buri mwana avuga amanota azagira, noneho iyo turangije igihembwe cyangwa tubonye amanota yo mu mabazwa asanzwe yo mu ishuri, umwana wagize amanota 90% duhita tumusonera minerivari y’igihembwe.”

    Abagize amanota 80 cyangwa 90, bahigira umubare w’abana bafite amanota muri za 50 bazageza kuri 60, hanyuma abafite muri 70 na bo bagahigira umubare w’abafite amanota muri 60 bazafasha na bo bakagira muri za 70.

    Naho ku bijyanye n’imihigo y’abarimu Sr Philomène agira ati “Mu myaka ishize twari twahigiye ko muri buri somo nta mwana uzagira amanota ane mu kizamini cya Leta, kandi ibyo twabigezeho. Uyu mwaka noneho twahigiye ko nta n’uzagira atatu. Bazagira rimwe n’abiri.”

    Yungamo ati “Nta gatatu twifuza. Nitugira ibyago tuzakabona, ariko mu mitwe yacu nta gatatu karimo.”

    Imihigo y’abarimu ubuyobozi bwa ENDPK buyibwira n’abanyeshuri, hanyuma na bo bakayigenderaho.


    source : https://ift.tt/3pvISp6

  • Carl Tundo akomeje kwigaragaza muri Rwanda Mountain Gorilla Rally (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hari kubera isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, rikaba ari rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika mu gusiganwa ku mamodoka.

    Ku munsi wa mbere wakiniwe kuri Stade Amahoro aho bakinnye agace kazwi nka Qualification Stage, Carl Tundo yaje ku mwanya wa mbere akoresheje iminota 2, amasegonda 57 n’ibice bibiri.

    Batanu ba mbere mu gace ka mbere kakinwe kuri uyu wa Gatanu

    1.Carl Tundo (Kenya) & Jessop Timothy (Kenya) (02’57″2)

    2. Patel Karan (Kenya) & Khan Tausseef (Kenya) (03’00″3)

    3. Guy Botterill (RSA) & Vacy-Lylle Simon (RSA) (03’11″3)

    4. Giancarlo Davite (Rwanda) & Sylvia Vindevogel(Rwanda) (03’27″6)

    5. Kimathi McRaen & Kioni Mwangi (03’27″7)

    Kuri uyu wa Gatandatu, isiganwa ryakomereje mu karere ka Bugesera, aho bagombaga kuzenguruka inshuro umunani, aha n’ubundi Carl Tundo akaba ari we wakomeje kwegukana uduce twose.

    Amafoto yaranze umunsi wa kabiri wa Rwanda Mountain Gorilla Rally

    source : https://ift.tt/3m78G9d

  • Ambasaderi Musoni yashyikirije Perezida wa Botswana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi Musoni asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Zimbabwe.

    Ubutumwa Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe byashyize kuri Twitter ku wa 22 Ukwakira 2021, buvuga ko izo mpapuro zatanzwe ku wa 21 Ukwakira 2021.

    Bugira buti “Ambasaderi Musoni yatanze ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame ku mubano mwiza n’ubushuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Botswana ndetse n’uko hifuzwa ko byarushaho kongerwamo ingufu.”

    Ambasaderi Musoni kandi yanahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi, Keletsositse Olebile, baganira ku bufatanye bugamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

    U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza ndetse mu 2019 Perezida Kagame na Madamu we bahagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri ruwushimangira.

    Ubwo yarusozaga, Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda na Botswana dusangiye intego yo guharanira imibereho myiza n’uburumbuke by’abaturage bacu kandi dushimishijwe no kuba turi hano mu kuzamura ubucuti bwacu n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.”

    Nyuma y’aho Perezida Mokgweetsi na we yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2019 ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora.

    Ibihugu byombi bihuriye ku kuba bifite ubukerarugendo buteye imbere, ibishimangirwa n’uko amwe mu mahoteli yabyo aheruka gutoranywa mu 10 akunzwe muri Afurika ari mu bwoko bwa “resorts”. Binabarizwamo inyamaswa zikunze gukurura ba mukerarugendo nk’ingagi,inkura,inzovu n’ibindi byiza nyaburanga. Binazwiho korohereza ishoramari.

    Amabasaderi Musoni na Perezida wa Botswana bamaze kuganira

    Ambasaderi Musoni na Perezida wa Botswana bahuye ku wa 21 Ukwakira 2021 amugezaho n’ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda

    Ambasaderi Musoni yahuye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Botswana gishinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi

    Ambasaderi Musoni yashyikirije Perezida wa Botswana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    source : https://ift.tt/3b4XlA0

  • Intambwe idasubira inyuma u Rwanda rukomeje gutera mu kugeza amashanyarazi ku barutuye – #rwanda #RwOT

    Nk’uko imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ibyerekana, ubu ingo zifite amashanyarazi zimaze kurenga miliyoni 1 n’ibihumbi 800; ingo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange zibarirwa ku ijanisha risaga 48.4% ndetse n’izikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba zibarirwa ku ijanisha risaga 18.5%.

    Uhereye mu mwaka wa 2010, usanga mu myaka 11 ishize, ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zimaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu, aho zavuye ku ijanisha ringana rya 10% zikagera kuri 66.8%.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, ingo zigera ku bihumbi 178 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho izigera ku bihumbi 72 zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Uretse imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi ngo agere hose, mu Rwanda hubatswe inganda nyinshi z’amashanyarazi maze ingano y’aboneka mu gihugu irushaho kwiyongera, ubu mu Rwanda hakaba haboneka megawati zisaga 238 ndetse ubu hari izindi nyinshi ziteganijwe kwiyongeraho mu gihe gito kiri imbere.

    Imishinga yo kongera ingano y’amashanyarazi mu gihugu
    Mu mwaka wa 2009, u Rwanda rwari rufite amashanyarazi angana na megawati 89 gusa. Ubu ingano yayo imaze kwikuba inshuro zirenga ebyiri kandi hari n’imishinga ihari yo kubaka izindi nganda nyinshi z’amashanyarazi.

    Umwe mu mishinga iri hafi kurangira ni uwo kubaka uruganda ruzabyara amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru mu Karere ka Gisagara. Uyu mushinga uzatanga megawati 70 zizongerwa ku muyoboro mugari.

    Muri Gashyantare 2016 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Hakan Madencilik Ve Elektrik Uretim San. Tic. A.S cyo muri Turikiya yo kubaka uru ruganda no kurubyaza amashanyarazi.

    Undi mushinga uzongera amashanyarazi menshi mu muyoboro rusange w’u Rwanda ni uzayabyaza Gaz methane mu kiyaga cya Kivu, umushinga wiswe Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK Ltd), ukazatanga megawati 56. Uyu mushinga uzatwara miliyoni zisaga 200 z’amadolari, uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi Sosiyete SPLK Ltd.

    Mu cyiciro cya mbere, uru ruganda ruzatanga megawati 14, hanyuma izisigaye zizongerwemo nyuma. Uru ruganda rugiye kwiyongera ku rwa KivuWatt rubyaza gaze metane megawati 26, rwubatswe n’ikigo cy’Abanyamerika, ContourGlobal, rwatashywe mu 2016.

    Hari kandi undi mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusumo uhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, uzatanga megawati 80 buri gihugu kigafata MW 26.7, ufite agaciro ka miliyoni 340 z’amadolari ya Amerika.

    Mu yindi mishinga irimo gutegurwa ikazatangira vuba irimo uwo kubaka urugomero rwa Rusizi III rwitezweho gutanga megawati zigera kuri 206 zizagabanywa hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri, ruzatanga megawati 43.5.

    Imishinga yo kongera sitasiyo n’imiyoboro minini y’amashanyarazi

    Ubu mu Rwanda habarirwa sitasiyo z’amashanyarazi zigera kuri 37 ziherereye mu bice bitandukanye mu gihugu. Izi sitasiyo zifasha mu kongerera imbaraga amashanyarazi akwirakwizwa mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Imwe mu miyoboro minini irimo kubakwa, twavuga umuyoboro ureshya n’ibirometero 84 uva Rusumo ukagera mu Bugesera uteganirijwe kuzazana amashanyarazi avuye ku rugomero rwa Rusumo. Hari kandi undi muyoboro ureshya n’ibirometero 35 uhuza sitasiyo Bugesera n’iya Shango nawo uzuzura mu gihe cya vuba.

    Undi muyoboro munini urimo kubakwa uzavana amashanyarazi i Rubavu ku ruganda rwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK Ltd) uyahuze n’umuyoboro rusange anyuze Bwishyura, Kigoma kugera kuri sitasiyo ya Rwabusoro ungana n’ibirometero 75. Uteganijwe kuzuzura mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.

    Hari kandi undi muyoboro uzahuza u Rwanda n’u Burundi uzafasha mu guhanahana amashanyarazi hagati y’ibi bihugu byombi. Uyu muyoboro ureshya n’ibirometero 64 uzaturuka i Kigoma mu Karere ka Ruhango, unyure i Nyanza, Save ndetse na Kibilizi muri Gisagara kugera ku mupaka. Uteganijwe kuzuzura ahagana mu mpera z’uyu mwaka.

    Abatuye ahatagera imiyoboro boroherejwe kubona amashanyarazi

    Ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi, hatangijwe umushinga wa nkunganire ku mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

    Iyi gahunda imaze iminsi itangijwe, imaze gutuma abaturarwanda benshi basezerera icuraburindi kuko bunganirwa ku kiguzi cy’ibikoresho bitanga amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba (benshi bakunze kwita umurasire) maze bakabasha kubona amashanyarazi aho batuye.

    Uyu mushinga wo kunganira abakeneye guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba uzakorera mu duce twose tutagerwamo n’imiyoboro y’amashanyarazi, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi 370 kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Hari igice cy’ikiguzi umushinga wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe agasabwa kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.

    Iyi Nkunganire itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bijya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Imiyoboro iri hirya no hino mu gihugu igenda ivugururwa ikongererwa imbaraga

    SItasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu

    Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

    Imiyoboro y’amashanyarazi ikomeje kubakwa

    Uruganda rwa Hakan ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri yo mu gishanga cy’Akanyaru

    Uruganda rwa Shema rurimo kubakwa ruzabyaza gaz methane amashanyarazi agera kuri megawati 56

    source : https://ift.tt/3GeJXaN

  • Yujuje imyaka 64! Ubuzima bwa Perezida Kagame mu mafoto 150 y’ibihe bitandukanye – #rwanda #RwOT

    Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62 no mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 56. Aya mateka azisubiramo mu 2024 na 2030.

    Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria [Bombi bitabye Imana].

    Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

    Muri iki gihe hari ivanguramoko ryibasiraga Abatutsi, ryatumye abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

    Kagame wari muri Uganda, ni ho yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi. Ku myaka icyenda y’amavuko yimukiye ku Ishuri rya Rwengoro, aharangiriza abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

    Yaje kuva muri iki gihugu ajya gukomeza amasomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema wiciwe ku irasaniro ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

    Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Kagame yarugezeho ingabo zisa n’izatatanye ariko azishyira ku murongo, urugamba rwanzika ubwo.

    Yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000, arazihuza zirisuganya ndetse zinasaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda.

    Uru rugamba rwatangiye nyuma y’umwaka Kagame akoze ubukwe na Jeannette Kagame, bwatashye ku wa 10 Kamena 1989. Kuri ubu Kagame ni umubyeyi w’abana bane, akaba sekuru w’umwuzukuru umwe.

    Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni uwa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda ndetse ari kuyobora manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’abaturage.

    Ibigwi bya Perezida Kagame byatumye yandikwaho ibitabo byinshi ndetse anahabwa ibihembo bitandukanye kubera umuhate we wo mu iterambere ry’u Rwanda.

    Ku wa 21 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi, mu muhango wabereye i New York muri Amerika. Iki gihembo yakigenewe n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

    Muri uwo mwaka kandi Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo, yaherewe i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa 6 Ugushyingo 2017.

    Perezida Kagame yahawe igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

    Mu 2019, Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’Imiryango y’Abakozi muri Afurika y’Iburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

    Mu mwaka ushize, Perezida Kagame, yahawe igihembo cy’Umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership ) mu cyiciro cyiswe “Umunyafurika w’Umwaka”, cyatanzwe n’Ikigo cy’Ikinyamakuru n’Itumanaho African IMPACT Magazine gikorera i Accra muri Ghana.

    Izina ry’Umukuru w’Igihugu kandi ryifashishijwe inshuro nyinshi mu kwandika ibitabo birimo ‘‘The Driven Wisdom from Paul Kagame” cy’Umwanditsi Rwagasani Braddock Le Sage cyakusanyirijwemo amagambo akomeye yavanye mu mbwirwaruhame 41 z’Umukuru w’Igihugu yagiye atanga mu bihe bitandukanye; “Intwari z’Imbanza Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ cy’Umwanditsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu; ‘‘Isoko Tuvomaho Impanuro’’ cya Mutaganzwa Charles; ‘‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’’ cy’Umunyamategeko w’Umubiligi, Philippe Lardinois n’ibindi.

    Mu mikino, Perezida Kagame anyurwa no gukina harimo uwa Tennis, akunda kureba uwa Basketball n’umupira w’amaguru ndetse yihebeye Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Akunda kunywa amata cyane ndetse mu gihe cy’ubusore ngo yakundaga kurya inyama nyinshi.

    ISABUKURU NZIZA KURI PEREZIDA KAGAME WIZIHIZA IMYAKA 64 ISHIZE ABONYE IZUBA!

    Iyi foto yafashwe mu Ugushyingo 1957, uhereye ibumoso: Mzee Mutembe ubyara Kagame muri Batisimu, uteruye umwana ni Agnes Bezinge nyina muri Batisimu mu gihe abandi ari umubyeyi we Asteria Rutagambwa na Gatarina Bushayija wari inshuti y’umuryango

    Perezida Kagame wakuriye mu buhunzi, yabyirutse ari umwana uca bugufi

    Mu bugimbi bwe yakuze atuje cyane, ashimwa mu rungano no mu bakuze

    Paul Kagame wari ufite ipeti rya Major General yari afite ikoranabuhanga rimufasha kuganira n’ingabo ziri ku rugamba rwo Kubohora Igihugu

    Gen Major Paul Kagame yacikirije amasomo, ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu ndetse ingabo zirarutsinda

    Itangazamakuru ni imwe mu ntwaro yifashishijwe na RPF Inkotanyi mu gusobanura intego y’urugamba rwo kubohora igihugu. Aha Paul Kagame yaganiraga n’abanyamakuru ku Mulindi w’Intwari

    Major General Paul Kagame ayoboye ingabo ku rugamba

    Major General Kagame yageze ku rugamba avuye muri Amerika aho yakurikiranaga amasomo ya Gisirikare

    Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakoze ubukwe ku wa 10 Kamena 1989

    Major General Paul Kagame aganira na James Kabarebe wari mu bayobozi bakomeye ku rugamba

    Ubwo Ingabo za RPA zageraga mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Quartier Matheus ku wa 4 Nyakanga 1994. Aho aka kambi kerekeje ni ho Perezida Kagame ari muri iyi foto

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahagaze ku Mulindi w’Intwari imbere y’ahari indake ye mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu

    Perezida Kagame yakiriye Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare ku wa 6 Ukuboza 2014. Ni nyuma ya Tour du Rwanda yegukanywe na Ndayisenga Valens. Aha Ndayisenga yamushyikirizaga umwambaro w’umuhondo, uhabwa umukinnyi wegukanye isiganwa

    Perezida Kagame asuhuza abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye Inama ya AU yabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 10 kugeza ku wa 18 Nyakanga 2016

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umwiherero wa 11 wabereye i Gabiro ku wa 8 Werurwe 2014

    Aha ni mu 2019. Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 yari ishize Madagascar ibonye ubwigenge. Uyu munsi wizihizwa buri wa 26 Kamena

    Ku wa Mbere, tariki 6 Kanama 2018, Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya Gahunda ya Giants of Africa bya 2018 bigamije gushishikariza abana bo muri Afurika gukunda no gukina Basketball. Uyu muhango wabereye kuri Petit Stade i Remera

    Perezida Kagame ku wa 31 Ukwakira 2016, yakiriye abagize itsinda ry’intiti zatoranyijwe mu kumufasha gukora amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

    Ku wa 21 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’Abanya-Kigali muri siporo rusange iba kabiri mu kwezi

    Ku wa 16 Ukuboza 2017, ubwo hizihizwaga Isabukuru y’imyaka 30 Umuryango wa FPR Inkotanyi Perezida Kagame yahawe impano zirimo ibibumbano bibajwe n’amashyaka yo mu bindi bihugu

    Perezida Kagame yizihiranywe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kwizihiza Isabukuru yayo y’imyaka 30 mu birori byabaye ku wa 16 Ukuboza 2017

    Perezida Kagame yahawe igihembo cya Clinton Global Citizen Award for Leadership mu 2008

    Perezida Kagame ubwo yatorwaga guhagararira FPR Inkotanyi nk’umukandida wayo mu matora yo mu 2010. Ifoto yafashwe ku wa 15 Gicurasi ubwo yashakaga kuyobora manda ya kabiri

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, aha bari mu birori byo kwishimira intsinzi nyuma y’amatora yo mu 2010

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza ubwo bitabiraga ibirori by’Umunsi wo Kwibohora ku wa 4 Nyakanga 2016

    Perezida Kagame asuhuza abana bitabiriye igikorwa cyo gusangira iminsi mikuru cyabereye muri village Urugwiro ku wa 4 Ukuboza 2016

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Umwiherero wa 14 w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ku wa 2 Werurwe 2017

    Perezida Kagame wizihije isabukuru y’imyaka 64 ni inshuti y’abakuze. Aha yaganiraga n’umwe mu bakecuru ubwo yari yasuye Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Gashyantare 2019

    Perezida Kagame arakunzwe mu baturage ayoboye! Aha yasuhuzaga ab’i Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo mu ruzinduko yahagiriye ku wa 26 Gashyantare 2019

    Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yakurikiye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda, mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Gabiro ku wa 11 Ukuboza 2018

    Perezida Kagame ashimwa cyane ko yateje imbere u Rwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu zidasize n’ibikorwaremezo. Iyi foto yayifashwe ahagaze mu bushorishori bw’inyubako ya Ubumwe Grande yitegeye ubwiza bwa Kigali

    Perezida Kagame akunda no gukora siporo by’umwihariko yihebeye umukino wa Basketball. Ni umufana ukomeye wa Golden State Warriors ikina muri NBA

    Perezida Kagame yereka rumwe mu rubyiruko rwatorejwe mu Itorero Indangamirwa imikorere y’imbunda

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2014 ubwo bari mu birori bisoza umwaka

    Perezida Kagame atanga ubutumwa mu birori bisoza umwaka byo ku wa 30 Ukuboza 2014

    Perezida Kagame ku wa 1 Kanama 2019, ubwo yafunguraga Singita Kwitonda Lodge and Kataza ​House, hoteli iri mu zifite inyenyeri eshanu iri mu Karere ka Musanze

    Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yakirwaga bwa mbere na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu ruzinduko rwabaye intangiriro y’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ubwo batangizaga umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ku wa 8 Ukwakira 2014

    Perezida Kagame usanzwe ari umufana ukomoye wa Arsenal, ku wa 3 Gicurasi 2014, yahawe impano y’umwambaro wayo na Tony Adams wigeze kuba Kapiteni wa The Gunners

    Ku wa 18 Ukubza 2015, Perezida Kagame n’umuryango we ubwo bajyaga mu matora ya referendum yo guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga yemereye Umukuru w’Igihugu kongera kwiyamamaza nyuma y’ubusabe bw’abaturage

    Tariki 16 Mutarama 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga imikino ya CHAN yabereye i Kigali. Aha yari kumwe na Issa Hayatou wayoboraga CAF na Nzamwita Vincent de Gaulle (iburyo) wayoboraga FERWAFA

    Perezida Kagame ku wa 18 Gicurasi 2019 yahawe umwambaro w’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation (YPO) bo mu Bufaransa

    Perezida Kagame yitegereza amwe mu mafoto yo ku wa 4 Nyakanga 1994, agaragaza Umujyi wa Kigali umaze gufatwa. Iyo foto iri mu Ngoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura; ahahoze hitwa CND [Conseil National pour le Développement]

    Perezida Kagame yitabiriye Global Citizen Festival i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku wa 2 Ukuboza 2018

    Umwami wa Maroc, Mohammed VI yambitse Perezida Kagame umudali w’ishimwe ukoze muri diamant itavangiye, hari ku wa 20 Kamena 2016

    Tariki 8 Nyakanga 2016 ubwo Perezida Kagame yatahaga Kigali Convention Centre. Iyi hoteli yuzuye itwaye miliyoni 300 z’amadolari, agera kuri miliyari 300 Frw

    Ku wa 14 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yatangizaga uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drones. Utu tudege duto tutagira abapilote duhagurukira mu kigo kiri i Muhanga

    Tariki 5 Kanama 2014 ubwo Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame bageraga i Washington mu nama yahuje Perezida Obama n’abakuru b’ibihugu bya Afurika. Perezida Kagame n’umukobwa we bafashe ifoto bari kumwe na Obama Barack n’umugore we Michelle Obama

    Ubwo hafatwaga amashusho ya Filime mbarankuru The Royal Tour, Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis, umwe mu mikino akunda

    Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi wa Rotary International wagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kureba uko ibikorwa by’ubugiraneza uyu muryango utera inkunga bishyirwa mu bikorwa

    Perezida Paul Kagame ku wa 16 Ugushyingo 2018 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar yatambagijwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad

    Aha ni ku wa 11 Werurwe 2019 ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta amwakira i Gabiro mu Karere ka Gatsibo ahaberaga Umwiherero w’abayobozi. Bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yari agaragiwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Rwanda Day yabereye i Atalanta ku wa 20 Nzeri 2014

    Perezida Kagame ari kumwe na Pasiteri Rick Warren ubwo bari muri Saddleback Church mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida Kagame yatwaye mu modoka Umwami wa Maroc Mohammed VI wakoreye uruzinduko mu Rwanda ku wa 23 Ukwakira 2016. Aha yamuvanaga kuri Hotel Marriott aho yari acumbitse

    Perezida Kagame yatemberejwe agace kahariwe inganda ka “Hawassa” ku wa 25 Gicurasi 2018

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari mu Muganda usoza ukwezi wabereye i Ndera ku wa 31 Ukwakira 2015

    Yita ku burezi! Aha ni ku wa 14 Ukwakira 2008 ubwo Perezida Kagame yasuraga Ishuri ribanza rya EPAC

    Perezida Kagame asuhuza abaturage bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda ubwo yasuraga abaturage b’i Kirehe ku wa 14 Ugushyingo 2014

    Ku wa 14 Mutarama 2018, Perezida Kagame yakiriwe na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w’iki gihugu

    Perezida Kagame n’umukobwa we Ange Kagame ku wa 6 Nyakanga 2019 ubwo binjiraga mu cyumba cyabereyemo ubukwe

    Perezida Kagame asuhuza abafana ubwo yitabiraga umukino wa Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike y’irushanwa rya Basketball Africa League na GNBC yo muri Madagascar. Uyu mukino wabaye ku wa 20 Ukuboza 2019 warangiye Patriots iri imbere n’amanota 94-88

    Ku wa 21 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi

    Perezida Kagame yahawe igihembo kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda zitandukanye

    Ku wa 6 Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo

    Perezida Kagame yishimana n’abanyarwanda bitabiriye Rwanda Cultural Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 24 Nzeri 2016

    Mu Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drone

    Muri Nyakanga 2016 igihe Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bari bari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali

    Muri Kanama 2016 ubwo Perezida Kagame yakiraga Perezida wa Benin Patrice Talon

    Muri Mata 2016 ubwo Perezida Kagame yagabiraga inka Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda

    Tariki 2 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo. Bivugwa ko hari hitabiriye abantu basaga ibihumbi 600

    Ku wa 4 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yitabiraga amatora ya Perezida yahatanyemo na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Phillipe Mpayimana

    Tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango w’irahira rye. Aha bari kumwe n’Imfura yabo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame na bucura Brian Kagame

    Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98.7 % ahigitse abarimo Phillipe Mpayimana na Frank Habineza

    Tariki 1 Nzeri 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga ku mugaragaro Bisate Eco Lodge mu Karere ka Musanze. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno

    Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa rya filime Rwanda Royal Tour. Igaruka ku hantu nyaburanga hatatse urwa Gasabo, ikagaragaramo Perezida Kagame asabana, yerekana amateka y’u Rwanda aho rwavuye ndetse anashimangira ko aho rugana arirwo rugendo rukomeye ruhanzwe amaso

    Tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Rivlin wa Israel na Minisitiri w’Intebe Netanyahu mu ruzinduko yagiriye i Yeruzalemu tariki 10 Nyakanga 2017

    Tariki 10 Nyakanga 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yabaga umwe mu bakuru b’ibihugu by’Isi bamaze gutera igiti cya olive i Yeruzalemu mu ishyamba rigizwe n’ibiti biterwa n’abantu bakomeye basura icyo gihugu rizwi nka ‘Grove of Nations’

    Tariki 17 Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo

    Tariki 8 Kanama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yatahaga ku mugaragaro ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo cyasanwe na Giants of Africa. Perezida Kagame yari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa

    Muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yasuye Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare. Aha yumvaga ibibazo byabo akabikemura cyangwa agatanga umurongo w’uko byakemurwa

    Ubwo Perezida Kagame yatahaga Stade ya Cricket i Gahanga tariki 28 Ukwakira 2017

    Ku wa 9 Kanama 2017 ni bwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, kizaba ari icya mbere mu bunini mu karere

    Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya AIPAC ihuza Amerika na Israel ndetse n’abafatanyabikorwa i Washington DC kuwa 26 Werurwe 2017

    Perezida Kagame na Madamu hamwe na Perezida Xi Jinping n’umufasha we tariki 17 Werurwe 2017 i Beijing

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa tariki 17 Werurwe 2017. Aha yari amaze kwakirwa na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa

    Tariki 10 Kamena 2017 muri Rwanda Day yabereye i Bruxelles mu Bubiligi

    Ku wa 17 Nzeri 2017 i New York ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga ishimwe Irina Bokova, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuyoboro Mugari wa Internet, Broadband Commission kubera umuhate we mu guteza imbere ingamba zigamije kugeza internet kuri bose

    Tariki 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Vatican akagirana ibiganiro na Papa Francis. Kiliziya Gatolika yaboneyeho gusaba imbabazi kubw’abayoboke bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Tariki ya 20 Werurwe 2017, mu ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu i Vatican, bageneye Papa impano y’inkoni ya Kinyarwanda

    Perezida Kagame ahobera Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia , Dr Abiy Ahmed mu ruzinduko yagiriye i Addis Abeba tariki 24 Gicurasi 2018

    Tariki ya 3 Nzeri 2018 ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga uw’u Bushinwa mu nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’

    Tariki 4 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yatahaga umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga watujwemo abakuwe mu manegeka

    Muri Werurwe 2018 ubwo i Kigali hasinywaga amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

    Tariki 13 Kamena 2018 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo

    Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi barimo Chancelière w’u Budage Angela Merkel i Berlin mu nama ya G20

    Tariki 20 Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yasuraga Côte d’Ivoire, akagirwa umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan

    Tariki 23 Gicurasi 2018 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa. Aha yari kumwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron

    Perezida Kagame aganira na Perezida wa Amerika Donald Trump muri Mutarama 2018 mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos

    Tariki 23 Nyakanga 2018, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda n’u Bushinwa byasinye amasezerano 15 y’ubufatanye

    Muri Gashyantare 2018 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza Perezida Edgar Lungu wa Zambia mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda

    Muri Mutarama 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, UGHE iherereye i Burera

    Tariki 25 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa. Aha yatereraga isaluti abasirikare bari bari kumuha icyubahiro

    Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage tariki 10 Ukwakira 2019

    Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019

    Tariki 22 Nzeri 2019 i New York ubwo Perezida Kagame yahuraga n’akanama kamugira inama, PAC. Aka kanama kashinzwe mu 2007

    Tariki 23 Nyakanga 2019 ubwo Perezida Kagame yakirwaga n’Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza na Wales, bakaganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda mu 2021

    Tariki 9 Ukuboza 2019 ubwo Emir wa Qatar na Perezida Kagame bakurikiranaga isinywa ry’amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

    Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’umuturage mu Karere ka Nyamagabe

    Aha Perezida Kagame yari mu muganda rusange ngarukakwezi n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro ku wa 30 Werurwe 2019

    Mu Ukwakira 2019 ubwo yafunguraga uruganda rwa Mara Phone urwa mbere muri Afurika rukora Smartphone. Aha yari kumwe n’umuherwe Ashish Thakkar nyiri sosiyete Mara Group

    Tariki 21 Mata 2019, Perezida Kagame atembereza Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y’Akagera mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye mu Rwanda

    Mu Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

    Muri Kanama 2019 ubwo u Rwanda na Uganda byasinyaga amasezerano agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi

    Tariki 1 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga Singita Kwitonda Lodge and Kataza House mu Karere ka Musanze

    Tariki 9 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga inzu y’imikino n’imyidagaduro, Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 10

    Tariki 2 Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya AUCA

    Tariki 21 Ukwakira 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga buherereye i Masaka. Bwubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga

    Muri Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, gikorera mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali

    Tariki 11 Werurwe 2020 ubwo Perezida Kagame Paul yatahaga umushinga wo kuhira imyaka, Nasho Irrigation Project uherereye mu Karere ka Kirehe watewe inkunga n’umuherwe Howard Buffet

    Tariki 27 Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro hoteli One and Only Gorilla’s Nest. Yubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ikaba yaruzuye itwaye miliyari zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Paul Kagame mu gihe cye kigoye abona umwanya wo kwita ku muryango we

    Perezida Kagame muri Nzeri 2020 yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba afite umwuzukuru, ashyira hanze ku nshuro ya mbere ifoto ari kumwe nawe amuteruye

    Ku wa 26 Mata 2021, Perezida Kagame yahaye abasore n’inkumi 721 ipeti rya Sous-Lieutenant ribemerera kwinjira mu Gisirikare ry’u Rwanda nk’abofisiye bato. Mu basirikare basoje amasomo harimo abakobwa 74

    Perezida Paul Kagame ku wa 2 Kanama 2021 yakiriye mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan mu rugendo rugamije kunoza imibanire y’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nzeri 2021. Yahise yakirwa na Filipe Nyusi uyobora iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika. U Rwanda rufite ingabo zarwo zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado

    Perezida Nyusi asuhuzanya na Paul Kagame ubwo yamwakiraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye Inama Nkuru y’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda yateranye ku wa Kane, tariki ya 9 Nzeri 2021

    Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa mbere wo mu Itsinda A muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagabo (2021 Men’s Africa Nations Volleyball Championship) warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amaseti atatu ku busa ku wa 7 Nzeri 2021. Yari agaragiwe n’Umuyobozi wa FRVB, Ngarambe Raphaël na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa

    Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Touadéra wa Centrafrique ku wa 5 Kanama 2021

    Perezida Paul Kagame ku wa 25 Kamena 2021yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda. Bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron barebye umukino wa 1/4 cya BAL wahuje Patriots BBC ihagarariye u Rwanda na Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique wakinwe ku wa 27 Gicurasi 2021. Icyo gihe Patriots BBC yasezereye Ferroviário de Maputo iyitsinze amanota 73-71.

    source : https://ift.tt/2XC2f4n

  • Nyabihu: Barishimira amagare maremare bakoresha mu bwikorezi bise Limuzini #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Limuzini ni igare ripakira imizigo n
    Limuzini ni igare ripakira imizigo n’abantu

    Ayo magare yemerewe gutwara abagenzi babiri cyangwa umugenzi n’umuzigo we afite uburebure bwa metero ebyiri, aho intebe y’inyuma ireshya na metero, akagira n’uburyo buyorohereza kugenda ahazamuka bahetse.

    Bavuga ko ayo magare ataboneka ku isoko ry’u Rwanda, ngo yaje ari impano Abanyamerika bazaniye abahinzi ba kawa, mu rwego rwo kuborohereza gutunda umusaruro mwinshi mu gihe gito bawujyana ku ruganda, abo baturage bagenda bayagurisha abafite ubushobozi, ibyari ugutunda kawa bivamo gutwara abantu n’imizigo.

    Bamwe mu rubyiruko rukoresha ayo magare, bavuga ko abafitiye akamaro, ngo hari ubwo ku munsi bakorera ibihumbi bitatu, mu gihe ufite igare risanzwe akorera igihumbi na magana atanu. Icyakora ngo inyungu igenda igabanuka kubera ko abamaze kugura ayo magare ari benshi cyane.

    Urwo rubyiruko kandi ruvuga ko, gukoresha ayo magare byakuye bamwe mu ngeso mbi z’uburembetsi no kunywa ibiyobyabwenge baterwaga no kubura umurimo, ubu bakaba batunze imiryango yabo.

    Umwe muri bo witwa Niyitegeka Olivier yagize ati “Njye ukoresha iri gare ntandukanye n’abandi banyonzi bakoresha asanzwe, nk’ubu ku munsi iyo nakoreye ibihumbi bitatu, ufite ugare risanzwe aba yakoreye igihumbi na magana atanu, murumva rero ko afite akamaro, mbere twirirwaga tuzerera bamwe bakishora mu biyobyabwenge, ariko ubu byarahagaze ni twe dutunze imiryango, gusa amafaranga twinjiza ku munsi agenda agabanuka kuko tumaze kuba benshi kandi abagenzi ari bake”.

    Undi witwa Manirakiza Eric, ati “Iyi Limuzini yanjye iramfasha igatuma nkorera amafaranga menshi kuko nemerewe guheka abagenzi babiri, ubu muri karitsiye ntuyemo ndiyubashye nta wansuzugura cyangwa ngo mbe nashukwa n’ibyatuma njya mu ngeso mbi”.

    Ndizeye Modeste ukoresha igare rito, ati “Icyiza cya Limuzini, ni uko ipakira babiri, yagera ku mugenzi ufite imizigo akamushyiranaho n’imizigo ye amafaranga akiyongera, naho aka kanjye sinarenza umugenzi umwe, ndakorera 1000, undi yakoreye 3000, nk’ubu nta bushobozi nabona bwo kugura Limuzini rirahenze, udafite ibihumbi 300 ntiwaribona”.

    Riheka imizigo inyuranye
    Riheka imizigo inyuranye

    Abagenzi bavuga ko bashimira uruhare runini rw’ayo magare mu kazi kabo ka buri munsi, aho rifasha mu ngendo zinyuranye cyane cyane abagendana imizigo.

    Umugenzi witwa Nizeyumukiza Makurata yagize ati “Aya magare aradufasha cyane, nk’ubu tuvuye kwa muganga, nari kumwe n’umuvandimwe wanjye tugenda ku igare rimwe, ibi bintu byo kuduheka turi ababyeyi babiri tukagendera hamwe tuganira ni byiza cyane, umugabo iyo ari kumwe n’umugore we bakagenda ku igare rimwe biba akarusho, nk’ubu twishyuye amafaranga 200 turi babiri”.

    Uhujenayo Aimable ati “Iri gare ryiswe Limuzini, kubera uburebure bwaryo no gupakira cyane, ubundi ryaje ryitwa Vélo kawa. Aradufasha pe, aheka byinshi ku buryo gutega imodoka bitakiri ngombwa”.

    Aba ngo bishyuye amafaranga 200 ari babiri
    Aba ngo bishyuye amafaranga 200 ari babiri

    Ubuyobozi bw’imirenge ayo magare akoreramo, buremeza ko yagiriye akamaro kanini urubyiruko, aho rwavuye mu bushomeri bwarushoraga mu ngeso mbi, ubu ibibazo by’urugomo bikaba byaragabanutse, urubyiruko rukaba rukomeje ibikorwa biruteza imbere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Bizimana Placide, ati “Aya magare urubyiruko rwayahaye izina rya Limuzini, kubera uburyo apakira byinshi kandi bagakoreraho n’amafaranga, kuko iyo atwaye abantu babiri amafaranga ariyongera, benshi bateye imbere batunze imiryango yabo, bagiye bakora ibikorwa bitandukanye, akakubwira ati naguzemo inka, ati iri gare ryamfashije kubona umurima wo guhinga, naguze ikibanza ndubaka n’ibindi”.

    Ryorohereza abajya guhaha mu isoko
    Ryorohereza abajya guhaha mu isoko

    Arongera ati “Bafite koperative hano nini, irimo urubyiruko rurenga 80 rukora uyu mwuga, kandi ubona bafite ubushobozi bubabeshaho, byarabafashije kuko batabona umwanya wo kujya muri ibyo bintu bidafite akamaro, byaba kunywa ibiyobyabwenge cyanga kuzerera mu mujyi, hano haba hari umusaruro mwinshi w’ibitoki baba bakeneye kugeza mu isoko, haba no gutwara indi mizigo, no gutwara abantu. Twabashishikariza gukora bazigama, banateganyiriza n’izabukuru muri gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo kera nibagera mu zabukuru babone ikibagoboka”.

    Limuzini nshyashya, ngo igura amafaranga y’u Rwanda agera mu bihumbi 400, mu gihe iryakoze riboneka ku bihumbi 300.

    Aya magare bayitiriye ubwoko bw’imodoka ndende zitwa Limousine zizwiho kuba ziyubashye kandi zikaba zitwara abantu benshi.

    Ryorohereza abantu mu ngendo
    Ryorohereza abantu mu ngendo


    source : https://ift.tt/3C8ExMn

  • Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

    Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

    Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

    Happy Sabbath and happy birthday our lovely president #PaulKagame
    A man to be loved and respect.

    You deserve the best. pic.twitter.com/R5HqFiGYEP

    — Karambi Karima (@karambikarima) October 23, 2021

    Happy birthday my hero,I wish u all the best,Long live,#Paulkagame pic.twitter.com/Tnt7ozDR5P

    — Eng.J.P HABARUREMA (@habarurema2) October 23, 2021

    A drink today to celebrate the BD of the greatest Man HE, who dedicated his life to serving &moving this beautiful nation forward🇷🇼

    Happiest birthday HE #PaulKagame

    🎶ibikorwa byawe byambereye akabando🎶 pic.twitter.com/6uW1Gc3Ywe

    — Turatsinze Emmanuel (@TuratsinzeEMMA_) October 22, 2021

    source : https://ift.tt/3Ge0b4g

  • Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro ifite umwihariko (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uwamahoro wahanze iyi myambaro yabwiye IGIHE ko yabitekerejeho ashaka gukora imyambaro yafasha abantu bashaka kurimba no kuberwa, mu gihe bagiye mu kazi cyangwa ahandi.

    Ati “Ni imyambaro natekereje nshaka gufasha abantu kwambara neza no kurimba mu gihe bagiye ahantu hiyubashye nko mu kazi cyangwa mu nama n’abandi bantu.”

    Yakomeje avuga ko iyi myambaro ye yiteze ko abantu bazayikunda kubera uburyo ikozwe kandi akaba yarayitondeye cyane ko yayikoze mu gihe cy’amezi abiri. Iyi myambaro irimo amakanzu, amajipo n’amakote y’abagore.

    Muri Nyakanga uyu mukobwa yari yashyize hanze iyiswe ‘Guma mu Rugo Collection’ irimo amakanzu, amakoti, amajipo n’indi ibereye igitsinagore kandi umuntu yaserukana ahantu hatandukanye. Iyi myambaro yayikoze mu gihe Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bimwe na bimwe mu Rwanda byari biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Muri Werurwe Uwamahoro nabwo yashyize hanze imyambaro yise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa. Iyi yari yayituye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo muri aya marushanwa yombi.

    Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

    Mu 2017 ni bwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga iyi nzu ihanga imyambaro. Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku isoko mpuzamahanga.

    Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Umwiza Phiona ari mu mwambaro wa Joyace Fashion Designs

    Imwe mu myambaro mishya Uwamahoro yakoze mishya

    Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage) yifashishijwe hafatwa amafoto ajyanye n’iyi myambaro

    Iyi myambaro yagiye hanze muri uku kwezi

    Iyi myambaro ikozwe mu mabara atandukanye

    Iyi myambaro irimo ubwoko butandukanye

    Iyi myambaro niyo mishya ya Joyce Fashion Designs

    Uwamahoro wahanze iyi myambaro yashyize hanze

    Uwamahoro wakoze iyi myambaro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe

    Uwamahoro yahanze imyambaro itandukanye

    Uyu ni umwe mu myambaro yakozwe na Uwahoro mishya

    Amafoto: Matty 4tography


    source : https://ift.tt/2XAUED8

  • Amayeri n’ubwambuzi bw’abafite amashuri bashaka indonke kurusha uburezi – #rwanda #RwOT

    Aya ni amwe mu magambo ya Françoise Nyirantagorama, ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa RBA, avuga uko yashinze Ishuri Ryigenga (La Colombière) mu Mujyi wa Kigali.

    Hari mu 1995, inzego zitandukanye zirimo n’uburezi zari zitariyubaka kubera ibihe bya Jenoside igihugu cyari kivuyemo kuko bamwe mu Banyarwanda barukoragamo bari barishwe, abandi barahunze ku buryo ababyeyi bari bafite ikibazo cy’aho abana babo bashobora kwigira.

    Uko imyaka yagiye ishira indi igataha, uru rwego rwagiye rutera intambwe ndetse amashuri yigenga aba menshi mu gihugu yunganira aya leta.

    Abikorera bakomeje gushora imari mu burezi nk’urwego rwitezweho
    Gufasha u Rwanda kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi
    hubakwa ibigo by’amashuri uhereye mu cyiciro cy’ikiburamwaka ukageza ku mashuri makuru na kaminuza.

    Nubwo bimeze bityo, amwe mu mashuri ashinjwa ko yateshutse ku ntego nyamukuru yo gutanga ubumenyi n’uburere mu bana b’igihugu, ba nyirayo cyangwa abayayobora bakinjira mu nkundura yo kwishakira indonke.

    Haba mu mashuri yigenga cyangwa aya leta iyi migirire irahari mu byiciro by’ay’incuke, abanza n’ayisumbuye nk’uko bamwe mu babyeyi badahwema kubivuga.

    Byigaragaza mu bikorwa birimo kongera amafaranga y’ishuri mu buryo butavugwaho rumwe, gusaba umusanzu wiyongera ku mafaranga y’ishuri yagenwe bagaragaza ko hari ubwihutirwe bwo gusana inyubako, gukora ubusitani, kubaka uruzitiro rw’ishuri n’ibindi.

    Impungenge ababyeyi bagaragaje ni uko ibigo bimwe bisaba bene iyi musanzu bikarangira nta kigaragaye ayo mafaranga yakoreshejwe.

    Ahandi ubuyobozi bw’amashuri busaba ibikoresho byagombye guturuka mu mafaranga umunyeshuri yishyuzwa birimo nk’impapuro zo mu biro imikoropesho, amasuka n’ibindi.

    Muri iyi nkuru, ababyeyi baganiriye na IGIHE nta n’umwe wemeye ko hatangazwa imyirorndoro ye.

    Umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 utuye mu Murenge wa Kimisagara, ufite umunyeshuri woherejwe kwiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko ubu ari uburyo amashuri yashyizeho bwo kwishakira inyungu ku ruhande.

    Ati “Bisa n’ibyabaye akamenyero. Iyi ‘babyeyi’ [inyandiko isobanura ibikoresho n’amafaranga y’ishuri umunyeshuri asabwa] ureba mfite, igiteranyo cy’ibikenewe byose ni amafaranga ibihumbi 310 Frw, nyamara amafaranga y’ishuri ubwayo ni ibihumbi 210 Frw yonyine. Ni ukuvuga ko gusaba ibikoresho bitabarwa mu mafaranga umunyeshuri yishyura ari uburyo amashuri yishakira inyungu ku ruhande.”

    Amwe mu mashuri atungwa agatoki ku migenzereze irimo gutuma abanyeshuri ibikoresho byagombye kuva mu mafaranga y’ishuri bishyura

    Mugenzi we ufite umwana wiga mu Ishuri Ryisumbuye mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze ko bamwe mu bayobozi b’ibigo bakoresha amayeri mu gusaba bene ibi bikoresho.

    Ati “Nko mu mashuri yisumbuye basigaye babikora mu ibanga ibikoresho basaba bimwe ntibabishyire kuri ‘babyeyi’ kugira ngo bidasakuza ahubwo bagaca ku ruhande bagahamagara umubyeyi.”

    Umugabo utuye mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikiguzi cy’uburezi [amafaranga umunyeshuri yishyura] cyagombye kuvamo ibyo azakenera byose kugira ngo abashe kwiga.

    Ati “Uretse ibyerekeye ku munyeshuri nk’amakaye, amakaramu n’imyambaro, ibindi byagombye kuva muri ya mafaranga yishyuye. Naho ubundi ni ubucuruzi burimo amahugu kuko bafata ibintu bakabyita amazina atandukanye kugira ngo babone uko banyanganya ababyeyi.”

    Yongeyeho ati “Niba ari ukubaka cyangwa gusana ishuri, kubaka uruzitiro, kugura impapuro, amasuka, imikoropesho no kugura imodoka byagombye kuva muri ya mafaranga umunyeshuri yishyuye cyane ko nk’ibigo byigenga biba byarakoze ishoramari ari na yo mpamvu byishyuza amafaranga menshi naho ku bigo bya leta, Minisiteri y’Uburezi ni yo ibishinzwe keretse yavuze ko yabuze ubushobozi.”

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu mu kiganiro yagiranye na IGIHE na we yagaragaje ko hari amashuri yashyize imbere ubucuruzi no gushaka amafaranga.

    Ati “Ikintu cya mbere muri iki gihe ni igitsure. Ikibazo rero ni uko amashuri y’iki gihe ari hanze aha icyo agamije ari ubucuruzi, icyo agamije ni ukwegeranya amafaranga. Icyo tugamije ni ukurera, ni uburere, ni icyo gitsure. Iyo hari igitsure n’imyigire iba myiza.”

    Padiri Mukuru wa Paruwasi Kacyiru-Kagugu, Martin Uwamungu, na we yavuze ko amashuri y’iki gihe icyo ashyize imbere ari ubururuzi no gukusanya amafaranga

    Mineduc yahagurukiye iki kibazo

    Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru, cyatambutse ku itariki 10 Ukwakira, Minisiteri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo ku buryo mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka w’amashuri umwanzuro wacyo uzaba wabonetse.

    Yagize ati “Iki ni ikibazo natwe turabizi, hari ukuntu amashuri ashaka kongeza amafaranga akongeraho utundi tuntu, hari aho bajyaga baka amasuka yo gukora isuku ukabona barabyaka buri gihe. Hari aho twabonye kubera Covid-19 basaba umuti wo gukaraba w’ibihumbi 15, abandi 50 Frw, buri wese akagenda yongeraho akantu.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya ko aba bayobozi b’ibigo baba bashaka guca amafaranga menshi ababyeyi ndetse hari n’abashaka kongeza ay’ishuri mu buryo bwo kujijisha, ubu hagiye gushyirwaho uburyo bizajya bikorwamo bitabangamiye ababyeyi.

    Yagize ati “Turi gutegura uburyo bigomba gukorwamo ku buryo buri muyobozi w’ikigo atabyuka ngo muzane iki.”

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko uburyo imyanzuro nk’iyi yafatwagamo na byo biteye inkeke kuko komite zihagarariye ababyeyi mu bigo by’amashuri zibifatanya n’abayobozi b’amashuri bityo ko inteko rusange zishobora kuzajya aba ari zo zibigiramo uruhare.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ikibazo cy’amashuri asaba ibikoresho by’umurengera kigiye guhagurukirwa

    source : https://ift.tt/2Zekqh0

  • Airtel Rwanda yahaye abamotari umwambaro mushya ubaranga – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kugali kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021, aho bamwe mu bakorera muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bari babukereye baje kuyafatira kuri Stade y’i Nyamirambo.

    Kuyatanga birakomereza mu makoperative yabo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo ryaturuka ku guhuriza abantu benshi hamwe.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko itangwa ry’ayo ma- gilets rishimangira ubushake bwayo n’agaciro iha ubufatanye ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abamotari.

    Ati“Iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kurushaho kugaragarira ababagana byoroshye ari nako himakazwa isuku no gukorera kuri gahunda mu rwego rw’ubwikorezi. Twizeye ko ibi bizakomeza kandi tuzafatanya n’izindi nzego gushyigikira ko Ishyirahamwe n’abanyamuryango baryo batera batera imbere.”

    Nyirarwasa Claudine umaze imyaka irenga ibiri atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko gilet ye yari imaze gusaza yaracuyutse bikamutera ipfunwe ryo gukomeza kuyambara, kandi kuba atayambara nabyo bikamubuza kwizerwa n’abamugana.

    Ati “Abagenzi nabo bamenye ubwenge ntawe ugitega umumotari utambaye gilet. Nakomezaga kwambara iyo ishaje bakandenga ariko noneho kuko mbonye isa neza bibaye akarushyo.”

    Buri mwaka Airtel ishora arenga miliyoni 100 Frw mu gutanga ama- gilets n’ubundi bufasha ku Mpuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO).

    Kuri iyi nshuro Hamez yabwiye abamotari ko noneho bagiye no kujya bohereza bakanakira amafaranga bakoresheje Airtel Money ku buntu. Abayaboherereza nabo nta kiguzi bazajya basabwa.

    Babyakiranye akanyamuneza kenshi, bishimira ko gukatwa bya hato na hato byabagaho cyane cyane bishyurwa n’abagenzi bigiye guhagarara.

    Bitwayiki Emmanuel yagize ati “Biranejeje. Nkoresha simukadi ya Airtel n’umugore narayimuguriye ndetse kumwoherereza ama-inite ni yo nkoresha. Ubwo rero urumva ko [kohererezanya amafaranga nta kiguzi] bitworohereza kuko bitandukanye n’indi sosiyete yadukata.”

    Uretse isuku no kuba abagenzi bakoroherwa no kumenya umumotari, Bitwayiki yashimangiye ko “uwambaye gilet biba bigaragara ko ari umunyamwuga ku buryo n’uwo atwaye yizera umutekano we”.

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko ama- gilets asobanuye byinshi mu mikorere y’umumotari birimo umutekano we n’uw’umugenzi ku buryo yagira n’ikibazo bikoroha kumenya icyo akora.

    Yavuze ko imikoranire yabo na Airtel Rwanda imaze imyaka itanu kandi yahinduye byinshi hashingiwe ku nkunga ibatera irimo kubaha amajire y’ubuntu.

    Yakomeje ati “Igikorwa cyatangiriye aha i Kigali ariko tugiye kwambika abamotari mu gihugu hose ku buryo buri wese nibura agomba kugira ama- gilets abiri agasimburanya; ya suku tumubaza tukayimubaza twamuhaye ibyo asabwa kugira ngo ayigire.”

    Abamotari barenga ibihumbi 35 ni bo batwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka bose bahabwa ama- gilets mashya ya Airtel Rwanda ku buntu.

    Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza.

    Yabasezeranyije ko RURA izakomeza kubaba hafi ibafasha mu iterambere.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya FERWACOTAMO na Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye kuko uretse kuba abamotari bahabwa ama- gilets y’impuzankano, bizanabubaka ku buryo burambye binyuze mu mishinga bafatanya.

    Ati “Airtel Rwanda ishobora no kubafasha gushyiraho igaraje ry’amamoto kugira ngo babashe kubona aho bakoresha moto byoroshye ariko bakabona na pièces de recharge bidasabye ko buri wese ajya kwigurira kuko biranabahenda.”

    Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye amadeni FERWACOTAMO yasigiwe n’abayicunze nabi abasha kwishyurwa bigatuma imitungo yari ihari idatezwa cyamunara.

    Airtel itanga serivisi zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money.

    Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97 barimo miliyoni eshanu mu Rwanda.

    Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage aho nko mu bihe byo guhangana na COVID-19 yemereye abakiliya bayo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.

    Abamotari bari bafite akanyamuneza bavuga ko ama-gilets yabo yari amaze gusaza

    Gilets nshya ku bamotari zizatangwa mu gihugu hose

    Mbere yo guhabwa gilets babanzaga kugenzuta ibyangombwa byabo

    Ubwo abamotari bahabwaga ama-gilets

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel, Emmanuel Hamez yambara gilet mu gutangiza igikorwa cyo kuziha abamotari

    Umuyobozi Mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco yambara afasha umumotari kwambara gilet

    Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza

    Gilet ifasha motari kugira isuku no kwizerwa n’abagenzi

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abamotari basaga ibihumbi 35

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez, yavuze ko guha abamotari umwambaro ari ikimenyetso cy’agaciro iyo sosiyete iha ubufatanye bwayo na FERWACOTAMO

    Gilets zatanzwe na Airtel Rwanda zitezweho gufasha abamotari guhorana isuku

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3b5jgqJ