Tag: featured

  • Abiga muri INES-Ruhengeri bakomeje kuvumbura imishinga isubiza ibibazo byugarije abaturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri gahunda y’umunsi ngarukamwaka wo kumurika ibyo abanyeshuri biga muri iri shuri bakora, uzwi nka “Career day”, wabaye tariki 22 Ukwakira 2021, abo banyeshuri bashimangiye ko igihe kigeze ngo abantu bashishikazwe no kwagura ibitekerezo bituma ibyo bakora bigirira abandi akamaro.

    Umunyeshuri witwa Ngabo Alain wiga ibijyanye n’ubwubatsi(Civil Engineering) mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, yagize igitekerezo afatanyije na mugenzi we witwa Iraguha Robert, cy’uburyo bashobora kujya bakusanya amacupa ya plastique aba anyanyagiye hirya no hino, bakayabyaza ibindi bintu.

    Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli
    Ngabo Alain yerekana uko bashongesha amacupa ya plastique bikabyara peteroli

    Nibwo baje gukora ubushakashatsi, bwatumye bavumbura ko ibyo bikoresho bya plastique, biba byihishemo peteroli iri ku kigero cya 60%; maze batangira umushinga wo gutwika ayo macupa mu ifuru bikoreye yabugenewe, bakaba bayashongesha ku bushyuhe buri hagati ya degree Celsius 300-900, akabyara peteroli.

    Ngabo yagize ati: “Hanze aha usanga hari ibintu bya plastique biba binyanyagiye hirya no hino, bikangiza ubutaka n’ibidukikije. Rero twagize igitekerezo cyo gushaka uburyo twabibyazamo umusaruro, tukabikoramo peteroli ishobora kwifashishwa mu mirimo, yaba irebana no gutwara abantu n’ibintu, gukoreshwa nk’urumuri n’ahandi yakwifashishwa. Ni umushinga tukigerageza ariko twifuza ko uzakura ukagera ku rwego rwo kuba twajya tugemura peteroli ku masoko atandukanye, kugira ngo abayikeneye bayibone bitabagoye”.

    Mugenzi we witwa Gad Nishimwe yavumbuye igikoresho kigenewe kujugunywamo imyanda kizwi nka (Dustbin cyangwa poubelle) ikoranwe ikoranabuhanga rituma umuntu mu gihe ayegereye, agiye kuyijugunyamo imyanda, ihita yifungura bitamusabye kuyikoraho. Ikindi ni uko idakenera abagenzura ko imyanda yuzuye, kuko yo ubwayo ikoranywe ubushobozi bwo kubimenyekanisha, nyirayo akabimenyera mu butumwa yakira kuri telefoni ye ngendanwa.

    Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n
    Ibi ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kumenamo imyanda byavumbuwe n’umunyeshuri witwa Gad Nishimwe

    Kuri uwo munsi wo kumurika ibyo abanyeshuri bakora, wabereye muri INES-Ruhengeri, abantu mu ngeri zitandukanye harimo abayobozi, abikorera n’abafatanyabikorwa b’iri shuri bawitabiriye, beretswe kandi banasobanurirwa imishinga itandukanye yubakiye ku guhanga udushya abanyeshuri bakora.

    Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, asobanura ko nyuma yo guha abanyeshuri ubumenyi bubashoboza kuvumbura udushya, habaho n’uburyo bwo kubahuza n’abashoramari, hagamijwe ko ibyo bakora bigera kure.

    Yagize ati: “Twasanze kububakira ubushobozi bitagomba kugarukira gusa ku bumenyi bakura ku ntebe y’ishuri, tukaba twongeraho no kubahuza n’abashoramari mu bigo bitandukanye n’inganda, ku buryo umunyeshuri ashobora gushora imari ku giti cye nk’umushinga we yivumburiye, cyangwa se abo bashoramari bakagira ikigero runaka cy’imari yabo bawushoramo, noneho bakagira uko basaranganya inyungu, bityo wa munyeshuri akabyungukiramo”.

    Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n
    Padiri Dr Fabien Hagenimana avuga ko kubakira abanyeshuri ubushobozi bitagarukira mu kubaha ubumenyi gusa ahubwo banabahuza n’abashoramari kugira ngo imishinga yabo igere kure

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero witabiriye iki gikorwa, yijeje abanyeshuri ko ubuyobozi bwiteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri, mu kubaba hafi no gukurikirana ko imishinga batekereje ishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kwirinda ko yababera impfabusa.

    Ibi binashimangirwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri Musenyeri Vincent Harolimana, waboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda idahwema gukora ibishoboka ngo ireme ry’uburezi ryitabweho.

    Yagize ati: “Kuba abanyeshuri ba INES-Ruhengeri bakora imishinga y’ubushakashatsi kandi ikaba yiyongera, ari na ko bisubiza bimwe mu bibazo byugarije abaturage, tubikesha Leta idahwema kutuba hafi n’inzego zayo zose zishinzwe kwita ku burezi. Turifuza ko ubwo bufatanye burushaho kurenga imbibi, bugashinga imizi mu zindi kaminuza, ibigo bikora ubushakashatsi, abanyamyuga, abikorera ndetse n’ibigo bishamikiye kuri Leta, kimwe n’abanyamyuga muri rusange, kugira ngo ibyo dukora birusheho kubyara umusaruro mu buryo bufatika”.

    Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora
    Ku munsi wa Career Day abanyeshuri bamurika ibyo bakora

    Muri iki gihe icyorezo kicyugarije isi, Musenyeri Harolimana, yanibukije abanyeshuri n’abarimu ko nibatahiriza umugozi umwe bubahiriza ibisabwa byose mu kwirinda Covid-19, bizafasha kugitsinda burundu.

    Umunsi wa “Career day” wanahuriranye no gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri 2021-2022, ndetse hanizihizwa umunsi wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II, umurinzi wa INES-Ruhengeri.


    source : https://ift.tt/2ZjnF7u

  • Covid-19 yarogoye ibikorwa byo kuganiriza abagororwa n’abo bazasanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’uko bivugwa n’umuhuzabikorwa wa AMI, Jean Baptiste Bizimana, ngo bateganyaga kwinjira muri gereza bakaganiriza abagororwa, babategurira kuzasubira mu miryango yabo amahoro, abashaka gusaba imbabazi bakabategura, hanyuma bakazabahuza n’abo bahemukiye kugira ngo bemere icyaha ku mugaragaro basabe imbabazi.

    Bateganyaga no kuganira n’imiryango abagororwa bazatahamo kugira ngo bazabashe kubabanira batashye, ariko byose byabakundiye igihe gitoya, hanyuma Coronavirus yadutse, bahindura ingamba.

    Bizimana agira ati “Ibiganiro twagombaga gutanga imbonankubone byabaye ngombwa ko twifashisha ikoranabuhanga, tukohereza ama CD ariho amajwi n’amashusho, na bo bakabaza banyuze inzira ijya kumera ityo. Ntabwo byagenze uko twabyifuzaga, n’ubwo hari umusaruro byatanze.”

    Igikorwa cyo guhuza abagororwa n’abo bahemukiye ngo babasabe imbabazi na cyo ngo bagisimbuje icyo gufasha abahemutse kwandikira amabaruwa asaba imbabazi abo bahemukiye.

    Bizimana ati “Nk’ubu aho kugira ngo tubahuze n’abo bahemukiye imbonankubone, twifashishije amabaruwa, ariko ugasanga usabwa imbabazi avuga ngo iyo mubona hari icyo nagombaga kumubaza.”

    Kugira ngo batazibura bageze iwabo, babateguriye inyandiko ikubiyemo uko ubuzima bwifashe, nyuma y’imyaka myinshi bari muri gereza, aho bababwiraga bati nugera mu muryango uzitwara gutya, ibi uzabireka, ibi ntuzabikore n’ibindi.

    Hari ibyo babashije kubona mu kazi bakoraga batari baratekereje mbere, harimo kuba mu rubyiruko baganiriye, barasanze 16% barahungabanye bityo bakaba bateganya kuzashyira imbaraga mu kurwigisha mu bihe bizaza.

    Basanze kandi hari abagororwa bagera hanze nyuma y’imyaka myinshi bibura, ari yo mpamvu biyemeje kuzakomeza umurimo wo kwigisha abari muri gereza, cyane ko basanze abo bagiye bigisha hanyuma bagataha bagerageza kubana neza n’abo basanze neza, ntibananiranwe nk’abagiye barekurwa batigishijwe.

    Ikindi cyabateye ishyaka ryo kumva bakwiye gukomeza, ni uko mu bagororwa bigishije harimo ba ruharwa 60 bari barinangiye ubu batangiye guhinduka.

    Bizimana ati “Hari itsinda ry’abagera kuri 60 byabaye ngombwa ko dukorana amezi atandatu, duhura na bo gatatu mu cyumweru. Banyeretse ko tudakwiriye guhamba umuntu akibona, ko igihe cyose umuntu agihumeka ashobora kuva i buzimu akagaruka ibintu.

    Bagiye bahinduka buke buke, kugeza ubwo bamwe baduhaye amabaruwa asaba imbabazi, atanga n’amakuru amwe n’amwe bari barahishe mbere.”

    Muri ba ruharwa abo harimo abacengezaga amatwara y‘amacakubiri mu bandi bagororwa ubu biyemeje kubireka.

    source : https://ift.tt/3pAe5rw

  • Akamaro k’imyitozo ngororamubiri ku bana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dore bimwe mu byiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku bana bato:

    • Gukura neza: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana gukura neza haba mu gihagararo no mu mitekerereze.

    Imwongerera kandi imbaraga z’umubiri, ndetse no kutananirwa kw’ingingo z’umubiri.

    Imyitozo ngororamubiri ituma umwana yongererwa ubushobozi bw’imikorere myiza y’umutima, n’imyanya y’ubuhumekero, ari na byo bituma abasha kugira ibiro bikwiriye, isukari iri ku rugero nyarwo ndetse n’urw’ibinure mu maraso.

    Ibi kandi bifasha umwana kuzabasha guhangana n’indwara z’umutima, diyabete, umubyibuho ukabije hamwe n’ubwoko bumwe na bumwe bwa Kanseri (cancer) mu gihe ageze mu myaka y’ubukure.

    • Gukomera amagufa: Imyitozo ngororamubiri ifasha umwana kutiremerera nk’igihe yurira ahantu cyangwa asimbuka ari byo binamufasha kongera uburemere bw’amagufa ye no gukomera kwayo.

    • Kwigirira icyizere: Abana bakora imyitozo ngororamubiri bibongerera ubushobozi bwo kwigirira icyizere ndetse no kubika ishusho nziza y’umubiri wabo.

    Bibafasha kandi kugabanya umuhangayiko (stress), n’ibimenyetso by’agahinda gakabije n’iby’ubwoba (anxieté).

    • Kubana neza n’abandi: Imyitozo ngororamubiri ifasha abana kongera ubushobozi bwo kubana neza n’abandi. Kunyeganyega bituma ataguma atigunga bikamufasha kwisanga mu bandi.

    • Gutsinda mu ishuri: Gukora imyitozo ngororamubiri bifasha umwana gufata mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse no gufata ibyemezo byihuse.

    Abana bakunda gukina kandi bibafasha kugira imyitwarire myiza no kwiyumvamo ishuri bigaho, ibyo byose bigatuma babasha gukora neza.

    source : https://ift.tt/3mcPvKU

  • Hagiye gutangizwa ikigo cy’icyitegererezo kizibanda ku gukurikirana abayobozi b’inzego z’ibanze – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru yose y’inzego z’ibanze ndetse kibe n’urubuga rwo gusangira ubunararibonye hagati y’abayobozi, bategurirwe ingendoshuri haba mu gihugu imbere no hanze yacyo.

    Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 26 ya Ralga yabaye kuri iki Cyumweru, ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo harebwaga ibyagezweho mu miyoborere y’inzego z’ibanze muri manda y’imyaka hafi itandatu yari imaze ndetse n’ibibazo byagaragayemo ngo bizakosorwe.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizabafasha kumenya ahari ibyuho mu buyobozi, ubumenyi abayobozi bakeneye n’ahagomba kongerwa imbaraga kuko byagaragaye ko hari abanengwa kutagira ubumenyi buhagije.

    Ati “Twifuza gushyiraho iki kigo nk’icy’icyitegererezo, ariko si ikigo kigiye guhangana n’ibindi biriho ku rwego rw’igihugu, ahubwo kizaba ari ishami ryo muri Ralga imbere ariko rigamije kubaka ubwo budahangarwa n’ubutagamburuzwa bw’inzego z’ibanze.”

    Yavuze ko ishyirwa mu bikorwa rya zimwe mu ntego z’iki kigo rizatangira mu mwaka wa 2022, naho kucyubaka no kucyagura hashingwa amashami yacyo hirya no hino bizakorwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere uhereye mu 2021.

    Yakomeje ati “Ibikoresho by’ingenzi bizakoreshwa muri izo gahunda turi guteganya, bimwe twatangiye kubitegura mwabonye ko harimo gahunda yo kwandika, gukora ubushakashatsi ku mateka y’imitegekere y’u Rwanda kuva igihe cy’ubukoloni cyatangira, kwandika amateka ya Ralga, n’ubuhamya bw’abayobozi kugira ngo bitazibagirana.”

    -  Iki kigo kizajya gihuza abantu bose bigeze kuba abayobozi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko iki kigo kizaba ari urubuga rwiza ruzatuma ababaye abayobozi batibagirana ngo bagende bahere kuko nyuma ya manda yabo bazajya bakigumamo bakomeze kugira inama no gushyikirana n’abasimbuye.

    Ati “Ukaza hano mu nama warabaye meya hashize imyaka 20 ukahahurira na meya w’umwuzukuru wawe. Ibyo ni ibintu abantu bakwiye gutekereza kugira ngo abantu badatakarira aho ngaho hanze. Burya iyo umuntu atakiri mu nshingano hari igihe atabona umwanya wo gutanga igitekerezo, rero aba akeneye umwanya wo kongera guhura na bagenzi be.”

    Minisitiri Gatabazi yasabye Ralga gukomeza kuba hafi y’abayobozi b’inzego z’ibanze, ikabubakira ubushobozi kugira ngo bakore akazi kabo neza ndetse bafashwe gukora abadakorera ku gihunga, kugira ngo inzego z’ibanze zo mu Rwanda zibe zihamye zidahuzagurika.

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga yavuze ko guhugura abayobozi byo bigiye gutangira ariko kubaka iki kigo byo bizakorwa mu byiciro hakurikijwe uko ubushobozi buzajya bugenda buboneka.

    Gusa yagaragaje ko mu ngengo y’imari ya 2021-2022 hateguwe arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki kigo cy’icyitegererezo.

    Iki kigo kigiye gusimbura icy’amahugurwa cya Ralga (Local Government Institute, LGI) cyari giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Rwamagana gitwaye arenga miliyari enye; zimwe mu nshingano zayo zo guhugura abayobozi zizahabwa Local Government Centre of Excellence, izindi zo gucunga abakozi b’inzego z’ibanze zihabwe Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI).

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abayobozi barangije inshingano zabo asaba Ralga gukomeza kubaba hafi no kubaka ubushobozi bw’abashya mu nshingano

    Umunyamabanga Mukuru wa Ralga, Ngendahimana Ladislas, yavuze ko iki kigo kizahindura imikorere y’abakozi b’inzego z’ibanze

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne, ni we watangije Inteko Rusange ya Ralga ya 26 ku mugaragaro

    Ni inama yatanzwemo ubuhamya butandukanye bw’abayobozi aho ikigo cy’icyitegererezo kizajya gikusanya ubu buhamya kikabubika

    Inteko Rusange ya Ralga yahuje abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’intara kugera ku rw’umudugudu

    source : https://ift.tt/2ZulwWl

  • Karongi: Hafashwe ingamba mu guhangana n’abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire, hari iyafatiwe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Mu nama yahuje abashinzwe ubuhinzi n’abafite inganda zitunganya umusaruro wa kawa muri aka karere, byavuzwe ko hari ibilo 120 by’ifumbire byafatiwe mu Kivu bigiye kugurishwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakurikirana bagasanga ari iyari yahawe abahinzi ba kawa. Hari kandi indi fumbire yafatiwe mu Murenge wa Gitesi nayo igiye kugurishwa kandi yari yahawe abahinzi ngo bayishyire mu ikawa.

    Umuyobozi w’Uruganda Kopaki rutuganya umusaruro wa kawa mu karere ka Karongi, Bahati Thierry, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi bahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha bigira igaruka zirimo no gutuma inganda zitabona umusaruro uhagije wo gutunganya.

    Yagize ati “Ni byo hari abahinzi ba kawa bagurisha ifumbire tuba twabahaye. Hari ababeshya ko bafite ibiti byinshi bya kawa kandi bafite bike bahabwa iyi fumbire bagahita bayigurisha. Ibi bigira ingaruka nyinshi kuko hari uyibura kandi yakagombye kuyibona, indi ngaruka ni uko umusaruro wakabaye uboneka iyo ifumbire itagiyemo ntuboneka. Kandi umusaruro iyo utabonetse n’ubwiza bwawo buba bwagabanutse. Yaba umuhinzi arahomba ndetse n’igihugu cyose muri rusange kigahomba umusaruro.”

    Uruganda rwa Kopaki rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 1000 ariko ntirwazibona kuko umusaruro wa kawa ukiri muke.

    Bahati avuga ko toni nyinshi babonye ari 950 mu 2018 mu gihe mu 2020 umusaruro wa kawa wagabanutse ugera kuri toni 400 gusa.

    Umuhinzi wa Kawa, Habimana Emmanuel, akaba n’Umuyobozi w’Uruganda rwa Twumba, avuga ko kuba bamwe mu bahinzi ba kawa bagurisha ifumbire yagenewe kuyifumbira bituma inganda zihanganira umusaruro muke wabonetse.

    Ati “Umusaruro tubona mu nganda ntabwo uhagije kuko uramutse uhagije, ntabwo inganda zajya zirenga zone zahawe gukoreramo ngo zijye gushakisha umusaruro hirya no hino.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Théophile, yabwiye IGIHE ko bafashe ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa bakayigurisha.

    Yagize ati “Ntibigikunze kubaho kuko twafashe ingamba zo gufatanya na ba nyir’inganda, amakoperative y’abahinzi ndetse n’inkeragutabara kugira ngo tujye dukurikirana ko ifumbire yose umuhinzi yahawe yakoreshejwe icyo yagenewe.”

    Mu rwego rwo gufasha abahinzi ba kawa kongera umusaruro, umuhinzi ahabwa ifumbire n’imiti ku buntu, akazakatwa amafaranga yabyo ku musaruro yagurishije.

    Akarere ka Karongi gashishikariza abahinzi gukunda kawa no kuyitaho uko bikwiye kuko ari kimwe mu bihingwa byinjiriza igihugu amadevize.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, bitewe n’icyorezo cya COVID−19, ikawa u Rwanda rwohereza mu mahanga yagabanutseho 6%, amadevize u Rwanda rukura mu ikawa agabanukaho 11%.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworoi, NAEB, kivuga ko muri uyu mwaka u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 19,723 rwinjiza miliyoni 60.4$.

    Abahinzi b’ikawa mu Karere ka Karongi batunzwe agatoki mu mugambi wo kugurisha ifumbire

    source : https://ift.tt/3vDUoQq

  • Rubavu: Haravugwa umwiryane n’inyerezwa ry’umutungo muri SOSERGI – #rwanda #RwOT

    Ni ibibazo byashyizwe hanze nyuma y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya SOSERGI, Bizimana Edouard, watawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira 2021. Icyo gihe yari kumwe n’umuntu wica inzugi n’umuhesha w’inkiko bari gufungura ibiro byari byarafunzwe na Kalisa Kirenga washyizweho nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’iyi sosiyete.

    Safari Augustin uri mu bagize Inama y’ubuyobozi ya SOSERGI avuga ko bimwe mu bibazo byateje umwiryane harimo n’inyerezwa ry’amafaranga.

    Yakomeje ati “Nk’inama y’ubuyobozi twasanze umukozi wo muri Cantine igaburira abakozi yarakoze uburiganya, umunzani akoresha utwiba ibilo bibiri. Twafashe icyemezo cyo kumuhindura ariko umuyobozi ntiyabyemera. Twagiye mu butumwa bwo kugura imodoka i Kigali tuyigura n’umuntu utari muri kampani tuyigura miliyoni 37 Frw ariko perezida agiye gukora ihererekanya asanga ari miliyoni 25 Frw zanditseho arabyanga yishyura 25 Frw zanditse ni nayo mvano y’amakimbirane kuko yanze ko miliyoni 12 zinyerezwa.’’

    Yashyize mu majwi uwari ubakuriye kuko yagiranye amasezerano y’amahimbano n’uwo baguze iyo modoka ariko ashaka kunyereza miliyoni 12 Frw kuko amasezerano y’umwimerere agaragaza ko yaguzwe miliyoni 25 Frw aho kuba miliyoni 37 Frw.

    Ndimubanzi Jean Bosco usanzwe ari umunyamigabane muri SOSERGI yavuze ko ipfundo ry’ibibazo ari umuyobozi wongeje imishahara abakozi akiheraho ariko nta burenganzira yahawe n’Inama y’Ubuyobozi.

    Yagize ati “Dufite ikibazo cy’imishahara aho umuyobozi wa Sosergi Kirenga Kalisa yongeje imishahara yihereyeho kandi nta baruwa yahawe ibimwemerera. Hashize amezi atanu yariyongeje aho yikuye ku bihumbi 380 Frw yiha ibihumbi 900 Frw, anongeza umucungamutungo n’ushinzwe abakozi. Iyo bitavumburwa byari kuzateza igihombo gikabije.’’

    Nsengiyumva Marcel na we uri mu banyamigabane ba SOSERGI yasabye inzego zibishinzwe gukurikirana ikibazo ku buryo abanyereje umutungo bahanwa.

    Ati “Nk’abanyamigabane twumva amakuru y’uko harimo ibibazo bijyanye no kunyereza umutungo bikarangira ahubwo byiswe amakimbirane. Ndasaba inzego za Leta cyane RIB ko yakwinjira mu kibazo ikagisesengura neza, ikareba neza n’ikibazo cy’abanyereza umutungo. Nk’abanyamigabane turababaye, iki kibazo kimaze iminsi; leta idufashe gikemuke kuko ubu harimo ibice bibiri.’’

    Umuyobozi w’agateganyo wa SOSERGI, Kirenga Kalisa, yasobanuye imvano y’ibibazo avuga ko ntaho bihuriye no gushaka kwiyongeza umushahara.

    Yagize ati “Ibyo kwiyongeza umushahara si byo kuko mpembwa umushahara w’umuyobozi w’agateganyo kandi umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ni we usinya bwa nyuma imishahara. Icyo napfuye n’umuyobozi ni ukumubangamira mu kunyereza umutungo kuko yashatse ko musinyira amafaranga y’ubutumwa y’umurengera ndabyanga. Yavuze ko hari amafaranga y’ibikoresho by’imodoka yaguze ku mufuka we ndabyanga, yanazanaga n’inyemezabwishyu mpimbano nkazanga.’’

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko basaba abanyamigabane ba SOSERGI gutanga amakuru kugira ngo n’abandi bakurikiranwe.

    Yakomeje ati “Nibagende batange amakuru kuri ibyo byose bizakurikiranwa; icyo tubasaba ni ugutanga amakuru kuko niba uwafashwe ariwe mukuru n’abandi bazafatwa mu iperereza. Nibegere RIB bayigaragarize abo bantu bandi.’’

    SOSERGI ni sosiyete yashinzwe n’abakozi ba Bralirwa mu 2005, ifite ibikorwa birimo gukora isuku mu ruganda, gukora akazi k’amaboko karimo gupakira no gupakurura, gutwara abakozi ba Bralirwa, kubatekera, gucuruza ibisaguka mu gukora inzoga n’ibikoresho byifashishwa muri Bralirwa.

    Muri Sosiyete y’Ubucuruzi ya SOSERGI igizwe n’abahoze ari abakozi ba Bralirwa haravugwamo umwuka mubi ushingiye ku inyerezwa ry’umutungo

    source : https://ift.tt/2Zq1tIH

  • Abagize Guverinoma bari mu bihumbi byitabiriye Car Free Day idasanzwe – #rwanda #RwOT

    Car Free Day ni siporo rusange ngaruka kwezi. Ihuriramo abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagakorera hamwe imyitozo ngororamubiri bagamije kwimakaza ubuzima bwiza.

    Car Free Day yo kuri iki Cyumweru yahuriranye n’umunsi mpuzahamanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN Day), wo kuzirikana imyaka 76 ishize Loni ishinzwe.

    Iyi siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu. Kuri ubu no mu ntara zindi iyi Siporo ikaba ikorwa.

    Mu ntangiriro za 2018 ni bwo Perezida Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

    Iyi siporo yitabirwa n’ingeri z’abantu batandukanye abagore, abagabo n’abana kandi igikorwa nta binyabiziga biri gutambuka mu muhanda.

    Inakunze kwitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ari nako byagenze kuri iki cyumweru kuko yitabiriwe n’abarimo Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

    Uretse gukora Siporo, abayitabire bahawe n’amahirwe yo kwipimisha COVID-19 ndetse abari batarahabwa urukingo rw’iki cyorezo barakingirwa.

    Minisitiri Biruta, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa bari mu bitabiriye Car Free Day

    Minisitiri Kayisire (Ibumoso) na Munyangaju Aurore Mimosa bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri iyi siporo yabaye kuri iki Cyumweru

    Iyi siporo ikorerwa mu mihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali

    Abitabiriye iyi ‘Car Free Day’ bagize umwanya wo gukorera imyotozo ngororamubiri hamwe

    Iyi siporo iba kabiri mu mwaka ikitabirwa n’ababishaka bose

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata bifatanya n’abandi muri siporo

    Umuhanda wa KBC ni umwe mu yifashishijwe mu gukora iyi siporo

    Car Free Day yitabirwa n’ingeri zitandukanye z’abantu

    source : https://ift.tt/3pMT0u7

  • Padiri Fidèle Dushimimana yamuritse igitabo gikubiyemo inzira zo kurera umwana mu bwenge no mu gihagararo – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cyamuritswe kuwa 22 Ukwakira ku cyicaro cy’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi, ICK.

    Iki gitabo gikubiyemo ubumenyi bwo kwita ku mwana ukiri Urusoro kugeza mu ku myaka 18, imyaka y’ubwangavu n’Ubugimbi. Gikubiyemo imitwe itanu ijyanye n’ibyiciro by’imikurire y’umwana, kikagaragaza uko akwiye kwitabwaho muri buri cyiciro.

    Padiri Dushimimana yavuze ko icyo gitabo gishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho yunganira ababyeyi, abarezi n’abandi bafite mu nshingano uburezi n’uburere bw’abana.

    Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko umwana akwiye kwitabwaho neza kugira ngo akure neza azagirire akamaro igihugu.

    Yagize ati “Njya gutekereza kwandika iki gitabo nabanje kureba ikibura mu muryango mugari, mpitamo gutegura iki gitabo ngamije kwerekana uko umwana akwiye kwitabwaho mu kigero arimo, kugira ngo uwo ari we wese ashobore kugira ubumenyi nyabwo ku kwita ku mwana ukiri muto kugeza nibura mu bwangavu n’ubugimbi.”

    Yakomeje agira ati “Ndemeza ko muri ibi bice ariho umwana aba agomba kwitabwaho cyane kuko niho byose bishobora gupfira kandi ni naho abonera ubuzima nyabwo buhamye”.

    Yakomeje avuga ko buri gice cyose gifite ibyo kigenewe byakabaye biherwaho kugira ngo umwana akure neza mu gihagararo ariko kijyane n’imitekerereze ye.

    Yavuze ko iyo kimwe gisimbutswe aribwo umwana agaragaza imyitwarire idahwitse, abantu bakavuga ko yananiranye.

    Padiri Dushimimana ati”Muri iki gitabo buri gice cyose gifite ibikirimo byagakwiye gukorerwa umwana kugira ngo akure neza haba mu gihagararo, mu mitekerereze ariko n’ubwenge. Iyo kwimwe gisimbutswe niho tubona abana dukunze kwita ko bananiye imiryango ndetse bakishora mu bitabafitiye umumaro birimo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bitandukanye bitewe n’uko hari ibyo bagombaga kubona mbere batabonye. Ubu bumenyi bushobora gutuma dutegura neza abana bacu bakazakura neza bakavamo abaturage b’ingenzi bejo hazaza h’Igihugu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye Padiri Dushimimana, avuga ko iki gitabo cyitezweho kunganira gahunda Leta yagiye ishyiraho mu kubungabunga uburezi n’uburere bihabwa abana.

    Yagize ati “Ubusanzwe leta hari ibyo ifasha imiryango ifite abana bigaragara ko bafite ibijyanye n’imirire mibi ariko ubu bumenyi bwo burakenewe mu gufasha ababyeyi kwita ku bana bakiri mu nda kandi bwafasha gutegura neza uko yazaza tumwifuza bityo akanakura neza.”

    Padiri Fidele Dushimimana wanditse iki gitabo hari n’izindi nyandiko z’ubushakashatsi zinyuranye yakoze ku byerekereranye no gutoza abana bo mu mashuri abanza kubana n’abandi mu mahoro ndetse no gukemura ibibazo bijyanye n’imibanire hagati yabo n’abandi.

    Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu byerekeye imitekerereze n’imyitwarire ya muntu (PhD in Psychology) yavanye muri Universita Pontificia Salesiana i Roma mu Butaliyani.

    Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu ni Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).

    Umuhango wo kumurika igitabo ‘Kura Ujya Ejuru’ cya Padiri Dushimimana witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Padiri Dushimimana asinya mu gitabo mbere yo kukigeza ku bazagisoma

    Bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’igitabo cya Padiri Fidèle Dushimimana

    Padiri Fidèle Dushimimana yavuze ko igitabo cye kirimo inama zafasha umwana mu burezi n’uburere bw’umwana mu cyiciro cyose yaba arimo

    Igitabo ‘Kura ujya Ejuru’ cyitezweho gufasha ababyeyi mu burere bw’abana babo

    Padiri Fidèle Dushimimana usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi

    source : https://ift.tt/2ZtPuK2

  • Rubavu: Njyanama icyuye igihe ibabajwe n’isoko isize rituzuye – #rwanda #RwOT

    Ibi byangajwe Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira ubwo hasozwaga Imirimo y’Inama njyanama irangije manda y’imyaka itanu.

    Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Côme de Gaule yagize ati “Nk’ubu twakabaye dusize Gare ya Gisenyi wenda igeze kure yubakwa, Isoko rya kijyambere rya Gisenyi ryakabaye ryaruzuye, ariko harimo ibitaragenze neza mu buryo bw’Amafaranga, hari n’aho icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora n’Imitingito.”

    Nyirurugo yakomeje avuga ko mu bindi basize bidatunganye harimo kwemeza igishushanyombonera cy’Umujyi, kigoma guca imiturire y’akajagari.

    Nyirurugo yasabye Komite izabasimbura kuzakemura n’ikibazo cy’imitangire ya serivisi z’ubutaka zikenerwa n’abaturage benshi, by’umwihariko hongerwa abakozi bakora mu ishami rya serivisi z’ubutaka.

    Yavuze kandi ku kibazo cyo kugaruza ubutaka bwa Leta bwiganje mu mirenge ya Rubavu na Gisenyi, kuko Njyanama yagiye ibugaruza ariko abakozi bo muri iryo shami bakabigendamo biguru ntege.

    Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu isoje Manda yahaye umukoro ababasimbura mu matora agiye gutangira ko bazahwitura Komite Nyobozi ikajya ibasha gusubiriza abaturage ku gihe kuko byagaragaye ko batinda gusubizwa, bikabadindiza.

    Isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, haza kubamo ibibazo byo kunanirwa kuryubaka ku bari barihawe n’imicungire mibi, byanagize uruhare mu kweguza abayobozi b’akarere mu 2015.

    Hafashwe ingamba zitandukanye ngo rikomeze kubakwa ndetse ubu imirimo yarasubukuwe.

    Imyaka 11 irihiritse isoko rya Gisenyi ryubakwa

    source : https://ift.tt/3m9xz3V