Tag: featured

  • Abasoza kaminuza batekerejweho mu kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizahugurwamo abanyeshuri 300 biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, aho bazigishwa ibijyanye no guhanga umurimo ndetse bafashwe kumenya uko bahangana ku isoko ry’umurimo no kwimenyereza umwuga ‘stage’.

    Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku itariki 27 na 28 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko izaba igisubizo cy’ibibazo by’ubushomeri mu banyeshuri barangije kaminuza no mu rubyiruko muri rusange.

    Yagize ati “Twese turabizi Abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”

    “Ku bw’ibyo tugiye gutangira ku mugaragaro gahunda yo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu binyuze muri gahunda ya “The Bridge”.

    Abafatanyabikorwa bazatanga umusanzu wabo muri iyi gahunda harimo Kaminuza y’u Rwanda, Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation n’abandi.

    Kiyaga Elias ushinzwe Imibereho Myiza muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko ari ngombwa ko abanyeshuri bahabwa aya mahugurwa kuko usanga hari abarangiza bafite impamyabumenyi ziriho amanota meza ariko gushaka akazi bikabananira.

    Yakomeje agira ati “Nk’uko bigaragara mu nteguro y’iyi gahunda ya ‘The Bridge’, izatanga umusaruro mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo hakenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire y’abantu, ibigo, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyeshuri ubwabo kugira ngo iyi ntego izagerweho.”

    Umutoni Brendah wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko amahugurwa bazahabwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze.

    -  Ibigo bitandukanye byiteguye gutanga umusanzu wabyo muri iyi gahunda

    Nkuranga Nelson ukora muri Job in Rwanda Ltd avuga ko serivisi iki kigo gitanga ari zo kizanaha abanyeshuri bazahugururirwa muri ‘The Bridge’.

    Ati “Mu myaka 10 Job in Rwanda imaze ikorera mu Rwanda iha servisi abatanga akazi, yateguye amahugurwa afasha abashakisha akazi kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo binyujijwe mu mahugurwa abaha ubumenyi ku isaba ry’akazi, gukora umwirondoro [CV] no gutyaza ubunyamwuga bwabo binyuze mu kwimenyereza umwuga. Ubu bunararibonye ni bwo twiteguye gukoresha nk’umusanzu wacu muri gahunda ya The Bridge.”

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho myiza muri Equity Bank mu Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko nyuma yo kubona iyi gahunda ya AIESEC Rwanda nabo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.

    Ati “Twabonye AIESEC Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiliya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya na bo muri iyi gahunda kugira ngo dutangiremo amahugurwa ku micungire y’ifaranga kugira ngo bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo.”

    Umujyanama wa Komite Nyobozi ya LEAD, Mutabazi Jean Claude, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu rwego rwo kubategura guhangana kw’isoko ry’umurimo bisaba gutegurana ubushishozi integanyanyigisho izafasha abatanga amahugurwa n’abagenerwabikorwa.

    Yakomeje ati “LEAD mu bunararibonye dufite bwo gutegura integanyanyigisho no gutanga amahugurwa kw’ikoreshwa ryayo twiteguye gukoresha ubumenyi dufite nk’ umusanzu wacu muri gahunda ya “The Bridge”.

    Iyi gahunda yateguwe na AIESEC Rwanda izatangizwa ku mugaragaro hakoreshejwe iyakure aho abanyeshuri bakazakurikirana uyu muhango bari mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda bigiramo.

    AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

    AIESEC in Rwanda ivuga ko izafasha uru rubyiruko kubasha kwiyubaka bakagera ku bukungu buhamye

    Umukozi muri Equity Bank Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye ibikorwa bya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa nabo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko

    Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Kiyaga Elias, yashimye gahunda yo kuzigisha abanyeshuri babo kuko izabafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Umutoniwase Brendah, yavuze ko abazahabwa aya mahugurwa azabasha gusiba icyuho cy’uburyo bigamo

    Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik, yavuze ko bahisemo gushyiraho aya mahugurwa kugira ngo bafashe urubyiruko rurangiza kaminuza kubona amahirwe abageza ku murimo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2ZkZ0Px

  • Abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi biyemeje kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, ubwo aba bayobozi bahuriraga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Iyi nama yari irimo abayobozi bahagararaiye Intara ebyiri ku ruhande rw’u Rwanda harimo Guverineri w’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, n’uw’iy’Amajyepfo Kayitesi Alice; ku ruhande rw’u Burundi hari Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n’uw’iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.

    Yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Uturere dutanu aritwo Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza nka tumwe mu duhana imbibi n’izi ntara ebyiri zo mu Burundi, ku ruhande rw’iki gihugu ho hitabiriye abayobozi b’uturere dutandatu kongeraho abashinzwe umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.

    Nyuma y’amasaha arenga abiri aba bayobozi baganira mu buryo bw’umuhezo babwiye itangazamakuru ko biyemeje gufatanya mu guhanahana amakuru ku bihugu byombi no kongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’ibihugu byombi hari ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza aho ngo bagiye badindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Twiyemeje gufatanya byimbitse kugira ngo dukemura ibibazo tugenda tubona umunsi ku munsi by’umutekano ku mupaka kandi ibyo twashobora gukemura mu nzego zacu tukabikemura. Indi mpamba tujyanye ni uko twasabye ko twajya duhura buri gihembwe bidakuyeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.”

    Yavuze ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage b’ibihugu byombi kugira ngo bamenye imbibi zabyo kandi bagire n’ubumenyi ku bijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko iyi nama yaje yunganira ubushake bwa politiki bwo kunoza umutekano ku mpande zombie.

    Yavuze ko kubungabunga umutekano ku mpande zombi bizakomeza yaba mu nzego ziwucunga, iz’uturere n’imirenge bihana imbibi kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaruka.

    Ati “Icya mbere hari ubufatanye mu gukemura ibibazo bishoboka, icyo ni ikintu twashyize imbere kandi twumvikanyeho, icya kabiri ni uguhanahana amakuru ku gihe mu nzego zikomeye. Amakuru ubundi ushobora kuyafata utayatanga kare abandi bagakeka ibindi; icyo twacyumvikanye ni uko amakuru azajya atangwa ku gihe ibibazo bigakemuka.’’

    Icya gatatu yakomeje avuga ko bumvikanye ko inzego zitandukanye cyane cyane izo mu mutekano, abashinzwe iperereza no kurwanya magendu bazajya bahanahana amakuru mu rwego rw’ubufatanye no kurushaho kubana neza.

    Ati “Abanyagihugu batuye ku mbibi bakunze kugwa mu makosa ajyanye no kurenga ku mategeko yo kurenga ku mbibi twavuganye rero ko twese tugiye kubaha amahugurwa kugira ngo bamenye amategeko agenga imbibi banamenye ko kuvogera imbibi z’ikindi gihugu ari amakosa. Twabyumvikanye kandi twumvikana no kubafasha.’’

    Yakomeje avuga ko kandi bumvikanye gufatanya mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose n’ibihugu byombi muri rusange.

    -  Abanyabyaha bagiye kurwanywa mu bihugu byombi

    Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi kandi bemeranyije ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

    Guverineri Hatungimana yagize ati “Ikijyanye n’abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu bihugu byose yaba umutekano w’abenegihugu aho usanga hari ubugizi bwa nabi ku bantu babukora mu Burundi bagahungira mu Rwanda n’ababukora mu Rwanda bagahungira i Burundi twavuganye ko tugomba kubarwanyiriza hamwe tugahanahana amakuru.”

    Aba bayobozi kandi biyemeje ko buri gihembwe bazajya bahura bakaganira ku bibazo bahuriyeho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira. Uretse ibi kandi bifuje ko hazabaho ibikorwa bihuza abaturage b’impande zombi cyane cyane imikino ya gicuti.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, aganira na mugenzi we w’u Burundi

    Guverineri w’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’uw’Iburasirazuba Gasana Emmanuel mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’inzego z’umutekano

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zitabiriye iyi nama

    Aba bombi bavuze ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi

    source : https://ift.tt/3jEkRIP

  • Nyanza: Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rimaze igihe ryangizwa ryatangiye kubungwabungwa – #rwanda #RwOT

    Ni ishyamba kimeza riherereye mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira, rifite amateka yihariye kuko hambere ryabagamo urusobe rw’ibinyabuzima ariko bitewe no kutaribungabunga bituma zimwe mu nyamaswa zishira ndetse na bimwe mu biti biracika.

    Ryose hamwe riri ku misozi itatu, rifite ubuso bwa hegitari 392 harimo izigera ku 182 ziherereye ku ruhande rwa Kibilizi n’izindi 210 ziri muri Muyira.

    Umusaza witwa Ngango Isaac avuga ko iryo shyamba rifite amateka yihariye kuva kera kuko n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yarihizemo.

    Ati “Iri shyamba kimeza rizwi na kera ku bw’Abami ndetse n’Umwami Rudahigwa yajyaga aza kurihigamo ahigira abantu bari barashonje bitaga Ingarisi.”

    Zimwe mu nyamaswa zabonekagamo ni isha, impongo, ifumberi, inkwavu n’izindi zirimo ingwe n’ibisamagwe.

    Nyuma yaho abaturage batangiye kuryigabiza batemamo ibiti ndetse bagatwikiramo n’amakara bituma ryangirika ndetse na bimwe mu binyabuzima byabagamo birashira.
    Hagamijwe kwirinda ko igice cy’Amayaga cyaba ubutayu nk’uko inyigo yabigaragaje, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, cyatangije umushinga wo gusubiranya amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga Project).

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Amashyamba, Nsengimana Aimable, avuga ko ku bufatanye na REMA batangiye kubungabunga iryo shyamba kimeza riri ku misozi itatu.

    Yagize ati “Icyo twakoze twahereye ku ruhande rwa Kibilizi dukora uruzitiro rurizenguruka kugira ngo abaturage batongera kuryangiza, ni yo mpamvu mubona ryongeye gufatana. Muri uyu mushinga wa Green Amayaga tuzakomereza no ku tundi dusozi kugira ngo naho habungwabungwe.”

    Akomeza avuga ko muri iryo shyamba harimo amoko y’ibiti kimeza agera ku 100 kandi bifite akamaro kuko bivamo imiti itandukanye kandi hororokeramo ibinyabuzima bitandukanye. Kuri ubu hasigayemo inyoni n’inkende.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza na bo bavuga ko iryo shyamba ribafitiye akamaro kuko rikumira imiyaga n’isuri kandi rikabazanira imvura.

    Umuhuzabikorwa w’Umushinga Green Amayaga, Nkurunziza Philbert, avuga ko mu mwaka umwe bamaze batangiye, bamaze kuwushyira mu bikorwa ku kigereranyo cya 25%.

    Ati “Hari ibikorwa nyamukuru tumaze kugeraho aho mu kubungabunga ibidukikije twateye ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ariko hakabaho no gutera amashyamba tubungabunga imisozi ndetse dufata neza n’amashyamba asanzwe ahari.”

    Mu bindi biri gukorwa harimo gutera ibiti ku mihanda no ku nkengero z’imigezi ndetse no gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo.

    Hari kandi gucukura ibyobo bifata amazi no guha abaturage amashyiga ya rondereza aho kugeza ubu amaze guhabwa ingo zigera ku bihumbi 11.

    Muri rusange uwo mushinga wose uterwa inkunga na UNDP ku bufatanye na Global Environment Facility (GEF) hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 60 hatangwe n’amatungo magufi ku miryango 7500.

    Uzagera ku baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300, naho abantu bagera ku bihumbi 150 biganjemo urubyiruko n’abagore bafashwe guhanga imirimo.

    Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rifite ubuso bwa hegitari 392

    Ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira ryari rimaze igihe ryangizwa, ryatangiye kubungwabungwa

    Ku ruhande rwa Kibilizi aho ishyamba ryatangiye kubungwabungwa bigaragara ko ryongeye gusubirana

    Ku ruhande rwa Muyira aho ibikorwa byo kuribungabunga bitaratangira bigaragara ko ryangiritse cyane

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3GoXFb8

  • Gatsibo: Imvura yabaye ingume, harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo gifitwe n’abaturage bose bo mu Murenge wa Rwimbogo aho kuva impeshyi yatangira babonye imvura ya mbere tariki 24 Ukwakira nabwo ngo ikaba yaraguye ari ibitonyanga, indi nke ikaba yaguye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko imyaka bateye ahenshi yapfiriye mu mirima abandi baturage ngo bakaba baratinye gutera kubera izuba ryinshi babonaga.

    Umwe yagize ati “Ntabwo imvura iragwa twagize ikibazo cy’imvura nke abenshi banatinye gutera imyaka kuko bari bafite ubwoba ko bitazera.”

    Undi yavuze ko iki kibazo cyatumye benshi batera imyaka irimo ibishyimbo, ibigori, ibitunguru byumira mu mirima nyuma yo kubura imvura izuba rikabyicira mu mirima.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ngo ko bamaze kubarura imiryango irenga 7000 ishobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa.

    Yagize ati “Rwimbogo guhera ejo babonye imvura n’uyu munsi bayibonye nyinshi. Mu by’ukuri hari abatinze gutera imyaka, hari abayiteye yanga kumera, ibi rero twabiganiriyeho urutonde rw’abantu tubona bashobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa twararukoze baragera ku bihumbi birindwi birengaho gato ndetse twanarusangije n’inzego zidukuriye.”

    Yavuze ko bafite icyizere ngo kuko imvura yatangiye kugwa kandi ngo hari n’ibishyimbo byerera igihe gito batangiye gushishikariza abaturage gutera, abo mu mibande ngo batangiye kubashakira imigozi y’ibijumba kugira ngo bayihinge.

    Ati “Nuwagira ikibazo kijyanye no kuteza ni yo mpamvu tuba twatangiye kubamenya ngira ngo ni ibisanzwe Leta yacu ikunda Abanyarwanda mbere y’ikindi cyose batabarwa nta muntu ushobora kugira ikibazo cy’ibiribwa gusa njye mfite icyizere ubwo imvura yatangiye kugwa nabo kandi ni abakozi batangiye guhinga no gutera ibihingwa bishobora kuba byakwera vuba.’’

    Yavuze ko abona nta kibazo bazagira cyane uretse icyo kugabanuka k’umusaruro ariko ngo ikijyanye n’ibyo kurya cyo ntikizahagaragara.

    Abaturage barenga 7000 bashobora kugira ikibazo cy’amapfa, bose ari abo mu Murenge wa Rwimbogo mu gihe ahandi hose ngo ho bafite imvura.

    Imvura yabaye ingume muri Gatsibo, kuri ubu harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa

    Imyaka yo mu Murenge wa Rwimbogo yatangiye kumira mu mirima nyuma yo kubura imvura

    source : https://ift.tt/3ns05gK

  • Abaminisitiri b’u Burayi na Afurika barahurira i Kigali bige kuri Covid-19, amahoro ku isi n’abimukira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, akaba n’Intumwa y’uwo muryango ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borell Fontelles witabiriye iyo inama ihuza AU na EU.

    Borell yaje asanga mugenzi we wa Komisiyo yunze Ubumwe bwa Afurika, Dr Monique Nsanzabaganwa wifatanyije n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika n’u Burayi, mu gutegura ibigomba kuganirwaho n’Abaminisitiri b’impande zombi kuri uyu wa Kabiri.

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko kuba iyi nama isubukuwe nyuma yo gusubikwa mu kwezi k’Ukwakira k’Umwaka ushize wa 2020, ari igihamya cy’ubushake bukomeye bwo gutsinda icyorezo Covid-19 ngo cyasubije inyuma isi mu ngeri zitandukanye zo kubaho kw’abantu.

    Yagize ati “Kuva icyorezo Covid-19 cyakwaduka isi yarahindutse ku buryo bwihuse kugera ku ngaruka dukomeje guhangana na zo kugeza ubu”.

    Ambasaderi Jean-Leon Ilunga uhagarariye Kongo Kinshasa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (ari na cyo gihugu kiwuyoboye muri uyu mwaka), avuga ko bateguye ibiza kuganirwaho n’abaminisiti b’u Burayi na Afurika “kugira ngo bataza guta umwanya mu mpaka zitari ngombwa”.

    Umuyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe serivisi zo hanze y’uyu mugabane, Rita Laranjinha we yakomeje agira ati “Twese hamwe nk’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’inzego ziwugize, twiteguye kwemeranya ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, mu biganirwaho hari uguhangana na Covid-19 n’ingaruka zayo, ishoramari, ibijyanye n’amahoro ku isi n’imiyoborere, ndetse n’ikibazo cy’abimukira”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka avuga ko Afurika n’Uburayi nk’abafatanyabikorwa, ari ngombwa gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije imigabane yombi.

    Mukeka avuga ko hakwiye kubwizanya ukuri kandi ibiganiro bikaganisha ku musaruro wo gukorera hamwe kwa Afurika n’u Burayi mu buryo butajenjetse.

    Ibihugu biraye byohereje Abaministiri babyo i Kigali kuri uyu wa Mbere ni Algeria, Sierra Leone, Ireland, Uganda, Croatia, Denmark, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Pologne, Repubulika ya Czech na Romania.

    source : https://ift.tt/2ZtA6NY

  • RIB yahamagaje Hakuzimana Rashid uvugwaho kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    Ni ubutumire Rashid yabonye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n’iminota 50, nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ihamagara nimero ya mbere.

    Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

    Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n’uwitwa Mbabazi.

    Maze Tom Ndahiro agira ati “Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu w’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Yakomeje agira ati “Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka #FDLR, #FDUINKINGI, #DalfaUmurinzi na @YouTube channel zabo. Dutabaje: @UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw”

    Uwitwa Mongi nawe yanditse agira ati “Uyu murozi ngo ni Rachid koko RIB ntiyumva ibyo avuga, akora ko ari ibyaha kandi bimufata kuko ntaho aduhisha? Ngo Kwibuka biveho? Hari guhakana no gufobya utoneka abayikorewe birenze ibi? Ibi birarenze kandi turarushye kumva interahamwe kabombo nka Rashid. Mudufashe afungwe.”

    Ibaruwa ihamagaza Rashid kwitaba RIB, imusaba kwitwaza inyandiko imuhamagaza hamwe n’irangamuntu

    source : https://ift.tt/3nnkOlM

  • Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zagurishijwe Amadolari Miliyoni 1 n’ibihumbi 470 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi nkweto Jordan yazambaye mu mwaka w’imikino (season) we wa mbere muri Chicago Bulls yabaye mu mwaka wa 1984, zikaba zari izo mu bwoko bwa Nike Airships z’umweru n’umutuku.

    Muri uyu mwaka kandi Jordan nibwo yahise atangira gukorana n’iyi company ikomeye ya Nike ibintu byo mu bwoko bw’inkweto ndetse n’imyenda byamwitiriwe. Izi nkweto zaciye agahigo ko kuba ari zo za mbere ziguzwe amafaranga menshi mu nkweto zambawe mu mikino yose ku isi zagurishijwe.

    Michael Jordan afatwa nk’igihangange cyabayeho mu gukina umukino wa Basketball kuko abenshi banamwita umwami w’uyu mukino. Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, byatumye aba ikirangirire atuma NBA imenyekana ku isi kurusha uko yari izwi mbere.

    Uyu mukinnyi yahagaritse gukina Basketball mu mwaka wa 2003, akaba yaraje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA wakoze amateka agatunga amafaranga menshi agera mu ma miliyari y’amadolari. Nyuma y’uko izi nkweto ziguzwe nyiri inzu yakorewemo cyamunara, yagize ati “Aka ni agahigo gakozwe na Jordan hamwe na Jordan Nike Air Ships ku isoko rya siporo mu mateka.”

    Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi cyane mu kwegeranya ibintu bya kera. Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zizagurwa hagati ya miliyoni imwe y’Amadolari na miliyoni imwe n’igice y’Amadolari kuko atari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi cyangwa z’ubwoko bwiza kurusha izindi.

    Akandi gahigo gafitwe n’umuraperi Kanye West aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe Amadolari Miliyoni 1.8 mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 2021.
    Michael Jeffrey Jordan, aya ni yo mazina ye yose, akaba ari we mukinnyi wa kabiri nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 3000 yose wenyine mu mwaka w’imikino umwe.

    source : https://ift.tt/3pBZwUm

  • Inzego z’ibanze ntabwo zisoza manda, abayisoza ni abantu ku giti cyabo – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai

    Yabitangarije mu Nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yateraniye i Kigali tariki 24 Ukwakira 2021, aho abayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 – 2021.

    Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri manda irangiye rurashimirwa cyane kuko bakoze akazi gakomeye kuva muri 2016 bategura gahunda n’ingamba y’imyaka irindwi, banayoboye amatora ya Perezida wa Repabulika muri 2017, batangira ibikorwa by’iterambere mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

    Ikindi kandi ni abayobozi bahuye n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyari cyugarije u Rwanda n’Abanyarwanda guhera muri Werurwe 2020, mu gihe abandi bari mu ngo zabo batarimo gukora, abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje gukora akazi ko kwigisha abaturage, kubarinda, kubahugura, kubagezaho ubufasha ndetse no kubaha serivisi nziza.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ibikorwa bakoze ari byinshi ku buryo batabura kubishimirwa, kuko muri manda basoje ariho hubatswe amashuri menshi cyane kurusha mu zindi manda zose zayibanjirije.

    Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi manda basoje, hubatswe amashuri menshi cyane, asaga ibihumbi 22, ni igikorwa kidasanzwe batazibagirwa nabo mu buzima bwabo bw’izi nzego z’ibanze. Hari ibimaze gutera imbere mu bikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, ntabwo twabirondora ngo tubirangize, bakoze akazi keza, turabashimira”.

    Akomeza agira ati “Kandi noneho inzego ntabwo zirangiza manda, zirakomeza, hari abazakomeza kubera ko amategeko abibemerera, hari abazakomeza kubera ko bazaba babihisemo, hari n’abatazakomeza wenda kubera ko bazaba babihisemo, bakavuga bati reka narakoze ngiye mu kandi kazi, ariko bakoze akazi gashimishije”.

    Abazayobora manda itaha baragirwa inama yo kugira ubushake kuko aricyo kintu cya mbere bisaba, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati “Inama dutanga n’ubushake, umuntu agira ubumenyi, agira ubwenge, agira amashuri, ariko kugira ngo ukore mu nzego z’ibanze, uyoborwa mbere na mbere n’ubushake bukurimo, ukayoborwa n’ubumenyi uba ufite, ariko noneho icyerekezo kirahari, Nyakubwa Perezida wa Repabulika yatanze umurongo kandi n’ibisabwa kugira ngo umuntu amenye icyo gukora byaravuzwe igihe cyose, igisigaye n’ukubishira mu bikorwa”.

    Abayobozi bashya barasabwa kuzafatanya n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze kuko haba hari komite nyobozi ntawe ukora ku giti cye, aho basabwa ubufatanye guhera ku midugudu kugera ku karere, kubera ko ahari ubufatanye n’ubwuzuzanye nta kinanirana.

    Biteganyijwe ko amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama y’uturere azaba ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pBa5XF

  • Abangavu babyaye babangamiwe no kutabona aho basiga abana ngo basubire ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri
    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri

    Umwana wo mu Murenge wa Rwimiyaga, uhagarariye itsinda ry’abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda, avuga ko 30 muri bo bifuza gusubira ku mashuri kwiga ariko bafite ikibazo cyo kubona abo bazasigira abana babo.

    Ati “Turifuza gusubira ku mashuri ariko ikibazo gikomeye ni aho tuzasiga abana bacu. Ababyeyi baravuga ngo ntibabona ubushobozi bwo kutwishyurira ishuri ngo babone n’ibyo basigara batungisha abana bacu.”

    Habyarimana Xaver ni umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe aterwa inda, ku nshingano bari basanganywe zo kurera abana babo hiyongereyeho indi yo kurera n’abo babyaye.

    Avuga ko bitewe n’ubushobozi bucye bigoranye kubona uko yasubiza umwana we ku ishuri ngo yongereho no kwita ku mwuzukuru.

    Agira ati “Urabona bariya bana babyaye abandi bana, twari dufite inshingano zo kurera ba nyina, ubwo n’abandi urumva turimo kubarera. Dufite imbogamizi z’uko tutabona uko tubabonera ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri ngo tubashe no kurera bariya badusigiye, no kubabonera imfashabere n’ibindi byakenerwa mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri.”

    Yifuza ko Leta yabafasha kubonera ibikoresho n’amafaranga y’ishuri abo bana hanyuma ababyeyi bagasigarana inshingano zo kubatunga mu gihe bavuye ku mashuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko atemeranya n’ababyeyi bavuga ko batabona ubushobozi busigarana abana bavutse ku babyaye imburagihe, kuko hari amarerero aho umubyeyi azana umwana akamusiga akaza kumufata avuye mu mirimo ye.

    Ikindi atemeranywa na bo ni uko hari abavuga ko ibyo yagafashije uwasubiye mu ishuri ari byo asigara areresha umwuzukuru kuko ibyo akenera atari byinshi byatuma adafasha uwo ku ishuri.

    Abasaba gusubira ku nshingano zo kurera abana babo kuko na bo ibyabayeho batari babiteguye.

    Ati “Nibasubire ku nshingano zo gutunga umuryango ahubwo bagabanye ibyo batwaragamo amafaranga hatari ngombwa ahubwo abe ayo gufasha umuryango, ikibuze amenyeshe ubuyobozi aho kubuharira inshingano.”

    Kabatesi Olivia, umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore, avuga ko kwiga ari bumwe mu burenganzira abana b’abakobwa bakwiye ari na yo mpamvu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo batoranyije abana babyaye imburagihe 145 bazafashwa kwiga amashuri asanzwe n’imyuga.

    Avuga ko bo bazashaka ibikoresho by’ishuri hanyuma ababyeyi na Leta bakabashakira amafaranga y’ishuri ndetse n’uko bazabona ifunguro ku ishuri.

    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa
    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa

    By’umwihariko ariko asaba ababyeyi b’abana babyaye imburagihe kwemera gusigarana abana babyaye kuko benshi bafite imbogamizi z’uko ababyeyi banze kubasigarana.

    Agira ati “By’umwihariko turasaba ababyeyi kwemera kubasigaranira abana babo mu gihe bo bagiye kwiga kuko benshi bafite imbogamizi z’aho bazabasiga kuko ababyeyi batemeye kubasigarana.”

    Kabatesi asaba Leta gufasha bamwe mu bana babyaye imburagihe badafite ababyeyi kuzasigarana abana babo mu marero nta kiguzi kuko ba nyina bagiye kwiga batagiye gukora.

    Mu turere twa Nyagatare na Gatsibo abana 300 ni bo umuryango Empower Rwanda wamaze kubumbira mu matsinda, bakazajya bafashwa mu kwiga ndetse n’ibindi byabafasha kurera abo babyaye.


    source : https://ift.tt/3B6uPIU