Tag: featured

  • Amajyaruguru: Ba mudugudu bashya biyemeje kutazatenguha Perezida wa Repubulika bahagarariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi
    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi

    Ni mu muhango w’ihererekanyabubashya ku bayobozi b’imidugudu bacyuye igihe, n’ababasimbuye bagiye kumara manda y’imyaka itanu, wabaye hirya no hino mu gihugu ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, uwo muhango ubera mu mudugudu wa Karunyura, mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Guverineri Nyirarugero yabwiye abayobozi bashya ko mu gihe cyose bazagendera ku bitekerezo n’umurongo mwiza wa Perezida Paul Kagame, ko nta kabuza inshingano bahawe bazazisohoza neza, aho yemeza ko Perezida wa Repubulika ari urugero rwiza rw’Umuyobozi wita ku baturage.

    Yagize ati “Mwibuke ko aho mugiye kuyobora muhagarariye Umukuru w’igihugu cyacu, nkawe umukuru w’umudugudu uhagarariye Perezida wa Repubulika mu mudugudu wawe. Ibyo uzakora byose tekereza uti ese nk’umuntu uhagarariye Umutoza w’ikirenga, uko abaturage banjye mbafashe ni nk’uko umutoza w’ikirenga yifuza ko abaturage baba bameze uyu munsi?”

    Arongera ati “Tuzi twese urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, nibyo nawe ukwiye kugenderamo, n’ubitekereza ukumva ko uhagarariye Perezida wa Repubulika bizakurinda, bizatuma uhora uri inyangamugayo, uhora wihesha agaciro, nugendera muri uwo murongo abaturage bazagukunda”.

    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n
    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n’umusimbuye mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Ati “Kwirinda amanyanga y’uburyo bwose, muzirikane icyerekezo cy’igihugu gifite ihame ry’Umuturage ku isonga, mwirinde kumuhutaza mumutege amatwi, ibyo mushoboye mubikemure ibibarenze mutange amakuru kubabakuriye”.

    Uwo muyobozi yasabye abacyuye igihe kutajya kure y’ababasimbuye, aho abasaba gutanga ubujyanama, barangwa n’ubufatanye, asaba n’abashya gukaza ubukangurambaga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi baharanira gusigasira icyizere abaturage babagiriye babatora”.

    Ni ijambo ryashimishije abo bayobozi b’imidugudu bari bitabiriye uwo muhango, baba abacyuye igihe n’abatangiye inshingano nshya, aho bizeza Umukuru w’igihugu impinduka iganisha ku kuzamura iterambere mu midugudu bashinzwe, baharanira no kubaka icyizere mu kuba urugero rwiza nk’abantu bahawe inshingano zo guhagararira Umukuru w’igihugu.

    Murekatete Clemantine, Mudugudu ucyuye igihe mu mudugudu wa Kungo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve i Musanze ati “Umudugudu wa Kungo uri mu midugudu ntangarugero mu Karere ka Musanze kubera ibikorwa twagezeho bizamura iterambere ry’umuturage, ni umudugudu ufite amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda myiza, abaturage hafi 100% bafite umuriro, byose tubikomora kuri Perezida wa Repubulika, ndasaba abadusimbuye gukomereza aho twari tugeze, cyane cyane bahashya abajura batobora amazu, bakomeza kurandura n’ikibazo cy’abana bata ishuri”.

    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame

    Banganyira Christophe wamusimbuye ati “Kuva uyu munsi ikibazo cya serivisi mbi kibaye amateka muri uyu mudugudu, ruswa irarangiye, ni iherezo ry’abajura kuko buri sibo irashyiraho abantu bane bagomba kuyirinda, nta mwana tuzongera kubona azerera, bose barajya ku ishuri. Kuba duhagarariye Perezida wa Repubulika mbiha agaciro gakomeye cyane, ntabwo turi abakorerabushake basanzwe, urumva kuba uri umukorerabushake uhagarariye Perezida wa Repubulika bidutera akanyabugabo”.

    Niyinzima Alexis ucyuye igihe mu mudugudu wa Butorwa ll mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko ubunararibonye akuye muri manda eshatu, bumwemerera kuba umujyanama mwiza w’abayobozi bamusimbuye, avuga ko yiteguye gukomeza gushaka icyazamura iterambere ry’igihugu.

    Ntawera Crycelle wafashe inshingano nshya zo kuyobora uwo mudugudu ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ataraza abantu baravugaga ngo uruvuze umugore ruvuga umuhora abagabo bakaduhondagura, ariko Kagame kuva agezeho yarabihagaritse k’ubw’ibyo kuba yarampayue agaciro nk’umugore nkaba ngiye kuyobora umudugudu wa Butorwa ya kabiri ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kandi sinzigera mutenguha.

    Urangije manda n
    Urangije manda n’umuyobozi mushya mu midugudu yo mu Karere ka Gakenke biyemeje gufatanya

    No mu karere ka Burera ku bayobozi bashya akanyamuneza kari kose, aho bemeza ko bagiye gukorera abaturage barushaho kubateza imbere.

    Habumuremyi Ignace umwe mu bagize komite nyobozi mu mudugudu wa Gasebeya ati “Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, imiyoborere ye myiza, politiki ye nziza na gahunda ze nziza z’iterambere n’imibereho myiza ni byo nkingi ya mwamba y’amatora meza tugira mu gihugu cyacu.”

    Undi mu bagize Komite Nyobozi nshya y’Umudugudu wa Gasebeya witwa Nyiramahirwe Fortunée, ati “Nk’ushinzwe imibereho myiza nzashyira imbaraga mu guteza imbere isuku n’isukura, ndwanye imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imibereho myiza y’abaturage, nzirikana icyizere nagiriwe”.

    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha
    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha

    Intara y’amajyaruguru igizwe n’imidugudu 2744 igabanyijwe mu turere dutanu tugize iyo ntara, aho akarere ka Musanze kagizwe n’imidugudu 432, Gakenke ikagira imidugudu 617, Burera 571, Rulindo 494 mu gihe Gicumbi ifite imidugudu 630.


    source : https://ift.tt/3BhiotR

  • Dr Alfred Mutua wiyamamariza kuyobora Kenya yacyeje ibyiza yabonye i Kigali, ashimira Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu banyepolitiki bakomeye yigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya ndetse kuri ubu akaba yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2022.

    Dr Mutua unayobora Ishyaka MCCP [Maendeleo Chap Chap Party] wavuze ko aherutse i Kigali mu byumweru bishize, gusa ntabwo yatangaje itariki n’ibyamugenzaga mu Rwanda.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yasuye birimo muri Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown no muri Car Free Zone, agace karimbishijwe kitwa ‘Imbuga City Walk’.

    Muri aya mashusho, Dr Mutua, agenda agaragaza aho ageze nk’aho muri gare avuga ko yatunguwe no gusanga abantu bose baba bambaye udupfukamunwa, uburyo ari ahantu hari isuku n’ibindi.

    Ubwo yageraga muri Car Free Zone yagize ati “Ndi i Kigali, ni umujyi usukuye, urebye hariya hasi [agenda aherekana mu mashusho] urabona ko nta n’igipapuro wahabona, harasukuye. Ibi ntabwo ari mu mujyi gusa ahubwo ugiye n’ahandi ubona ko hasukuye.”

    Dr Mutua yashimye isuku idasanzwe yahasanze ayigereranya n’iyo mu mijyi ikomeye y’i Burayi na za Dubai, avuga ko ari ibyo kwishimira.

    Ati “Ni ibintu byo gushimirwa kandi natwe twakabaye tubikora. Iyo uri mu muhanda hano ugira ngo uri i Burayi cyangwa Dubai, ndagushimiye Kagame!”

    “Ni byiza cyane, uku ni ko ngomba gukora ibishoboka byose ngo Intara ya Machakos ihinduke, kuko iki ni igihugu cya Afurika; nshobora guhindura Machakos na Kenya ikamera gutya.”

    Dr Alfred Nganga Mutua ni umwe mu barambye muri politiki ya Kenya, akaba yaranabaye umunyamakuru mu binyamakuru birimo Nation Media Group na za televiziyo zitandukanye.

    Mu 2016, ni bwo yatangije Ishyaka riharanira iterambere ndetse mu 2020 ahita atangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2022.

    Imbuga City Walk, agace kahariwe abantu bagenda n’amaguru, Dr Mutua yakagezemo agaragaza ko agiye gukora akameze nkako iwabo muri Kenya

    Dr Mutua ari kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora ateganyijwe mu 2022

    Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko Intara ya Machakos ayobora ndetse na Kenya byahinduka nk’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Ela3ra

  • Ibyo wamenya ku itegeko rishya ryo kurinda amakuru n’imibereho bwite by’umuntu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda itegeko nk’iri ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021.

    Rigamije gufasha mu gusobanukirwa imikorere ikwiye no guha ibigo bito n’ibiciriritse kugira uburyo bunoze bw’imicungire y’amakuru bufasha guteza imbere ihangwa ry’udushya n’ihererekanya ry’amakuru ku buryo ndengamipaka.

    Iri tegeko risobanura ko amakuru bwite ari ayerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana hashingiwe ku kimuranga nk’izina, aho aherereye cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye.

    Ni mu gihe amakuru bwite y’ibanga ari agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango n’imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze.

    Hari kandi ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, ay’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango.

    Uburenganzira bwa muntu bugena ko ayo makuru adashobora gukusanywa, kubikwa no gutunganywa nyir’ubwite atabanje kubyiyemerera ku buryo butarimo urujijo.

    Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko kuba iri tegeko ryarashyizweho, byatumye u Rwanda rwubahiriza ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho mu kurinda amakuru bwite, bifatwa nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe.

    Iyi Minisiteri yavuze ko rigamije guha abaturage ububasha ku birebana n’amakuru bwite yabo, kwimakaza ikwirakwizwa ry’amakuru mu buryo bwizewe kandi bufite umutekano, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, usaba ingamba zihoraho kandi zihuriweho mu rwego rwo kurinda amakuru.

    Ati “Iri tegeko ni umusingi wo kubakiraho mu guhindura u Rwanda sosiyete yubakiye ku mutekano w’amakuru, hakorwa ku buryo abafatanyabikorwa b’ingenzi bose, uhereye ku bigo bya Leta, baba icyitegererezo mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.”

    Kutubahiriza amategeko arengera amakuru bwite, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga, bishobora kubangamira ibigo biri mu Rwanda bigatuma bidahabwa umwanya mu bikorwa by’ubucuruzi ndengamipaka ndetse bikanatuma habaho kwisubiraho ku bashoramari b’abanyamahanga bifuza gushora imari mu bigo biri mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo C4IR Rwanda gifatanya n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) mu miyoborere y’Ikoranabuhanga, Crystal Rugege, yagize ati “Iri tegeko ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye kuko ruzashobora guhangana mu bikorwa by’ubukungu ku isi.”

    Yakomeje agira ati “Ni ikintu cy’ingenzi gifasha kugera ku byiza byose byo mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu dukesha ikoranabuhanga rigezweho nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), riba rishingiye ahanini ku bwinshi bw’amakuru.”

    Imibereho bwite by’umuntu ni uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu bwo kwemeza undi muntu ushobora kubona amakuru bwite ye, igihe n’ahantu yayabonera, impamvu yayabona, uburyo akoresha ayabona n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo agerweho nk’uko bigaragara muri iri tegeko no 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021, ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu.

    Rigena ko amakuru bwite y’umuntu yavogerewe igihe habayeho igikorwa cyo kuvogera umutekano w’amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko gituma amakuru yangirika, atakara, ahinduka, atangazwa mu buryo butemewe cyangwa abantu bayabona yahererekanyijwe, abitse cyangwa yatunganyijwe mu bundi buryo.

    Naho gutunganya amakuru ni igikorwa kimwe cyangwa byinshi bikozwe ku makuru bwite nko kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanyijwe, kuyahanahana, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, gusiba cyangwa gusenya n’ibindi.

    Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu warisanga hano

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, usaba ingamba zihoraho mu rwego rwo kurinda amakuru

    source : https://ift.tt/3CvwSaM

  • Kimisagara: Abantu 26 bakekwaho gucucura abaturage batawe muri yombi mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ni bwo aba bantu bakekwaho ubujura bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Nyabugogo na Kamuhoza bafashwe bakekwaho kwiba abantu mu mukwabo wabereye muri uyu murenge.

    Kimisagara ni kamwe mu duce turangwamo abajura biba abaturage mu buryo burimo kubategera mu nzira bakabambura babakomerekeje, bakoresheje inzembe, ibyuma n’ibindi.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

    Mugwiza Patrick wo mu Kagari ka Kamuhoza muri Kimisagara yemeza ko hari abasore batatu bigeze kumunigira mu nzira bamwambura telefoni n’amafaranga.

    Ati “Narahise ngira ngo n’abagenzi umwe ancaho aransuhuza abandi banturuka inyuma baraniga bankubita ikintu ngwa hasi.”

    Yakomeje avuga ko yagaruye ubwenge asanga agaramye mu muhanda, yanyazwe amafaranga ibihumbi 35 Frw na telefoni.
    Yashimiye inzego zikomeje guta muri yombi abakekwaho ubujura bose no gukurikiranwa bagahanwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara nabwo bwemeza ko bwatangije iki gikorwa nyuma y’uko bigaragaye ko ubujura bukomeje kwiyongera muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean François Sauveur, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa gikomeje kugira ngo ubujura bucike.

    Yagize ati “Bitewe n’imiterere hari aho wasangaga cyane cyane mu gace ka Nyabugogo kubera urujya n’uruza rw’abantu hari abikingaga bakambura abaturage n’ahagana ku ishyamba rya Mont Kigali aho abantu batababona kandi bidakwiye. Twahisemo gushyiramo imbaraga dufatanyije na Polisi kubirwanya kuko bidakwiye kuko buri wese akwiye kugira uburenganzira bwe.”

    Umurenge wa Kimisagara ufite urutonde rw’abagera kuri 50 bakekwaho ubujura butandukanye burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

    Abaturage basabwe kujya bandika abantu bose baraye mu ngo zabo mu ikayi y’umudugudu mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

    Abantu 26 bakekwaho gucurura abaturage mu Murenge wa Kimisagara batawe muri yombi mu munsi umwe

    source : https://ift.tt/3Ck8N6W

  • Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ibiryo byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryasohotse ejo tariki ya 25 Ukwakira 2021, nk’uko bivugwa n’umwe mu banyeshuri ba UR/Huye uharira, uvuga ko yaribonye uyu munsi mu gitondo kuko we ejo atahaririye, kandi ryasinyweho na ba nyiri iyo resitora nk’uko na bo babyiyemerera.

    Rigira riti “Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera”.

    Kuri iryo tangazo hari n’icyitonderwa kugira kiti “Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo bazajya bazitanga babarurire”.

    Ubundi iyo resitora iriramo ahanini abanyeshuri biga muri UR/Huye, bishyura amafaranga 38000 ku kwezi, bakarya saa sita na nijoro. Ugereranyije barira amafaranga atagera kuri 650 inshuro imwe. Icyakora uje kurya atararishye ukwezi kose we yishyura amafaranga 800.

    Umwe mu bakobwa baharira avuga ko ukwiyarurira ba nyiri resitora binubira gukorwa na bamwe mu basore baharira na we ajya abona.

    Anavuga kandi ko igishobora kuba gihombya ba nyiri resitora kurusha, ari abazana ibyo gutwaramo ibiryo biyarurira kuko akenshi batwaramo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ugasanga bihagije abakobwa batatu.

    Icyakora Simon Twiringiyimana, umwe mu basohoye iri tangazo, we yanze kugira icyo arivugaho agira ati “ibiri mu itangazo birahagije”.

    Abanyehuye babonye iryo tangazo ricicikana ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu nyiri resitora atashatse ubundi buryo bwo kumurinda igihombo aterwa n’abarura byinshi, aho kwandika bene ririya tangazo.

    Umwe yagize ati “Self-service resto ya mbere hano i Butare yitwaga JACARANDA, ica 300 Frw, mu gihe ahandi yari 50 Frw. Ariko ikareka abakiriya bakisanzura”.

    Undi na we ati “Iyo ushaka ko umukiriya arira amafaranga afite uramwarurira, ni ko ahenshi mbona babigenza”.

    Hari n’uwavuze ko amasahane yo muri za resitora aba ari matoya akaba ari yo atera abantu kubakaho inzu nk’uko abanditse ririya tangazo babyise.

    Yagize ati “Erega turiya dusahane twabo ni duto, bisaba kubaka inzu cyangwa ugatsindagira. Bitari ibyo ntuhaga.”

    Undi na we yagaragaje ko bari bakwiye kongera amafaranga baca ku isahani aho kubuza abakiriya kwisanzura agira ati “Muri hotel ni sawa cyane, ku madorari 25 cyangwa 30 ukoresha amasaha y’amafunguro ya saa sita uko ushaka, ushatse warya kenshi!”

    Undi na we yaboneyeho kunenga abahagarara ku nyama mu gihe bemerera abakiriya kwiyarurira agira ati “Ugasanga restaurant plat ni 6,000 cyangwa arenga, ariko bagahagarara ngo umuntu inyama ni imwe. Ubundi n’iyo wakwarura inyama gusa warenza ikiro cy’inyama?”

    source : https://ift.tt/3jzspN5

  • Muri 2024 u Rwanda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal

    Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

    U Rwanda na Senegal byitezweho kuzajya bikora amadoze y’inkingo abarirwa muri za miliyoni buri mwaka, hagamijwe guhashya indwara z’ibyorezo zandura nka Covid-19, Malaria n’Igituntu.

    Amasezerano yo kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti mu Rwanda yasinyiwe muri Convention Centre kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, ahateraniye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko urwo ruganda ruzubakwa hakoreshejwe miliyoni zirenga 100 z’Amayero (akaba asaga miliyari 100 Frw), azatangwa na Banki ya EIB.

    Dr Ngamije avuga ko abazubaka urwo ruganda (hafi ya Kaminuza yitwa Carnegie Mellon) ari ikigo BionTech, ariko Leta y’u Rwanda ikazatanga ubutaka ndetse ikazashyira mu nyubako ibizaba bikenewe.

    Yagize ati “Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, mu myaka ibiri izakurikiraho rukazaba rwuzuye rwatangiye gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk’Igihugu, aho uruganda ruzubakwa n’ibizashyirwamo byose kugira ngo habe hujuje ibyangombwa”.

    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n
    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda

    Yavuze ko nyuma yo kubaka urwo ruganda, ikigo BioNTech kizabanza gutanga abakozi bakorana n’abenegihugu mu minsi ya mbere, mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

    Inganda za Pfizer-BionTech zifashisha ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora utunyangingo twitwa Messenger RNA (mRNA), duterwa mu mubiri bigatuma ukora ‘proteines’ z’ubwirinzi ku ndwara, ari na rwo rukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer.

    Uburyo bwa mRNA ni bushya, bukaba bwaratekerejwe bashaka gukora inkingo za virusi ya Zika n’ibicurane, ariko butangira gukoreshwa ubwo hari hadutse koronavirusi itera COVID-19.

    Umuyobozi Mukuru mu runganda BioNtech, Ugur Sahin, yavuze ko bamaze igihe bitegura, ku buryo ngo bafite iby’ibanze bizabafasha kugera ku ntego biyemeje.

    Undi muyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda BioNTech, Sierk Poetting, yavuze ko inyigo yo kubaka uruganda mu Rwanda yarangiye, ndetse ko n’ibikoresho byamaze gutumizwa.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zizagira uruhare mu kubaka inganda zikora inkingo n’imiti muri Afurika


    source : https://ift.tt/3BicKre

  • Abayobozi bashya barasabwa kuzarangwa n’imyitwarire myiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n
    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n’imyitwarire myiza

    Bimwe mu byo basabwa harimo kugendera kure ibyo igihugu cyanga kuko ari bimwe mu mpamvu zituma batubahiriza inshingano zabo nk’uko baba babisabwa, bityo bigatuma umuturage arushyaho kudindizwa mu iterambere riba rimuteganyirijwe kuko agomba kumufasha kubishyira mu bikorwa.

    Kutubahiriza inshingano kuri bamwe mu bayobozi mu myaka yashize hari ubwo byari byarabaye nk’icyorezo mu bayobozi b’uturere, ku buryo abatari bacye bagiye begura umusubirizo ku mirimo yabo, ibyo abantu bakunze kwita ngo ‘Tour du Rwanda’ bitewe n’uko uko kwegura kwageze hafi mu Ntara zose z’igihugu.

    Minisitiri Gatabazi, avuga ko bimwe mu bayobozi bashya basabwa ari imyitwarire myiza ariko kandi ngo bakagendera kure ruswa.

    Ati “Abayobozi bashya ndetse n’abasanzwemo bazakomeza nibamara kugirirwa icyizere, icyo tubasaba cya mbere ni imyitwarire myiza (Discipline), bazi ibyo igihugu cyanga, igihugu cyanga ruswa, akarengane, itoneshwa, ivangura n’amacakubiri. Wagiye mu kazi kawe ukirinda ruswa, ukirinda kwiyandarika, ukirinda ibintu bituma uta agaciro nk’umuyobozi nta cyatuma udakomeza gushyigikirwa, ikindi n’ubufatanye na bagenzi bawe”.

    Ikindi ngo bafite inzego z’umutekano ziri ku rwego bakorana na zo, bakwiye rero gufatanya kuko zoherejwe kugira ngo zibafashye zibagira inama, zikanabaherekeza mu gushyira mu bikorwa ibyemezo baba bafashye.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko bakwiye no kujya bagishya inama kuko umuyobozi muzima agishya inama nkuko abisobanura.

    Ati “Umuyobozi muzima agisha inama, kandi yagirwa n’inama akazishyira mu bikorwa, kuko akenshi hari ugenda agakora akumva yabaye igitangaza, gukorera mu nzego z’ibanze n’uguca bugufi, kugira ngo abaturage bahabwe icyubahiro bahabwe agaciro kabo, ariko na none bakamenya gufata ibyemezo. Uumuyobozi udafata ibyemezo ngo anakurikirane ishyirwa mu bikorwa byabyo ntabwo aba ari umuyobozi”.

    Uretse gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa ngo abayobozi bagomba no kuzirikana gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza, bityo bakumva babibonamo, kuko iyo bakwibonamo bakumva ko ubafitiye akamaro, ubakemurira ibibazo, ubarenganura, ukanabagezaho ibyo bagenewe utabicishije iruhande, abaturage ngo bakugirira icyizere ahasigaye ugakora akazi kawe neza.

    source : https://ift.tt/30TuT2a

  • Sudan: Abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi bakomeje kuhasiga ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigaragambya biraye mu mihanda kuva ku wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile, bafunga abanyapolitiki bakuru mu butegetsi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

    Bitangazwa ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum, bagata muri yombi abategura imyigaragambyo baho.

    Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganywe n’ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z’Amadolari yari agenewe Sudan.

    Jenerali Abdel Fattah Burhan wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, yavuze ko gusubiranamo kwa rwihishwa kw’abanyapolitiki, ari ko kwatumye igisirikare gifata ubutegetsi.

    Ikinyamakuru BBC Kivuga ko kuva mu myaka ibiri ishize, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage n’ubundi, Omar al-Bashir ubwo yahirikwaga n’igisirikare ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, abategetsi b’abasivili na bagenzi babo b’abasirikare bakomeje gushyamirana.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, biravugwa ko ari munsi wa kabiri hari kuba imyigaragambyo ikozwe n’abaturage, yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ubwo umubare munini w’abigaragambya bari bari mu mihanda y’i Khartoum no mu yindi mijyi basaba ko ubutegetsi bwa gisivili busubiraho.

    Ni mu gihe igisirikare n’abafite intwaro zikomeye bashyizwe ku mihanda bafunga inzira zihuza imijyi ndetse n’uduce tw’intara.

    source : https://ift.tt/3EgmDaR

  • Nyagatare: Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura, inzu 122 zivaho ibisenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hegitari 600 z
    Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura

    Ntakirende Ernest wo mu mudugudu wa Rushashi, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yari afite ibigori bihinze kuri hegitari imwe akaba yari yashoyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 320.

    Ati “Twahuye n’ibibazo niba ari isi yaturangiriyeho ntabwo mbizi. Haguye urubura rwonyine rukamye muri iki gitondo, rwangije imyaka yose ni intabire gusa. Mwadukorera ubuvugizi Leta ikagira icyo idufasha kuko ni urupfu.”

    Avuga ko yari yarakoresheje imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire yiteze umusaruro mwinshi none ngo ntazi uko azabigenza ngo yishyure amadeni ndetse abashe no gutunga umuryango we.

    Agira ati “Mfite umwana wiga nibwo atangiye umwaka wa kane, sinzi ubutaha ikizamusubizayo. Nafashe amafaranga mu matsinda nzi ko nzishyura ku musaruro none wose uragiye. Rwose bakwiye kudufasha tukabona igishoro cyacu ahandi umuntu agapfundikanya.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko bagiye kuvugana n’abafatanyabikorwa bagurisha inyongeramusaruro bakazishyura nyuma y’igihe ari uko bejeje.

    Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gufatira ibihingwa ubwishingizi kuko hari abahinzi benshi batabikozwa nyamara bubagoboka igihe bahuye n’ibiza.

    Ati “Turi mu bukangurambaga ariko abahinzi bacu ntibarabyumva neza. Iri ni isomo rero tugiye gukoresha imbaraga mu bukangurambaga abahinzi bitabire ubwinshingizi bw’ibihingwa kugira nihaza umwuzure, urubura n’izuba babone ingurane.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imicungire y’ibiza, Nirere Samuel, avuga ko urubura rwangije hegitari 600 z’imyaka igizwe n’ibigori, ibishyimbo, inyanya, ibirayi, urutoki n’ibisheke mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama.

    Inzu 122 zivaho ibisenge
    Inzu 122 zivaho ibisenge

    Avuga kandi ko uretse urubura rwangije imyaka, umuyaga na wo wasambuye amazu 122 mu mirenge itandatu ariko cyane mu mirenge ya Nyagatare, Rukomo na Gatunda.

    Yongeraho ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo abasenyewe babone isakaro ndetse n’abo imyaka yabo yangiritse habe haboneka ababagobokesha ibiribwa mu gihe iyabo yangiritse ntacyo babashije gusarura.


    source : https://ift.tt/3BguQtK