Tag: featured

  • Nyanza: Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rimaze igihe ryangizwa ryatangiye kubungwabungwa – #rwanda #RwOT

    Ni ishyamba kimeza riherereye mu Mirenge ya Kibilizi na Muyira, rifite amateka yihariye kuko hambere ryabagamo urusobe rw’ibinyabuzima ariko bitewe no kutaribungabunga bituma zimwe mu nyamaswa zishira ndetse na bimwe mu biti biracika.

    Ryose hamwe riri ku misozi itatu, rifite ubuso bwa hegitari 392 harimo izigera ku 182 ziherereye ku ruhande rwa Kibilizi n’izindi 210 ziri muri Muyira.

    Umusaza witwa Ngango Isaac avuga ko iryo shyamba rifite amateka yihariye kuva kera kuko n’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa yarihizemo.

    Ati “Iri shyamba kimeza rizwi na kera ku bw’Abami ndetse n’Umwami Rudahigwa yajyaga aza kurihigamo ahigira abantu bari barashonje bitaga Ingarisi.”

    Zimwe mu nyamaswa zabonekagamo ni isha, impongo, ifumberi, inkwavu n’izindi zirimo ingwe n’ibisamagwe.

    Nyuma yaho abaturage batangiye kuryigabiza batemamo ibiti ndetse bagatwikiramo n’amakara bituma ryangirika ndetse na bimwe mu binyabuzima byabagamo birashira.
    Hagamijwe kwirinda ko igice cy’Amayaga cyaba ubutayu nk’uko inyigo yabigaragaje, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, REMA, cyatangije umushinga wo gusubiranya amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga (Green Amayaga Project).

    Uwo mushinga w’imyaka itandatu watangijwe mu 2020 uzakorera mu Turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara two mu Ntara y’Amajyepfo.

    Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Amashyamba, Nsengimana Aimable, avuga ko ku bufatanye na REMA batangiye kubungabunga iryo shyamba kimeza riri ku misozi itatu.

    Yagize ati “Icyo twakoze twahereye ku ruhande rwa Kibilizi dukora uruzitiro rurizenguruka kugira ngo abaturage batongera kuryangiza, ni yo mpamvu mubona ryongeye gufatana. Muri uyu mushinga wa Green Amayaga tuzakomereza no ku tundi dusozi kugira ngo naho habungwabungwe.”

    Akomeza avuga ko muri iryo shyamba harimo amoko y’ibiti kimeza agera ku 100 kandi bifite akamaro kuko bivamo imiti itandukanye kandi hororokeramo ibinyabuzima bitandukanye. Kuri ubu hasigayemo inyoni n’inkende.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza na bo bavuga ko iryo shyamba ribafitiye akamaro kuko rikumira imiyaga n’isuri kandi rikabazanira imvura.

    Umuhuzabikorwa w’Umushinga Green Amayaga, Nkurunziza Philbert, avuga ko mu mwaka umwe bamaze batangiye, bamaze kuwushyira mu bikorwa ku kigereranyo cya 25%.

    Ati “Hari ibikorwa nyamukuru tumaze kugeraho aho mu kubungabunga ibidukikije twateye ibiti bivangwa n’imyaka bigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 400 ariko hakabaho no gutera amashyamba tubungabunga imisozi ndetse dufata neza n’amashyamba asanzwe ahari.”

    Mu bindi biri gukorwa harimo gutera ibiti ku mihanda no ku nkengero z’imigezi ndetse no gucukura imirwanyasuri no kuyiteraho ubwatsi bw’amatungo.

    Hari kandi gucukura ibyobo bifata amazi no guha abaturage amashyiga ya rondereza aho kugeza ubu amaze guhabwa ingo zigera ku bihumbi 11.

    Muri rusange uwo mushinga wose uterwa inkunga na UNDP ku bufatanye na Global Environment Facility (GEF) hazatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku miryango ibihumbi 60 hatangwe n’amatungo magufi ku miryango 7500.

    Uzagera ku baturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300, naho abantu bagera ku bihumbi 150 biganjemo urubyiruko n’abagore bafashwe guhanga imirimo.

    Ishyamba kimeza rya Kibilizi-Muyira rifite ubuso bwa hegitari 392

    Ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira ryari rimaze igihe ryangizwa, ryatangiye kubungwabungwa

    Ku ruhande rwa Kibilizi aho ishyamba ryatangiye kubungwabungwa bigaragara ko ryongeye gusubirana

    Ku ruhande rwa Muyira aho ibikorwa byo kuribungabunga bitaratangira bigaragara ko ryangiritse cyane

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3GoXFb8

  • Gatsibo: Imvura yabaye ingume, harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo gifitwe n’abaturage bose bo mu Murenge wa Rwimbogo aho kuva impeshyi yatangira babonye imvura ya mbere tariki 24 Ukwakira nabwo ngo ikaba yaraguye ari ibitonyanga, indi nke ikaba yaguye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko imyaka bateye ahenshi yapfiriye mu mirima abandi baturage ngo bakaba baratinye gutera kubera izuba ryinshi babonaga.

    Umwe yagize ati “Ntabwo imvura iragwa twagize ikibazo cy’imvura nke abenshi banatinye gutera imyaka kuko bari bafite ubwoba ko bitazera.”

    Undi yavuze ko iki kibazo cyatumye benshi batera imyaka irimo ibishyimbo, ibigori, ibitunguru byumira mu mirima nyuma yo kubura imvura izuba rikabyicira mu mirima.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse ngo ko bamaze kubarura imiryango irenga 7000 ishobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa.

    Yagize ati “Rwimbogo guhera ejo babonye imvura n’uyu munsi bayibonye nyinshi. Mu by’ukuri hari abatinze gutera imyaka, hari abayiteye yanga kumera, ibi rero twabiganiriyeho urutonde rw’abantu tubona bashobora kuzahura n’ikibazo cy’amapfa twararukoze baragera ku bihumbi birindwi birengaho gato ndetse twanarusangije n’inzego zidukuriye.”

    Yavuze ko bafite icyizere ngo kuko imvura yatangiye kugwa kandi ngo hari n’ibishyimbo byerera igihe gito batangiye gushishikariza abaturage gutera, abo mu mibande ngo batangiye kubashakira imigozi y’ibijumba kugira ngo bayihinge.

    Ati “Nuwagira ikibazo kijyanye no kuteza ni yo mpamvu tuba twatangiye kubamenya ngira ngo ni ibisanzwe Leta yacu ikunda Abanyarwanda mbere y’ikindi cyose batabarwa nta muntu ushobora kugira ikibazo cy’ibiribwa gusa njye mfite icyizere ubwo imvura yatangiye kugwa nabo kandi ni abakozi batangiye guhinga no gutera ibihingwa bishobora kuba byakwera vuba.’’

    Yavuze ko abona nta kibazo bazagira cyane uretse icyo kugabanuka k’umusaruro ariko ngo ikijyanye n’ibyo kurya cyo ntikizahagaragara.

    Abaturage barenga 7000 bashobora kugira ikibazo cy’amapfa, bose ari abo mu Murenge wa Rwimbogo mu gihe ahandi hose ngo ho bafite imvura.

    Imvura yabaye ingume muri Gatsibo, kuri ubu harabarurwa imiryango irenga 7000 ishobora guhura n’amapfa

    Imyaka yo mu Murenge wa Rwimbogo yatangiye kumira mu mirima nyuma yo kubura imvura

    source : https://ift.tt/3ns05gK

  • Abaminisitiri b’u Burayi na Afurika barahurira i Kigali bige kuri Covid-19, amahoro ku isi n’abimukira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    By’umwihariko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, akaba n’Intumwa y’uwo muryango ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borell Fontelles witabiriye iyo inama ihuza AU na EU.

    Borell yaje asanga mugenzi we wa Komisiyo yunze Ubumwe bwa Afurika, Dr Monique Nsanzabaganwa wifatanyije n’Abahagarariye ibihugu byabo muri Afurika n’u Burayi, mu gutegura ibigomba kuganirwaho n’Abaminisitiri b’impande zombi kuri uyu wa Kabiri.

    Dr Nsanzabaganwa avuga ko kuba iyi nama isubukuwe nyuma yo gusubikwa mu kwezi k’Ukwakira k’Umwaka ushize wa 2020, ari igihamya cy’ubushake bukomeye bwo gutsinda icyorezo Covid-19 ngo cyasubije inyuma isi mu ngeri zitandukanye zo kubaho kw’abantu.

    Yagize ati “Kuva icyorezo Covid-19 cyakwaduka isi yarahindutse ku buryo bwihuse kugera ku ngaruka dukomeje guhangana na zo kugeza ubu”.

    Ambasaderi Jean-Leon Ilunga uhagarariye Kongo Kinshasa mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe (ari na cyo gihugu kiwuyoboye muri uyu mwaka), avuga ko bateguye ibiza kuganirwaho n’abaminisiti b’u Burayi na Afurika “kugira ngo bataza guta umwanya mu mpaka zitari ngombwa”.

    Umuyobozi muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe serivisi zo hanze y’uyu mugabane, Rita Laranjinha we yakomeje agira ati “Twese hamwe nk’ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’inzego ziwugize, twiteguye kwemeranya ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, mu biganirwaho hari uguhangana na Covid-19 n’ingaruka zayo, ishoramari, ibijyanye n’amahoro ku isi n’imiyoborere, ndetse n’ikibazo cy’abimukira”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka avuga ko Afurika n’Uburayi nk’abafatanyabikorwa, ari ngombwa gukomeza gukorana bya hafi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo by’ibibazo byugarije imigabane yombi.

    Mukeka avuga ko hakwiye kubwizanya ukuri kandi ibiganiro bikaganisha ku musaruro wo gukorera hamwe kwa Afurika n’u Burayi mu buryo butajenjetse.

    Ibihugu biraye byohereje Abaministiri babyo i Kigali kuri uyu wa Mbere ni Algeria, Sierra Leone, Ireland, Uganda, Croatia, Denmark, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Pologne, Repubulika ya Czech na Romania.

    source : https://ift.tt/2ZtA6NY

  • RIB yahamagaje Hakuzimana Rashid uvugwaho kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    Ni ubutumire Rashid yabonye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n’iminota 50, nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ihamagara nimero ya mbere.

    Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

    Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

    Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n’uwitwa Mbabazi.

    Maze Tom Ndahiro agira ati “Ubu busabe bwa @julietmbabaz bukwiye kumvikana. Ari mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu w’2015. Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

    Yakomeje agira ati “Ibi birababaje kandi birareba Abanyarwanda bose batari mu murongo wa MRND/CDR/Hutu-power n’ibyayikomotseho nka #FDLR, #FDUINKINGI, #DalfaUmurinzi na @YouTube channel zabo. Dutabaje: @UrugwiroVillage @SenateofRwanda @Rwanda_Justice @ProsecutionRw @RwandaRemembers @RIB_Rw”

    Uwitwa Mongi nawe yanditse agira ati “Uyu murozi ngo ni Rachid koko RIB ntiyumva ibyo avuga, akora ko ari ibyaha kandi bimufata kuko ntaho aduhisha? Ngo Kwibuka biveho? Hari guhakana no gufobya utoneka abayikorewe birenze ibi? Ibi birarenze kandi turarushye kumva interahamwe kabombo nka Rashid. Mudufashe afungwe.”

    Ibaruwa ihamagaza Rashid kwitaba RIB, imusaba kwitwaza inyandiko imuhamagaza hamwe n’irangamuntu

    source : https://ift.tt/3nnkOlM

  • Inkweto Michael Jordan yakinanye bwa mbere muri NBA zagurishijwe Amadolari Miliyoni 1 n’ibihumbi 470 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izi nkweto Jordan yazambaye mu mwaka w’imikino (season) we wa mbere muri Chicago Bulls yabaye mu mwaka wa 1984, zikaba zari izo mu bwoko bwa Nike Airships z’umweru n’umutuku.

    Muri uyu mwaka kandi Jordan nibwo yahise atangira gukorana n’iyi company ikomeye ya Nike ibintu byo mu bwoko bw’inkweto ndetse n’imyenda byamwitiriwe. Izi nkweto zaciye agahigo ko kuba ari zo za mbere ziguzwe amafaranga menshi mu nkweto zambawe mu mikino yose ku isi zagurishijwe.

    Michael Jordan afatwa nk’igihangange cyabayeho mu gukina umukino wa Basketball kuko abenshi banamwita umwami w’uyu mukino. Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, byatumye aba ikirangirire atuma NBA imenyekana ku isi kurusha uko yari izwi mbere.

    Uyu mukinnyi yahagaritse gukina Basketball mu mwaka wa 2003, akaba yaraje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA wakoze amateka agatunga amafaranga menshi agera mu ma miliyari y’amadolari. Nyuma y’uko izi nkweto ziguzwe nyiri inzu yakorewemo cyamunara, yagize ati “Aka ni agahigo gakozwe na Jordan hamwe na Jordan Nike Air Ships ku isoko rya siporo mu mateka.”

    Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi cyane mu kwegeranya ibintu bya kera. Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zizagurwa hagati ya miliyoni imwe y’Amadolari na miliyoni imwe n’igice y’Amadolari kuko atari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi cyangwa z’ubwoko bwiza kurusha izindi.

    Akandi gahigo gafitwe n’umuraperi Kanye West aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe Amadolari Miliyoni 1.8 mu kwezi kwa kane, mu mwaka wa 2021.
    Michael Jeffrey Jordan, aya ni yo mazina ye yose, akaba ari we mukinnyi wa kabiri nyuma ya Wilt Chamberlain watsinze amanota 3000 yose wenyine mu mwaka w’imikino umwe.

    source : https://ift.tt/3pBZwUm

  • Inzego z’ibanze ntabwo zisoza manda, abayisoza ni abantu ku giti cyabo – Minisitiri Gatabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai

    Yabitangarije mu Nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yateraniye i Kigali tariki 24 Ukwakira 2021, aho abayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 – 2021.

    Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri manda irangiye rurashimirwa cyane kuko bakoze akazi gakomeye kuva muri 2016 bategura gahunda n’ingamba y’imyaka irindwi, banayoboye amatora ya Perezida wa Repabulika muri 2017, batangira ibikorwa by’iterambere mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

    Ikindi kandi ni abayobozi bahuye n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyari cyugarije u Rwanda n’Abanyarwanda guhera muri Werurwe 2020, mu gihe abandi bari mu ngo zabo batarimo gukora, abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje gukora akazi ko kwigisha abaturage, kubarinda, kubahugura, kubagezaho ubufasha ndetse no kubaha serivisi nziza.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko ibikorwa bakoze ari byinshi ku buryo batabura kubishimirwa, kuko muri manda basoje ariho hubatswe amashuri menshi cyane kurusha mu zindi manda zose zayibanjirije.

    Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi manda basoje, hubatswe amashuri menshi cyane, asaga ibihumbi 22, ni igikorwa kidasanzwe batazibagirwa nabo mu buzima bwabo bw’izi nzego z’ibanze. Hari ibimaze gutera imbere mu bikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, ntabwo twabirondora ngo tubirangize, bakoze akazi keza, turabashimira”.

    Akomeza agira ati “Kandi noneho inzego ntabwo zirangiza manda, zirakomeza, hari abazakomeza kubera ko amategeko abibemerera, hari abazakomeza kubera ko bazaba babihisemo, hari n’abatazakomeza wenda kubera ko bazaba babihisemo, bakavuga bati reka narakoze ngiye mu kandi kazi, ariko bakoze akazi gashimishije”.

    Abazayobora manda itaha baragirwa inama yo kugira ubushake kuko aricyo kintu cya mbere bisaba, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

    Ati “Inama dutanga n’ubushake, umuntu agira ubumenyi, agira ubwenge, agira amashuri, ariko kugira ngo ukore mu nzego z’ibanze, uyoborwa mbere na mbere n’ubushake bukurimo, ukayoborwa n’ubumenyi uba ufite, ariko noneho icyerekezo kirahari, Nyakubwa Perezida wa Repabulika yatanze umurongo kandi n’ibisabwa kugira ngo umuntu amenye icyo gukora byaravuzwe igihe cyose, igisigaye n’ukubishira mu bikorwa”.

    Abayobozi bashya barasabwa kuzafatanya n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze kuko haba hari komite nyobozi ntawe ukora ku giti cye, aho basabwa ubufatanye guhera ku midugudu kugera ku karere, kubera ko ahari ubufatanye n’ubwuzuzanye nta kinanirana.

    Biteganyijwe ko amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama y’uturere azaba ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pBa5XF

  • Abangavu babyaye babangamiwe no kutabona aho basiga abana ngo basubire ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri
    Ababyeyi ntibashaka kubasibaranira abana ngo basubire mu ishuri

    Umwana wo mu Murenge wa Rwimiyaga, uhagarariye itsinda ry’abana 100 basambanyijwe bagaterwa inda, avuga ko 30 muri bo bifuza gusubira ku mashuri kwiga ariko bafite ikibazo cyo kubona abo bazasigira abana babo.

    Ati “Turifuza gusubira ku mashuri ariko ikibazo gikomeye ni aho tuzasiga abana bacu. Ababyeyi baravuga ngo ntibabona ubushobozi bwo kutwishyurira ishuri ngo babone n’ibyo basigara batungisha abana bacu.”

    Habyarimana Xaver ni umubyeyi ufite umwana wasambanyijwe aterwa inda, ku nshingano bari basanganywe zo kurera abana babo hiyongereyeho indi yo kurera n’abo babyaye.

    Avuga ko bitewe n’ubushobozi bucye bigoranye kubona uko yasubiza umwana we ku ishuri ngo yongereho no kwita ku mwuzukuru.

    Agira ati “Urabona bariya bana babyaye abandi bana, twari dufite inshingano zo kurera ba nyina, ubwo n’abandi urumva turimo kubarera. Dufite imbogamizi z’uko tutabona uko tubabonera ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri ngo tubashe no kurera bariya badusigiye, no kubabonera imfashabere n’ibindi byakenerwa mu gihe ba nyina bagiye ku ishuri.”

    Yifuza ko Leta yabafasha kubonera ibikoresho n’amafaranga y’ishuri abo bana hanyuma ababyeyi bagasigarana inshingano zo kubatunga mu gihe bavuye ku mashuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko atemeranya n’ababyeyi bavuga ko batabona ubushobozi busigarana abana bavutse ku babyaye imburagihe, kuko hari amarerero aho umubyeyi azana umwana akamusiga akaza kumufata avuye mu mirimo ye.

    Ikindi atemeranywa na bo ni uko hari abavuga ko ibyo yagafashije uwasubiye mu ishuri ari byo asigara areresha umwuzukuru kuko ibyo akenera atari byinshi byatuma adafasha uwo ku ishuri.

    Abasaba gusubira ku nshingano zo kurera abana babo kuko na bo ibyabayeho batari babiteguye.

    Ati “Nibasubire ku nshingano zo gutunga umuryango ahubwo bagabanye ibyo batwaragamo amafaranga hatari ngombwa ahubwo abe ayo gufasha umuryango, ikibuze amenyeshe ubuyobozi aho kubuharira inshingano.”

    Kabatesi Olivia, umuyobozi w’umuryango Empower Rwanda ugamije gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore, avuga ko kwiga ari bumwe mu burenganzira abana b’abakobwa bakwiye ari na yo mpamvu mu turere twa Nyagatare na Gatsibo batoranyije abana babyaye imburagihe 145 bazafashwa kwiga amashuri asanzwe n’imyuga.

    Avuga ko bo bazashaka ibikoresho by’ishuri hanyuma ababyeyi na Leta bakabashakira amafaranga y’ishuri ndetse n’uko bazabona ifunguro ku ishuri.

    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa
    Murekatete Juliet asaba ababyeyi gusubira ku nshingano zo gutunga umuryango bagabanya ibyo bashoragamo amafaranga bitari ngombwa

    By’umwihariko ariko asaba ababyeyi b’abana babyaye imburagihe kwemera gusigarana abana babyaye kuko benshi bafite imbogamizi z’uko ababyeyi banze kubasigarana.

    Agira ati “By’umwihariko turasaba ababyeyi kwemera kubasigaranira abana babo mu gihe bo bagiye kwiga kuko benshi bafite imbogamizi z’aho bazabasiga kuko ababyeyi batemeye kubasigarana.”

    Kabatesi asaba Leta gufasha bamwe mu bana babyaye imburagihe badafite ababyeyi kuzasigarana abana babo mu marero nta kiguzi kuko ba nyina bagiye kwiga batagiye gukora.

    Mu turere twa Nyagatare na Gatsibo abana 300 ni bo umuryango Empower Rwanda wamaze kubumbira mu matsinda, bakazajya bafashwa mu kwiga ndetse n’ibindi byabafasha kurera abo babyaye.


    source : https://ift.tt/3B6uPIU

  • Nyabihu: Umushoferi yafatanywe icyangombwa gihimbano cya ‘Contrôle Technique’ #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko ubwo Nkurikiyimana yari ageze ku bapolisi bamwatse ibyangombwa barebye icyangombwa gihabwa uwakoresheje ubuziranenge bw’ibinyabiziga basanga ni igihimbano.

    Yagize ati “Abapolisi barebye icyo cyangombwa bakigirira amacyenga barakitegereza, bahise babona ko ari igihimbano ariko Nkurikiyimana akomeza kwemeza ko ari umwimerere. Abapolisi bahise bahamagara mu kigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw ‘ibinyabiziga basanga iyo modoka icyangombwa cyayo cyarangiye tariki ya 06 Nyakanga 2021. Uyu muturage yari yaranditse asaba kujya gusuzumisha iyo modoka ye ahabwa gahunda yo kuzajya gukorerwa isuzuma (Rendez-Vous) ya tariki 25 Kanama uyu mwaka.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko mu ikoranabuhanga ry’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga iriya modoka ntabwo yigeze izanwa gukorerwa isuzuma ry’ubuziranenge.
    Bigaragara ko we yagiye guhimba icyangombwa cyagombaga kuva tariki ya 30 Kanama 2021 kikazarangira muri Gashyantare 2022.

    CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Yagaragaje ko kubeshya ko imodoka yakorewe isuzuma bishobora guteza impanuka mu muhanda.

    Yagize ati “Uriya muturage ibyo yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko. Guhimba ko imodoka yakorewe isuzuma kandi bitarabaye bishobora guteza impanuka mu muhanda kuko iriya modoka irafatwa nk’iyagendaga mu muhanda itujuje ubuziranenge, turakangurira abantu kubyirinda kuko uzafatwa azabihanirwa.”

    Nkurikiyimana n’imodoka ye yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukamira kugira ngo hatangire iperereza, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    source : https://ift.tt/3nkaWcw

  • Kutagira inkono nini zo gutekamo, imbogamizi ku kugaburirira abana bose ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza
    Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza

    Ni nyuma y’uko Leta yategetse ko abana bose bazajya bafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ikanashyikiriza inkunga yo guhaha yageneye iyi gahunda.

    Pasitoro Aaron uyobora GS Shyembe, yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye iby’iki kibazo mu nama baherutse kugirana, barebera hamwe icyatuma imitsindire y’abana irushaho kugenda neza.

    Yagize ati “Ibiryo turabifite, ikibazo ni muvelo zo kubitekamo. Abiga mu mashuri yisumbuye bo kubera ko ari gahunda ikomeza bararya bose, ariko gushyiramo abiga mu mashuri abanza byatubereye imbogamizi muri rusange.”

    Uyu muyobozi ngo yari asanzwe agaburira abana babarirwa muri 400 biga mu mashuri yisumbuye, none ubu hiyongereyeho 700 bo mu mashuri abanza, ku buryo yabuze uko abyifatamo.

    Icyakora hari abayobozi b’ibigo bavuga ko mu gihe bategereje kubona ibikoresho, ni ukuvuga za muvelo ndetse n’ibikoni, ubu babaye batiye amasafuriya asanzwe manini, bifashisha mu guteka bakoresheje amashyiga atatu bisanzwe.

    Bitewe n’uko n’ubundi ayo masafuriya batiye atakwirwamo ibiryo by’abana baruta umubare w’abari basanzwe barira ku ishuri, kuko abiga mu mashuri abanza ari bo benshi ugereranyije n’abo mu mashuri yisumbuye, ngo bateka ibya mbere byamara gushya bakabibika mu mabase yabugenewe, hanyuma bakongera bagateka ibindi.

    Kubera ko amasaha yo kurya agera hari ibyo bagitetse, abana na bo barya mu byiciro, nk’uko bisobanurwa na Marie Chantal Mukagashugi, umuyobozi wa GS Matyazo, umwe mu bifashisha ubwo buryo.

    Agira ati “Duhera ku bana batoya tukabagaburira, hanyuma tukaza kugera no ku biga mu mashuri yisumbuye. Icyakora harimo imbogamizi y’uko bisaba umwanya munini, n’abakozi benshi bakora mu gikoni.”

    Indi mbogamizi bitera ngo ni uko abana batabasha kurya mu gihe cyagenwe cy’ikiruhuko, ku buryo usanga isaha ya mbere ya nyuma ya saa sita na yo yifashishijwe mu kurangiza kurya no gusukura amashuri kugira ngo babashe kwiga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muvelo zigomba kwifashishwa n’ibigo by’amashuri zirimo gukorwa na za IPRC kuko ari zo zahawe isoko, kandi ko bategereje ko zirangira.

    Agira ati “Natwe Akarere ka Huye izo muvelo zizatugeraho, kandi dukwiye kwishimira ko ibi bikoresho biri gukorerwa mu gihugu cyacu.”

    Mu gihe bagitegereje ko izi muvelo zirangira zikagezwa ku bigo by’amashuri, arasaba abayobozi b’ibigo babyo kurebera kuri bagenzi babo bagiye birwanaho, urugero nka bariya bagabura mu byiciro, ariko abana bakabasha kurira ku ishuri nk’uko byateganyijwe.

    Yongeraho ko ari gahunda izafasha mu kugabanya umubare w’abana bataga ishuri ndetse no gukurikirana amasomo uko bigomba, kuko hari abo byagiye bigaragara ko baza ku ishuri batariye, bityo ntibabashe kwiga neza.

    Na ho ku bijyanye n’imbogamizi yo gutangira amasomo bitinze, ngo baraza gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barebe uko iki kibazo na cyo cyakemuka, nibiba ngombwa hashakishwe ukuntu iyo saha igenda itakara yakwisubizwa.


    source : https://ift.tt/3nu3Xh6

  • RALGA yarebye ahagaragaye intege nke muri manda irangiye kugira ngo bizakosorwe muri manda ikurikiyeho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi b
    Abayobozi b’uturere barashimirwa bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bakoze

    Mu bindi byaganiriweho muri iyi inteko rusange, harimo no gusuzuma no kwemeza raporo z’ibikorwa bitandukanye birimo kungurana ibitekerezo ku byavuye mu bushakashatsi ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z’ibanze.

    Afungura ku mugaragaro iyo nteko rusange, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ignatienne Nyirarukundo, yavuze ko mu gusuzuma uko manda yagenze ari byiza kumenya ahagaragaye imbaraga n’ahabaye intege nke kuko bizaha intangiriro nziza abagiye gutorerwa kuyobora manda igiye gukurikiraho.

    Ati “Turizera ko RALGA ubwo bunararibonye bugezwa ku bazatorwa”.

    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera
    Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC avuga ko ari byiza kumenya ahagaragaye intege nke kugira ngo abagiye kuyobora indi manda bazamenye aho bahera

    Umunyamabanga wa Leta yanashimiye RALGA kubera umusanzu itanga mu buvugizi no kongera ubushobozi bw’inzego z’ibanze, ikanatanga umwanya ku banyamuryango bayo kugira ngo bungurane ibitekerezo, ari na ho yahereye abizeza ko MINALOC izakomeza gushyigikira ibikorwa bya RALGA.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yagejeje ku nteko rusange raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Inteko rusange ya 25 ya RALGA yo ku wa 10 Ukwakira 2020.

    Iyi nteko yitabiriwe n’abayobozi b’Uturere twose uko ari 30, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hamwe n’abandi bayobozi bakuru batandukanye bafite aho bahuriye n’inzego z’Ibanze.

    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y
    Umunyamabanga Mukuru wa RALGA yatanze raporo y’inteko rusange ya 25
    Mayor w
    Mayor w’Umujyi wa Kigali ni umwe mu bitabiriye inteko rusange


    source : https://ift.tt/2XHU8Dz