Tag: featured

  • Nyanza: Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima mu bumwe n’ubwiyunge, igikorwa cyiswe “Kwizihiza Imbabazi” cyitabiriwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe.

    Kuva muri Gashyantare 2020 nibwo mu Karere ka Nyanza hatangijwe umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

    Imibare yerekana ko mu Karere ka Nyanza mu 2019 hafunguwe abahamwe n’ibyaha bya jenoside 550; mu 2020 hafungurwa 224 na ho mu 2021 ni 138.

    Mpungirehe Laurent yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko amaze gufungurwa yasigaranye ihurizo ryo kwegera umukecuru witwa Nyirantegeyinka Véronique kugira ngo amusabe imbabazi kuko yagize uruhare mu kwica abo umuryango we.

    Ati “Maze gifungurwa nahuraga na we nkanyura ku ruhande nkahora mutinya kuko namuhemukiye. Inyigisho twahawe zadufashije kwiyunga musaba imbabazi, ku buryo kugeza ubu tubanye nka mama. Kugeza ubu abacitse ku icumu ba hano i Nyanza tubanye neza kubera inyigisho twahawe zidufasha kubana neza mu mahoro.”

    Nyirantegeyinka Véronique na we avuga ko yaruhutse ku mutima nyuma yo kubabarira Mpungirehe.

    Ati “Ku mutima wanjye harera. Nta kangononwa numva mfite ku muntu wanyiciye cyangwa wansenyeye, mbana na bo neza kandi na we [Mpungirehe] tubanye neza kuko yansabye imbabazi ndazimuha.”

    Nyagatare Christophe w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yavukiye mu muryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bimutera umutima mubi n’urwango kuri bagenzi be bakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside.

    Ati “Impamvu nyamukuru kwari ugukura mbona nta miryango ugasanga abandi bana bafite aho bajya, bafite abavandimwe bajya gusura naho njyewe ndizengurukaho, byaratubabazaga rimwe na rimwe umuntu akumva yanakwihorera abaye afite ubushobozi.”

    Akomeza avuga ko inyigisho bahawe mu rugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge zamufashije gukira ibikomere, ku buryo kuri ubu abanye neza n’abo mu miryango yagize uruhare muri Jenoside.

    Bamwe mu bana bavutse mu miryango yagize uruhare muri Jenoside, bavuga ko bahoranaga ipfunwe mu bandi kubera ibikorwa byibi byakozwe n’ababyeyi babo.

    Kubwimana Anastase ati “Ariko cyane cyane tukagira ipfunwe ry’ibyo ababyeyi bacu bakoze kuko tuba tubyumva ko ababyeyi bacu bahemutse, ibyaha byabo ari twe tubyikoreye.”

    Na we avuga ko inyigisho yahawe zamufashije kubohoka no kwisanga hamwe na bagenzi be.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze umusaruro mwiza.

    Ati “Byageze ku rwego bakora amatsinda bahuriyemo yo kwiteza imbere bari hamwe aho babasha kwizigamira no kwiga imishinga ibateza imbere. Harimo n’ibindi byiza byagaragaye aho abakoze Jenoside uretse gusaba imbabazi, banafashije no mu bindi bikorwa nko kugaragaza aho imibiri y’abishwe muri Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro iri. Ibyo ni bimwe mu bikorwa byerekana umusaruro wavuye muri uru rugendo.”

    Ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwashyizwe ahagaraga mu 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Nyanza kaza imbere mu Ntara y’Amajyepfo mu bemeza ko hakiri Abanyarwanda bibona mu ndorerwamo z’amoko ku gipimo cya 67.1%.

    Ibyo byatumye abayobozi mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bahaguruka kugira ngo bakore ibishoboka byose bigishe abaturage kuva mu macakubiri ashingiye ku moko ahubwo bimakaze ubunyarwanda.

    Mu 2019 Akarere ka Nyanza kaje ku isonga mu kwimakaza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’amanota 96%.

    Abarenga 350 bakoze Jenoside n’abayirokotse basoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge

    Abasoje urugendo rw’isanamitima basabwe kutazasubira inyuma

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021 ni bwo basoje urugendo rw’isabamitima ku bumwe n’ubwiyunge, igikorwa igikorwa cyiswe Kwizihiza Imbabazi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko inyigisho z’isanamitima batanze zatanze umusaruro mwiza

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3Bc3wgm

  • Abaminisitiri ba Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Ubumwe bw’u Burayi barahurira i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu bigomba kuganirwaho harimo ibijyanye n’ubufatanye bwa EU na AU n’uburyo imikoranire y’impande zombi yakongerwamo imbaraga nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

    Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuri gahunda ibiganiro byibanda ku ngingo zirimo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19 no kubaka ubukungu burambye.

    Ibindi bizigwaho birimo ibijyanye n’ishoramari mu by’ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije, amahoro, umutekano, imiyoborere, uburezi n’ibindi.

    Iyi nama byari biteganyijwe ko yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 ariko iza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, zatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa.

    Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat

    source : https://ift.tt/3pDHZei

  • Imishinga iri mu nzira n’uruhare rwa Diaspora mu kubaka Kigali nshya: Ikiganiro na Meya Rubingisa – #rwanda #RwOT

    Ibikorwaremezo nk’imihanda n’inyubako bizamurwa mu Mujyi wa Kigali biriyongera ubutitsa; bituma ubwiza bwa Kigali bwirahirwa mu maso y’abayizi n’abatarayikandagizamo ikirenge.

    Imyaka 114 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku Isi.

    Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu 1909 igera ku barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa. Ubu uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni.

    Iyaguka rya Kigali ryarihuse cyane ndetse birenga umujyi ubwawo bisatira ibice biwukikije aho usanga naho harateye imbere mu ngeri zitandukanye kuva ku nyubako z’agahebuzo kugera ku bikorwaremezo bitandukanye.

    Iterambere ry’Umujyi wa Kigali ryubakiye ku musingi w’imiyoborere ifite icyerekezo ndetse n’uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibyagezweho.

    Kuva mu myaka ibiri ishize, Umujyi wa Kigali uyobowe na Rubingisa Pudence wawinjiyemo nyuma y’amatora yatsinze ku wa 17 Kanama 2019.

    Mu kiganiro na IGIHE, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibyagezweho mu gihe amaze ku buyobozi, imishinga migari yakozwe n’iteganyijwe, uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubaka no guteza imbere igihugu cyababyaye n’ibindi.

    IGIHE: Mu 2019 ni bwo watangiye kuyobora Umujyi wa Kigali, iyo usubije amaso inyuma urwo rugendo warusobanura gute?

    Rubingisa: Dutorerwa kujya muri izi nshingano hari aho umujyi wari ugeze, naje nsanga hari aho bagenzi banjye bari bageze. Bimwe mu byo nashyize kuri gahunda ni ukubakira ku byo bari bagezeho no kureba uko nanjye na bagenzi banjye turi gufatanya mu buyobozi bwite bw’umujyi twashyiramo imbaraga ndetse aho binashoboka tukihuta kurushaho.

    Uyu mujyi rero ku batazi amateka yawo, ubwo ingabo za RPA zawubohoraga zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi wari wararangiye. Abatutsi barishwe ahantu hatandukanye, inyubako nyinshi zavuyeho byabaye nko gutangirira ku busa. Ariko kubera ubuyobozi bukuru bw’igihugu na Nyakubahwa Paul Kagame bushyiraho intumbero tugenderaho no kubaka mu banyamujyi ya gahunda yo kwigira no kwishakamo ibisubizo no kwihutisha iryo terambere. Hari bagenzi banjye rero bambanjirije kugera muri 2019.

    Muri gahunda dufite zo kuwuteza imbere, bitewe n’aho bigeze cyangwa aho twifuza kujya twibanda mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, amavuriro, amashuri n’inyubako zikorerwamo n’ibigo bitandukanye bya Leta ariko dufatanyije n’abikorera hagamijwe kuborohereza gukora ishoramari.

    Usanga ibintu byinshi cyane bigendanye n’iterambere ry’umujyi byihuta, bigasaba n’ubufatanye bw’abawutuye n’abawugenda.

    Muri iyi minsi ishize uko Perezida wa Repubulika akomeza gukora ingendo za Rwanda Days zitandukanye, byubatse Diaspora Nyarwanda ikaba iri ku kigero numva ko gishimishije. Sinzi niba hari igihugu gifite ayo mahirwe nk’ayo twe dufite.

    Abanyarwanda bari muri Diaspora ndetse n’inshuti zabo bifuza gushora imari mu Rwanda bafashwa bate?

    Meya Rubingisa: Hari ibikorwa byinshi cyangwa se amahirwe ari mu mujyi n’Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kubyaza umusaruro. Mpereye kuri serivisi, urebye gahunda Leta ishyiramo yubaka ibikorwaremezo by’ibanze ni ho duhera tureshya abashoramari. Ba Banyarwanda bashobora kuza bagashora imari muri serivisi dufite, yaba mu bwikorezi bw’ibintu n’abantu n’ubukerarugendo. Hari serivisi nyinshi zaza zikunganira zari zisanzwe zihari tukubakira no kuri politiki y’igihugu yorohereza ishoramari. Ahandi mbona harimo amahirwe ni mu bwubatsi bw’inzu z’ubucuruzi ndetse n’izo guturamo.

    Urebye uko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyavuguruwe kirorohereza ishoramari cyane ryo guteza imbere imyubakire, aho twagiye dushyira imbere gahunda zireshya abashoramari. Nko mu mujyi hari ahantu umuntu ushobora kuza agashyiramo izindi nyubako, hari na gahunda Leta yashyizeho aho uwubatse inzu ziciriritse ushobora no kwisigira icyanya cyo kubakaho inzu zo gukomeza ishoramari ryawe.

    Hari abari kubaka izo nzu kw’i Rebero, hari n’abari gushaka kubaka i Gahanga. Ni henshi cyane kandi tugenda tubagaragariza ibice bya nyabyo byo kuba bashyiramo inyubako zituza abantu benshi bakazibyaza umusaruro.

    Ahandi mbona Diaspora Nyarwanda yashyiramo imari ni ku isoko ry’imari n’imigabane cyane ko Banki Nkuru y’Igihugu yakoze politiki yo kubiteza imbere.

    Andi mahirwe akomeye ni ugushora imari mu myidagaduro. Nk’igihugu gifite umutekano, hari imikino myinshi tumaze iminsi twakira hano mu mujyi, yaba iya Volleyball, Basketball, Football n’indi itandukanye. Dufite amahirwe y’uko igihugu cyashyizemo imbaraga kandi nko mu mujyi ni ho bashyikira kandi biragaragara ko amahanga agenda atwizera.

    Benshi mu bagana u Rwanda bakunze kugira impungenge ku burezi bw’abana babo, hari amashuri agezweho yatekerejweho mu kubafasha?

    Meya Rubingisa: Muri gahunda yo korohereza ishoramari no gufasha abatura mu Mujyi barimo aba diaspora Nyarwanda, abadipolomate n’abandi bashaka gushora imari bafite imiryango, hari ibintu bibiri bakunze kutubaza. Kimwe ni ukubona amashuri abana bakwigamo bakaguma ku rwego bariho.

    Dufite amashuri mpuzamahanga kandi turi kureba uburyo twakorana n’abashoramari gukora amashuri yigenga ariko ari ku rwego mpuzamahanga ku buryo ashobora gutanga uburezi ku muntu ushaka gutaha kandi afite abana biga cyangwa no ku bandi bashobora kuza kubera impamvu zitandukanye. Uko ababikeneye bagenda biyongera n’uko umujyi ukura, uko abantu bawukunda n’uko bawugirira icyizere birasaba ko izo serivisi ziba zihari.

    Amashuri mpuzamahanga yo arahari nka Ecole Belge, Ecole Française, Green Hills Academy n’ayandi.

    Umujyi ufite ubushobozi bungana bute mu gusana ibikorwaremezo birimo inyubako mu gihe byangiritse?

    Meya Rubingisa: Izi nyubako zigenda ziba nyinshi mu Mujyi wa Kigali, birakwiye ko zigenda zagurwa. Ubu hari ikintu twakishimira nk’igihugu, buriya kimwe mu bintu Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ni uburezi. Amashuri yatangiye buhoro buhoro, tuza kugera aho noneho gahunda yo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro yimakazwa kuko hari hamaze kugaragara ikibazo mu myubakire haba ari abakora mu by’amazi n’abakora mu byo kubaka.

    Ikintu twishimira uyu munsi ni uko usanga izi nzu ziri kubakwa igishushanyo mbonera cyazo cyarakozwe n’Abanyarwanda kandi zikanubakwa na bo. Abafite sosiyete z’ubwubatsi bakoresha abana b’Abanyarwanda bavuye muri ya mashuri y’imyuga n’abakora igenzura ry’inyubako bakaba Abanyarwanda. Ibyo ntabwo ariko byari bimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wasangaga ibintu byinshi bikorwa n’abanyamahanga.

    Ibyo byose biri gukorwa kandi tugeze n’aho ubwo bushobozi dushobora kubujyana no mu bindi bihugu, kuko n’abanyamahanga baje kudusura barabyishimira cyane.

    Car Free Zone ni umushinga watekerejweho bamwe batawumva, impinduka wazanye mu mujyi n’inyungu witezweho ni izihe?

    Meya Rubingisa: Uyu mujyi twifuza ko utera imbere, twatekereje ko ugomba kuwubamo uryohewe, wishimye. Ni umujyi tugomba kubamo tugendera no ku mahame yo kurengera ibidukikije.

    Ngira ngo iyo biza kuba ari umujyi ufite inganda, imiturirwa, imodoka nziza nyinshi ariko ibivamo byangiza ibidukikije, ni bwo twatekereje kuvuga ngo mu kunoza cyangwa mu kuvugurura igishushanyo mbonera twari dufite ari ukugerageza gukora ku buryo buriya 30% by’ubuso bw’umujyi n’ubutaka bukomye tubungabunge ibidukikije kugira ngo dukomeze kubaho tunahumeka umwuka mwiza.

    Aho niho hazamo kuba twarakoze iki cyanya cyo mu mujyi kitagendwamo n’imodoka bitewe n’uburyo cyubatse. Ni ahantu ugenda ukahakunda, harimo internet y’ubuntu, harimo aho abantu bashobora kuzajya bakura ikawa n’imitako by’i Rwanda. Kandi turateganya ko hajya habera n’ibitaramo n’ibitaramo byo ku mihanda.

    Iyo ugiye hirya Nyandungu uhasanga ikindi cyanya cyo kuruhukiramo harimo inzira z’abanyamaguru, iz’amagare, ibyuzi by’amafi, n’aho abantu bicara ukaba wasoma igitabo ukaruhura mu mutwe.

    Ibi turi no kugenda tubikora n’ahandi hatandukanye mu mujyi, aho tugabanya ubucukike bw’imodoka ariko tukagira ahantu abantu bashobora kugenda bakaharuhukira ari nako tugenda tugarura amwe mu mashyamba akikije umujyi hagamijwe gufasha abawutuye kubona umwuka utuma bahumeka neza.
    Ibyo nabyo biri muri bimwe mu bikorwa tunafite mu nshingano ariko n’ibyo tugenzura uko tugenda dushyira igishushanyo mbonera kuri gahunda.

    Mugeze he muvugurura utujagari cyane ahimuwe abantu hakaba hataratangira kubyazwa umusaruro?

    Meya Rubingisa: Hari hamwe dufite hari hazwi nk’utujagari, haracyari na henshi turahafite, uko tugenda tuvugurura imiturire kugira ngo abantu bimurwe mu nzu zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari n’abandi bari batuye mu gishanga kandi igishanga ntigiturwa. Urebye twagerageje kwimura abantu bari batuye ku buso bungana na hegitari 273, hari harimo n’inganda zitandukanye.

    Ubu aho turi gukorana n’inzego zitandukanye yaba REMA cyangwa Minisiteri ifite Ibidukikije mu nshingano, kugira ngo ibi bice niba ari ibihingwamo, bihingwemo kuko tugira uburyo abanyamujyi bagira ibibatunga bitarinze kuva hanze y’umujyi, ariko tukagira n’ibindi byanya byo kwidagaduriramo.

    Gahunda rero ihamye irahari, aho tugomba kugira ibyanya byo kwidagaduriraho, ni ibintu byaburaga kuko wasangaga duhugira mu kazi ariko ugasanga hari icyo turikubura mu kubungabunga ibidukikije. Mu kuruhura umutwe no kwidagadura, aho twakora na bya bishanga bikomye ibibuga bitandukanye dufatanyije na Minisiteri ya Siporo. Urabona nk’ibibuga dufite kuri Rafiki ni nabyo twifuza mu byanya bikomye bya Leta kandi tugeze kure mu mitegurire yabyo. Nakangurira bamwe mu badiaspora ko bashoramo imari.

    Umujyi wa Kigali utekereza iki by’umwihariko mu guteza imbere abahanzi n’ababikora?

    Meya Rubingisa: Ngira ngo usibye n’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego by’umwihariko izifite urubyiruko mu nshingano ni ibintu dutekereza gushyiramo imbaraga. Ibyo bimaze imyaka irenga 10 byaratangiye.

    Gahunda tuba dufite nk’umujyi ni iyo guteza imbere umuco ndetse n’ubuhanzi. Ntabwo tuba dufite ubwo bunararibonye, ni yo mpamvu dukorana n’ababishoboye kandi babifitemo ubunararibonye. Nk’ubu Kigali yari yashyizwe ku rutonde rw’imijyi izajya guhura n’indi mijyi kureba itera imbere ariko ishingiye ku muco wayo.

    Abakora umuziki bo barabitangiye bakora ibitaramo bifashishije indirimbo zabo, kandi ni byiza ko natwe nk’umujyi twakomeza gutera imbere bishingiye ku muco.

    Ibikorwa bitangiza ibidukikije ni kimwe mu byo Kigali yimakaje

    Meya Rubingisa Pudence yashishikarije Abanyarwanda baba muri Diaspora gushora imari mu gihugu cyabo

    Meya Rubingisa aganira n’Umunyamakuru wa IGIHE, Karirima A. Ngarambe

    Imbuga City Walk ni kamwe mu duce two muri Kigali dusigaye dufasha abashaka kuruhuka bitewe n’ibikorwa remezo byashyizwemo

    Imiturirwa ikoreramo ibigo bikomeye ikomeje kuzamurwa. Intego ni uko hubakwa inzu zigiye hejuru mu rwego rwo guhangira ubutaka

    Kigali ni umwe mu Mijyi ya Afurika iri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru

    Umujyi wa Kigali umaze igihe ushyiraho ahantu henshi abantu bashobora kujya kwicara bakaruhuka bumva bafite amafu

    Umujyi wa Kigali urajwe ishinga no kunoza imyubakire ku buryo abawutuye bose baba batuye ahantu hajyanye n’icyerekezo

    Umujyi wa Kigali wihaye intego ko inyubako zawo nshya zigomba kuba zitangiza ibidukikije. Ifatwa nk’icyitegererezo ni iyi ikoreramo I&M Bank

    Imbuga City Walk, ni agace kahariwe kugendamo abanyamaguru gusa muri Kigali

    Amashanyarazi ari hose muri Kigali, bituma mu masaha y’ijoro uyu mujyi uba uteye amabengeza

    Isuku ni kimwe mu byo Umujyi wa Kigali wimakaje

    Imihanda muri Kigali yagurwa amanywa n’ijoro kugira ngo ibashe kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga byiyongera ku bwinshi

    source : https://ift.tt/310txTt

  • Uwahoze ari umwarimukazi yujuje Hoteli mu Mujyi wa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyiramajyambere Jackeline n
    Nyiramajyambere Jackeline n’umugabo we

    Nyiramajyambere Jackeline watangiye kwizigamira ari umwarimu mu mashuri abanza, ahamagarira abarimu bose gutinyuka kuko ejo heza hategurwa kandi ko Igihugu cyabafunguriye inzira yatuma barushaho kwiteza imbere.

    Avuga ko yigishije imyaka cumi n’itanu (15) mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Ngoma na Nyamasheke kuva muri 2002 kugeza 2017.

    Uyu mubyeyi w’abana batanu aragira ati: “Umwarimu wese aho ari ndamushishikariza gukuza imyumvire ye, akigirira icyizere ko iterambere rishoboka. N’ubwo nafatanyije n’umugabo wanjye ariko twatangiye nsaba inguzanyo muri koperative Umwalimu Sacco iyo nza kumubera umujyanama mubi cyangwa singire amahirwe yo gusaba inguzanyo muri iyo koperative Umwalimu Sacco twari kuzagera kuri iri terambere dutinze”.

    Nahayo Thacien utuye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama ahubatswe iyi Hoteli avuga ko amaze igihe nta mirimo afite ariko iyo Hoteli ngo ije ari igisubizo.

    Ati “Maze imyaka nirirwa nshakisha ntagira aho nkorera. MaxHotel ije ari igisubizo hano kuko tugiye kuhabona imirimo nkatwe abashomeri”.

    MaxHotel
    MaxHotel

    Kirenga Emmanuel Mike wahawe akazi ko kwakira abagana iyo Hoteli(Receptionist) avuga ko akazi yahawe n’iyi Hoteli kagiye gutuma abyutsa umushinga we w’inkwavu yaryamishije. Ati: “Mu by’ukuri umwanya nahawe twawuhataniye turi cumi na babiri (12) kandi bakeneyemo abantu babiri gusa. Ni amahirwe kuba ndi mu batoranyijwe kuko ubu tuvugana nasezereye ubushomeri. Ikindi kandi mfite umushinga umaze igihe kinini warabuze icyawuzamura, ariko ubu mu mafaranga nzahabwa nzakora ibishoboka byose ku buryo nzawutangiza na wo ujye unyinjiriza”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, avuga ko MaxHotel isobanuye byinshi ku baturage b’uwo Murenge. Ati:” MaxHotel ni yo ya mbere dufite mu murenge wacu, ni igisubizo ku baturage bacu kuko izatanga imirimo ku bashomeri benshi, ndetse babonye n’aho biyakirira batiriwe bajya kure”.

    Nyiramajyambere Jackeline akangurira abantu bose by’umwihariko abarimu kwigirira icyizere, umushahara babona bakiga kwizigamira, gusaba inguzanyo, mu gihe bafite ikiruhuko (weekend) bagashaka ikindi kintu gishobora kunganira umushahara usanzwe bahabwa bityo bakarushaho kwiteza imbere.

    MaxHotel yatashywe ku mugaragaro
    MaxHotel yatashywe ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vJyU4x

  • Sudan: Minisitiri w’Intebe yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok, afungiye iwe mu rugo

    Ikinyamakuru AlJazeera kivuga ko bamwe mu bo mu miryango y’abatawe muri yombi, batangaje koko ko igisirikare cyabafunze.

    Abaturage baho batangaje ko Internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye, batwika amapine n’amabendera mu mihanda.

    Abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, barimo kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi, mu gihe amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya Coup d’état ya gisirikare iyo ari yo yose ishobora kuba.

    Ku wa kane tariki 21 Ukwakira 2021, abantu ibihumbi icumi bigaragambirije mu murwa mukuru Khartoum, kugira ngo bagaragaze ubufatanye na Guverinoma y’inzibacyuho.

    Kuva mu kwezi gushize ubwo haburizwagamo ihirikwa ry’ubutegetsi, Sudani imaze iminsi irangwamo umutekano muke hagati y’abasirikare n’abasivile bapfa isaranganya ry’ubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir wayoboraga icyo gihugu.

    Bashir yahiritswe ku butegetsi mu 2019, nyuma y’imyigaragambyo imwamagana yari imaze gufata indi ntera muri icyo gihugu.

    Ibi bibaye mu gihe byari biteganyijwe ko abasirikare baha ubutegetsi abasivili mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.


    source : https://ift.tt/3jASn2B

  • Padiri Dushimimana Fidèle yamuritse igitabo ku mikurire y’umwana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni igitabo yise
    Ni igitabo yise ‘Kura Ujya Ejuru’

    Ni umuhango wabereye muri ICK riherereye mu mujyi wa Muhanga mu mpera z’icyumweru gishize, witabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abarimu muri Kaminuza, Abihayimana ndetse n’abashakashatsi banyuranye.

    Padiri Dushimimana, amurika icyo gitabo ku mugaragaro, yeretse abitabiriye uwo muhango ubufasha yiteze kuri icyo gitabo cye mu iterambere ry’imikurire myiza y’umwana, dore ko ari igitabo kivuga uko umwana akura mu gihagararo mu mitekerereze n’imibanire n’abandi.

    Ati “Iki gitabo kizafasha abasomyi kumenya ibiranga umwana muri buri kigero cy’imikurire, kumenya ibibazo ahura na byo mu mikurire ye n’icyo umwana yakorerwa ngo akure neza”.

    Arongera ati “Ni igitabo gikubiyemo ibisubizo bicukumbuye ku mikurire y’umwana, uruhare rw’imirerere n’imibanire y’ababyeyi ku mikurire n’imitekerereze y’abana”.

    Yagarutse ku mpamvu yamuteye kwandika icyo gitabo, avuga ko igitekerezo cyaturutse ku biganiro yagiye atanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, byavugaga ku mikurire y’umwana.

    Padiri Fidèle Dushimimana
    Padiri Fidèle Dushimimana

    Avuga ko ibisubizo by’abana ku bibazo yajyaga ababaza, byamugaragarije inyota bafite yo kumenya umwana n’imikurire ye, kugira ngo babashe kumurera neza.

    Ni ubushakashatsi bwashimishije abitabiriye uwo muhango, by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Jacqueline Kayitare, wavuze ko icyo gitabo kizafasha abaturage mu guteza imbere imikurire y’abana babo, dore ko ngo inshuro nyinshi ababyeyi bashyira imbaraga mu bijyanye n’imirire, bakibagirwa ko n’imikurire y’ubwonko ari ingenzi.

    Ati “Usanga igisubizo gishakirwa mu mata no muri shishakibondo gusa, ariko ikijyanye n’ubumenyi n’imfashanyigisho yafasha imitekerereze y’umwana, imyumvire n’imibanire ye n’abandi hakabamo icyuho. Akenshi turebera ku bigaragara, kandi hari n’ibitagaragara byakwangiza imikurire y’umwana mu gihe bititaweho”.

    Padiri Ntivuguruzwa Balthazar, Umuyobozi mukuru wa ICK, na we yashimye igitabo Kura Ujya Ejuru.

    Yagize ati “Iki gitabo gikubiyemo ubushakashatsi buzadufasha kubonera ibisubizo ibibazo by’ingutu bibangamiye uburezi”.

    Uwo muhango wari witabiriwe n
    Uwo muhango wari witabiriwe n’impuguke mu nzego zinyuranye

    Avuga ko kuva ICK yatangira muri 2003, itahwemye kwigisha, gukora ubushakashatsi no guteza imbere abaturage.

    Ati “Iki gitabo na cyo kije gishimangira ubushake bwa ICK bwo kutaba Vuga numve gusa, kuko nk’uko babivuga mu kinyarwanda Kora ndebe iruta Vuga numve”.


    source : https://ift.tt/3GlBD9i

  • Rwanda Mountain Gorilla Rally isize Carl Tundo yegukanye Shampiyona nyafurika (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru mu Rwanda ni bwo hasojwe isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Rwanda Mountain Gorilla Rally, ni rimwe mu masiganwa agize shampiyona nyafurika muri uyu mukino, aho mu modoka 15 zari zitabiriye izabashije gusoza ari imodoka 11 gusa.

    Umunya-Kenya Carl Tundo wafashwaga naTim Jessop bari batwaye imodoka ya VW Polo, nib o baje kwegukana iri siganwa, aho bakoresheje isaha imwe, iminota 29, amasegonda 42 n’ibice 8, bakurikirwa na bagenzi babo nabo bo muri Kenya ari bo Patel Karan na Khan Tauseef.

    Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi
    Carl Tundo na Jessop Timothy bishimira intsinzi

    Ni isiganwa ryari ryatangiye Carl Tundo ahatanye n’abandi bakinnyi bakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika, ari bo umunya-Afurika y’Epfo Guy Botterill wari ku mwanya wa kabiri n’umunya—Uganda Yasin Nasser.

    Nyuma yo kudasoza iri siganwa kwa Guy Botterill, byatumye Carl Tundo ahita anegukana iyi shampiyona ya Afurika mu gihe hasigaye isiganwa rimwe rizabera muri Afurika y’Epfo.

    Urutonde rusange nyuma y’isiganwa ryose

    1 Carl Tundo & Jessop Timothy (VW Polo) 01:29:42.8
    2 Patel Karan & Khan Tauseef (Ford Fiesta) 01:29:57.2
    3 Kimathi McRAE & Kioni Mwangi (Ford Fiesta) 01:40:17.2 01:40:17.2
    4 Gakwaya Jean Claude & Mugabo Jean Claude (Subaru Impreza N11) 01:50:40.1
    5 Din Imtiaz & Alain Rukundo (Subaru Impreza N12) 01:51:24.0
    6 Wahome Maxine & Ayuko Linet (Subaru impreza N10) 01:52:25.6
    7 Nasser Yasi & Ali Katumba (Subaru Impreza GVB) 01:54:05.2
    8 Elefterios Mitraros & Paganin Paolo (Subaru Impreza N10) 01:55:14.6
    9 Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel (Mitsubishi Lancer Evo10) 01:56:24.4
    10 Jean Jean Giesen & Kevin Mujiji (Toyota Celica) 02:00:06.8
    11 Kanangire N Christian & Karingirwa Regis (Subaru Impreza GC8) 02:03:37.2

    source : https://ift.tt/3maImel

  • Urubyiruko rufite impano yo gushushanya no gukora ibibumbano rurasaba Leta kurwitaho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bihangano bye
    Bimwe mu bihangano bye

    Munyankindi Memento Clement ni umusore w’imyaka 23 uvuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano mu Mudugudu wa Makoko.

    Munyankindi arangije amashuri yisumbuye mu birebana n’amashanyarazi ariko iwabo mu rugo akora akazi k’ubugeni nk’uwakavukiyemo.

    Munyankindi aho avuka, abaturage baramutangarira kuko icyo abonye agishushanya ku mpapuro, cyangwa akagikora mu ibumba no mu biti.

    Ni impano avuga ko yavukanye kuko ibyo akora nta nshuri yabyizemo uretse kubyiyumvamo no kubikunda.

    Aganira na Kigali Today, Munyankindi avuga ko yifuza ubufasha bwa Leta mu kumufasha guteza imbere impano imurimo.

    Agira ati: “Ibyo nkora sinabyize gusa ndabikunda kandi n’aho ndi ni byo nkora, nifuza gufashwa ngateza imbere impano indimo bikazaba umwuga untunga, nkakomeza gushushanya nkoresheje ikaramu, kubumba no gusiga amarangi, nkakora inkuru ishushanyije ya ‘cartoon’ zamamaye, n’indi mitako yakoreshwa mu mahoteli n’ahandi mu birori bitandukanye.”

    Impano ya Munyankindi avuga ko yayitangiye akiri muto, ndetse agereranyije ubwo yari afite imyaka 8 bimwe mu bikorwa bye ngo byari bitangiye kwivugira.

    Ati “Nakundaga kubumba no gushushanya birenze ikigero narimo, nibuka iyo najyaga mu misa nkareba amashusho ari mu Kiliziya, natahaga nyigana, ndetse umunsi umwe nabumbye ishusho imeze nka padiri kandi na we ayibonye ambwira ko mfite impano ngomba kubyaza umusaruro. Aho ni ho nahise numva ko ibyo nkora ari byiza.”

    Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania
    Yashushanyije Magufuli wahoze ayobora Tanzania

    Munyankindi avuga ko n’ubwo yakoze ibyo gushushanya yishimisha, mu myaka ibiri ishize ngo nibwo yatangiye kubona akamaro k’ibyo akora.

    Ati “Ubu nibwo ndangije amashuri yisumbuye, ariko mu myaka ibiri nibwo natangiye kwita ku bugeni kandi ntangira gukuramo ubufasha, kuko abantu bansabaga kubakorera amashusho nkayakora kandi bakayashima.”

    N’ubwo yatangiye gukorera amafaranga, yumva atagarukira ku rwego ariho, ahubwo asaba Leta kumuba hafi ikamufasha guteza imbere impano yiyumvamo.

    Ati “Numva nakwiga ubugeni nkongera ubumenyi mfite nkagera ku rundi rwego, numva mfite inyota yo kugera kure mu gukora ubugeni no kubwigisha, hari abana bafite impano nkanjye kandi bakeneye kumenyekana no gutezwa imbere, numva mfashijwe nanjye nazafasha abafite impano kuyiteza imbere.”

    Avuga ko nubwo akora byinshi mu bugeni, ahawe amahirwe yo kwiga ngo yakwibanda ku kubumba ibishushanyo no gukora ibishusho mu mbaho.
    Iyo avuga imbogamizi ahura na zo, agaragaza ko muri zo harimo kubura ibikoresho bimufasha kunoza neza ibihangano akora nko gusena, gukubita ibumba hamwe n’igishoro. Icyakora ashyira imbere gushaka ubumenyi bwisumbuye ku bwo afite no kubona ibikoresho by’umwimerere.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro Eng. Paul Mukunzi avuga ko barimo gukora urutonde rw’urubyiruko rufite impano y’ubugeni kugira ngo bafashwe mu ngeri zitandukanye aho abashaka kwiga babafasha ndetse abandi bagafashwa gukora imishinga ibateza imbere.

    Agira ati: “Uyu twamujynaa mu ishuri ryacu rya Nyundo akongera ubumenyi, gusa twatangiye no gushaka n’abandi babishaka bafite ibitekerezo byavamo imishinga yagutse tukabahuza tukumva icyo twabafasha, hari n’amahugurwa y’igihe gito yabagirira akamaro. Ubu twandikiye ibigo byacu mu gihugu hose gukora urutonde rw’abakora ubugeni kugira ngo harebwe icyo bafashwa mu guteza imbere impano yabo.”

    Yakoze ikibumbano cy
    Yakoze ikibumbano cy’uyu mwana n’inkoko yari afite

    Ikigo cya RTB gifite inshingano zo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo
    kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.

    Gifite n’inshingano zo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, guhuza no kwihutisha porogaramu n’ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro hamwe no kugira inama Guverinoma ku bikorwa byose bishobora kwihutisha iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

    Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto
    Abanyabugeni bagira ubuhanga mu gushushanya ukaba wagira ngo ni ifoto

    source : https://ift.tt/3jwGZEW

  • Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo
    Abafite uburwayi bwo mu mutwe bakeneye kwerekwa urukundo

    Ushinzwe serivisi y’ivugururamibereho mu bitaro bya Caraes Ndera, Nyirabakungu Pacifique, avuga ko mu myaka 25 amaze akora uwo murimo muri ibyo bitaro bakira abarwayi ingeri zose bazanywe n’imiryango yabo, abavuye hanze y’i gihugu, abazanywe na Polisi, inzego z’ibanze, abagiraneza ndetse n’abazanywe n’imiryango itari iya Leta.

    Mu gihe gito uyu muryango wahamaze uganirirwa ku mibereho y’abarwariye i Ndera, hagarutswe ku mbogamizi abakira aba barwayi bakunze guhura nazo.

    Nyirabakungu ati “Inshuro nyinshi duhura n’imbogamizi z’akato gahabwa abarwayi bo mu mutwe, imyumvire y’Abanyarwanda bamwe batarumva ko umurwayi wo mu mutwe yavurwa akoroherwa ndetse agasubira mu buzima busanzwe”.

    Avuga ko sosiyete Nyarwanda ikwiye guhindura imyumvire mbere na mbere igafasha uwabashije koroherwa kuko ibinini cyangwa inshinge ntibihagije, ahubwo hakenewe no kumwereka urukundo bityo akisanga mu bandi ntiyiyumvemo gutereranwa kuko bituma adakira burundu.

    Basuye abarwaye
    Basuye abarwaye

    Yongeraho ko hari n’ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abazanywe kwa muganga “birashoboka cyane ko umurwayi azanwa kwa muganga afite ubwishingizi ariko ugasanga amikoro ye atamwemerera kwishyura 10%. Kuba afite umwenda umwe kandi akeneye guhindura undi mwenda, kubura itike imucyura igihe yorohewe, kutagira umusura, kutabasha kwivuza ubundi burwayi runaka”.

    Avuga ko abarwariye i Ndera baturutse hanze y’i gihugu akenshi bibagora kuko bahamara igihe kirekire batagira ababacyura i wabo kandi nyamara hakenewe ibitanda byo kwakiriraho abandi barwayi bashya barembye.

    Ati “Abarwayi baturutse hanze akenshi baza barembye bavuga indimi zitumvikana, nta mwirondoro, nta muryango, abo baratugora cyane. Abo barwayi nta bwishingizi baba bafite kandi nta nyunganizi bagira yo guha ibitaro”.

    Nyirabakungu avuga ko abazanwa na Polisi cyangwa n’indi miryango runaka iyo bagerageje kubasubiza muri iyo miryango yabo bamaze koroherwa, imiryango ntijya ibakira ahubwo ibasubizayo vuba iti mujyane umuntu wanyu.

    Babageneye impano zitandukanye
    Babageneye impano zitandukanye

    Avuga ko iyo mvugo idakwiye kuko umurwayi wo mu mutwe ari umuntu nk’abandi kandi ari uwa bose.

    avuga ko basuye abarwayi b’i Ndera nka bagenzi babo kuko bo babashije koroherwa kandi bazi agaciro ko kwerekwa urukundo, ariyo mpamvu bataje imbokoboko n’ubwo bidahagije, ariko ari igikorwa ngarukamwaka kugeza ubwo buri Munyarwanda wese azajya yumva ko uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe ari umuntu nk’abandi.

    Ati “Twazanye ibitenge makumyabiri (20) birimo bitatu bazabadoderamo imyambaro ibakwira, amasabune, amavuta yo kwisiga, Cotex n’ibindi”.

    Intego z’umuryango nyamukuru NOUSPR-Ubumuntu ni ugukora ubuvugizi no guharanira uburenganzira bw’abarwayi bo mu mutwe batabasha kwivugira.

    Umutesi yongeraho ko hakwiye ubuvugizi bwimbitse ku bijyanye n’imiti ihabwa abarwayi bo mu mutwe, ndetse no guhabwa agaciro aho bari hose. Asaba Leta ko muri Politike yayo ikwiye no gutekereza ku barwayi bo mu mutwe.

    Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose
    Umuyobozi wa NOUSPR-Ubumuntu, Umutesi Rose

    Nyirabakungu Pacifique, asaba ko abarwayi bo mu mutwe borohewe bakwegerezwa ubuvuzi bahabwa bwaba ubw’imiti cyangwa se ibiganiro kugira ngo hatagira ucikiriza gahunda n’imwe ya muganga kuko utayikurikije yongera kuremba.

    Basaba sosiyete nyarwanda kudaha akato umurwayi wo mu mutwe worohewe, ntibamubone mu ishusho y’igihe yari arembye.

    Bamwe mu borohewe bagize umuryango uwo muryango, basaba ko bashyirirwaho imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwabo, ndetse Leta ikaborohereza kubona imirimo bisangamo kuko bafite ubumenyi butandukanye.

    Uyu ati “Nk’uko Leta ifasha abaturage batishoboye kujya mu byiciro biborohereza imibereho ndetse na gahunda zibafasha kubona amafaranga nka VUP, natwe nidufashe kuko akenshi twebwe twarize, imirimo twahawe ntitubashe kuyikora kuko duhabwa akato ngo turi abasazi”.

    Nyirabakungu Pacifique
    Nyirabakungu Pacifique

    Caraes Ndera kuri ubu bafite abarwayi 319, abamaze igihe kirekire harimo abaje mbere ya 1994 ni 52, abanyamahanga barimo bakaba 10.


    source : https://ift.tt/3ptHW4O

  • Rayon Sports yatsinzwe na Kiyovu mu birori byo kwerekana abakinnyi byanitabiriwe n’abafana (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru ikipe ya Rayon Sports yari yateguye ibirori ngarukamwaka bitari byabaye umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, ni ibirori bizwi nka rayon Sports Day aho ubusanzwe iyi kipe yerekaniramo abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino ndetse bagahabwa na numero bazambara.

    Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’abafana, akaba ari bwo bwa mbere abafana b’umupira w’amaguru bari bongeye kugaruka ku kibuga nyuma y’imyaka hafi ibiri.

    Ni ibirori byatangijwe no gususurutsa abafana byari byitabiriwe n’abacuranzi b’itsinda rizwi nka Symphony Band, ndetse n’abahanzi nka Khalfan Govinda ndetse na Senderi International Hit ufite indirimbo ebyiri yahimbiye ikipe ya Rayon Sports.

    Nyuma yahoo hakurikiyeho umuhango wo kwerekana abakinnyi 28 Rayon Sports izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, ndetse iza no kwerekana kapiteni mushya wa Rayon Sports ari we Muhire Kevin.

    Haje gukurikiraho umukino wagombaga guhuza abakeba Rayon Sports na Kiyovu Sports, umukino utaje guhira ikipe ya Rayon Sports kuko yatsinzwe ibitego 2-1, aho ibya Kiyovu Sports byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenu, mu gihe icya Rayon Sports cyatsinzwe na Essomba William Leandre Onana.

    Mu mafoto ni uku ibirori byagenze

    Abafana bari bagarutse ku kibuga

    Hakurikiyeho kwerekana abakinnyi

    Hakurikiyeho umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports

    source : https://ift.tt/3b6g5z0