Tag: featured

  • Gisagara: Abakoze Jenoside 90 basabye imbabazi abo biciye – #rwanda #RwOT

    Babivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021 ubwo basozaga ugendo rw’isanamitima bamazemo igihe kigera ku mwaka n’amezi umunani bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

    Muri bo harimo 25 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagera kuri 45 bayirokotse ndetse n’urubyiruko 20 rubakomokaho.

    Muri Gashyantare 2020 nibwo Itorero ADEPR ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara batangije umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye muri Jenoside bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

    Hakizamungu Joseph yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yiyemerera ko yishe murumuna w’umuturanyi we witwa Ndatimana Jean Bosco.

    Yafunzwe imyaka itandatu ariko amaze gufungurwa akomeza kugira umutima udatuje kuko atari yarasabye imbabazi abo yiciye.

    Ati “Nahoraga mfite ikibazo nkumva umutima uranshinja. Maze guhura na Ndatimana no kumusaba imbabazi yarazimpaye numva nduhutse ku mutima. Ubu tubanye neza nk’abaturanyi kandi turafashanya muri byose ntawishisha undi.”

    Ndatimana na we yavuze ko akimara kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yahoraga yigunze nta cyizere cy’ejo hazaza afite, ariko nyuma y’ibiganiro by’isanamitima yumvise ko agomba kubaho kandi akabana n’abandi neza.

    Ati “Badushyira mu itsinda mpura n’uyu mugabo wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wanjye, baraduhuza turaganira nongera kugarura agatima, bwa bwigunge bwari muri njye buragenda hazamo urukundo ngarura icyizere bituma mwisanzuraho ku buryo ubu tubana neza. Abana bacu baregenderana, dusabana umunyu nta kibazo rwose”

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha.

    Ati “Ibiganiro bikorwa bigamije gufasha buri wese kubona ububi bw’icyaha yakoze no gutera intambwe yo gusaba imbabazi. Ikindi ni uko byaruhuye n’abarokotse Jenoside”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi ari uwo kwishimira izo mbabazi zatumye bongera kubana neza mu mahoro.

    Hagamijwe gukomeza kubafasha kubana neza habayeho no kubashyira mu matsinda bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi bw’inzuki ndetse no kubitsa no kugirizanya amafaranga.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ibikorwa by’isanamitima babikoreye mu mirenge ya Kansi na Kigembe ariko bateganya no kubikomereza mu yindi mirenge y’Akarere ka Gisagara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi, asaba abakinangiye imitima guhinduka.

    Mu gusoza urwo rugendo habayeho no gushimirana bahana amatungo magufi nk’ikimenyetso cy’urukundo.

    Hakizamungu Joseph (wambaye umupira w’umuhondo) na Ndatimana Jean Bosco bavuze uko basigaye babana neza kubera inyigisho z’isanamitima bahawe

    Bahanye ihene nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye nyuma yo gukorana urugendo rw’isanamitima

    Abakoze Jenoside bongeye gupfukama imbere y’abo bahemukiye babasaba imbabazi

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi basaba Imana imbabazi ko batazongera guhemukira bagenzi babo

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3BfMvlA

  • Yiciwe abana batanu n’umugabo: Uko “Mvura Nkuvure” yomoye ibikomere bya Tuyishime – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’abahurijwe mu mushinga wiswe “Kongera ubushobozi bw’umuryango mugari mu mibanire ifite ingufu n’ubwiyunge binyuze mu komorana ibikomere byo ku mutima (Reinforcing community capacity for social cohesion and reconciliation through Societal Trauma Healing”.

    Ni umushinga wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2020 ku nkunga y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

    Ku ikubitiro watangirijwe mu mirenge 15 yo mu Karere ka Bugesera, ahafashwe amatsinda abiri muri buri murenge. Yose hamwe ni 32, arimo 16 y’abakuru na 16 y’urubyiruko.

    Muri ayo matsinda yose, atatu arimo iry’abakuru n’iry’abato yo mu Murenge wa Mareba n’iry’urubyiruko ryo mu Murenge wa Musenyi, ni yo yamaze gusoza amasomo bahabwa amara ibyumweru 15.

    Tuyishime ni umwe muri abo. Imbere y’amagana yari yitabiriye umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho bafashanya komorana ibikomere byo ku mutima no kongera kwiyunga hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare (barimo n’ababifungiwe), yavuze aho yavuye nyuma yo gusigara ari wenyine abana bose n’umugabo be bishwe, kugeza ku munsi wa none abana neza n’abamwiciye.

    Ni urugendo yavuze ko rutoroshye ariko ashima Imana ko umutima ugenda uruhuka akumva afite icyizere. Yababariye abamuhemukiye ndetse asaba ko uwo mushinga wagezwa n’ahandi abafite ibibazo nk’ibyo yari afite bakabohoka.

    Byamugendekeye gute?

    Tuyishime yavuze ko mu 1990 yari afite abana batanu n’umugabo ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusize ari nyakamwe.

    Mu Ukwakira 1990 “ubwo bavugaga ngo [Fred Gisa] Rwigema yatabarutse” yari afite umuhungu wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

    Ati “Yageze mu rugo bavuga ngo ejo ni ukujya gushyingura Rwigema, turamubuza.”

    Icyo gihe ngo hari agasantere kitwaga i Bugande aho abaturage n’abanyeshuri bagombaga kwikorera umutumba “bakawushyira mu birago bakajya guhambayo Rwigema.”

    Uwo mwana na mukuru we bombi ntibagiyeyo kuko ababyeyi bari bababujije. Bukeye asubiye ku ishuri ngo mwarimu we yamukubise umugeri amuhuza n’igikuta amuvuna imbavu, ageze mu rugo arapfa.

    Ati “Icyo gihe nta n’aho kurega habagaho. Kwari ukubiganiraho n’uwo mwashakanye mukicecekera mukihangana.”

    Mu 1992, Tuyishime yatewe n’Interahamwe ziramuhohotera. Umugabo we yakomeje kumwihanganisha kuko yari yarahakuye n’uburwayi bukomeye, akamubwira ko iyo ari intwaro bakoresha mu bihe nk’ibyo.

    Bigeze mu 1994, ba bana bane bari basigaye nabo barishwe ndetse na se aricwa.

    Abo bana yari yarabasigiye umugore w’inshuti ye ngo abamuhishire nawe ajya guhishwa n’undi muntu wamufungiranaga mu nzu.

    Wa mugore yasigiye abana yarabishe maze Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside agiye kubamubaza amubwira ko “bahungiye muri Congo bari hamwe nabo, bagezeyo barababura”.

    Yarabyakiye ariko intimba ikomeza kuba yose kuko yari arokotse wenyine. Yavuze ko yabonaga ubuzima ntacyo busobanuye, nta na kimwe ashaka nta n’uwo ashaka kuba hamwe na we kugeza ubwo aho bari baramutuje yahimutse agahitamo kujya kuba mu kiraro yari yarubakiye umushumba w’inka yagabiwe muri gahunda ya Girinka.

    Hagati aho ubwo umubano we na wa mugore wamwiciye abana wari warakomeje basurana ariko ataramenya ukuri, kugeza igihe imirimo y’Inkiko Gacaca yarangiriye.

    Umunsi umwe wa mugore yakoresheje ubukwe asaba Tuyishime kuza kumusigarira kuri gahunda zo mu rugo. Bwarije barataha, ariko uko agenda akumva amajwi y’abana be bamuhamagara bamubaza ngo mama ko udusize.

    Ngo yabiganirije abo bari kumwe bamubwira ko yasinze. Yaratashye ajya mu rugo ariko amajwi akomeza kuyumva mu matwi ye, kugeza ubwo umwe mu bana ba wa mugore yamusuye akaza kumubwira ko aho “nyina akunda kunterekera intebe nkicaraho ari ho abana banjye bashyinguwe.”

    Ati “Naravuze nti ‘ubwo ni iby’abana ambwiye reka mpamagare undi muntu abimbwire neza.”

    Bageze mu rugo rw’uwo mugore ari kumwe n’uwari Konseye n’abari bashinzwe Gacaca mu Kagali arabatsembera. Byabaye ngombwa ko bacukura aho umwana yaberetse, babasangamo.

    Ngo ajya kubica yatetse ibiryo abishyiramo acide ariko abana be baburira abagombaga kubihabwa banga kubirya, abahamagariza igitero cy’abicanyi barabica babahamba aho.

    Mvura nkuvure yamugaruriye icyizere

    Tuyishime yasobanuye ko kwiyunga n’uwo mugore wamwiciye abana atabyiyumvishaga.

    Amaze kwinjizwa muri gahunda ya “Mvura nkuvure” yagiye abohoka aramubabarira kuko bari bayihuriyemo.

    Nyuma y’aho yaje kuba umwe mu bakuriye amatsinda ndetse agenda ashishikariza n’abandi kuyagana, baba abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bo yagiye kuzana ngo bayoboke iyo gahunda, harimo na Habinshuti Ezechiel wayoboye igitero cyamwiciye abana. Tuyishime yamushishikarije kuza atabizi ariko uwo mugabo we yibukaga ibyo yakoze ahubwo agakeka ko agiye kubiryozwa.

    Habinshuti ati “Naravuze nti ‘ubwo igihe cyanjye kirageze ngo mfungwe kubera ko wenda hari ibyo yamenye ntavuze.”

    Uyu mugabo yari yarabanje gufungwaho yarakatiwe imyaka 12 ariko arekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kuko yireze akemera ibyaha byose akanabisabira imbabazi.

    Nyuma y’amasomo akomeye bahawe muri ibyo byumweru 15, buri wese yashimangiye ko yabohotse kuko haba Habinshuti yahoranaga ikimukomanga ku mutima kuko atari yarabwiye uwo yahemukiye ko ari we wabikoze ngo anamusabe imbabazi. Tuyishime nawe ntiyari yakumvise ko kubana n’abandi hari icyo byamumarira.

    Ubu barahamya ko umusanzu wa “Mvura nkuvure” wagezweho kandi wigaragaza, bagasaba ko iyo gahunda yagezwa no mu tundi turere ku buryo n’abandi bagifite intimba bakwiyunga buri wese akabohoka.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrell, yashimye intambwe abahujwe bagezeho abibutsa ko “bagomba kubabarirana ariko bakibuka kuko ari cyo kizatuma amateka mabi adasubira ukundi.”

    Ati “Nta masomo dufite yo kwigisha uwo ari wese kuko natwe mu mateka yacu twakoze jenoside. Twakoresheje ubucakara Abirabura babarirwa muri miliyoni, tumara ibinyejana twica abantu batandukanye kubera ubwoko, aho utuye cyangwa idini. Gusa igihe cyarageze twanzura guhagarika guhigana twunga ubumwe ariko bushingiye ku kwibuka. Iyo ushaka kubaka ejo hazaza heza, ugomba kwibuka uko ahahise hari habi.”

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yatangaje ko gahunda ya “Mvura nkuvure” yashyizweho kugira ngo abagiye bakomeretsanya basubire mu mateka ariko bubake ejo hazaza.

    Yakomeje ati “Ubu umusaruro [wayo ni uko] abantu babana, bagakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere. Ntibirakira neza kuko ni urugendo ariko dufite ibyiringiro ko bizakira kandi ni twe tugomba kuvurana ubwacu.”

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Ati “Haracyakenewe gushyira ingufu mu bakiri bato, haba mu mashuri, amagereza no mu miryango. Niba ubu bafite ibikomere, bitavuwe babihererekanya mu bisekuru.”

    Kugeza ubu hari n’abavutse nyuma ya Jenoside n’abo yabaye bakiri bato bahura n’ingaruka zayo zibatera ibikomere.

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko yakuze atabana n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke bushingiye ku mateka. Se yari yararokotse Jenoside ariko nyina atari mu bahigwaga.

    Se yatoteje nyina bigera igihe arabata arigendera. Icyo gihe Muhoza yari afite imyaka 11 ava mu ishuri ngo afatanye na se kurera barumuna be. Byamuteye ibikomere kuko akora imirimo nk’iy’umugore ariko ubu ashima “Mvura nkuvure” kuko yamukuye mu bwigunge.

    Ati “Natinyaga kubwira abandi babyeyi ibibazo mfite ariko abo twahurijwe muri iyi gahunda turaganira bakanyomora ibikomere byo ku mutima.”

    Dr Nyirahabimana Jeanne wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba muri uwo muhango, yagaragaje ko kuba abo baturage barongeye kubana mu mahoro bakabwizanya ukuri kugira ngo ibikomere byabo bikire bitari kugerwaho atari gahunda ya “Mvura nkuvure”.

    Ati “Haba hari ahantu umuntu ari yigunze afite ibikomere atazi ko ashobora kubikira. Iyo habaye gahunda nk’iyi ituma agenda akumva abandi, akegera abakize, nawe biramufasha agatera intambwe.”

    Uretse gufasha abaturage komorana, iyo miryango inabafasha mu bundi buryo butandukanye bubateza imbere.

    Uyu munsi hatanzwe imitiba n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvumvu ku bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere nyuma yo kwiyunga.

    Bari basanzwe bafite ishyamba bateye, akaba ari ryo bazororeramo inzuki. Ibyo bahabwe byose hamwe bifite agaciro ka 5.367.000 Frw.

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Interpeace, agamije kwagurira gahunda ya “Mvura nkuvure” mu tundi turere dutanu turimo Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyabihu na Nyamagabe.

    Tuyishime Monica yasangije ubuhamya bw’uko yabohotse akababarira abamwiciye abana bane bakanamusahura imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yashimye intambwe abahujwe bagezeho

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yavuze ko komora ibikomere ari urugendo ariko hari ibyiringiro ko bizagerwaho

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye kubishyigikira

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, ubwo batangaga ibikoresho ku bavumvu

    Habinshuti Ezechiel abanye neza n’abo yiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubasaba imbabazi bakomorana ibikomere

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yamugizeho ingaruka kandi yaravutse nyuma y’uko iba

    Borrel yihanganishaga Tuyishime

    source : https://ift.tt/3mdY5sY

  • Prime Insurance igiye gutangiza ubwishingizi bwo kwivuza – #rwanda #RwOT

    Prime Insurance itera inkunga amarushanwa atandukanye muri siporo, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena baherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryegukanywe n’Umunya-Kenya Carl Tundo ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Imodoka 15 zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Afurika y’Epfo na Kenya, zose zari zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance ikorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu modoka (RAC) kuva mu myaka itatu ishize.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kuba abafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ari ukugira ngo basangire ibyishimo n’Abanyarwanda, ariko banabamenyeshe ko babashyiriyeho ubwishingizi bwo kwivuza buzatangirana n’umwaka wa 2022.

    Ati “Impamvu ni ukugira ngo twegere Abanyarwanda, twebwe nka Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda twifuza ko ibyiza Abanyarwanda bahura na byo natwe twabigiramo uruhare. Uyu mwaka twaje muri iri rushanwa icya mbere ari ukugira ngo twegere Abanyarwanda binyuze mu isiganwa ry’imodoka, tubabwire ko twabazaniye ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bwiza bwiyongera ku byo dusanzwe dukora.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka wa 2021 urarangira, dutangirane n’uwa 2022 dufite ubwishingizi mu kwivuza buzwi nka ‘Assurance Maladie’ cyangwa ‘Medical Insurance’. Ushaka kubufata aratwandikira, ashobora guca ku rubuga rwacu cyangwa akaza aho dukorera, buzatangira muri Mutarama 2022. Kugeza ubu iyo udusabye ibisabwa byose turabiguha, ndetse tukakugira inama y’ibyiciro wafatiramo ubwishingizi. Si ku bigo binini gusa kandi n’umuntu ku giti cye birashoboka.”

    Yavuze kandi ko bitakiri ngombwa kubona serivisi za Prime Insurance ubanje kugera aho ikorera kuko wifashishije ikoranabuhanga kuri telefoni cyangwa mudasobwa ugera kuri serivisi wifuza.

    Ati “Ikindi cyatuzanye ni ukugira ngo tubwire Abanyarwanda kandi ko igihe cyose ugize impanuka bifite aho bihuriye n’ibinyabiziga cyangwa gusiganwa mu modoka, aho wagirira impanuka hose, ntabwo bikiri ngombwa ko ufata urugendo rwawe ukava aho wari uri, ukaza aho dukorera. Iyo ufite ikoranabuhanga na internet, umenyekanisha impanuka uciye kuri www.prime.rw, ugakurikirana kuri buri cyiciro cyose kugeza wishyuwe, utiriwe uza kutureba.”

    “Icyo gihe icyo dukora ni ukukwishyura vuba, dushobora kukwishyura dukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti yawe cyangwa se ugahitamo ukaza tukagusinyira ‘chèque’”.

    Uramutse yongeyeho ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiliya ba Prime Insurance no kubegera aho bari mu bice bitandukanye.

    Ati “Ibi turabikora mu kurushaho kunoza serivisi duha abakiliya bacu no kugira ngo ibyo tubakorera, turusheho kubegera. Nta munezero ubaho nk’uwo dukura muri siporo. Iri rushanwa ryaherukaga mu 2019, ryari rimaze kwimurwa hafi inshuro ebyiri, nka Prime rero twongeraga kwishimana n’Abanyarwanda binyuze muri iyi Rally kandi twishimiye ko ku rwego rwa Afurika hitabiriye abahanga, turashaka kuba sosiyete y’ubwishingizi ikomeye mu gihugu, ariko turi no guteganya kwagura imbibi zacu bidatinze.”

    “Birashimishije kubona mu irushanwa ry’uyu mwaka nta mpanuka ikomeye yabayemo. Ni umunezero. Twishimiye kuba twarabaye muri iri rushanwa kandi tuzakomeza kubana na bo. Ni irushanwa rimenyekanisha igihugu cyacu kandi muri ibyo byiza tugomba kubigiramo uruhare.”

    Abajijwe impamvu Prime Insurance ikunze kugaragara mu marushanwa menshi akomeye mu gihugu, Uramutse Régis yavuze ko ikiba kigamijwe ari ugusangira ibyishimo n’Abanyarwanda kandi bakagira uruhare mu kugira ngo bagerweho n’umunezero wabyo.

    Ati “Ukwiye kugira ubwishingizi kugira ngo ubeho utekanye, wizeye ko icyakubaho cyose wahita usubira mu buzima busanzwe. Twitabira amarushanwa menshi kuko siporo ni igikorwa gikora ku mutima, ariko twe nka Prime twifuza kubana n’Abanyarwanda mu bihe byabo byiza.”

    “Uretse guha Abanyarwanda ubwishingizi, tugomba no kubafasha kubona ibyo byishimo, turi abaterankunga b’ayo masiganwa yaba Tour du Rwanda cyangwa Rwanda Mountain Gollira Rally ndetse bidatinze tuzaba turi mu bindi byiciro bya siporo kuko twifuza ko Abanyarwanda batugirira icyizere bagafata ubwishingizi iwacu, natwe tukabaha umunezero ubasanga iwabo.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere.

    Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance yaherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryasoje ku wa 24 Ukwakira

    Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 yitabiriwe n’abafana mu bice bitandukanye yakiniwemo mu Bugesera

    Prime Insurance yashimiwe nk’umuterankunga w’imena muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis (iburyo) hamwe na mugenzi we, bifotozanya igihembo bahawe

    Abakozi ba Prime Insurance bamwe n’Abanya-KenyaCarl Tundo na Tim Jessop batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    VW Polo ya Carl Tundo ni imwe mu modoka 15 zari zitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance

    source : https://ift.tt/3Cm8qZy

  • U Rwanda rwemeje amasezerano yo kurengera ibihangano mu by’ubwenge by’abatabona – #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano yasinyiwe muri Maroc mu 2013, asaba ko hashyirwaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.

    Umuhango wo gutanga inyandiko zemeza aya masezerano wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2021, i Genève aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi.

    Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, yahaye ikaze u Rwanda ndetse arwizeza ubufatanye mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda kugera ku makuru, ibikorwa by’umuco n’ibitabo cyangwa izindi nyandiko.

    Amb Rwakazina yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gutanga uburezi budaheza aho n’abafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutabona bagomba gushyirirwaho uburyo bubafasha mu kwiga. Ni ibintu asanga kwemeza amasezerano y’i Marrakesh ari igisubizo mu gukomeza urwo rugendo.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushima uruhare rw’ingirakamaro, amasezerano y’i Marrakesh azagira mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku nyandiko cyangwa ibindi bihangano.”

    Imibare igaragaza ko mu mashuri yisumbuye, umwana umwe muri batatu bafite ubumuga, afite ubwo kutabona, aho gushyirirwaho ibibafasha mu kwiga ari ukubaka ahazaza habo heza.

    Amasezerano ya ‘Marrakesh’ agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona, gusoma ibihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.

    Andi mahirwe yitezwe muri aya masezerano ni uko Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona bazabasha kugira uburenganzira ku bitabo biba biri mu macapiro y’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga.

    Ikindi kandi baba abana cyangwa abantu bakuru bafite ubumuga bwo kutabona, bafite uburenganzira bwo kwiga no kurengera uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge.

    Amb Rwakazina n’Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, bagiranye ibiganiro byibanze ku gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga no kugira uburenganzira ku bihangano byakozwe n’abandi

    source : https://ift.tt/3vLROYy

  • APR FC itomboye RS Berkane ya Florent Ibenge muri CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iheruka gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, itomboye ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc, ikipe itozwa n’umutoza Florent Ibenge wahoze atoza ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo.

    Iyi kipe ya RS Berkane APR FC itomboye, umunsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2020, yegukanye ku nshuro yayo ya mbere iki gikombe cya CAF Confederation Cup, aho yari itsinze Pyrmaids yo muri Egypt igitego 1-0.

    Iyi kipe ya Renaissance Sportive de Berkane yageze muri iki cyiciro isezereye ikipe ya US Ben Guerdane yo muri Tunisia, aho yayinyagiye ibitego 5-0 mu mikino ibiri bahuye (1-0 mu mukino ubanza na 4-0 mu mukino wo kwishyura).

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzaba taliki 28/11/2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05/12/2021 muri Maroc, mu gihe umukino APR Fc izabanza kwakira hataramenyekana aho uzabera kubera guhagarikwa kwa Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3CvrLrv

  • Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa yongerwaho hegitari zisaga 3,700 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y
    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y’Ibirunga igomba kwagurwa zikisanzura

    Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero.

    Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe yo kuyagura izaba igezweho, ngo bizazamura ubukungu bihereye ku baturage.

    Yagize ati “Igikenewe ni uko Pariki igira ubuhumekero buhagije, bworohereza inyamaswa kuyibamo zisanzuye, zitagira ibyo zangiza by’abaturage nk’uko hari aho tubibona ubu. Igihe umuturage azaba abayeho ibye bitekanye, na we kandi akabaho yirinda kugira ibyo yangiza byo muri Pariki, yaba Pariki ubwayo ndetse n’umuturage ubwe, icyifuzo ni uko bibana nta kibangamiye ikindi”.

    Ati “Ubuso bwa Ha 3,740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nibwo duteganya kuzaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600. Bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho amazu y’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo duteganya kubaka, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga, aho tunateganya ko izababyarira inyungu iruta ituruka mu byo bakora ubu”.

    Kwagura Pariki y
    Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizatuma ibona ubuhumekero buhagije

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yemeza ko ibi bizafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage.

    Yagize ati “Turashima Leta yatekereje ko Pariki irushaho gutezwa imbere, ariko by’umwihariko no kuba yaratekereje ku bayituriye, bagashyirwa imbere mu kubigiramo inyungu nyinshi, kuko ingurane bateganyirizwa, yiyongeraho kubatuza heza mu mazu bazubakirwa, yujuje ibyangombwa nkenerwa ndetse n’indi mishinga ishamikiyeho kuri ibyo bikorwa. Tubibonamo igisubizo kirambye ku mpande zombie, hagati y’umuturage na Pariki ubwayo”.

    Mu biganiro byabaye ku wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, bigamije gusobanura imiterere y’uyu mushinga, byahuje RDB, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye zo mu Turere twa Musanze na Burera, zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga, hari bamwe bagaragaraje impungenge z’igabanuka ry’umusaruro, cyane cyane w’ibirayi n’ibireti, uturuka mu gace Pariki izagurirwaho, icyakora Ikigo RDB kibizeza ko umushinga utaziye kugira ibyo uhagarika, cyangwa ngo ugire ibyo usubiza inyuma.

    Abaturage basabwa kuwushyigikira, kuko ingagi n’izindi nyamaswa ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ubwo bizaba bibungabunzwe mu buryo burambye, bizarushaho kwiyongera, binafashe kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho, cyane cyane rikorerwa mu bice byegereye Pariki.

    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange
    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange

    Umushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ushyirwa mu bikorwa mu byiciro bizamara igihe cy’imyaka 10. Ubu inyigo yawo irimo kugana ku musozo, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga 2022 uzahita utangirana n’icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ryawo.


    source : https://ift.tt/3BrK93b

  • Abapolisi 35 bahuguwe ku kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguwe ku bitera inkongi, gukumira inkongi, kuzimya inkongi hifashishijwe ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi.

    Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

    Yagize ati” Ubumenyi muhawe ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi k’umutekano. Murasabwa guhora mubyibuka kandi mubikoresha kugira muzabashe kuzuza inshingano za buri munsi.”

    Umwe mu bahuguwe, SGT Jean Damascene Uwizeyimana yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye ayo mahugurwa.

    Yagize ati” Twigishijwe ibintu byinshi twunguka ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano zacu. Turashimira ubuyobozi bwacu kuba barateguye aya mahugurwa kandi turabasezeranya kuzakoresha neza ubu bumenyi duhawe.”

    Aya mahugurwa yari inshuro ya kabiri ahawe abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro, aya mbere yari yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021 hari hahuguwe abapolisi 36.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3pDYFlZ

  • Video: Uko Cedric Gisimba yahisemo ubuzima bw’ubugeni akabitoza n’abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw
    Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw’ubugeni

    Cedric Ihirwe Gisimba afite imyaka 26, avuga ko yamenye impano ye yo gushushanya ubwo yari afite imyaka 10, ndetse igishushanyo cya mbere yakoze yari ifoto y’umubyeyi we (se) yari itatse mu nzu, agasobanura ko babyigisha abana bahereye ku buzima bwabo bwa buri munsi.

    Ati “Mu bana twakira kuva ku myaka 7 kugeza kuri 18, buri wa gatanu no ku wa gatandatu, umwana utangira gushushanya yaba ufite impano cyangwa se ushaka kubyiga, duhera ku buzima bwabo bwa buri munsi, uburenganzira bwabo, ibyo bakunda n’ibindi”.

    Impamvu umwana ushushanya yigishwa haherewe ku buzima bwe bwa buri munsi, ni uko aribyo bimufasha kubikunda, ndetse agahora afite n’inyota yo kubikora.

    Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se
    Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se

    Ubuzima bw’ubugeni (Artlife), ni izina ry’ishuri ryigisha gushushanya kwa Gisimba rituruka ku kuba ubuzima bwa buri munsi ku muntu ushushanya, akenshi buba buri mu bugeni.

    Ati “Umwana turabanza tukamuganiriza, tukamuha inyigisho z’umwana ugitangira kwiga gushushanya, agatangirira ku ikaramu y’igiti (Crayon) n’urupapuro. Dukomeza ku muba hafi, kuko hari ushobora kurangiza igishushanyo vuba, hari n’undi ushobora gukoresha igihe kirekire kugira ngo arangize igishushanyo cye. Gusa akenshi ubikora cyane ashobora kurangiza igihangano cye vuba kurusha wa wundi ubikora atabikunze cyane cyangwa utabifitemo impano”.

    Cedric Gisimba asobanura uko yashushanyije bwa mbere akamenya impano ye, ati: “Nahuye n’umuntu ushushanya musaba kunyigishisha ariko we ansaba kumwereka ibyo nzi akaba aribyo aheraho”.

    Icyo gihe yiga gushushanya, igihangano cye cya mbere hari mu mwaka wa 2013, avuga ko uwamwigishije bwa mbere yamubwiye ko byaba byiza ari uko ahereye ku kwigana ifoto cyangwa se ishusho runaka akunda. Nazanye ifoto ya Papa, n’uyu munsi nyireberaho nkavuga nti ni nziza kandi nkabona ko hari aho navuye hari n’aho ngeze mu bihangano byanjye”.

    Avuga ko byamutwaye ibyumweru bitatu kugira ngo uwamutozaga amubwire ati igihangano kirarangiye.

    Ati “Nakoraga urugendo rwanyuraga inzira mbi cyane ariko nkumva mfite amatsiko yo kubona igihangano cyanjye cya mbere. Rimwe na rimwe namubeshyaga ko nariye kugira ngo mbashe kunoza neza igihangano cyanjye, rimwe yarampagarikaga ati taha uzagaruke, nkumva nakoze neza, nkumva nshaka kugira icyo nongeraho, cyane ko na we ubwe iyo namaraga gushushanya, yarakirebaga akambwira ati harabura akantu. Ni yo mpamvu byantwaye icyo gihe kugeza ubwo yambwiye ati kirarangiye gisinyeho”.

    Gushushanya nyuma y
    Gushushanya nyuma y’amasomo bituma nta bindi barangariramo kandi bikazabagirira akamaro

    Cedric yifuza ko mu Rwanda hakongerwa amashuri yigisha ubugeni ndetse na za Kaminuza ku buryo atera imbere.

    Yongeraho ko mu Rwanda abantu bamwe batarumva agaciro k’ubugeni bwakorewe mu Rwanda, aho akenshi bajya kugura ibyo hanze y’igihugu, agasaba ko Abanyarwanda bakunda iby’iwabo bakabiteza imbere kandi bagateza imbere umwana uvukanye impano yo gushushanya, aho kumufata nk’uwakoze ibidafite umumaro.

    Ati “Abanyarwanda bakwiye gukunda ibihangano bikorewe mu Rwanda kuko hari byinshi bigaragaza umuco nyarwanda, ubuhanga n’ibyiza bitatse u Rwanda kandi n’ubusanzwe bikurura ba mukerarugendo”.

    Avuga ko igihe batangiye gukorera hari intambwe bateye irimo gukoresha imbugankoranyambaga zitandukanye, ndetse no kwagura bakigisha abana bato nyuma y’amasomo yabo ya buri munsi.

    Hari urubuga rwa ‘artlife’ kuri instagram ari naryo zina ishuri ryigisha ubugeni ryo kwa Gisimba, ndetse avuga ko kuri ubu ibihangano byabo bigurishwa muri gahunda yo kwita izina mu Rwanda kandi ko ari igikorwa cyiiza giteza imbere impano yabo, bikanashyira umwuga wabo mu guhangana mu ruhando mpuzamahanga, kwinjiriza igihugu bityo ko buri wese yakabaye aha agaciro ubugeni, by’umwihariko ubwo mu Rwanda.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3GneKm1

  • Nyabimata: Bashyikirijwe ivuriro riciriritse rizajya ryoza rikanavura amenyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ivuriro rishya rya Mishungero
    Ivuriro rishya rya Mishungero

    Abaturage bavuga ko bajyaga kwivuriza kure ku kigo nderabuzima cyo ku Ruheru, abandi bakagana ibitaro by’akarere bya Munini bakoze ingendo ndende, ku buryo hari abaremberaga mu ngo bakaba bifuza ko hashyirwa abakozi bazajya bafasha abaturage.

    Sibomana Callixte utuye mu mudugudu wa Muyira avuga ko kuba babonye ivuriro bizatuma batongera kurembera mu ngo no gukora ingendo ndende, ahubwo bagiye kujya bivuza ku gihe.

    Agira ati “Twamenye ko hano hazajya haza umuganga w’amenyo byari bikomeye kumubona hafi, twanamenye ko hari uburyo tuzafashwa kuvurwa amaso. Nta kongera gucika intege ngo niba ndwaye ndagera nte kwa muganga, tubonye ubufasha bukomeye twishimira”.

    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura
    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura

    Mukamuhoza Anisie utuye mu mudugudu wa Mishungero mu Kagari ka Mishungero, avuga ko bishimiye kuba babonye ivuriro, aho bigiye gukemura ibibazo by’ababyeyi babyaraga bagombye gukora ingendo ndende.

    Agira ati “Inda burya iratungurana, ibaze kujya kubyara ukoze urugendo rw’amasaha abiri, njyewe ndi umujyanama w’ubuzima twararaga tugenda ijoro duherekeje ababyeyi, none ubu ntituzongera kuvunika”.

    Yongeraho ko umuturage wifite yategaga moto, utishoboye akagenda n’amaguru ku buryo byabaga bigoye abaturage akaba ashimira Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wabatekerejeho abagenera ivuriro, akaba asaba ko hashyirwa umukozi uhoraho wajya abafasha na nijoro.

    Agira ati “Ivuriro twaribonye ariko nta bakozi dufite turifuza ko mwadushakira n’abaganga igihe uburwayi butunguranye nijoro umuntu agahita abona umufasha”.

    Laboratwari ipima indwara zitandukanye
    Laboratwari ipima indwara zitandukanye

    Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabimata, Nyirakanyana Marie Claire, avuga ko hari abakozi bazajya bava ku bitaro bya Munini cyangwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bafashe abaturage.

    Avuga ko iryo vuriro rigiye gutuma abarwayi baganaga ikigo nderabuzima bahabwa serivisi nziza bikagabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kandi bikagabanya imirongo minini ku kigo nderabuzima.

    Ati “Iri vuriro riciriritse rizajya ritanga serivisi nziza ku buryo abarwayi bakurikiranwa byihuse, hari abaganga bazajya baza hano kugira ngo dufashe abarwayi, twari dusanzwe dufite ibigo bibiri biciriritse, tuzajya tuza dusimburana kuko akazi kacu dukora ni ubwitange.

    Abajyanama b
    Abajyanama b’ubuzima bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo z’ijoro baherekeje abarwayi

    Akarere ka Nyaruguru gafite ibigo nderabuzima 16 n’ibigo by’ubuzima biciriritse 33, mu minsi mike hakazaba huzuye andi mavuriro abiri, ku buryo nibura buri kagari kabasha gutanga serivisi zo gufasha abaturage kugera kwa muganga bitabagoye.


    source : https://ift.tt/3Gkr3iV

  • Josep Borrel yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bwo kuba imiryango mpuzamahanga yararebeye ntigire icyo ikora ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2021, ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare muri ako karere bamaze kugeraho bomorana ibikomere byo ku mutima.

    Ibyo babigezeho babifashijwemo na gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Yatangijwe mu Ukwakira 2020 ku nkunga ya EU.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime Monica wiciwe abana batanu n’umugabo agasigara wenyine, Habinshuti Ezekiel wayoboye ibitero by’abishe n’abahohoteye Abatutsi ndetse na Muhoza Liliane wavutse nyuma ya Jenoside ariko akagerwaho n’ingaruka zayo kuko ababyeyi be batari bahuje ubwoko; Borrel yavuze ko ari kumva akwiye gusaba imbabazi.

    Yagize ati “Ndumva ngomba gusaba imbabazi kuko imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo ihagarike ayo mahano. Ni ukuvuga ngo natwe hari ibiduhama. Umuntu ashobora guhamwa n’ibyo yakoze cyangwa kuba atararokoye uwari mu kaga. Natwe ntabyo twakoze, rero mutubabarire.”

    Abo batangabuhamya ubu babashije kubwizanya ukuri ku hahise, abakoze ibyaha basaba imbabazi n’ababikorewe barazitanga kugira ngo bose babohoke. Ubu bagirana inama bagafasha n’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ayo mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Borrel yabasabye gukomezanya izo mbaraga bafite bakarushaho kubaka u Rwanda rurangwamo amahoro.

    Ati “Ndabashishikariza gukomeza kubaka amahoro muhereye ku baturanyi banyu, ku Banyarwanda musangiye amateka ashaririye. Kuko n’ubundi ni bo muzafatanya kubaka ahazaza h’iki gihugu cyiza.”

    Yavuze ko ibyo avuga atagira ngo “ashimwe” cyangwa yumvwe neza ahubwo ari ibimuri ku mutima.

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yashimiye Borrel ku bwo kwerura akavuga ikiri ku mutima. Yamubwiye ko gusaba imbabazi kwe bifite ishingiro.

    Yakomeje agira ati “Nkatwe Abanyarwanda dushaka ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri, tukaba dushaka kuba bamwe mu batuye mu Isi y’umudugudu; turumva tugomba kuvuga ngo yego, turabababariye.”

    Bishop Rucyahana yaboneyeho kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ntizemere ibyo kwihorera, ahubwo zikimiriza imbere ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ahazaza hazabe heza.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye imbabazi ku bwo kurebera nyuma ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wazisabiye igihugu cye ku wa 27 Gicurasi 2021 amaze kwemera “uruhare” rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3jD5PTI