Tag: featured

  • U Rwanda rwemeje amasezerano yo kurengera ibihangano mu by’ubwenge by’abatabona – #rwanda #RwOT

    Ayo masezerano yasinyiwe muri Maroc mu 2013, asaba ko hashyirwaho ibigo bizwi bizajya bihindura ibitabo bigezweho mu nyandiko ya Braille ariko ntibitere ikibazo, nko guhindura ibitabo by’imfashanyigisho n’ibindi.

    Umuhango wo gutanga inyandiko zemeza aya masezerano wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2021, i Genève aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi.

    Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, yahaye ikaze u Rwanda ndetse arwizeza ubufatanye mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda kugera ku makuru, ibikorwa by’umuco n’ibitabo cyangwa izindi nyandiko.

    Amb Rwakazina yavuze ko u Rwanda rukomeje gushyigikira gutanga uburezi budaheza aho n’abafite ubumuga by’umwihariko ubwo kutabona bagomba gushyirirwaho uburyo bubafasha mu kwiga. Ni ibintu asanga kwemeza amasezerano y’i Marrakesh ari igisubizo mu gukomeza urwo rugendo.

    Ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushima uruhare rw’ingirakamaro, amasezerano y’i Marrakesh azagira mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku nyandiko cyangwa ibindi bihangano.”

    Imibare igaragaza ko mu mashuri yisumbuye, umwana umwe muri batatu bafite ubumuga, afite ubwo kutabona, aho gushyirirwaho ibibafasha mu kwiga ari ukubaka ahazaza habo heza.

    Amasezerano ya ‘Marrakesh’ agamije koroshya itegeko ririnda ibihangano mu by’ubwenge kugira ngo n’abafite ubumuga bwo kutabona babashe kubona, gusoma ibihangano mu buryo buboroheye bitewe n’ubumuga bafite.

    Andi mahirwe yitezwe muri aya masezerano ni uko Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutabona bazabasha kugira uburenganzira ku bitabo biba biri mu macapiro y’abafite ubumuga bwo kutabona cyangwa ubundi bumuga.

    Ikindi kandi baba abana cyangwa abantu bakuru bafite ubumuga bwo kutabona, bafite uburenganzira bwo kwiga no kurengera uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge.

    Amb Rwakazina n’Umuyobozi wa WIPO, Daren Tang, bagiranye ibiganiro byibanze ku gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kwiga no kugira uburenganzira ku bihangano byakozwe n’abandi

    source : https://ift.tt/3vLROYy

  • APR FC itomboye RS Berkane ya Florent Ibenge muri CAF Confederation Cup #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC iheruka gusezererwa mu marushanwa ya CAF Champions League, itomboye ikipe ya RS Berkane yo muri Maroc, ikipe itozwa n’umutoza Florent Ibenge wahoze atoza ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo.

    Iyi kipe ya RS Berkane APR FC itomboye, umunsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2020, yegukanye ku nshuro yayo ya mbere iki gikombe cya CAF Confederation Cup, aho yari itsinze Pyrmaids yo muri Egypt igitego 1-0.

    Iyi kipe ya Renaissance Sportive de Berkane yageze muri iki cyiciro isezereye ikipe ya US Ben Guerdane yo muri Tunisia, aho yayinyagiye ibitego 5-0 mu mikino ibiri bahuye (1-0 mu mukino ubanza na 4-0 mu mukino wo kwishyura).

    Umukino ubanza uzahuza aya makipe uzaba taliki 28/11/2021, mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe taliki 05/12/2021 muri Maroc, mu gihe umukino APR Fc izabanza kwakira hataramenyekana aho uzabera kubera guhagarikwa kwa Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3CvrLrv

  • Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa yongerwaho hegitari zisaga 3,700 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y
    Ingagi ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo ari yo mpamvi Pariki y’Ibirunga igomba kwagurwa zikisanzura

    Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero.

    Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe yo kuyagura izaba igezweho, ngo bizazamura ubukungu bihereye ku baturage.

    Yagize ati “Igikenewe ni uko Pariki igira ubuhumekero buhagije, bworohereza inyamaswa kuyibamo zisanzuye, zitagira ibyo zangiza by’abaturage nk’uko hari aho tubibona ubu. Igihe umuturage azaba abayeho ibye bitekanye, na we kandi akabaho yirinda kugira ibyo yangiza byo muri Pariki, yaba Pariki ubwayo ndetse n’umuturage ubwe, icyifuzo ni uko bibana nta kibangamiye ikindi”.

    Ati “Ubuso bwa Ha 3,740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nibwo duteganya kuzaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600. Bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho amazu y’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo duteganya kubaka, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga, aho tunateganya ko izababyarira inyungu iruta ituruka mu byo bakora ubu”.

    Kwagura Pariki y
    Kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizatuma ibona ubuhumekero buhagije

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, yemeza ko ibi bizafasha kwihutisha iterambere ry’umuturage.

    Yagize ati “Turashima Leta yatekereje ko Pariki irushaho gutezwa imbere, ariko by’umwihariko no kuba yaratekereje ku bayituriye, bagashyirwa imbere mu kubigiramo inyungu nyinshi, kuko ingurane bateganyirizwa, yiyongeraho kubatuza heza mu mazu bazubakirwa, yujuje ibyangombwa nkenerwa ndetse n’indi mishinga ishamikiyeho kuri ibyo bikorwa. Tubibonamo igisubizo kirambye ku mpande zombie, hagati y’umuturage na Pariki ubwayo”.

    Mu biganiro byabaye ku wa mbere tariki 25 Ukwakira 2021, bigamije gusobanura imiterere y’uyu mushinga, byahuje RDB, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye zo mu Turere twa Musanze na Burera, zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Ibirunga, hari bamwe bagaragaraje impungenge z’igabanuka ry’umusaruro, cyane cyane w’ibirayi n’ibireti, uturuka mu gace Pariki izagurirwaho, icyakora Ikigo RDB kibizeza ko umushinga utaziye kugira ibyo uhagarika, cyangwa ngo ugire ibyo usubiza inyuma.

    Abaturage basabwa kuwushyigikira, kuko ingagi n’izindi nyamaswa ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, ubwo bizaba bibungabunzwe mu buryo burambye, bizarushaho kwiyongera, binafashe kuzamura ubukerarugendo n’ishoramari ribushingiyeho, cyane cyane rikorerwa mu bice byegereye Pariki.

    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange
    Izagurirwa ku buso bwa Ha 3740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange

    Umushinga wo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga, ushyirwa mu bikorwa mu byiciro bizamara igihe cy’imyaka 10. Ubu inyigo yawo irimo kugana ku musozo, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga 2022 uzahita utangirana n’icyiciro cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ryawo.


    source : https://ift.tt/3BrK93b

  • Abapolisi 35 bahuguwe ku kurwanya inkongi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguwe ku bitera inkongi, gukumira inkongi, kuzimya inkongi hifashishijwe ibikoresho bizimya inkongi n’ibindi.

    Asoza aya mahugurwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rutsiro, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira yasabye abahuguwe kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.

    Yagize ati” Ubumenyi muhawe ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi k’umutekano. Murasabwa guhora mubyibuka kandi mubikoresha kugira muzabashe kuzuza inshingano za buri munsi.”

    Umwe mu bahuguwe, SGT Jean Damascene Uwizeyimana yavuze ko yungutse ubumenyi bwinshi ashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye ayo mahugurwa.

    Yagize ati” Twigishijwe ibintu byinshi twunguka ubumenyi buzadufasha gusohoza neza inshingano zacu. Turashimira ubuyobozi bwacu kuba barateguye aya mahugurwa kandi turabasezeranya kuzakoresha neza ubu bumenyi duhawe.”

    Aya mahugurwa yari inshuro ya kabiri ahawe abapolisi bakorera mu Karere ka Rutsiro, aya mbere yari yabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021 hari hahuguwe abapolisi 36.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3pDYFlZ

  • Video: Uko Cedric Gisimba yahisemo ubuzima bw’ubugeni akabitoza n’abana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw
    Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw’ubugeni

    Cedric Ihirwe Gisimba afite imyaka 26, avuga ko yamenye impano ye yo gushushanya ubwo yari afite imyaka 10, ndetse igishushanyo cya mbere yakoze yari ifoto y’umubyeyi we (se) yari itatse mu nzu, agasobanura ko babyigisha abana bahereye ku buzima bwabo bwa buri munsi.

    Ati “Mu bana twakira kuva ku myaka 7 kugeza kuri 18, buri wa gatanu no ku wa gatandatu, umwana utangira gushushanya yaba ufite impano cyangwa se ushaka kubyiga, duhera ku buzima bwabo bwa buri munsi, uburenganzira bwabo, ibyo bakunda n’ibindi”.

    Impamvu umwana ushushanya yigishwa haherewe ku buzima bwe bwa buri munsi, ni uko aribyo bimufasha kubikunda, ndetse agahora afite n’inyota yo kubikora.

    Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se
    Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se

    Ubuzima bw’ubugeni (Artlife), ni izina ry’ishuri ryigisha gushushanya kwa Gisimba rituruka ku kuba ubuzima bwa buri munsi ku muntu ushushanya, akenshi buba buri mu bugeni.

    Ati “Umwana turabanza tukamuganiriza, tukamuha inyigisho z’umwana ugitangira kwiga gushushanya, agatangirira ku ikaramu y’igiti (Crayon) n’urupapuro. Dukomeza ku muba hafi, kuko hari ushobora kurangiza igishushanyo vuba, hari n’undi ushobora gukoresha igihe kirekire kugira ngo arangize igishushanyo cye. Gusa akenshi ubikora cyane ashobora kurangiza igihangano cye vuba kurusha wa wundi ubikora atabikunze cyane cyangwa utabifitemo impano”.

    Cedric Gisimba asobanura uko yashushanyije bwa mbere akamenya impano ye, ati: “Nahuye n’umuntu ushushanya musaba kunyigishisha ariko we ansaba kumwereka ibyo nzi akaba aribyo aheraho”.

    Icyo gihe yiga gushushanya, igihangano cye cya mbere hari mu mwaka wa 2013, avuga ko uwamwigishije bwa mbere yamubwiye ko byaba byiza ari uko ahereye ku kwigana ifoto cyangwa se ishusho runaka akunda. Nazanye ifoto ya Papa, n’uyu munsi nyireberaho nkavuga nti ni nziza kandi nkabona ko hari aho navuye hari n’aho ngeze mu bihangano byanjye”.

    Avuga ko byamutwaye ibyumweru bitatu kugira ngo uwamutozaga amubwire ati igihangano kirarangiye.

    Ati “Nakoraga urugendo rwanyuraga inzira mbi cyane ariko nkumva mfite amatsiko yo kubona igihangano cyanjye cya mbere. Rimwe na rimwe namubeshyaga ko nariye kugira ngo mbashe kunoza neza igihangano cyanjye, rimwe yarampagarikaga ati taha uzagaruke, nkumva nakoze neza, nkumva nshaka kugira icyo nongeraho, cyane ko na we ubwe iyo namaraga gushushanya, yarakirebaga akambwira ati harabura akantu. Ni yo mpamvu byantwaye icyo gihe kugeza ubwo yambwiye ati kirarangiye gisinyeho”.

    Gushushanya nyuma y
    Gushushanya nyuma y’amasomo bituma nta bindi barangariramo kandi bikazabagirira akamaro

    Cedric yifuza ko mu Rwanda hakongerwa amashuri yigisha ubugeni ndetse na za Kaminuza ku buryo atera imbere.

    Yongeraho ko mu Rwanda abantu bamwe batarumva agaciro k’ubugeni bwakorewe mu Rwanda, aho akenshi bajya kugura ibyo hanze y’igihugu, agasaba ko Abanyarwanda bakunda iby’iwabo bakabiteza imbere kandi bagateza imbere umwana uvukanye impano yo gushushanya, aho kumufata nk’uwakoze ibidafite umumaro.

    Ati “Abanyarwanda bakwiye gukunda ibihangano bikorewe mu Rwanda kuko hari byinshi bigaragaza umuco nyarwanda, ubuhanga n’ibyiza bitatse u Rwanda kandi n’ubusanzwe bikurura ba mukerarugendo”.

    Avuga ko igihe batangiye gukorera hari intambwe bateye irimo gukoresha imbugankoranyambaga zitandukanye, ndetse no kwagura bakigisha abana bato nyuma y’amasomo yabo ya buri munsi.

    Hari urubuga rwa ‘artlife’ kuri instagram ari naryo zina ishuri ryigisha ubugeni ryo kwa Gisimba, ndetse avuga ko kuri ubu ibihangano byabo bigurishwa muri gahunda yo kwita izina mu Rwanda kandi ko ari igikorwa cyiiza giteza imbere impano yabo, bikanashyira umwuga wabo mu guhangana mu ruhando mpuzamahanga, kwinjiriza igihugu bityo ko buri wese yakabaye aha agaciro ubugeni, by’umwihariko ubwo mu Rwanda.

    Bikurikire muri iyi video:

    source : https://ift.tt/3GneKm1

  • Nyabimata: Bashyikirijwe ivuriro riciriritse rizajya ryoza rikanavura amenyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ivuriro rishya rya Mishungero
    Ivuriro rishya rya Mishungero

    Abaturage bavuga ko bajyaga kwivuriza kure ku kigo nderabuzima cyo ku Ruheru, abandi bakagana ibitaro by’akarere bya Munini bakoze ingendo ndende, ku buryo hari abaremberaga mu ngo bakaba bifuza ko hashyirwa abakozi bazajya bafasha abaturage.

    Sibomana Callixte utuye mu mudugudu wa Muyira avuga ko kuba babonye ivuriro bizatuma batongera kurembera mu ngo no gukora ingendo ndende, ahubwo bagiye kujya bivuza ku gihe.

    Agira ati “Twamenye ko hano hazajya haza umuganga w’amenyo byari bikomeye kumubona hafi, twanamenye ko hari uburyo tuzafashwa kuvurwa amaso. Nta kongera gucika intege ngo niba ndwaye ndagera nte kwa muganga, tubonye ubufasha bukomeye twishimira”.

    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura
    Imashini izajya ifasha koza amenyo no kuyavura

    Mukamuhoza Anisie utuye mu mudugudu wa Mishungero mu Kagari ka Mishungero, avuga ko bishimiye kuba babonye ivuriro, aho bigiye gukemura ibibazo by’ababyeyi babyaraga bagombye gukora ingendo ndende.

    Agira ati “Inda burya iratungurana, ibaze kujya kubyara ukoze urugendo rw’amasaha abiri, njyewe ndi umujyanama w’ubuzima twararaga tugenda ijoro duherekeje ababyeyi, none ubu ntituzongera kuvunika”.

    Yongeraho ko umuturage wifite yategaga moto, utishoboye akagenda n’amaguru ku buryo byabaga bigoye abaturage akaba ashimira Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wabatekerejeho abagenera ivuriro, akaba asaba ko hashyirwa umukozi uhoraho wajya abafasha na nijoro.

    Agira ati “Ivuriro twaribonye ariko nta bakozi dufite turifuza ko mwadushakira n’abaganga igihe uburwayi butunguranye nijoro umuntu agahita abona umufasha”.

    Laboratwari ipima indwara zitandukanye
    Laboratwari ipima indwara zitandukanye

    Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyabimata, Nyirakanyana Marie Claire, avuga ko hari abakozi bazajya bava ku bitaro bya Munini cyangwa ku kigo nderabuzima kugira ngo bafashe abaturage.

    Avuga ko iryo vuriro rigiye gutuma abarwayi baganaga ikigo nderabuzima bahabwa serivisi nziza bikagabanya impfu z’abana n’ababyeyi, kandi bikagabanya imirongo minini ku kigo nderabuzima.

    Ati “Iri vuriro riciriritse rizajya ritanga serivisi nziza ku buryo abarwayi bakurikiranwa byihuse, hari abaganga bazajya baza hano kugira ngo dufashe abarwayi, twari dusanzwe dufite ibigo bibiri biciriritse, tuzajya tuza dusimburana kuko akazi kacu dukora ni ubwitange.

    Abajyanama b
    Abajyanama b’ubuzima bavuga ko bagiye kuruhuka ingendo z’ijoro baherekeje abarwayi

    Akarere ka Nyaruguru gafite ibigo nderabuzima 16 n’ibigo by’ubuzima biciriritse 33, mu minsi mike hakazaba huzuye andi mavuriro abiri, ku buryo nibura buri kagari kabasha gutanga serivisi zo gufasha abaturage kugera kwa muganga bitabagoye.


    source : https://ift.tt/3Gkr3iV

  • Josep Borrel yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabye Abanyarwanda imbabazi ku bwo kuba imiryango mpuzamahanga yararebeye ntigire icyo ikora ngo ihagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yabivugiye i Rweru mu Karere ka Bugesera ku wa 25 Ukwakira 2021, ubwo yari mu muhango wo kwishimira ibyo abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare muri ako karere bamaze kugeraho bomorana ibikomere byo ku mutima.

    Ibyo babigezeho babifashijwemo na gahunda ya “Mvura nkuvure” yatangijwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Yatangijwe mu Ukwakira 2020 ku nkunga ya EU.

    Nyuma yo kumva ubuhamya bwa Tuyishime Monica wiciwe abana batanu n’umugabo agasigara wenyine, Habinshuti Ezekiel wayoboye ibitero by’abishe n’abahohoteye Abatutsi ndetse na Muhoza Liliane wavutse nyuma ya Jenoside ariko akagerwaho n’ingaruka zayo kuko ababyeyi be batari bahuje ubwoko; Borrel yavuze ko ari kumva akwiye gusaba imbabazi.

    Yagize ati “Ndumva ngomba gusaba imbabazi kuko imiryango mpuzamahanga ntacyo yakoze ngo ihagarike ayo mahano. Ni ukuvuga ngo natwe hari ibiduhama. Umuntu ashobora guhamwa n’ibyo yakoze cyangwa kuba atararokoye uwari mu kaga. Natwe ntabyo twakoze, rero mutubabarire.”

    Abo batangabuhamya ubu babashije kubwizanya ukuri ku hahise, abakoze ibyaha basaba imbabazi n’ababikorewe barazitanga kugira ngo bose babohoke. Ubu bagirana inama bagafasha n’urubyiruko rwagizweho ingaruka n’ayo mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Borrel yabasabye gukomezanya izo mbaraga bafite bakarushaho kubaka u Rwanda rurangwamo amahoro.

    Ati “Ndabashishikariza gukomeza kubaka amahoro muhereye ku baturanyi banyu, ku Banyarwanda musangiye amateka ashaririye. Kuko n’ubundi ni bo muzafatanya kubaka ahazaza h’iki gihugu cyiza.”

    Yavuze ko ibyo avuga atagira ngo “ashimwe” cyangwa yumvwe neza ahubwo ari ibimuri ku mutima.

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yashimiye Borrel ku bwo kwerura akavuga ikiri ku mutima. Yamubwiye ko gusaba imbabazi kwe bifite ishingiro.

    Yakomeje agira ati “Nkatwe Abanyarwanda dushaka ubumwe n’ubwiyunge by’ukuri, tukaba dushaka kuba bamwe mu batuye mu Isi y’umudugudu; turumva tugomba kuvuga ngo yego, turabababariye.”

    Bishop Rucyahana yaboneyeho kongera gushimira ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ntizemere ibyo kwihorera, ahubwo zikimiriza imbere ubumwe n’ubwiyunge kugira ngo ahazaza hazabe heza.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wasabye imbabazi ku bwo kurebera nyuma ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wazisabiye igihugu cye ku wa 27 Gicurasi 2021 amaze kwemera “uruhare” rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yasabiye imbabazi ukurebera kwa EU muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3jD5PTI

  • Abasoza kaminuza batekerejweho mu kubategurira guhangana ku isoko ry’umurimo – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cy’iyi gahunda kizahugurwamo abanyeshuri 300 biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu, aho bazigishwa ibijyanye no guhanga umurimo ndetse bafashwe kumenya uko bahangana ku isoko ry’umurimo no kwimenyereza umwuga ‘stage’.

    Iyi gahunda izatangizwa ku mugaragaro ku itariki 27 na 28 Ukwakira 2021.

    Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko izaba igisubizo cy’ibibazo by’ubushomeri mu banyeshuri barangije kaminuza no mu rubyiruko muri rusange.

    Yagize ati “Twese turabizi Abanyarwanda bagizwe ahanini n’umubare munini w’urubyiruko bityo muri gahunda y’igihugu bafatwa nk’umusemburo w’impinduka ariko ubushomeri bukomeza kwiyongera muri bo bitewe no kugira ubumenyi budahura neza n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.”

    “Ku bw’ibyo tugiye gutangira ku mugaragaro gahunda yo gufasha abanyeshuri ba kaminuza bitegura kujya ku isoko ry’umurimo dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu binyuze muri gahunda ya “The Bridge”.

    Abafatanyabikorwa bazatanga umusanzu wabo muri iyi gahunda harimo Kaminuza y’u Rwanda, Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation n’abandi.

    Kiyaga Elias ushinzwe Imibereho Myiza muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko ari ngombwa ko abanyeshuri bahabwa aya mahugurwa kuko usanga hari abarangiza bafite impamyabumenyi ziriho amanota meza ariko gushaka akazi bikabananira.

    Yakomeje agira ati “Nk’uko bigaragara mu nteguro y’iyi gahunda ya ‘The Bridge’, izatanga umusaruro mwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda bityo hakenewe impinduka mu bijyanye n’imyumvire y’abantu, ibigo, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyeshuri ubwabo kugira ngo iyi ntego izagerweho.”

    Umutoni Brendah wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko amahugurwa bazahabwa azabafasha kuziba icyuho cy’uburyo bigamo rimwe na rimwe butabafasha neza kwisanga ku isoko ry’umurimo ku rwego rumwe n’abandi bahasanze.

    -  Ibigo bitandukanye byiteguye gutanga umusanzu wabyo muri iyi gahunda

    Nkuranga Nelson ukora muri Job in Rwanda Ltd avuga ko serivisi iki kigo gitanga ari zo kizanaha abanyeshuri bazahugururirwa muri ‘The Bridge’.

    Ati “Mu myaka 10 Job in Rwanda imaze ikorera mu Rwanda iha servisi abatanga akazi, yateguye amahugurwa afasha abashakisha akazi kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo binyujijwe mu mahugurwa abaha ubumenyi ku isaba ry’akazi, gukora umwirondoro [CV] no gutyaza ubunyamwuga bwabo binyuze mu kwimenyereza umwuga. Ubu bunararibonye ni bwo twiteguye gukoresha nk’umusanzu wacu muri gahunda ya The Bridge.”

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho myiza muri Equity Bank mu Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko nyuma yo kubona iyi gahunda ya AIESEC Rwanda nabo biyemeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko.

    Ati “Twabonye AIESEC Rwanda ikora ibikorwa by’urubyiruko tubyisangamo natwe nka banki cyane ko no mu bakiliya bacu barimo urubyiruko, twifuza ko dufatanya na bo muri iyi gahunda kugira ngo dutangiremo amahugurwa ku micungire y’ifaranga kugira ngo bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo.”

    Umujyanama wa Komite Nyobozi ya LEAD, Mutabazi Jean Claude, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’urubyiruko mu rwego rwo kubategura guhangana kw’isoko ry’umurimo bisaba gutegurana ubushishozi integanyanyigisho izafasha abatanga amahugurwa n’abagenerwabikorwa.

    Yakomeje ati “LEAD mu bunararibonye dufite bwo gutegura integanyanyigisho no gutanga amahugurwa kw’ikoreshwa ryayo twiteguye gukoresha ubumenyi dufite nk’ umusanzu wacu muri gahunda ya “The Bridge”.

    Iyi gahunda yateguwe na AIESEC Rwanda izatangizwa ku mugaragaro hakoreshejwe iyakure aho abanyeshuri bakazakurikirana uyu muhango bari mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda bigiramo.

    AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

    AIESEC in Rwanda ivuga ko izafasha uru rubyiruko kubasha kwiyubaka bakagera ku bukungu buhamye

    Umukozi muri Equity Bank Rwanda, Mukundwa Dianah, yavuze ko babonye ibikorwa bya AIESEC Rwanda ari indashyikirwa nabo biyemeza gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’urubyiruko

    Umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’Abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, Kiyaga Elias, yashimye gahunda yo kuzigisha abanyeshuri babo kuko izabafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Umutoniwase Brendah, yavuze ko abazahabwa aya mahugurwa azabasha gusiba icyuho cy’uburyo bigamo

    Umuyobozi wa AIESEC Rwanda, Uwase Malik, yavuze ko bahisemo gushyiraho aya mahugurwa kugira ngo bafashe urubyiruko rurangiza kaminuza kubona amahirwe abageza ku murimo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/2ZkZ0Px

  • Abaguverineri b’u Rwanda n’u Burundi biyemeje kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, ubwo aba bayobozi bahuriraga ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

    Iyi nama yari irimo abayobozi bahagararaiye Intara ebyiri ku ruhande rw’u Rwanda harimo Guverineri w’Iburasirazuba Gasana Emmanuel, n’uw’iy’Amajyepfo Kayitesi Alice; ku ruhande rw’u Burundi hari Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert n’uw’iya Muyinga, Barutwanayo Jean Claude.

    Yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Uturere dutanu aritwo Bugesera, Ngoma, Kirehe, Gisagara na Nyanza nka tumwe mu duhana imbibi n’izi ntara ebyiri zo mu Burundi, ku ruhande rw’iki gihugu ho hitabiriye abayobozi b’uturere dutandatu kongeraho abashinzwe umutekano ku mpande z’ibihugu byombi.

    Nyuma y’amasaha arenga abiri aba bayobozi baganira mu buryo bw’umuhezo babwiye itangazamakuru ko biyemeje gufatanya mu guhanahana amakuru ku bihugu byombi no kongera ubukangurambaga mu kwigisha abaturage ibijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ku ruhande rw’ibihugu byombi hari ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza aho ngo bagiye badindizwa n’icyorezo cya COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Twiyemeje gufatanya byimbitse kugira ngo dukemura ibibazo tugenda tubona umunsi ku munsi by’umutekano ku mupaka kandi ibyo twashobora gukemura mu nzego zacu tukabikemura. Indi mpamba tujyanye ni uko twasabye ko twajya duhura buri gihembwe bidakuyeho uburyo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse.”

    Yavuze ko kandi bagiye gukora ubukangurambaga mu baturage b’ibihugu byombi kugira ngo bamenye imbibi zabyo kandi bagire n’ubumenyi ku bijyanye no gukoresha imipaka.

    Guverineri w’Intara ya Kirundo, Hatungimana Albert, we yavuze ko iyi nama yaje yunganira ubushake bwa politiki bwo kunoza umutekano ku mpande zombie.

    Yavuze ko kubungabunga umutekano ku mpande zombi bizakomeza yaba mu nzego ziwucunga, iz’uturere n’imirenge bihana imbibi kugira ngo hakemurwe ibibazo bigenda bigaruka.

    Ati “Icya mbere hari ubufatanye mu gukemura ibibazo bishoboka, icyo ni ikintu twashyize imbere kandi twumvikanyeho, icya kabiri ni uguhanahana amakuru ku gihe mu nzego zikomeye. Amakuru ubundi ushobora kuyafata utayatanga kare abandi bagakeka ibindi; icyo twacyumvikanye ni uko amakuru azajya atangwa ku gihe ibibazo bigakemuka.’’

    Icya gatatu yakomeje avuga ko bumvikanye ko inzego zitandukanye cyane cyane izo mu mutekano, abashinzwe iperereza no kurwanya magendu bazajya bahanahana amakuru mu rwego rw’ubufatanye no kurushaho kubana neza.

    Ati “Abanyagihugu batuye ku mbibi bakunze kugwa mu makosa ajyanye no kurenga ku mategeko yo kurenga ku mbibi twavuganye rero ko twese tugiye kubaha amahugurwa kugira ngo bamenye amategeko agenga imbibi banamenye ko kuvogera imbibi z’ikindi gihugu ari amakosa. Twabyumvikanye kandi twumvikana no kubafasha.’’

    Yakomeje avuga ko kandi bumvikanye gufatanya mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi yose n’ibihugu byombi muri rusange.

    -  Abanyabyaha bagiye kurwanywa mu bihugu byombi

    Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi kandi bemeranyije ubufatanye mu kurwanya ibyaha.

    Guverineri Hatungimana yagize ati “Ikijyanye n’abagizi ba nabi bahungabanya umutekano mu bihugu byose yaba umutekano w’abenegihugu aho usanga hari ubugizi bwa nabi ku bantu babukora mu Burundi bagahungira mu Rwanda n’ababukora mu Rwanda bagahungira i Burundi twavuganye ko tugomba kubarwanyiriza hamwe tugahanahana amakuru.”

    Aba bayobozi kandi biyemeje ko buri gihembwe bazajya bahura bakaganira ku bibazo bahuriyeho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira. Uretse ibi kandi bifuje ko hazabaho ibikorwa bihuza abaturage b’impande zombi cyane cyane imikino ya gicuti.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushake bwa politiki bwo kuzahura umubano umaze iminsi utameze neza

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, aganira na mugenzi we w’u Burundi

    Guverineri w’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’uw’Iburasirazuba Gasana Emmanuel mu bayobozi bakuru bitabiriye iyi nama ku ruhande rw’u Rwanda

    Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’inzego z’umutekano

    Inzego z’umutekano ku ruhande rw’u Rwanda zitabiriye iyi nama

    Aba bombi bavuze ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi

    source : https://ift.tt/3jEkRIP