Tag: featured

  • Minisitiri Biruta yakiriye ku meza abitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yaberaga i Kigali tariki 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Ubwo yakiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashimiye ibihugu byari bihagarariwe ndetse abifuriza urugendo rwiza.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Abitabiriye uyu musangiro banafataga amafoto y’urwibutso

    Abitabiriye uyu musangiro bagize n’umwanya wo kuganira

    Ababyinnyi gakondo bataramiye abitabiriye uyu musangiro wabereye muri Marriott Hotel

    Umukirigitananga Munyakazi Deo yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gusangira

    Minisitiri Dr Biruta yari yasabanye n’abitabiriye umusangiro

    Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3vO3F8F

  • Hatangajwe igihe RwandAir izatangirira ingendo zigana i Doha – #rwanda #RwOT

    Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe cyari gishize RwandAir itangaje ko yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

    Ni urugendo rutangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire RwandAir iherutse kugirana na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

    Iki cyerekezo gishya RwandAir itangiye kujyamo cyitezweho kuzayifasha kurushaho kubaka izina rikomeye no kwagura ibikorwa byayo.

    Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura. Bivuze ko abagenzi bazajya bakoresha RwandAir bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.

    Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

    Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu gihe kitageze ku mezi atatu, nyuma ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu Ukuboza RwandAir izatangiza ingendo zigana i Doha muri Qatar

    source : https://ift.tt/3nytCFt

  • “Fondation Yolande Mukagasana” yamaganye abifashisha internet mu gupfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Itangazo uyu muryango wasohoye ryashyizweho umukono na Yolande Mukagasana uwuyobora, ku wa 26 Ukwakira 2021.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yatanze iyi mpuruza nyuma y’igihe humvikana abanyamakuru cyangwa abiyita abanyapolitiki bitwaza uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza babinyujije kuri murandasi.

    Rikomeza riti “Umwe muri bo avuga ko ngo aho kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze.’’

    Aya magambo yavuzwe na Hakuzimana Abdou Rashid wiyita ‘umunyapolitiki’, akaba asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri YouTube Channel ye yise Rashid TV; ibi byose abyita ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.

    Yatanze urugero aho mu mwaka wa 1993, uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside wategurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Félicien na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango. Mu magambo ye, Kabuga yavuze ko iyi radio “ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo.’’

    “Fondation Yolande Mukagasana” yavuze ko amagambo agamije kubiba amacakubiri adakwiye guhabwa intebe, ikanasaba inzego bireba kutarebera ababigiramo uruhare.

    Ikomeza iti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntitwakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka. Dukurikije ko utibuka aho yavuye adashobora no kumenya iyo ajya, turasaba abashinzwe urubyiruko kururinda amacakubiri n’abarubibamo ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.’’

    Uyu muryango wasabye abashinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga kuzirikana ko Hutu Pawa yashinzwe mu 1991, yinjije u Rwanda mu icuraburindi ndetse abari bayirimo kugeza na n’ubu bataricuza ‘ahubwo usanga bafite imbuto y’urwango bakomeje kubiba mu bato.’

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Tuributsa ko urubyiruko ari rwo rwabaye rwinshi mu bakoreshejwe ngo Jenoside ishoboke kandi igire ubukana nk’ubwo twabonye. Itegeko Nshinga rirengera abana kuko batagomba guhabwa uburere bubuze urukundo n’umudendezo nk’uko biteganwa n’Itegeko ribarengera. Urubyiruko rw’u Rwanda ntirugomba gukurira mu macakubiri, rugomba kwiyubakira igihugu kizira amacakubiri ruzasigira abo ruzibaruka.’’

    Fondation Yolande Mukagasana yihanije abiyita abanyapolitiki n’abanyamakuru bashaka gukoresha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

    Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abarimo Hakuzimana Abdou Rashid bifashisha internet mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3EmMFJO

  • Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukwakira 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zakiriye abarwayi babiri barimo umugore utwite wari waramaze kurenza iminsi ibiri ku gihe yagombaga kubyarira n’umwana wari umaze igihe afite Malaria y’igikatu yarabuze uwamwitaho.

    Stumai Momade w’imyaka 20 yagejejwe aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikorera, nyuma yo gukora ibilometero 40 ava mu gace ka Ulumba muri Palma, aho asanzwe atuye.

    Stumai Momade yahise ahabwa ubutabazi bwihuse arabagwa ndetse yibaruka umwana w’umukobwa w’ibiro 3.5. Kugeza ubu amakuru atangwa n’Ingabo z’u Rwanda avuga ko umwana na nyina bameze neza.

    Muri Nzeri nabwo Ingabo z’u Rwanda zari zafashije umugore witwa Zainabo Soumaile kubyara ndetse zinatanga ubuvuzi ku mwana w’umuhungu wari waturikanwe na grenade.

    Undi wahawe ubuvuzi ni Djuma Ali w’imyaka itandatu usanzwe utuye mu nkambi ya Quitunda. Uyu mwana w’umuhungu yageze mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda arembejwe na Malaria, yahise aterwa amaraso ndetse ahabwa imiti. Nubwo yatangiye koroherwa aracyari kwitabwaho n’abaganga.

    Izi serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu bitaro bito by’Ingabo z’u Rwanda biherereye ahitwa Afungi muri Cabo Delgado. Abaturage bakunze kwitabwaho ni abo muri Palma baba barabuze ubuvuzi.

    Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado

    Djuma yagejejwe mu bitaro arembye kubera Malaria

    Aha Djuma Ali ari kumwe na nyina umurwaje

    Nyuma yo kwitabwaho n’Ingabo z’u Rwanda, Djuma Ali ari koroherwa

    Ingabo z’u Rwanda zabyaje Stumai Momade wari umaze iminsi ibiri atabona ubuvuzi

    source : https://ift.tt/3EcC2Js

  • RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gucururiza amahembe y’inzovu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba bantu barimo umuturage umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yabafashije kwambutsa ayo mahembe ava mu Mujyi wa Bukavu ajyanwa mu Karere ka Rusizi, ari naho bafatiwe.

    Abatawe muri yombi beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Aba bantu bafashwe nyuma y’igihe bari bamaze bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu mu Rwanda

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source : https://ift.tt/3EliNNT

  • Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu kurwanya Kanseri – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gushimira abayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za Kanseri ku Isi.

    Perezida Kagame yashimiwe ku bw’intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.

    Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri bugezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukingira kanseri y’inkondo y’umura byatangiye mu 2012.

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Umuryango UICC wamugeneye igihembo ari icyubahiro ndetse n’ishimwe ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Kanseri.

    Ati “Ndashimira Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Kanseri n’abagize akanama nkemurampaka, kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura kanseri.”

    Yakomeje ashima Igikomangomakazi cya Jordania, Dina Mired, Umuyobozi ucyuye igihe wa UICC, ku buyobozi n’ubwitange yagize mu rwego rwo kurwanya kanseri no kwita kuri Afurika.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.

    Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza, akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.

    Kuri ubu kandi serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu 2020, harimo 1 237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

    Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yafunguye Ikigo kivura Kanseri hifashishijwe imirasire, aha yari kumwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman

    Muri uwo mwaka, izo kanseri zombi zahitanye abagore basaga 1 400 kuko kanseri yibere yatwaye ubuzima bw’abagore 636 mu gihe iy’inkondo y’umura yahitanye abasaga 800 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.

    Intambwe idasubira inyuma y’u Rwanda mu guhashya Kanseri

    Perezida Kagame avuga ko Akarere u Rwanda ruherereyemo kaza imbere mu kugira abarwayi benshi ba kanseri y’umwijima (liver cancer) bitewe n’indwara za Hepatite zitavurwa uko bikwiye.

    Ati “Mu 2018, twatangiye gahunda yo kurandura Hepatite C hapimwa abantu barenga miliyoni eshanu bafite ibyago byo kuyandura, abasanze banduye bavuwe ku buntu. Gahunda yo gukingira Hepatite B na yo imaze kuba umuco. Ntibikiri ngombwa ko Abanyarwanda bajya kwivuza kanseri mu mahanga.”
    Perezida Kagame yashimangiye ko gutahura kanseri bigira agaciro gusa iyo hari n’ubuvuzi bufite ireme kandi bworoheye buri wese kububona.

    Ku bw’iyo mpamvu u Rwanda rwatangiye gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru aho bitakiri ngombwa ko abarwayi bahendwa no kujya kwivuriza mu mahanga.

    Ati “Kuva mu 2019 ni bwo ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri mu Rwanda cyatangiye gukora, gitanga ubuvuzi bwo gushiririza kanseri bwifashisha imirasire (radiotherapy), ubwifashisha imiti (chemotherapy) ndetse no kubaga. Ibi bivuze ko Abanyarwanda batagikeneye kujya mu mahanga bajya kiwivuza kanseri zitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko gukorera mu Rwanda umuti ugabanya ububabare wa morphine, byagize uruhare rukomeye mu kwita ku bafite ububabare bukabije baterwa n’indwara zidakira.

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi kuko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kuvura kanseri itari gushoboka iyo hatabaho gukorana n’abandi.

    Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Partners In Health iyobowe na Dr. Dr Paul Farmer washibutsemo Ibitaro bya Butaro bivurira mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru guhera mu mwaka wa 2012.

    Yahishuye ko mu mwaka utaha mu Rwanda hazafungurwa icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri ifata ibice by’Urwungano Ngongozi (IRCAD Africa), kirimo kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umufaransa Prof Jacques Marescaux ari na we washinze Ikigo cya IRCAD mu 1994.

    Perezida Kagame yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kuvura indwara za kanseri mu Rwanda na Afurika muri rusange, ariko yemeza ko icyo gihembo yahawe cyakanguye ubushake bwo kongera imbaraga mu myaka iri imbere.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.

    Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.

    Mu cyiciro cy’abahagarariye Sosiyete Sivile harimo Maira Caleffi washinze Umuryango FEMMA wimakaza ubuvuzi bw’ibere akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanseri y’Ibere muri Brazil.

    Harimo kandi Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners In Health (PIH) na Pat Garcia-Gonzalez washinze Umuryango The Max Foundation wita ku buzima bw’abantu bakize kanseri.

    Mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe hari Ikigo kivura Kanseri

    U Rwanda rukomeje gushimirwa umuhate rushyira mu guhangana na Kanseri

    source : https://ift.tt/3BevtnT

  • Karongi: Ingo n’ibindi bikorwa birenga 5,000 byahawe amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dusengimana Damien, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana akomeza avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko baremeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi 100%.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye (12years basic education) giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga, ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi kompanyi ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi
    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi

    Omondi avuga ko batangiye iyi company yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera hano muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusaba gukoresha “Generator” kandi igatwara amafranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Murekatete Marie Louise ni umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, iri shuri naryo rikaba rimaze amezi 3 gusa ribonye amashanyarazi.

    Iki kigo cy
    Iki kigo cy’amashuri na cyo cyahawe amashanyarazi

    Murekatete avuga ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Dusura Umurenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere 3 harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagrli ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro
    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro

    Avuga ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)


    source : https://ift.tt/3bfo7Gc

  • Abapolisi basaga 600 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rw’aba Ofisiye bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva zatangira gutangwa Hakaba harimo ab’igitsinagore 80.

    NI amahugurwa baherewe mu ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Rwamagana rya Police PTS Gishari.

    Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu kandi bakabikora neza.

    Icyiciro cya kabiri cy’inyigisho kigizwe no kuyobora kubera ko aba Ofisiye bato barangiza kadete (Cadette), baba aribo bayobozi ku rwego rw’ibanze rw’aba Ofisiye (Leadership and Management), kuyobora abapolisi kuri za sitasiyo za Polisi hamwe n’inyigisho zitandukanye za gahunda za Leta.

    Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore barangije ayo mahugurwa bahuye nabyo ni uko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho banagiye gufatanya n’izindi nzego hanze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo.

    Ikindi ni uko batigeze basurwa nk’abandi kubera ingaruka za Covid-19, bakaba ari nacyo cyiciro cya mbere uretse kuba kigizwe n’umubare mwinshi, banafite ab’igitsinagore benshi.

    Abo bapolisi batangiye amahugurwa ari 663 ariko barindwi muri bo (7) ntibayasoza kubera impamvi z’imyitwarire n’uburwayi.

    source : https://ift.tt/3CoBcJ1

  • Barifuza ko na bo bagerwaho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri
    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri

    Ababyeyi bavuga ko ibyumba by’amashuri bubakiwe bizabafasha kugabanya ingendo abana bakoraga bajya kwiga ku bigo bya kure, no kuba abana bashoboraga guta amashuri kubera kwinubira urugendo rurerure.

    Umubyeyi uhagarariye abandi ku ishuri rya Munanira, Yansoneye Moïse, avuga ko wasangaga umwana ashobora gukora urugendo rw’isaha n’igice rw’amaguru bajya kwiga ahitwa Nzuki, ibyo ngo bigatuma abana bato batabasha kwiga amashuri y’inshuke, akifuza ko nyuma yo kubakirwa ibyumba by’amashuri banashyirirwaho igikoni kibafasha kugaburira abana ku ishuri.

    Agira ati “Turifuza ko abana bacu na bo bajya bafatira ifunguro ku ishuri, ni yo mpamvu twifuza ko batwubakira igikoni kugira ngo abana bacu batazanga kuza kwiga kuko batariburye. Natwe ababyeyi twiteguye gutanga inkunga yacu dusabwa ngo abana bacu bajye biga amasaha menshi kandi batihswe n’inzara”.

    Ibyumba byiza bubakiwe
    Ibyumba byiza bubakiwe

    Ababyeyi kandi bifuza ko bashyirirwaho umuyoboro w’amazi bavomaho kuko ivomo bari bafite ryahise riguma imbere mu kigo cy’amashuri, bakaba batakibona aho kuvoma kuko abana bajya bataha banywa amazi mabi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri gahunda ya Leta y’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri, kandi igikoni kitagoranye nko kubaka amashuri.

    Agira ati “Aho uko hazagenda hakura ni ko tuzajya dushyiraho ibindi bikorwa, turakomezanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana babashe kurira ku mashuri nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta, bizakorwa ntabwo ari mwe mwasigara inyuma n’ubwo butacya tuvuga ngo tuje kubaka ariko bizakorwa buhoro buhoro”.

    Umuryango w’abakirisitu b’abanya Canada bagize umuryango ‘Inzira y’Urumuri’ wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu mudugudu wa Munanira, utangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushyikira uburezi uzakomeza gushaka ubushobozi, kugira ngo abana bose bige.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ashyikiriza imfunguzo umuyobozi w’ishuri

    Uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Ntaganzwa Jean Bosco, avuga ko abashinze uwo muryango uteye intambwe yo kubaka ibyuma bitatu, ariko nihaboneka n’ubundi bushobozi hazubakwa ibindi ku buryo nibura abana babasha kujya baharangiriza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuko kugeza ubu bakirangiriza gusa mu mwaka wa gatatu.


    source : https://ift.tt/3jInfyq

  • Imiryango y’abizigamiye muri Ejo Heza yatangiye gushyikirizwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y
    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi

    Igikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango uko ari 84 amafaranga y’impozamarira yagenewe, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, aho ku ikubitiro imiryango itandatu ari yo yabimburiye indi gushyikirizwa sheki z’amafaranga, buri umwe uhabwa 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose wo mu Kagari ka Kigogo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, gahunda ya Ejo Heza igitangira, umubyeyi we w’umukecuru, ni umwe mu bihutiye kuyitabira, akajya yizigamira ducye ducye ku mafaranga yagenerwaga y’inkunga y’ingoboka.

    Uwo mukecuru ubwo yari amaze kwitaba Imana, Bavugaruta akaba ari na we muzungura wa nyakwigendera, we n’abo bavukana bihutiye kubimenyesha ubuyobozi, buzuza ibisabwa, none nyuma y’igihe gito bashyikirijwe amafaranga 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y
    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y’amafaranga yahawe

    Ni umwe mu bishimiye aya mafaranga afata nk’impozamarira; aho yemeza ko ije kumufata mu mugongo. Yagize ati: “Iyi mpozamarira mpawe, njye n’abavandimwe tuvukana, tuyifitiye imishinga myinshi izaduteza imbere. Nkanjye ubu mfite kugira ayo nkuramo nkayakoresha mu buhinzi, andi nyazigamira umwana w’umunyeshuri mfite, kugira ngo ubwo azaba arangije kwiga, nzamugurire imashini, akore, yibesheho. Ndashima ubuyobozi bwadutekerereje iyi gahunda, bukagena uko amasaziro y’abakuze yaba meza, bwarebye kure cyane, nzahora mbuvuga ibigwi!”

    Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango Miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Muri bo abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni bo bamaze kwizigamira amafarannga Miliyari zisaga 20 y’u Rwanda.

    Ni mu gihe imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba Ejo Heza bitabye Imana, kugeza ubu ari yo imaze guhabwa impozamarira. Gatera Augustin, Umuyobozi mukuru wa gahunda ya Ejo Heza, avuga ko bafite intego yo kongera abanyamuryango ariko by’umwihariko banabashishikariza kongera ubwizigamire bwabo.

    Yagize ati: “Abantu benshi bari kwitabira kujya muri Ejo Heza kandi imibare twavuga ko ishimishije. Ariko iyo urebye ubwizigamire bwa buri muntu, ubona bukiri hasi. Ni yo mpamvu twifuza gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango kumva ko amasaziro meza agendana no kuyateganyiriza. Umuntu ntiyagira amasaziro meza mu gihe yizigamye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 30. Birasaba kuyongera akagera kuri rwa rwego tubona abafite ubwizigamire buri hejuru nko mu bihumbi 100, ibihumbi 500 kuzamura. Aho ni ho tugiye gushyira imbaraga, dusobanurira abaturage ko ari byo byarushaho kubagirira akamaro”.

    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw
    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu

    Gatera Augustin, yongeraho ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza, abikora ku bushake bwe adashyizweho agahato. Aho aba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe mu gihe akiriho, ariko kandi yanapfa, abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta, harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima.

    Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ari na yo iza imbere y’izindi mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza, avuga ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage ibyiza byo kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bayitabire ari benshi, mu rwego rwo gutegura amasaziro meza.

    Yagize ati: “Duteganya kwegera abaturage, tukabasobanurira gahunda nk’izi nziza baba barashyiriweho na Leta. Muri iki gihe gishize aho twari duhanganye n’icyorezo Covid-19, abaturage bacu bakoze ibishoboka byose, ntibacika intege mu gutanga imisanzu uko bashoboye, ari na byo byatumye Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira Ejo Heza. Ubu rero igikurikiyeho ni ugukomeza gushyiraho akacu nk’abayobozi n’abaturage, twese tugafatanya kubigira ibyacu kugira ngo uwo muhigo turusheho kuwuzamura”.

    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z
    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z’amafaranga aho buri umwe yahawe agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’u Rwanda

    Igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima imiryango itandatu yagize ibyago byo gupfusha ababo bahoze ari abanyamuryango ba Ejo Heza, cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, kizakomereza no mu zindi Ntara n’umujyi wa Kigali.

    Mu bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo gahunda ya Ejo Heza igere ku banyamuryango bayo ibyo bagenerwa n’amategeko, harimo n’Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Ltd, gifasha mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima ku banyamuryango ba Ejo Heza, nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigamire bw’igihe kirekire.

    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y
    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3CjV8wP