Tag: featured

  • Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ibiryo byinshi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iryo tangazo ryasohotse ejo tariki ya 25 Ukwakira 2021, nk’uko bivugwa n’umwe mu banyeshuri ba UR/Huye uharira, uvuga ko yaribonye uyu munsi mu gitondo kuko we ejo atahaririye, kandi ryasinyweho na ba nyiri iyo resitora nk’uko na bo babyiyemerera.

    Rigira riti “Ubuyobozi bwa Amoris Restaurant VIP buramenyesha abayigana ko bitewe n’ibihombo imaze iminsi igira bitewe n’aba kiriya barura ibiryo byinshi bidahwanye n’amafaranga bishyura, ko guhera none nta mu kiriya wemerewe kwarura atsindagira cyangwa yubaka inzu ku isahani kandi uwo bizagaragaraho ko yarura ibirengeje urugero (amafaranga yarurira) azahita asubizwa ayo asigajemo akigendera”.

    Kuri iryo tangazo hari n’icyitonderwa kugira kiti “Abafite box ntibemerewe kuziyaruriramo bazajya bazitanga babarurire”.

    Ubundi iyo resitora iriramo ahanini abanyeshuri biga muri UR/Huye, bishyura amafaranga 38000 ku kwezi, bakarya saa sita na nijoro. Ugereranyije barira amafaranga atagera kuri 650 inshuro imwe. Icyakora uje kurya atararishye ukwezi kose we yishyura amafaranga 800.

    Umwe mu bakobwa baharira avuga ko ukwiyarurira ba nyiri resitora binubira gukorwa na bamwe mu basore baharira na we ajya abona.

    Anavuga kandi ko igishobora kuba gihombya ba nyiri resitora kurusha, ari abazana ibyo gutwaramo ibiryo biyarurira kuko akenshi batwaramo ibiryo biruta kure ibyajya ku isahani, ugasanga bihagije abakobwa batatu.

    Icyakora Simon Twiringiyimana, umwe mu basohoye iri tangazo, we yanze kugira icyo arivugaho agira ati “ibiri mu itangazo birahagije”.

    Abanyehuye babonye iryo tangazo ricicikana ku mbuga nkoranyambaga bibaza impamvu nyiri resitora atashatse ubundi buryo bwo kumurinda igihombo aterwa n’abarura byinshi, aho kwandika bene ririya tangazo.

    Umwe yagize ati “Self-service resto ya mbere hano i Butare yitwaga JACARANDA, ica 300 Frw, mu gihe ahandi yari 50 Frw. Ariko ikareka abakiriya bakisanzura”.

    Undi na we ati “Iyo ushaka ko umukiriya arira amafaranga afite uramwarurira, ni ko ahenshi mbona babigenza”.

    Hari n’uwavuze ko amasahane yo muri za resitora aba ari matoya akaba ari yo atera abantu kubakaho inzu nk’uko abanditse ririya tangazo babyise.

    Yagize ati “Erega turiya dusahane twabo ni duto, bisaba kubaka inzu cyangwa ugatsindagira. Bitari ibyo ntuhaga.”

    Undi na we yagaragaje ko bari bakwiye kongera amafaranga baca ku isahani aho kubuza abakiriya kwisanzura agira ati “Muri hotel ni sawa cyane, ku madorari 25 cyangwa 30 ukoresha amasaha y’amafunguro ya saa sita uko ushaka, ushatse warya kenshi!”

    Undi na we yaboneyeho kunenga abahagarara ku nyama mu gihe bemerera abakiriya kwiyarurira agira ati “Ugasanga restaurant plat ni 6,000 cyangwa arenga, ariko bagahagarara ngo umuntu inyama ni imwe. Ubundi n’iyo wakwarura inyama gusa warenza ikiro cy’inyama?”

    source : https://ift.tt/3jzspN5

  • Muri 2024 u Rwanda ruzaba rukora inkingo za Covid-19 n’iza Malaria #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w
    Dr Daniel Ngamije ashyira umukono ku masezerano, iruhande rwe hari Aïssata Tall Sall, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Senegal

    Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

    U Rwanda na Senegal byitezweho kuzajya bikora amadoze y’inkingo abarirwa muri za miliyoni buri mwaka, hagamijwe guhashya indwara z’ibyorezo zandura nka Covid-19, Malaria n’Igituntu.

    Amasezerano yo kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti mu Rwanda yasinyiwe muri Convention Centre kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, ahateraniye Inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ab’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

    Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko urwo ruganda ruzubakwa hakoreshejwe miliyoni zirenga 100 z’Amayero (akaba asaga miliyari 100 Frw), azatangwa na Banki ya EIB.

    Dr Ngamije avuga ko abazubaka urwo ruganda (hafi ya Kaminuza yitwa Carnegie Mellon) ari ikigo BionTech, ariko Leta y’u Rwanda ikazatanga ubutaka ndetse ikazashyira mu nyubako ibizaba bikenewe.

    Yagize ati “Uruganda rukora izo nkingo ruzatangira kubakwa muri Kamena 2022, mu myaka ibiri izakurikiraho rukazaba rwuzuye rwatangiye gukora inkingo. Dufite ibyo tuzatanga nk’Igihugu, aho uruganda ruzubakwa n’ibizashyirwamo byose kugira ngo habe hujuje ibyangombwa”.

    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n
    Minisitiri Ngamije asobanura ibijyanye no gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda

    Yavuze ko nyuma yo kubaka urwo ruganda, ikigo BioNTech kizabanza gutanga abakozi bakorana n’abenegihugu mu minsi ya mbere, mu rwego rwo kububakira ubushobozi.

    Inganda za Pfizer-BionTech zifashisha ikoranabuhanga rigezweho ryo gukora utunyangingo twitwa Messenger RNA (mRNA), duterwa mu mubiri bigatuma ukora ‘proteines’ z’ubwirinzi ku ndwara, ari na rwo rukingo rwa Covid-19 rwitwa Pfizer.

    Uburyo bwa mRNA ni bushya, bukaba bwaratekerejwe bashaka gukora inkingo za virusi ya Zika n’ibicurane, ariko butangira gukoreshwa ubwo hari hadutse koronavirusi itera COVID-19.

    Umuyobozi Mukuru mu runganda BioNtech, Ugur Sahin, yavuze ko bamaze igihe bitegura, ku buryo ngo bafite iby’ibanze bizabafasha kugera ku ntego biyemeje.

    Undi muyobozi ushinzwe ibikorwa mu ruganda BioNTech, Sierk Poetting, yavuze ko inyigo yo kubaka uruganda mu Rwanda yarangiye, ndetse ko n’ibikoresho byamaze gutumizwa.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zizagira uruhare mu kubaka inganda zikora inkingo n’imiti muri Afurika


    source : https://ift.tt/3BicKre

  • Abayobozi bashya barasabwa kuzarangwa n’imyitwarire myiza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n
    Minisitiri Gatabazi asaba abayobozi bashya kuzarangwa n’imyitwarire myiza

    Bimwe mu byo basabwa harimo kugendera kure ibyo igihugu cyanga kuko ari bimwe mu mpamvu zituma batubahiriza inshingano zabo nk’uko baba babisabwa, bityo bigatuma umuturage arushyaho kudindizwa mu iterambere riba rimuteganyirijwe kuko agomba kumufasha kubishyira mu bikorwa.

    Kutubahiriza inshingano kuri bamwe mu bayobozi mu myaka yashize hari ubwo byari byarabaye nk’icyorezo mu bayobozi b’uturere, ku buryo abatari bacye bagiye begura umusubirizo ku mirimo yabo, ibyo abantu bakunze kwita ngo ‘Tour du Rwanda’ bitewe n’uko uko kwegura kwageze hafi mu Ntara zose z’igihugu.

    Minisitiri Gatabazi, avuga ko bimwe mu bayobozi bashya basabwa ari imyitwarire myiza ariko kandi ngo bakagendera kure ruswa.

    Ati “Abayobozi bashya ndetse n’abasanzwemo bazakomeza nibamara kugirirwa icyizere, icyo tubasaba cya mbere ni imyitwarire myiza (Discipline), bazi ibyo igihugu cyanga, igihugu cyanga ruswa, akarengane, itoneshwa, ivangura n’amacakubiri. Wagiye mu kazi kawe ukirinda ruswa, ukirinda kwiyandarika, ukirinda ibintu bituma uta agaciro nk’umuyobozi nta cyatuma udakomeza gushyigikirwa, ikindi n’ubufatanye na bagenzi bawe”.

    Ikindi ngo bafite inzego z’umutekano ziri ku rwego bakorana na zo, bakwiye rero gufatanya kuko zoherejwe kugira ngo zibafashye zibagira inama, zikanabaherekeza mu gushyira mu bikorwa ibyemezo baba bafashye.

    Minisitiri Gatabazi avuga ko bakwiye no kujya bagishya inama kuko umuyobozi muzima agishya inama nkuko abisobanura.

    Ati “Umuyobozi muzima agisha inama, kandi yagirwa n’inama akazishyira mu bikorwa, kuko akenshi hari ugenda agakora akumva yabaye igitangaza, gukorera mu nzego z’ibanze n’uguca bugufi, kugira ngo abaturage bahabwe icyubahiro bahabwe agaciro kabo, ariko na none bakamenya gufata ibyemezo. Uumuyobozi udafata ibyemezo ngo anakurikirane ishyirwa mu bikorwa byabyo ntabwo aba ari umuyobozi”.

    Uretse gufata ibyemezo no kubishyira mu bikorwa ngo abayobozi bagomba no kuzirikana gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza, bityo bakumva babibonamo, kuko iyo bakwibonamo bakumva ko ubafitiye akamaro, ubakemurira ibibazo, ubarenganura, ukanabagezaho ibyo bagenewe utabicishije iruhande, abaturage ngo bakugirira icyizere ahasigaye ugakora akazi kawe neza.

    source : https://ift.tt/30TuT2a

  • Sudan: Abamagana ihirikwa ry’ubutegetsi bakomeje kuhasiga ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigaragambya biraye mu mihanda kuva ku wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, nyuma y’uko abasirikare basheshe ubutegetsi bwa gisivile, bafunga abanyapolitiki bakuru mu butegetsi ndetse batangaza ko igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe.

    Bitangazwa ko abasirikare bagiye bajya mu nzu ku yindi mu murwa mukuru Khartoum, bagata muri yombi abategura imyigaragambyo baho.

    Iryo hirikwa ry’ubutegetsi ryamaganywe n’ahatandukanye ku isi, ndetse Amerika yahagaritse imfashanyo ya miliyoni 700 z’Amadolari yari agenewe Sudan.

    Jenerali Abdel Fattah Burhan wayoboye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, yavuze ko gusubiranamo kwa rwihishwa kw’abanyapolitiki, ari ko kwatumye igisirikare gifata ubutegetsi.

    Ikinyamakuru BBC Kivuga ko kuva mu myaka ibiri ishize, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage n’ubundi, Omar al-Bashir ubwo yahirikwaga n’igisirikare ku butegetsi yari amazeho imyaka 30, abategetsi b’abasivili na bagenzi babo b’abasirikare bakomeje gushyamirana.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, biravugwa ko ari munsi wa kabiri hari kuba imyigaragambyo ikozwe n’abaturage, yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, ubwo umubare munini w’abigaragambya bari bari mu mihanda y’i Khartoum no mu yindi mijyi basaba ko ubutegetsi bwa gisivili busubiraho.

    Ni mu gihe igisirikare n’abafite intwaro zikomeye bashyizwe ku mihanda bafunga inzira zihuza imijyi ndetse n’uduce tw’intara.

    source : https://ift.tt/3EgmDaR

  • Nyagatare: Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura, inzu 122 zivaho ibisenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hegitari 600 z
    Hegitari 600 z’imyaka zangijwe n’urubura

    Ntakirende Ernest wo mu mudugudu wa Rushashi, Akagari ka Rurenge mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yari afite ibigori bihinze kuri hegitari imwe akaba yari yashoyemo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 320.

    Ati “Twahuye n’ibibazo niba ari isi yaturangiriyeho ntabwo mbizi. Haguye urubura rwonyine rukamye muri iki gitondo, rwangije imyaka yose ni intabire gusa. Mwadukorera ubuvugizi Leta ikagira icyo idufasha kuko ni urupfu.”

    Avuga ko yari yarakoresheje imbuto z’indobanure ndetse n’ifumbire yiteze umusaruro mwinshi none ngo ntazi uko azabigenza ngo yishyure amadeni ndetse abashe no gutunga umuryango we.

    Agira ati “Mfite umwana wiga nibwo atangiye umwaka wa kane, sinzi ubutaha ikizamusubizayo. Nafashe amafaranga mu matsinda nzi ko nzishyura ku musaruro none wose uragiye. Rwose bakwiye kudufasha tukabona igishoro cyacu ahandi umuntu agapfundikanya.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko bagiye kuvugana n’abafatanyabikorwa bagurisha inyongeramusaruro bakazishyura nyuma y’igihe ari uko bejeje.

    Avuga ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gufatira ibihingwa ubwishingizi kuko hari abahinzi benshi batabikozwa nyamara bubagoboka igihe bahuye n’ibiza.

    Ati “Turi mu bukangurambaga ariko abahinzi bacu ntibarabyumva neza. Iri ni isomo rero tugiye gukoresha imbaraga mu bukangurambaga abahinzi bitabire ubwinshingizi bw’ibihingwa kugira nihaza umwuzure, urubura n’izuba babone ingurane.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imicungire y’ibiza, Nirere Samuel, avuga ko urubura rwangije hegitari 600 z’imyaka igizwe n’ibigori, ibishyimbo, inyanya, ibirayi, urutoki n’ibisheke mu Mirenge ya Nyagatare, Rukomo, Gatunda na Mukama.

    Inzu 122 zivaho ibisenge
    Inzu 122 zivaho ibisenge

    Avuga kandi ko uretse urubura rwangije imyaka, umuyaga na wo wasambuye amazu 122 mu mirenge itandatu ariko cyane mu mirenge ya Nyagatare, Rukomo na Gatunda.

    Yongeraho ko harimo gukorwa ubuvugizi kugira ngo abasenyewe babone isakaro ndetse n’abo imyaka yabo yangiritse habe haboneka ababagobokesha ibiribwa mu gihe iyabo yangiritse ntacyo babashije gusarura.


    source : https://ift.tt/3BguQtK

  • EIB yahaye Banki ya Kigali miliyoni 40 z’Amayero yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y
    Maria Shaw Barragan, Umuyobozi muri EIB hamwe na Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo gusinya amasezerano y’iyo nkunga

    BK ni yo izanyuzwamo igice kinini cy’ayo mafaranga kuko izahabwa miliyoni 40 z’Amayero, kugira ngo abafite ubucuruzi bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19 baze gufatamo inguzanyo.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yahaye ikaze gahunda EIB ifite yo gutera inkunga abikorera bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (n’u Rwanda by’umwihariko), ikaba iteganya kubagenera igishoro cya miliyoni 175 z’Amayero, mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID-19.

    U Rwanda rubaye igihugu cya mbere mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba cyungukiye muri iyi gahunda ya EIB igamije guteza imbere ubucuruzi mu gihe kirekire.

    Dr Ndagijimana yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubucuruzi bw’u Rwanda bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu. Ubufatanye hagati ya Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Banki ya Kigali (BK) hamwe na KCB Rwanda, buzatuma ishoramari rikomeza, cyane ko ari ubufasha bwagenewe ubucuruzi burimo abagore n’abakobwa.”

    Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’u Burayi, Thomas Östros avuga ko aho COVID-19 yadukiye, iyo banki yakoranye n’ibigo by’imari muri Afurika kugira ngo ubucuruzi butadindira burundu, hakabaho gutakaza imirimo kwa benshi.

    Östros ashimangira ko amasezerano we na MINECOFIN bashyizeho umukono kuri uyu wa Mbere, akubiyemo inkunga igenewe ba rwiyemezamirimo b’abagore hamwe n’izahabwa ibigo biteza imbere ubukungu budaheza umugore.

    Ku ruhande rwa Banki ya Kigali, Umuyobozi Mukuru wayo, Dr Diane Karusisi, yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu mishanga y’abakobwa n’abagore by’umwihariko kugira ngo ibashe kongera gukora nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.

    Ati “30% by’aya mafaranga azatangwa mu bigo biyobowe n’abakobwa cyangwa abagore, tuzi ko hari abagore benshi bari mu bucuruzi, akenshi ntabwo babonaga inguzanyo ihagije. Rero amafaranga azajya muri ibyo bigo bito n’ibiciriritse, azabafashe kugira ngo ubucuruzi bwabo bwongere gukora neza butere imbere.”

    Banki ya EIB isanzwe ifite ibikorwa itera inkunga mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1977, aho imaze gutanga inkunga ingana na miliyoni 206 z’Amayero ku mishinga y’abikorera n’iya Leta.


    source : https://ift.tt/3vJj1es

  • Gisagara: Abakoze Jenoside 90 basabye imbabazi abo biciye – #rwanda #RwOT

    Babivuze kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021 ubwo basozaga ugendo rw’isanamitima bamazemo igihe kigera ku mwaka n’amezi umunani bigishwa gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kubana neza.

    Muri bo harimo 25 bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagera kuri 45 bayirokotse ndetse n’urubyiruko 20 rubakomokaho.

    Muri Gashyantare 2020 nibwo Itorero ADEPR ku bufatanye n’Akarere ka Gisagara batangije umushinga w’isanamitima ugamje gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kubahuza n’abo bahemukiye muri Jenoside bagasabana imbabazi ndetse bagakorana n’ibikorwa by’iterambere.

    Hakizamungu Joseph yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yiyemerera ko yishe murumuna w’umuturanyi we witwa Ndatimana Jean Bosco.

    Yafunzwe imyaka itandatu ariko amaze gufungurwa akomeza kugira umutima udatuje kuko atari yarasabye imbabazi abo yiciye.

    Ati “Nahoraga mfite ikibazo nkumva umutima uranshinja. Maze guhura na Ndatimana no kumusaba imbabazi yarazimpaye numva nduhutse ku mutima. Ubu tubanye neza nk’abaturanyi kandi turafashanya muri byose ntawishisha undi.”

    Ndatimana na we yavuze ko akimara kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi yahoraga yigunze nta cyizere cy’ejo hazaza afite, ariko nyuma y’ibiganiro by’isanamitima yumvise ko agomba kubaho kandi akabana n’abandi neza.

    Ati “Badushyira mu itsinda mpura n’uyu mugabo wagize uruhare mu kwica abo mu muryango wanjye, baraduhuza turaganira nongera kugarura agatima, bwa bwigunge bwari muri njye buragenda hazamo urukundo ngarura icyizere bituma mwisanzuraho ku buryo ubu tubana neza. Abana bacu baregenderana, dusabana umunyu nta kibazo rwose”

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha.

    Ati “Ibiganiro bikorwa bigamije gufasha buri wese kubona ububi bw’icyaha yakoze no gutera intambwe yo gusaba imbabazi. Ikindi ni uko byaruhuye n’abarokotse Jenoside”

    Yakomeje avuga ko uyu munsi ari uwo kwishimira izo mbabazi zatumye bongera kubana neza mu mahoro.

    Hagamijwe gukomeza kubafasha kubana neza habayeho no kubashyira mu matsinda bakoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, imishinga y’ubworozi bw’inzuki ndetse no kubitsa no kugirizanya amafaranga.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ibikorwa by’isanamitima babikoreye mu mirenge ya Kansi na Kigembe ariko bateganya no kubikomereza mu yindi mirenge y’Akarere ka Gisagara.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi, asaba abakinangiye imitima guhinduka.

    Mu gusoza urwo rugendo habayeho no gushimirana bahana amatungo magufi nk’ikimenyetso cy’urukundo.

    Hakizamungu Joseph (wambaye umupira w’umuhondo) na Ndatimana Jean Bosco bavuze uko basigaye babana neza kubera inyigisho z’isanamitima bahawe

    Bahanye ihene nk’ikimenyetso cy’urukundo bafitanye nyuma yo gukorana urugendo rw’isanamitima

    Abakoze Jenoside bongeye gupfukama imbere y’abo bahemukiye babasaba imbabazi

    Abakoze Jenoside bapfukamye hasi basaba Imana imbabazi ko batazongera guhemukira bagenzi babo

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yijeje abasoje urugendo rw’isanamitima mu bumwe n’ubwiyunge ko bazakomeza kubaba hafi

    Umushumba Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bateguye ibikorwa by’isanamitima bagamije gufasha abakoze Jenoside kwicuza no kuzinukwa kongera gukora icyaha

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3BfMvlA

  • Yiciwe abana batanu n’umugabo: Uko “Mvura Nkuvure” yomoye ibikomere bya Tuyishime – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy’abahurijwe mu mushinga wiswe “Kongera ubushobozi bw’umuryango mugari mu mibanire ifite ingufu n’ubwiyunge binyuze mu komorana ibikomere byo ku mutima (Reinforcing community capacity for social cohesion and reconciliation through Societal Trauma Healing”.

    Ni umushinga wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ihohoterwa ukanaharanira amahoro arambye, Interpeace, ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’isanamitima uhuza abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, Prison Fellowship Rwanda. Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2020 ku nkunga y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi.

    Ku ikubitiro watangirijwe mu mirenge 15 yo mu Karere ka Bugesera, ahafashwe amatsinda abiri muri buri murenge. Yose hamwe ni 32, arimo 16 y’abakuru na 16 y’urubyiruko.

    Muri ayo matsinda yose, atatu arimo iry’abakuru n’iry’abato yo mu Murenge wa Mareba n’iry’urubyiruko ryo mu Murenge wa Musenyi, ni yo yamaze gusoza amasomo bahabwa amara ibyumweru 15.

    Tuyishime ni umwe muri abo. Imbere y’amagana yari yitabiriye umuhango wo kwishimira ibyo bagezeho bafashanya komorana ibikomere byo ku mutima no kongera kwiyunga hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare (barimo n’ababifungiwe), yavuze aho yavuye nyuma yo gusigara ari wenyine abana bose n’umugabo be bishwe, kugeza ku munsi wa none abana neza n’abamwiciye.

    Ni urugendo yavuze ko rutoroshye ariko ashima Imana ko umutima ugenda uruhuka akumva afite icyizere. Yababariye abamuhemukiye ndetse asaba ko uwo mushinga wagezwa n’ahandi abafite ibibazo nk’ibyo yari afite bakabohoka.

    Byamugendekeye gute?

    Tuyishime yavuze ko mu 1990 yari afite abana batanu n’umugabo ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamusize ari nyakamwe.

    Mu Ukwakira 1990 “ubwo bavugaga ngo [Fred Gisa] Rwigema yatabarutse” yari afite umuhungu wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

    Ati “Yageze mu rugo bavuga ngo ejo ni ukujya gushyingura Rwigema, turamubuza.”

    Icyo gihe ngo hari agasantere kitwaga i Bugande aho abaturage n’abanyeshuri bagombaga kwikorera umutumba “bakawushyira mu birago bakajya guhambayo Rwigema.”

    Uwo mwana na mukuru we bombi ntibagiyeyo kuko ababyeyi bari bababujije. Bukeye asubiye ku ishuri ngo mwarimu we yamukubise umugeri amuhuza n’igikuta amuvuna imbavu, ageze mu rugo arapfa.

    Ati “Icyo gihe nta n’aho kurega habagaho. Kwari ukubiganiraho n’uwo mwashakanye mukicecekera mukihangana.”

    Mu 1992, Tuyishime yatewe n’Interahamwe ziramuhohotera. Umugabo we yakomeje kumwihanganisha kuko yari yarahakuye n’uburwayi bukomeye, akamubwira ko iyo ari intwaro bakoresha mu bihe nk’ibyo.

    Bigeze mu 1994, ba bana bane bari basigaye nabo barishwe ndetse na se aricwa.

    Abo bana yari yarabasigiye umugore w’inshuti ye ngo abamuhishire nawe ajya guhishwa n’undi muntu wamufungiranaga mu nzu.

    Wa mugore yasigiye abana yarabishe maze Inkotanyi zimaze guhagarika Jenoside agiye kubamubaza amubwira ko “bahungiye muri Congo bari hamwe nabo, bagezeyo barababura”.

    Yarabyakiye ariko intimba ikomeza kuba yose kuko yari arokotse wenyine. Yavuze ko yabonaga ubuzima ntacyo busobanuye, nta na kimwe ashaka nta n’uwo ashaka kuba hamwe na we kugeza ubwo aho bari baramutuje yahimutse agahitamo kujya kuba mu kiraro yari yarubakiye umushumba w’inka yagabiwe muri gahunda ya Girinka.

    Hagati aho ubwo umubano we na wa mugore wamwiciye abana wari warakomeje basurana ariko ataramenya ukuri, kugeza igihe imirimo y’Inkiko Gacaca yarangiriye.

    Umunsi umwe wa mugore yakoresheje ubukwe asaba Tuyishime kuza kumusigarira kuri gahunda zo mu rugo. Bwarije barataha, ariko uko agenda akumva amajwi y’abana be bamuhamagara bamubaza ngo mama ko udusize.

    Ngo yabiganirije abo bari kumwe bamubwira ko yasinze. Yaratashye ajya mu rugo ariko amajwi akomeza kuyumva mu matwi ye, kugeza ubwo umwe mu bana ba wa mugore yamusuye akaza kumubwira ko aho “nyina akunda kunterekera intebe nkicaraho ari ho abana banjye bashyinguwe.”

    Ati “Naravuze nti ‘ubwo ni iby’abana ambwiye reka mpamagare undi muntu abimbwire neza.”

    Bageze mu rugo rw’uwo mugore ari kumwe n’uwari Konseye n’abari bashinzwe Gacaca mu Kagali arabatsembera. Byabaye ngombwa ko bacukura aho umwana yaberetse, babasangamo.

    Ngo ajya kubica yatetse ibiryo abishyiramo acide ariko abana be baburira abagombaga kubihabwa banga kubirya, abahamagariza igitero cy’abicanyi barabica babahamba aho.

    Mvura nkuvure yamugaruriye icyizere

    Tuyishime yasobanuye ko kwiyunga n’uwo mugore wamwiciye abana atabyiyumvishaga.

    Amaze kwinjizwa muri gahunda ya “Mvura nkuvure” yagiye abohoka aramubabarira kuko bari bayihuriyemo.

    Nyuma y’aho yaje kuba umwe mu bakuriye amatsinda ndetse agenda ashishikariza n’abandi kuyagana, baba abarokotse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu bo yagiye kuzana ngo bayoboke iyo gahunda, harimo na Habinshuti Ezechiel wayoboye igitero cyamwiciye abana. Tuyishime yamushishikarije kuza atabizi ariko uwo mugabo we yibukaga ibyo yakoze ahubwo agakeka ko agiye kubiryozwa.

    Habinshuti ati “Naravuze nti ‘ubwo igihe cyanjye kirageze ngo mfungwe kubera ko wenda hari ibyo yamenye ntavuze.”

    Uyu mugabo yari yarabanje gufungwaho yarakatiwe imyaka 12 ariko arekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kuko yireze akemera ibyaha byose akanabisabira imbabazi.

    Nyuma y’amasomo akomeye bahawe muri ibyo byumweru 15, buri wese yashimangiye ko yabohotse kuko haba Habinshuti yahoranaga ikimukomanga ku mutima kuko atari yarabwiye uwo yahemukiye ko ari we wabikoze ngo anamusabe imbabazi. Tuyishime nawe ntiyari yakumvise ko kubana n’abandi hari icyo byamumarira.

    Ubu barahamya ko umusanzu wa “Mvura nkuvure” wagezweho kandi wigaragaza, bagasaba ko iyo gahunda yagezwa no mu tundi turere ku buryo n’abandi bagifite intimba bakwiyunga buri wese akabohoka.

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango Wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrell, yashimye intambwe abahujwe bagezeho abibutsa ko “bagomba kubabarirana ariko bakibuka kuko ari cyo kizatuma amateka mabi adasubira ukundi.”

    Ati “Nta masomo dufite yo kwigisha uwo ari wese kuko natwe mu mateka yacu twakoze jenoside. Twakoresheje ubucakara Abirabura babarirwa muri miliyoni, tumara ibinyejana twica abantu batandukanye kubera ubwoko, aho utuye cyangwa idini. Gusa igihe cyarageze twanzura guhagarika guhigana twunga ubumwe ariko bushingiye ku kwibuka. Iyo ushaka kubaka ejo hazaza heza, ugomba kwibuka uko ahahise hari habi.”

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yatangaje ko gahunda ya “Mvura nkuvure” yashyizweho kugira ngo abagiye bakomeretsanya basubire mu mateka ariko bubake ejo hazaza.

    Yakomeje ati “Ubu umusaruro [wayo ni uko] abantu babana, bagakorera hamwe mu bikorwa bibateza imbere. Ntibirakira neza kuko ni urugendo ariko dufite ibyiringiro ko bizakira kandi ni twe tugomba kuvurana ubwacu.”

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe.

    Ati “Haracyakenewe gushyira ingufu mu bakiri bato, haba mu mashuri, amagereza no mu miryango. Niba ubu bafite ibikomere, bitavuwe babihererekanya mu bisekuru.”

    Kugeza ubu hari n’abavutse nyuma ya Jenoside n’abo yabaye bakiri bato bahura n’ingaruka zayo zibatera ibikomere.

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko yakuze atabana n’ababyeyi be kubera ubwumvikane buke bushingiye ku mateka. Se yari yararokotse Jenoside ariko nyina atari mu bahigwaga.

    Se yatoteje nyina bigera igihe arabata arigendera. Icyo gihe Muhoza yari afite imyaka 11 ava mu ishuri ngo afatanye na se kurera barumuna be. Byamuteye ibikomere kuko akora imirimo nk’iy’umugore ariko ubu ashima “Mvura nkuvure” kuko yamukuye mu bwigunge.

    Ati “Natinyaga kubwira abandi babyeyi ibibazo mfite ariko abo twahurijwe muri iyi gahunda turaganira bakanyomora ibikomere byo ku mutima.”

    Dr Nyirahabimana Jeanne wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba muri uwo muhango, yagaragaje ko kuba abo baturage barongeye kubana mu mahoro bakabwizanya ukuri kugira ngo ibikomere byabo bikire bitari kugerwaho atari gahunda ya “Mvura nkuvure”.

    Ati “Haba hari ahantu umuntu ari yigunze afite ibikomere atazi ko ashobora kubikira. Iyo habaye gahunda nk’iyi ituma agenda akumva abandi, akegera abakize, nawe biramufasha agatera intambwe.”

    Uretse gufasha abaturage komorana, iyo miryango inabafasha mu bundi buryo butandukanye bubateza imbere.

    Uyu munsi hatanzwe imitiba n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvumvu ku bibumbiye mu ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere nyuma yo kwiyunga.

    Bari basanzwe bafite ishyamba bateye, akaba ari ryo bazororeramo inzuki. Ibyo bahabwe byose hamwe bifite agaciro ka 5.367.000 Frw.

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Interpeace, agamije kwagurira gahunda ya “Mvura nkuvure” mu tundi turere dutanu turimo Musanze, Ngoma, Nyagatare, Nyabihu na Nyamagabe.

    Tuyishime Monica yasangije ubuhamya bw’uko yabohotse akababarira abamwiciye abana bane bakanamusahura imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wunze Ubumwe bw’u Burayi akaba n’Intumwa yawo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano, Josep Borrel, yashimye intambwe abahujwe bagezeho

    Umuyobozi wa Prison Fellowship Rwanda, Bishop John Rucyahana, yavuze ko komora ibikomere ari urugendo ariko hari ibyiringiro ko bizagerwaho

    Uwari uhagarariye Suède muri ibyo bikorwa yatangaje ko nayo igiye kubishyigikira

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, yavuze ko igikenewe mu muryango Nyarwanda kugira ngo habeho komorana ibikomere ari ugushyigikira imibanire n’ubuzima bwo mu mutwe

    Umuyobozi wa Interpeace, Scott Weber, ubwo batangaga ibikoresho ku bavumvu

    Habinshuti Ezechiel abanye neza n’abo yiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo kubasaba imbabazi bakomorana ibikomere

    Muhoza Liliane yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yamugizeho ingaruka kandi yaravutse nyuma y’uko iba

    Borrel yihanganishaga Tuyishime

    source : https://ift.tt/3mdY5sY

  • Prime Insurance igiye gutangiza ubwishingizi bwo kwivuza – #rwanda #RwOT

    Prime Insurance itera inkunga amarushanwa atandukanye muri siporo, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena baherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryegukanywe n’Umunya-Kenya Carl Tundo ku wa 24 Ukwakira 2021.

    Imodoka 15 zaturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Afurika y’Epfo na Kenya, zose zari zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance ikorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ryo gusiganwa mu modoka (RAC) kuva mu myaka itatu ishize.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo kuba abafatanyabikorwa ba Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ari ukugira ngo basangire ibyishimo n’Abanyarwanda, ariko banabamenyeshe ko babashyiriyeho ubwishingizi bwo kwivuza buzatangirana n’umwaka wa 2022.

    Ati “Impamvu ni ukugira ngo twegere Abanyarwanda, twebwe nka Sosiyete y’ubwishingizi mu Rwanda twifuza ko ibyiza Abanyarwanda bahura na byo natwe twabigiramo uruhare. Uyu mwaka twaje muri iri rushanwa icya mbere ari ukugira ngo twegere Abanyarwanda binyuze mu isiganwa ry’imodoka, tubabwire ko twabazaniye ubwishingizi bwo kwivuza, ubwishingizi bwiza bwiyongera ku byo dusanzwe dukora.”

    Yakomeje agira ati “Uyu mwaka wa 2021 urarangira, dutangirane n’uwa 2022 dufite ubwishingizi mu kwivuza buzwi nka ‘Assurance Maladie’ cyangwa ‘Medical Insurance’. Ushaka kubufata aratwandikira, ashobora guca ku rubuga rwacu cyangwa akaza aho dukorera, buzatangira muri Mutarama 2022. Kugeza ubu iyo udusabye ibisabwa byose turabiguha, ndetse tukakugira inama y’ibyiciro wafatiramo ubwishingizi. Si ku bigo binini gusa kandi n’umuntu ku giti cye birashoboka.”

    Yavuze kandi ko bitakiri ngombwa kubona serivisi za Prime Insurance ubanje kugera aho ikorera kuko wifashishije ikoranabuhanga kuri telefoni cyangwa mudasobwa ugera kuri serivisi wifuza.

    Ati “Ikindi cyatuzanye ni ukugira ngo tubwire Abanyarwanda kandi ko igihe cyose ugize impanuka bifite aho bihuriye n’ibinyabiziga cyangwa gusiganwa mu modoka, aho wagirira impanuka hose, ntabwo bikiri ngombwa ko ufata urugendo rwawe ukava aho wari uri, ukaza aho dukorera. Iyo ufite ikoranabuhanga na internet, umenyekanisha impanuka uciye kuri www.prime.rw, ugakurikirana kuri buri cyiciro cyose kugeza wishyuwe, utiriwe uza kutureba.”

    “Icyo gihe icyo dukora ni ukukwishyura vuba, dushobora kukwishyura dukoresheje uburyo bwo kohereza amafaranga kuri konti yawe cyangwa se ugahitamo ukaza tukagusinyira ‘chèque’”.

    Uramutse yongeyeho ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho gufasha abakiliya ba Prime Insurance no kubegera aho bari mu bice bitandukanye.

    Ati “Ibi turabikora mu kurushaho kunoza serivisi duha abakiliya bacu no kugira ngo ibyo tubakorera, turusheho kubegera. Nta munezero ubaho nk’uwo dukura muri siporo. Iri rushanwa ryaherukaga mu 2019, ryari rimaze kwimurwa hafi inshuro ebyiri, nka Prime rero twongeraga kwishimana n’Abanyarwanda binyuze muri iyi Rally kandi twishimiye ko ku rwego rwa Afurika hitabiriye abahanga, turashaka kuba sosiyete y’ubwishingizi ikomeye mu gihugu, ariko turi no guteganya kwagura imbibi zacu bidatinze.”

    “Birashimishije kubona mu irushanwa ry’uyu mwaka nta mpanuka ikomeye yabayemo. Ni umunezero. Twishimiye kuba twarabaye muri iri rushanwa kandi tuzakomeza kubana na bo. Ni irushanwa rimenyekanisha igihugu cyacu kandi muri ibyo byiza tugomba kubigiramo uruhare.”

    Abajijwe impamvu Prime Insurance ikunze kugaragara mu marushanwa menshi akomeye mu gihugu, Uramutse Régis yavuze ko ikiba kigamijwe ari ugusangira ibyishimo n’Abanyarwanda kandi bakagira uruhare mu kugira ngo bagerweho n’umunezero wabyo.

    Ati “Ukwiye kugira ubwishingizi kugira ngo ubeho utekanye, wizeye ko icyakubaho cyose wahita usubira mu buzima busanzwe. Twitabira amarushanwa menshi kuko siporo ni igikorwa gikora ku mutima, ariko twe nka Prime twifuza kubana n’Abanyarwanda mu bihe byabo byiza.”

    “Uretse guha Abanyarwanda ubwishingizi, tugomba no kubafasha kubona ibyo byishimo, turi abaterankunga b’ayo masiganwa yaba Tour du Rwanda cyangwa Rwanda Mountain Gollira Rally ndetse bidatinze tuzaba turi mu bindi byiciro bya siporo kuko twifuza ko Abanyarwanda batugirira icyizere bagafata ubwishingizi iwacu, natwe tukabaha umunezero ubasanga iwabo.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere.

    Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance yaherekeje isiganwa ry’imodoka rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 ryasoje ku wa 24 Ukwakira

    Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021 yitabiriwe n’abafana mu bice bitandukanye yakiniwemo mu Bugesera

    Prime Insurance yashimiwe nk’umuterankunga w’imena muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis (iburyo) hamwe na mugenzi we, bifotozanya igihembo bahawe

    Abakozi ba Prime Insurance bamwe n’Abanya-KenyaCarl Tundo na Tim Jessop batwaye Rwanda Mountain Gorilla Rally 2021

    VW Polo ya Carl Tundo ni imwe mu modoka 15 zari zitabiriye Rwanda Mountain Gorilla Rally zafatiwe ubwishingizi muri Prime Insurance

    source : https://ift.tt/3Cm8qZy