Tag: featured

  • Sobanukirwa imikino (siporo) ibereye umwana ku kigero cye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo siporo ntizikuraho imikino y’abana isanzwe, kuko ubusanzwe bakina uko babyumva, ariko hari siporo zisaba ko umuntu mukuru amuyobora kuko bimufasha gukora ijyanye n’ikigero cye, itamuteza akaga kandi akanarushaho gutahura impano yifitemo.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye ubwoko bunyuranye bwa siporo bujyanye n’ikigero cya buri mwana ndetse n’uburyo ugomba kumufasha.

    1. Kuva avutse kugeza afite imyaka 2

    Kuri iki kigero nta siporo zihariye umwana asabwa gukora kuko imikurire ye n’ibyo akora bihagije gutuma umubiri we ukomera. Muri iki kigero ni ho yigira kwicara, guhaguruka, gukambakamba no kugenda, ndetse ibyo akora nibyo bimutegurira uko azaba nyuma y’iyo myaka.

    2. Imyaka hagati ya 2 na 5

    Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kugenda neza, azi kwirukanka, gusa na none aba atarageza imyaka yo kuba yakora siporo zisaba amategeko runaka. Siporo umwana wo muri iki kigero asabwa gukora ni izo kwishimisha gusa na none zimufasha gufunguka mu bwonko n’umubiri ugakora neza. Izo ni nko:

    • Kwiruka
    • Gukirana (akirana n’urungano cyangwa abamuruta gato, ariko hakaba umuntu mukuru ubaba hafi kugirango hatavamo kurwana cyangwa izindi mpanuka).
    • Koga (byibuze guhera ku myaka 3, ariko umubyeyi akamuba hafi cyangwa umurezi we ndetse waba ubizi ukaba ari wowe umwitoreza)
    • Kuva ku myaka 3 kandi ushobora kumwigisha gutwara igare ryagenewe abana
    •
    3. Imyaka hagati ya 6 na 9

    Uko umwana agenda akura ni ko ubwonko bwe nabwo bugenda bwaguka ndetse bukanabasha kugendera ku mategeko amwe n’amwe yerekeye imikino, nko:

    • Gusimbuka umugozi
    • Igororangingo (gymnastic)
    • Koga
    • Tennis
    • Umupira w’amaguru (udakurikiza amategeko nk’asanzwe)
    • Gupikanwa cyangwa se tayari ku bakobwa
    • Imikino njyarugamba (karate n’indi nka yo)
    •
    4. Imyaka hagati ya 10 na 12

    Muri iki kigero umubyeyi aba amaze gusobanukirwa siporo nziza ku mwana, iyo akunda ndetse n’iyo ashoboye kurenza izindi. Ashobora no gukina imikino ifite amategeko yihariye nka basketball, volleyball, hockey na football.

    Umubyeyi asabwa kuba hafi y’umwana

    Kuba hafi umwana muri siporo zaba izo akora wenyine, izo mukorana cyangwa atozwa n’ababihugukiwe bizamufasha muri byinshi. Niba ari izo akora ari kumwe n’abandi, ushobora gusanga umutoza abakankamira cyangwa se yita cyane ku babyumva cyane, aha rero iyo utari hafi ngo ubimenye ushobora gusanga umwana azinukwa siporo ndetse akanayanga.

    Ni byiza rero ko siporo umubyeyi azi neza kandi akunda ari yo afasha umwana gukora kugira ngo abone agaciro kayo. Ikindi na none, umubyeyi akwiriye kumenya ko abana badakura kimwe, ari na yo mpamvu utagomba kumushyiraho igitugu n’igitutu mu gukora siporo runaka.

    Muri buri siporo jya ubanza wibaze ibi bibazo:

    • Ese iyi siporo umwana ari buyikunde?
    • Ijyanye n’ikigero cye?
    • Niba ari abana benshi, buri mwana ari bugire umwanya we wo gutozwa no kwitabwaho?

    Irinde kumenyereza umwana siporo imwe gusa akiri muto. Mureke akore siporo zose, iyo ashoboye kurenza izindi izagenda yigaragaza.

    Gusa buri gihe cyose ibuka kandi uzirikane ko siporo itabereyeho kunaniza umuntu ahubwo ibereyeho kumukomeza no gutuma agira ubuzima buzira umuze. Nyuma ya buri siporo ni byiza kuganiriza umwana, kumuha icyo anywa cyangwa arya cy’umwimerere kugira ngo ingufu yatakaje zigaruke.

    Na none kandi wibuke kumuba bugufi no kumurinda gukina n’abamuruta cyane kugira ngo bitaza kumuviramo impanuka zinyuranye.

    source : https://ift.tt/2ZvxvT7

  • Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB, yahise yongera guhamagazwa – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa ya RIB itumizaho Hakuzimana Rashid utuye mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

    Igira iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 27 Ukwakira 2021 saa Yine za mu gitondo.’’

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Hakuzimana Rashid atitabye RIB ndetse amasaha y’akazi yarenze atahageze.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Hakuzimana Rashid atitabye ariko yongeye guhamagazwa.

    Ati “Ntabwo yitabye ariko yamenyesheje ko afite ikibazo cy’uko atarabona umwavoka.’’

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yongeye guhamagazwa ku nshuro ya kabiri.

    Ati “Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.’’

    Dr Murangira yavuze ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Yagize ati “Icyo yatumirijwe ni we uzakimenyeshwa. Ariko bifitanye isano n’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho. Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.’’

    Itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    Hakuzimana Rashid amaze iminsi akorwaho iperereza ahanini rifitanye isano n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe atangaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na YouTube.

    Si ku nshuro ya mbere atumijwe kuko no muri Nzeri, yitabye RIB anagirwa inama akwiye gukurikiza mu gihe atanga ibitekerezo.

    Icyo gihe RIB yamusabye gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuko ari uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ariko akirinda kunyuranya nibyo iryo tegeko rimuha.

    Icyo gihe yarabyemeye, yereka Ubugenzacyaha ko abyumvise kandi abisabira imbabazi, yiyemeza kutazanyuranya n’amategeko.

    Mu minsi ishize ni bwo Hakuzimana Rashid yongeye kumvikana mu magambo apfobya Jenoside aho yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Atari ngombwa.

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba RIB ko yamukirana kimwe na bagenzi be bitwikira umutaka w’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Indi nkuru wasoma: Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB ndetse yahise yongera guhamagazwa

    source : https://ift.tt/3bhtrIO

  • Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB
    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB

    Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda, Dr Mukeshimana Gerardine ndetse n’Umuyobozi mukuru wa AATF n’abandi bafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, iryo huriro rizwi nka OFAB rikaba ryatangijwe ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, gusa rikaba ryari risanzwe riri mu bindi bihugu birindwi bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga ryifashisha uburyo bwo guhindurira uturemangingo ibihingwa, ibizwi nka GMO, rimaze igihe rikoreshwa mu bihugu bitandukanye kandi rigatanga umusaruro utubutse, gusa hari ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika ritakiriwe neza, kubera amakuru atari yo arivugwaho, ahari abavuga ko umusaruro w’ubuhinzi urikomokaho ushobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga
    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga

    Abitabiriye icyo gikorwa bavuze ko iryo koranabuhanga rya Biotechnology rigamije kongera umusaruro binyuze mu gutanga imbuto nziza, mu miti irwanya indwara mu bihingwa kubera ubushakashatsi buzakorwa, bityo OFAB ikaritangaho amakuru yizewe afasha abahinzi kumva neza akamaro karyo bityo bakongera umusaruro w’ubuhinzi, bakihaza bakanasagurira amasoko, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Dr Mukeshimana.

    Yagize ati “Twatangiye kubona ko ikoramabuhanga mu buhinzi muri Afurika, ari bwo buryo bwiza bwo kuvugurura ibijyanye no guhinga. Igihe kirageze ngo ibihugu bya Afurika byongere ishoramari mu ikoranabuhanga, muri siyansi no mu guhanga udushya. Ntitwakwirengagiza kandi ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, niba dushaka kuvugurura ubuhinzi n’ubukungu bwacu”.

    Ikoranabuhanga rya Biotechnology ryatangijwe mu Rwanda, ryitezweho kongera umusaruro binyuze ku gutubura imbuto mu buryo bwihuse, bitandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa kuko bwo bwatwaraga igihe kirekire, nk’uko byasobanuwe na Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

    Ati “Ubu buryo budufasha mu gutubura imbuto byihuse, kuko uhindura aho ushaka ako kanya aho gutegereza imyaka n’imyaka nk’uko tubigenza iyo tubangurira, bikamara igihe kinini utegereje kureba ko byemera”.

    Dr Kanangire yavuze ko abantu badakwiye kumva ko ubuhinzi buzazamurwa no kongera ubuso buhingwaho gusa, mu gihe hatitawe ku bindi bifasha kongera umusaruro.

    Ati “Ntabwo twakomeza gutegereza kongera umusaruro tugendeye ku kongera ubuso buhingwaho kuko ubutaka burashira, ntabwo twabubona, igikenewe ahubwo ni ukongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro. Ikindi ni uko za Guverinoma z’ibihugu zikwiye kongera ingengo y’imari ijya mu buhinzi”.

    Yongeyeho ko OFAB izakora ubuvugizi no kumvisha ibihugu inyungu iri mu gushora imari ihagije mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi mu buhinzi.

    Dr Kanangire yunzemo ati “Gufatanya na OFAB bizagabanya kandi ubujiji n’amakuru atari yo byagiye bitangwa kuri GMO bigatuma ititabirwa. Nk’ubu muri Amerika bamaze imyaka 40 babikoresha. Muri Afurika y’Epfo, hejuru ya 95 % by’ibigori bahinga ni GMO”.

    Muri Afurika, OFAB isanzwe ikorera mu bihugu birindwi, ari byo Tanzania, Kenya, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso na Ghana.

    source : https://ift.tt/3nBCytN

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ipeti ba Ofisiye Bato 656 ba Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Minisitiri w’Intebe yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu, ku muhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.

    Yashimiye kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda Igihugu.

    Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”

    Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.

    Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”

    Yongeyeho ati “Byose byashobotse kubera imyitwarire myiza mwagaragaje, umurava, kubaha no guha abandi agaciro. Ibi bikaba ari na byo biranga umurimo wanyu wa buri munsi. Ndabasaba gukomeza uyu muco.”

    Bitewe n’uburyo Isi yihuta, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bisaba kugendana n’igihe, by’umwihariko mu Isi y’ikoranabuhanga.

    Ati “Ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye. Birasaba ko namwe nk’abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga. Nkaba mbizeza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kugenda ishyira imbaraga mu kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

    “Mugomba rero guhora mwihugura, ubushobozi bwanyu bukajyana n’igihe, kugira ngo mushobore guhangana n’ibi bibazo bishya. Iryo ni ryo shingiro ry’umutekano uhamye Igihugu cyacu cyifuza. Ni byo biduha uburyo bwo guha abaturage bacu umutekano usesuye. Ni byo amajyambere y’u Rwanda ashingiyeho kandi ni ko bizahora.”

    Mu bapolisi barenga 656 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rwa ba ofisiye bato, 80 ni ab’igitsina gore.

    Iki ni cyo cyiciro cya mbere cyakoze amahugurwa mu gihe igihugu cyari gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abanyeshuri bakaba baragize uruhare mu kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

    Abanyeshuri basoje amasomo yabo nyuma y’amezi 13 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

    Abapolisi bashya ubwo biyerekanaga mu karasisi

    Ibendera ry’u Rwanda ni irya Polisi biherekejwe n’abapolisi mbere y’itangira ry’ibirori

    Intambwe ku yindi, aba bapolisi bakoze akarasisi badasobanya

    Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yari ageze ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana

    Ubwo ibirango bya Polisi n’Ibendera ry’u Rwanda byari bigejejwe ahabereye ibirori

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aha impanuro abapolisi bashya

    Morale yari yose ku bapolisikazi bashya

    Umurava waranze aba banyeshuri ubwo bahugurwaga, basabwe kuwukomeza no mu kazi binjiyemo

    Mu bapolisi basoje amahugurwa, 80 ni ab’igitsinagore

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashimira abitwaye neza kurusha abandi

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibi birori

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwinjiza abofisiye muri Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri w’Intebe yasabye abapolisi bashya kudacogora ku myitwarire myiza ari nayo nkingi ya Polisi y’u Rwanda

    Aha abasoje amasomo bafatanyaga kwambikana amapeti

    Ihame ry’uburinganire rikomeje kwimakazwa muri Polisi y’u Rwanda, hinjizwamo abakobwa n’abagore benshi kandi bashoboye

    Miniisitiri w’Intebe yasabye abasoje amasomo gukomeza kwihugura kuko isi ihinduka buri munsi

    Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro bafata ifoto y’urwibutso n’abapolisi bashya bahawe amapeti

    Aha bari bahagaze bemye bategereje kwambikwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ribinjiza mu bofisiye bato

    Abapolisi bashya basabwe gukorana neza n’abo basanze kugira ngo inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda zigerweho

    Byari ibyishimo ubwo aba bapolisi bari bamaze kwambikwa amapeti binjijwe mu ba ofisiye

    Byari ibyishimo kuri aba bapolisi nyuma y’umwaka bahugurwa

    Amarira y’ibyishimo ku bapolisi bashya n’imiryango yabo bari bamaze umwaka batabonana

    Imiryango y’aba bapolisi yashimiwe uburyo yitanze yemera kohereza abana bayo muri Polisi y’u Rwanda

    Bamwe imiryango yabo yabegeneye impano

    Ibyishimo byamurenze asoma umubyeyi we wamufashije gusohoza inzozi ze zo gukorera Polisi y’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3biORFv

  • Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa UAE yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside
    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside

    Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by’ibanze agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw’akazi, nyuma y’uko yahuye na Perezida waRepubulika, Paul Kagame ejo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, New Times.

    Mu ijambo yahavugiye, yasezeranyije ko UAE yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda ndetsde n’isi yose muri rusange guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukorana bya hafi na hafi mu rwego rwo gushyiraho amahirwe arambye kuri ejo hazaza h’ibihugu byombi.

    Kuva mu 1995, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye utera imbere ndetse byagiye binagirana amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.

    source : https://ift.tt/3jE0ETl

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arasaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n
    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n’abaturage

    Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi watowe akwiye kwita ku nshingano ze kandi agakomereza aho mugenzi we yari agereje, kandi abayobozi bakaba bibutswa ko umuturage ari we uri ku isonga bityo umuyobozi akwiye kumwitaho.

    Agira ati “Umuturage ni we zingiro rya byose ni we dukorera abayobozi bakwiye kwita ku bukangurambaga, kubaha umwanya no kubakemurira ibibazo bashoboye, ikindi hakabaho gutanga amakuru ku nzego zibakuriye ku gihe kugira ngo ibinaniranye ku mudugudu bikurikiranwe n’izo nzego”.

    Ku bijyanye n’inshingano z’umuturage, Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi agirwa n’abo ayobora kandi kubatora ntibafashwe ngo bumve inama n’ibitekerezo byiza by’abayobozi bonyine badashobora gufasha umuturage”.

    Agira ati, “Bonyine ntabwo babishobora dukwiye kubaba hafi tukajya inama kandi byaba na byiza tukabayoboka niba ariko nabyita, tukumva ibyiza batugenera ndetse n’impanuro zabo batuyobora”.

    Komite nyobozi z’uturere zakuweho, iz’imidugudu zihererekanya ububasha

    Ku bijyanye no kuba Komite nyobozi z’uturere zarangije manda zazo, Guverineri Kayitesi avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye basigarana inshingano no gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.

    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe
    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe

    Agira ati “Ba ES b’uturere barasigarana inshingano zo kuyobora uturere, inzego z’ibanze na zo zatangiye inshingano ku midudugu, inzego z’utugari zirahari n’iz’imirenge ku karere bose barakomeza gukora inshingano zabo nta serivisi idakwiye kuba itangwa kuko komite nyobozi z’uturere zidakora”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu yitabiriwe hejuru ya 95% hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, kandi yaranzwe n’ishyaka ku buryo hari n’abaturage bagiye banga gutora abayobozi babonaga ko badafite ubushobozi, icyo ngo kikaba kidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari iby’amatora aba arimo ishyaka ryo guhiganwa.

    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha
    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha

    Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu bahererekanyije ububasha mu midugudu yose y’Intara y’Amajyepfo, ku rwego rw’Intara bikaba byabereye mu Karere ka Kamonyi.

    Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 kandi uturere tukaba turi kuyoborwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo mu gihe cy’inzibacyuho kugeza igihe Komite nyobozi nshya z’uturere zizaba zirahirira inshingano nshya nizimara gutorwa.

    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n
    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n’inshya z’imidugudu


    source : https://ift.tt/3bem1pZ

  • Nyagatare: Kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bizagabanya impfu z’inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe mu gihe inka zirimo gupfa mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga, bikavugwa ko ari ukubera kubura ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko Umurenge wa Rwimiyaga na Karangazi ari yo aborozi bafite ikibazo cyo gupfusha inka kubera izuba ryatse igihe kirekire kirenga hafi amezi atanu nta mvura.

    N’ubwo nta mibare atangaza, yemeza ko ikibazo cyo gupfusha inka kizakemurwa no gutera ubwatsi ku bwinshi.

    Ati “Yego hari inka zatangiye gupfa ariko iyo mibare wayibaza muri RAB kuko twebwe hari imibare tuba dufite, gusa iya nyayo ifitwe n’ubuyobozi. Ikibazo ahanini kiri Karangazi ahantu Rwabiharamba na Rwimiyaga kuko ni ho hantu hatarabona imvura.”

    Akomeza agira ati “Ni ugukangurira aborozi guhinga ubwatsi, yego bari barabuhinze ubu bwarashize kuko igihe cyabaye kirekire. Ni ukongera rero niba umuntu yahingaga hegitari imwe zikaba ebyiri cyangwa eshatu, ikindi ni ukumenya no kububika.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko nta nka azi zaba zipfa kubera izuba ryavuye igihe kirekire, ahubwo yenda bishoboka ko zaba zipfa kubera indwara.

    Avuga ko icyakora bagiye gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi aho buri rwuri nibura rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.

    Agira ati “Nta nka turamenya zishwe n’inzara ahubwo birashoboka ko zaba zicwa n’indwara. Gusa dufite gahunda y’ubukangurambaga aho nibura buri rwuri rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.”

    Iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe hegitari 200 zigomba guterwaho ubwatsi bw’amatungo, ziziyongera mu gihembwe gikurikiraho.

    source : https://ift.tt/3Behtul

  • Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha; Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi – #rwanda #RwOT

    Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka, yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96. Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Mugenzi we na we yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto abisabira imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga ari butware ikinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka. Bariya bantu bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

    source : https://ift.tt/2XTkJ0y

  • Karongi: Abaturage 4600 begerejwe umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 80Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Bubazi baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza.

    Irankunda Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kavumu avuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kuvoma amazi meza ahitwa ku Ibanda.

    Yagize ati “Aya mazi twayabonye muri uyu mwaka, yadufashije ibintu byinshi kuko twavomaga amazi atemba, ntitubone ameza yo kunywa. Twashakaga amazi yo kunywa tukajya mu misozi, ahantu kure twakoreshaga amasaha atatu.”

    Nzabikiramo Isidore, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bubazi, yavuze ko mbere y’uko begerezwa amazi abanyeshuri batorokaga ikigo bakajya mu baturage gusaba amazi yo kunywa.

    Yagize ati “Mbere nta mazi twagiraga, twakoreshaga ay’imvura yashira tukohereza abakozi mu kabande bakarara bavoma kugira ngo tuze kubona ayo dutekeshereza abanyeshuri. Ubu ntabwo tukibura amazi, mbere abana bajyaga baducika tukabashaka tukababura bagiye mu baturage gusaba amazi yo kunywa.”

    Akomeza avuga ko aya mazi begerejwe abafasha kunoza isuku, ati “Mu isuku ubu hose irahari, haba mu bwiherero no mu mashuri kubera ko twabonye amazi.”

    Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge, Mukandekezi Françoise ishami ry’u Rwanda avuga ko begereje abaturage aya mazi binyuze muri gahunda yabo yo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

    Yagize ati “Kutabona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bibugarije kuko amazi ni ubuzima. Abantu badafite amazi meza ibyiza byose watekereza byo kubateza imbere waba uri kubakira ku musenyi. Amazi aradufasha mu isuku n’isukura, amazi aradufasha mu kuryanya icyorezo cya covid−19, kurwanya indwara zituruka ku mwanda n’ibindi.”

    Mukandekezi akomeza agira ati “Ikintu cya mbere dubasaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo. Ntibavuge ngo amazi ya Croix Rouge yapfuye reka duhamagare i Kigali, kuko amazi ni ayabo, bagomba kuyabungabunga kugira ngo ashobore gukomeza kubakorera igihe kirekire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yavuze ko ari igikorwa bishimira cyane kuba abaturage begerejwe amazi meza.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 18.6, wuzuye utwaye miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bagerwaho n’ aya mazi ni 4645 bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi. Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 56%.

    Ubwo abaturage bashyikirizwaga amazi ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vN0QEO