Tag: featured

  • RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gucururiza amahembe y’inzovu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba bantu barimo umuturage umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bivugwa ko yabafashije kwambutsa ayo mahembe ava mu Mujyi wa Bukavu ajyanwa mu Karere ka Rusizi, ari naho bafatiwe.

    Abatawe muri yombi beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Aba bantu bafashwe nyuma y’igihe bari bamaze bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gucuruza amahembe y’inzovu mu Rwanda

    Inkuru irambuye ni mu kanya…


    source : https://ift.tt/3EliNNT

  • Perezida Kagame yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu kurwanya Kanseri – #rwanda #RwOT

    Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo mu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gushimira abayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo gukumira no kurwanya indwara za Kanseri ku Isi.

    Perezida Kagame yashimiwe ku bw’intamwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga.

    Yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka irenga 10 rutangije ubukangurambaga bwimbitse bwo kurwanya Kanseri zitandukanye, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri bugezweho ku rwego mpuzamahanga ndetse no gukingira kanseri y’inkondo y’umura byatangiye mu 2012.

    Perezida Kagame yagaragaje ko kuba Umuryango UICC wamugeneye igihembo ari icyubahiro ndetse n’ishimwe ku mbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Kanseri.

    Ati “Ndashimira Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Kurwanya Kanseri n’abagize akanama nkemurampaka, kuba barashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukumira no kuvura kanseri.”

    Yakomeje ashima Igikomangomakazi cya Jordania, Dina Mired, Umuyobozi ucyuye igihe wa UICC, ku buyobozi n’ubwitange yagize mu rwego rwo kurwanya kanseri no kwita kuri Afurika.

    Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye bagenzi be bageze ku rwego rwa nyuma rw’amajonjora kubera ibikorwa byabo bitanga isomo rikomeye ku batuye Isi.

    Perezida Kagame yaboneyeho kugaragaza uburyo imibare y’abavurwa Kanseri iteye ubwoba ku Isi yose ku buryo ahataragezwa ubuvuzi abaturage badafite ibyiringiro, mu gihe mu bushobozi bwa buri gihugu hari icyakorwa mu kurwanya izi ndwara zibasira miliyoni z’abantu ku Isi.

    Yavuze ko nko mu Rwanda, abaturage barengeje imyaka 40 batangiye gusuzumwa buri mwaka bakishyura bifashishije ubwisungane mu kwivuza, akaba ari igikorwa gituma hamenyekana abarwaye kanseri bakavurwa hakiri kare.

    Kuri ubu kandi serivisi zo gusuzuma no kuvura kanseri zikomeje kwegerezwa abaturage ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

    Perezida Kagame yemeje ko Kanseri ebyiri ziganje cyane mu Rwanda ari i kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura.

    Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 5000 ba kanseri zitandukanye batahuwe mu 2020, harimo 1 237 basanganywe kanseri y’ibere mu gihe abandi basaga 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

    Muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yafunguye Ikigo kivura Kanseri hifashishijwe imirasire, aha yari kumwe na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman

    Muri uwo mwaka, izo kanseri zombi zahitanye abagore basaga 1 400 kuko kanseri yibere yatwaye ubuzima bw’abagore 636 mu gihe iy’inkondo y’umura yahitanye abasaga 800 nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima.

    U Rwanda rwahize ko mu myaka 10 iri imbere ruzaba mu bihugu bya mbere bizarandura kanseri y’inkondo y’umura aho rumaze gutera intambwe ikomeye yo gukingira abangavu bari hejuru ya 97% buri mwaka.

    Intambwe idasubira inyuma y’u Rwanda mu guhashya Kanseri

    Perezida Kagame avuga ko Akarere u Rwanda ruherereyemo kaza imbere mu kugira abarwayi benshi ba kanseri y’umwijima (liver cancer) bitewe n’indwara za Hepatite zitavurwa uko bikwiye.

    Ati “Mu 2018, twatangiye gahunda yo kurandura Hepatite C hapimwa abantu barenga miliyoni eshanu bafite ibyago byo kuyandura, abasanze banduye bavuwe ku buntu. Gahunda yo gukingira Hepatite B na yo imaze kuba umuco. Ntibikiri ngombwa ko Abanyarwanda bajya kwivuza kanseri mu mahanga.”
    Perezida Kagame yashimangiye ko gutahura kanseri bigira agaciro gusa iyo hari n’ubuvuzi bufite ireme kandi bworoheye buri wese kububona.

    Ku bw’iyo mpamvu u Rwanda rwatangiye gutanga ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru aho bitakiri ngombwa ko abarwayi bahendwa no kujya kwivuriza mu mahanga.

    Ati “Kuva mu 2019 ni bwo ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri mu Rwanda cyatangiye gukora, gitanga ubuvuzi bwo gushiririza kanseri bwifashisha imirasire (radiotherapy), ubwifashisha imiti (chemotherapy) ndetse no kubaga. Ibi bivuze ko Abanyarwanda batagikeneye kujya mu mahanga bajya kiwivuza kanseri zitandukanye.”

    Yakomeje avuga ko gukorera mu Rwanda umuti ugabanya ububabare wa morphine, byagize uruhare rukomeye mu kwita ku bafite ububabare bukabije baterwa n’indwara zidakira.

    Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ubufatanye ari ingenzi kuko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kuvura kanseri itari gushoboka iyo hatabaho gukorana n’abandi.

    Perezida Kagame yaboneyeho gushima ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umuryango Partners In Health iyobowe na Dr. Dr Paul Farmer washibutsemo Ibitaro bya Butaro bivurira mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru guhera mu mwaka wa 2012.

    Yahishuye ko mu mwaka utaha mu Rwanda hazafungurwa icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ndwara ya Kanseri ifata ibice by’Urwungano Ngongozi (IRCAD Africa), kirimo kubakwa i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

    Ni ikigo kirimo kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Umufaransa Prof Jacques Marescaux ari na we washinze Ikigo cya IRCAD mu 1994.

    Perezida Kagame yavuze ko urugendo rukiri rurerure mu gukumira no kuvura indwara za kanseri mu Rwanda na Afurika muri rusange, ariko yemeza ko icyo gihembo yahawe cyakanguye ubushake bwo kongera imbaraga mu myaka iri imbere.

    Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batandatu bagenewe ibyo bihembo barimo abanyepolitiki batatu n’abahagarariye Sosiyete Sivile batatu batowe mu mubare munini w’abayobozi batandukanye ku Isi.

    Mu Banyepolitiki, abageze ku musozo w’amajonjora ni Perezida Kagame, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden na Greg Hunt, Minisitiri w’Ubuzima no Kwita ku Bashehe Akanguhe muri Australia.

    Mu cyiciro cy’abahagarariye Sosiyete Sivile harimo Maira Caleffi washinze Umuryango FEMMA wimakaza ubuvuzi bw’ibere akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanseri y’Ibere muri Brazil.

    Harimo kandi Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners In Health (PIH) na Pat Garcia-Gonzalez washinze Umuryango The Max Foundation wita ku buzima bw’abantu bakize kanseri.

    Mu Bitaro bya Gisirikare biri i Kanombe hari Ikigo kivura Kanseri

    U Rwanda rukomeje gushimirwa umuhate rushyira mu guhangana na Kanseri

    source : https://ift.tt/3BevtnT

  • Karongi: Ingo n’ibindi bikorwa birenga 5,000 byahawe amashanyarazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dusengimana Damien, umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Karongi avuga ko kugeza ubu bamaze kugeza amashanyarazi ku ngo nyinshi muri iyi Mirenge itatu byahise bizamura imibare y’abafite amashanyarazi muri Karongi, aho kugeza ubu ijanisha ryerekana ko ingo 58% zimaze kuyabona muri aka Karere, harimo ingo 14% zifite amashanyarazi afatiye ku mirasire y’izuba na 44% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.

    Dusengimana akomeza avuga ko bakunze kugorwa cyane n’imiterere y’aka karere gafite imisozi ihanamye ndetse n’ingo hamwe na hamwe zitatanye, bigatuma kugeza amashanyarazi kuri bose bigorana ariko baremeza ko mu mwaka wa 2024 amashanyarazi azaba ari mu ngo zose za Karongi 100%.

    Bimwe mu bikorwaremezo by’ibanze muri iyi Mirenge byabonye amashanyarazi, harimo uruganda rukora ubwato rwitwa AFRINEST ENGINEERING ruherereye mu Murenge wa Bwishyura, Ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye (12years basic education) giherereye muri uyu Murenge wa Mubuga, ndetse n’amasoko ya kijyambere.

    Abamaze kuyahabwa bagaragaza iterambere bagezeho

    Calvin Omondi Oriare ni Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri iyi kompanyi ikora ubwato yitwa Afrinest Engineering ikorera mu Murenge wa Mubuga ku nkombe y’ikiyaga cya Kivu.

    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi
    Kompanyi ikora ubwato na yo yahawe amashanyarazi

    Omondi avuga ko batangiye iyi company yabo akazi kagoranye cyane kuko batangiye gukorera hano muri uyu Murenge wa Bwishyura nta mashanyarazi bagira, kandi ibikorwa byabo byinshi birimo gukora ubwato, gusana ubwato n’ibindi bikenera amashanyarazi.

    Yagize ati “Mu by’ukuri ndashimira REG kuba yaraduhaye amashanyarazi. Dutangira uyu mushinga byari bigoye kuko byadusaba gukoresha “Generator” kandi igatwara amafranga menshi cyane, ariko kubera ko uyu mushinga ari umwihariko mu Rwanda, Nyakubahwa Minisitiri w’Ibikorwaremezo yaradusuye abona umushinga ni mwiza, ahita asaba ko kuduha amashanyarazi byakwihutishwa, twahise tuyabona mu gihe kitarenze icyumweru kimwe. Mu by’ukuri ubu turakora neza kandi serivisi zacu turi kuziba abatugana nta mbogamizi.”

    Murekatete Marie Louise ni umucungamutungo w’ishuri rya Groupe Scolaire Mweya riherereye mu Murenge wa Mubuga muri aka Karere ka Karongi, iri shuri naryo rikaba rimaze amezi 3 gusa ribonye amashanyarazi.

    Iki kigo cy
    Iki kigo cy’amashuri na cyo cyahawe amashanyarazi

    Murekatete avuga ko mbere y’uko babona amashanyarazi akazi kabagoraga cyane cyane gufotoza impapuro z’abanyenshuri zirimo n’ibizamini n’indangamanota, gutegura raporo, gusubirishamo abanyenshuri amasomo ya nijoro, ariko byose ubu byakemutse aho baboneye amashanyarazi.

    Murekatete akomeza avuga ko bakoreshaga nk’amafranga ibihumbi birenga Magana atanu (500,000 Rwf) bajya gufotoza impapuro n’izindi serivisi bakenera zijyanye n’amashanyarazi, ariko ubu bakoresha amafranga atagera ku bihumbi ijana (100,000 Rwf) kandi izo serivisi bazifitiye.

    Dusura Umurenge wa Gishyita na Mubuga twahasanze amasoko ya kijyambere 3 harimo n’agakiriro. Ayo masoko nayo nta muriro yagiraga bawubonye vuba.

    Niyomugabo Edmond ni umwe mu babaji bakorera mu Gakiriro gaherereye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagrli ka Byaruhanga mu Murenge wa Mubuga.

    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro
    Amashanyarazi yorohereje abakorera muri aka gakiriro

    Avuga ko amashanyarazi yabafashije cyane kunoza ibyo bakora bituma n’isoko ryabo riba rigari babona abakiriya benshi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba adafatiye ku muyoboro mugari.

    Leta y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 ingo zose zituye u Rwanda zizaba zifite amashanyarazi 100% harimo ingo 52% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari na 48% zizaba zifite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)


    source : https://ift.tt/3bfo7Gc

  • Abapolisi basaga 600 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rw’aba Ofisiye bato #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni icyiciro cya 11 gishoje ayo mahugurwa, bakaba ari na bo benshi barangije kuva zatangira gutangwa Hakaba harimo ab’igitsinagore 80.

    NI amahugurwa baherewe mu ishuri rya Polisi riri mu Karere ka Rwamagana rya Police PTS Gishari.

    Zimwe mu nyigisho bahawe harimo iyo mu cyiciro cya mbere igizwe n’imyitozo ibakomeza no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza, bakanigishwa no kurasa n’izindi nyigisho zibafasha mu gihe bisanze bari mu rugamba cyangwa ahantu runaka, bagomba kurinda igihugu kandi bakabikora neza.

    Icyiciro cya kabiri cy’inyigisho kigizwe no kuyobora kubera ko aba Ofisiye bato barangiza kadete (Cadette), baba aribo bayobozi ku rwego rw’ibanze rw’aba Ofisiye (Leadership and Management), kuyobora abapolisi kuri za sitasiyo za Polisi hamwe n’inyigisho zitandukanye za gahunda za Leta.

    Bimwe mu bidasanzwe abagabo n’abagore barangije ayo mahugurwa bahuye nabyo ni uko ari cyo cyiciro cyahanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho banagiye gufatanya n’izindi nzego hanze mu rwego rwo guhangana n’icyorezo.

    Ikindi ni uko batigeze basurwa nk’abandi kubera ingaruka za Covid-19, bakaba ari nacyo cyiciro cya mbere uretse kuba kigizwe n’umubare mwinshi, banafite ab’igitsinagore benshi.

    Abo bapolisi batangiye amahugurwa ari 663 ariko barindwi muri bo (7) ntibayasoza kubera impamvi z’imyitwarire n’uburwayi.

    source : https://ift.tt/3CoBcJ1

  • Barifuza ko na bo bagerwaho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri
    Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri

    Ababyeyi bavuga ko ibyumba by’amashuri bubakiwe bizabafasha kugabanya ingendo abana bakoraga bajya kwiga ku bigo bya kure, no kuba abana bashoboraga guta amashuri kubera kwinubira urugendo rurerure.

    Umubyeyi uhagarariye abandi ku ishuri rya Munanira, Yansoneye Moïse, avuga ko wasangaga umwana ashobora gukora urugendo rw’isaha n’igice rw’amaguru bajya kwiga ahitwa Nzuki, ibyo ngo bigatuma abana bato batabasha kwiga amashuri y’inshuke, akifuza ko nyuma yo kubakirwa ibyumba by’amashuri banashyirirwaho igikoni kibafasha kugaburira abana ku ishuri.

    Agira ati “Turifuza ko abana bacu na bo bajya bafatira ifunguro ku ishuri, ni yo mpamvu twifuza ko batwubakira igikoni kugira ngo abana bacu batazanga kuza kwiga kuko batariburye. Natwe ababyeyi twiteguye gutanga inkunga yacu dusabwa ngo abana bacu bajye biga amasaha menshi kandi batihswe n’inzara”.

    Ibyumba byiza bubakiwe
    Ibyumba byiza bubakiwe

    Ababyeyi kandi bifuza ko bashyirirwaho umuyoboro w’amazi bavomaho kuko ivomo bari bafite ryahise riguma imbere mu kigo cy’amashuri, bakaba batakibona aho kuvoma kuko abana bajya bataha banywa amazi mabi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri gahunda ya Leta y’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri, kandi igikoni kitagoranye nko kubaka amashuri.

    Agira ati “Aho uko hazagenda hakura ni ko tuzajya dushyiraho ibindi bikorwa, turakomezanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana babashe kurira ku mashuri nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta, bizakorwa ntabwo ari mwe mwasigara inyuma n’ubwo butacya tuvuga ngo tuje kubaka ariko bizakorwa buhoro buhoro”.

    Umuryango w’abakirisitu b’abanya Canada bagize umuryango ‘Inzira y’Urumuri’ wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu mudugudu wa Munanira, utangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushyikira uburezi uzakomeza gushaka ubushobozi, kugira ngo abana bose bige.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ashyikiriza imfunguzo umuyobozi w’ishuri

    Uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Ntaganzwa Jean Bosco, avuga ko abashinze uwo muryango uteye intambwe yo kubaka ibyuma bitatu, ariko nihaboneka n’ubundi bushobozi hazubakwa ibindi ku buryo nibura abana babasha kujya baharangiriza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuko kugeza ubu bakirangiriza gusa mu mwaka wa gatatu.


    source : https://ift.tt/3jInfyq

  • Imiryango y’abizigamiye muri Ejo Heza yatangiye gushyikirizwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y
    Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi

    Igikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango uko ari 84 amafaranga y’impozamarira yagenewe, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, aho ku ikubitiro imiryango itandatu ari yo yabimburiye indi gushyikirizwa sheki z’amafaranga, buri umwe uhabwa 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose wo mu Kagari ka Kigogo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, gahunda ya Ejo Heza igitangira, umubyeyi we w’umukecuru, ni umwe mu bihutiye kuyitabira, akajya yizigamira ducye ducye ku mafaranga yagenerwaga y’inkunga y’ingoboka.

    Uwo mukecuru ubwo yari amaze kwitaba Imana, Bavugaruta akaba ari na we muzungura wa nyakwigendera, we n’abo bavukana bihutiye kubimenyesha ubuyobozi, buzuza ibisabwa, none nyuma y’igihe gito bashyikirijwe amafaranga 1.250.000 y’u Rwanda.

    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y
    Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y’amafaranga yahawe

    Ni umwe mu bishimiye aya mafaranga afata nk’impozamarira; aho yemeza ko ije kumufata mu mugongo. Yagize ati: “Iyi mpozamarira mpawe, njye n’abavandimwe tuvukana, tuyifitiye imishinga myinshi izaduteza imbere. Nkanjye ubu mfite kugira ayo nkuramo nkayakoresha mu buhinzi, andi nyazigamira umwana w’umunyeshuri mfite, kugira ngo ubwo azaba arangije kwiga, nzamugurire imashini, akore, yibesheho. Ndashima ubuyobozi bwadutekerereje iyi gahunda, bukagena uko amasaziro y’abakuze yaba meza, bwarebye kure cyane, nzahora mbuvuga ibigwi!”

    Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango Miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Muri bo abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni bo bamaze kwizigamira amafarannga Miliyari zisaga 20 y’u Rwanda.

    Ni mu gihe imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba Ejo Heza bitabye Imana, kugeza ubu ari yo imaze guhabwa impozamarira. Gatera Augustin, Umuyobozi mukuru wa gahunda ya Ejo Heza, avuga ko bafite intego yo kongera abanyamuryango ariko by’umwihariko banabashishikariza kongera ubwizigamire bwabo.

    Yagize ati: “Abantu benshi bari kwitabira kujya muri Ejo Heza kandi imibare twavuga ko ishimishije. Ariko iyo urebye ubwizigamire bwa buri muntu, ubona bukiri hasi. Ni yo mpamvu twifuza gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango kumva ko amasaziro meza agendana no kuyateganyiriza. Umuntu ntiyagira amasaziro meza mu gihe yizigamye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 30. Birasaba kuyongera akagera kuri rwa rwego tubona abafite ubwizigamire buri hejuru nko mu bihumbi 100, ibihumbi 500 kuzamura. Aho ni ho tugiye gushyira imbaraga, dusobanurira abaturage ko ari byo byarushaho kubagirira akamaro”.

    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw
    Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu

    Gatera Augustin, yongeraho ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza, abikora ku bushake bwe adashyizweho agahato. Aho aba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe mu gihe akiriho, ariko kandi yanapfa, abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta, harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima.

    Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ari na yo iza imbere y’izindi mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza, avuga ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage ibyiza byo kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bayitabire ari benshi, mu rwego rwo gutegura amasaziro meza.

    Yagize ati: “Duteganya kwegera abaturage, tukabasobanurira gahunda nk’izi nziza baba barashyiriweho na Leta. Muri iki gihe gishize aho twari duhanganye n’icyorezo Covid-19, abaturage bacu bakoze ibishoboka byose, ntibacika intege mu gutanga imisanzu uko bashoboye, ari na byo byatumye Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira Ejo Heza. Ubu rero igikurikiyeho ni ugukomeza gushyiraho akacu nk’abayobozi n’abaturage, twese tugafatanya kubigira ibyacu kugira ngo uwo muhigo turusheho kuwuzamura”.

    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z
    Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z’amafaranga aho buri umwe yahawe agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’u Rwanda

    Igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima imiryango itandatu yagize ibyago byo gupfusha ababo bahoze ari abanyamuryango ba Ejo Heza, cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, kizakomereza no mu zindi Ntara n’umujyi wa Kigali.

    Mu bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo gahunda ya Ejo Heza igere ku banyamuryango bayo ibyo bagenerwa n’amategeko, harimo n’Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Ltd, gifasha mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima ku banyamuryango ba Ejo Heza, nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigamire bw’igihe kirekire.

    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y
    Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y’u Rwanda


    source : https://ift.tt/3CjV8wP

  • Amajyaruguru: Ba mudugudu bashya biyemeje kutazatenguha Perezida wa Repubulika bahagarariye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi
    Ihererekanyabubasha mu Karere ka Gicumbi

    Ni mu muhango w’ihererekanyabubashya ku bayobozi b’imidugudu bacyuye igihe, n’ababasimbuye bagiye kumara manda y’imyaka itanu, wabaye hirya no hino mu gihugu ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, uwo muhango ubera mu mudugudu wa Karunyura, mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Guverineri Nyirarugero yabwiye abayobozi bashya ko mu gihe cyose bazagendera ku bitekerezo n’umurongo mwiza wa Perezida Paul Kagame, ko nta kabuza inshingano bahawe bazazisohoza neza, aho yemeza ko Perezida wa Repubulika ari urugero rwiza rw’Umuyobozi wita ku baturage.

    Yagize ati “Mwibuke ko aho mugiye kuyobora muhagarariye Umukuru w’igihugu cyacu, nkawe umukuru w’umudugudu uhagarariye Perezida wa Repubulika mu mudugudu wawe. Ibyo uzakora byose tekereza uti ese nk’umuntu uhagarariye Umutoza w’ikirenga, uko abaturage banjye mbafashe ni nk’uko umutoza w’ikirenga yifuza ko abaturage baba bameze uyu munsi?”

    Arongera ati “Tuzi twese urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, nibyo nawe ukwiye kugenderamo, n’ubitekereza ukumva ko uhagarariye Perezida wa Repubulika bizakurinda, bizatuma uhora uri inyangamugayo, uhora wihesha agaciro, nugendera muri uwo murongo abaturage bazagukunda”.

    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n
    Umuyobozi wa Kungo ucyuye igihe (ibumoso) n’umusimbuye mu muhango w’ihererekanyabubasha

    Ati “Kwirinda amanyanga y’uburyo bwose, muzirikane icyerekezo cy’igihugu gifite ihame ry’Umuturage ku isonga, mwirinde kumuhutaza mumutege amatwi, ibyo mushoboye mubikemure ibibarenze mutange amakuru kubabakuriye”.

    Uwo muyobozi yasabye abacyuye igihe kutajya kure y’ababasimbuye, aho abasaba gutanga ubujyanama, barangwa n’ubufatanye, asaba n’abashya gukaza ubukangurambaga mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, kandi baharanira gusigasira icyizere abaturage babagiriye babatora”.

    Ni ijambo ryashimishije abo bayobozi b’imidugudu bari bitabiriye uwo muhango, baba abacyuye igihe n’abatangiye inshingano nshya, aho bizeza Umukuru w’igihugu impinduka iganisha ku kuzamura iterambere mu midugudu bashinzwe, baharanira no kubaka icyizere mu kuba urugero rwiza nk’abantu bahawe inshingano zo guhagararira Umukuru w’igihugu.

    Murekatete Clemantine, Mudugudu ucyuye igihe mu mudugudu wa Kungo mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve i Musanze ati “Umudugudu wa Kungo uri mu midugudu ntangarugero mu Karere ka Musanze kubera ibikorwa twagezeho bizamura iterambere ry’umuturage, ni umudugudu ufite amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda myiza, abaturage hafi 100% bafite umuriro, byose tubikomora kuri Perezida wa Repubulika, ndasaba abadusimbuye gukomereza aho twari tugeze, cyane cyane bahashya abajura batobora amazu, bakomeza kurandura n’ikibazo cy’abana bata ishuri”.

    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame
    Guverineri Nyirarugero yasabye abatowe gukurikiza urugero rwa Perezida Paul Kagame

    Banganyira Christophe wamusimbuye ati “Kuva uyu munsi ikibazo cya serivisi mbi kibaye amateka muri uyu mudugudu, ruswa irarangiye, ni iherezo ry’abajura kuko buri sibo irashyiraho abantu bane bagomba kuyirinda, nta mwana tuzongera kubona azerera, bose barajya ku ishuri. Kuba duhagarariye Perezida wa Repubulika mbiha agaciro gakomeye cyane, ntabwo turi abakorerabushake basanzwe, urumva kuba uri umukorerabushake uhagarariye Perezida wa Repubulika bidutera akanyabugabo”.

    Niyinzima Alexis ucyuye igihe mu mudugudu wa Butorwa ll mu Murenge wa Kinigi, yavuze ko ubunararibonye akuye muri manda eshatu, bumwemerera kuba umujyanama mwiza w’abayobozi bamusimbuye, avuga ko yiteguye gukomeza gushaka icyazamura iterambere ry’igihugu.

    Ntawera Crycelle wafashe inshingano nshya zo kuyobora uwo mudugudu ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame ataraza abantu baravugaga ngo uruvuze umugore ruvuga umuhora abagabo bakaduhondagura, ariko Kagame kuva agezeho yarabihagaritse k’ubw’ibyo kuba yarampayue agaciro nk’umugore nkaba ngiye kuyobora umudugudu wa Butorwa ya kabiri ndashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kandi sinzigera mutenguha.

    Urangije manda n
    Urangije manda n’umuyobozi mushya mu midugudu yo mu Karere ka Gakenke biyemeje gufatanya

    No mu karere ka Burera ku bayobozi bashya akanyamuneza kari kose, aho bemeza ko bagiye gukorera abaturage barushaho kubateza imbere.

    Habumuremyi Ignace umwe mu bagize komite nyobozi mu mudugudu wa Gasebeya ati “Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, imiyoborere ye myiza, politiki ye nziza na gahunda ze nziza z’iterambere n’imibereho myiza ni byo nkingi ya mwamba y’amatora meza tugira mu gihugu cyacu.”

    Undi mu bagize Komite Nyobozi nshya y’Umudugudu wa Gasebeya witwa Nyiramahirwe Fortunée, ati “Nk’ushinzwe imibereho myiza nzashyira imbaraga mu guteza imbere isuku n’isukura, ndwanye imirire mibi n’igwingira n’ibindi byabangamira imibereho myiza y’abaturage, nzirikana icyizere nagiriwe”.

    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha
    Mu Karere ka Gakenke na ho habaye ihererekanyabubasha

    Intara y’amajyaruguru igizwe n’imidugudu 2744 igabanyijwe mu turere dutanu tugize iyo ntara, aho akarere ka Musanze kagizwe n’imidugudu 432, Gakenke ikagira imidugudu 617, Burera 571, Rulindo 494 mu gihe Gicumbi ifite imidugudu 630.


    source : https://ift.tt/3BhiotR

  • Dr Alfred Mutua wiyamamariza kuyobora Kenya yacyeje ibyiza yabonye i Kigali, ashimira Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uri mu banyepolitiki bakomeye yigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya ndetse kuri ubu akaba yaratangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2022.

    Dr Mutua unayobora Ishyaka MCCP [Maendeleo Chap Chap Party] wavuze ko aherutse i Kigali mu byumweru bishize, gusa ntabwo yatangaje itariki n’ibyamugenzaga mu Rwanda.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yasuye birimo muri Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown no muri Car Free Zone, agace karimbishijwe kitwa ‘Imbuga City Walk’.

    Muri aya mashusho, Dr Mutua, agenda agaragaza aho ageze nk’aho muri gare avuga ko yatunguwe no gusanga abantu bose baba bambaye udupfukamunwa, uburyo ari ahantu hari isuku n’ibindi.

    Ubwo yageraga muri Car Free Zone yagize ati “Ndi i Kigali, ni umujyi usukuye, urebye hariya hasi [agenda aherekana mu mashusho] urabona ko nta n’igipapuro wahabona, harasukuye. Ibi ntabwo ari mu mujyi gusa ahubwo ugiye n’ahandi ubona ko hasukuye.”

    Dr Mutua yashimye isuku idasanzwe yahasanze ayigereranya n’iyo mu mijyi ikomeye y’i Burayi na za Dubai, avuga ko ari ibyo kwishimira.

    Ati “Ni ibintu byo gushimirwa kandi natwe twakabaye tubikora. Iyo uri mu muhanda hano ugira ngo uri i Burayi cyangwa Dubai, ndagushimiye Kagame!”

    “Ni byiza cyane, uku ni ko ngomba gukora ibishoboka byose ngo Intara ya Machakos ihinduke, kuko iki ni igihugu cya Afurika; nshobora guhindura Machakos na Kenya ikamera gutya.”

    Dr Alfred Nganga Mutua ni umwe mu barambye muri politiki ya Kenya, akaba yaranabaye umunyamakuru mu binyamakuru birimo Nation Media Group na za televiziyo zitandukanye.

    Mu 2016, ni bwo yatangije Ishyaka riharanira iterambere ndetse mu 2020 ahita atangaza ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu 2022.

    Imbuga City Walk, agace kahariwe abantu bagenda n’amaguru, Dr Mutua yakagezemo agaragaza ko agiye gukora akameze nkako iwabo muri Kenya

    Dr Mutua ari kwiyamamariza kuyobora Kenya mu matora ateganyijwe mu 2022

    Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko Intara ya Machakos ayobora ndetse na Kenya byahinduka nk’u Rwanda

    source : https://ift.tt/3Ela3ra

  • Ibyo wamenya ku itegeko rishya ryo kurinda amakuru n’imibereho bwite by’umuntu mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda itegeko nk’iri ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 15 Ukwakira 2021.

    Rigamije gufasha mu gusobanukirwa imikorere ikwiye no guha ibigo bito n’ibiciriritse kugira uburyo bunoze bw’imicungire y’amakuru bufasha guteza imbere ihangwa ry’udushya n’ihererekanya ry’amakuru ku buryo ndengamipaka.

    Iri tegeko risobanura ko amakuru bwite ari ayerekeye umuntu ku giti cye uzwi cyangwa ushobora kumenyekana hashingiwe ku kimuranga nk’izina, aho aherereye cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye.

    Ni mu gihe amakuru bwite y’ibanga ari agaragaza isanomuzi y’umuntu, uko ubuzima bwe buhagaze, ko yafunzwe cyangwa atafunzwe, dosiye ye yo kwa muganga, inkomoko ye mu muryango n’imyemerere ye ishingiye ku idini cyangwa ku mitekerereze.

    Hari kandi ibitekerezo bye bya politiki, amakuru ndangasano cyangwa ay’imiterere ye, ay’ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa umwirondoro w’umuryango.

    Uburenganzira bwa muntu bugena ko ayo makuru adashobora gukusanywa, kubikwa no gutunganywa nyir’ubwite atabanje kubyiyemerera ku buryo butarimo urujijo.

    Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ivuga ko kuba iri tegeko ryarashyizweho, byatumye u Rwanda rwubahiriza ibipimo mpuzamahanga ngenderwaho mu kurinda amakuru bwite, bifatwa nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri iki gihe.

    Iyi Minisiteri yavuze ko rigamije guha abaturage ububasha ku birebana n’amakuru bwite yabo, kwimakaza ikwirakwizwa ry’amakuru mu buryo bwizewe kandi bufite umutekano, haba mu gihugu cyangwa mu mahanga.

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, haba mu bigo bya Leta n’iby’abikorera, usaba ingamba zihoraho kandi zihuriweho mu rwego rwo kurinda amakuru.

    Ati “Iri tegeko ni umusingi wo kubakiraho mu guhindura u Rwanda sosiyete yubakiye ku mutekano w’amakuru, hakorwa ku buryo abafatanyabikorwa b’ingenzi bose, uhereye ku bigo bya Leta, baba icyitegererezo mu kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.”

    Kutubahiriza amategeko arengera amakuru bwite, haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga, bishobora kubangamira ibigo biri mu Rwanda bigatuma bidahabwa umwanya mu bikorwa by’ubucuruzi ndengamipaka ndetse bikanatuma habaho kwisubiraho ku bashoramari b’abanyamahanga bifuza gushora imari mu bigo biri mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo C4IR Rwanda gifatanya n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) mu miyoborere y’Ikoranabuhanga, Crystal Rugege, yagize ati “Iri tegeko ni intambwe ikomeye u Rwanda ruteye kuko ruzashobora guhangana mu bikorwa by’ubukungu ku isi.”

    Yakomeje agira ati “Ni ikintu cy’ingenzi gifasha kugera ku byiza byose byo mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu dukesha ikoranabuhanga rigezweho nk’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge muntu butari karemano (artificial intelligence), riba rishingiye ahanini ku bwinshi bw’amakuru.”

    Imibereho bwite by’umuntu ni uburenganzira bw’ibanze bw’umuntu bwo kwemeza undi muntu ushobora kubona amakuru bwite ye, igihe n’ahantu yayabonera, impamvu yayabona, uburyo akoresha ayabona n’uburyo bwakoreshwa kugira ngo agerweho nk’uko bigaragara muri iri tegeko no 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021, ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite y’umuntu.

    Rigena ko amakuru bwite y’umuntu yavogerewe igihe habayeho igikorwa cyo kuvogera umutekano w’amakuru bwite mu buryo bunyuranyije n’amategeko gituma amakuru yangirika, atakara, ahinduka, atangazwa mu buryo butemewe cyangwa abantu bayabona yahererekanyijwe, abitse cyangwa yatunganyijwe mu bundi buryo.

    Naho gutunganya amakuru ni igikorwa kimwe cyangwa byinshi bikozwe ku makuru bwite nko kubona, gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanyijwe, kuyahanahana, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, gusiba cyangwa gusenya n’ibindi.

    Itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu warisanga hano

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yavuze ko umuvuduko w’impinduka mu by’ikoranabuhanga ugaragara muri iki gihe, usaba ingamba zihoraho mu rwego rwo kurinda amakuru

    source : https://ift.tt/3CvwSaM

  • Kimisagara: Abantu 26 bakekwaho gucucura abaturage batawe muri yombi mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ni bwo aba bantu bakekwaho ubujura bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Nyabugogo na Kamuhoza bafashwe bakekwaho kwiba abantu mu mukwabo wabereye muri uyu murenge.

    Kimisagara ni kamwe mu duce turangwamo abajura biba abaturage mu buryo burimo kubategera mu nzira bakabambura babakomerekeje, bakoresheje inzembe, ibyuma n’ibindi.

    Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

    Mugwiza Patrick wo mu Kagari ka Kamuhoza muri Kimisagara yemeza ko hari abasore batatu bigeze kumunigira mu nzira bamwambura telefoni n’amafaranga.

    Ati “Narahise ngira ngo n’abagenzi umwe ancaho aransuhuza abandi banturuka inyuma baraniga bankubita ikintu ngwa hasi.”

    Yakomeje avuga ko yagaruye ubwenge asanga agaramye mu muhanda, yanyazwe amafaranga ibihumbi 35 Frw na telefoni.
    Yashimiye inzego zikomeje guta muri yombi abakekwaho ubujura bose no gukurikiranwa bagahanwa.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara nabwo bwemeza ko bwatangije iki gikorwa nyuma y’uko bigaragaye ko ubujura bukomeje kwiyongera muri aka gace.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean François Sauveur, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa gikomeje kugira ngo ubujura bucike.

    Yagize ati “Bitewe n’imiterere hari aho wasangaga cyane cyane mu gace ka Nyabugogo kubera urujya n’uruza rw’abantu hari abikingaga bakambura abaturage n’ahagana ku ishyamba rya Mont Kigali aho abantu batababona kandi bidakwiye. Twahisemo gushyiramo imbaraga dufatanyije na Polisi kubirwanya kuko bidakwiye kuko buri wese akwiye kugira uburenganzira bwe.”

    Umurenge wa Kimisagara ufite urutonde rw’abagera kuri 50 bakekwaho ubujura butandukanye burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

    Abaturage basabwe kujya bandika abantu bose baraye mu ngo zabo mu ikayi y’umudugudu mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

    Abantu 26 bakekwaho gucurura abaturage mu Murenge wa Kimisagara batawe muri yombi mu munsi umwe

    source : https://ift.tt/3Ck8N6W