Tag: featured

  • Rwanda FDA yihanangirije abamamaza imiti n’abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyavuze ko ibitemerewe kumenyekanishwa cyangwa kwamamazwa ibirimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo z’abantu n’iz’amatungo n’ibikomoka ku mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti.

    Ibindi bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti.

    Rwanda FDA ibuza kandi abantu kwamamaza ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, ibirango, ibipfunyiko n’iby’ibanze bikoreshwa mu gukora ibi byose byavuzwe haruguru.

    Uretse kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibyo bintu ariko no kwamamaza inzu cyangwa ahantu bikorerwa birabujijwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA, ribivuga.
    Dr Bienvenu avuga kandi ko abakora n’abacuruza ibi bicuruzwa bagomba gusaba uruhushya mbere yo kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa byabo.

    Ati “Ibikorwa byo kumenyekanisha bikubiyemo kumenyekanisha mu buryo bw’inyandiko, kumenyekanisha hakoreshejwe amajwi n’amashusho no kumenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga, kumenyekanisha aho bacururiza.”

    Yakomeje agira ati “Kumenyekanisha binyuze mu gutanga iby’ubuntu, inama zigamije kumenyekanisha, ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ndetse n’imurikagurisha.”

    Rwanda FDA ivuga ko ibitangazamakuru byaba ibyandika, radio na televiziyo bisabwa kwanga gukwirakwiza no kumenyekanisha ibi bicuruzwa byaba biturutse ku babikora cyangwa ababicuruza mu gihe badafite uruhushya rutangwa n’iki kigo.

    Rwanda FDA yihanangirije abamamaza abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera

    source : https://ift.tt/3nzFoiZ

  • Ab’i Huye bajujubijwe n’agatsiko k’abajura kabamburira mu nzira kakabatera no mu ngo – #rwanda #RwOT

    Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kubutare mu Kagari ka Rukira kandi bavuga ko kimaze igihe kirenga ukwezi.

    Umwe mu batezwe n’abo bajura avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose barabitwara.

    Ati “Banyambuye telefoni n’ibindi nari mfite mu gitondo. Bakunze kuba bategeye ku mashuri ari hariya bita i Nyanza.”

    Undi muturage ukora ubucuruzi we avuga ko bateze umukozi we baramwambura ndetse hashize iminsi bamutera mu rugo baramukubita basiga bamusahuye.

    Ati “Njyewe banteye ku manywa izuba riva ku Cyumweru mu masaha ya saa Cyenda bamenagura ibirahure, ntabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera zibura icyo zikora, bahamagara Polisi haza na RIB. Baraje barafotora barangije baragenda.”

    Akomeza agira ati “Bambuye umukozi wanjye avuye kundangurira mu Gahenerezo, mpageze umukozi wanjye arabanyereka ngo aba ni bo banyambuye kuko yari abazi.”

    Ako gatsiko k’amabandi kateze undi muturage karamukubita kamugira intere biba ngombwa ko ajya kwa mu bitaro.

    Mu byifuzo byabo basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabafasha gufata abo bajura bagahanwa kuko bazwi.

    Umwe ati “Umuntu wese ugerageza kubarwanya mu bujura bwabo baramwibasira ku buryo banamwica. Dufite ikibazo gikomeye cyane, mudukorere ubuvugizi. Nabanyuzeho mu gitondo ku rutoki rwa Gereza bari kwambura umuntu mu kanya saa Moya ndumirwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy’agatsiko k’abajura batega abaturage bakabatera no mu ngo atari akizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ariko tugiye guhita dukurikirana tugikemure abo bajura bafatwe.”

    Mu Karere ka Huye hamaze iminsi hagaragara ubujura ariko abaturage bavuga ko iyo batanze amakuru abo bajura bagafatwa, batungurwa no kubona bahise barekurwa bataryojwe ibyo bakoze.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CAudww

  • Jean Pierre Mugabo yirukanywe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Spridio Nshimiyimana ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’iki kigo.

    Ntabwo hatangajwe impamvu Mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya yari amazeho umwaka n’amezi atatu.

    Nshimiyimana Spridio wagizwe Umuyobozi w’agateganyo yari ashinzwe ishami ry’amashyamba mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba.

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Jean Pierre Mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFA. Mbere yaho yayoboye Ishami rishinzwe Amashyamba mu cyahoze ari Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA).

    Mugabo yari amaze umwaka n’amezi atatu ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba

    source : https://ift.tt/2ZBJmj6

  • Uwakoze ibyumba ahishamo inzoga za magendu mu modoka yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu
    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu

    Prince Trésor Kayigire yafatanywe n’imodoka irimo amacupa 61 y’inzoga zihenze, ariko avuga ko imodoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by’ubukerarugendo yarimo gushaka kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

    Agira ati “Nari mvuye kureba umuntu dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndimo ntaha nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y’umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye. Narambutse njya guteza cash ngeze kuri Polisi barampagarika, basatse basanga imodoka ifite inzoga.”

    Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n’uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

    Agira ati “Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n’abanyura mu nzira z’amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n’amategeko bakanahomba.”

    Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y’inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon’s 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel’s 2.

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

    CIP Twizere avuga ko itegeko rihana magendu mu Rwanda ritegeka ko ifashe itezwa cyamunara kimwe n’imodoka imodoka iyitwaye, mu gihe umushoferi acibwa amande y’ibihumbi bitanu by’Amadolari ya America.


    source : https://ift.tt/3jMHzyG

  • Abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo barizezwa kwishyurwa bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana
    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana

    Ni umuhanda watangiye kubakwa ku itariki 27 Werurwe 2019 ku burebure bwa kilometero 73.3, aho uca hari imitungo y’abaturage yagiye yangirika, cyane cyane inzu zari zituwemo ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa.

    Benshi mu babariwe imitungo yabo barishyuwe ariko na none hakaba n’abandi batarishyurwa, barimo Nikuzwe Clement wo mu mudugudu w’Akamonyi, Akagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, uvuga ko imitungo yabo yabazwe ku wa 21 Mutarama 2019, ku wa 23 Werurwe uwo mwaka berekwa ingurane ndetse baranayisinyira.

    Avuga ko guhera ubwo bategereje amafaranga baraheba. Yibaza ukuntu ababariwe nyuma baba barabonye ingurane yabo bo batarayibona.

    Agira ati “Hariya Cyabayaga santere babariwe nyuma yacu ariko barishyuwe, twebwe reka turacyategereje twarahebye. Reba uyu mukingo ndi hejuru, nibeshyeho gato nahita ngwa mu muhanda, ubu abana ni ukubakingirana mu mazu.”

    Avuga ko abasigaranye ikibazo cyo kutishyurwa ingurane zabo ari 13 bakaba barandikiye akarere ariko ntibatarabona igisubizo.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari harashyizweho itsinda ryemeza abagomba kwishyurwa.

    Avuga ko muri raporo y’iryo tsinda ryari rihuriweho n’akarere ndetse na RTDA, hanagaragaye abantu amazu yabo yasadutse kubera ikorwa ry’umuhanda ndetse n’abandi batabaruriwe kandi bigaragara ko byari ngombwa kuko basigaye mu manegeka.

    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira
    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira

    Yongeraho ko ikibazo ari uko amafaranga yatinze kugera ku bantu bagomba kwishyurwa ariko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bagomba kuyabona.

    Ati “Amafaranga yatinze kugera ku bantu kugira ngo bishyurwe ariko RTDA itwereka ko ishaka kwishyura amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kugira ngo abo bantu bashobore guhabwa amafaranga yabo.”

    Yavuze kandi ko hari n’abandi bantu bakivuga ko bakwiye kwishyurwa nyamara itsinda ryagiye kureba icyo kibazo ryo rigaragaza ko badakwiye kwishyurwa.

    Avuga ko hagiye kwihutishwa kwishyura abari ku rutonde hanyuma abandi bagifite ibibazo bazaganire na bo nyuma.


    source : https://ift.tt/31bqwQk

  • Yishimiye ko abana be basubiye mu ishuri bari barakuwemo n’ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye gusubira ku ishuri
    Bishimiye gusubira ku ishuri

    Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe, ubwo uwo muryango wakurwaga muri shitingi wari ucumbitsemo, aho wari warirukanywe kenshi mu mazu y’ubukode kubera kubura ubwishyu, ubu bakaba barimo kubakirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego za Leta, aho Akarere ka Nyabihu katanze inkunga y’isakaro.

    Ubwo uwo mubyeyi yagarigaga na Kigali Today tariki 21 Ukwakira 2021, mu muganda wo gutangiza gahunda yo kumwubakira, mu byishimo byinshi yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kubona inzu ye nyuma yo kwirukanwa mu bukode, akamara icyumweru abana n’abana be muri shitingi.

    Ni nyuma y’uko yigeze gusohorwa mu nzu amara icyumweru arara ku ibaraza ry’umuturanyi, abana be baratoroka bamwe bajya mu Mujyi wa Kigali abandi bajya mu mujyi wa Musanze, biba ngombwa ko Leta ijya kubashaka irabagarura.

    Bahawe ibikoresho byose n
    Bahawe ibikoresho byose n’imyambaro y’ishuri

    Ibyo byishimo by’uwo mubyeyi, byakurikiwe n’agahinda ubwo Kigali Today yamubazaga ku mibereho y’abana be, mu gusubiza agira ati “Ubu bose bavuye mu ishuri, ntiwaba urara muri shitingi ngo ubone icyo kubarihira, nta n’ibikoresho bagira, nta bushobozi nanjye mfite murabibona, none murumva bakwiga bate?”

    Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu wari waje mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubakira uwo muryango, akimara kumva agahinda k’uwo mukecuru uvuga ko abana be batiga kubera kubura ubushobozi, yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, kumukorera urutonde rw’ibyo abo bana bakeneye ngo bajye ku ishuri, yemerera uwo mubyeyi ko agiye kubagurira byose bagasubira kwiga bidatinze.

    Imvugo y’umuyobozi yamaze gushyirwa mu ngiro, aho abana bagaragaye mu myambaro y’ishuri mishya bahetse ibikapu ndetse bakaba barahawe n’amafaranga y’ishuri, aho ubu bamaze kugera ku ishuri kandi bishimye.

    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu
    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu

    Ntizihabose (Nyina w’abo bana) arashimira uwo muyobozi, ku bufasha yageneye uwo muryango abana bakaba bamaze gusubira mu ishuri, avuga ko urwo rukundo uwo muyobozi yabagaragarije ruva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Uyu muyobozi udufashije abana bakaba basubiye ku ishuri ntacyo namunganya, Imana izabimuhembere. Ngashimira n’imiyoborere myiza ya Perezida wacu Paul Kagame, ntaho nari mfite ho kuba none ndimo kubakirwa, abana bari barabuze uko bajya ku ishuri, none bagiyeyo kandi basa neza, ndishimye cyane”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kubakira uwo muryango


    source : https://ift.tt/3nEu2tY

  • Emmanuel Okwi na Mutyaba batangiye imyitozo muri Kiyovu Sports (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo aho ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, kuri uyu munsi mu myitzo ya mu gitondo bakiriye abakinnyi babiri babiri bakomoka muri Uganda ari bo Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba
    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba

    Aba bakinnyi uko ari babiri bari bamaze iminsi bategerejwe mu Rwanda, aho Okwi yaje mu Rwanda agasinya amasezerano akongera agasubira iwabo muri Uganda. Aba bakinnyi uko ari babiri bitezwe mu mukino wa mbere wa Shampiyona iyi kipe izakina na Gorilla ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3Esf9BE

  • Guverineri Habitegeko yahaye impanuro abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha rya komite z
    Ihererekanyabubasha rya komite z’imidugudu

    Mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Habitegeko François avuga ko abaturage banyotewe n’iterambere kandi gufasha abaturage gutera imbere bisaba gukorera hamwe.

    Guverineri Habitegeko abinshingira ku kuba Umuyobozi w’umudugudu ari we muyobozi wegereye umuturage.

    Yagize ati “Turashima abasoje manda bari batorewe n’abaturage, hakozwe byinshi kandi byiza byo kwishimira, tunyotewe n’iterambere kandi dufite imihigo tugomba kwesa, ni byinshi tugomba kugeraho kandi twihuse, muri manda itangiye, abayobozi bashya bagomba gukora nk’ ikipe ifite icyerekezo kimwe bakirinda gukora bategana no kuvunishanya.”

    Akomeza avuga ko kugira ngo Umuyobozi ashobore kuyobora neza, bisaba ko na we akora ibyo yemera. Ati: “Ibanga ni ukwigisha ibyo wemera, nta rindi banga, kuko ntiwashishikariza abantu gutanga Ejo Heza utayemera, utayitanga, ntiwashishikariza abaturage kujyana abana ku ishuri kandi utarajyanye abawe, kuko ntibabyumva nk’uko utababwira gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi nawe utabutanga. Kugira ngo ukorane neza n’abaturage ubigisha ibyo wemera kandi ukora ukababera urugero bareberaho.”

    N’ubwo abakuru b’Imidugudu benshi bamaze gusimburwa, abakorera mu mirenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Congo banengwa kurebera abakora forode kuko badatanga amakuru ku babikora.

    Abayobozi n
    Abayobozi n’abandi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira gahunda y’ihererekanyabubasha

    Umwe mu basirikare bakuriye ingabo z’u Rwanda mu kibaya avuga ko bene ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

    Ati “Ikibazo cy’abacuruzi bakora forode gihungabanya umutekano. Hari abarasirwa mu kibaya, kuko nijoro ntitumenya ngo ni nde ugenda, kuko n’abanzi turabafite hakurya aha kandi baherutse kuza muri Bugeshi barasa inka z’umuturage. Kugenda nijoro, kwambutsa ibiyobyabwenge, ni ibikorwa bihungabanya umutekano kandi tubishatse nk’inzego z’ibanze n’abaturage twabikumira kuko abinjiza ibiyobyabwenge baba baziranye n’abayobozi kuko ufata uwinjiza magendu ugasanga avugana n’umuyobozi w’umudugudu.”

    Bimwe mu byo abayobozi b’imidugudu basabwa harimo gukora urutonde rw’abambuka umupaka bakazana magendu bagafashwa, bakaganirizwa kuko bigira ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima.


    source : https://ift.tt/3vU9qlh

  • Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kuyoborwa na ba Meya bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagendewe kuri Lisiti yasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’agateganyo, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, dutatu ni two dushobora kuzagumana abayobozi batwo naho utundi tune bahinduke.

    Uturere tuzayoborwa n’abayobozi bashya kubera ko abari bahari basoje igihe cyabo (mandat) ni Kirehe na Ngoma.

    Muzungu Gerald yatangiye kuyobora Akarere ka Kirehe ku wa 23 Ukuboza 2014, yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2016.

    Muzungu Gerald yari ayoboye muri manda ebyiri, bityo itegeko ntirimwemerera kongera kwiyamamaza.

    Ni mu gihe kandi nanone Nambaje Aphrodis yayoboye Akarere ka Ngoma guhera tariki ya 31 Gicurasi 2012 asimbuye Niyotwagira François wari umaze kwegura.

    Nambaje na we yayoboye muri manda ebyiri, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere.

    Ku rundi ruhande, hari uturere tubiri tugiye guhabwa abayobozi bashya nyamara abari batuyoboye barayoboye muri manda imwe gusa.

    Murenzi Jean Claude yayoboye Akarere ka Kayonza mu matora yo mu mwaka wa 2016, akaba yari amaze imyaka itanu.

    Yari yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Kayonza ariko kuri lisiti y’agateganyo yasohowe na Komisiyo y’amatora ntagaragaraho.

    Nyamara ariko abari abayobozi bungirije muri ako Karere uko ari babiri bo baragarara ku rutonde rw’abaziyamamaza bivuze ko bashobora gukomeza kuyobora.

    Mushabe David Claudian yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 29 Kamena 2018 asimbuye Mupenzi George wari umaze kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose.

    Mushabe na Rurangwa Stephen wari ushinzwe ubukungu ntibagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza, bivuze ko batazagaruka mu buyobozi bw’Akarere n’ubwo bari barayoboye muri manda imwe.

    Uturere dushobora kongera gusubirana abayobozi batwo ni Gatsibo ariko nabwo Gasana Richard akaba ashobora guhabwa abamwungiriza bashya.

    Gasana Richard yatangiye kuyobora Akarere ka Gatsibo mu mwaka wa 2015 bivuze ko yakoze mu yindi manda.

    Umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank avuga ko iyo Gasana aza kuba yarakoze umwaka wose muri manda yabanje atari kwemererwa kongera kwiyamamaza.

    Ati “Kugira ngo umuntu atongera kwiyamamaza bisaba ko aba yarakoze umwaka wose mu yindi manda, nka Gasana rero ntabwo umwaka wageze kandi n’aya mezi yarenzeho kuri iyi manda ntabwo yabazwe.”

    Rwamagana na Bugesera na bo bashobora kugumana ba Meya bari basanganywe kuko Mbonyumuvunyi wakunze kwitwara neza mu kwesa imihigo ndetse na Mutabazi Richard bagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza.

    source : https://ift.tt/3nyxRkx

  • Abakozi ba Leta ibihumbi 75 bagiye kwigishwa ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa
    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa

    Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.

    Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    O’Sullivan agira ati “Twasanze benshi nta bumenyi buhagije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ubwo bumenyi mu Rwanda bufitwe n’abatarenga 20%, abakozi benshi barimo n’abafite ubumenyi bw’ibanze na bo bashobora kwihugura bakazamura urugero bariho. Twe rero dutanga ikoranabuhanga mu kubigisha no kubaha ibyemezo kugira ngo bongere umusaruro w’ibyo bakora”.

    Kaminuza ya UTB yari isanzwe itanga impamyabumenyi za ICDL ku barangiza kuyigamo kuva mu mwaka wa 2018, ivuga ko hari byinshi abantu bashobora gukoresha mudasobwa na telefone ariko bataramenya, ubu bakaba bacyicarana mu biro nyamara bitari ngombwa.

    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga
    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa UTB, Prof Dr Callixte Kabera agira ati “Ibikeneye kwigwa ni byinshi, hari nko kumenya gukoresha internet, gukoresha mudasobwa mu kubara, kumenya gukorana n’abandi mutari hamwe ahubwo muri mu biro bitandukanye (online collaboration), nkaba nshobora kwigisha umwana uri i Rusizi jye ndi i Kigali turebana. Gusangira ‘screen’ ya mudasobwa imwe mutari kumwe, gukumira ibitero mu ikoranabuhanga n’ibindi, ibyo ni ibintu bikeneye kumenywa.”

    Prof Dr Kabera avuga ko abaturage na bo bakeneye kwiga mudasobwa bikabafasha kumenya kwishyura imisoro n’ibindi bikenerwa, kwisabira serivisi no guhabwa ibyangombwa bifuza batagombye gutakaza igihe bajya gutonda umurongo ku biro bya Leta n’ibyigenga.

    Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, agamije kwigisha abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta bagera ku bihumbi 75, bamwe UTB ikazajya ibasanga aho bakorera, abandi bakazajya biga bakoresheje ikoranabuhanga bari mu biro byabo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, ashimangira ko hari icyuho mu bijyanye no gukoresha mudasobwa na telefone mu bakozi ba Leta, kubera iyo mpamvu bose bakaba bashyiriweho amahugurwa azajya amara byibura iminsi 60 ku muntu ufite ubumenyi bw’ibanze mu bya mudasobwa.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa
    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa

    Iradukunda yagize ati “Gushyiraho ko abakozi bagomba kugira seritifika (ya ICDL) ni ukugira ngo abaturage babone ko ari ingamba ikomeye nka Leta, bikava ku bakozi ba Leta bikajya mu mashuri kugira ngo n’abanyeshuri bahe agaciro ikoranabuhanga”.

    Umukozi wese uzajya yihugura muri iri koranabuhanga asabwa kwishyura UTB amadolari ya Amerika 50 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50), agasoza amasomo agera kuri atanu ahita ahabwa seritifika ya ICDL.


    source : https://ift.tt/3CrXhq7