Tag: featured

  • Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa UAE yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside
    Minisitiri Sheikh Shakhbout bin Nahyan Al Nahyan yasobanuriwe amateka ya Jenoside

    Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by’ibanze agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw’akazi, nyuma y’uko yahuye na Perezida waRepubulika, Paul Kagame ejo ku wa kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru, New Times.

    Mu ijambo yahavugiye, yasezeranyije ko UAE yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda ndetsde n’isi yose muri rusange guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, ndetse no gukorana bya hafi na hafi mu rwego rwo gushyiraho amahirwe arambye kuri ejo hazaza h’ibihugu byombi.

    Kuva mu 1995, umubano hagati y’ibihugu byombi wagiye utera imbere ndetse byagiye binagirana amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.

    source : https://ift.tt/3jE0ETl

  • Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arasaba ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n
    Guverineri Kayitesi asaba ko abayobozi bashya buzuzanya n’abaturage

    Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi watowe akwiye kwita ku nshingano ze kandi agakomereza aho mugenzi we yari agereje, kandi abayobozi bakaba bibutswa ko umuturage ari we uri ku isonga bityo umuyobozi akwiye kumwitaho.

    Agira ati “Umuturage ni we zingiro rya byose ni we dukorera abayobozi bakwiye kwita ku bukangurambaga, kubaha umwanya no kubakemurira ibibazo bashoboye, ikindi hakabaho gutanga amakuru ku nzego zibakuriye ku gihe kugira ngo ibinaniranye ku mudugudu bikurikiranwe n’izo nzego”.

    Ku bijyanye n’inshingano z’umuturage, Guverineri Kayitesi avuga ko umuyobozi agirwa n’abo ayobora kandi kubatora ntibafashwe ngo bumve inama n’ibitekerezo byiza by’abayobozi bonyine badashobora gufasha umuturage”.

    Agira ati, “Bonyine ntabwo babishobora dukwiye kubaba hafi tukajya inama kandi byaba na byiza tukabayoboka niba ariko nabyita, tukumva ibyiza batugenera ndetse n’impanuro zabo batuyobora”.

    Komite nyobozi z’uturere zakuweho, iz’imidugudu zihererekanya ububasha

    Ku bijyanye no kuba Komite nyobozi z’uturere zarangije manda zazo, Guverineri Kayitesi avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze basigaye basigarana inshingano no gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.

    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe
    Hari abayobozi bacyuye igihe bitwaye neza bahawe ishimwe

    Agira ati “Ba ES b’uturere barasigarana inshingano zo kuyobora uturere, inzego z’ibanze na zo zatangiye inshingano ku midudugu, inzego z’utugari zirahari n’iz’imirenge ku karere bose barakomeza gukora inshingano zabo nta serivisi idakwiye kuba itangwa kuko komite nyobozi z’uturere zidakora”.

    Guverineri Kayitesi avuga ko amatora y’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu yitabiriwe hejuru ya 95% hirya no hino mu turere tw’Intara y’Amajyepfo, kandi yaranzwe n’ishyaka ku buryo hari n’abaturage bagiye banga gutora abayobozi babonaga ko badafite ubushobozi, icyo ngo kikaba kidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari iby’amatora aba arimo ishyaka ryo guhiganwa.

    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha
    Abaturage bari bitabiriye ihererekanyabubasha

    Ku wa 26 Ukwakira 2021 nibwo abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu bahererekanyije ububasha mu midugudu yose y’Intara y’Amajyepfo, ku rwego rw’Intara bikaba byabereye mu Karere ka Kamonyi.

    Kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 kandi uturere tukaba turi kuyoborwa n’abanyamabanga Nshingwabikorwa batwo mu gihe cy’inzibacyuho kugeza igihe Komite nyobozi nshya z’uturere zizaba zirahirira inshingano nshya nizimara gutorwa.

    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n
    Komite nyobozi zicyuye igihe zahererekanyije ububasha n’inshya z’imidugudu


    source : https://ift.tt/3bem1pZ

  • Nyagatare: Kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bizagabanya impfu z’inka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi bitangajwe mu gihe inka zirimo gupfa mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga, bikavugwa ko ari ukubera kubura ubwatsi.

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko Umurenge wa Rwimiyaga na Karangazi ari yo aborozi bafite ikibazo cyo gupfusha inka kubera izuba ryatse igihe kirekire kirenga hafi amezi atanu nta mvura.

    N’ubwo nta mibare atangaza, yemeza ko ikibazo cyo gupfusha inka kizakemurwa no gutera ubwatsi ku bwinshi.

    Ati “Yego hari inka zatangiye gupfa ariko iyo mibare wayibaza muri RAB kuko twebwe hari imibare tuba dufite, gusa iya nyayo ifitwe n’ubuyobozi. Ikibazo ahanini kiri Karangazi ahantu Rwabiharamba na Rwimiyaga kuko ni ho hantu hatarabona imvura.”

    Akomeza agira ati “Ni ugukangurira aborozi guhinga ubwatsi, yego bari barabuhinze ubu bwarashize kuko igihe cyabaye kirekire. Ni ukongera rero niba umuntu yahingaga hegitari imwe zikaba ebyiri cyangwa eshatu, ikindi ni ukumenya no kububika.”

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko nta nka azi zaba zipfa kubera izuba ryavuye igihe kirekire, ahubwo yenda bishoboka ko zaba zipfa kubera indwara.

    Avuga ko icyakora bagiye gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi aho buri rwuri nibura rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.

    Agira ati “Nta nka turamenya zishwe n’inzara ahubwo birashoboka ko zaba zicwa n’indwara. Gusa dufite gahunda y’ubukangurambaga aho nibura buri rwuri rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.”

    Iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe hegitari 200 zigomba guterwaho ubwatsi bw’amatungo, ziziyongera mu gihembwe gikurikiraho.

    source : https://ift.tt/3Behtul

  • Kigali: Abantu 22 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha; Polisi yongeye kwihanangiriza abashoferi – #rwanda #RwOT

    Aba bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira, byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo.

    Umwe mu beretswe itangazamakuru akaba yaranakoze impanuka, yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto.

    Yagize ati “Nafashwe kuwa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira nyuma yo gukora impanuka yabereye i Gikondo. Byatumye Polisi ipima isanga mfite alukolo ingana na 0.96. Sinzongera kunywa inzoga mbere yo gutwara ikinyabiziga.”

    Mugenzi we na we yemeye ko yari yanyoye inzoga mbere yo gutwara moto abisabira imbabazi avuga ko atazongera kunywa inzoga ari butware ikinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi mu gihugu hose hagamijwe kurwanya ikintu cyose cyaba intandaro y’impanuka. Yaburiye abashoferi bica nkana amategeko n’amabwiriza yo mu muhanda.

    Yagize ati “Twabivuze kenshi tubisubiramo ariko abantu bakomeje kubirengaho. Abantu barimo gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga kandi ni imwe mu mpamvu ziteza impanuka. Bariya bantu bafashwe bamwe bari bakoze impanuka kubera gutwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

    Yakomeje yibutsa abantu ko Polisi itazahwema gufata abica amategeko, agira inama abashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

    Abashoferi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

    source : https://ift.tt/2XTkJ0y

  • Karongi: Abaturage 4600 begerejwe umuyoboro w’amazi watwaye miliyoni 80Frw – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Bubazi baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya gushaka amazi meza.

    Irankunda Jean Claude wo mu Mudugudu wa Kavumu avuga ko bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bajya kuvoma amazi meza ahitwa ku Ibanda.

    Yagize ati “Aya mazi twayabonye muri uyu mwaka, yadufashije ibintu byinshi kuko twavomaga amazi atemba, ntitubone ameza yo kunywa. Twashakaga amazi yo kunywa tukajya mu misozi, ahantu kure twakoreshaga amasaha atatu.”

    Nzabikiramo Isidore, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bubazi, yavuze ko mbere y’uko begerezwa amazi abanyeshuri batorokaga ikigo bakajya mu baturage gusaba amazi yo kunywa.

    Yagize ati “Mbere nta mazi twagiraga, twakoreshaga ay’imvura yashira tukohereza abakozi mu kabande bakarara bavoma kugira ngo tuze kubona ayo dutekeshereza abanyeshuri. Ubu ntabwo tukibura amazi, mbere abana bajyaga baducika tukabashaka tukababura bagiye mu baturage gusaba amazi yo kunywa.”

    Akomeza avuga ko aya mazi begerejwe abafasha kunoza isuku, ati “Mu isuku ubu hose irahari, haba mu bwiherero no mu mashuri kubera ko twabonye amazi.”

    Umuyobozi wungirije wa Croix Rouge, Mukandekezi Françoise ishami ry’u Rwanda avuga ko begereje abaturage aya mazi binyuze muri gahunda yabo yo gufasha abaturage bababaye kurusha abandi.

    Yagize ati “Kutabona amazi meza ni kimwe mu bibazo byari bibugarije kuko amazi ni ubuzima. Abantu badafite amazi meza ibyiza byose watekereza byo kubateza imbere waba uri kubakira ku musenyi. Amazi aradufasha mu isuku n’isukura, amazi aradufasha mu kuryanya icyorezo cya covid−19, kurwanya indwara zituruka ku mwanda n’ibindi.”

    Mukandekezi akomeza agira ati “Ikintu cya mbere dubasaba abaturage ni uko ibi bikorwa babigira ibyabo. Ntibavuge ngo amazi ya Croix Rouge yapfuye reka duhamagare i Kigali, kuko amazi ni ayabo, bagomba kuyabungabunga kugira ngo ashobore gukomeza kubakorera igihe kirekire.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, Karangwa James yavuze ko ari igikorwa bishimira cyane kuba abaturage begerejwe amazi meza.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 18.6, wuzuye utwaye miliyoni 82 z’amafaranga y’u Rwanda. Abaturage bagerwaho n’ aya mazi ni 4645 bo mu mirenge ya Rubengera na Gitesi. Mu karere ka Karongi kwegereza abaturage amazi meza bigeze kuri 56%.

    Ubwo abaturage bashyikirizwaga amazi ku mugaragaro

    source : https://ift.tt/3vN0QEO

  • Minisitiri Biruta yakiriye ku meza abitabiriye inama ihuza Afurika n’u Burayi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yaberaga i Kigali tariki 25-26 Ukwakira 2021, yasuzumiwemo ingingo zirimo ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi mu ngeri zirimo ubukungu, ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

    Ni inama itegura iy’abakuru b’ibihugu by’iyo miryango yombi izabera i Bruxelles muri Gashyantare umwaka utaha, iziga ku bufatanye mu ishoramari, uburezi, ubuzima, abimukira, urujya n’uruza n’ibindi.

    Ubwo yakiraga abitabiriye iyi nama, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent yashimiye ibihugu byari bihagarariwe ndetse abifuriza urugendo rwiza.

    Abayitabiriye bagarutse ku bufatanye bukwiye kuranga impande zombi ndetse u Burayi bugaragaza ko bwifuza gufatanya na Afurika mu bikorwa birimo no kubaka inganda zikora imiti n’inkingo kuri uyu mugabane wa Afurika.

    Impande zombi zagaragaje ko ubu ari uburyo bwafasha umugabane wa Afurika kugira ubushobozi buhagije bwo kwitegura indwara z’ibyorezo zishobora kwibasira Isi mu gihe kizaza.

    U Rwanda, Senegal na Afurika y’Epfo ni byo bihugu bya mbere bigiye kubakwamo inganda zigezweho zikora inkingo n’imiti bizafasha Afurika kwihaza ku bijyanye n’imiti.

    Ubufatanye bwa Afurika n’u Burayi bwatangiye mu 2000 ariko ingingo z’ingenzi z’ubufatanye zitangira mu 2007.

    Abitabiriye uyu musangiro banafataga amafoto y’urwibutso

    Abitabiriye uyu musangiro bagize n’umwanya wo kuganira

    Ababyinnyi gakondo bataramiye abitabiriye uyu musangiro wabereye muri Marriott Hotel

    Umukirigitananga Munyakazi Deo yasusurukije abitabiriye ibi birori byo gusangira

    Minisitiri Dr Biruta yari yasabanye n’abitabiriye umusangiro

    Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya AU, Dr Nsanzabaganwa Monique ni umwe mu bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3vO3F8F

  • Hatangajwe igihe RwandAir izatangirira ingendo zigana i Doha – #rwanda #RwOT

    Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe cyari gishize RwandAir itangaje ko yitegura gukora ingendo ziva i Kigali zigana muri Qatar mu Mujyi wa Doha ku Kibuga cy’Indege cya Hamad International Airport.

    Ni urugendo rutangijwe binyuze mu masezerano y’imikoranire RwandAir iherutse kugirana na Qatar Airways, azafasha abagenzi bayo gukorera ingendo mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika n’ahandi ku Isi.

    Kuva i Kanombe ugera i Doha, ni urugendo rw’ibilometero 4374 indege idahagaze. Ubusanzwe Qatar Airways niyo yarukoraga, kuko yavaga i Kigali yerekezayo inshuro eshanu mu cyumweru gusa ihagarara i Entebbe muri Uganda igafata abagenzi.

    Iki cyerekezo gishya RwandAir itangiye kujyamo cyitezweho kuzayifasha kurushaho kubaka izina rikomeye no kwagura ibikorwa byayo.

    Doha ifatwa nk’ahantu hakomeye mu bijyanye n’ingendo z’indege kuko indege zerekeje mu byerekezo bitandukanye ari ho zinyura. Bivuze ko abagenzi bazajya bakoresha RwandAir bazajya bagerera i Doha ku gihe bitandukanye n’uko bashoboraga kuhagera nyuma cyangwa se mbere y’amasaha asanzwe y’indege za Qatar Airways ziberekeza hirya no hino.

    Indi nyungu u Rwanda rwiteze muri iki cyerekezo ni uko abagenzi bakoresha Ikibuga cy’Indege cya Kigali na bo baziyongera, kuko hari nk’abazajya bava i Doha bakanyura i Kigali mbere yo kwerekeza mu bindi byerekezo RwandAir igeramo.

    Doha ni icyerekezo cya gatatu RwandAir igihe gutangizamo ingendo mu gihe kitageze ku mezi atatu, nyuma ya Goma na Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu Ukuboza RwandAir izatangiza ingendo zigana i Doha muri Qatar

    source : https://ift.tt/3nytCFt

  • “Fondation Yolande Mukagasana” yamaganye abifashisha internet mu gupfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Itangazo uyu muryango wasohoye ryashyizweho umukono na Yolande Mukagasana uwuyobora, ku wa 26 Ukwakira 2021.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yatanze iyi mpuruza nyuma y’igihe humvikana abanyamakuru cyangwa abiyita abanyapolitiki bitwaza uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza babinyujije kuri murandasi.

    Rikomeza riti “Umwe muri bo avuga ko ngo aho kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugomba kuyibagirwa kugira ngo tugere ku bwiyunge. Indi mpamvu yatanzwe ngo ni uko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abibuka bababaza abayikoze.’’

    Aya magambo yavuzwe na Hakuzimana Abdou Rashid wiyita ‘umunyapolitiki’, akaba asanzwe atambutsa ibindi biganiro kuri YouTube Channel ye yise Rashid TV; ibi byose abyita ko ari uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashaka.

    “Fondation Yolande Mukagasana” yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi kubera amagambo y’urwango ariko bikitwa uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka.

    Yatanze urugero aho mu mwaka wa 1993, uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin utaravugaga rumwe n’umugambi wa Jenoside wategurwaga na Perezida Habyarimana, yatumije Kabuga Félicien na Jean Bosco Barayagwiza ababwira ko ibiganiro bya RTLM bivangura Abanyarwanda kandi ibiba urwango. Mu magambo ye, Kabuga yavuze ko iyi radio “ivuga ukuri kandi ari uburenganzira bwayo gutanga ibitekerezo.’’

    “Fondation Yolande Mukagasana” yavuze ko amagambo agamije kubiba amacakubiri adakwiye guhabwa intebe, ikanasaba inzego bireba kutarebera ababigiramo uruhare.

    Ikomeza iti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntitwakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka. Dukurikije ko utibuka aho yavuye adashobora no kumenya iyo ajya, turasaba abashinzwe urubyiruko kururinda amacakubiri n’abarubibamo ingengabitekerezo ya Hutu Pawa.’’

    Uyu muryango wasabye abashinzwe kubahiriza Itegeko Nshinga kuzirikana ko Hutu Pawa yashinzwe mu 1991, yinjije u Rwanda mu icuraburindi ndetse abari bayirimo kugeza na n’ubu bataricuza ‘ahubwo usanga bafite imbuto y’urwango bakomeje kubiba mu bato.’

    Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Tuributsa ko urubyiruko ari rwo rwabaye rwinshi mu bakoreshejwe ngo Jenoside ishoboke kandi igire ubukana nk’ubwo twabonye. Itegeko Nshinga rirengera abana kuko batagomba guhabwa uburere bubuze urukundo n’umudendezo nk’uko biteganwa n’Itegeko ribarengera. Urubyiruko rw’u Rwanda ntirugomba gukurira mu macakubiri, rugomba kwiyubakira igihugu kizira amacakubiri ruzasigira abo ruzibaruka.’’

    Fondation Yolande Mukagasana yihanije abiyita abanyapolitiki n’abanyamakuru bashaka gukoresha guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bagere ku migambi mibisha yabo.

    Fondation Yolande Mukagasana yamaganye abarimo Hakuzimana Abdou Rashid bifashisha internet mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source : https://ift.tt/3EmMFJO

  • Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukwakira 2021, nibwo Ingabo z’u Rwanda zakiriye abarwayi babiri barimo umugore utwite wari waramaze kurenza iminsi ibiri ku gihe yagombaga kubyarira n’umwana wari umaze igihe afite Malaria y’igikatu yarabuze uwamwitaho.

    Stumai Momade w’imyaka 20 yagejejwe aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikorera, nyuma yo gukora ibilometero 40 ava mu gace ka Ulumba muri Palma, aho asanzwe atuye.

    Stumai Momade yahise ahabwa ubutabazi bwihuse arabagwa ndetse yibaruka umwana w’umukobwa w’ibiro 3.5. Kugeza ubu amakuru atangwa n’Ingabo z’u Rwanda avuga ko umwana na nyina bameze neza.

    Muri Nzeri nabwo Ingabo z’u Rwanda zari zafashije umugore witwa Zainabo Soumaile kubyara ndetse zinatanga ubuvuzi ku mwana w’umuhungu wari waturikanwe na grenade.

    Undi wahawe ubuvuzi ni Djuma Ali w’imyaka itandatu usanzwe utuye mu nkambi ya Quitunda. Uyu mwana w’umuhungu yageze mu maboko y’Ingabo z’u Rwanda arembejwe na Malaria, yahise aterwa amaraso ndetse ahabwa imiti. Nubwo yatangiye koroherwa aracyari kwitabwaho n’abaganga.

    Izi serivisi z’ubuvuzi zitangirwa mu bitaro bito by’Ingabo z’u Rwanda biherereye ahitwa Afungi muri Cabo Delgado. Abaturage bakunze kwitabwaho ni abo muri Palma baba barabuze ubuvuzi.

    Ingabo z’u Rwanda zikomeje gutanga ubuvuzi ku baturage ba Cabo Delgado

    Djuma yagejejwe mu bitaro arembye kubera Malaria

    Aha Djuma Ali ari kumwe na nyina umurwaje

    Nyuma yo kwitabwaho n’Ingabo z’u Rwanda, Djuma Ali ari koroherwa

    Ingabo z’u Rwanda zabyaje Stumai Momade wari umaze iminsi ibiri atabona ubuvuzi

    source : https://ift.tt/3EcC2Js