Tag: featured

  • Huye: Urubyiruko rwabuze ababyeyi rwakozwe ku mutima no kugobokwa na EjoHeza – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje ibyishimo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwashyikirizaga sheki zagenewe imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza.

    Iki gikorwa cyo guha amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima abazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri EjoHeza bakitaba Imana, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, kikaba kizakomereza n’ahandi.

    Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

    Ati “Ndabyishimiye kuko batugobotse mu byago kandi nanjye ngiye guhita ntangira kwiteganyiriza n’abavandimwe banjye na bo ndabibashishikariza.”

    Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza. Uyu mukobwa yahawe 1.250.000 Frw y’impozamarira.

    Yagize ati “Natwe turacyari urubyiruko ni yo mpamvu tugiye kwitabira iyi gahunda ya EjoHeza kugira ngo twiteganyirize, tuzagobokwe igihe tuzaba tugeze mu zabukuru ndetse n’abazadukomokaho bazasange twarizigamiye.”

    Usibye uru rubyiruko rwishimiye kugobokwa, Mukanziga Pascasie, wo mu Karere ka Kamonyi na we yapfushije umugabo amusigira abana bane, ariko yitaba Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.

    Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umugabo we yariteganyirije byamufashje guhabwa 1.250.000 Frw amufasha mu kumuherekeza no kwita ku bana yamusigiye.

    Ati “Muri Ejo Heza umutware [umugabo we] yarizigamaga nanjye nkizigama, twatangaga amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi. Nkimara kubona ibyiza bya EjoHeza abana banjye bose ngiye kubinjizamo, mbishishikarize abavandimwe n’abaturanyi.”

    Umuyobozi Mukuru wa gahunda ya Ejo Heza mu Rwanda, Gatera Augustin, avuga ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza abikora ku bushake bwe kandi akaba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe igihe akiriho, ariko yanapfa abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta.

    Ati “Iyo yitabye Imana tukagoboka umuryango we ni ikintu gitanga icyizere ku banyamuryango bacu n’abandi bazaba abanyamuryango ejo, kumva ko ibyo Leta yiyemeza ibishyira mu bikorwa. Biraza gutuma bakomeza kwizigamira bagiremo amafaranga atubutse kugira ngo na ya ntego yo kugira ngo abaturage bazagire amasaziro meza izagerweho.”

    Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu Ukuboza 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, aho bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyali 20 na miliyoni 100.

    Kugeza ubu imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba EjoHeza bitabye Imana, ni yo imaze guhabwa impozamarira aho buri umwe wahawe miliyoni 1 n’ibihumbi 250.

    Iki gikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru, gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo ndetse kizagera n’ahandi

    Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza

    Mukanziga Pascasie wo mu Karere ka Kamonyi na we yahawe 1.250.000 Frw kuko umugabo yitabye Imana yariteganyirije muri EjoHeza

    Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza bituma ahabwa 1.250.000 Frw y’impozamarira

    Imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza yagobotswe ihabwa amafaranga y’impozamarira

    [email protected]

    source : https://ift.tt/3q28ydB

  • Hakuzimana Abdou Rashid yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Uru rwego rwatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akekwa ko yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    Mbere y’uko atabwa muri yombi, Hakuzimana yari yasohoye inyandiko yitiriye umushinga w’amahoro ku Rwanda, ku Banyarwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko nta mahoro gafite kuva FPR ifashe ubutegetsi.

    Kugira ngo aya mahoro aboneke, yavugaga ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa “kuko ubu u Rwanda ruyobowe nabi”, agena urutonde rw’abakwiye kujya muri Guverinoma ndetse na we yishyiraho nka Minisitiri w’Ukuri, Ubutabera n’Ubworoherane.

    Urwo rutonde yashyizemo abandi bantu biganjemo abakekwaho ibyaha cyangwa se abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Padiri Nahimana Thomas, Twagiramungu Faustin n’abandi.

    Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

    Amaze igihe akoresha umuyoboro wa Youtube yise Rachid TV maze agatambutsa ibitekerezo birimo amagambo yashegeshaga benshi.

    Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

    Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

    RIB yari yaranenzwe kumurebera ntimufunge

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amagambo anenga RIB ku bwo kurebera uyu mugabo ntimufunge mu gihe benshi bavugaga ko ibyo avuga bishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

    Nka Foundation Mukagasana Yolande iherutse gushyira hanze itangazo rigira riti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka.”

    Hari n’abandi bari bavuze ko RIB ikwiriye kuregwa igasobanura impamvu idakora ibyo itegekwa n’amategeko.

    Lonzen Rugira yifashishije Twitter yagize ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

    Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

    Hakuzimana mu 1991 ni umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI gusa nyuma yaje kurivamo ayoboka Habyarimana wari Perezida.

    Hakuzimana Abdou Rashid yatawe muri yombi ku manywa yo kuri uyu wa Kane

    source : https://ift.tt/3GyslHl

  • Urubyiruko dukeneye kwigishwa Ubumwe – Uwakuze yanga abamwiciye imiryango #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe
    Christophe Nyagatare yavutse nyuma ya Jenoside, ariko agendeye ku byo yanyuzemo yumva urubyiruko rukeneye kwigishwa Ubumwe

    Ni nyuma yo gukurikira bene izo nyigisho zamuhinduye, urwango yari afitiye abana bita Abahutu rukaba rwaramushizemo, impamvu ni uko ngo yasanze abarenganya, kuko yasanze ibyo ababyeyi babo bakoze na bo bibababaza.

    Nyagatare avuga ko ubu afite imyaka 22, avuka ku babyeyi bari barahunze mu mwaka w’1959, ariko n’ubwo bakuru be bavukiye hanze y’u Rwanda, we yaruvukiyemo.

    Ngo yakuze yanga abo bita Abahutu cyane, kuko yabwiwe ko kuba atagira ba nyirarume, ba nyirasenge, mbese umuryango mugari iwabo bageze mu Rwanda basanga warazimye, bituruka ku ari ‘abo bantu’ nk’uko anyuzamo akabita.

    Kandi urwo rwango yarugiriraga cyane cyane abana babyirukanye kimwe n’abo biganaga, ku buryo no mu ishuri yahitagamo abo bicarana bitewe n’uko ‘bahuje’, agendeye ku ko ababona cyangwa ku ko bagenzi be babamubwiye.

    Agira ati “Narabangaga cyane. Iyo nabaga ndi ku ishuri numvaga ntuje ku bw’imiryango twagiye tubumbirwamo na AERG. Nabaga mfite inshuti tuganira, ariko twataha mu biruhuko nkababara kuko njyewe nagumaga mu rugo, mu gihe ba bandi bakomoka ku batwiciye bo babaga bafite bene wabo bajya gusura.”

    Ibi byose ngo byamuteraga kuba indakoreka (indiscipliné), yahura na ba bana yanga akabakubita, akanitwara nabi ku barezi ku buryo ubu anibaza ukuntu azakirwa najya gufata indangamanota ku kigo yigagaho mu bice by’iwabo mu Burasirazuba, yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.

    Imyitwarire ye kandi ngo yanamugiragaho ingaruka mu myigire ye, kuko yatumaga atagira amanota meza, cyane ko n’abarimu atiyumvagamo atashoboraga gukurikira ibyo bamubwira.

    Ati “Twebwe urubyiruko ntituzi no kureba ngo tumenye Abahutu cyangwa Abatutsi, ariko iyo hagiraga ugucira isiri akakubwira ngo uriya, ntiwabaga ukimukurikiye. Ibi kandi sinabigiraga njyenyine, kuko nzi neza ko muri iki gihugu hari urubyiruko rwinshi rufite ingengabitekerezo mbi nyinshi, kuruta iyanjye.”

    Inyigisho za ADEPR ni zo zamuhinduye

    Nyagatare avuga ko yaje kumva ko ADEPR iri gushaka urubyiruko rwo kwigisha iby’isanamitima, maze n’ubwo atayisengeramo aza kwemera kujyanayo na mugenzi we uhasengera wari wakomeje kubimuhatira.

    Izo nyigisho ngo yazihuriyemo na ba bana yangaga urunuka, hanyuma ababigishaga babaha umwanya wo kuvuga ibibari ku mutima bose, maze aza gukomwa ku mutima no kuba ba bana na bo barariraga, bavuga ko bababazwa no kuba ari bo bikoreye ubuhemu bw’ababyeyi babo.

    Ati “Hamwe na bagenzi banjye twarebye ukuntu abo bana nahaga akato na bo bagizweho ingaruka n’ibyo ababyeyi babo bakoze, aca aha bati dore wa mwana wo kwa ya nterahamwe, bati dore ba bicanyi. Tureba amarira bafite, nyamara twe twarakekaga ko batubona bakavuga ngo dore na bariya basigaye uwazasubirayo na bo akabica, tugirira ko banahagaze mu cyuho cy’ababyeyi babo bagasaba imbabazi, maze natwe turabababarira.”

    Anivugira ko ubu imyitwarire yahindutse, akaba asigaye asabana na bose nta kuvangura, no mu ishuri akaba asigaye atsinda kuko atakireba amoko, ahubwo icyo amariranye na mugenzi we.

    Ati “Mbere umuntu yagira amanota ahagije cyangwa atayagira yarimukaga, kandi ubu noneho byarahindutse. Ubu ndi mu mwaka wa gatandatu mbikesha ko izi nyigisho zatumye ndeka urwango, ahubwo ntangira kujya nsobanuza, ndaniga. Na ho ubundi ubu nanjye mba narasibiye.”

    Nyuma yo guhinduka yifuza ko n’urubyiruko rusigaye na rwo rwagenda rufashwa kuko abifitemo urwango ari benshi, nyamara urwango rutubaka.

    Ati “Niba igihugu kivuga ko ari twebwe mbaraga zacyo zigomba guhindura ejo hazaza, ntabwo kizahindurwa n’urubyiruko rufite ingengabitekerezo. Igihugu cyari gikwiye kwigisha urubyiruko, tugashyira hamwe tukubaka Ndi Umunyarwanda.”

    Yungamo ati “Yego barimo kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ariko barimo gushyira imbaraga cyane mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, bakirengagiza abana babakomokaho, nyamara ibyo bamaze kubigisha byaramaze kubayobya.”

    Yongeraho ko akenshi ababyeyi batera abana umutima mubi batabizi, ahubwo bibwira ko barimo kubabwira amateka banyuzemo.

    Ati “Ababyeyi babikora bazi ko barimo kubwira abana amateka, ariko bitewe n’agahinda n’intimba bafite, bakarengera. Kwicara ukabwira umwana ngo Jenoside yarabaye, itwara imiryango yanyu, nta kibazo. Ariko hari n’uvuga ngo no kwa runaka, bariya batindi, kiriya giki…, ibyo nyamara hari icyo bihindura mu bana bitari byiza.”

    Nyagatare anasaba urubyiruko bagenzi be bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyireka kuko ibavutsa ibyo bari kuzageraho.

    Ati “Iki gihugu kizatunga injiji gusa se nibaguma muri ibyo bintu ntibige? Amanota meza ni yo akenewe, kandi ntabwo uzabikora wenyine. Burya mu ishuri dukora nk’itsinda. Muri ubu buzima, ikintu cyose wakora uri wenyine ntabwo wakigeraho.”

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w
    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR

    Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR mu Rwanda, avuga ko guhera muri Gashyanta 2020, mu Ntara y’Amajyepfo itorero ADEPR ryatanze inyigisho z’isanamitima ku bantu 573 mu Karere ka Nyanza harimo urubyiruko 95, no ku bantu 90 mu Karere ka Gisagara, harimo urubyiruko 20.

    Abakuru bagiye bahabwa inyigisho ni abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bo mu miryango y’abishwe, na ho urubyiruko rwazihawe ni urwavutse nyuma ya Jenoside, harimo abana bakomoka ku bakoze Jenoside, ndetse n’abakomoka mu bayirokotse.

    Abahawe inyigisho mu Karere ka Gisagara bazirangije bose ku buryo bageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko mu Karere ka Nyanza 275 ni bo babigezeho, harimo urubyiruko 90.

    source : https://ift.tt/3En5ufS

    source : https://ift.tt/3BsCTUu

  • Dore amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri bikorewe hanze, bizakomeza gukorwa abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

    Imyitozo ngororamubiri ikorewe mu nzu iremewe (In door aerobic classes) hubahirizwa ingano ya 50% by’ubushobozi bwazo.

    Ingaga za siporo ziremewe gusubukura imikino n’amarushanwa babanje gusaba uburenganzira Minisiteri ya Siporo no kugaragaza ingamba zo kwirinda no gukumira Covid-19, bikazakurikizwa n’amakipe kandi zikabanza kwemezwa.

    Abafana bemerewe kwitabira imikino kuri za sitade, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19 kandi bakaba bipimishije ndetse n’ibisubizo bikagaragaza ko nta Covid-19 banduye.

    Car free day mu turere izasubukurwa mu byiciro, akarere kabanza kubimenyesha Minisiteri ya Siporo no kubyemererwa.

    Icyitonderwa mu bisabwa

    Abagana ibigo bya siporo barengeje imyaka 18 bagomba kugaragaza ko bakingiwe inkingo zombi za Covid-19 ndetse bakagaragaza ibipimo by’uko batanduye Covid-19 mu gihe cy’iminsi 7.

    Ubusabe bwo kwemerera abafana no gufungura inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri butangwa na Minisiteri ya Siporo habanje gusuzumwa ubusabe bw’urugaga cyangwa ubw’ikigo.

    Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo zigomba gutanga amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19 areba abazigana bose.

    Uturere dufite sitade (stadium) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana n’ingamba zavuzwe zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.

    Stade amahoro izajya yakira abakora siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera saa 06h00 kugera saa 08:30.

    source : https://ift.tt/3vVC1Xy

  • RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    RIB ivuga ko ibyo byaha yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube. Icyemezo cyo kumufunga ngo cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

    source : https://ift.tt/3Erof1A

  • LODA yahinduye uburyo bwo gufasha abantu kuva mu bukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2021, babasabye ubufatanye mu kwigisha abaturage no gutunga agatoki ahari amakosa ajyanye no kwangiza amafaranga Leta itanga muri VUP.

    LODA ivuga ko kuva mu mwaka wa 2000/2001 kugera muri 2016/2017 ubukene bukabije mu Banyarwanda bwagabanutse kuva ku rugero rwa 40% kugera kuri 16%(ni ryo barura riheruka), kandi ko kugeza n’ubu benshi batarahinduka mu mibereho.

    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n
    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n’ubukene bukabije byagiye bigabanuka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2017

    Leta itanga amafaranga agera kuri miliyari 67 ku mwaka avuye mu Ngengo y’Imari, akagenerwa gahunda zose zigamije kuvana abaturage mu bukene, ariko ngo hari abagenerwabikorwa bayakoresha ibitabateza imbere hamwe n’abayobozi batayafashisha abaturage bakennye.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga yagize ati “Tugira abaturage bahabwa amatungo bakayagurisha n’ubwo hari n’abayobozi babikora, umuntu agahabwa ingurube cyangwa ihene ndetse n’ibiribwa akagurisha akagenda akayanywera. Hari n’abagurisha Girinka murabizi, akayigurisha amafaranga make cyane adakwiranye n’ikiguzi cyayo, ubundi akajya mu rwagwa, aha ni ho tubasaba ubufatanye mu kwigisha kugira ngo bahindure imyumvire.”

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n
    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n’Itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021

    Nyinawagaga avuga ko abayobozi n’abandi bantu biha amatungo cyangwa amafaranga yagenewe abaturage batishoboye batazihanganirwa.

    Yakomeje asobanura ko mu ngamba zafashwe harimo ko umuntu uzajya ahabwa inkunga y’ingoboka, itungo cyangwa imirimo ahemberwa muri VUP, agomba kuzajya agirana amasezerano y’imyaka ibiri n’ubuyobozi bw’ibanze, yemeza ko nyuma y’icyo gihe azagaragaza impinduka mu mibereho ye.

    Abahabwa inkunga ya Leta kandi bagomba kugira ubakurikirana byibura umwe muri buri kagari, kugira ngo bajye bamugezaho ibibazo bagize, banagaragaza uko bateza imbere ingo zabo, haba mu kwizigamira no kugira imishinga y’iterambere, kujyana abana kwiga, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteganyiriza.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko abazahabwa inkunga ya Leta ari abayikwiriye koko, hashingiwe ku makuru ya buri muturage abitswe mu ikoranabuhanga.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w
    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ignatienne Nyirarukundo

    Yagize ati “Ubu nta kibazo tugifite cyo guhitamo (abagomba gufashwa) kubera ya makuru ari ahantu hatandukanye, mbere twagenderaga ku kuba umuntu yakubwiye ko atishoboye, wenda kuko wabonye mu maso ye asa n’utariye cyangwa yaranyweye urwagwa rwinshi, ntiwarebye kuri konti ye cyangwa n’ibyo bafite batabiriye ngo batekane, ariko ubu amakuru yose turayafite mu ikoranabuhanga”.

    LODA na MINALOC bavuga ko muri mudasobwa za Leta habitsemo amakuru ajyanye n’umwirondoro wa buri muntu, ubwizigame bwe, imitungo afite, abana be niba biga, umushahara ahembwa n’ibyo akora, ku buryo byagora umuntu kumvisha ubuyobozi ko akeneye guterwa inkunga.

    source : https://ift.tt/3nBBaHJ

  • Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha
    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha

    Mu bikorwa bimaze gukorwa hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni n’ibihumbi 400, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, gutera amashyamba ku misozi n’ibiti ku mihanda, gusana amashyamba kimeza arimo n’irya Kibirizi-Muyira, no kubungabunga inkengero z’imigezi.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Green Amayaga, Nkurunziza Philibert, atangaza ko mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kugabanya ibicanwa, hamaze gutangwa imbabura za rondereza zisaga ibihumbi 10 no kwigisha abaturage imihingire irwanya isuri hagamijwe kongera umusaruro.

    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga
    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga

    Ku bijyanye no kuba hari ibiti byatewe ariko bimwe bikagenda byuma, Nkurunziza atangaza ko izuba ryo ku Mayaga ryagiye riba ryinshi bimwe mu biti bigapfa, ariko mu gihe haterwa ubuso bushya hagenda hanasimbuzwa ibyapfuye kugira ngo byose bizashobore kugenda neza.

    Agira ati “Turanashishikariza abaturage duterera ibiti kumenya kubyitaho kuko gutera igiti ni kimwe, no kukirera ni ikindi. Ubwo rero byose bijyana no kubyitaho”.

    Nkurunziza avuga ko mu bindi byakozwe harimo kubungabunga ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite amateka y’ishyamba ryari rinini ku Mayaga ariko rikagenda ryangirika kubera ibikorwa by’abaturage birimo guhiga, guca amakara no gusatira inkengero zaryo bahinga.

    Agira ati “Iri shyamba ni ryo mutima w’umushinga bivuze ko twateye ibiti bya Karitirisi mu nkengero zaryo ndetse umwaka utaha urashira duteye ibindi biti ibihumbi 34 kugira ngo ryongere rigire uruhare mu gutuma Amayaga arushaho gutoha.

    Abaturiye ishyamba rya Kibirizi-Muyira bavuga ko mu mateka yaryo ari ryo ryatungaga abaturage bo ku Mayaga igihe cy’izuba ryinshi, cyangwa amapfa akabije kuko ari ho Umwami yoherezaga ingabo ze guhiga inyamaswa zo gutunga ingarisi (abantu bazahajwe n’inzara).

    Hari no gutegurwa ibiti by
    Hari no gutegurwa ibiti by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage

    Umwe muri abo baturage witwa Ngango avuga ko n’ubu imvura iyo ikubye ihera muri iryo shyamba bakaba bafite icyizere cy’uko nirikomeza gusanwa imvura ikunze kubura muri icyo gice iziyongera.

    Agira ati “Dufite icyizere cy’uko uyu mushinga uzasozwa ishyamba ryongeye kutubera icyoko cy’imvura tugatana n’ubutayu, n’inyamaswa zahozemo zikaba zagaruka, tugahumeka umwuga mwiza Amayaga akongera agatoha”.

    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga
    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga

    Umushinga wa Green Amayaga uzamara imyaka itandatu witezweho kugera ku miryango hafi miliyoni n’igice, ukaba uzaha akazi abasaga ibihumbi 350, barimo abasaga 50% by’abagore, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

    Hazabungabungwa kandi amashyamba kimeza kuri hegitari zisaga 500, zirimo ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite hegitari zisaga 350, kubungabunga imigezi n’inkombe z’amazi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 263, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1000.

    Ibiti bivangwa n
    Ibiti bivangwa n’imyaka bizarwanya isuri binongerera ubukungu abaturage

    source : https://ift.tt/3nBcrmD

  • Isomwa ry’urubanza rw’abayobozi b’i Burera barimo Visi Meya Manirafasha ryasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatangaje ko isomwa ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu munsi, ryimuriwe tariki 25 Ugushyingo 2021 ku mpamvu z’uko umucamanza waruburanishije atabonetse.

    Mu iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu kuri buri umwe.

    Mu iburanisha ryo ku wa 30 Nzeri 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu ariko Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix we agahabwa umwihariko w’igihano mu bushishozi bw’Urukiko.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa.

    Mu buryo bw’umwihariko we yasabiwe guhanwa n’ingingo ya 62 y’igitabo cy’amategeko No 68/08/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kubera impurirane z’ibyo byaha.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

    source : https://ift.tt/3nClKCT

  • Harigwa uko hakumirwa igihombo gitezwa n’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo bitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Izo nyigisho zizamara iminsi itatu zatangiye gutangirwa ku cyicaro cy’icyo kigo mu Karere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Bari kwigishwa porogaramu za mudasobwa zitandukanye zo kwifashisha havangwa intungamubiri z’ibiryo by’amatungo mu buryo buboneye.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi b’amatungo.

    Ati “Ugasanga intungamubiri ziri muri ibyo biryo zirahindagurika ku isoko, ugasanga uko ubisanze uyu munsi si ko bimeze ejo bigateza igihombo ku musaruro aborozi babona ndetse no ku ruganda ubwarwo.”

    Yakomeje avuga ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere ku borozi bakoresha ibyo biryo by’amatungo.

    Umworozi wo mu Karere ka Musanze akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete yorora ikanatunganya ibiryo by’amatungo, Niyonzima Jean Bosco, yavuze ko bo akenshi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kwandika ku rupapuro.

    Ati “Tubivanga ku buryo busanzwe mbese ni imibare dukoresha kuko twagiye tubyiga kera mu ishuri. Tubanza gukora imibare dukoresheje ikaramu n’urupapuro dukurikije ibyo turi buvange tugakora imibare bikadutwara igihe kinini.”

    Shirimpaka Jean Claude ushinzwe Ubucuruzi mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, na we avuga ko rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo.

    Yakomeje avuga ko n’iyo bagerageje gukoresha ikoranabuhanga ritumizwa hanze bibahenda bagahitamo gukoresha uburyo bwa gakondo.

    Yatanze urugero nk’aho ibyo biryo bivanze mu buryo bwa gakondo bishobora gutuma inkoko idatera buri munsi nk’uko byari bisanzwe cyangwa bigatuma ibiro by’itungo bigabanuka.

    Bituma kandi aborozi batakariza uruganda icyizere ntibagaruke kugura ibiryo by’amatungo rutunganya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo 50 bari mu kazi ko gukora ibiryo by’amatungo.

    Kuri iyi nshuro hari guhugurwa inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo.

    Porogaramu za mudasobwa bari kwigishwa bazajya bakoresha bavanga ibiryo by’amatungo zirimo Excel, Window User Friendly Feed Formulation, Win Feed ndetse na Dairy NLS 2001.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi

    Aborozi bibukijwe ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere

    Bimwe mu biryo by’amatungo bitunganyirizwa mu Ruganda Huye Feeds

    Hahuguwe inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo

    Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo

    [email protected]

    source : https://ift.tt/3w6pi4p