Tag: featured

  • Abangirijwe n’ikorwa ry’umuhanda Nyagatare-Rukomo barizezwa kwishyurwa bidatinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana
    Zimwe mu nzu zimanitse ku mukingo ku buryo biteye impungenge ababyeyi bafite abana

    Ni umuhanda watangiye kubakwa ku itariki 27 Werurwe 2019 ku burebure bwa kilometero 73.3, aho uca hari imitungo y’abaturage yagiye yangirika, cyane cyane inzu zari zituwemo ndetse n’ibiti by’imbuto ziribwa.

    Benshi mu babariwe imitungo yabo barishyuwe ariko na none hakaba n’abandi batarishyurwa, barimo Nikuzwe Clement wo mu mudugudu w’Akamonyi, Akagari ka Cyabayaga mu Murenge wa Nyagatare, uvuga ko imitungo yabo yabazwe ku wa 21 Mutarama 2019, ku wa 23 Werurwe uwo mwaka berekwa ingurane ndetse baranayisinyira.

    Avuga ko guhera ubwo bategereje amafaranga baraheba. Yibaza ukuntu ababariwe nyuma baba barabonye ingurane yabo bo batarayibona.

    Agira ati “Hariya Cyabayaga santere babariwe nyuma yacu ariko barishyuwe, twebwe reka turacyategereje twarahebye. Reba uyu mukingo ndi hejuru, nibeshyeho gato nahita ngwa mu muhanda, ubu abana ni ukubakingirana mu mazu.”

    Avuga ko abasigaranye ikibazo cyo kutishyurwa ingurane zabo ari 13 bakaba barandikiye akarere ariko ntibatarabona igisubizo.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari harashyizweho itsinda ryemeza abagomba kwishyurwa.

    Avuga ko muri raporo y’iryo tsinda ryari rihuriweho n’akarere ndetse na RTDA, hanagaragaye abantu amazu yabo yasadutse kubera ikorwa ry’umuhanda ndetse n’abandi batabaruriwe kandi bigaragara ko byari ngombwa kuko basigaye mu manegeka.

    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira
    Hari inzu ziyashije batinya ko zabagwira

    Yongeraho ko ikibazo ari uko amafaranga yatinze kugera ku bantu bagomba kwishyurwa ariko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bagomba kuyabona.

    Ati “Amafaranga yatinze kugera ku bantu kugira ngo bishyurwe ariko RTDA itwereka ko ishaka kwishyura amafaranga muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kugira ngo abo bantu bashobore guhabwa amafaranga yabo.”

    Yavuze kandi ko hari n’abandi bantu bakivuga ko bakwiye kwishyurwa nyamara itsinda ryagiye kureba icyo kibazo ryo rigaragaza ko badakwiye kwishyurwa.

    Avuga ko hagiye kwihutishwa kwishyura abari ku rutonde hanyuma abandi bagifite ibibazo bazaganire na bo nyuma.


    source : https://ift.tt/31bqwQk

  • Yishimiye ko abana be basubiye mu ishuri bari barakuwemo n’ubukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye gusubira ku ishuri
    Bishimiye gusubira ku ishuri

    Bibaye nyuma y’icyumweru kimwe, ubwo uwo muryango wakurwaga muri shitingi wari ucumbitsemo, aho wari warirukanywe kenshi mu mazu y’ubukode kubera kubura ubwishyu, ubu bakaba barimo kubakirwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake ku bufatanye n’inzego za Leta, aho Akarere ka Nyabihu katanze inkunga y’isakaro.

    Ubwo uwo mubyeyi yagarigaga na Kigali Today tariki 21 Ukwakira 2021, mu muganda wo gutangiza gahunda yo kumwubakira, mu byishimo byinshi yagaragaje ko yishimiye kuba agiye kubona inzu ye nyuma yo kwirukanwa mu bukode, akamara icyumweru abana n’abana be muri shitingi.

    Ni nyuma y’uko yigeze gusohorwa mu nzu amara icyumweru arara ku ibaraza ry’umuturanyi, abana be baratoroka bamwe bajya mu Mujyi wa Kigali abandi bajya mu mujyi wa Musanze, biba ngombwa ko Leta ijya kubashaka irabagarura.

    Bahawe ibikoresho byose n
    Bahawe ibikoresho byose n’imyambaro y’ishuri

    Ibyo byishimo by’uwo mubyeyi, byakurikiwe n’agahinda ubwo Kigali Today yamubazaga ku mibereho y’abana be, mu gusubiza agira ati “Ubu bose bavuye mu ishuri, ntiwaba urara muri shitingi ngo ubone icyo kubarihira, nta n’ibikoresho bagira, nta bushobozi nanjye mfite murabibona, none murumva bakwiga bate?”

    Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu wari waje mu muganda wo gutangiza igikorwa cyo kubakira uwo muryango, akimara kumva agahinda k’uwo mukecuru uvuga ko abana be batiga kubera kubura ubushobozi, yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, kumukorera urutonde rw’ibyo abo bana bakeneye ngo bajye ku ishuri, yemerera uwo mubyeyi ko agiye kubagurira byose bagasubira kwiga bidatinze.

    Imvugo y’umuyobozi yamaze gushyirwa mu ngiro, aho abana bagaragaye mu myambaro y’ishuri mishya bahetse ibikapu ndetse bakaba barahawe n’amafaranga y’ishuri, aho ubu bamaze kugera ku ishuri kandi bishimye.

    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu
    Yishimiye ko abana be basubiye ku ishuri akaba arimo no kubakirwa inzu

    Ntizihabose (Nyina w’abo bana) arashimira uwo muyobozi, ku bufasha yageneye uwo muryango abana bakaba bamaze gusubira mu ishuri, avuga ko urwo rukundo uwo muyobozi yabagaragarije ruva ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

    Yagize ati “Uyu muyobozi udufashije abana bakaba basubiye ku ishuri ntacyo namunganya, Imana izabimuhembere. Ngashimira n’imiyoborere myiza ya Perezida wacu Paul Kagame, ntaho nari mfite ho kuba none ndimo kubakirwa, abana bari barabuze uko bajya ku ishuri, none bagiyeyo kandi basa neza, ndishimye cyane”.

    Urubyiruko rw
    Urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje kubakira uwo muryango


    source : https://ift.tt/3nEu2tY

  • Emmanuel Okwi na Mutyaba batangiye imyitozo muri Kiyovu Sports (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri Stade ya Mumena i Nyamirambo aho ikipe ya Kiyovu Sports isanzwe ikorera imyitozo, kuri uyu munsi mu myitzo ya mu gitondo bakiriye abakinnyi babiri babiri bakomoka muri Uganda ari bo Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba
    Umutoza Haringingo Francis yakiriye Emmanuel Okwi na Mutyaba

    Aba bakinnyi uko ari babiri bari bamaze iminsi bategerejwe mu Rwanda, aho Okwi yaje mu Rwanda agasinya amasezerano akongera agasubira iwabo muri Uganda. Aba bakinnyi uko ari babiri bitezwe mu mukino wa mbere wa Shampiyona iyi kipe izakina na Gorilla ku wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

    source : https://ift.tt/3Esf9BE

  • Guverineri Habitegeko yahaye impanuro abatorewe kuyobora Imidugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ihererekanyabubasha rya komite z
    Ihererekanyabubasha rya komite z’imidugudu

    Mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Habitegeko François avuga ko abaturage banyotewe n’iterambere kandi gufasha abaturage gutera imbere bisaba gukorera hamwe.

    Guverineri Habitegeko abinshingira ku kuba Umuyobozi w’umudugudu ari we muyobozi wegereye umuturage.

    Yagize ati “Turashima abasoje manda bari batorewe n’abaturage, hakozwe byinshi kandi byiza byo kwishimira, tunyotewe n’iterambere kandi dufite imihigo tugomba kwesa, ni byinshi tugomba kugeraho kandi twihuse, muri manda itangiye, abayobozi bashya bagomba gukora nk’ ikipe ifite icyerekezo kimwe bakirinda gukora bategana no kuvunishanya.”

    Akomeza avuga ko kugira ngo Umuyobozi ashobore kuyobora neza, bisaba ko na we akora ibyo yemera. Ati: “Ibanga ni ukwigisha ibyo wemera, nta rindi banga, kuko ntiwashishikariza abantu gutanga Ejo Heza utayemera, utayitanga, ntiwashishikariza abaturage kujyana abana ku ishuri kandi utarajyanye abawe, kuko ntibabyumva nk’uko utababwira gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi nawe utabutanga. Kugira ngo ukorane neza n’abaturage ubigisha ibyo wemera kandi ukora ukababera urugero bareberaho.”

    N’ubwo abakuru b’Imidugudu benshi bamaze gusimburwa, abakorera mu mirenge yegereye umupaka uhuza u Rwanda na Congo banengwa kurebera abakora forode kuko badatanga amakuru ku babikora.

    Abayobozi n
    Abayobozi n’abandi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gushyigikira gahunda y’ihererekanyabubasha

    Umwe mu basirikare bakuriye ingabo z’u Rwanda mu kibaya avuga ko bene ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.

    Ati “Ikibazo cy’abacuruzi bakora forode gihungabanya umutekano. Hari abarasirwa mu kibaya, kuko nijoro ntitumenya ngo ni nde ugenda, kuko n’abanzi turabafite hakurya aha kandi baherutse kuza muri Bugeshi barasa inka z’umuturage. Kugenda nijoro, kwambutsa ibiyobyabwenge, ni ibikorwa bihungabanya umutekano kandi tubishatse nk’inzego z’ibanze n’abaturage twabikumira kuko abinjiza ibiyobyabwenge baba baziranye n’abayobozi kuko ufata uwinjiza magendu ugasanga avugana n’umuyobozi w’umudugudu.”

    Bimwe mu byo abayobozi b’imidugudu basabwa harimo gukora urutonde rw’abambuka umupaka bakazana magendu bagafashwa, bakaganirizwa kuko bigira ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima.


    source : https://ift.tt/3vU9qlh

  • Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kuyoborwa na ba Meya bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hagendewe kuri Lisiti yasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’agateganyo, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, dutatu ni two dushobora kuzagumana abayobozi batwo naho utundi tune bahinduke.

    Uturere tuzayoborwa n’abayobozi bashya kubera ko abari bahari basoje igihe cyabo (mandat) ni Kirehe na Ngoma.

    Muzungu Gerald yatangiye kuyobora Akarere ka Kirehe ku wa 23 Ukuboza 2014, yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2016.

    Muzungu Gerald yari ayoboye muri manda ebyiri, bityo itegeko ntirimwemerera kongera kwiyamamaza.

    Ni mu gihe kandi nanone Nambaje Aphrodis yayoboye Akarere ka Ngoma guhera tariki ya 31 Gicurasi 2012 asimbuye Niyotwagira François wari umaze kwegura.

    Nambaje na we yayoboye muri manda ebyiri, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere.

    Ku rundi ruhande, hari uturere tubiri tugiye guhabwa abayobozi bashya nyamara abari batuyoboye barayoboye muri manda imwe gusa.

    Murenzi Jean Claude yayoboye Akarere ka Kayonza mu matora yo mu mwaka wa 2016, akaba yari amaze imyaka itanu.

    Yari yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Kayonza ariko kuri lisiti y’agateganyo yasohowe na Komisiyo y’amatora ntagaragaraho.

    Nyamara ariko abari abayobozi bungirije muri ako Karere uko ari babiri bo baragarara ku rutonde rw’abaziyamamaza bivuze ko bashobora gukomeza kuyobora.

    Mushabe David Claudian yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 29 Kamena 2018 asimbuye Mupenzi George wari umaze kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose.

    Mushabe na Rurangwa Stephen wari ushinzwe ubukungu ntibagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza, bivuze ko batazagaruka mu buyobozi bw’Akarere n’ubwo bari barayoboye muri manda imwe.

    Uturere dushobora kongera gusubirana abayobozi batwo ni Gatsibo ariko nabwo Gasana Richard akaba ashobora guhabwa abamwungiriza bashya.

    Gasana Richard yatangiye kuyobora Akarere ka Gatsibo mu mwaka wa 2015 bivuze ko yakoze mu yindi manda.

    Umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank avuga ko iyo Gasana aza kuba yarakoze umwaka wose muri manda yabanje atari kwemererwa kongera kwiyamamaza.

    Ati “Kugira ngo umuntu atongera kwiyamamaza bisaba ko aba yarakoze umwaka wose mu yindi manda, nka Gasana rero ntabwo umwaka wageze kandi n’aya mezi yarenzeho kuri iyi manda ntabwo yabazwe.”

    Rwamagana na Bugesera na bo bashobora kugumana ba Meya bari basanganywe kuko Mbonyumuvunyi wakunze kwitwara neza mu kwesa imihigo ndetse na Mutabazi Richard bagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza.

    source : https://ift.tt/3nyxRkx

  • Abakozi ba Leta ibihumbi 75 bagiye kwigishwa ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa
    Abakozi ba Leta bazi kubyaza umusaruro mudasobwa na telefone ntibarenga 20% mu Rwanda ari yo mpamvu bagomaba guhugurwa

    Ubu bufatanye bugiyeho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo mpuzamahanga gitanga impamyabumenyi mu by’ikoranabuhanga cyitwa ICDL, bugaragaza ko n’ubwo abakozi ba Leta bafite za mudasobwa na telefone zigezweho, abazibyaza umusaruro ukwiriye batarenga 20%.

    Umuyobozi Mukuru wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, wateguye Inama nyafurika mu by’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021, avuga ko ikibazo cyatangiye kugaragara neza ubwo isi yose yari igiye mu bihe bya Guma mu rugo kubera Covid-19.

    O’Sullivan agira ati “Twasanze benshi nta bumenyi buhagije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, ubwo bumenyi mu Rwanda bufitwe n’abatarenga 20%, abakozi benshi barimo n’abafite ubumenyi bw’ibanze na bo bashobora kwihugura bakazamura urugero bariho. Twe rero dutanga ikoranabuhanga mu kubigisha no kubaha ibyemezo kugira ngo bongere umusaruro w’ibyo bakora”.

    Kaminuza ya UTB yari isanzwe itanga impamyabumenyi za ICDL ku barangiza kuyigamo kuva mu mwaka wa 2018, ivuga ko hari byinshi abantu bashobora gukoresha mudasobwa na telefone ariko bataramenya, ubu bakaba bacyicarana mu biro nyamara bitari ngombwa.

    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga
    Ikigo ICDL cyakoresheje Inama nyafurika mu Rwanda, gisaba inzego zishinzwe gufata ibyemezo gufasha abakozi kumenya Ikoranabuhanga

    Umuyobozi Mukuru wa UTB, Prof Dr Callixte Kabera agira ati “Ibikeneye kwigwa ni byinshi, hari nko kumenya gukoresha internet, gukoresha mudasobwa mu kubara, kumenya gukorana n’abandi mutari hamwe ahubwo muri mu biro bitandukanye (online collaboration), nkaba nshobora kwigisha umwana uri i Rusizi jye ndi i Kigali turebana. Gusangira ‘screen’ ya mudasobwa imwe mutari kumwe, gukumira ibitero mu ikoranabuhanga n’ibindi, ibyo ni ibintu bikeneye kumenywa.”

    Prof Dr Kabera avuga ko abaturage na bo bakeneye kwiga mudasobwa bikabafasha kumenya kwishyura imisoro n’ibindi bikenerwa, kwisabira serivisi no guhabwa ibyangombwa bifuza batagombye gutakaza igihe bajya gutonda umurongo ku biro bya Leta n’ibyigenga.

    Yakomeje avuga ko bagiranye amasezerano na Minisiteri y’Ikoranabuhanga, agamije kwigisha abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta bagera ku bihumbi 75, bamwe UTB ikazajya ibasanga aho bakorera, abandi bakazajya biga bakoresheje ikoranabuhanga bari mu biro byabo.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves, ashimangira ko hari icyuho mu bijyanye no gukoresha mudasobwa na telefone mu bakozi ba Leta, kubera iyo mpamvu bose bakaba bashyiriweho amahugurwa azajya amara byibura iminsi 60 ku muntu ufite ubumenyi bw’ibanze mu bya mudasobwa.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa
    Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT, Iradukunda Yves avuga ko kwigisha abakozi Ikoranabuhanga ari ngombwa

    Iradukunda yagize ati “Gushyiraho ko abakozi bagomba kugira seritifika (ya ICDL) ni ukugira ngo abaturage babone ko ari ingamba ikomeye nka Leta, bikava ku bakozi ba Leta bikajya mu mashuri kugira ngo n’abanyeshuri bahe agaciro ikoranabuhanga”.

    Umukozi wese uzajya yihugura muri iri koranabuhanga asabwa kwishyura UTB amadolari ya Amerika 50 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50), agasoza amasomo agera kuri atanu ahita ahabwa seritifika ya ICDL.


    source : https://ift.tt/3CrXhq7

  • Sobanukirwa imikino (siporo) ibereye umwana ku kigero cye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Izo siporo ntizikuraho imikino y’abana isanzwe, kuko ubusanzwe bakina uko babyumva, ariko hari siporo zisaba ko umuntu mukuru amuyobora kuko bimufasha gukora ijyanye n’ikigero cye, itamuteza akaga kandi akanarushaho gutahura impano yifitemo.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye ubwoko bunyuranye bwa siporo bujyanye n’ikigero cya buri mwana ndetse n’uburyo ugomba kumufasha.

    1. Kuva avutse kugeza afite imyaka 2

    Kuri iki kigero nta siporo zihariye umwana asabwa gukora kuko imikurire ye n’ibyo akora bihagije gutuma umubiri we ukomera. Muri iki kigero ni ho yigira kwicara, guhaguruka, gukambakamba no kugenda, ndetse ibyo akora nibyo bimutegurira uko azaba nyuma y’iyo myaka.

    2. Imyaka hagati ya 2 na 5

    Muri iki kigero umwana aba amaze kumenya kugenda neza, azi kwirukanka, gusa na none aba atarageza imyaka yo kuba yakora siporo zisaba amategeko runaka. Siporo umwana wo muri iki kigero asabwa gukora ni izo kwishimisha gusa na none zimufasha gufunguka mu bwonko n’umubiri ugakora neza. Izo ni nko:

    • Kwiruka
    • Gukirana (akirana n’urungano cyangwa abamuruta gato, ariko hakaba umuntu mukuru ubaba hafi kugirango hatavamo kurwana cyangwa izindi mpanuka).
    • Koga (byibuze guhera ku myaka 3, ariko umubyeyi akamuba hafi cyangwa umurezi we ndetse waba ubizi ukaba ari wowe umwitoreza)
    • Kuva ku myaka 3 kandi ushobora kumwigisha gutwara igare ryagenewe abana

    3. Imyaka hagati ya 6 na 9

    Uko umwana agenda akura ni ko ubwonko bwe nabwo bugenda bwaguka ndetse bukanabasha kugendera ku mategeko amwe n’amwe yerekeye imikino, nko:

    • Gusimbuka umugozi
    • Igororangingo (gymnastic)
    • Koga
    • Tennis
    • Umupira w’amaguru (udakurikiza amategeko nk’asanzwe)
    • Gupikanwa cyangwa se tayari ku bakobwa
    • Imikino njyarugamba (karate n’indi nka yo)

    4. Imyaka hagati ya 10 na 12

    Muri iki kigero umubyeyi aba amaze gusobanukirwa siporo nziza ku mwana, iyo akunda ndetse n’iyo ashoboye kurenza izindi. Ashobora no gukina imikino ifite amategeko yihariye nka basketball, volleyball, hockey na football.

    Umubyeyi asabwa kuba hafi y’umwana

    Kuba hafi umwana muri siporo zaba izo akora wenyine, izo mukorana cyangwa atozwa n’ababihugukiwe bizamufasha muri byinshi. Niba ari izo akora ari kumwe n’abandi, ushobora gusanga umutoza abakankamira cyangwa se yita cyane ku babyumva cyane, aha rero iyo utari hafi ngo ubimenye ushobora gusanga umwana azinukwa siporo ndetse akanayanga.

    Ni byiza rero ko siporo umubyeyi azi neza kandi akunda ari yo afasha umwana gukora kugira ngo abone agaciro kayo. Ikindi na none, umubyeyi akwiriye kumenya ko abana badakura kimwe, ari na yo mpamvu utagomba kumushyiraho igitugu n’igitutu mu gukora siporo runaka.

    Muri buri siporo jya ubanza wibaze ibi bibazo:

    • Ese iyi siporo umwana ari buyikunde?
    • Ijyanye n’ikigero cye?
    • Niba ari abana benshi, buri mwana ari bugire umwanya we wo gutozwa no kwitabwaho?

    Irinde kumenyereza umwana siporo imwe gusa akiri muto. Mureke akore siporo zose, iyo ashoboye kurenza izindi izagenda yigaragaza.

    Gusa buri gihe cyose ibuka kandi uzirikane ko siporo itabereyeho kunaniza umuntu ahubwo ibereyeho kumukomeza no gutuma agira ubuzima buzira umuze. Nyuma ya buri siporo ni byiza kuganiriza umwana, kumuha icyo anywa cyangwa arya cy’umwimerere kugira ngo ingufu yatakaje zigaruke.

    Na none kandi wibuke kumuba bugufi no kumurinda gukina n’abamuruta cyane kugira ngo bitaza kumuviramo impanuka zinyuranye.

    source : https://ift.tt/2ZvxvT7

  • Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB, yahise yongera guhamagazwa – #rwanda #RwOT

    Ibaruwa ya RIB itumizaho Hakuzimana Rashid utuye mu Mudugudu w’Ingenzi, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, igaragaza ko yagombaga kwitaba kuri uyu wa Gatatu.

    Igira iti “Utumiwe ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku itariki ya 27 Ukwakira 2021 saa Yine za mu gitondo.’’

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Hakuzimana Rashid atitabye RIB ndetse amasaha y’akazi yarenze atahageze.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Hakuzimana Rashid atitabye ariko yongeye guhamagazwa.

    Ati “Ntabwo yitabye ariko yamenyesheje ko afite ikibazo cy’uko atarabona umwavoka.’’

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yongeye guhamagazwa ku nshuro ya kabiri.

    Ati “Yahise yongera guhamagazwa ku wa Kane, tariki ya 28 Ukwakira 2021 ndetse ibaruwa imuhamagaza yayibonye.’’

    Dr Murangira yavuze ko Hakuzimana Rashid ibyo akurikiranyweho azabimenyeshwa yitabye Ubugenzacyaha.

    Yagize ati “Icyo yatumirijwe ni we uzakimenyeshwa. Ariko bifitanye isano n’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho. Natitaba nk’uko byagenze, turakora icyo amategeko ateganya.’’

    Itegeko No 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko iyo umuntu ahamagawe inshuro ebyiri atitaba, Ubugenzacyaha bwiyambaza Ubushinjacyaha kugira ngo hakorwe urwandiko rumuzana ku gahato ruzwi nka ‘mandat d’amener’, hanyuma akabazwa ibyo Ubugenzacyaha bwifuza ko asobanura.’’

    ‘Mandat d’amener’ ntifunga ahubwo yateganyijwe kwifashishwa ku wanze kwitaba ubutabera, aho Umugenzacyaha asaba Umushinjacyaha uri mu ifasi y’aho akorera gukora urupapuro rumuzana ku gahato.

    Hakuzimana Rashid amaze iminsi akorwaho iperereza ahanini rifitanye isano n’amagambo yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi amaze igihe atangaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na YouTube.

    Si ku nshuro ya mbere atumijwe kuko no muri Nzeri, yitabye RIB anagirwa inama akwiye gukurikiza mu gihe atanga ibitekerezo.

    Icyo gihe RIB yamusabye gutanga ibitekerezo mu bwisanzure kuko ari uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga, ariko akirinda kunyuranya nibyo iryo tegeko rimuha.

    Icyo gihe yarabyemeye, yereka Ubugenzacyaha ko abyumvise kandi abisabira imbabazi, yiyemeza kutazanyuranya n’amategeko.

    Mu minsi ishize ni bwo Hakuzimana Rashid yongeye kumvikana mu magambo apfobya Jenoside aho yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Atari ngombwa.

    Nyuma yo gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise basaba RIB ko yamukirana kimwe na bagenzi be bitwikira umutaka w’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Indi nkuru wasoma: Icyihishe inyuma y’ubuhezanguni bwa Rashid, Idamange, Karasira, Cyuma n’abandi

    Hakuzimana Rashid ntiyitabye RIB ndetse yahise yongera guhamagazwa

    source : https://ift.tt/3bhtrIO

  • Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB
    Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB

    Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda, Dr Mukeshimana Gerardine ndetse n’Umuyobozi mukuru wa AATF n’abandi bafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, iryo huriro rizwi nka OFAB rikaba ryatangijwe ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, gusa rikaba ryari risanzwe riri mu bindi bihugu birindwi bya Afurika.

    Iryo koranabuhanga ryifashisha uburyo bwo guhindurira uturemangingo ibihingwa, ibizwi nka GMO, rimaze igihe rikoreshwa mu bihugu bitandukanye kandi rigatanga umusaruro utubutse, gusa hari ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika ritakiriwe neza, kubera amakuru atari yo arivugwaho, ahari abavuga ko umusaruro w’ubuhinzi urikomokaho ushobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga
    Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga

    Abitabiriye icyo gikorwa bavuze ko iryo koranabuhanga rya Biotechnology rigamije kongera umusaruro binyuze mu gutanga imbuto nziza, mu miti irwanya indwara mu bihingwa kubera ubushakashatsi buzakorwa, bityo OFAB ikaritangaho amakuru yizewe afasha abahinzi kumva neza akamaro karyo bityo bakongera umusaruro w’ubuhinzi, bakihaza bakanasagurira amasoko, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Dr Mukeshimana.

    Yagize ati “Twatangiye kubona ko ikoramabuhanga mu buhinzi muri Afurika, ari bwo buryo bwiza bwo kuvugurura ibijyanye no guhinga. Igihe kirageze ngo ibihugu bya Afurika byongere ishoramari mu ikoranabuhanga, muri siyansi no mu guhanga udushya. Ntitwakwirengagiza kandi ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, niba dushaka kuvugurura ubuhinzi n’ubukungu bwacu”.

    Ikoranabuhanga rya Biotechnology ryatangijwe mu Rwanda, ryitezweho kongera umusaruro binyuze ku gutubura imbuto mu buryo bwihuse, bitandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa kuko bwo bwatwaraga igihe kirekire, nk’uko byasobanuwe na Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

    Ati “Ubu buryo budufasha mu gutubura imbuto byihuse, kuko uhindura aho ushaka ako kanya aho gutegereza imyaka n’imyaka nk’uko tubigenza iyo tubangurira, bikamara igihe kinini utegereje kureba ko byemera”.

    Dr Kanangire yavuze ko abantu badakwiye kumva ko ubuhinzi buzazamurwa no kongera ubuso buhingwaho gusa, mu gihe hatitawe ku bindi bifasha kongera umusaruro.

    Ati “Ntabwo twakomeza gutegereza kongera umusaruro tugendeye ku kongera ubuso buhingwaho kuko ubutaka burashira, ntabwo twabubona, igikenewe ahubwo ni ukongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro. Ikindi ni uko za Guverinoma z’ibihugu zikwiye kongera ingengo y’imari ijya mu buhinzi”.

    Yongeyeho ko OFAB izakora ubuvugizi no kumvisha ibihugu inyungu iri mu gushora imari ihagije mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi mu buhinzi.

    Dr Kanangire yunzemo ati “Gufatanya na OFAB bizagabanya kandi ubujiji n’amakuru atari yo byagiye bitangwa kuri GMO bigatuma ititabirwa. Nk’ubu muri Amerika bamaze imyaka 40 babikoresha. Muri Afurika y’Epfo, hejuru ya 95 % by’ibigori bahinga ni GMO”.

    Muri Afurika, OFAB isanzwe ikorera mu bihugu birindwi, ari byo Tanzania, Kenya, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso na Ghana.

    source : https://ift.tt/3nBCytN

  • Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahaye ipeti ba Ofisiye Bato 656 ba Polisi y’u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Minisitiri w’Intebe yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu, ku muhate bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa.

    Yashimiye kandi imiryango yabo yababaye hafi muri ibi bihe, byabafashije kwinjira mu cyiciro cy’inzego z’umutekano zirinda Igihugu.

    Yagize ati “Kugera ku byo mwakoze byose bisaba imbaraga n’umurava, kudatezuka ku ntego no kugira imyitwarire myiza. Mukwiye rero kwishimira ibyo mumaze kugeraho.”

    Yakomeje agira ati “Imwe mu nkingi z’ingenzi za Polisi y’u Rwanda ni ubufatanye n’abaturage bose ndetse n’abandi bakozi bo mu nzego zose z’Igihugu. Ibi bisobanuye kubana no gukorana neza n’abaturage n’abo muha serivisi bose kugira ngo bagire agaciro bakwiriye.”

    Dr Ngirente yabwiye abapolisi bashya guhora bazirikana ko inshingano yabo y’ibanze ari ugukorera Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose.

    Ati “Imiyoborere ishingiye ku nyungu z’abaturage n’umutekano bifitanye isano. Iri akaba ari ihame mwagendeyeho kandi ryabaranze muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ari na cyo gihe mwari muri mu masomo ariko mukaba mwarabyitwayemo neza. Mwaritanze, mujya ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Igihugu zo guhangana na Covid-19. Mwabigezeho mukoresheje ubumenyi n’ubushobozi mwakuye mu mahugurwa nk’aya.”

    Yongeyeho ati “Byose byashobotse kubera imyitwarire myiza mwagaragaje, umurava, kubaha no guha abandi agaciro. Ibi bikaba ari na byo biranga umurimo wanyu wa buri munsi. Ndabasaba gukomeza uyu muco.”

    Bitewe n’uburyo Isi yihuta, Minisitiri w’Intebe yavuze ko bisaba kugendana n’igihe, by’umwihariko mu Isi y’ikoranabuhanga.

    Ati “Ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye. Birasaba ko namwe nk’abapolisi mubikurikirana mukoresheje ikoranabuhanga. Nkaba mbizeza ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeza kugenda ishyira imbaraga mu kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

    “Mugomba rero guhora mwihugura, ubushobozi bwanyu bukajyana n’igihe, kugira ngo mushobore guhangana n’ibi bibazo bishya. Iryo ni ryo shingiro ry’umutekano uhamye Igihugu cyacu cyifuza. Ni byo biduha uburyo bwo guha abaturage bacu umutekano usesuye. Ni byo amajyambere y’u Rwanda ashingiyeho kandi ni ko bizahora.”

    Mu bapolisi barenga 656 basoje inyigisho zibashyira ku rwego rwa ba ofisiye bato, 80 ni ab’igitsina gore.

    Iki ni cyo cyiciro cya mbere cyakoze amahugurwa mu gihe igihugu cyari gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 ndetse abanyeshuri bakaba baragize uruhare mu kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Mujyi wa Kigali.

    Abanyeshuri basoje amasomo yabo nyuma y’amezi 13 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

    Abapolisi bashya ubwo biyerekanaga mu karasisi

    Ibendera ry’u Rwanda ni irya Polisi biherekejwe n’abapolisi mbere y’itangira ry’ibirori

    Intambwe ku yindi, aba bapolisi bakoze akarasisi badasobanya

    Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yari ageze ku ishuri rya Polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana

    Ubwo ibirango bya Polisi n’Ibendera ry’u Rwanda byari bigejejwe ahabereye ibirori

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera aha impanuro abapolisi bashya

    Morale yari yose ku bapolisikazi bashya

    Umurava waranze aba banyeshuri ubwo bahugurwaga, basabwe kuwukomeza no mu kazi binjiyemo

    Mu bapolisi basoje amahugurwa, 80 ni ab’igitsinagore

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ashimira abitwaye neza kurusha abandi

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, mu bayobozi bakuru bitabiriye ibi birori

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwinjiza abofisiye muri Polisi y’u Rwanda

    Minisitiri w’Intebe yasabye abapolisi bashya kudacogora ku myitwarire myiza ari nayo nkingi ya Polisi y’u Rwanda

    Aha abasoje amasomo bafatanyaga kwambikana amapeti

    Ihame ry’uburinganire rikomeje kwimakazwa muri Polisi y’u Rwanda, hinjizwamo abakobwa n’abagore benshi kandi bashoboye

    Miniisitiri w’Intebe yasabye abasoje amasomo gukomeza kwihugura kuko isi ihinduka buri munsi

    Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro bafata ifoto y’urwibutso n’abapolisi bashya bahawe amapeti

    Aha bari bahagaze bemye bategereje kwambikwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ribinjiza mu bofisiye bato

    Abapolisi bashya basabwe gukorana neza n’abo basanze kugira ngo inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda zigerweho

    Byari ibyishimo ubwo aba bapolisi bari bamaze kwambikwa amapeti binjijwe mu ba ofisiye

    Byari ibyishimo kuri aba bapolisi nyuma y’umwaka bahugurwa

    Amarira y’ibyishimo ku bapolisi bashya n’imiryango yabo bari bamaze umwaka batabonana

    Imiryango y’aba bapolisi yashimiwe uburyo yitanze yemera kohereza abana bayo muri Polisi y’u Rwanda

    Bamwe imiryango yabo yabegeneye impano

    Ibyishimo byamurenze asoma umubyeyi we wamufashije gusohoza inzozi ze zo gukorera Polisi y’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    source : https://ift.tt/3biORFv