Tag: featured

  • ‘Andropause’ y’abagabo itandukaniye he na ‘Ménopause’ y’abagore? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mihindagurikire y’ubuzima ihuje ibimenyetso no gucura kw’abagore (ménopause), bigatandukanywa gusa n’uko ku bagabo ho kubyara bidahagarara ndetse n’ikorwa ry’amasohoro rirakomeza.

    Andropause yo igendana gusa no kugabanuka kw’imisemburo y’ubuzima bw’imyororokere ikangura ikanagenga imiterere ya kigabo.

    2. Ibi ni bimwe bibaho mu gihe cya andoropoze:

    Kugabanuka k’umusemburo wa testosterone: Biterwa n’uko uturemangingo twitwa ‘leydig’ (cellules de Leydig) tuba mu dusabo tw’intanga ngabo (testicules) dukora 95% z’uyu musemburo, natwo tuba twabaye dukeya.

    • Ikindi kandi haba habayeho kugabanuka k’umusemburo ukorerwa mu gice cy’ubwonko cya ‘hypophyse’, witwa LH (L’hormone lutéinisante) ari wo ushinzwe gukangura twa turemangingo twa Leydig dukora tesitositerone.

    3. Andropause itangira ku myaka ingahe?

    Si ihame ko abagabo bose bagira andropause, icyokora hari abo itangira ku myaka 45 kuzamura, hakaba n’abayigira imburagihe igatangira ku myaka 20 (andropause précoce).

    4. Ibimenyetso byayo

     Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
     Guhorana umunaniro
     Imyivumbagatanyo mu gusinzira (Des troubles du sommeil).
     Kugira umujinya no kurakazwa n’ubusa.
     Kugaragaza ibimenyetso bisa n’ibyo kwigunga
     Kugabanuka kw’imikaya
     Kwiyongera k’umuzenguruko w’inda
     Koroha kw’amagufwa
     Kubabara kw’imikaya ndetse no mu ngingo
     Kugabanuka k’ubwoya bwo ku mubiri
     Kugira icyocyere cyinshi no mu gihe cy’ubukonje

    5. Icyakorwa mu guhangana n’ibimenyetso bya Andropause

    Icy’ibanze gikenewe ni ugushaka ibyongera umusemburo wa testostérone. Birashoboka gukoresha imiti ariko yanditswe na muganga.

    Icyakora ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti igira ingaruka zo kuba yakangura cyangwa se ikongera ubukana bwa Kanseri ya porositate ibaye isanzwe ihari, ariko ubwayo ntitera iyo kanseri.

    Ikindi ni ukwiyitaho ukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kwirinda ibiro by’umurengera, guhagarika kunywa itabi ku basanzwe barinywa ndetse no gufata alukolo mu rugero.

    source : https://ift.tt/2ZFB21Q

  • Kitoko na Nero banenzwe ko biyitiriye indirimbo za Bikorimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bikorimana André agaragara muri iyi foto
    Bikorimana André agaragara muri iyi foto

    Muri Orchestre Nyampinga, Bikorimana yaririmbyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo Kiberinka, Rurabo nateye, Ingendo y’abeza, Uri imanzi, Amabanga y’Intore, Agahozo (Impfubyi itagira kirera) yaririmbiye muri Orchestre Impesa n’izindi.

    Umugabo witwa Mudatsikira Eustache wabyirukanye na Bikorimana, avuga ko kimwe mu bintu byamurangaga ari ugukunda amatungo cyane akaba yari n’umusukuti (scout) w’umwuga.

    Mudatsikira avuga ko abahanzi b’iki gihe bagomba kubaha no guha agaciro ibihangano bya bakuru babo, bakirinda kubyiyitirira cyangwa kubisubiramo batabisabiye uruhushya kuri ba nyirabyo cyangwa abo mu miryango yabo.

    Mudatsikira Eustache
    Mudatsikira Eustache

    Ibi Mudatsikira abivugira kuba umuhanzi Kitoko Bibarwa yarasubiyemo indirimbo ya Bikorimana yitwa Rurabo nateye “akayonona” na Nero Bizimana (wari umunyamakuru) wiyitirira iyitwa Agahozo (Impfubyi itagira kirera).

    Muri Nyampinga yavuzagamo ingoma, akaririmba rimwe na rimwe akavuza na gitari, by’umwihariko akaba yari n’intore mu Iitorero ry’Igihugu ry’Urukerereza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro kuri YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3mq1qFC

  • Musanze: Haracyari icyuho mu kwakira neza abakorewe ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa
    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa

    Byavugiwe mu mahugurwa yasorezwaga mu Karere ka Musanze tariki 25 Ukwakira 2021, yateguwe n’umuryango Haguruka ahabwa abafite mu nshingano abantu bahohotewe kuva mu tugari kugeza mu karere, barimo abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga mu Karere ka Musanze.

    Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango Haguruka, Charlotte Uwantege, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kunoza uburyo duha serivisi abantu bahohotewe”, yagaragarije abahuguwe zimwe mu mvugo zikoreshwa zica intege abahohotewe mu gihe bagannye abashinzwe kubakira.

    Yagize ati “Abenshi bagenda batubwira uburyo bahungabanyijwe n’abashinzwe kubakira, ukumva umuntu abajije uwahohotewe mu gihe cyo kumwakira ati ‘Kubera iki’, kubera iki wagiyeyo, kuki wakiriye impano, kuki utahise utaha ngo ubivuge, wabaye ikigwari, warizize”.

    Uwantege yavuze ko izo mvugo zidakwiye, avuga ko hari uburyo uwahohotewe akwiye kwakirwa bumufasha kwifungura, akakubonamo inshuti, agatanga amakuru nyayo ku byamubayeho.

    Ati “Mwakirane urugwiro n’impuhwe, mwereke ko umwubashye, kuko aba yumva adakwiye icyubahiro, irinde kumubaza usa n’aho uca urubanza, mugire inshuti akwiyumvemo”.

    Ni ikiganiro cyakoze ku mitima abitabiriye ayo mahugurwa, aho hafi ya bose bemeye ko ayo makosa hari ubwo bayakora cyangwa bakabona abayakora, bavuga ko ibyo biganiro bibafashije kumenya neza uburyo nyabwo bwo guha serivisi uwahohotewe.

    Umwe ati “Twize byinshi, byagaragaraga ko tugifite icyuho mu guha serivisi nziza uwahohotewe, mbonye ko hari byinshi ngomba gukosora. Hari uburyo byajyaga bibaho umuntu akamwuka inabi mu gihe yanze kwirekura ngo avuge ibyamubayeho”.

    Undi ati “Ibyo bibazo byo kutirekura ku bahohoteye turabibona cyane, ndetse usanga bigaragara ku bagore bagatinya kuvugisha ukuri kubyo bakorewe kubera isoni, ibyo bigasaba ko umugira inshuti akakwiyumvamo akabikubwira yirekuye. Aya mahugurwa duhawe atwongereye ubundi bumenyi bwo kubaza uwahohotewe”.

    Abo bayobozi bahuguwe, bagaragaje ko ubwoko bw’ihohoterwa bakunze kubona mu duce batuyemo, ari irijyanye no gusambanya abana n’irishingiye ku mutungo.

    Gusa bagaragaje ko n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu by’umwihariko abakobwa n’abagore rikomeje kwiyongera, hakaba n’ihohoterwa ribabaza umubiri, hari n’uwagaragaje ko hari n’ubwo abaturage baza kumutura ibibazo by’ihohotyerwa rijyanye no kwimana icyo umubiri ukeneye.

    Ngo abagabo ni bo bakomeje kugaragaza icyo kibazo, bavuga ko abagore babo batabemerera gukora umushyikirano w’abashakanye mu gihe bawifuje, ibyo bikaba byabyara amakimbirane hagati y’abashakanye.

    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y
    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y’abakira abahohotewe

    Nk’uko babisabwa n’umuryango Haguruka, mu byo bakwiye kwitwararika mu kwakira uwahohotewe, harimo gutegura aho kubakirira habemerera kuvuga bisanzuye, kubabaza mu buryo bwiza bushobora kubafasha kwifungura bakavuga, hari no kubakira ariko bishyira mu mwanya w’uwahohotewe, kugira ngo bamwiyumvemo no gutega amatwi amarangamutima yabo birinda kubacira urubanza.

    Umuryango Haguruka uremeza ko aya mahugurwa akomeje kubera hirya no hino mu gihugu, yitezweho guhindura imyumvire ya bamwe ku bakora n’abakorerwa ihohoterwa, kugeza ubwo amahohoterwa anyuranye akirangwa muri rubanda azageza ubwo aba amateka, kubera ko bose bazaba bamaze gusobanukirwa neza ububi bwayo.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari, abashinzwe MAJ ku karere n’abandi bafite mu nshingano kwakira abahohotewe.

    source : https://ift.tt/3jPTrzI

  • FERWAFA yasobanuye ibijyanye no kwinjira mu bibuga kw’abafana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com, umunyamabanga w’umusigire wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Iraguha David, avuga ko abafana bazemererwa kugaruka ku bibuga muri shampiyona, ariko ko hari ibigomba gukurikizwa birimo no kuba hazajya hinjiramo kimwe cya kabiri cy’abasanzwe binjira muri sitade.

    Yagize ati “Yego rwose ni ko biri abafana bazagaruka ku bibuga, ni byo turimo kugira ngo abafana bagaruke kuri sitade cyane ko bagomba kugaruka hari ingamba zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa na buri kipe yaba iyasuye n’iyakiye ariko cyane cyane iyakiye. Tugendeye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo arebana cyane cyane n’umupira w’amaguru, biteganyijwe ko hazinjira abatarenga 50% by’abantu basanzwe bacyirwa muri sitade izaba igiye kwakira uwo mukino”.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko amabwiriza arambuye y’uburyo amakipe azitwara mu kwinjiza abafana ku kibuga buyahabwa mbere y’uko shampiyona itangira, bukongeraho ko mu gihe hari uwaba atubahirije ibyemeranyijweho mu mabwiriza, hazazamo ibihano ku ikipe izaba itabyubahirije cyane cyane izaba yakiye umukino.

    Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru muri Werurwe 2020 muri shampiyona ya 2019-2020, gusa ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo Rayon Sports yateguraga umunsi yise uwigikundiro wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, yakinnyemo n’umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, yemerewe kwinjiza abafana kuri sitade.

    source : https://ift.tt/3pLpq8b

  • Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Cogebanque mu Mujyi wa Kigali ku wa 28 Ukwakira 2021.

    Muri ubwo buryo, umukiliya wa Cogebanque ukoresha Sim Card ya Airtel azajya abasha gukura amafaranga kuri konti ye ya Airtel Money ayohereze ku yo muri banki cyangwa ayakure ku yo muri banki ayashyira ku ya Airtel Money nta kiguzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gukomeza gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo guhagarika guhererekanya amafaranga mu ntoki.

    Ati “Ubufatanye buri mu rwego rwa gahunda iriho mu gihugu, duhora dukangurirwa, yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki. Bidufitiye akamaro kanini kuko bizaturinda kwanduzanya icyorezo, bitwongerere umutekano w’amafaranga cyane ko atatakara cyangwa ngo yibwe, binadufashe gukoresha neza igihe.”

    Ubwo bufatanye buzamara igihe kirekire kitagenwe kugeza ubu, ariko Habarugira yatangaje ko icyifuzo ari uko bwaba “ubwa burundu”.

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko iyo mikoranire igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga kandi bahabwa serivisi inoze.

    Yakomeje ati “Airtel Money ifite umugambi mugari mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga. Uyu ni undi mufatanyabikorwa wiyongeye ku bandi dusanzwe dufite kandi turabyishimira cyane.”

    Mu gukoresha ubu buryo, abakiliya bazajya bakanda *500*6*1*9# (Airtel Money), bagane amashami n’aba-agents ba Airtel cyangwa bakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Cogebanque ririmo application ya Coge mBank, internet banking ndetse no kuba bakwegera amashami cyangwa aba-agents ba banki mu kwakira cyangwa gushyiraho amafaranga.

    “Push & Pull” yatangijwe nyuma y’uko muri Kamena 2021 Airtel Rwanda yorohereje abakiliya bayo kohererezanya amafaranga ku buntu.

    Iyo Sosiyete y’Itumanaho imaze kugira Service Center 43 mu gihugu na za Kiosques zirenga 1.700 ndetse n’amashami ya Airtel Money 71.

    Ni mu gihe kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubu buryo bushya bwo gukura amafaranga kuri konti ya banki akoherezwa ku ya Airtel Money nta kiguzi buzarinda umutekano wayo kandi bukihutisha serivisi

    Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko imikoranire na Cogebanque igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga

    Aba bayobozi babwiye itangazamakuru ko ubu bufatanye hagati y’impande zombi buzahoraho

    Impande zombi zari zihagarariwe n’abayobozi batandukanye

    Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru hafashwe ifoto y’urwibutso

    Cogebanque na Airtel byatangije uburyo abakiliya babyo bashyira bakanakura amafaranga kuri konti nta kiguzi

    source : https://ift.tt/3EtppcW

  • Breaking: Dusenge Wicliff yerekeje muri Tala’ea El Gaish #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wycklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

    Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball

    Dusenge Wicklif ni umwe mu banyarwanda bahagaze neza mu mukino wa Volleyball

    Wycklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.

    Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

    Wycklif Yari mu ikipe y
    Wycklif Yari mu ikipe y’igihugu yasoje ku mwanya 6 muri Afurika

    Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain), Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

    Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri
    Wicklif wambaye numero 9 yerekeje mu Misiri


    source : https://ift.tt/3Cu5Osw

  • Abanyarwanda 427 basoje amasomo muri Cornell University (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021.

    Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.

    Abagera ku bihumbi 30 ni bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

    Ati “Ubumenyi mwatanze buzafasha ababuhawe kugira ubushobozi bwo gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge, bigendanye n’uburyo bwo kwimenyekanisha ku Rwanda kandi bafite ubushobozi bwo kureshya ba mukerarugendo no kubafata neza bagakomeza kuza.”

    Rwigamba yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ubukungu budaheza, kureshya ishoramari ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no guhangira imirimo abakiri bato binyujijwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

    Rwigamba yakomeje agira ati “Icyorezo cyongeye gushimangira ko hakenewe uburyo bushya kandi buteguwe dushobora gukoresha duteza imbere u Rwanda nk’icyerekezo, hirya no hino hakaba hari ibikurura abantu kandi igihugu kirushaho guhiga ibindi kinubaka iterambere ry’ikoranabuhanga.”

    Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruri mu zazahajwe na COVID-19 cyane. Icyakora amasomo y’abo banyeshuri yo yarakomeje kuko bamenyeye gukoresha ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri basoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.

    Mutoni Scovia yagize ati “Mbere y’uko ntangira kwiga muri Cornell University nta makuru ahagije nari mfite mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Ubu ni ibintu namaze gusobanukirwa ndetse mbiherewe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga. Bizatuma nkorana ubunyamwuga bityo noze neza ibyo nkora ku buryo abatugana bazanyurwa.”

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gitangirwamo ayo masomo ku Isi. Ni ibintu yasobanuye ko byagizwemo uruhare na Mastercard Foundation.

    Yakomeje ati “Iki ni igihugu kirimo gutera imbere mu buryo bushimije cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.”

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi.

    Mu izina rya RDB yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’itafari bashyize ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo by’u Rwanda nk’igihugu cyiyemeje kubishyiramo ingufu ndetse kikaba igicumbi cyabyo muri Afurika.

    Mu myigire y’abo banyeshuri, amasomo bayahabwa bifashishije ikoranabuhanga bagakorana na bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ugize ikibazo ashaka gusobanuza cyangwa ibindi atumva neza, afashirizwa ku cyicaro cyayo mu Rwanda kiri muri mu nyubako ya Kigali Heights.

    Abanyeshuri 427 ni bo basoje amasomo kuri iyi nshuro

    Bamwe bifashishije ikoranabuhanga bashimira abanyeshuri umurava bagize

    Bamwe mu bahawe impamyabushobozi

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi

    Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yashimye umurava waranze aba banyeshuri

    Umuyobozi wa Mastercard Foundation, Rwigamba Rica, yitabiriye uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga

    Uwase Nice wavuze mu izina ry’abanyeshuri yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’amasomo babahaye

    Mutoni Scovia yavuze ko ubumenyi yahakuye buzatuma imikorere ye irushaho gutera imbere

    Abanyeshuri bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi bitabiriye umuhango

    Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi zabo hafashwe ifoto y’urwibutso mu byiciro bitewe n’isomo abanyeshuri bibanzeho cyane

    Amafoto: Irihoyizerwe Elaste


    source : https://ift.tt/3Cx7Ecs

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu abikingije bemerewe kwinjira mu Bwongereza – #rwanda #RwOT

    Guhera ku wa 1 Ugushyingo 2021 saa Kumi z’igitondo ni bwo uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa. Umugenzi mu gihe azajya agera mu Bwongereza, asabwa kwerekana ko yipimishije COVID-19.

    Bisaba ko nibura mbere y’iminsi 14 umuntu ageze mu Bwongereza, azajya yerekana ko yikingije COVID-19 akoresheje inkingo zakozwe na Oxford/ AstraZeneca, Pfizer/BioNTech, Moderna n’urwakozwe na Janssen rwa Johnson & Johnson.

    Ku muntu wikingije inkingo zombi, ntabwo hazajya harebwa niba amaze iminsi 14 afashe urukingo rwa nyuma, icyangombwa ni uko azaba yarikingije urwa nyuma.

    Ku rundi ruhande, abantu badafite imyaka 18 ni ukuvuga batarahabwa inkingo, bo basabwa kwipimisha COVID-19 bakoresheje PCR amasaha 72 mbere y’uko bakorera ingendo mu Bwongereza, kandi basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10 bakigerayo kandi bakajya bipimisha COVID-19 ku munsi wa kabiri n’uwa munani.

    Abagenzi baturutse mu Rwanda bikingije Covid-19 bemerewe kwinjira mu Bwongereza

    source : https://ift.tt/3EwMbRv

  • Kirehe: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amunize yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Nyabuhuna mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.

    Abaturage bari baturanye n’uyu muryango bavuga ko wari umaze igihe kinini urangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma no gusinda ndetse ko inshuro nyinshi bagiye batandukana bakongera bakiyunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, yabwiye IGIHE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari umugabo we wamunize akajyanwa kwa muganga agahita apfirayo.

    Yagize ati “Bari bamaze iminsi babana, bagatandukana ejo bakongera bagahura bakabana. Mu ijoro ryacyeye rero ejo bararwanye abaturanyi barabakiza bahita bagenda bava mu rugo rwabo. Byageze nka saa Saba z’ijoro barongera bararwana umugabo aniga umugore mu buryo bukomeye abonye agiye gupfa aramureka ahita atoroka ariruka. Abaturanyi bahise bamujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.”

    Yakomeje avuga ko umugore agipfa bahise batangira gushakisha umugabo bamubona mu Murenge wa Gatore ari gushaka uburyo atoroka bahita bamufata.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahara bwahise bugirana inama n’abaturage bubasaba kwirinda amakimbirane n’urugomo ngo kuko biri mu byatera ubwicanyi mu miryango yabo.

    Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we babyaranye abana babiri.

    Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi igaragaramo amakimbirane yo mu miryango ari nayo atuma bamwe bica abo bashakanye, abandi bakabahohotera.


    source : https://ift.tt/3mpSK1Q