Tag: featured

  • Dore amabwiriza agenga ibikorwa bya Siporo n’imikino hirindwa Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri bikorewe hanze, bizakomeza gukorwa abantu bakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.

    Imyitozo ngororamubiri ikorewe mu nzu iremewe (In door aerobic classes) hubahirizwa ingano ya 50% by’ubushobozi bwazo.

    Ingaga za siporo ziremewe gusubukura imikino n’amarushanwa babanje gusaba uburenganzira Minisiteri ya Siporo no kugaragaza ingamba zo kwirinda no gukumira Covid-19, bikazakurikizwa n’amakipe kandi zikabanza kwemezwa.

    Abafana bemerewe kwitabira imikino kuri za sitade, bagomba kugaragaza icyemezo cy’uko bakingiwe Covid-19 kandi bakaba bipimishije ndetse n’ibisubizo bikagaragaza ko nta Covid-19 banduye.

    Car free day mu turere izasubukurwa mu byiciro, akarere kabanza kubimenyesha Minisiteri ya Siporo no kubyemererwa.

    Icyitonderwa mu bisabwa

    Abagana ibigo bya siporo barengeje imyaka 18 bagomba kugaragaza ko bakingiwe inkingo zombi za Covid-19 ndetse bakagaragaza ibipimo by’uko batanduye Covid-19 mu gihe cy’iminsi 7.

    Ubusabe bwo kwemerera abafana no gufungura inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri butangwa na Minisiteri ya Siporo habanje gusuzumwa ubusabe bw’urugaga cyangwa ubw’ikigo.

    Inzu zikorerwamo ibikorwa bya siporo zigomba gutanga amabwiriza y’ubwirinzi bwa Covid-19 areba abazigana bose.

    Uturere dufite sitade (stadium) zishobora kwifashishwa abaturage bakora siporo dusabwe gushyiraho uburyo bwo kuborohereza kuyihakorera tugena amasaha bemerewe kuyihakorera ndetse tugakurikirana n’ingamba zavuzwe zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.

    Stade amahoro izajya yakira abakora siporo mu muzenguruko wayo kandi bategeranye guhera saa 06h00 kugera saa 08:30.

    source : https://ift.tt/3vVC1Xy

  • RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hakuzimana Abdou Rashid
    Hakuzimana Abdou Rashid

    RIB ivuga ko ibyo byaha yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube. Icyemezo cyo kumufunga ngo cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    RIB ivuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu Banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.


    source : https://ift.tt/3Erof1A

  • LODA yahinduye uburyo bwo gufasha abantu kuva mu bukene #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro LODA na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) bagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2021, babasabye ubufatanye mu kwigisha abaturage no gutunga agatoki ahari amakosa ajyanye no kwangiza amafaranga Leta itanga muri VUP.

    LODA ivuga ko kuva mu mwaka wa 2000/2001 kugera muri 2016/2017 ubukene bukabije mu Banyarwanda bwagabanutse kuva ku rugero rwa 40% kugera kuri 16%(ni ryo barura riheruka), kandi ko kugeza n’ubu benshi batarahinduka mu mibereho.

    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n
    Imbonerahamwe ya LODA igaragaza uko ubukene n’ubukene bukabije byagiye bigabanuka mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2000 kugera muri 2017

    Leta itanga amafaranga agera kuri miliyari 67 ku mwaka avuye mu Ngengo y’Imari, akagenerwa gahunda zose zigamije kuvana abaturage mu bukene, ariko ngo hari abagenerwabikorwa bayakoresha ibitabateza imbere hamwe n’abayobozi batayafashisha abaturage bakennye.

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga yagize ati “Tugira abaturage bahabwa amatungo bakayagurisha n’ubwo hari n’abayobozi babikora, umuntu agahabwa ingurube cyangwa ihene ndetse n’ibiribwa akagurisha akagenda akayanywera. Hari n’abagurisha Girinka murabizi, akayigurisha amafaranga make cyane adakwiranye n’ikiguzi cyayo, ubundi akajya mu rwagwa, aha ni ho tubasaba ubufatanye mu kwigisha kugira ngo bahindure imyumvire.”

    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n
    Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga aganira n’Itangazamakuru ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021

    Nyinawagaga avuga ko abayobozi n’abandi bantu biha amatungo cyangwa amafaranga yagenewe abaturage batishoboye batazihanganirwa.

    Yakomeje asobanura ko mu ngamba zafashwe harimo ko umuntu uzajya ahabwa inkunga y’ingoboka, itungo cyangwa imirimo ahemberwa muri VUP, agomba kuzajya agirana amasezerano y’imyaka ibiri n’ubuyobozi bw’ibanze, yemeza ko nyuma y’icyo gihe azagaragaza impinduka mu mibereho ye.

    Abahabwa inkunga ya Leta kandi bagomba kugira ubakurikirana byibura umwe muri buri kagari, kugira ngo bajye bamugezaho ibibazo bagize, banagaragaza uko bateza imbere ingo zabo, haba mu kwizigamira no kugira imishinga y’iterambere, kujyana abana kwiga, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ndetse no kwiteganyiriza.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko abazahabwa inkunga ya Leta ari abayikwiriye koko, hashingiwe ku makuru ya buri muturage abitswe mu ikoranabuhanga.

    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w
    Uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ubu wagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Ignatienne Nyirarukundo

    Yagize ati “Ubu nta kibazo tugifite cyo guhitamo (abagomba gufashwa) kubera ya makuru ari ahantu hatandukanye, mbere twagenderaga ku kuba umuntu yakubwiye ko atishoboye, wenda kuko wabonye mu maso ye asa n’utariye cyangwa yaranyweye urwagwa rwinshi, ntiwarebye kuri konti ye cyangwa n’ibyo bafite batabiriye ngo batekane, ariko ubu amakuru yose turayafite mu ikoranabuhanga”.

    LODA na MINALOC bavuga ko muri mudasobwa za Leta habitsemo amakuru ajyanye n’umwirondoro wa buri muntu, ubwizigame bwe, imitungo afite, abana be niba biga, umushahara ahembwa n’ibyo akora, ku buryo byagora umuntu kumvisha ubuyobozi ko akeneye guterwa inkunga.


    source : https://ift.tt/3nBBaHJ

  • Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha
    Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha

    Mu bikorwa bimaze gukorwa hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni n’ibihumbi 400, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, gutera amashyamba ku misozi n’ibiti ku mihanda, gusana amashyamba kimeza arimo n’irya Kibirizi-Muyira, no kubungabunga inkengero z’imigezi.

    Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Green Amayaga, Nkurunziza Philibert, atangaza ko mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kugabanya ibicanwa, hamaze gutangwa imbabura za rondereza zisaga ibihumbi 10 no kwigisha abaturage imihingire irwanya isuri hagamijwe kongera umusaruro.

    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga
    Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga

    Ku bijyanye no kuba hari ibiti byatewe ariko bimwe bikagenda byuma, Nkurunziza atangaza ko izuba ryo ku Mayaga ryagiye riba ryinshi bimwe mu biti bigapfa, ariko mu gihe haterwa ubuso bushya hagenda hanasimbuzwa ibyapfuye kugira ngo byose bizashobore kugenda neza.

    Agira ati “Turanashishikariza abaturage duterera ibiti kumenya kubyitaho kuko gutera igiti ni kimwe, no kukirera ni ikindi. Ubwo rero byose bijyana no kubyitaho”.

    Nkurunziza avuga ko mu bindi byakozwe harimo kubungabunga ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite amateka y’ishyamba ryari rinini ku Mayaga ariko rikagenda ryangirika kubera ibikorwa by’abaturage birimo guhiga, guca amakara no gusatira inkengero zaryo bahinga.

    Agira ati “Iri shyamba ni ryo mutima w’umushinga bivuze ko twateye ibiti bya Karitirisi mu nkengero zaryo ndetse umwaka utaha urashira duteye ibindi biti ibihumbi 34 kugira ngo ryongere rigire uruhare mu gutuma Amayaga arushaho gutoha.

    Abaturiye ishyamba rya Kibirizi-Muyira bavuga ko mu mateka yaryo ari ryo ryatungaga abaturage bo ku Mayaga igihe cy’izuba ryinshi, cyangwa amapfa akabije kuko ari ho Umwami yoherezaga ingabo ze guhiga inyamaswa zo gutunga ingarisi (abantu bazahajwe n’inzara).

    Hari no gutegurwa ibiti by
    Hari no gutegurwa ibiti by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage

    Umwe muri abo baturage witwa Ngango avuga ko n’ubu imvura iyo ikubye ihera muri iryo shyamba bakaba bafite icyizere cy’uko nirikomeza gusanwa imvura ikunze kubura muri icyo gice iziyongera.

    Agira ati “Dufite icyizere cy’uko uyu mushinga uzasozwa ishyamba ryongeye kutubera icyoko cy’imvura tugatana n’ubutayu, n’inyamaswa zahozemo zikaba zagaruka, tugahumeka umwuga mwiza Amayaga akongera agatoha”.

    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga
    Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga

    Umushinga wa Green Amayaga uzamara imyaka itandatu witezweho kugera ku miryango hafi miliyoni n’igice, ukaba uzaha akazi abasaga ibihumbi 350, barimo abasaga 50% by’abagore, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

    Hazabungabungwa kandi amashyamba kimeza kuri hegitari zisaga 500, zirimo ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite hegitari zisaga 350, kubungabunga imigezi n’inkombe z’amazi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 263, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1000.

    Ibiti bivangwa n
    Ibiti bivangwa n’imyaka bizarwanya isuri binongerera ubukungu abaturage


    source : https://ift.tt/3nBcrmD

  • Isomwa ry’urubanza rw’abayobozi b’i Burera barimo Visi Meya Manirafasha ryasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu, tariki 27 Ukwakira 2021, ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatangaje ko isomwa ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu munsi, ryimuriwe tariki 25 Ugushyingo 2021 ku mpamvu z’uko umucamanza waruburanishije atabonetse.

    Mu iburanisha mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu kuri buri umwe.

    Mu iburanisha ryo ku wa 30 Nzeri 2021, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Ubushinjacyaha bwasabiye Visi Meya Manirafasha na bagenzi be bane ari bo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bafite inshingano zitandukanye mu Karere ka Burera gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu ariko Visi Meya wa Burera, Manirafasha Jean de la Paix we agahabwa umwihariko w’igihano mu bushishozi bw’Urukiko.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, naho Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix we hakiyongeraho ibyaha byo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe gukoreshwa.

    Mu buryo bw’umwihariko we yasabiwe guhanwa n’ingingo ya 62 y’igitabo cy’amategeko No 68/08/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 cy’amategeko agena ibyaha n’ibihano mu Rwanda kubera impurirane z’ibyo byaha.

    Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.

    Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.


    source : https://ift.tt/3nClKCT

  • Harigwa uko hakumirwa igihombo gitezwa n’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo bitujuje ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Izo nyigisho zizamara iminsi itatu zatangiye gutangirwa ku cyicaro cy’icyo kigo mu Karere ka Huye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021.

    Bari kwigishwa porogaramu za mudasobwa zitandukanye zo kwifashisha havangwa intungamubiri z’ibiryo by’amatungo mu buryo buboneye.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi b’amatungo.

    Ati “Ugasanga intungamubiri ziri muri ibyo biryo zirahindagurika ku isoko, ugasanga uko ubisanze uyu munsi si ko bimeze ejo bigateza igihombo ku musaruro aborozi babona ndetse no ku ruganda ubwarwo.”

    Yakomeje avuga ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere ku borozi bakoresha ibyo biryo by’amatungo.

    Umworozi wo mu Karere ka Musanze akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete yorora ikanatunganya ibiryo by’amatungo, Niyonzima Jean Bosco, yavuze ko bo akenshi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kwandika ku rupapuro.

    Ati “Tubivanga ku buryo busanzwe mbese ni imibare dukoresha kuko twagiye tubyiga kera mu ishuri. Tubanza gukora imibare dukoresheje ikaramu n’urupapuro dukurikije ibyo turi buvange tugakora imibare bikadutwara igihe kinini.”

    Shirimpaka Jean Claude ushinzwe Ubucuruzi mu ruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, na we avuga ko rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo.

    Yakomeje avuga ko n’iyo bagerageje gukoresha ikoranabuhanga ritumizwa hanze bibahenda bagahitamo gukoresha uburyo bwa gakondo.

    Yatanze urugero nk’aho ibyo biryo bivanze mu buryo bwa gakondo bishobora gutuma inkoko idatera buri munsi nk’uko byari bisanzwe cyangwa bigatuma ibiro by’itungo bigabanuka.

    Bituma kandi aborozi batakariza uruganda icyizere ntibagaruke kugura ibiryo by’amatungo rutunganya.

    Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inganda, amakoperative n’abantu ku giti cyabo 50 bari mu kazi ko gukora ibiryo by’amatungo.

    Kuri iyi nshuro hari guhugurwa inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo.

    Porogaramu za mudasobwa bari kwigishwa bazajya bakoresha bavanga ibiryo by’amatungo zirimo Excel, Window User Friendly Feed Formulation, Win Feed ndetse na Dairy NLS 2001.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, Dr Kamana Olivier, yavuze ko amakosa akorwa mu kuvanga ibiryo by’amatungo atuma umusaruro atanga uba muke bigateza igihombo ba nyir’inganda n’aborozi

    Aborozi bibukijwe ko nibakoresha ikoranabuhanga bazatunganya ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bifite intungamubiri zidahinduka, bityo n’umusaruro uziyongere

    Bimwe mu biryo by’amatungo bitunganyirizwa mu Ruganda Huye Feeds

    Hahuguwe inganda zirindwi kuko arizo ziri ku rwego rwiza rwo gukoresha ikoranabuhanga ritunganya ibiryo by’amatungo

    Uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, Huye Feeds, rufite ubushobozi bwo gukora nibura toni 45 z’ibiryo by’ingurube buri munsi, ariko mu kubivanga bakoresha uburyo gakondo

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3w6pi4p

  • Rwanda FDA yihanangirije abamamaza imiti n’abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyavuze ko ibitemerewe kumenyekanishwa cyangwa kwamamazwa ibirimo imiti y’abantu n’iy’amatungo, inkingo z’abantu n’iz’amatungo n’ibikomoka ku mubiri w’umuntu cyangwa itungo bikoreshwa mu buvuzi nk’imiti.

    Ibindi bitemerewe kwamamazwa birimo ibiribwa by’abantu n’iby’amatungo byahinduriwe umwimerere, ibyongera intungamubiri, ibyongerewe intungamubiri, ibintu bihumanya n’imiti ikomoka ku bimera cyangwa ibinoza kandi bisukura umubiri birimo umuti.

    Rwanda FDA ibuza kandi abantu kwamamaza ibikoresho byo mu buvuzi bw’abantu n’amatungo, itabi n’ibirikomokaho, ibirango, ibipfunyiko n’iby’ibanze bikoreshwa mu gukora ibi byose byavuzwe haruguru.

    Uretse kwamamaza cyangwa kumenyekanisha ibyo bintu ariko no kwamamaza inzu cyangwa ahantu bikorerwa birabujijwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Dr Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA, ribivuga.
    Dr Bienvenu avuga kandi ko abakora n’abacuruza ibi bicuruzwa bagomba gusaba uruhushya mbere yo kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa byabo.

    Ati “Ibikorwa byo kumenyekanisha bikubiyemo kumenyekanisha mu buryo bw’inyandiko, kumenyekanisha hakoreshejwe amajwi n’amashusho no kumenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga, kumenyekanisha aho bacururiza.”

    Yakomeje agira ati “Kumenyekanisha binyuze mu gutanga iby’ubuntu, inama zigamije kumenyekanisha, ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ndetse n’imurikagurisha.”

    Rwanda FDA ivuga ko ibitangazamakuru byaba ibyandika, radio na televiziyo bisabwa kwanga gukwirakwiza no kumenyekanisha ibi bicuruzwa byaba biturutse ku babikora cyangwa ababicuruza mu gihe badafite uruhushya rutangwa n’iki kigo.

    Rwanda FDA yihanangirije abamamaza abavuga ko bavura indwara bakoresheje ibimera

    source : https://ift.tt/3nzFoiZ

  • Ab’i Huye bajujubijwe n’agatsiko k’abajura kabamburira mu nzira kakabatera no mu ngo – #rwanda #RwOT

    Abafite icyo kibazo ni abatuye mu Mudugudu wa Kubutare mu Kagari ka Rukira kandi bavuga ko kimaze igihe kirenga ukwezi.

    Umwe mu batezwe n’abo bajura avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose barabitwara.

    Ati “Banyambuye telefoni n’ibindi nari mfite mu gitondo. Bakunze kuba bategeye ku mashuri ari hariya bita i Nyanza.”

    Undi muturage ukora ubucuruzi we avuga ko bateze umukozi we baramwambura ndetse hashize iminsi bamutera mu rugo baramukubita basiga bamusahuye.

    Ati “Njyewe banteye ku manywa izuba riva ku Cyumweru mu masaha ya saa Cyenda bamenagura ibirahure, ntabaza inzego z’ubuyobozi zirahagera zibura icyo zikora, bahamagara Polisi haza na RIB. Baraje barafotora barangije baragenda.”

    Akomeza agira ati “Bambuye umukozi wanjye avuye kundangurira mu Gahenerezo, mpageze umukozi wanjye arabanyereka ngo aba ni bo banyambuye kuko yari abazi.”

    Ako gatsiko k’amabandi kateze undi muturage karamukubita kamugira intere biba ngombwa ko ajya kwa mu bitaro.

    Mu byifuzo byabo basaba ko inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zabafasha gufata abo bajura bagahanwa kuko bazwi.

    Umwe ati “Umuntu wese ugerageza kubarwanya mu bujura bwabo baramwibasira ku buryo banamwica. Dufite ikibazo gikomeye cyane, mudukorere ubuvugizi. Nabanyuzeho mu gitondo ku rutoki rwa Gereza bari kwambura umuntu mu kanya saa Moya ndumirwa.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo cy’agatsiko k’abajura batega abaturage bakabatera no mu ngo atari akizi ariko bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ntabwo nari mbizi ariko tugiye guhita dukurikirana tugikemure abo bajura bafatwe.”

    Mu Karere ka Huye hamaze iminsi hagaragara ubujura ariko abaturage bavuga ko iyo batanze amakuru abo bajura bagafatwa, batungurwa no kubona bahise barekurwa bataryojwe ibyo bakoze.

    [email protected]


    source : https://ift.tt/3CAudww

  • Jean Pierre Mugabo yirukanywe ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Spridio Nshimiyimana ari we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’iki kigo.

    Ntabwo hatangajwe impamvu Mugabo yirukanywe kuri uyu mwanya yari amazeho umwaka n’amezi atatu.

    Nshimiyimana Spridio wagizwe Umuyobozi w’agateganyo yari ashinzwe ishami ry’amashyamba mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza Imbere Amashyamba.

    Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Jean Pierre Mugabo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RFA. Mbere yaho yayoboye Ishami rishinzwe Amashyamba mu cyahoze ari Ikigo gishinzwe Amazi n’Amashyamba (RWFA).

    Mugabo yari amaze umwaka n’amezi atatu ayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba

    source : https://ift.tt/2ZBJmj6

  • Uwakoze ibyumba ahishamo inzoga za magendu mu modoka yatawe muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu
    Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu

    Prince Trésor Kayigire yafatanywe n’imodoka irimo amacupa 61 y’inzoga zihenze, ariko avuga ko imodoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by’ubukerarugendo yarimo gushaka kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

    Agira ati “Nari mvuye kureba umuntu dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndimo ntaha nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y’umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye. Narambutse njya guteza cash ngeze kuri Polisi barampagarika, basatse basanga imodoka ifite inzoga.”

    Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n’uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

    Agira ati “Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n’abanyura mu nzira z’amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n’amategeko bakanahomba.”

    Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y’inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon’s 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel’s 2.

    Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

    CIP Twizere avuga ko itegeko rihana magendu mu Rwanda ritegeka ko ifashe itezwa cyamunara kimwe n’imodoka imodoka iyitwaye, mu gihe umushoferi acibwa amande y’ibihumbi bitanu by’Amadolari ya America.


    source : https://ift.tt/3jMHzyG