source : https://ift.tt/3bo1Jdu

source : https://ift.tt/3bo1Jdu
Iyi gahunda yatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya Cogebanque mu Mujyi wa Kigali ku wa 28 Ukwakira 2021.
Muri ubwo buryo, umukiliya wa Cogebanque ukoresha Sim Card ya Airtel azajya abasha gukura amafaranga kuri konti ye ya Airtel Money ayohereze ku yo muri banki cyangwa ayakure ku yo muri banki ayashyira ku ya Airtel Money nta kiguzi.
Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko ubwo bufatanye bugamije gukomeza gushyigikira gahunda ya Guverinoma yo guhagarika guhererekanya amafaranga mu ntoki.
Ati “Ubufatanye buri mu rwego rwa gahunda iriho mu gihugu, duhora dukangurirwa, yo kugabanya ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki. Bidufitiye akamaro kanini kuko bizaturinda kwanduzanya icyorezo, bitwongerere umutekano w’amafaranga cyane ko atatakara cyangwa ngo yibwe, binadufashe gukoresha neza igihe.”
Ubwo bufatanye buzamara igihe kirekire kitagenwe kugeza ubu, ariko Habarugira yatangaje ko icyifuzo ari uko bwaba “ubwa burundu”.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yatangaje ko iyo mikoranire igamije gukomeza gufasha abakiliya b’impande zombi kugendana n’ikoranabuhanga kandi bahabwa serivisi inoze.
Yakomeje ati “Airtel Money ifite umugambi mugari mu bijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga. Uyu ni undi mufatanyabikorwa wiyongeye ku bandi dusanzwe dufite kandi turabyishimira cyane.”
Mu gukoresha ubu buryo, abakiliya bazajya bakanda *500*6*1*9# (Airtel Money), bagane amashami n’aba-agents ba Airtel cyangwa bakoreshe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Cogebanque ririmo application ya Coge mBank, internet banking ndetse no kuba bakwegera amashami cyangwa aba-agents ba banki mu kwakira cyangwa gushyiraho amafaranga.
“Push & Pull” yatangijwe nyuma y’uko muri Kamena 2021 Airtel Rwanda yorohereje abakiliya bayo kohererezanya amafaranga ku buntu.
Iyo Sosiyete y’Itumanaho imaze kugira Service Center 43 mu gihugu na za Kiosques zirenga 1.700 ndetse n’amashami ya Airtel Money 71.
Ni mu gihe kuva Cogebanque yakwemererwa gukorera mu Rwanda mu 1999, imaze kugira amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.
source : https://ift.tt/3EtppcW
Nyuma yo kwitwara neza mu ikipe y’igihugu ya Volleyball mu marushanwa nyafurika aherutse kubera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, Dusenge Wycklif yahise yegerwa na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Tala’ea El Gaish maze baganira ku kuba yajya gukinira iyi kipe.

Wycklif nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Groupe scolaire Officiel de Butare yahise yerekeza muri APR VC nyuma yerekeza muri Gisagara Volleyball club yakiniye umwaka umwe.
Mu mwaka wa 2018 yerekeje muri Canal Sport yo mu Misiri aho yakinnyeyo imyaka ibiri (2) kugeza mu Gushyingo ubwo yasinyiraga REG VC akaza kuyikinira imikino yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT 2021).

Dusenge w’imyaka 22 ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu dore uko yigeze no kuyobora bagenzi be batarengeje imyaka 21. (U-21 Captain), Wicklif yamaze gusinyira Tala’ea El Gaish amasezerano angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa.

source : https://ift.tt/3Cu5Osw
Umuhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabushobozi wabereye muri Serena Hotel i Kigali ku wa 27 Ukwakira 2021.
Abo banyeshuri bigishijwe binyuze muri gahunda ya “Hanga Ahazaza” yatangijwe na Mastercard Foundation mu myaka itatu ishize, ifite intego yo guha urubyiruko rwo mu Rwanda ubumenyi bukenewe mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli.
Abagera ku bihumbi 30 ni bo bazigishwa ayo masomo bishyurirwa n’uwo muryango.
Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda, Rwigamba Rica, yashimiye Cornell University ku bw’ubufatanye muri iyo gahunda igamije gushyigikira urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Ati “Ubumenyi mwatanze buzafasha ababuhawe kugira ubushobozi bwo gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge, bigendanye n’uburyo bwo kwimenyekanisha ku Rwanda kandi bafite ubushobozi bwo kureshya ba mukerarugendo no kubafata neza bagakomeza kuza.”
Rwigamba yanashimiye Guverinoma y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ubukungu budaheza, kureshya ishoramari ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse no guhangira imirimo abakiri bato binyujijwe mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Rwigamba yakomeje agira ati “Icyorezo cyongeye gushimangira ko hakenewe uburyo bushya kandi buteguwe dushobora gukoresha duteza imbere u Rwanda nk’icyerekezo, hirya no hino hakaba hari ibikurura abantu kandi igihugu kirushaho guhiga ibindi kinubaka iterambere ry’ikoranabuhanga.”
Urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo ruri mu zazahajwe na COVID-19 cyane. Icyakora amasomo y’abo banyeshuri yo yarakomeje kuko bamenyeye gukoresha ikoranabuhanga.
Abanyeshuri basoje amasomo muri iyo Kaminuza batangaje ko ubumenyi bahakuye buzatuma imikorere yabo irushaho gutera imbere kuko urwego rw’amahoteli bari basanzwe barukoramo ariko batabikora kinyamwuga.
Mutoni Scovia yagize ati “Mbere y’uko ntangira kwiga muri Cornell University nta makuru ahagije nari mfite mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo. Ubu ni ibintu namaze gusobanukirwa ndetse mbiherewe impamyabushobozi yo ku rwego mpuzamahanga. Bizatuma nkorana ubunyamwuga bityo noze neza ibyo nkora ku buryo abatugana bazanyurwa.”
Umuyobozi wungirije w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubukungu muri Cornell University, Linda Barrington, yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gitangirwamo ayo masomo ku Isi. Ni ibintu yasobanuye ko byagizwemo uruhare na Mastercard Foundation.
Yakomeje ati “Iki ni igihugu kirimo gutera imbere mu buryo bushimije cyane mu rwego rw’ubukerarugendo.”
Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB ni umwe mu bahawe impamyabushobozi uyu munsi.
Mu izina rya RDB yashimiye Mastercard Foundation na Cornell University ku bw’itafari bashyize ku rwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo by’u Rwanda nk’igihugu cyiyemeje kubishyiramo ingufu ndetse kikaba igicumbi cyabyo muri Afurika.
Mu myigire y’abo banyeshuri, amasomo bayahabwa bifashishije ikoranabuhanga bagakorana na bagenzi babo bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ugize ikibazo ashaka gusobanuza cyangwa ibindi atumva neza, afashirizwa ku cyicaro cyayo mu Rwanda kiri muri mu nyubako ya Kigali Heights.

Amafoto: Irihoyizerwe Elaste
source : https://ift.tt/3Cx7Ecs
Guhera ku wa 1 Ugushyingo 2021 saa Kumi z’igitondo ni bwo uyu mwanzuro uzatangira kubahirizwa. Umugenzi mu gihe azajya agera mu Bwongereza, asabwa kwerekana ko yipimishije COVID-19.
Bisaba ko nibura mbere y’iminsi 14 umuntu ageze mu Bwongereza, azajya yerekana ko yikingije COVID-19 akoresheje inkingo zakozwe na Oxford/ AstraZeneca, Pfizer/BioNTech, Moderna n’urwakozwe na Janssen rwa Johnson & Johnson.
Ku muntu wikingije inkingo zombi, ntabwo hazajya harebwa niba amaze iminsi 14 afashe urukingo rwa nyuma, icyangombwa ni uko azaba yarikingije urwa nyuma.
Ku rundi ruhande, abantu badafite imyaka 18 ni ukuvuga batarahabwa inkingo, bo basabwa kwipimisha COVID-19 bakoresheje PCR amasaha 72 mbere y’uko bakorera ingendo mu Bwongereza, kandi basabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 10 bakigerayo kandi bakajya bipimisha COVID-19 ku munsi wa kabiri n’uwa munani.
source : https://ift.tt/3EwMbRv
Byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Ukwakira 2021, mu Mudugudu wa Nyabuhuna mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe.
Abaturage bari baturanye n’uyu muryango bavuga ko wari umaze igihe kinini urangwamo amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma no gusinda ndetse ko inshuro nyinshi bagiye batandukana bakongera bakiyunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, yabwiye IGIHE ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari umugabo we wamunize akajyanwa kwa muganga agahita apfirayo.
Yagize ati “Bari bamaze iminsi babana, bagatandukana ejo bakongera bagahura bakabana. Mu ijoro ryacyeye rero ejo bararwanye abaturanyi barabakiza bahita bagenda bava mu rugo rwabo. Byageze nka saa Saba z’ijoro barongera bararwana umugabo aniga umugore mu buryo bukomeye abonye agiye gupfa aramureka ahita atoroka ariruka. Abaturanyi bahise bamujyana kwa muganga agezeyo ahita apfa.”
Yakomeje avuga ko umugore agipfa bahise batangira gushakisha umugabo bamubona mu Murenge wa Gatore ari gushaka uburyo atoroka bahita bamufata.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahara bwahise bugirana inama n’abaturage bubasaba kwirinda amakimbirane n’urugomo ngo kuko biri mu byatera ubwicanyi mu miryango yabo.
Umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we babyaranye abana babiri.
Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi igaragaramo amakimbirane yo mu miryango ari nayo atuma bamwe bica abo bashakanye, abandi bakabahohotera.
source : https://ift.tt/3mpSK1Q
Bagaragaje ibyishimo kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ukwakira 2021 ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, rwashyikirizaga sheki zagenewe imiryango itanu y’ababuze ababo ariko bakaba bari bariteganyirije muri EjoHeza.
Iki gikorwa cyo guha amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima abazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri EjoHeza bakitaba Imana, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru gikomereza mu Burengerazuba no mu Majyepfo, kikaba kizakomereza n’ahandi.
Mucyo William wo mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bahawe 1.250.000 Frw kuko nyina yitabye Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.
Ati “Ndabyishimiye kuko batugobotse mu byago kandi nanjye ngiye guhita ntangira kwiteganyiriza n’abavandimwe banjye na bo ndabibashishikariza.”
Uwamahoro Angelique wo mu Karere ka Huye na we yabuze nyina umubyara ariko yitabye Imana yari umunyamuryango wa EjoHeza. Uyu mukobwa yahawe 1.250.000 Frw y’impozamarira.
Yagize ati “Natwe turacyari urubyiruko ni yo mpamvu tugiye kwitabira iyi gahunda ya EjoHeza kugira ngo twiteganyirize, tuzagobokwe igihe tuzaba tugeze mu zabukuru ndetse n’abazadukomokaho bazasange twarizigamiye.”
Usibye uru rubyiruko rwishimiye kugobokwa, Mukanziga Pascasie, wo mu Karere ka Kamonyi na we yapfushije umugabo amusigira abana bane, ariko yitaba Imana yariteganyirije muri Ejo Heza.
Uyu mubyeyi yavuze ko kuba umugabo we yariteganyirije byamufashje guhabwa 1.250.000 Frw amufasha mu kumuherekeza no kwita ku bana yamusigiye.
Ati “Muri Ejo Heza umutware [umugabo we] yarizigamaga nanjye nkizigama, twatangaga amafaranga ibihumbi bibiri buri kwezi. Nkimara kubona ibyiza bya EjoHeza abana banjye bose ngiye kubinjizamo, mbishishikarize abavandimwe n’abaturanyi.”
Umuyobozi Mukuru wa gahunda ya Ejo Heza mu Rwanda, Gatera Augustin, avuga ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza abikora ku bushake bwe kandi akaba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe igihe akiriho, ariko yanapfa abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta.
Ati “Iyo yitabye Imana tukagoboka umuryango we ni ikintu gitanga icyizere ku banyamuryango bacu n’abandi bazaba abanyamuryango ejo, kumva ko ibyo Leta yiyemeza ibishyira mu bikorwa. Biraza gutuma bakomeza kwizigamira bagiremo amafaranga atubutse kugira ngo na ya ntego yo kugira ngo abaturage bazagire amasaziro meza izagerweho.”
Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu Ukuboza 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600, aho bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyali 20 na miliyoni 100.
Kugeza ubu imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba EjoHeza bitabye Imana, ni yo imaze guhabwa impozamarira aho buri umwe wahawe miliyoni 1 n’ibihumbi 250.
source : https://ift.tt/3q28ydB
Uru rwego rwatangaje ko ibi byaha uyu mugabo akekwa ko yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.
Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.
Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.
Mbere y’uko atabwa muri yombi, Hakuzimana yari yasohoye inyandiko yitiriye umushinga w’amahoro ku Rwanda, ku Banyarwanda no ku Karere k’Ibiyaga Bigari avuga ko nta mahoro gafite kuva FPR ifashe ubutegetsi.
Kugira ngo aya mahoro aboneke, yavugaga ko ubutegetsi bugomba gusaranganywa “kuko ubu u Rwanda ruyobowe nabi”, agena urutonde rw’abakwiye kujya muri Guverinoma ndetse na we yishyiraho nka Minisitiri w’Ukuri, Ubutabera n’Ubworoherane.
Urwo rutonde yashyizemo abandi bantu biganjemo abakekwaho ibyaha cyangwa se abazwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Padiri Nahimana Thomas, Twagiramungu Faustin n’abandi.
Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.
Amaze igihe akoresha umuyoboro wa Youtube yise Rachid TV maze agatambutsa ibitekerezo birimo amagambo yashegeshaga benshi.
Hari nk’ikiganiro aherutse kuvugamo ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.
Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.
RIB yari yaranenzwe kumurebera ntimufunge
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi amagambo anenga RIB ku bwo kurebera uyu mugabo ntimufunge mu gihe benshi bavugaga ko ibyo avuga bishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Nka Foundation Mukagasana Yolande iherutse gushyira hanze itangazo rigira riti “Niba RTLM yarafashije kwihutisha umugambi wa Jenoside, ntabwo twakwemera abandi bakora nka RTLM bo bashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba ari icyaha gihanwa n’amategeko, turibaza impamvu abapfobya n’abahakana Jenoside inzego zibarebera zigaceceka.”
Hari n’abandi bari bavuze ko RIB ikwiriye kuregwa igasobanura impamvu idakora ibyo itegekwa n’amategeko.
Lonzen Rugira yifashishije Twitter yagize ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”
Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.
Hakuzimana mu 1991 ni umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI gusa nyuma yaje kurivamo ayoboka Habyarimana wari Perezida.
source : https://ift.tt/3GyslHl

Ni nyuma yo gukurikira bene izo nyigisho zamuhinduye, urwango yari afitiye abana bita Abahutu rukaba rwaramushizemo, impamvu ni uko ngo yasanze abarenganya, kuko yasanze ibyo ababyeyi babo bakoze na bo bibababaza.
Nyagatare avuga ko ubu afite imyaka 22, avuka ku babyeyi bari barahunze mu mwaka w’1959, ariko n’ubwo bakuru be bavukiye hanze y’u Rwanda, we yaruvukiyemo.
Ngo yakuze yanga abo bita Abahutu cyane, kuko yabwiwe ko kuba atagira ba nyirarume, ba nyirasenge, mbese umuryango mugari iwabo bageze mu Rwanda basanga warazimye, bituruka ku ari ‘abo bantu’ nk’uko anyuzamo akabita.
Kandi urwo rwango yarugiriraga cyane cyane abana babyirukanye kimwe n’abo biganaga, ku buryo no mu ishuri yahitagamo abo bicarana bitewe n’uko ‘bahuje’, agendeye ku ko ababona cyangwa ku ko bagenzi be babamubwiye.
Agira ati “Narabangaga cyane. Iyo nabaga ndi ku ishuri numvaga ntuje ku bw’imiryango twagiye tubumbirwamo na AERG. Nabaga mfite inshuti tuganira, ariko twataha mu biruhuko nkababara kuko njyewe nagumaga mu rugo, mu gihe ba bandi bakomoka ku batwiciye bo babaga bafite bene wabo bajya gusura.”
Ibi byose ngo byamuteraga kuba indakoreka (indiscipliné), yahura na ba bana yanga akabakubita, akanitwara nabi ku barezi ku buryo ubu anibaza ukuntu azakirwa najya gufata indangamanota ku kigo yigagaho mu bice by’iwabo mu Burasirazuba, yitegura gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye.
Imyitwarire ye kandi ngo yanamugiragaho ingaruka mu myigire ye, kuko yatumaga atagira amanota meza, cyane ko n’abarimu atiyumvagamo atashoboraga gukurikira ibyo bamubwira.
Ati “Twebwe urubyiruko ntituzi no kureba ngo tumenye Abahutu cyangwa Abatutsi, ariko iyo hagiraga ugucira isiri akakubwira ngo uriya, ntiwabaga ukimukurikiye. Ibi kandi sinabigiraga njyenyine, kuko nzi neza ko muri iki gihugu hari urubyiruko rwinshi rufite ingengabitekerezo mbi nyinshi, kuruta iyanjye.”
Inyigisho za ADEPR ni zo zamuhinduye
Nyagatare avuga ko yaje kumva ko ADEPR iri gushaka urubyiruko rwo kwigisha iby’isanamitima, maze n’ubwo atayisengeramo aza kwemera kujyanayo na mugenzi we uhasengera wari wakomeje kubimuhatira.
Izo nyigisho ngo yazihuriyemo na ba bana yangaga urunuka, hanyuma ababigishaga babaha umwanya wo kuvuga ibibari ku mutima bose, maze aza gukomwa ku mutima no kuba ba bana na bo barariraga, bavuga ko bababazwa no kuba ari bo bikoreye ubuhemu bw’ababyeyi babo.
Ati “Hamwe na bagenzi banjye twarebye ukuntu abo bana nahaga akato na bo bagizweho ingaruka n’ibyo ababyeyi babo bakoze, aca aha bati dore wa mwana wo kwa ya nterahamwe, bati dore ba bicanyi. Tureba amarira bafite, nyamara twe twarakekaga ko batubona bakavuga ngo dore na bariya basigaye uwazasubirayo na bo akabica, tugirira ko banahagaze mu cyuho cy’ababyeyi babo bagasaba imbabazi, maze natwe turabababarira.”
Anivugira ko ubu imyitwarire yahindutse, akaba asigaye asabana na bose nta kuvangura, no mu ishuri akaba asigaye atsinda kuko atakireba amoko, ahubwo icyo amariranye na mugenzi we.
Ati “Mbere umuntu yagira amanota ahagije cyangwa atayagira yarimukaga, kandi ubu noneho byarahindutse. Ubu ndi mu mwaka wa gatandatu mbikesha ko izi nyigisho zatumye ndeka urwango, ahubwo ntangira kujya nsobanuza, ndaniga. Na ho ubundi ubu nanjye mba narasibiye.”
Nyuma yo guhinduka yifuza ko n’urubyiruko rusigaye na rwo rwagenda rufashwa kuko abifitemo urwango ari benshi, nyamara urwango rutubaka.
Ati “Niba igihugu kivuga ko ari twebwe mbaraga zacyo zigomba guhindura ejo hazaza, ntabwo kizahindurwa n’urubyiruko rufite ingengabitekerezo. Igihugu cyari gikwiye kwigisha urubyiruko, tugashyira hamwe tukubaka Ndi Umunyarwanda.”
Yungamo ati “Yego barimo kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ariko barimo gushyira imbaraga cyane mu bakoze Jenoside n’abayikorewe, bakirengagiza abana babakomokaho, nyamara ibyo bamaze kubigisha byaramaze kubayobya.”
Yongeraho ko akenshi ababyeyi batera abana umutima mubi batabizi, ahubwo bibwira ko barimo kubabwira amateka banyuzemo.
Ati “Ababyeyi babikora bazi ko barimo kubwira abana amateka, ariko bitewe n’agahinda n’intimba bafite, bakarengera. Kwicara ukabwira umwana ngo Jenoside yarabaye, itwara imiryango yanyu, nta kibazo. Ariko hari n’uvuga ngo no kwa runaka, bariya batindi, kiriya giki…, ibyo nyamara hari icyo bihindura mu bana bitari byiza.”
Nyagatare anasaba urubyiruko bagenzi be bakifitemo ingengabitekerezo y’amacakubiri kuyireka kuko ibavutsa ibyo bari kuzageraho.
Ati “Iki gihugu kizatunga injiji gusa se nibaguma muri ibyo bintu ntibige? Amanota meza ni yo akenewe, kandi ntabwo uzabikora wenyine. Burya mu ishuri dukora nk’itsinda. Muri ubu buzima, ikintu cyose wakora uri wenyine ntabwo wakigeraho.”

Pasitoro Isaï Ndayizeye, umushumba mukuru w’itotero ADEPR mu Rwanda, avuga ko guhera muri Gashyanta 2020, mu Ntara y’Amajyepfo itorero ADEPR ryatanze inyigisho z’isanamitima ku bantu 573 mu Karere ka Nyanza harimo urubyiruko 95, no ku bantu 90 mu Karere ka Gisagara, harimo urubyiruko 20.
Abakuru bagiye bahabwa inyigisho ni abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse bo mu miryango y’abishwe, na ho urubyiruko rwazihawe ni urwavutse nyuma ya Jenoside, harimo abana bakomoka ku bakoze Jenoside, ndetse n’abakomoka mu bayirokotse.
Abahawe inyigisho mu Karere ka Gisagara bazirangije bose ku buryo bageze ku rwego rwo gusaba imbabazi no kuzitanga, ariko mu Karere ka Nyanza 275 ni bo babigezeho, harimo urubyiruko 90.

source : https://ift.tt/3En5ufS

source : https://ift.tt/3BsCTUu