Tag: featured

  • Kayonza: Abaturage batuye TI Rwanda ibibazo bikibangamiye ubworozi – #rwanda #RwOT

    Ibi bibazo babigaragaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu muryango wasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.

    Nshimiyimana Theogene utuye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, yavuze ko ikibazo bafite ku matungo kijyanye n’imiti ihenze cyane ku buryo ngo hari n’abapfusha inka kubera kubura amafaranga yo kuyigura.

    Yavuze ko yigeze gupfusha ikimasa kubera kubura ubushobozi bwo kugura imiti yari ihenze cyane, ngo icyo gihe babibwiye ushinzwe ubuvuzi ku Murenge ayisuzumye agaragaza icyo irwaye ariko birangira habuze ubushobozi bwo kugura uwo muti.

    Ati “Leta rero turayisaba ko nibura haboneka ivuriro ry’amatungo ririmo nkunganire ku buryo nk’abahinzi twajya tugabanyirizwa igiciro cy’imiti nk’uko bigenda ku bwisungane mu kwivuza ku baturage.”

    Gashyokero Isaac utuye mu Mudugudu wa Gihuke mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo, we yavuze ikibazo cya serivisi mbi bahabwa n’ibigo by’ubwishingizi.

    Ati “Nagize ibibazo narashinganye inka yanjye, aho kugira ngo bampe amafaranga barambeshya ngo yishwe n’imifuka kandi yarabagiwe ku mugaragaro abaturage bose babibona ntibakuramo umufuka.

    Gashyokero ngo buri mwaka yishyuraga arenga ibihumbi icumi by’ubwishingizi bw’iyi nka ye yari yarahawe muri girinka aho yari amaze kwitura yizera ko igiye kumufasha mu kwiteza imbere birangira ipfuye ntiyanahabwa indi n’umwishingizi.

    Uyu mugabo avuga ko mu bwishingizi bw’amatungo harimo ibibazo byinshi bikwiriye kubanza kunozwa ku buryo umuturage atarengana mu gihe yahuye n’ibibazo akeneye kwishyurwa.

    Impungenge ku bishyura ubwishingizi bw’amatungo batarahawe amasezerano

    Umuturage witwa Kantarama Aurelie utuye mu Kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira, ni umwe mu bahamya b’uburyo hari ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bitajya bitanga amasezerano.

    Uyu mubyeyi yashinganishije inka ze mu kigo kimwe ariko ngo nta masezerano bigeze bamuha kuri ubu akaba afite impungenge z’uburyo ahuye n’ikibazo bashobora kumwihakana kandi kuri ubu yishyura.

    Umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Museruka Joseph, yabwiye IGIHE ko abaturage badakwiriye kugira ikibazo ku masezerano baba bagiranye n’ibigo by’ubwishingizi.

    Ati “ Ubundi baragusura bakagusobanurira wabikunda bakazana igipapuro cy’agateganyo ukacyuzuza bakaguha konte ukagenda ukishyura, iyo wishyuye ubwishingizi uba uri mu bwishingizi, umuturage rero icyo yareba bwa mbere ni uko babanje kubimusobanurira akabyumva akishyura nyuma rero nubwo batamuha andi masezerano biba bigaragara.”

    Yakomeje avuga ko bafite ububiko bw’amakuru bahuriyeho n’ibigo by’ubwishingizi ngo kuko Leta ifite andi mafaranga itangira umuturage ku buryo ngo nta kibazo kirimo.

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye abaturage ko ibibazo byose bavuze ibyinshi bifite ishingiro kandi azabakorera ubuvugizi aho bishoboka.

    Ati “Nagira ngo mbizeze twe ku ruhande rwacu ubuvugizi no gukurikirana ibyo bigo by’ubwishingizi byose, turaza no gusaba minisiteri bireba ko bakwinjira muri ibyo bibazo.”

    Abaturage bagaragaje ko imiti y’amatungo ikwiriye gushyirirwaho nkunganire kuko ihenze cyane

    Gashyokero Isaac yavuze ko ibigo by’ubwishingizi bigorana mu kwishyura mu gihe wapfushije itungo

    Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yabwiye abaturage ko ibibazo byose bavuze ibyinshi bifite ishingiro kandi azabakorera ubuvugizi aho bishoboka

    source : https://ift.tt/3DsxEp0

  • Imyitozo ihabwa Ingabo za RDF, urugamba rw’i Cabo Delgado n’inyungu yitezwe muri iyo ntambara … Ikiganiro na Col Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Ikigo cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), igaragaza ko mu mwaka ushize, yakoresheje 1,4% cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ugereranyije n’umutekano uri mu biyaga bigari aho u Rwanda ruherereye ndetse n’ingano y’ubukungu bwarwo, aya mafaranga ntabwo ari umurengera.

    Ubwo Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuraga iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yagarutse ku buryo intsinzi y’Ingabo z’u Rwanda idaterwa n’uko zifite intwaro ziremereye cyangwa ubushobozi buhanitse.

    Ati “Ibikorwa [byo kugarura amahoro] ubwabyo byagenze neza ariko byerekana ko ibyo dushobora gukora mu bushobozi bwacu bucye.”

    Mu nkuru ya Financial Times yagarutse ku rugamba rw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, umwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu yasobanuye ko nyuma y’ubutumire bwa Leta ya Mozambique kuri Leta y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zahise zigaragaza ko zifite ubushake bwo kujya muri iyo ntambara.

    Yaragize ati “[Abanyarwanda] bifuzaga kuza [muri iyi ntambara]. Baratubwiye bati ‘dufite uburambe, dufite ubushobozi kandi nta kintu na kimwe muzishyura.”

    Ubu bushake budasanzwe bwo kurengera abaturage bari mu kaga buri mu nshingano z’ibanze za RDF, aho zitegekwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kujya mu bikorwa byo kurengera abaturage bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

    U Rwanda rwanashyize umukono ku masezerano agamije kurengera abaturage b’abasivili yasinyiwe i Kigali mu 2015.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko “Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kugarura amahoro ni ukurengera abasivili…ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, abari mu butumwa bwo kugarura amahoro cyangwa abanyapolitiki. Ikigamijwe ni ukurinda abaturage basanzwe bafite ibyago [byinshi byo kugirwaho ingaruka n’intambara cyangwa amakimbirane].”

    Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaca intege umwanzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse zikagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi kuva mu 2004, ibikorwa biherutse byo kugarura amahoro muri Centrafrique no kwirukana inyeshyamba muri Mozambique, byatume abantu bongera kwibaza kuri RDF, by’umwihariko aho ikura imbaraga igaragaraza.

    Ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura amahoro muri Centrafrique mu gihe gito cyane, bituma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ategerejwe muri icyo gihugu akorwa

    Ibanga rya RDF

    Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald yatanze ku mukiganiro The Barbara Show, yasobanuye ko ibanga rya RDF riri mu myitozo idasanzwe n’ubumenyi buhabwa ingabo, kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwego rwo hasi.

    Ubu bumenyi bwiyongera ku ndangagaciro za RDF zifite imizi mu ndangagaciro za APR zabohoye u Rwanda, ariko ibi bikagirwamo uruhare n’imiterere y’ubuyobozi muri RDF, ituruka ku mavugurura yabaye mu 2002, agamije guhindura Igisirikare cy’u Rwanda ku buryo gikora kinyamwuga.

    Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zagabanyijwemo ibice bitatu, birimo ingabo zo ku butaka, izo mu kirere n’Inkeragutabara. Icyo gihe kandi bamwe mu bari mu ngabo zatsinzwe bahawe ikaze mu Ngabo z’u Rwanda, bityo icyari ingabo zishamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi gihinduka Ingabo z’u Rwanda.

    Col Rwivanga yavuze ko izi mpinduka nta ngaruka zagize ku bunyamwuga bwa RDF.

    Ati “Guhindura izina ntibyahinduye imyitwarire n’indangagaciro zacu, twarabigumanye. Yaba ari ugushyira hamwe, guharanira intsinzi mu byo dukora byose, twagumanye indangagaciro zacu.”

    Kuva icyo gihe, RDF yatangiye gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abasirikare bayo, yaba mu buryo bw’imyitozo ya gisirikare ndetse n’ubundi bumenyi.

    Yagize ati “Muri gahunda zacu, duharanira guhora tuzamura urwego rwacu buri munsi muri buri kimwe dukora, binyuze mu myitozo no mu kwigisha abasirikari bacu.”

    “Bigomba kumvikana ko abantu benshi baretse amashuri yabo bakajya ku rugamba [rwo kubohora u Rwanda]. Nyuma yo kubohora igihugu, benshi mu basirikare bacu basubiye mu ishuri gukomeza amasomo yabo no kuzamura urwego rwabo. Ibyo byari muri gahunda yacu ngari yo kuzamura urwego rwacu, tukaba abanyamwuga, tukaba twarabonye uburezi.”

    Uretse gufasha abasirikare kwiga amasomo asanzwe, imyitozo ya gisirikare nayo yongerewe ingufu, ku buryo igera mu byiciro byose by’ingabo kandi mu buryo buhoraho.

    Ibi byakozwe hashyirwaho amashuri yigisha abasirikare bato n’abakuru.

    Col Rwivanga yagize ati “Twatangije ibigo by’imyitozo. Twafunguye Ikigo cy’Imyitozo cya Nasho kugira ngo kijye gitoza abari kwinjira mu gisirikare ndetse n’ingabo zidasanzwe (special forces), kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.”

    “Twatangije kandi amasomo agenewe ba ofisiye bato i Gako, ubundi yatangiye ari amasomo atangwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko yaje guhindukamo Kaminuza [itanga impamyabushobozi], kuri ba ofisiye bato. Bamara imyaka ine biga mu bijyanye n’ubuvuzi, ‘engineering’, ubugenge, ubunyabutabire, ubumenyabuzima ndetse n’amasomo y’igisirikare.”

    Hanatangijwe kandi ibigo byigiramo abasirikare bakuru ku bijyanye no kuyobora urugamba, kuyobora ingabo n’ibindi byinshi.

    Ati “Twanatangije kandi Ikigo gitanga imyitozo ku bayobozi bacu, ba commander bato [bitoreza] i Gabiro […] Twanatangije andi masomo yo ku rwego rwo hejuru, [ku bayobozi ba batayo no hejuru yaho], atangirwa ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, ritoza ba ofisiye kuyobora batayo ndetse no hejuru yayo.”

    Uburambe bw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi byatanze umusaruro kuko hashinzwe Ishuri rikuru ribyigisha.

    Col Rwivanga yagize ati “Twanatangije Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama, kigakorana n’Ishuri rya Gako, ritoza ba ofisiye bacu kurushaho kugira ubushobozi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino. Tunatanga amasomo y’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro [mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama].”

    Yongeyeho ko hakiri umugambi wo gutangiza andi mashuri, ati “Ubu dufite imigambi yo kuzamura [amasomo atangwa] agashyirwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo dutangira gutoza abajenerali.”
    “Kuri ubu abajenerali bacu batorezwa mu mahanga mu mashuri ya gisirikare atandukanye. Batorezwa muri Amerika, u Bubiligi, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, turi gukora ku buryo natwe dutangiza ishuri ryacu mu myaka iri imbere.”

    Imyitozo ikarishye ni kimwe mu bituma Ingabo z’u Rwanda zitanga umusaruro ufatika

    Bite by’urugamba rwa Cabo Delgado?

    Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado bikomeje kandi biri kugenda neza, asobanura ko Ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza SADC mu rwego kwita ku mpunzi no gutsinda umwanzi mu buryo bushimangiye.

    Ati “Turi gusangira amakuru y’ubutasi, tugakora ibikorwa byo guhashya umwanzi ku ruhande rwa buri gice kugira ngo turebe uko twakemura ibibazo by’inyeshyamba.”

    “Iki kibazo cyari kimaze imyaka ine, twishimira ko nibura twaciye intege z’ubushobozi bwabo [inyeshyamba] bwo kurwana ku kigero gikomeye. Ubu bameze nk’abari guhunga, ntabwo bakigaba ibitero mu baturage, kandi ni ibintu byiza.”

    Yasobanuye ko ibikorwa byo mu rwego rwo kugarura amahoro bikomeje, bisobanuye kugarura abaturage mu bikorwa byabo.

    Bamwe mu mpunzi zageze mu gace kagenzurwa n’ingabo za SADC, “Ari yo mpamvu turi gukorana n’ingabo za SADC ku buryo tubagarura, noneho tugatangira gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Yakomeje ati “ Ibi bikorwa ni ingenzi cyane mu kurwanya inyeshyamba kuko iyi niyo mpamvu [kutagira iterambere] ya mbere inyeshyamba zibaho. Rero tuzagira uruhare mu kugarura umutekano, ariko nk’uko dusanzwe tubigiramo uruhare aho tugiye hose, tuzagira uruhare mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aherutse gusura ingabo ziri mu butumwa bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

    Ni izihe nyungu u Rwanda rubonera mu ntambara ya Mozambique?

    Col Rwivanga yavuze ko hari inyungu nyinshi cyane u Rwanda rukura muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro.

    Ati “Hari inyungu nyinshi, twizerera mu kurinda umutekano w’abaturage, twatangiye mu 2004 kandi ntitwasubiye inyuma. Nitwe twabaye aba mbere twajyanye Ingabo i Darfur, ubwo butumwa bwararangiye, ariko ntekereza ko twageze kuri byinshi muri ubwo butumwa. Turi muri Sudani y’Epfo, Centrafrique.”

    “Reba nk’uko ibintu byari bimeze muri Mozambique, bidutera ishema kumva ko twagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi [bwakorerwaga abaturage muri Mozambique]…Ikindi navuga ni uko tugenda turushaho kugira uburambe n’ubunyamwuga mu kazi ka gisirikari, ibyo ni byo tugomba gukora, ni akazi kacu.”

    “Buri gihe iyo tugiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, turushaho gutera imbere, ariko tunajyanwa n’impamvu ikwiriye, yo kurinda abaturage, kandi iyo yakabaye impamvu ihagije.”

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo Ingabo z’u Rwanda zatangiraga kujya muri Mozambique, Col Rwivanga yari yavuze ko indi nyungu ikomeye izava muri uru rugamba ari ukwerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

    Uyu Muvugizi kandi yavuze ko RDF yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko ubu imbaraga ziri gushyirwa mu guhangana na cyo.

    Ati “Kimwe n’izindi nzego, RDF yagizweho ingaruka [na Covid-19], kandi tugomba kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zigamije guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

    “Twakoze byinshi, twashyizeho amatsinda ashinzwe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, twatwaye inkingo mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ba ofisiye bacu bari mu bice bitandukanye aho bigisha abantu ku buryo bwo guhangana n’iki cyorezo.”

    Yashishikarije urubyiruko gutekereza ku mwuga wo kuba umusirikare kuko urimo amahirwe yo kubaka igihugu. Ati “Igisirikare cyacu ni ikinyamwuga, buri wese atewe ishema nacyo. Ibyo twagezeho ni byinshi. Hari inzego zitandukanye RDF igiramo uruhare mu bijyanye no guteza imbere igihugu.”

    “Dugeneye aba-engineers, abaganga, dukeneye abize amateka, dukeneye abarimu, dukeneye abanyamakuru, nta rwego rw’ubuzima bw’igihugu igisirikare kidakeneye. Rero abanyamategeko n’abandi bakora mu zindi nzego, bafite umwanya mu gisirikare.”

    Ubwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari mu matora yari arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda

    Ubutumwa bw’amahoro mu mahanga bufasha ingabo z’u Rwanda kwiyungura ubumenyi

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zikunze guhabwa imidali y’ishimwe mu butumwa bw’amahoro zirimo hirya no hino

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo ihambaye, ari nayo ituma zigira ubushobozi budasanzwe

    Imyitozo yo mu mazi igize igice cy’imyitozo y’ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zikorana imyitozo n’ingabo z’amahanga

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu myitozo mu Kigo cya Nasho

    Zihabwa ubumenyi bwazibashisha guhangana n’umwanzi aho ariho hose

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa guca mu nzira y’inzitane

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa gukoresha intwaro

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo kumanuka ku mugozi

    Uretse imyitozo yo gukoresha intwaro, izi ngabo zinatozwa kurwana no gukoresha ingingo z’umubiri mu kwirwanaho

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo gukomeza umubiri

    Izi ngabo zikora imyitozo ikomeye y’ubwoko butandukanye

    Ingabo z’u Rwanda zitoza kugendera ku mugozi

    Indege za RDF zagize uruhare mu gukwirakwiza inkingo mu bice bitandukanye by’u Rwanda

    Aho zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro, zigerageza gufasha abaturage baho mu bikorwa binyuranye

    Izi ngabo zahashije umwanzi muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique zabohoje Umujyi wa Macimboa da Praia

    Mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ziri kwifatanya n’abaturage gukora umuganda

    Ingabo z’u Rwanda zirinze Umujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano wa Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zigenzura imihanda yo mu Mujyi wa Bangui

    source : https://ift.tt/2ZZJA3H

  • Impamvu eshatu zashingiweho n’Ubushinjacyaha mu kujuririra urubanza rwa Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza Rusesabagina Paul wayoboraga MRCD/FLN ahuriyemo na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi 19 baregwagamo ibyaha by’iterabwoba.

    Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ku wa 20 Nzeri 2021, rwasomye umwanzuro warwo kuri uru rubanza.

    Urukiko rwavuze ko Rusesabagina wayoboraga MRCD/FLN, ahamwa n’ibyaha birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Paul Rusesabagina niwe wakatiwe igihano kinini kuko ari igifungo cy’imyaka 25 mu gihe Nsabimana ‘Sankara’ yakatiwe gufungwa imyaka 20, abandi bagenda bahabwa ibihano bitandukanye.

    Nyuma y’ibihano y’umwanzuro w’urukiko, Ubushinjacyaha, abaregera indishyi na bamwe mu baregwa muri iyi dosiye bahise bajurira bagaragaza ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza.

    Muri rusange abantu 13 muri 21, bahamijwe ibyaha ni bo bajuririye ibihano bahawe mu gihe 74 mu bari bararegeye indishyi na bo batishimiye izo bahawe, bakajurira.

    Ubusanzwe abantu 94 ni bo bari baregeye urukiko basaba indishyi z’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko abo urukiko rwazemereye ni bake.

    Ubushinjacyaha bufite impamvu eshatu zatumye bujurira

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari impamvu eshatu z’ingenzi zatumye bajurira.

    Ati “Icyajurirwe muri uru rubanza ntabwo ari igihano gusa.”

    Muri rusange ibyajuririwe birimo kuba Ubushinjacyaha butarishimiye icyemezo cy’urukiko cyo kugira Rusesabagina umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo.

    Yakomeje ati “Mu bindi twajuririye harimo kuba icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gifatwa nka kimwe mu bigize ibikorwa by’iterabwoba, kuko twumvaga icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyari uko cyafatwa nk’icyaha ukwacyo.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma tunajuririra n’igihano twumvaga ko ukurikije amategeko, igihano cyatanzwe kitari gikwiriye.”

    Havugiyaremye avuga kandi ko Ubushinjacyaha nk’umuburanyi ataribwo bufata icyemezo, ahubwo iyo butishimiye icyemezo bujurira urukiko akaba arirwo rufata umwanzuro wo kwemera ubujurire cyangwa kubwanga.

    Ni ukuvuga ko kuba Ubushinjacyaha bwaratanze ubujurire mu Rukiko rw’Ubujurire, hategerejwe icyemezo cyarwo ku kuba Rusesabagina n’abo bareganwa basubira imbere y’urukiko cyangwa rugatesha agaciro ubujurire.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aiamble avuga ko ku ruhande rw’abaregwa bajuririye ibihano bahawe n’urukiko, hari gukorwa inyandiko yo kubasubiza kugira ngo bizasuzumwe n’urukiko.

    Biteganyijwe ko abaregwa nabo nibamara gutanga inyandiko isubiza ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ubujurire ruzasuzuma ibyatangajwe n’impande zombi, rugatangaza niba bazasubira imbere y’urukiko ndetse n’itariki yo kuburana.

    Ubushinjacyaha buvuga ko butanyuzwe n’igihano cyahawe Paul Rusesabagina ari nayo mpamvu bwajuririye mu Rukiko rw’Ubujurire

    Abantu 13 mu baregwa muri dosiye y’urubanza rurimo Rusesabagina na Sankara bajuririye ibihano bahawe

    source : https://ift.tt/3rDk283

  • Rubavu: Hasojwe inama ihuza amashyirahamwe ya Triathlon akoresha ururimi rw’igifaransa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byatangiye ku wa Gatanu tariki 03/12/2021, aho abagombaga kwitabira iyi nama babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

    Nyuma yaho berekeje mu karere ka Rubavu aho iyi nama yateraniye, babanza gusoza amahugurwa yo rwego rwa mbere rw’abatoza baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Centrafurika na RD Congo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, habayeho umuhango wo gusangira .

    Ambasaderi w
    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré yitabiriye iyi nama

    Ku wa Gatandatu, ni bwo habaye inama nyirizina yatangijwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier, inama yari yanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré.

    Inama yaberaga mu karere ka Rubavu
    Inama yaberaga mu karere ka Rubavu

    Ibihugu byari byaremeje kwitabira iyi nama byari U Bubiligi,Benin, Burundi, Cameroun, Centrafrika, U Bufaransa, Guinea Conakry, Côte d’Ivoire, Rwanda, RD Congo, Senegal, U Busuwisi, Tchad, Tunisie, Burkina-Faso
    Abagombaga kwitabira inama imbona nkubone ntibyakunze kubera icyorezo cya Coronavirus cyaje guhindura isura

    Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ni we watangije iyi nama
    Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier ni we watangije iyi nama

    Vice-Presidente wa FRATRI Dr Edwige wari witabiriye iyi nama i Rubavu, yatangaje ko ari amahirwe akomeye kuba uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi ndetse na Minisiteri ya Siporo aho yavuze ko bigaragaza ko Leta y’u Rwanda iri mu murongo mwiza wo kubashyigikira.

    Yakomeje avuga ko gushyiraho iri huriro rya Federasiyo zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa “ FRATRI” biri mu rwego kuzamura umukino wa Triathlon bakaba banatangira kwegukana imidali, anagira inama abakinnyi muri iyi mbaraga bakawufata nk’akazi gashobora kubageze kure, avuga ko kubugeraho bisaba gukora ariko hanirindwa amanyanga.

    Perezida wa Federasiyo ya Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis ko inama yagenze neza n’ubwo ibihugu byagombaga kuza mu Rwanda byose bitaje kubera icyorezo cya Coronavirus

    Yagize ati “Inama twayiteguye mu buryo guboye, twari twizeye ko abantu bose bakagera Kigali na Rubavu ariko si ko byagenze kubera icyorezo cyahinduye isura mu minsi yashize, ariko gushyiraho kuyikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga inama yitabiriwe n’abantu benshi kandi buri wese yitabiriye”

    “Ibitekerezo byatanzwe byabaye ingirakamaro, twifuza ko iri shyirahamwe rya FRATRI ryatera imbere ndetse rikanagirira akamaro mu iterambere ry’urubyiruko muri uyu mukino wacu wa Triathlon”

    Mbaraga Alexis kandi yatangaje ko bimwe mu by’ingezi baganiriyeho byari ukureba raporo y’ibikorwa, raporo y’umutungo, ingingo y’imiyoborere byanatwaye umwanya munini, hakabamo no gutegura imikino Olempike y’abakiri batoza izabera muri Senegal mu mwaka wa 2026.

    source : https://ift.tt/3drMkdc

  • Adama Barrow yatorewe kuyobora Gambia muri Manda ya kabiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w’iyo Komisiyo Alieu Momar Njie, atangaza ibyavuye mu matora, yavuze ko Adama Barrow yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika ya Gambia.

    Nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu matora, Adama Barrow yabonye amajwi 458 519 ( ku bantu 900 000 batoye), ni ukuvuga asaga gato 53%. Akaba yarushije cyane uwo bahatanaga muri ayo matora, Ousainou Darboe wabonye amajwi 238 253 ( Ni ukuvuga 27,7%).

    Mu ijambo Adama Barrow,yavuze ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, yashimye uko amatora yagenze, ashimira Komisiyo y’amatora « kubera uko yateguye amatora neza nk’uko yari yabisezeranyije, amatora arimo ubwisanzure, aciye mu mucyo…, yashimiye kandi inteko y’abasheshe akanguhe bo muri ‘Cédéao’ ndetse n’abagize kuba ba Perezida b’ibihugu, ngo baretse ibikorwa byabo byose kugira ngo baze gushyigikira abavandimwe babo mu matora.

    Adama Barrow ati « Tugomba gufatanya ahazaza mu biganza, tugashaka ibisubizo by’ibibazo byacu. Mbijeje ko nzakoresha ubushobozi bwanjye bwose mfite, nkagira Gambia igihugu cyiza, kibereye Abanya-Gambia bose».

    Abari bashyigikiye Adama Barrow ngo baraye babyina instinzi y’umukandida wabo, Umwe muri abo bizihizaga intsinzi yabwiye itangazamakuru ry’Abafaransa ‘RFI’ dukesha iyi nkuru ati “ Ni ibihe bitazibagirana mu mateka, Abanya-Gambie batewe ishema nawe, twabonye ibyo yakoreye igihugu kugeza ubu…dufite imishinga, dufite amahoro, demokarasi n’ubwisanzure”.

    Ibyavuye mu matora muri rusange, byatangajwe saa tatu z’ijoro ku isaha yo muri Gambia. Mbere y’uko binatangazwa bamwe mu bakandida bahataniraga umwanya wo kuba Perezida wa Gambia barimo uwitwa Ousainou Darboe Mammah Kandeh ndetse na Essa Mbaye Faal, batangaje ko banenga uko amatora arimo kugenda gahoro, ndetse bavuga ko batemeranya n’ibyavuye mu matora byari bimaze gutangazwa, bahamagarira abayoboke babo gutuza, bagatekereza ku kigiye gukurikiraho.

    Iyo ntsinzi ya Adama Barrow, imwinjije muri manda ye ya Kabiri, nyuma yo kujya ku butegetsi bwa mbere mu 2016. Muri ayo matora ya Perezida yaraye arangiye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, Abanya-Gambia ngo barayitabiriye ku rwego rwo hejuru nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, kuko 89% by’abemerewe gutora bitabiriye gutora.

    source : https://ift.tt/3y04ooh

  • Imirimo yo kubaka umuhanda uca mu kirere ku Kicukiro irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda wari usanzwe ubamo umuvundo w’imodoka kubera ubuto bwawo, watangiye kwagurwa ndetse igice gituruka Gahanga cyamaze kurangira, ubu hari gukorwa umuhanda wa Kicukiro Centre ukomeza Sonatubes.

    Nk’uko igishushanyo mbonera cyawo kibigaragaza, imbere y’isoko rya Kicukiro hari kubakwa ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rifite umuhanda hejuru no hasi ku buryo ibinyabiziga bimwe bizajya bica hasi ibindi bikanyura hejuru.

    Hejuru y’iyi ’rond point’ hazaba hari imihanda ibiri ifite aho kunyura hane, mu gihe ku ruhande rwayo hasi hari indi ibiri (iburyo n’ubumoso) izajya yifashishwa n’ibinyabiziga byanyuze munsi y’iri huriro ry’imihanda, yaba ibiturutse cyangwa ibijya mu muhanda wa Rwandex-Centre cyangwa mu muhanda mushya ujya mu Kagarama uri kubakwa ahahoze ari muri ETO Kicukiro.

    Umushinga wo kuvugurura uyu muhanda uri gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko uzagabanya umuvundo w’imodoka nyinshi zikoresha uyu muhanda.

    Uyu mushinga kandi ugamije kwagura umuhanda ugana i Bugesera ku Kibuga cy’Indege kugira ngo mu gihe kizaba cyatangiye gukorwa, hazabe hatari umuvundo.

    Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura muri Kamena 2022

    Ibinyabiziga bimwe bizajya binyura hasi ibindi bice hejuru

    Ihuriro ry’imihanda riri kubakwa Kicukiro-Centre rifite imihanda yo mu nsi n’iyo hejuru

    Ahahoze ishyamba ryo kuri ETO hari kubakwa umuhanda mushya uzajya werekeza muri Rond Point ya Kicukiro Centre

    Imirimo yo kubaka Rond Point irarimbanyije

    Mu mezi atandatu ari mbere biteganyijwe ko uyu muhanda uzaba wuzuye

    Umuhanda umwe wari ufite aho kunyura habiri ugiye kwagurwa ku buryo hazaba ari hane

    Amafoto: Irakiza Augustin


    source : https://ift.tt/3ou6p9m

  • APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo gusezererwa na RS Berkane (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC ntiyabashije gukabya inzozi zo

    APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda
    APR FC yamaze kugaruka mu Rwanda

    kugera mu matsinda y’amarushanwa nyafurika, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na RS Berkane mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc.

    Ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku munota wa 45 w’igice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague acenze ba myugariro babiri ba RS Berkane, ku mupira yari ahawe na Mugunga Yves.

    Ikipe ya RS Berkane yaje kwishyura igitego ku munota wa 67 gitsinzwe na Brahim El Bahraoui, iza no gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed Aziz, birangira ari ibitego 2-1 APR FC ihita isezererwa.

    Ikipe ya APR FC yari yagiye n’indege yayo yihariye, yahise igaruka mu Rwanda aho yahageze ahagana Saa Ine z’igitondo , ikaba igomba gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ifite umukino w’ikirarane na Etincelles uzaba kuri uyu wa Kane.

    source : https://ift.tt/3pv7cpD

  • Ikiganiro na Mukanyirigira Judith, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rulindo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w
    Judith Mukanyirigira, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo

    Uwanyirigira yavuze ko kwiga akagera ku rwego rw’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (masters), biri mu ntego yari yarihaye izamufasha kurushaho gukorera igihugu.

    Iyo umuntu atorewe kuyobora Akarere, abenshi bahita bumva ko yabayeho mu buzima bw’ibisubizo, ariko Mukanyirigira Judith we si ko abibona, kubera ko yanyuze mu nzira ndende zimugeza ku buyobozi, byose ngo abikesha ugutinyuka, kudacika intege ndetse no gukunda ishuri ngo agire ubumenyi buhagije aho ashimira ababyeyi be babimufashijemo, akiga bimuha inzira imugeza ku ntera ishimishije.

    Mukanyirigira Judith ni umwana muto (bucura) iwabo mu bana icyenda, yarashatse abyara umwana umwe w’umukobwa, aho yavukiye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kigali mu 1973, ari naho yigiye amashuri abanza mu gihe cy’imyaka itanu, ayasoreza mu murenge wa Buyoga.

    Ntibyari byoroshye muri icyo gihe kujya mu mashuri yisumbuye, ngo akirangiza umwaka wa munani yakoze ikizamini cya Leta mu 1988 kiramutsinda ntiyacika intege ajya gusibira, ari nabwo yahise atsinda ajya mu mashuri yisumbuye mu ishuri Mbonezamubano ku Karubanda ari ryo Ecole Notre Dame de la Providence y’ubu.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yigaga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye 1994 biba ngombwa ko amashuri asubikwa, mu 1995 ajya kuyasubukura muri iryo shuri ayarangiza 1996.

    Inzozi ze zatangiye kera aho yatorerwaga kuyobora abanyeshuri (Doyenne)

    Akirangiza amashuri muri 1996, yahise abona akazi k’Ubunyamabanga mu yahoze ari Superefegitura ya Murambi, aho yakoze mu gihe cy’imyaka itanu, ari nako yabifatanyaga no guhagararira abagore mu Nama y’igihugu muri ako karere, aho abari n’abategarugori bamugiriye icyizere bakamutora.

    Ubwo muri 2001, hajyagaho Politike y’uturere, yatorewe kuba Visi Meya w’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori mu karere ka Buriza, ati “Nyuma yo gutorerwa izo nshingano za Visi Meya, manda yanjye narayirangije, kandi ndahamya ko nabikoze neza rwose”.

    Mu mwaka wa 2003 yarashatse, izo nshingano yakoraga afite amashuri y’isumbuye, abona ko ubwo bumenyi budahagije ajya gukomereza amashuri ya Kaminuza mu yahoze ari KIST, yiga anabifatanya n’inshingano za Visi Meya anafite n’umwana w’uruhinja.

    Manda ye irangiye, ngo Leta y’u Rwanda yatanze Buruse ku basoje manda, umutima we awushyira ku masomo aho umwaka umwe yari arangije muri KIST mu ishami rya Management, ryimuriwe muri SFB rigirwa Finance, aho yahinduye ava muri Sisiteme y’Igifaransa ajya mu cyongereza.

    Agira ati “Muri 2006 mbonye buruse, nabonaga aho igihugu kigana mva muri sisiteme y’igifaransa njya muy’icyongereza kugira ngo menye tekinike zizamfasha mu gihe nzaba nshaka akazi, binsaba ingufu nyinshi kuko nari ngiye kwiga mu rurimi ntumva neza, ubwo ntangira kuba bilingue (uzi indimi ebyiri).

    Ubwo 2008, yarangizaga amashuri ya Kaminuza, yahawe akazi mu muryango Women for Women International i Kayonza, ashinzwe gahunda yo gufasha abagore kwibeshaho, ariko ntiyahatinda.

    Agira ati “Nakoreraga i Kiyonza, icyo gihe nari mfite umwana muto mbona ankeneye, nibwo nabonaga ari kure ntaha i Kigali njya gushaka akazi muri Association yitwa Ndabaga, mpamaze igihe gito nza kubona akazi ahandi, mpakora imyaka ibiri, nza kubona ko impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza idahagije, nibwo nahagaritse akazi njya gukomeza amashuri ku rwego rwa Masters”.

    Yagiye kwiga muri Oklahoma Christian University yo muri America, ati “Niyemeje kureka akazi, njya gukomeza amasomo kuko numvaga ngomba kongera ubumenyi, jya kwiga muri Kaminuza ya Amerika yitwa Oklahoma Christian University mu bijyanye na Project Managment, nari nzi icyo nshaka”.

    Mayor Mukanyirigira, avuga ko imbaraga zo gusezera akazi akajya kwiga, yazikuraga mu kazi yakoraga, gutinyuka no kwigirira icyizere kimuyobora mu kuzafasha igihugu.

    Ati “Izo mbaraga zo kureka akazi nkajya kwiga, nasikuraga mu kazi nakoraga ko kuba Visi Meya wa Gender, kumva ko ndi umugore ushoboye, ibindi kandi nkigirira icyizere no gutinyuka, ngamije kuzafasha igihugu mu myaka iri imbere, ubundi niga masters numvaga ngomba gukomeza nkagera ku rwego ruhanitse rwa PHD, numvaga ngomba kuba dogiteri nkigisha muri Kaminuza.

    Ikimara kwiga, muri 2015 yabonye akazi mu karere ka Nyagatare, aho yari amaze imyaka itandatu ari umuyobozi mukuru w’imirimo rusange muri ako karere.

    Ababyeyi be bagurishije inka ngo yige, bakabaseka ko bari gutanga imitungo ku mukobwa utazagira akamaro, ajyana umujinya ku ishuri

    Yavuze ko nubwo atigeze agira inzozi zo kuzaba meya, ngo kuba umuyobozi w’akarere abifashijwe n’ababyeyi bamuhaye agaciro ubwo bagurishaga inka ngo babone minerivali, ibyo ngo nibyo byamuteye imbaraga zo kwiga akaba ageze ku rwego rwa gutorerwa kuba Meya.

    Ati “Izo nzozi zo kuba meya ntabwo nigeze nzigira, ahubwo mu 1989, kubera kuvukira mu giturage naratsinze, ari nacyo nshimira ababyeyi banjye, nta kindi bifashishije ngo bandihire amashuri, bagurishije inka kuko nta bundi butunzi bari bafite, Papa agurisha inka ze ariko ku baturanyi, icyari gihari cyari icyo kuvuga ngo uriya musaza inka ze zirapfa ubusa, uriya mukobwa agiye kugenda atware inda agaruke, nta mashuri y’abakobwa”.

    Arongera ati “Najyanye umujinya ku ishuri, umujinya ariko mwiza ngerekaho n’ubuhanga kuko nabaga uwa mbere, ngira n’umugisha Imana yari yampaye ishuri ryiza ku Karubanda, ryari ishuri ryiza cyane, nkongera kugaruka nshimira ababyeyi banyigishije, kuko ninjye bucura mu bana icyenda, abariho ni batandatu abahungu babiri n’abakobwa bane, abandi bo mu muryango bazize Jenoside”.

    Avuga ko mu myaka yahise, hari imvumvire yo kudashyigikora umwana w’umukobwa cyane cyane mu bijyanye no kwiga, ariko ababyeyi be babimushyigikiramo ariga, ari naho ahera yishimira ko umwana umwe afite w’umukobwa azamufasha kwiga akagera ku rwego ruhanitse.

    Ati “Nagize n’umugisha mbyara umwana w’umukobwa, nzamushyigikira ayo ntize azayiga”.
    Uwo mubyeyi ukomeje guhabwa ibyemezo by’amashimwe binyuranye ku rwego mpuzamahanga, birimo icyo yahawe na Grobal Academy Finance For Management yo muri Amerika, imwemerera kuba Kontabure ku rwego rw’isi, avuga ko mu miyoborere ye azakorana n’itangazamakuru aho yemeza ko itangazamakuru ari imbaraga zikomeye mu miyoborere myiza”.

    Abaturage agiye kuyobora ngo baramwishimiye

    Avuga ko abenshi mu batuye akarere ka Rulindo, baba abaturanyi be cyangwa abaturage muri rusange, ngo abenshi bamuzi ari umwana aho bamuzi afite diplôme ku rwego rw’amashuri yisumbuye gusa, ngo mu kwiyamamaza kwe baratunguwe bumvise ko yize kugera ku rwego rwa Masters.

    Avuga ko agiye kubegera bagakorana bakazamura iterambere ry’akarere ka Rulindo bubakira aho abamubanjirije bagejeje, abasaba ubufasha bunyuranye burimo kumva inama bagirwa n’ubuyobozi kandi bubahiriza na gahunda Leta ibateganyiriza, aho yabijeje kubaba hafi, gusa yavuze ko ubwo yari amaze gutorwa ku itariki 19 Ugushyingo yagize ibyishimo bivanze n’ubwoba.

    Ati “Ku itariki 19 nkimara gutorwa ibyambayeho ni bibiri, harimo kwishima no kugira ubwoba, kuba naragiriwe icyizere narishimye, numvise ko muri sosiyete mfitiwe icyizere, ariko na none numva ngize ubwoba bw’inshingano mpawe, ntabwo ari ukumva ko ntazazishobora ariko kandi ziraremereye, mfatanyije n’Imana mfatanyije n’abantu nzazitunganya”.

    Avuga ko ubwo babaruraga amajwi, abakozi bakoranaga i Nyagatare batangaje ko yabaye Meya ku mbuga nkoranyambaga ataratorwa , akababwira ko baba baretse kuko hakibarurwa amajwi, ngo bwari uburyo bwo kumwishimira kuko babanye neza, naho ku ishuri ngo umukobwa we yabimumenyesheje nyuma y’iminsi ibiri atowe ngo agwa mu kantu.

    Ati “Mu minsi ibiri ntorewe kuba Meya, nahamagaye ku ishuri bampa umukobwa wanjye, nahise mubwira nti ‛ndi Meya’ aratungurwa, nari kumwe na Nyirasenge ndamumuha baravugana, amuha impanuro ati rero urabona Mama wawe yabaye meya, nawe wige cyane, umuyobozi ku ishuri wari umumpaye, arambwira ati nibwo bwa mbere mbonye umukobwa wawe yishimye birenze, dore arirutse agiye kubwira bagenzi be iyo nkuru nziza”.

    Uwo muyobozi usengera muri Kiliziya Gatolika, abajijwe icyo agiye gukora kugira ngo imyidagaduro muri ako karere itere imbere dore ko katagira ikipe, yagize ati “sindabyinjiramo neza ngo ndebe icyo tugiye gukora, ariko icyo kibazo n’abo dufatanyije turacyinjiramo tugishakire igisubizo”.

    Abajijwe ikipe y’umupira w’amaguru afana, yagize ati “(aseka) navukiye mu giturage mbona bakuru banjye na Basaza banjye benda kurwana bapfa amakipe, izo za Rayon sports, Etincelles, Mukura, Kiyovu…, bajyaga impaka cyane, njye nakuze nkunda kwiga cyane ntabwo nigeze ntinda ku mikino, nakoraga siporo bizanzwe ku ishuri ariko ntabwo nigeze mbyiyumvamo cyane, gusa mu nshingano ngomba kubijyamo”.

    Hari indirimbo akunda, ati “Nkunda indirimbo za Kinyarwanda, ba Kayirebwa, ba Muyango ba Nyiranyamibwa, Rugamba, indirimbo zabo zirigisha ziba zirimo impanuro, nizo ndirimbo ziri mu modoka yanjye”.

    Uwo muyobozi wemeza ko ku mafunguro ye hadashobora kubura imbuto n’imboga, yashimiye cyane umwarimu wamufashije mu mashuri abanza ubwo yatsindwaga ikizamini cya Leta yiga mu mwaka wa munani.

    Ati “Sinasoza ntashimiye umwarimu witwa Uwimana Antoine wanyigishije mu wa karindi twimukana mu wa munani, namusibiraho.
    Ni umwarimu w’umuhanga, wankundiraga ko nzi imibare, niwe wamperekeje mu rugendo rwanjye rwo kwiga, ubundi ubuyobozi bwariho, ntibwampaye amahirwe yo kwiga icyo nihitiyemo, nari nzi ko nziga nkaba Dogiteri mu mibare cyangwa muri Medecine”.


    source : https://ift.tt/3pzwbs5

  • Ishyaka Green Party rirasaba abagabo n’abagore kudaceceka ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Frank Habineza avuga ko politiki y
    Dr. Frank Habineza avuga ko politiki y’ishyaka igomba kujyana no gufasha mu kurwanya ihohoterwa

    Umuyobozi w’Ishyaka (DGPR) Dr. Frank Habineza atangaza ko ashingiye ku mahame remezo y’ishyaka harimo kubaka politiki y’amahoro, kurwanya iterabwoba no kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro, asanga ayo mahame akwiye no gukoreshwa ku miryango bityo abayikomokamo bagakurana kubaka umuco w’amahoro.

    Hon. Dr. Frank Habineza avuga ko umuryango urangwamo ihohoterwa ari wo ukunze ahanini kubyara abana bagata amashuri, bakagana inzira z’ubugizi bwa nabi bakoresha ibiyobyabwenge kandi bakagira umuco utari mwiza wo kudaha agaciro uburenganzira bwa muntu.

    Ibyo ngo bituma umuryango ugenda wangirika gahoro gahoro, ariko ngo iyo ihohotera rishyizwe ku mugaragaro rishakirwa inzira yo kurikemura kurusha kuriceceka.

    Agira ati “Niba uri umuntu w’umugabo ukaba uzi ko umuturanyi wawe ahohotera umugore we amukubita, ntukwiye kubiceceka, kuko nutagira icyo ukora ngo bihagarare na we ejo bizakubaho abaturanyi bicecekere bikomeze gutyo bihinduke nk’umuco kandi utari mwiza, birashoboka ko utabona uko winjira ku muturanyi ngo ubafashe ariko hari inzego zibishinzwe wamenyesha zigatabara”.

    Abahagarariye inzego z
    Abahagarariye inzego z’ubuyobozi za DGPR mu Ntara y’Amajyepfo bahuguwe uko barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Dr. Frank Habineza avuga ko mu rwego rwo guhashya ihohoterwa, bari kuzenguruka Igihugu baganira n’abagize inzego z’urubyiruko, iz’abagore n’abagize komite by’ishyaka ku rwego rw’Intara hagamijwe gusangira inshingano no kurwanya ihohoterwa.

    Dr. Frank Habineza avuga kandi ko mu gihe habura imyaka ibiri ngo hatorwe abagize inteko ishinga amategeko abarwanashyaka ba (DGPR) bakwiye kuba bigaragaza nk’abashoboye kandi bafite ibikorwa bifatika bagezeho kugira ngo bagirirwe icyizere cyo kuba bahagararira abandi Banyarwanda.

    Agira ati “Buriya amatora yitabirwa n’abantu bakomeye, ni yo mpamvu dushaka ko abarwanashyaka bacu bagira ibyo bakora bituma bubahiriza amahame y’ishyaka kuko nko mu Ntara y’Amajyepfo haherutse kwaduka umuntu umwe mu bayobozi w’umugambanyi ndetse twaramwirukanye mu ishyaka kuko yashakaga gusenya ishyaka ashaka gushinga irindi”.

    Ishyaka Green Party ni rimwe mu yemewe mu Rwanda rikaba riherutse kwitabira amatora y’umukuru w’Igihugu ntiryatsinda ariko nyuma umuyobozi waryo aza kubona umwanya nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko.


    source : https://ift.tt/3GkLeN4

  • Ikigega kizafasha abarimu gukomeza kaminuza cyatangiranye miliyoni 80 Frw – #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, ubwo hatangwaga ibihembo ku barimu b’indashyikirwa mu masomo ya Siyansi n’Imibare, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abahagarariye uburezi mu turere dukorana na AIMS. Abagera ku 150 ni bo bahembwe ibirimo mudasobwa na tablet.

    Dr Otieno yavuze ko hari icyizere cy’uko intego AIMS yari ifite ku wa 18 Ugushyingo 2021, hatangizwa ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya Siyansi n’Imibare izagerwaho bidatinze.

    Miliyoni 100 Frw ni zo ziyemejwe ko zitangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza izajya iba buri mwaka.

    Yagize ati “Igice kimwe cyayo cyagombaga kuboneka binyuze mu mafaranga atangwa, ikindi kikaboneka mu kwishyurira abarimu kaminuza. Navuga ko twageze ku ntego yacu ku kigero cya 80%.”

    Mu isangira ryabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukuboza 2021 icyo kigega gitangizwa, hakusanyijwe miliyoni 19 Frw zirimo 10 Frw Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyatanze, Airtel Rwanda itanga miliyoni 7 Frw na KCB Rwanda ishyiraho miliyoni 2 Frw.

    Kaminuza za Kibogora na UTAB nazo zemeye kwigisha abarimu 16 aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

    Dr Otieno yakomeje ati “Intego yacu kwari ukwishyurira abarimu 20 bagasubira ku ishuri ariko turabona ko dushobora gukuba kabiri uwo mubare.”

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yavuze ko iyo gahunda izagura amahirwe ya mwarimu mu bunyamwuga, ahamagarira inzego n’imiryango bitandukanye kuyishyigikira.

    Yakomeje ati “Amahirwe yo kwishyurira abarimu kaminuza ntazabafasha kongera ubushobozi bwabo mu byo bigisha mu ishuri gusa, ahubwo azanababera ingufu zibageza ku zindi ntambwe mu burezi.”

    Akanyamuneza kari kose ku maso y’abahembwe. Bahamije ko kubona bashyigikiwe nz’inzego za Leta n’iz’abikorera bibongerera umurava kuko bumva ko ibyo bakora bigaragara kandi bishimwa.

    Uwitwa Dukuzumuremyi Honorée wigisha ubutabire muri Ecole des Sciences de Musanze, yagize ati “Ngiye kongera ikibatsi mu byo nkora kuko nabonye ko hari abantu bazirikana ibyo nkora nka mwarimu.”

    Abarimu bashimiye AIMS n’abafatanyabikorwa bose kuri icyo gikorwa “cy’indashyikirwa” biyemeza kutaziyambura agaciro bahawe.

    Dr Herine Otieno yavuze ko hamaze kuboneka inkunga ifite agaciro ka miliyoni 80 Frw azakoreshwa mu kurihira abarimu kaminuza

    Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Integanyanyigisho z’Amasomo ya Siyansi n’Imibare mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Rugenamanzi Félicien, yasabye inzego gushyira imbaraga muri gahunda izongera ubunyamwuga bwa mwarimu

    Kabanda Pacifique ushinzwe serivisi z’Abakiliya muri Airtel Rwanda yari muri icyo gikorwa

    Mastercard nk’Umufatanyabikorwa yari ihagarariwe

    Umuyobozi Mukuru wa Chancen International, Batya Blankers, yari mu muhango wo guhemba abarimu

    Abarimu basaga 150 bahawe ibihembo birimo mudasobwa na tablets

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso

    source : https://ift.tt/3GiVt4h