Tag: featured

  • Umugande ukekwaho gukorana n’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yasabiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Sergent Lubega Ibrahim yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gusezerwa kimwe n’abandi banyamahanga bari bazirimo.

    Ni umwe mu barwanyi 37 b’imitwe y’iterabwoba ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare.

    Ubushinjacyaha bugaruka ku mateka ya Rtd Sergent Lubega Ibrahim bwagize buti “Uyu Sergeant Rubega Ibrahim yigeze kuba umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, icyo gihe zikiri APR, aho yaje gusezererwa mu bari abanyamahanga akaba afite ubwenegihugu bw’abagande.”

    Bwakomeje buvuga ko mu 2018 aribwo uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwinjira mu mutwe wa P5.

    Buti “Bigeze mu 2018 nibwo yafashe umugambi wo kwihuza ndetse agasanga umutwe wa P5 ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Minembwe icyo gihe yanyuze i Burundi. Yavuye Uganda ajya i Burundi, ageze aho i Burundi yakirwa na bamwe bo mu nzego zishinzwe iperereza barimo uwitwa Maj Bertin arangije amushyikiriza uwitwa Rashid ari naho yavuye ajya kuri Hoteli yanyuzemo.”

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwo uyu mugabo yari akiri i Burundi ngo yaje kugirana ibiganiro na Ben Rutabana wari usanzwe arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba no mu bayobozi ba P5.

    Buti “Aho akiri i Burundi yavuganye n’uwitwa Ben Rutabana, umwe mu bayobozi ba P5 amubwira imigabo n’imigambi ya P5 amubwira intego P5 ifite. Kuri telefone bavugana anamubwira ko ikigenderewe ari ugutera u Rwanda bakavanaho ubutegetsi buriho hakoreshejwe inzira y’intambara.”

    “Yarabyemeye yambuka ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu Minembwe asanga izindi ngabo zitemewe zari zibumbiye mu mutwe wa P5 bakomezanya gukora amahugurwa no kunoza umugambi wabo.”

    Muri Mata 2019, Rtd Sergent Lubega Ibrahim n’abandi barwanyi bavuye muri Kivu y’Amajyepfo bagana muri Kivu y’Amajyaruguru bagambiriye kunyura mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda bakagaba igitero k’u Rwanda kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kuvunaho ubutegetsi buriho mu gihugu.

    Iki gihe ngo “ntibyabahiriye kuko bageze mu gice cya Masisi aribwo bagabweho igitero n’Ingabo za Congo zirabatatanya bamwe barafatwa abandi bihuza n’umutwe wa RUD-Urunana ndetse na FDLR-FOCA, umutwe wayoborwaga na Gen Afurika bakomeza umugambi wabo ariwo waje kuvamo igitero cyagabwe ku itariki 4 Ukwakira 2019 mu Karere ka Musanze”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinjiye ku buremere bw’ibyaha, Rtd Sergent Lubega Ibrahim akurikiranyweho birimo kujya mu mutwe w’ingabo utemewe, kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi, kugirira nabi ubutegetsi buriho no kubuhirika, iterabwoba n’icy’ubwicanyi bumusabira gufungwa burundu.

    Rtd Sergent Lubega Ibrahim yavuze ko atigeze ava i Bugande afite intego yo kujya mu mitwe irwanya u Rwanda ko ahubwo yagiye i Burundi muri gahunda yo kwakira imodoka.

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko atemeranye n’ibyavuzwe n’ubushinjacyaha kuko ngo atigeze asezerwa mu gisirikare ahubwo yavuyemo ku bushake bwe.

    Yavuze ko iyo aza kuba afite gahunda yo kujya mu nyeshyamba yari kuba yarabikoze mbere kuko yabanje kuba muri Kigali akora akazi gasanzwe, nyuma y’uko asezerewe mu gisirikare.

    Ati “Njye gahunda yamvanye mu rugo yari ubucuruzi, ntabwo nari ngiye kubonana n’abo basirikare.”

    Abo barwanyi uko ari 37 bafashwe mu bihe bitandukanye nyuma y’ibitero byagabwe k’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze byakomerekeyemo abatari bake ndetse 15 bakahasiga ubuzima.

    Rtd Sergent Lubega Ibrahim yasabiwe gufungwa burundu

    source : https://ift.tt/3xV3Pfo

  • Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Izi hoteli zatangiye gufata icyemezo cyo gukumira abatarikingije COVID-19 mu gihe gufata urukingo rw’iki cyorezo bitaragirwa itegeko.

    Bamwe mu bahaye amakuru IGIHE bavuze ko n’uwerekanye icyangombwa cy’uko yipimishije COVID-19 kandi ari muzima na we abuzwa kuzinjiramo kuko atafashe urwo rukingo.

    Abaturage bavuga ko batiyumvisha impamvu hoteli zafashe izo ngamba kandi kwikingiza bitari byagirwa itegeko.

    Kayibanda Innocent yagize ati “ Hari hoteli utajyamo ngo bakureke winjire kuko ngo utikingije, mu gihe uba uri no kubereka icyemezo cya Minisiteri y’Ubuzima cy’uko bagupimye ako kanya kandi uri muzima.”

    Umwe mu bakozi bakora muri imwe muri hoteli zafashe iki cyemezo, wanze ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE ko bahawe amabwiriza y’uko ntawe uzajya ayinjiramo atarakingiwe COVID-19.

    Ati “Ubu se nakubwira iki koko, ko ariyo amabwiriza baduhaye y’uko nta muntu ugomba kujya yinjira aha atagaragaje icyemezo cy’uko yakingiwe COVID-19 n’iyo yaba afite ikigaragaza ko yayipimishije mbere y’amasaha 72.”

    Iki kibazo kandi cyagarutsweho n’Umuyobozi w’’Ishyaka rya Green Party akaba n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Habineza Frank.

    Ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukuboza 2021, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente yagezaga ku Basenateri n’Abadepite uko gutanga urukingo bihagaze mu gihugu, Dr Habineza yamubajije impamvu hari abaturage batangiye gukumirwa kuko batikingije kandi bitaraba itegeko.

    Yagize ati “Ko gukingirwa bitaraba itegeko rusange kandi na Perezida akaba yaravuze ko igihe cyo kubigira itegeko, agahato kitaragera kuki nk’Akarere ka Rusizi ntawemerewe kugera mu isoko atarakingirwa. Murabona atari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse no kwica integeko nkana?”

    Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yamusubije ko umuntu udashaka gukingirwa yamburwa uburenganzira kugira ngo atanduza abandi Banyarwanda.

    Zimwe muri hoteli z’i Kigali zatangiye gukumira abatarakingiwe COVID-19

    source : https://ift.tt/3DsvWnB

  • Mount Kenya University igiye kubaka hoteli mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iyi hoteli yashyizweho ibuye ry’ifatizo ku wa Kane w’iki cyumweru tariki 2 Ukuboza 2021. Yahawe izina rya Mount Kigali Utalii Hotel.

    Iki gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo kuri iyi hoteli cyari giteganyijwe muri Gashyantare 2020 ariko nticyaba kubera icyorezo cya COVID-19.

    Icyabaye uyu mwaka cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro.

    Iki gikorwa cyabereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro, aho iyi kaminuza isanzwe ifite ishami.

    Prof. Simon Gicharu watangije Mount Kenya yavuze ko urebye aho Isi igeze abantu bakwiriye gukomeza gukora ibintu bituma baguma ku isoko ry’umurimo.

    Yagize ati “Tugomba kwiga guhangana kugira ngo dukomeze kuba abakenewe kuri iyi Si ndetse tunahangane n’ubukene. Nka kaminuza turishimye. Twishimiye ko Leta ikangurira abantu kwiga no gushora imari cyane mu burezi kugira ngo nayo igere ku ntego zayo.”

    Yakomeje avuga ko iyi hoteli bagiye kubaka ije ikenewe cyane kandi izunganira Leta bigatuma nayo igera ku ntego zayo mu kuzamuka k’ubukerarugendo ndetse no kwakira neza abantu.

    Nsabimana Emmanuel ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB yashimye MKU kubera iki gikorwa cy’iterambere.

    Ati “Twe nka RDB dushimiye kaminuza ku kwita ku iterambere ry’abakozi. RDB izakomeza kubashyigikira kugira ngo intego za Leta na zo zishyirwe mu ngiro.”

    Yakomeje avuga ko iyi hoteli ije ikenewe kuko izafasha mu kuzamura ubumenyi bw’abantu mu bukerarugendo no kwakira abantu mu mahoteli.

    Ishoramari rya Mount Kenya mu bikorwaremezo rimaze kuba miliyari 12 Frw kuva ubwo yubakaga ishami ryayo riherereye Kicukiro mu Kagarama. Imaze guha impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri abanyeshuri 7.000.

    Iyi kaminuza ku wa 10 Ukuboza iteganya ko abanyeshuri bayo 445 bazahabwa impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri. Aba kandi ivuga iteganya ko aribo ba nyuma bazaba bagiye muri Kenya guhererwayo izi mpamyabumenyi kuko umwaka utaha iki gikorwa kizabera mu Rwanda.

    Hoteli ya Mount Kenya University igamije kongerera abanyeshuri bayo ubumenyi mu bukerarugendo

    Mount Kenya University igiye kubaka hoteli

    source : https://ift.tt/3xWxK6S

  • Perezida Kagame yaganiriye na Dr Nkengasong uyobora Africa CDC na Prof Fisseha – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi bombi kuri iki Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, gusa ntihigezwe hatangazwa ibyo baganiriye. Ibi biganiro kandi byari birimo Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije.

    Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi mbere y’inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iziga ku bufatanye bugamije gukorera inkingo ku mugabane wa Afurika.

    Iyi nama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara n’Ubunyamabanga bw’isoko rusange rya Afurika izabera i Kigali ku wa 6-7 Ukuboza 2021.

    Inama ibaye mu gihe u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika bigiye kubakwamo uruganda rukora inkingo, aho amasezerano yo kubaka uru ruganda yamaze gusinywa.

    Rwitezweho gufasha Afurika kuziba icyuho cy’inkingo, aho inyinshi mu zo ikoresha zivanwa mu mahanga.

    Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha baherukaga guhura na Perezida Kagame bari kumwe muri Gicurasi. Iki gihe nabwo yabakiriye muri Village Urugwiro.

    Prof Senait Fisseha ni umwe mu baganga b’abahanga kandi b’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore (Obstetrician-Gynecologists), afatwa nk’umwe mu Banyafurika b’inararibonye ndetse akaba n’Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus.

    Afite kandi izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Umujyama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango w’Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n’iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n’ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

    Dr John Nkengasong we ni Umunyafurika w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ziterwa na Virusi. Yagiye akora mu bigo bitandukanye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, mu gihe cya COVID-19 yanagizwe intumwa yihariye y’iri shami muri Afurika.

    White House iherutse gutangaza ko uyu mugabo agiye guhabwa inshingano zo kuyobora porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR).

    Dr John Nkengasong na Prof Senait Fisseha bari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije bakiriwe na Perezida Kagame

    source : https://ift.tt/3xUB42u

  • Rubavu: Hagiye kwiyambazwa amaradiyo yo ku mipaka mu guhangana na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC butangaza abaturage nibamara kwikingiza hari icyizere ko ubuzima buzasubira nkuko bwahoze bakabasha kwambuka umupaka byoroshye.

    Ibi byatangajwe nyuma y’amahugurwa yahuje abarenga 30 bakorera mu maradiyo yo mu masoko naza Gare, agamije gukomeza gukarishya ingamba za #Sindohoka mu guhangana na Covid-19.

    Umuyobozi mukuru w’Umuryango Easy and Possible, Niyigena Sano François, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga bugera kuri benshi kugira ngo abaturage benshi bitabire.

    Ati “Hari uburyo bwinshi bwari busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga, ariko ubu buryo twazanye bwo kuba ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda Covid-19 bwanyuzwa ku maradiyo yo mu masoko na za Gare zitegerwamo imodoka mu Rwanda, bwagera kuri benshi kandi mu gihe gito.”

    Niyigena yasabye abahuguwe kujya batambutsa ubwo butumwa bukangurira abaturage kwirinda ikwirakwira ry’Icyorezo cya Covi-19, ndetse no kwitabira gahunda yo gufata urukingo.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Mahoro Julien Niyingabira yavuze ko ubu buryo bufasha kwegera abaturage bagahabwa ubutumwa kuburyo buhoraho, asaba abaturage kwitabira inking0 kuko aribwo bazasubira mu buzima bahozemo.

    Ati “Ni uburyo dukoresha mu kwigisha abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda harimo no kwikingiza kandi kwigisha ni uguhozaho. Niyo mpamvu mutubona mu masoko, muri gare no mu mipaka yose. Tuba dushaka guha umuturage ubutumwa ku buryo buhoraho’’

    Yakomeje asaba abaturage kwitabira gufata inkingo kuko kugirango abantu basubire mu buzima nkuko bwahoze bizasaba kuba bikingije.

    Mu ntangiriro z’Ugushyingo mu karere ka Rubavu habereye ubukangurambaga bukangurira abaturage bose bagejeje imyaka yo kwikingiza gufata urukingo, kugira ngo Ukuboza 2021 kuzagere ku musozo abanya Rubavu barakingiwe 100%.

    Akarere ka Rubavu kashegeshwe n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari ishingiro ry’ubukungu bw’aka karere.

    Hagaragajwe ko ubukangurambaga ari ingenzi cyane mu gukangurira abaturage kwikingiza no kwirinda Covid-19

    Hahuguwe abantu baturutse mu maradiyo yo mu masoko na Gare zitandukanye

    source : https://ift.tt/3ooDB1G

  • Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yateguwe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ).

    Mu minsi itanu yamaze [22-26 Ugushyingo 2021], abayitabiriye basangijwe ubumenyi bwabafasha kwagura ishoramari ryabo bakagera ku rwego rushobora guhangana ku Mugabane wa Afurika.

    Amahugurwa yahurije hamwe abo mu nzego za Leta, abikorera bahagarariye ibigo nka Volkswagen, Angaza Capital, Viktoria Ventures n’ibindi.

    Imiryango irimo MEST na AfriLabs ifasha abahanga ba rwiyemezamirimo bato kwihangira imirimo bafashije abahuguwe kubona aho kumurikira ibyo bakora no guhura n’abandi hagamijwe kubafasha kubona ubumenyi butuma barushaho kwagura imikorere yabo.

    Abahuguwe bashimye amahirwe bahawe yo guhura na bagenzi babo b’imbere mu gihugu na bo ku rwego mpuzamahanga nyuma y’imyaka igera kuri ibiri bakorera mu buryo bugoye kubera icyorezo cya COVID-19.

    Kuri ba rwiyemezamirimo bamwe, umwiherero bahuguriwemo wabaye uwa mbere bagiyemo kuva batangiye ishoramari ryabo mu myaka ibiri ishize.

    ‘Smart Cities Innovation Programme [SCIP]’ ni gahunda yatangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga ku bufatanye na GIZ, muri Nzeri 2021.

    Kuva icyo gihe imishinga yatangiye urugendo rw’amezi atandatu rugamije gushyigikira no kuzamura imishinga mito y’Abanyafurika, igaragaza ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’imijyi igezweho n’ubukungu budaheza.

    Iyi gahunda iri mu cyerekezo cyo guhindura imijyi ya Afurika, izafasha guhanga akazi by’umwihariko mu Rwanda no hanze yarwo.

    Mbere yo kwinjira mu mwiherero, imishinga 31 ni yo yatoranyijwe muri 300 yabisabye hagati ya Mata na Gicurasi.

    Imishinga yatoranyijwe iri mu byiciro bitatu biganisha ku kubaka imijyi igezweho, birimo ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije n’imiturire igezweho, uburyo bw’ingendo bugezweho n’iteza imbere serivisi z’imari zigerwaho na bose.

    Mu mishinga yatoranyijwe harimo iyo mu Rwanda nka Digital Blind Walking Stick, Gura Universal Link, STES Group Limited mu cyiciro cy’iterambere ry’ingendo zigezweho; mu cy’Ikoranabuhanga ritangiza n’imiturire igezweho hatoranyijwe Urbany Africa mu gihe mu iteza imbere Serivisi z’Imari zigerwaho na bose hafashwe Mopay wo mu Rwanda.

    Indi nkuru wasoma: Imishinga y’Abanyarwanda muri 31 nyafurika igamije guteza imbere imijyi

    Abahanze imishinga 31 yitezweho kuzamura imijyi ya Afurika batyarijwe ubumenyi i Kigali mu mahugurwa azabafasha kurushaho kunoza no kwagura ibyo bakora

    source : https://ift.tt/3IhUZ0h

  • Abarimu 16 bagiye kwishyurirwa kaminuza mu bukangurambaga bwa AIMS – #rwanda #RwOT

    Yakusanyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 mu musangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel, i Kigali.

    Arimo miliyoni 10 Frw yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), miliyoni 7 Frw yatanzwe na Airtel Rwanda ndetse na miliyoni 2 Frw yatanzwe na KCB Rwanda.

    Abarimu bemerewe kwiga muri Kaminuza za Kibogora na UTAB, aho buri yose izakira batatu bazishyurirwa byose na batanu bazishyurirwa igice.

    Hari amakuru ko na Mount Kenya University igitekereza ku kuntu yatanga umusanzu wayo.

    Ni nyuma y’ubukangurambaga bugamije gushimira abarimu batsindishije abanyeshuri benshi mu bizamini bya science n’imibare, AIMS yatangije ku wa 18 Ugushyingo 2021, ku bufatanye na Airtel Rwanda, Chancen International, na KCB Rwanda.

    Bwamaze ibyumweru bitatu bufite insanganyamatsiko igira iti “Abarimu, intwari zacu za buri munsi”.

    Intego ni uko haboneka miliyoni 100 Frw azatangizwa mu Kigega cyo gushyigikira gahunda yo guhemba abarimu no kubafasha kwiga icyiciro cya mbere kaminuza izajya iba buri mwaka.

    Ubwo ubu bukangurambaga brazaba busozwa ku wa 5 Ukuboza 2021, hazahembwa abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basaga 150. Barimo 120 bigisha ku bigo bikorana na AIMS mu turere 14, na 30 batoranyijwe mu turere twose tw’igihugu.

    Mu gutoranya aba barimo nta mwihariko urebweho ahubwo bikorwa mu buryo bw’amahirwe. Buri karere kavuyemo umwe.

    AIMS ikorera muri Kamonyi, Gisagara, Nyaruguru, Ngororero, Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Nyanza, Karongi, Kayonza, Rwamagana na Gicumbi.

    Igihembo gito kiratangwa ni 300.000 Frw, mu gihe igikuru ari ukwishyurira nibura abarimu 20 bakiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

    Ni ku nshuro ya kabiri ubu bukangurambaga buba. Umwaka ushize abarimu bane ni bo bishyuriwe kaminuza.

    Ubwo hatangizwaga ubw’uyu mwaka,Umuyobozi wa AIMS, Hakizimana Lydie, yavuze ko bugamije kongera kwibutsa Abaturarwanda akamaro k’abarimu no kuzirikana ko ari inkingi mwikorezi mu iterambere ry’igihugu.

    Ifoto y’urwibutso yafashwe nyuma yo gukusanya inkunga

    KCB Rwanda yatanze inkunga ya miliyoni 2 Frw

    RSSB yatanze miliyoni 10 Frw

    Umusangiro wabereye muri Ubumwe Grande Hotel

    source : https://ift.tt/3GjVSnb

  • Utuzu dutanga udukingirizo twafashije abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka – #rwanda #RwOT

    Kuva aho mu duce tuzwi ko twiganjemo uburaya hashyizwemo utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu mu kurwanya ikwirakwiza rya virusi itera SIDA, nk’i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge hatangwa udukingirizo turenga ibihumbi bitanu mu cyumweru kimwe.

    Bamwe mu basore batuye muri aka gace no mu bindi bice by ‘Umujyi wa Kigali bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE, bemeza ko utu tuzu tubafasha cyane kuko nta ugikora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko yabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura.

    Biziyaremye Antoine wo mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Byambagaho rwose hari ubwo nakoreraga aho kubera ko nabuze agakingirizo cyangwa amafaranga yo kukagura ariko ubu ndagenda nkafata utwo nshaka nkatujyana nkadukoresha.”

    Cyusa Hassan utuye i Nyamirambo na we yagize ati “Sinkubeshye nta kintu na kimwe cyangoraga nko kujya kugura udukingirizo. Uzi ko iyo najyaga kukagura nkasangamo abantu baje kwihahira nahitaga nsubira inyuma nkategereza igihe bose bari buve muri Boutique kugira ngo mbone kugasaba.”

    Yakomeje asaba inzego zibishinzwe ko zakoresha uko zishoboye utu tuzu tugashyirwa ahantu henshi mu rwego rwo kwirinda ko hari abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Uwamariya Solange ukora wigurisha i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo,na we yemeza ko utu tuzu twabafashije cyane.

    Ati “ Ubu nyine umuntu aragenda agafata udukingirizo ashaka akatujyana ku buryo nta mugabo mwakorera aho yitwaje ko yabuze agakingirizo, ikindi byadufashije urabizi twaratuguraga ariko ubu nta ndaya n’imwe ikijya kugura agakingirizo aha ahubwo ihita ajya hariya ikadufata.”

    Harifuzw ako utu tuzu tujyanwa ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo no muri za Kaminuza kugira ngo bibafashe.

    Utu tuzu dutangirwamo udukingirizo twafashije benshi bagorwaga no kujya kugura udukingirizo mu maduka

    source : https://ift.tt/332zro7

  • Omicron yatumye abaremaga isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi baryamira amajanja – #rwanda #RwOT

    Ubu bwoko bushya bwa coronavirus bwitwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Botswana na Afurika y’Epfo mu mpera z’Ugushyingo. Ubu bwamaze gukwira henshi, yaba mu Burayi no muri Aziya.

    Alain Irung urema isoko rya Karongi yavuze ko nk’Abanye-Congo Omicron ibateye impungenge ari nayo mpamvu biyemeje gushyira imbaraga mu kuyirinda kugira ngo itazatuma iri soko ryongera gufungwa.

    Yagize ati “Omicron ni icyorezo kiri kumvikana mu Isi yose, twumva kiramutse kigeze hano mu Rwanda cyangwa iwacu muri Congo byaba ari bibi cyane kuko byatuma iri soko ryongera gufungwa kandi ridufitiye akamaro kanini”.

    Angèle Makombo yashimye ingamba zo kwirinda zashyizweho zirimo kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga mu gutanga inkingo, mu gihe Abanye-Congo barema iri soko babanza gupimwa Coronavirus, no gukaraba intoki mbere yo kwinjira.

    Ati “Iyo tuvuye mu bwato baradupima, bakatwereka aho twicara tugategereza igisubizo basanga uri muzima ugakomeza ukajya mu isoko”.

    Byiringiro John na we yavuze bari gushyira imbagara nyinshi mu kwirinda kugira ngo omicron itazagera mu Rwanda.

    Ati “Impamvu turimo kuyirinda tukanayikumira itaraza ni ukugira ngo itazagera mu Rwanda iri soko rigafungwa tugasubira mu bihe bibi nk’ibyo twari turimo kuko abenshi iri soko niryo ritugaburira.”

    Uwimana Dieudonné, yavuze ko mu rwego rwo kwirinda Covid-19 bambara neza agapfukamunwa, guhana intera igihe bari mu isoko, no gukara mbere yo kwinjira mu isoko, banarivamo bagakaraba.

    Ati “Dukaraba amazi meza n’isabune, tugashyiramo metero, amafaranga iyo tumaze kuyafata turayabika, twajya gusohoka tukongera tugakaraba. Abanye-Congo iyo tubabona hano tubona birinda ariko iwabo ntabwo tuzi niba babikora”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yavuze ko iyo iri soko ryaremye bahashyira imbaraga kugira ngo ritaba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Iyo isoko ryaremye inzego zose ziba zahahuriye, dufite urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bakurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza. Hirindwa ko abantu begerana. Ingamba zo kwirinda ziba zakajijwe. Abanye-Congo baje bapimwa Covid-19, ubwo rero haramutse harimo ufite ikibazo yahita ashyirwa mu kato. Ibitaro n’ibigo nderabuzima ku munsi w’isoko baramanuka bakajya gukorera hariya.”

    Visi Meya Mukase yasabye abaturage kutirara bumva ko Covid-19 cyarangiye, ahubwo bakarushaho gukaza ingamba kuko hadutse Coronavirus nshya nubwo itaragera mu Rwanda.

    Ati “Abantu rwose boye kwirara kuko hari nk’uvuga ngo yarakingiwe, ugasanga ntashaka kwambara agapfukamunwa, ntashaka kwirinda. Turimo turagenda tubabwira ko icyorezo kigihari, noneho hari ubwoko bukaze nubwo butaragera mu gihugu cyacu, turimo turagenda tubasaba kurushaho gukaza ingamba”.

    Isoko nyambukiranyamipaka ry’amatungo rya Karongi riherereye i Ruganda mu murenge wa Bwishyura. Ni isoko riremwa n’Abanye-Congo benshi bagura amatungo yo kujya kubaga.

    Iri soko ricururizwamo amatungo magufi yiganjemo ingurube ihene intama n’inkoko

    Abanye-Congo barema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi babanza gupimwa coronavirus

    Abarema isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi bari gushyiraho akabo ngo Omicron itazahagarika ubuhahirane

    source : https://ift.tt/3GiVmFI

  • Kwirinda imirire mibi, intambwe ikwiye kwimakazwa aho guhangana n’igwingira – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy’imirire mibi kimaze igihe kinini kivugwa ndetse Umukuru w’Igihugu yongeye kugikomozaho ubwo hasozwaga amahugurwa y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze baheruka gutorwa, ku wa 29 Ugushyingo 2021. Yavuze ko abana nibagwingira “n’igihugu kizagwingira”.

    Ubwo hubakwaga uturima tw’igikoni ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara ku wa 4 Ukuboza 2021, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yasabye ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima kwirinda imirire mibi aho kuzakomeza guhangana n’izo ngaruka zayo.

    Yagize ati “Dufite inshingano ikomeye cyane yo kwirinda kongera kubona abana bagwingira cyangwa bari mu mirire mibi. Niyo mpamvu haba hagiyeho gahunda nk’iriya yo kubaka uturima tw’igikoni kugira ngo umwana abone indyo yuzuye, twirinde kujya mu mirire mibi kurusha guhangana n’imirire mibi n’igwingira ryamaze kubaho.”

    Icyo gikorwa cyateguwe kinaterwa inkunga na Rotaract Club ya KIE ku bufatanye na Marriot Hotel, DP Singh Associates Ltd, The Zipliner na Galaxy Hotel; gishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisagara, Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Abafana ba Chelsea na CMS Cor-Unum.

    Rotaract Club ya KIE ni imwe muri enye zihuza na Rotary Club umunani bikubaka Rotary Club Rwanda, Umuryango w’abagiraneza ufasha muri serivisi zirimo iz’ubuzima, imibereho myiza, uburezi, kwimakaza amahoro n’ibindi.

    Mu butumwa yahatangiye, Umuyobozi wa Rotaract Club ya KIE, Mihigo Félix, yagize ati “Intego yacu ni ukugabanya imirire mibi. Kuba hari igwingira n’abana bari mu mirire mibi si ibanga, ahubwo twebwe turabikoraho iki? Ntitwifuza imirire mibi mu bana, ni yo mpamvu mubona ibi byose byabaye.”

    Kuri iryo shuri hubatswe uturima tw’igikoni dutatu. Hanatanzwe ifu y’igikoma, imbuto z’imboga n’ibikoresho nkenerwa mu kubungabunga utwo turima.

    Mihigo yavuze ko hagamijwe kubaka uturima 13 mu midugudu 13 igize Akagari ka Katabaro riherereyemo.

    Bamwe mu babyeyi bavuze ko bazi akamaro ko kwirinda imirire mibi kuko igwingira riba ku mubiri no mu mitekerereze.

    Uwitwa Gakuru Alphonsine yagize ati “Ikibazo ni ubukene. Ariko tugiye gushyiramo agatege kuko iyo umwana agwingiye akiri muto, agwingira ku mubiri ndetse no mu bitekerezo.”

    Abajyanama b’ubuzima babwiye ababyeyi ko kwirinda imirire mibi bidahenze kuko “abenshi bibeshya ko bisaba guhaha inyama” nyamara n’imboga, indagara, imbuto, amata byafasha kuyirinda.

    Usibye kubaka uturima tw’igikoni, Umuryango w’Abafana ba Chelsea FC mu Rwanda wanishyuriye mituweli abaturage bagera ku 180.

    Icyo gikorwa cyitabiriwe na Peter Hendrick Vrooman (wambaye ingofero y’ubururu) umaze igihe ari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda. Aha yari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

    Imboga zatewe zirimo amashu

    Hubatswe uturima tw’igikoni dutatu

    Rotaract Club ya KIE yatanze n’ibikoresho bizifashishwa mu kubungabunga uturima tw’igikoni

    Uturima twubatswe twatewemo imboga

    Abafana ba Chelsea bishyuriye mituweli abaturage 180

    source : https://ift.tt/3lB8Fd4