Tag: featured

  • Rulindo: Umugore akurikiranyweho kugambanira umwana w’umukobwa agasambanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mugore iki cyaha yagikoze tariki ya 07 Ugushyingo 2021 ubwo umukobwa baturanye yamuhaga telefone ngo amucomekere ku muriro, yajya kuyifata, aho kuyimuha agahamagara umugabo w’umumotari amubwira ko ari musaza we ko hari icyo ashaka kumubwira.

    Uwo mumotari ahageze umugore ngo yahaye uwo mukobwa igitenge ngo akimujyanire mu nzu, nibwo wa mumotari amwinjiyeho amuzirika amaboko atangira kumusambanya, umukobwa akavuza induru ahamagara uwo mugore ngo amutabare undi akanga ahubwo akajya amusubiza ko yabahaye rugari ngo nibashaka bararane.

    Icyaha cyamenyekanye ubwo ababyeyi b’uyu mukobwa bahabwaga amakuru n’abaturanyi bamwumvise atabaza, bahageze basanze bikingiraniye mu nzu barabakinguza basanga uwo mugabo aryamanye n’umukobwa ahita yiruka aratoroka ahasiga Moto ye, bahita bafata uwo mugore wabigizemo uruhare ashyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Mu iburana rye, uyu mugore yahakanye icyaha aregwa, akavuga ko atigeze ahamagara uwo mumotari ariko akemera ko yaje iwe akahasanga uwo mukobwa.

    Icyaha nikimuhama azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu(3) ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 FRW) hashingiwe ku ngingo ya 24 y’itegeko No 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018.

    source : https://ift.tt/337VZ71

  • Urukiko rw’Ikirenga rwatangije ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w
    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yayoboye Inama yo gutangiza ibiganiro kuri ruswa bizamara icyumweru

    Dr Nteziryayo avuga ko ibi biganiro (byabimburiwe no guhuza inzego zitandukanye hamwe n’Itangazamakuru tariki 06 Ukuboza 2021), bizarangira ku itariki 12 Ukuboza 2021 bivuyemo amakuru yafasha Ubucamanza kugira uruhare mu kurwanya ruswa.

    Dr Nteziryayo avuga ko amoko ya ruswa ari menshi, ariko mu yo yashoboye kurondora harimo iyo gusaba cyangwa gutanga iyezandoke, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gutsina, gukoresha igitinyiro, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’urwango.

    Akomeza avuga ko hari na ruswa y’ikimenyane, icyenewabo, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kunyereza umutungo, gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Hari na ruswa yo kwaka no kwakira amafaranga bidakwiye cyangwa arenze ateganyijwe, byose ngo bikaba biteganyijwe mu Itegeko ryo muri 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n
    Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye, ari mu bafatanyije n’Urukiko rw’Ikirenga mu kuyobora Urunana rw’Ubutabera

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Ubucamanza mu Rwanda butazemera ko uyu muco uba karande, ndetse ko uri mu byadindiza ishoramari ry’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baza gukorera mu Gihugu.

    Yagize ati “Abantu bashaka gukora ibikorwa by’ishoramari ntibagomba kuzitirwa na rimwe n’uko bafite ababacuza ibyo bakagombye gushora, nta muntu uzagira icyizere cyo kujya gukorera ahantu azi neza ko hari imikorere idafututse, cyane cyane mu bijyanye n’imicungire y’imari cyangwa adashobora kugira inzego yakwitabaza”.

    Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2019-2020 igaragaza ko Ingengo y’Imari ya Leta yahombejwe no kutubahiriza Amategeko n’imikorere yarengaga miliyari 391, hakaba na miliyari 560.6 yahombeye mu kutita ku bikoresho n’undi mutungo wa Leta, ndetse na miliyari zirenga 106.4 zitagaragajwe kubera kubika nabi cyangwa kurigisa ibitabo by’ibaruramari.

    Muri iyo mitungo ya Leta harimo imishinga itangira gukorwa ariko ntisozwe ngo itange umusaruro ukenewe ku baturage, nyamara yarashowemo amafaranga abarirwa muri za miliyari.

    Abayobozi b
    Abayobozi b’inzego zitandukanye bakoze Urunana rw’Ubutabera rwo kurwanya ruswa

    Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine na we ugize Urunana rw’Ubutabera ruyobowe n’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko hirya no hino mu gihugu ubu hari amatsinda arimo kugenzura imitungo ya Leta idakoreshwa, harimo iyafashwe n’abaturage ndetse n’imishinga yatangijwe ntirangire.

    Nirere agira ati “Ni itsinda rigizwe n’inzego zitandukanye ririmo kuzenguruka hose rireba iyo mishinga yagiye itabwa itarangiye, n’ubwo hari ibizwi ariko nyuma yaho tuzamenya ngo ‘ishusho rusange ni iyihe’, harimo imitungo itimukanwa n’iyimukanwa, bamaze ukwezi bakora”.

    Nirere avuga ko ibiganiro bizakorwa n’inzego z’ubutabera bizatuma abaturage, abikorera n’inzego za Leta batanga amakuru yafasha gukumira ruswa aho igaragara hose.

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB), Rtd Col Ruhunga Jeannot avuga ko inzego nyinshi mu Rwanda zijya zibonekamo abaregwa icyaha cya ruswa, by’umwihariko muri RIB hakaba hamaze kwirukanwa abagera kuri 30 mu myaka itatu ishize.

    Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS) na rwo ruvuga ko hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hafungiwe abagera kuri 335 bazira icyaha cya ruswa.

    Raporo y’Umuryango mpuzamahanga ‘Transparency International’ y’umwaka ushize wa 2020 yahaye u Rwanda amanota 54% hamwe n’umwanya wa 49 ku isi, uwa kane muri Afurika ndetse n’uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba kubera kurwanya ruswa.

    source : https://ift.tt/3IqVYLx

  • Abanyarwanda 35 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bagizwe n’ab’igitsina gabo 19, igitsinagore 6 n’abana 10.

    Bafatiwe ahantu hatandukanye mu gihugu cya Uganda bashinjwa kuba muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kuba ba maneko b’u Rwanda, bakaba bagomba gupimwa COVID-19 mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.

    source : https://ift.tt/3pwJuJC

  • Yashatse guha umupolisi ruswa, ahita atabwa muri yombi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye
    Manizabayo asaba uwo ari wese ugitekereza kubona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga atanze amafaranga ko yabireka kuko yaba agiye gushyira ubuzima bwe mu kaga kuko Leta yabihagurukiye

    Manizabayo avuga ko akimara gutsindwa yasabye umupolisi wari uhagarariye ibizamini kumuha amahirwe yo gusubiramo, undi na we akamubaza amafaranga afite.

    Ati “Afande arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nayashaka, ati ese wagira ngo tubigenze dute? ndamubwira nti umfashije nkaba nagira ‘démarrage’ twareba uko tubigenza, arongera arambaza ati ese ufite angahe? Ndavuga nti nabona ibihumbi 100, ahita ambwira ati genda urizane, hanyuma ndangije ndagenda, kubera ko ntayo nari mfite, mpamagara umuntu ayanyohereza kuri telefone, ndayabikuza, ndagenda mpagarara aho twakoreraga ibizamini, arandembuza ndayamushyira, barangije kuyakira bahita bamfata banshyiramo amapingu”.

    Manizabayo avuga ko atari ayobewe ko ibyo agiye gukora ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko ngo impamvu yabimuteye ni uko yari amaze gukora inshuro nyinshi atsindwa, kandi akabona n’uruhushya rwe rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ruri hafi kurangira, bityo ahitamo gutanga ruswa kugira ngo ahabwe urwa burundu, gusa ngo arabyicuza nk’uko abisobanura.

    Ati “Icyo nicuza ni uko naba naratanze ruswa kandi ni cyo nashakaga na cyo sinkibone, kuko nagiye gutanga ruswa numva ari ikintu kitambangamiye, bitewe n’ibibazo nari mfite, mbibajije n’umupolisi yahise anyemerera atabanje kugira ibyo yanganirizaho, uko yambwiye ngo njye kuzana amafaranga, niko nahise njya kuyazana, inama nagira abandi ni uko bajya bemera bakajya kwiga neza, hanyuma bakabona impushya zabo bazikoreye, atari ukuvuga ngo bagiye gukoresha uburyo bwo gushora amafaranga yabo, kuko ubu Leta yarabahagurukiye ”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko bagiye babisubiramo kenshi ko ushaka gukora ibizamini akabona uruhushya afite aho abyishyurira agahabwa ubwo burenganzira.

    Ati “Ikiguzi cyabyo cyishyurwa muri Leta, ntabwo yishyurwa umupolisi, ndetse no kujya kugikora iyo utsinze, ikiguzi cy’urwo ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyishyurwa Leta, iyo utsinzwe ukwiye kubyemera, ukavuga uti nzasubiramo, cyangwa se nzasibira aho nigaga amategeko y’umuhanda, cyangwa gutwara ikinyabiziga nige mbimenye, ntabwo ukwiye kumva ko uzabona uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ari uko uruguze n’umupolisi, ari uko umuhaye amafaranga, icyo kiguzi cyitwa ruswa, kandi birahanirwa, umupolisi ayakiriye yahanwa, nawe uyitanze ugahanwa”.

    Polisi isaba abantu kunyura mu nzira imwe yemewe n’amategeko bagakora ibizamini, batsinda bagahabwa impushya zabo zibemerera gutwara ibinyabiziga, banatsindwa bakemera gusubiramo, kuko izindi nzira zose zitemewe n’amategeko zibaganisha mu gukora icyaha kibagiraho ingaruka ndetse bikagera no ku miryango yabo.


    source : https://ift.tt/3GqKmXf

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 15 mu bipimo 11,988 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3ExbFOW

  • Karongi: Umusore arakekwaho kwicisha umukobwa wamwishyuye kugira ngo amubere umugore – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 30 Ugushyingo 2021, nibwo Muhawenimana Valentine w’imyaka 22 yaburiwe irengero, umurambo we uboneka kuri uyu wa 5 Ukuboza 2021, mu Ishyamba riherereye mu mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Karambo mu Murenge wa Rugabano.

    Amakuru IGIHE yamenye avuga ko uyu nyakwigendera akimenya ko atwite, yegereye umusore wamuteye inda amubwira ko amukunda, kandi ko abimwemereye yiteguye kubana nawe akamubera umugore.

    Nyamusore akibyumva yaramushwishurije, amubwira ko ikibazo cy’ubushobozi bucye afite kitatuma arongora mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Izi mpungenge zatumye Muhawenimana ajya gukubita inzu ibipfunsi agarukana ibihumbi 300 Frw, ayashyikiriza umusore wamuteye inda yizeye ko ari yo bazaheraho bubaka ubuzima, kuko imbogamizi y’amikoro yari itangiye kubonerwa igisubizo.

    Amakuru avuga ko uyu musore yemeye kwakira amafaranga y’umukobwa kuko yari akennye, ariko akomeza kugira umugambi wo kutazamushaka.

    Umukobwa yakomeje kubaza umusore aho gahunda zigeze, undi nawe mu kumwikiza ahitamo gucura umugambi wo kumwicisha, nk’uko bikekwa n’abaturage bazi iby’iki kibazo.

    Uyu musore ngo yahaye akazi abandi basore babiri, abasaba kwica Muhawenimana ubundi akazabahemba ibihumbi 80 Frw, bikavugwa ko aya mafaranga yari kubahemba yari kuyakura mu mafaranga wa mukobwa yamuhaye.

    Kugeza ubu abasore babiri bikekwa ko bahawe akazi ko kwica Muhawenimana bamaze gutabwa muri yombi. Amakuru avuga ko nyuma y’urupfu rwa Muhawenimana, umuryango we wegereye uyu musore bari basanzwe bakundana bamubaza niba azi irengero rye, maze uyu musore ababwira ko yagiye i Gisenyi gushaka umugabo.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nsabimana Cyriaque, yavuze ko amakuru y’uko uyu mukobwa yari yarahaye amafaranga ku musore bakundana nabo bayumvise, ariko avuga ko nta byinshi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage bafitanye amakimbirane kwiga umuco wo kwegera inzego z’ubuyobozi zishobora kubafasha kuyahashya ataragera aho ashobora gutwara ubuzima bw’umuntu.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.


    source : https://ift.tt/3Evjwwh

  • Abaturage baremerewe n’amafaranga bishyura ku marimbi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuba urupfu rutungurana bigahurirana no kuba umubare utari muke w’Abanyarwanda amikoro yabo agereranyije ngo bigora benshi mu gihe cyo guherekeza uwabo mu gihe yitabye Imana kuko ibimugendaho kugeza ashyinguwe bisaba ubushobozi burenze amikoro yabo.

    Uretse kuba hari aho usanga mu mirenge cyangwa utugari nta marimbi rusange ahari ku buryo bisaba abahatuye kujya gushyingura mu mirenge cyangwa utugari begeranye, ngo usanga n’aho ari ibiciro by’amarimbi birenze ubushobozi bwa bw’abatari bake ku buryo hari abahitamo gushyingura mu masambu yabo.

    Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose
    Mu irimbi rya Rusororo hari imyanya yateganyirijwe ibyiciro byose

    Bamwe mu baturage bo mu mirenge by’umwihariko iyo mu turere tw’icyaro nka Burera, Nyamagabe, Nyabihu na Nyagatare baganiriye n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press), bagaragaje ko hari abadashobora kwigondera amafaranga yishyurwa kuri ba nyiri amarimbi kuko bibasaba kugurisha amatungo yabo kandi n’ubundi bagasigara bafite amadeni batarishyura.

    Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, avuga ko mu Murenge wabo nta rimbi rusange ririmo ku buryo iyo bashatse gushyingura bibasaba kujya mu Karere ka Musanze kandi na ho bakaba batoroherwa n’ibiciro by’amarimbi yaho.

    Ati “Kuyabona biratugora nyine kuko iyo udafite ihene cyangwa inka ntabwo uyabona, urumva n’ukuguza nko mu ngobyi cyangwa mu yandi matsinda, ni uko Leta yaturwanaho ikavugana n’uwo rwiyemezamirimo ushinzwe iby’amarimbi bakavugana bakatugabanyiriza igiciro, wenda bakatugenera nk’ibihumbi 15, wenda umuntu akajya yigora akayashaka, kuko urumva n’iyo ufite ihene imwe ntabwo ayo mafaranga abonekera rimwe, ugasigaramo ideni, ugasigara urimo kugorwa no kwishyura kandi wabuze n’umuntu”.

    Mugenzi we na we yagize ati “Niba wapfushije umuntu uremera ukikokora, kugira ngo ubone amafaranga yo kugura irimbi, ukemera niba ufite agasambu ukagatanga, niba ufite agatungo ukagatanga, gushyingura ni ukurwana nyine n’amafaranga yo kugira ngo ugure aho umushyingura”.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, ntiyemeranya n’abavuga ko gushyingura bihenda kuko mu irimbi ryabo bagira ibyiciro ku buryo buri wese ashobora kwibonamo.

    Ati “Ni ukuvuga ngo umuturage uje afite urupapuro yemerewe n’akagari n’umurenge batwereka ko uyu muntu atishoboye, tumushyingurira ubuntu, araza agasanga twateguye ahantu agomba gushyingurwa tukamushyingura akitahira, iyo tugeze mu cyiciro cyo gushyingura mu bitaka, turacukura, umuntu akaza tukamushyingura twarangiza tukagaruraho igitaka. Iyo dukoze iyo serivise nta bindi asabye ni 7500, hakaza abo mu masima, aho dufata imva ukayicukura tukubaka twamara kubaka, tugakora igipande na sima, umuntu akaza tukamushyingura bagatanga amafaranga ibihumbi 180”.

    Ngo hari n’icyiciro cy’abifite cyitwa mu makaro aho bacukura. Bakubaka bakoresheje amatafari barangiza bagashyiramo amakaro imbere ndetse barangiza gushyingura bakazashyira amakaro inyuma aho igiciro cy’umukuru ari amafaranga ibihumbi 490 mu gihe umwana ari ibihumbi 340.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n
    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gushyingura mu irimbi rya Rusororo avuga ko utishoboye akaba afite urwandiko yahawe n’ubuyobozi ashyingura uwe nta kiguzi atanze

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Husi Monique, avuga ko itegeko riteganya ko inama njyanama y’Akarere ari yo iteganya ibijyanye n’imicungire n’imikoreshereze n’ibiciro by’amarimbi, agasinyana na rwiyemezamirimo.

    Ati “Nka MINALOC turongera gusubira muri ibyo bijyanye n’ibiciro ahagiye hagaragazwa ibyo bibazo, kugira ngo ijisho ry’ubuyobozi rikomeze kureberera abaturage, aho ibyo biciro bihanitse turebere hamwe na rwiyemezamirimo, turebe ubushobozi bw’abaturage tugene, cyangwa se uturere tugene ibiciro bigendanye n’ubushobozi bw’abaturage bo muri ako gace”.

    Mu bushakashatsi umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) wakoze ufatanyije n’imwe mu miryango igera kuri 16 itari iya Leta muri uyu mwaka, basanze igiciro cy’amarimbi rusange kiri hagati y’amafaranga ibihumbi 70 na 300.

    Gahunda ya Leta ivuga ko umuturage wese akwiye kuba yashyingura mu marimbi rusange kuko ari ho honyine hagenewe kuba hashyingurwa uwitabye Imana. Mu Rwanda habarirwa amarimbi 1439 angana na 66.9%, mu gihe mu mirenge 416 iri mu gihugu, imirenge igera kuri 91 ingana na ¼ nta rimbi rusange igira.


    source : https://ift.tt/3ovBVDU

  • Umwihariko wa Accelerating Christian Education, Porogaramu y’imyigishirize imaze gushinga imizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ha mbere byasabaga ko umuntu yerekeza mu mahanga ngo yige muri Porogarumu yaho. Kuri ubu byarahindutse kuko uri mu Rwanda wakwiga muri porogaramu y’Abanyamerika, Abongereza n’abandi.

    Umuryango Ushingiye ku iyobokamana wa Africa New Life Church ukomeje gushinga imizi mu burezi mu Rwanda, mu 2020 watangije ishuri mu Karere ka Bugesera ryigisha muri Porogaramu yihariye ishingiye ku icengezamatwara ry’iyobokamana izwi nka Accelerating Christian Education. Ni rimwe mu mashuri make yigisha muri iyi porogaramu mu Rwanda.

    Ni Porogaramu ifasha umwana kugira ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana mu rwego rwo kumufasha kwagura intekerezo.

    Ubwo habaga umuhango wo gusoza igihembwe cya gatatu, Umuyobozi wa New Life Leadership Academy nayo yigisha muri iyi porogaramu, Samuel Mukasa, yagaragaje ko ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Samuel Mukasa, yagaragaje iyo porogaramu ifasha abana kwagura ubumenyi, kugira indangagaciro za gukirisitu n’ubumenyi rusange.

    Urangije muri iyi porogaramu kandi aba afite amahirwe yo koroherezwa kwiga muri kaminuza zo muri Amerika n’ibindi bihugu bisaga 45 biyikoresha ku Isi.

    Yavuze ko itandukanye cyane n’izindi porogaramu Mpuzamahanga zisanzwe zimenyerewe mu Rwanda kubera amasomo yigwamo.

    Ati “Itandukaniro ni uko ishingiye ku iyobokamana, iha umunyeshuri umwanya wo gukora cyane ndetse no kumva ko afite inshingano. Ntabwo bisaba ko umwana ategereza bagenzi be kugira ngo yimuke. Ifasha abana kwigira ku ntego.”

    Irindi tandukaniro ni uko nta bizamini bikorwa mu gihe umwana asoje icyiciro runaka birashoboka ko umwana wize muri iyo porogaramu yakiga mu myaka itatu y’amashuri mu mwaka umwe, bitandukanye n’uko dusanzwe tubimenyereye.

    Ubundi buri gihembwe kigenewe ko abana biga amasomo 12 bitewe n’ubushobozi bw’umwana ashobora kwiga ayo masomo mu kwezi kumwe ku buryo ibyo yagombaga kuziga mu myaka itatu abyiga mu mwaka umwe ari nabyo bifasha abana kurangiza bakiri bato.

    Umuyobozi w’Umuryango wa Africa New Life, Pasteur Fred Isaac Katagwa yavuze ko umwihariko w’ishuri rishya New Life Leadership Academy ari uko batoza abana kuzavamo abayobozi bafite n’indangagaciro kandi buri somo ryigishwa rihuzwa n’ibyanditswe muri Bibiliya.

    Ati “Umwana uzavamo hano azaba afite ubushobozi bwo gushungura, kandi ni umwana uzaba yarahinduwe. Dufite uburezi buha umwana ibintu byinshi ariko ntibahinduke mu mikorerere n’imitekerereze. Turifuza ko uburezi bwacu bahindura uwabuhawe.”

    Yagaragaje ko bafite abanyeshuri bagera kuri 70 mu gihe cy’umwaka ishuri rimaze ariko ko batazarenza 200 mu rwego rwo kuzamura buri wese.

    Katagwa yavuze ko guhitamo kwigisha muri iyo porogaramu bashakaga kugira umwihariko no kubaka uburere bw’abayobozi b’ejo hazaza bafite ubumenyi mu bya siyansi no mu iyobokamana.

    Meilla Yves ni umunyeshuri muri New Life Leadership Academy yari asanzwe yiga muri Porogaramu ya REB “Competance Based curriculum yavuze ko itandukanye cyane niyo yigamo kuko imuha gukora cyane no kurushaho gusobanukirwa.

    Ubusanzwe Afurika New Life ifatanya na Leta mu bikorwa byo guhugura abarimu, igafasha abanyeshuri basaga 10000 hirya no hino, ikagira ibigo bitatu by’amashuri byigamo abana bagera ku 1200 birimo igiherereye I Kayonza na Kicukiro.

    Mu Rwanda habarurwaga ibigo bitandatu bisanganywe iyi progaramu birimo Life International Christian Academy (LICA), Trinity International Academy, Cornerstone International Christian Academy, New Kigali Life Christian Academy, Faith Foundation Academy na Springville Christian Academy.

    New Life Leadership Academy ni rimwe mu mashuri yo mu Rwanda yigisha muri iyi porogaramu

    Umunyeshuri wiga muri Accelerating Christian Education iyo arangije amasomo ye ashobora kwimuka bitabaye ngombwa ko ategereza abandi

    Abanyeshuri biga muri Accelerating Christian Education bagira amahirwe yo kurangiza amasomo yabo bakiri bato

    Muri New Life Leadership Academy abanyeshuri bahabwa ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo

    Ubuyobozi bwa New Life Leadership Academy bwavuze ko bwahisemo kwigisha muri iyi porogaramu kubera ko ikomatanya siyansi n’iyobokamana

    Umuyobozi wa New Life Leadership Academy, Mukasa yavuze ko abanyeshuri bazagura amahirwe yo koherezwa mu mahanga nyuma yo kurangiza kwiga muri iyi porogaramu

    Pasteur Karagwa Fred yagaragaje ko hari inyungu nyinshi ziri mu kwiga muri iyi porogaramu y’Abanyamerika

    source : https://ift.tt/3GnR6VL

  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku gukorera inkingo muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ni inama yatumijwemo umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’ikigo cyawo gishinzwe gukumira indwara hamwe n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuzima ndetse n’ikorwa ry’inkingo.

    Kugeza ubu mu nkingo zitandukanye zikoreshwa muri Afurika, 99% zituruka hanze, bivuze ko 1% yazo ari zo zikorerwa kuri uyu mugabane. Iki ni kimwe mu bibazo iyi nama igomba gushakira umuti, kubera ko mu gihe ibyorezo bikomeje kwiyongera ku isi, abanyafurika bagahora bategereje ko inkingo zikenerwa zizaturuka ahandi, bishobora kurushaho gushyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

    Perezida Paul Kagame yavuze ko inzitizi Afurika yahuye na zo muri iki gihe cy’icyorezo cya covid-19, mu bijyanye no kubona ibikoresho byo gupima ndetse n’inkingo, byongeye kubibutsa ko hari icyo bakeneye gukora kandi babyikorera bo ubwabo.

    Yagize ati “Iki kibazo ntabwo ari gishya, ariko na none ikibazo cy’ubuvuzi ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, ni yo mpamvu Afurika igomba kubaka ubushobozi n’ubuhanga muri siyansi yo gukora ibyo byose, ndetse bigakorwa mu buryo bwihuse, dushobora kandi dukwiye gukora ibintu bishya, kandi tukabikora mu buryo butandukanye n’ubusanzwe”.

    Yakomeje agira ati “Iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo dukora, tubyikoreye twebwe ubwacu, ntibivuze gukora twenyine, ubushakashatsi ku nkingo no kuzikora nyirizina ni umukoro w’isi yose, ni yo mpamvu tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi bo hirya no hino ku isi”.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko Afurika hamwe n’ibindi bihugu bikennye kugeza ubu byabonye gusa 0.6% by’inkingo zose zakozwe za Covid-19.

    Kugeza ubu kandi abamaze gukingirwa covid-19 ku mugabane wa Afurika, baracyari munsi ya 10%, ibintu bigaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inkingo kuri uyu mugabane.

    Mbere y’iyi nama, Umukuru w’igihugu akaba yari yabanje kwakira mu biro bye umuyobozi w’ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’umujyanama Mukuru w’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Dr. Senait Fisseha.

    Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangije umugambi wo gukorera inkingo muri Afurika muri uyu mwaka mu kwezi kwa Mata, muri iyi nama hakaba harimo kurebwa intambwe imaze guterwa muri uyu mugambi kugira ngo iyi ntego igerweho, kubera ko Afurika ifite intego yo kuba yavuye kuri 1% y’inkingo zikorerwa kuri uyu mugabane zihakoreshwa, bakazagera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

    Ku itariki 26 Ukwakira 2021 hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Senegal na kompanyi ya Bion-Tech izwi cyane mu bijyanye no gukora inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer, aya masezerano akaba yaravugaga ko muri ibi bihugu byombi hagiye gutangira gukorerwa inkingo, by’umwihariko mu Rwanda hakazakorerwa urukingo rwa Covid-19, Malaria ndetse n’igituntu.

    source : https://ift.tt/3DxNXAK

  • Rotary Club yifatanyije n’abaturage b’i Kayonza ​gutera ibiti mu kurwanya isuri – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake.

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo na Huye.

    Ubusanzwe Rotary International ni umuryango umaze imyaka irenga ijana uvutse, ukunze gutanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage. Mu bikorwa ukunze gukora harimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije.

    Yavuze ko kandi babifatanyije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake, asaba Abanyarwanda kumva ko buri wese yakora ibikorwa bigira impinduka nziza ku buzima bw’igihugu.

    Ati “Iyo uri umuntu ukwiye kugira icyo ukora gifite icyo kikumariye ariko utekereza no ku bandi, ugatekereza ukuntu mwafatanya mu bikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro.”

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, we yavuze ko gutera ibiti biri mu bikorwa uyu muryango ukora ngo kuko bemera ko bakwiriye gufasha abantu ariko mu bintu bakeneye kurusha ibindi.

    Ati “Ku Isi hari ikibazo gikomeye cyane cy’imihindagurikire y’ibihe, hari n’inama iherutse kubigarukaho natwe rero nka Rotary mu bikorwa dukora twongeyemo kubungabunga ibidukikije. Impinduka twifuza rero ni uko Abanyarwanda bagabanya inshuro batema ibiti bakongera inshuro babitera kuko dukomeje kubitema cyane ntabwo byazatubera byiza.”

    Yasabye kandi abaturage kujya bafata neza ibiti baba baterewe bakabyitaho kandi nabo bagafasha abo bashoboye gufasha ku babishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary Club Kigali Mont Jali yabafashije gutera ibiti 2000, avuga ko ibyatewe bizabafasha mu kurwanya isuri n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ati “Umurenge wacu ukunze kugira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere tukabura imvura mu buryo bufatika. Iyi gahunda yo gutera ibiti ndahamya ntashidikanya ko izadufasha gukumira isuri, inatange umwuka mwiza inaha mu baturage.”

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku Isi hose.

    Uyu muryango mu Rwanda umaze kugira abanyamuryango 188 babarizwa muri Club umunani arizo, Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare, Rotary Club Bugoyi na Rotary Club Kivu Lake.

    Rotary Club yifatanyije n’abaturage b’i Kayonza gutera ibiti mu kurwanya isuri

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic n’Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette, batera igiti

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary ku gufasha abaturage kurwanya isuri binyuze mu gutera ibiti

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko bifite akamaro mu kubungabunga ibidukikije

    Sosiyete icukura Wolfram mu Rwanda iri mu bateye inkunga igikorwa cyo gutera ibiti mu Karere ka Kayonza

    source : https://ift.tt/3xYa9mo