Tag: featured

  • Kayonza: Rotary Club Kigali Mont Jali yifatanyije n’abaturage gutera ibiti mu kurwanya isuri – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byakozwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo ubwo haterwaga ibiti 2000 by’inturusu mu kurengera ibidukikije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake.

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour; Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette n’abandi bayobozi b’amashami ya Rotary muri Gasabo na Huye.

    Ubusanzwe Rotary ni umuryango umaze imyaka isaga 22 ugeze mu Rwanda, ukunze gutanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Mu bikorwa ukunze gukora harimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha abababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko ngo bifite akamaro gakomeye mu kubungabunga ibidukikije.

    Yavuze ko kandi babifatanyije no gusoza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubukorerabushake, asaba Abanyarwanda kumva ko buri wese yakora ibikorwa bigira impinduka nziza ku buzima bw’igihugu.

    Ati “Iyo uri umuntu ukwiye kugira icyo ukora gifite icyo kikumariye ariko utekereza no ku bandi, ugatekereza ukuntu mwafatanya mu bikorwa rusange bifitiye rubanda akamaro.”

    Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr Manirere Jean d’Amour, we yavuze ko gutera ibiti biri mu bikorwa uyu muryango ukora ngo kuko bemera ko bakwiriye gufasha abantu ariko mu bintu bakeneye kurusha ibindi.

    Ati “Ku Isi hari ikibazo gikomeye cyane cy’imihindagurikire y’ibihe, hari n’inama iherutse kubigarukaho natwe rero nka Rotary mu bikorwa dukora twongeyemo kubungabunga ibidukikije. Impinduka twifuza rero ni uko Abanyarwanda bagabanya inshuro batema ibiti bakongera inshuro babitera kuko dukomeje kubitema cyane ntabwo byazatubera byiza.”

    Yasabye kandi abaturage kujya bafata neza ibiti baba baterewe bakabyitaho kandi nabo bagafasha abo bashoboye gufasha ku babishoboye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary Club Kigali Mont Jali yabafashije gutera ibiti 2000, avuga ko ibyatewe bizabafasha mu kurwanya isuri n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ati “Umurenge wacu ukunze kugira ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere tukabura imvura mu buryo bufatika. Iyi gahunda yo gutera ibiti ndahamya ntashidikanya ko bizadufasha gukumira isuri binatange umwuka mwiza inaha mu baturage.”

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku Isi hose.

    Uyu muryango mu Rwanda umaze kugira abanyamuryango barenga 150 babarizwa muri Club zirindwi arizo, Rotary Club Kigali Mont Jali, RC Kigali Doyen, RC Musanze Murera, RC Kigali Virunga, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Huye na Rotary Club Bugoyi.

    Rotary Club Kigali Mont Jali yifatanyije n’abaturage b’i Kayonza gutera ibiti mu kurwanya isuri

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic n’Umunyamabanga wa District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette, batera igiti

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yashimiye Rotary ku gufasha abaturage kurwanya isuri binyuze mu gutera ibiti

    Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Kalima Jean Malic, yavuze ko bifatanyije n’abaturage mu rwego rwo gutera ibiti kuko bifite akamaro mu kubungabunga ibidukikije

    source : https://ift.tt/3ybPVpD

  • Abacungagereza bo mu Rwanda mu basoje amahugurwa ya ‘Cadet’ muri Zambia – #rwanda #RwOT

    Abakozi ba RCS bagiye gukarishya ubumenyi muri Zambia hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano inzego zishinzwe gufunga no kugorora hagati y’ibihugu byombi zagiranye muri Mata 2021.

    Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda n’uwari Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe.

    Mu byemeranyijweho muri ayo masezerano harimo ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abacungagereza b’impande zombi.

    Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia rwari rwatumiye abacungagereza batanu b’u Rwanda basanzwe bari ku rwego rwa Ofisiye ngo bajye gutyariza ubumenyi muri icyo gihugu.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, yabwiye IGIHE ko mu masomo aba Bacungagereza bamaze iminsi bahererwa muri Zambia harimo ajyanye n’imiterere y’akazi kabo n’uburyo bashobora kukanoza.

    Ati “Ni amasomo yari agabanyije mu byiciro bitandukanye, harimo ajyanye no kubahugura ku bijyanye n’imiterere y’akazi kabo ka buri munsi ndetse n’uburyo butandukanye bukoreshwa mu kugorora no kwita ku mfungwa n’abagororwa.”

    Uretse ibijyanye n’imyitozo yo gucunga gereza [ifitanye isano n’iya gisirikare], banabonye umwanya uhagije wo gusura gereza zo muri Zambia, bareba imikorere yazo banasobanurirwa amateka yazo.

    Aya masomo yari yatangiye ku wa 23 Kamena 2021, arangirana na Ugushyingo 2021.

    Mu muhango wo gusoza aya masomo wabaye ku wa 3 Ukuboza 2021, Umuyobozi wa ZCS, yashimiye umubano mwiza n’ubufatanye bikomeje kuranga u Rwanda na Zambia anashimangira ko bifuza kuwagurira mu zindi nzego z’imikoranire.

    Muri rusange Abacungagereza u Rwanda rwari rwohereje harimo abagabo bane n’umugore umwe. Ni amasomo kandi bakoranye na bagenzi babo batanu bo muri Zambia.

    Mu masomo bahabwa harimo n’ajyanye no gucunga amagereza

    Mu bacungagereza basoje amasomo ya Cadet muri Zambia harimo n’abo ku ruhande rw’u Rwanda

    U Rwanda rwari rwohereje Abacungagereza barwo gukarishya ubumenyi muri Zambia

    Bamwe mu basoje amasomo ya Cadet muri Zambia barimo n’Umunyarwandakazi umwe

    source : https://ift.tt/3IyKqpI

  • Urujijo ku rupfu rw’umunyarwanda waguye i Kabale – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yiciwe mu Karere ka Rukiga maze Polisi ya Uganda ijyana umurambo we ku Bitaro bya Kabale, nk’uko abaturanyi b’uyu musore babibwiye umubyeyi we, Sebastian Habimana, uherutse kwirukanwa n’icyo gihugu.

    Kuva icyo gihe, nta kintu inzego z’umutekano ziratangariza umuryango w’uyu mubyeyi cyangwa se Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’icyabaye intandaro y’urupfu rwe.

    Uwingabire yari amaze imyaka umunani atuye muri Uganda, ari naho yakoreraga, akaba umusore w’imico myiza, utari yarigeze ashinjwa ikindi cyaha imbere y’amategeko.

    Umubyeyi we yamenye amakuru y’urupfu rw’umuhungu we ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni nk’uko bari basanzwe baganira, ariko akaza kugwa mu kantu yitabwe n’undi muntu, utarazuyaje mu kumugezaho inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuhungu we.

    Abari baturanye na Uwingabire babwiye umubyeyi we ko batumva uburyo uyu musore utuje, warangwaga no kubaha abantu kandi akagira urugwiro, yaba yishwe, bakemeza ko yazize kuba ari Umunyarwanda, bityo akaba azize umugambi wa Leta ya Museveni wo gucunaguza no kubuza uburenganzira Abanyarwanda bari muri icyo gihugu.

    Kugeza ubu nta rwego na rumwe ruri gukora iperereza ku rupfu rw’uyu musore, ikindi cyemenyetso cyerekana ko inzego nkuru z’igihugu cya Uganda zibifitemo uruhare.

    Ikindi kibabaje ni uko nta n’andi makuru ahari ku bijyanye n’uyu musore, ku buryo bitazwi niba akiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabale cyangwa se yarashyinguwe.


    source : https://ift.tt/3EIqO05

  • Karongi: Abarimu 44 ntibarikingiza Covid-19, bamwe babyanze burundu – #rwanda #RwOT

    Ubwo umwaka w’amashuri watangiraga, abarimu bari mu basabwe kwikingiza hirindwa ko bakwandura cyangwa bakanduza abo yigisha.

    Muri icyo gihe, umubare w’abarimu b’i Karongi banditse basaba guhagarika akazi kuko badashaka urukingo wariyongereye.

    Ubuyobozi bwahisemo kutakira amabaruwa yabo ahubwo bubagira inama yo gusubirayo bakongera kubitekerezaho neza. Magingo aya, bamwe bisubiyeho bemera gukingirwa ubu bari mu kazi.

    Nubwo bimeze gutya ariko hari abarimu bahisemo guhagarika akazi, aho kwikingiza covid-19.

    Akarere ka Karongi kavuga ko kataramenya umubare w’abarimu bahagaritse akazi kubera kwanga kwikingiza Covid-19, gusa IGIHE yabashije kumenya batatu nubwo bivugwa ko barenze uwo mubare.

    Hari abandi 22 IGIHE yamenye bavuga ko impamvu banze kwikingiza ari ukubera imyemerere yabo.

    Umwe mu barimu bahagaritse akazi, yabwiye IGIHE ko yabitewe n’uko yumvaga umutima we umubuza kwigikiza.

    Ati “Njye kuva uyu mwaka w’amashuri watangira sinigeze nsubira kwigisha, nahise nandika nsaba guhagarika akazi ku mpamvu zanjye bwite. Nagerageje guhatiriza ngo mfate urukingo nk’abandi umutima ukomeza kubimbuza ngeraho mfata icyemezo ndeka ubwarimu, nubwo ariwo mwuga nkunda.”

    Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine, yagaragaje ko uko iminsi ishira abari baranze kwikingiza Covid-9 bisubiraho, asaba abatarikingiza ko bakwiye kubikora bwangu.

    Ati “Mu bari baranze urukingo rwa Covid-19 kubera imyemerere hari abagiye bikingiza. Haba mu baturage bamwe ba za Mubuga, Gishyita na za Twumba n’ahandi, yemwe haba no mu bakozi.”

    “Abarimu batarikingiza turabakangurira kwikingiza kubera ko ubu biracyoroshye turimo gukingira abanyeshuri, mu minsi iri imbere hari igihe bishobora no kuzagorana ku buryo bashobora no gusabwa kwigurira urukingo”.

    Mu Karere ka Karongi habarurwa abarimu barenga 3300, muri bo 44 nibo batarikingiza barimo 22 bavuga ko babiterwa n’imyemerere. Abasigaye batanga impamvu zirimo imyumvire, kuba batwite no kuba bonsa.


    source : https://ift.tt/3rFs0O6

  • Hafashwe babiri bakekwaho gutanga ruswa no kugurisha abana ibisindisha – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo batawe muri yombi ku wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza 2021. Umwe akurikiranyweho gushaka gutanga ruswa ingana na 100 000 Frw.

    Uyu mugabo ngo yagerageje guha umupolisi iyi ruswa, nyuma yo gutsindwa ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kugira ngo yemererwe kuzaruhabwa.

    Uyu mugabo yafatiwe ahaberaga ibizamini mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi. Amaze gufatwa yavuze ko gutanga ruswa yabitewe n’uko yari amaze gukora inshuro nyinshi ashaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara moto ariko agatsindwa.

    Ati “Nafashwe ejo ubwo nageragezaga guha ruswa abapolisi bakoreshaga ibizamini. Ubwo nari ngeze ku kizamini cyo guca mu makona na moto sinabashije kubyitwaramo neza ari nabyo byatumye nshaka guha abapolisi 100 000Frw kugira ngo banyemerere gukomeza ariko ntibyampiriye kuko bahise banyambika amapingu banzana kumfunga.”

    Mugenzi we bafatiwe umunsi umwe, we yatawe muri yombi afatiwe aho akorera kuri restaurant iherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Yafashwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zisanze muri iyi restaurant harimo abana bahawe ibisindisha.

    Gusa uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko nta bana yigeze aha ibisindisha ko ndetse ko batigeze basohokera muri iyi restaurant.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abifuza gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko bakirinda guca mu nzira z’ibusamo.

    Ati “Polisi irasaba abantu bumva ko bashobora kwishyura umupolisi amafaranga kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga, guhindura iyo myumvire idahwitse. Hari inzira Leta yateganyije unyuramo wishyura iyo ugiye gukora ikizamini ndetse n’iyo utsinze ugiye kwishyura uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga. Ubundi buryo bwose wakoresha wishyura ni ruswa kandi burahanirwa ku mpande zombi.”

    CP Kabera yakomeje ashimira abapolisi banze kwakira ruswa. Ati “Iki ni igikorwa cyiza kandi kiri mu nshingano za buri mupolisi, uko akwiye kwitwara mu buryo bw’ubunyamwuga agomba kurwanya icyaha icyo ari cyo cyose harimo na ruswa.”

    “Mu kazi k’abapolisi ka buri munsi bashinzwe kugenzura ko amategeko yubahirizwa kandi babihererwa impanuro mbere y’uko batangira akazi.”

    Ku bijyanye n’abana basanzwe mu kabari banywa ibinyobwa bisembuye, CP Kabera yavuze ko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo aho urwo rubyiruko rwari ruteraniye humvikanamo imvururu.

    Ati “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu restaurant iherereye mu Murenge wa Kimihurura, aho Polisi yageze igasanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo bari batarageza ku myaka y’ubukure.”

    “Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo wa alcohol n’ubwo ari nyir’iri Restaurant n’abana ubwabo bahakanaga ko batigeze banywa ibisindisha. Icyakurikiyeho ni uko uyu mugabo yahise ashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe.”

    CP Kabera yakomeje agira inama ba nyir’utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga, abo bashidikanyijeho bakababaza ikibaranga kugira ngo bamenye neza imyaka bafite ko ibemerera kuba bagurishwa ibinyobwa bisembuye.

    Aba bagabo uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

    Uyu mugabo yafashwe akurikiranyweho gutanga ruswa

    Akurikiranyweho kugurisha abana ibisindisha

    source : https://ift.tt/3pvoCT1

  • #rwanda #RwOT

    source : https://ift.tt/31Cxle1

  • Imyitozo ihabwa Ingabo za RDF, urugamba rw’i Cabo Delgado n’inyungu yitezwe muri iyo ntambara … Ikiganiro na Col Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Raporo y’Ikigo cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), igaragaza ko mu mwaka ushize, yakoresheje 1,4% cy’umusaruro mbumbe w’igihugu. Ugereranyije n’umutekano uri mu biyaga bigari aho u Rwanda ruherereye ndetse n’ingano y’ubukungu bwarwo, aya mafaranga ntabwo ari umurengera.

    Ubwo Perezida Paul Kagame ari nawe Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasuraga iziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, yagarutse ku buryo intsinzi y’Ingabo z’u Rwanda idaterwa n’uko zifite intwaro ziremereye cyangwa ubushobozi buhanitse.

    Ati “Ibikorwa [byo kugarura amahoro] ubwabyo byagenze neza ariko byerekana ko ibyo dushobora gukora mu bushobozi bwacu bucye.”

    Mu nkuru ya Financial Times yagarutse ku rugamba rw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, umwe mu basirikare bakuru b’icyo gihugu yasobanuye ko nyuma y’ubutumire bwa Leta ya Mozambique kuri Leta y’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zahise zigaragaza ko zifite ubushake bwo kujya muri iyo ntambara.

    Yaragize ati “[Abanyarwanda] bifuzaga kuza [muri iyi ntambara]. Baratubwiye bati ‘dufite uburambe, dufite ubushobozi kandi nta kintu na kimwe muzishyura.”

    Ubu bushake budasanzwe bwo kurengera abaturage bari mu kaga buri mu nshingano z’ibanze za RDF, aho zitegekwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda kujya mu bikorwa byo kurengera abaturage bari mu kaga hirya no hino ku Isi.

    U Rwanda rwanashyize umukono ku masezerano agamije kurengera abaturage b’abasivili yasinyiwe i Kigali mu 2015.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko “Intego nyamukuru y’ibikorwa byo kugarura amahoro ni ukurengera abasivili…ntabwo ari ukurinda amasezerano y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, abari mu butumwa bwo kugarura amahoro cyangwa abanyapolitiki. Ikigamijwe ni ukurinda abaturage basanzwe bafite ibyago [byinshi byo kugirwaho ingaruka n’intambara cyangwa amakimbirane].”

    Uretse kuba ingabo z’u Rwanda zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigaca intege umwanzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse zikagira uruhare mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi kuva mu 2004, ibikorwa biherutse byo kugarura amahoro muri Centrafrique no kwirukana inyeshyamba muri Mozambique, byatume abantu bongera kwibaza kuri RDF, by’umwihariko aho ikura imbaraga igaragaraza.

    Ingabo z’u Rwanda zabashije kugarura amahoro muri Centrafrique mu gihe gito cyane, bituma amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ategerejwe muri icyo gihugu akorwa

    Ibanga rya RDF

    Mu kiganiro Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga Ronald yatanze ku mukiganiro The Barbara Show, yasobanuye ko ibanga rya RDF riri mu myitozo idasanzwe n’ubumenyi buhabwa ingabo, kuva ku rwego rwo hejuru kugera ku rwego rwo hasi.

    Ubu bumenyi bwiyongera ku ndangagaciro za RDF zifite imizi mu ndangagaciro za APR zabohoye u Rwanda, ariko ibi bikagirwamo uruhare n’imiterere y’ubuyobozi muri RDF, ituruka ku mavugurura yabaye mu 2002, agamije guhindura Igisirikare cy’u Rwanda ku buryo gikora kinyamwuga.

    Icyo gihe Ingabo z’u Rwanda zagabanyijwemo ibice bitatu, birimo ingabo zo ku butaka, izo mu kirere n’Inkeragutabara. Icyo gihe kandi bamwe mu bari mu ngabo zatsinzwe bahawe ikaze mu Ngabo z’u Rwanda, bityo icyari ingabo zishamikiye ku Muryango wa FPR Inkotanyi gihinduka Ingabo z’u Rwanda.

    Col Rwivanga yavuze ko izi mpinduka nta ngaruka zagize ku bunyamwuga bwa RDF.

    Ati “Guhindura izina ntibyahinduye imyitwarire n’indangagaciro zacu, twarabigumanye. Yaba ari ugushyira hamwe, guharanira intsinzi mu byo dukora byose, twagumanye indangagaciro zacu.”

    Kuva icyo gihe, RDF yatangiye gushyira imbaraga mu kongera ubushobozi bw’abasirikare bayo, yaba mu buryo bw’imyitozo ya gisirikare ndetse n’ubundi bumenyi.

    Yagize ati “Muri gahunda zacu, duharanira guhora tuzamura urwego rwacu buri munsi muri buri kimwe dukora, binyuze mu myitozo no mu kwigisha abasirikari bacu.”

    “Bigomba kumvikana ko abantu benshi baretse amashuri yabo bakajya ku rugamba [rwo kubohora u Rwanda]. Nyuma yo kubohora igihugu, benshi mu basirikare bacu basubiye mu ishuri gukomeza amasomo yabo no kuzamura urwego rwabo. Ibyo byari muri gahunda yacu ngari yo kuzamura urwego rwacu, tukaba abanyamwuga, tukaba twarabonye uburezi.”

    Uretse gufasha abasirikare kwiga amasomo asanzwe, imyitozo ya gisirikare nayo yongerewe ingufu, ku buryo igera mu byiciro byose by’ingabo kandi mu buryo buhoraho.

    Ibi byakozwe hashyirwaho amashuri yigisha abasirikare bato n’abakuru.

    Col Rwivanga yagize ati “Twatangije ibigo by’imyitozo. Twafunguye Ikigo cy’Imyitozo cya Nasho kugira ngo kijye gitoza abari kwinjira mu gisirikare ndetse n’ingabo zidasanzwe (special forces), kugira ngo bagire ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo.”

    “Twatangije kandi amasomo agenewe ba ofisiye bato i Gako, ubundi yatangiye ari amasomo atangwa mu gihe cy’umwaka umwe, ariko yaje guhindukamo Kaminuza [itanga impamyabushobozi], kuri ba ofisiye bato. Bamara imyaka ine biga mu bijyanye n’ubuvuzi, ‘engineering’, ubugenge, ubunyabutabire, ubumenyabuzima ndetse n’amasomo y’igisirikare.”

    Hanatangijwe kandi ibigo byigiramo abasirikare bakuru ku bijyanye no kuyobora urugamba, kuyobora ingabo n’ibindi byinshi.

    Ati “Twanatangije kandi Ikigo gitanga imyitozo ku bayobozi bacu, ba commander bato [bitoreza] i Gabiro […] Twanatangije andi masomo yo ku rwego rwo hejuru, [ku bayobozi ba batayo no hejuru yaho], atangirwa ku Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, ritoza ba ofisiye kuyobora batayo ndetse no hejuru yayo.”

    Uburambe bw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi byatanze umusaruro kuko hashinzwe Ishuri rikuru ribyigisha.

    Col Rwivanga yagize ati “Twanatangije Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama, kigakorana n’Ishuri rya Gako, ritoza ba ofisiye bacu kurushaho kugira ubushobozi mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino. Tunatanga amasomo y’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro [mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama].”

    Yongeyeho ko hakiri umugambi wo gutangiza andi mashuri, ati “Ubu dufite imigambi yo kuzamura [amasomo atangwa] agashyirwa ku rwego rwo hejuru, ku buryo dutangira gutoza abajenerali.”
    “Kuri ubu abajenerali bacu batorezwa mu mahanga mu mashuri ya gisirikare atandukanye. Batorezwa muri Amerika, u Bubiligi, Ghana, Nigeria, Afurika y’Epfo, turi gukora ku buryo natwe dutangiza ishuri ryacu mu myaka iri imbere.”

    Imyitozo ikarishye ni kimwe mu bituma Ingabo z’u Rwanda zitanga umusaruro ufatika

    Bite by’urugamba rwa Cabo Delgado?

    Col Rwivanga yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado bikomeje kandi biri kugenda neza, asobanura ko Ingabo z’u Rwanda ziri gukorana n’iza SADC mu rwego kwita ku mpunzi no gutsinda umwanzi mu buryo bushimangiye.

    Ati “Turi gusangira amakuru y’ubutasi, tugakora ibikorwa byo guhashya umwanzi ku ruhande rwa buri gice kugira ngo turebe uko twakemura ibibazo by’inyeshyamba.”

    “Iki kibazo cyari kimaze imyaka ine, twishimira ko nibura twaciye intege z’ubushobozi bwabo [inyeshyamba] bwo kurwana ku kigero gikomeye. Ubu bameze nk’abari guhunga, ntabwo bakigaba ibitero mu baturage, kandi ni ibintu byiza.”

    Yasobanuye ko ibikorwa byo mu rwego rwo kugarura amahoro bikomeje, bisobanuye kugarura abaturage mu bikorwa byabo.

    Bamwe mu mpunzi zageze mu gace kagenzurwa n’ingabo za SADC, “Ari yo mpamvu turi gukorana n’ingabo za SADC ku buryo tubagarura, noneho tugatangira gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Yakomeje ati “ Ibi bikorwa ni ingenzi cyane mu kurwanya inyeshyamba kuko iyi niyo mpamvu [kutagira iterambere] ya mbere inyeshyamba zibaho. Rero tuzagira uruhare mu kugarura umutekano, ariko nk’uko dusanzwe tubigiramo uruhare aho tugiye hose, tuzagira uruhare mu bikorwa byo kubaka iterambere.”

    Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, aherutse gusura ingabo ziri mu butumwa bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique

    Ni izihe nyungu u Rwanda rubonera mu ntambara ya Mozambique?

    Col Rwivanga yavuze ko hari inyungu nyinshi cyane u Rwanda rukura muri ibi bikorwa byo kugarura amahoro.

    Ati “Hari inyungu nyinshi, twizerera mu kurinda umutekano w’abaturage, twatangiye mu 2004 kandi ntitwasubiye inyuma. Nitwe twabaye aba mbere twajyanye Ingabo i Darfur, ubwo butumwa bwararangiye, ariko ntekereza ko twageze kuri byinshi muri ubwo butumwa. Turi muri Sudani y’Epfo, Centrafrique.”

    “Reba nk’uko ibintu byari bimeze muri Mozambique, bidutera ishema kumva ko twagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika ubwicanyi [bwakorerwaga abaturage muri Mozambique]…Ikindi navuga ni uko tugenda turushaho kugira uburambe n’ubunyamwuga mu kazi ka gisirikari, ibyo ni byo tugomba gukora, ni akazi kacu.”

    “Buri gihe iyo tugiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, turushaho gutera imbere, ariko tunajyanwa n’impamvu ikwiriye, yo kurinda abaturage, kandi iyo yakabaye impamvu ihagije.”

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo Ingabo z’u Rwanda zatangiraga kujya muri Mozambique, Col Rwivanga yari yavuze ko indi nyungu ikomeye izava muri uru rugamba ari ukwerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

    Uyu Muvugizi kandi yavuze ko RDF yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ariko ubu imbaraga ziri gushyirwa mu guhangana na cyo.

    Ati “Kimwe n’izindi nzego, RDF yagizweho ingaruka [na Covid-19], kandi tugomba kugira uruhare muri gahunda z’igihugu zigamije guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo.”

    “Twakoze byinshi, twashyizeho amatsinda ashinzwe guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, twatwaye inkingo mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ba ofisiye bacu bari mu bice bitandukanye aho bigisha abantu ku buryo bwo guhangana n’iki cyorezo.”

    Yashishikarije urubyiruko gutekereza ku mwuga wo kuba umusirikare kuko urimo amahirwe yo kubaka igihugu. Ati “Igisirikare cyacu ni ikinyamwuga, buri wese atewe ishema nacyo. Ibyo twagezeho ni byinshi. Hari inzego zitandukanye RDF igiramo uruhare mu bijyanye no guteza imbere igihugu.”

    “Dugeneye aba-engineers, abaganga, dukeneye abize amateka, dukeneye abarimu, dukeneye abanyamakuru, nta rwego rw’ubuzima bw’igihugu igisirikare kidakeneye. Rero abanyamategeko n’abandi bakora mu zindi nzego, bafite umwanya mu gisirikare.”

    Ubwo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari mu matora yari arinzwe n’Ingabo z’u Rwanda

    Ubutumwa bw’amahoro mu mahanga bufasha ingabo z’u Rwanda kwiyungura ubumenyi

    Ingabo z’u Rwanda ni zo zirinda Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zikunze guhabwa imidali y’ishimwe mu butumwa bw’amahoro zirimo hirya no hino

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo ihambaye, ari nayo ituma zigira ubushobozi budasanzwe

    Imyitozo yo mu mazi igize igice cy’imyitozo y’ingabo z’u Rwanda

    Ingabo z’u Rwanda zikorana imyitozo n’ingabo z’amahanga

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu myitozo mu Kigo cya Nasho

    Zihabwa ubumenyi bwazibashisha guhangana n’umwanzi aho ariho hose

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa guca mu nzira y’inzitane

    Ingabo z’u Rwanda zitozwa gukoresha intwaro

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo kumanuka ku mugozi

    Uretse imyitozo yo gukoresha intwaro, izi ngabo zinatozwa kurwana no gukoresha ingingo z’umubiri mu kwirwanaho

    Ingabo z’u Rwanda zikora imyitozo yo gukomeza umubiri

    Izi ngabo zikora imyitozo ikomeye y’ubwoko butandukanye

    Ingabo z’u Rwanda zitoza kugendera ku mugozi

    Indege za RDF zagize uruhare mu gukwirakwiza inkingo mu bice bitandukanye by’u Rwanda

    Aho zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro, zigerageza gufasha abaturage baho mu bikorwa binyuranye

    Izi ngabo zahashije umwanzi muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Mozambique zabohoje Umujyi wa Macimboa da Praia

    Mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique, ziri kwifatanya n’abaturage gukora umuganda

    Ingabo z’u Rwanda zirinze Umujyi wa Bangui muri Centrafrique

    Ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano wa Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra

    Ingabo z’u Rwanda zigenzura imihanda yo mu Mujyi wa Bangui

    source : https://ift.tt/3op2pH2

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 10 mu bipimo 23,956 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,343.

    source : https://ift.tt/3dktoNH

  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa Africa CDC n’Umujyanama Mukuru muri OMS #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Twitter ya ‘Village Urugwiro’ rwatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigo nyafurika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara (Africa CDC), John Nkengasong, hamwe n’Umujyanama Mukuru w’Umuyobozi w’Ishami rya LONI ryita ku Buzima (OMS), Dr Senait Fisseha.

    Dr Fisseha akaba anayobora Umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuzima witwa Susan Thompson Buffett Foundation, akaba ari n’umwarimu muri za Kaminuza muri Amerika wigisha ibijyanye b’Ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uburumbuke bw’abantu.

    Twitter y’Urugwiro ivuga ko Perezida Kagame yakiriye Nkengasong na Fisseha bakaganira ku bijyanye no gukorera inkingo muri Afurika, nk’uko byemejwe n’Imiryango ya Afurika yunze ubumwe(AU), Africa CDC, Ubunyamabanga bw’Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse n’umuryango AUDA-NEPAD.

    Ku itariki ya 25 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, hamwe n’abayobozi ba Banki y’u Burayi ishinzwe Ishoramari (EIB) ndetse n’Uruganda rukora inkingo rwa BionTech, bashyize umukono ku masezerano agamije gutangira kubaka uruganda rw’inkingo n’imiti i Kigali (mu cyanya cyahariwe inganda) mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

    Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Senegal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60% mu mwaka wa 2040.

    Ibi Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yabishimangiye ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku isi yateraniye i Roma mu Butaliyani mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2021.

    source : https://ift.tt/3pxqFG3

  • Huye: Umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda yapfuye arohamye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021, ubwo Nduwawe Jean Louis wigaga mu wa Mbere mu Ishami rya Siyansi n’ikoranabuhanga, yajyanaga na bagenzi be koga.

    Amakuru IGIHE yahawe n’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda avuga ko nyuma y’igihe gito batangiye koga uyu musore yahise agaragara hejuru y’amazi ameze nk’uwashizemo umwuka.

    Yahise ajyanwa kwa ku bitaro bya Kabutare, aza gushiramo umwuka saa Mbili z’ijoro zo ku wa Gatandatu. Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera uracyari muri ibi bitaro.

    Biteganyijwe ko umuhango wo gushyingura nyakwigendera uzaba ku wa Mbere tariki 5 Ukuboza 2021. Ubu Kaminuza y’u Rwanda iri gukorana n’umuryango bya hafi.

    Kaminuza y’u Rwanda iteganya ko umunyeshuri upfiriye ku ishuri, umuryango we uhabwa ibihumbi 100 Frw ndetse kaminuza ikishyura ikiguzi cyo kumushyingura.

    Nduwawe Jean Louis yarohamye bimuviramo urupfu

    source : https://ift.tt/3EsLkBA