Tag: featured

  • #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 53 mu bipimo 11,477 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nta muntu wishwe n’icyo cyorezo kuri uwo munsi, abamaze kwitaba Imana bose hamwe mu Rwanda bazize icyo cyorezo ni 1,344.

    source : https://ift.tt/31UcFOQ

  • Suwede yahaye u Rwanda doze miliyoni imwe y’inkingo za Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Amb Teague ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima doze z’inkingo za Moderna

    Izi nkingo zagejejwe mu bubiko bw’Ikigo gishinzwe ubuzima(RBC), mu cyanya cy’Inganda i Masoro, aho Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, Johanna Teague yazishyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

    Ni inkingo zizatangwa ku baturage bagera ku bihumbi 500 kuko gukingirwa byuzuye ku muntu umwe bisaba doze ebyiri z’uru rukingo.

    Lt Col Dr Tharcisse Mpunga ashimira Leta ya Suwede kuba yashyigikiye u Rwanda mu ntego rwihaye yo kuba rwakingiye Covid-19 abaturage barwo byibura 70% mu kwezi kwa Kamena k’umwaka utaha wa 2022.

    Yakomeje agira ati “Mbonereho gusaba Abanyarwanda kwitabira kwikingiza kuko inkingo zirahari, byadufasha kugira ngo ibihe byo gusoza umwaka ntibizatubere bibi.”

    Umunyamabanga wa Leta yavuze ko ubu u Rwanda rumaze kwesa umuhigo rwari rwarihaye wo gukingira 30% mu mpera z’uyu mwaka wa 2021, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima(OMS) ryari ryasabye ibihugu gukingira nibura 10% by’abaturage babyo bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2021.

    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru
    Ambasaderi Teague amaze gushyikiriza inkingo Lt Col Dr Mpunga, baganirije itangazamakuru

    Ambasaderi wa Suwede, Johanna Teague ashimira u Rwanda kuba rutanga neza inkingo ku baturage barwo, akavuga ko nta gushidikanya ko izatanzwe zizakoreshwa neza.

    Ambasaderi Teague yakomeje agira ati “U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kigenewe izi nkingo za Moderna nk’impano yo mu rwego rw’ubutwererane, zikaba ziyongera ku zitangwa muri gahunda ya COVAX”.

    Izo nkingo zikaba zazanye n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kuzitera abantu bingana na miliyoni imwe Leta ya Suwede yahawe n’Ishami rya LONI ryita ku bana(UNICEF).

    Uretse Suwede, ibihugu by’i Burayi, Aziya na Amerika bikomeje gutanga doze z’inkingo zitandukanye ku bihugu bya Afurika n’ibindi biri mu nzira y’Amajyambere nk’uko Umuryango w’Abibumbye usaba kuzisaranganya.

    source : https://ift.tt/3IBg5Xw

  • Urubyiruko rweretswe ko rufite ibyarufasha kurandura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    iAccelerator ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amafaranga n’amahugurwa yo guteza imbere ubumenyi bwabo ngo batange ibisubizo, bahange n’udushya mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bibangamira iterambere ry’abaturage by’umwihariko urubyiruko.

    Iyi gahunda yatangijwe mu 2016 nk’uburyo bwo guha urubyiruko urubuga rurufasha gutanga umusanzu warwo mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihari.

    Umuyobozi Mukuru wungirije muri Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yagaragaje ko mu myaka itanu ishize hari imishinga yahanzwe, inafashwa kwaguka.

    Yagize ati “Kuva iAccelerator itangijwe mu 2016, hakiriwe abarenga 2500 bafite imishinga itanga ibisubizo by’ibibazo ku buzima bw’imyororokere mu rubyiruko. Muri bo 80 bahuguwe ku kunononsora imishinga no kuyimurikira abandi. Imishinga 11 yagizwemo uruhare na ba rwiyemezamirimo 36 yahawe inkunga n’andi mahugurwa y’inyongera biganisha ku gutangiza ishoramari.’’

    Igikorwa cyo gutangiza iAccelerator ku nshuro ya kane cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi kuri uyu 8 Ukuboza 2021.

    Mu ijambo yavuze ayitangiza, Umutesi yabwiye urubyiruko ko rufite ubushobozi bwo gukemura ibibazo birwugarije.

    Yakomeje ati “Mwiyizere, mwabishobora.’’

    Muri uyu mwaka iAccelerator izibanda ku bibazo by’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo mu mutwe; izi ngingo zatoranyijwe hashingiwe ku bushakashatsi bwo mu mwaka ushize bwakozwe harebwa ibibazo byugarije umuryango.

    Umutesi yifashishije ijambo ry’Umuyobozi w’Ikirenga wa Imbuto Foundation, Madamu Jeannette Kagame, rivuga ko ‘buri kiragano kigira intego yacyo’ mu kubwira urubyiruko ko rufite amahirwe yo kugira ibyo rukora.

    Yakomeje ati “Iki ni igihe cyo guhanga udushya no kugaragaza impinduka. Ntidushidikanya ko mwifitemo ubushobozi bwo kuba ku isonga ry’impinduka zikenewe mu buzima bwanyu n’ubwa sosiyete mubarizwamo.’’

    Yabwiye urubyiruko ko rufite ubumenyi, ubushobozi n’ubushake bwo guhanga udushya.

    Ati “Ubuzima bwo mu mutwe bugomba gusigasirwa. Ubuzima bw’imyororokere ni ubuzima butugira abo turi bo. Tubitezeho umusanzu cyane ko mwiga mu ishami ry’ubuvuzi.’’

    iAccelerator icyiciro cya kane yatangijwe mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Covid-19, nacyo gishobora kubangamira ubuzima bwo mu mutwe.

    Ubwo yatangizwaga hanatanzwe ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko.

    Iki kiganiro cyatanzwe n’abarimo Yvonne Uwamahoro, Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuzima bwo mu Mutwe muri mHub Rwanda; Rwiyemezamirimo akaba n’Umuganga, Dr. Jean Berchmans Uwimana; Dusenge Ariane, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) na Mick Ndayishimiye, watsinze muri iAccelerator 2019, abikesha umukino yise ‘Urukundo’. Cyayobowe na Christelle Giraneza.

    Ndayishimiye yahaye urubyiruko umukoro wo gutekereza ku mushinga utanga impinduka aho rutuye.

    Ati “Dufite ubumenyi n’ubushobozi sosiyete ishaka. Ntimwitinye kuko hari ibisubizo mwatanga ku bibazo bihari. Ubumenyi mufite mubukoreshe kugira ngo mwungure umuryango.’’

    Aba bose bahurije ku gushakira umuti ibibazo biri muri sosiyete bigizwemo uruhare na buri wese.

    Dusenge Ariane yasobanuye ko abafite ubumuga bagifite ibibazo byo kugera ku makuru ajyanye na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ariko bakwiye gufashwa.

    Ati “Abatanga serivisi barimo abajyanama b’ubuzima, abaganga n’abandi bahabwa ubushobozi bwo kubafasha. Ni imbogamizi ikomeye kuko bazi ko ubumuga ari ugucika akaguru cyangwa akaboko. Abantu bakeneye kumenya ibyerekeye ubumuga n’ibibazo ababufite bahura nabyo ngo babishakire umuti.’’

    Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro iAccelerator, biteganyijwe ko kwakira imishinga bizasozwa ku wa 8 Mutarama 2022.

    Urubyiruko rwiyandikisha ni urufite imyaka iri hagati ya 18 na 30; rufite amahirwe yo guhabwa inkunga ya $10,000 yo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, guhugurwa no kurushaho kuyinoza.

    Amafoto: Imbuto Foundation


    source : https://ift.tt/3oBHsZj

  • Ihurizo ku bisasu FAR yasabye mu 1992, bisa n’ibyahanuye indege ya Habyarimana – #rwanda #RwOT

    Ni indege yahanuwe mu mugoroba w’itariki 6 Mata 1994 ahagana saa Mbili n’igice, ubwo Perezida Habyarimana Juvénal wari kumwe n’abantu 11 bavanye mu rugendo i Dar es Salaam muri Tanzania bahuye n’isanganya ikomeye ubwo indege yari ibatwaye yaraswagaho ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa misile, mu guhanuka igwa mu busitani bw’urugo rwe i Kanombe hafi y’ikibuga cy’indege, ntihagira urokoka.

    Kuva ubwo kugeza ubu ntabwo haraboneka amakuru yuzuye y’uburyo iyi ndege yahanuwe nubwo abashakashatsi batandukanye bagerageje gukora iyo bwabaga.

    Nubwo ibyabaye kuri iyi ndege byakomeje kuba inshoberamahanga, hari amakuru agaragaza ko ibisasu byayihanuye ingabo za Habyarimana zabyifuje guhera mu 1992 ubwo zari zugarijwe n’ibitero bya FPR Inkotanyi.

    Ibyabaye kuri iyi ndege byagiye biteza umwuka mubi hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Leta y’u Bufaransa, aho iki gihugu cy’i Burayi cyakunze kuyifashisha gishinja abayobozi b’u Rwanda kuri uku guhanura iyi ndege, mu gutwikira uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Byafashe intera mu 2006 ubwo umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoza ikirenge cye mu Rwanda, yasohoraga raporo ashinja bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

    U Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ndetse biza gutuma ibihugu byombi bicana umubano waje gusubukurwa mu 2009.

    Raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye, ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranywe agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.

    Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bo babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ibitandukanye n’ibya Bruguière. Bavuze ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ko ntaho bihuriye n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

    Ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ingabo ze zabyifuje mu 1992

    Muri Mutarama 1992, hari hashize umwaka n’amezi atatu FPR Inkotanyi itangije urugamba rw’amasasu rwo kubohora igihugu, nyuma yo gusaba kenshi ko Abanyarwanda bari mu mahanga bataha, bakimwa amatwi.

    Perezida Habyarimana yakunze kuvuga ko yatewe atunguwe ndetse bikemezwa n’igisirikare cye (FAR) cyavumbuye ko nta bwirinzi bw’ikirere gifite, bikaba ngombwa ko hasabwa ibikoresho.

    Mu bibazo FAR yari ifite, hari harimo ibikoresho byo kurinda ikirere, harimo n’imbunda zifashishwa mu guhanura indege mu gihe zaba zivogereye ikirere cy’u Rwanda.

    Tariki 17 Mutarama 1992, Col Laurent Serubuga wari Umugaba Mukuru w’Ingabo Wungirije yandikiye Minisitiri w’Ingabo, amumenyesha akaga bahuriye nako mu Ruhengeri na Rusumo, ubwo bajyaga guhanura indege imbunda bafite zikabatenguha.

    Muri iyo nyandiko ifite umutwe ugira uti “Possibilités des Moyens de Défense Aérienne et de Défense Anti Aerienne”, Col Serubuga yagize ati “Ndifuza kubagezaho imbogamizi batayo LAA yahuye nazo ubwo yashyiraga mu bikorwa ubutumwa bwayo bwa AA kubera ubushobozi buke bw’intwaro yahawe.”

    Yakomeje agira ati “Inshuro ebyiri zose nyakubahwa Minisitiri, amatsinda abiri yagiye mu butumwa muri Ruhengeri na Rusumo, guhanura indege zivogera ikirere cyacu ariko byarabananiye kuko indege zabaga ziri kugurukira hejuru cyane harenze ubushobozi bw’ibikoresho bya batayo.”

    Serubuga yavuze ko intwaro u Rwanda rwari rufite, zari zifite ubushobozi buke cyane bwo guhanura indege, ugereranyije n’aho indege bashakaga guhanura zigurukira.

    Ati “Intwaro iyo batayo ifite 37 mm double-barreled cannon ndetse na 14.5 mm AA mi, zikora ku ndege ziri kugurukira ku butumburuke bwo hasi, nka metero 1500 uvuye ku butaka.”

    “Kugira ngo tubashe kurinda ahari ubutumburuke bwo hagati (hagati ya metero 1500 na metero 7500), hakenewe izindi ntwaro zifite ubushobozi buhambaye ziri ku rwego rumwe n’iz’u Bufaransa, ubushobozi bwazo tukaba twabwometse kuri iyi baruwa.”

    Intwaro Serubuga yavuze ko zikenewe kandi ziberanye n’u Rwanda, ni izo mu bwoko bwa SAM 16 zikorerwa mu Burusiya. Izi ni nazo ntwaro byagaragaye ko zakoreshejwe ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994.

    Muri iyi baruwa, Serubuga yashimagije izi ntwaro, avuga ko uretse kuba zishobora guhanura indege ziri hejuru cyane “zishobora no kurashishwa ziri ku modoka nto.”

    Hagaragajwe ko izi ntwaro “zihutirwa’, ahita atanga n’umubare w’izikenewe. Ati “Hakenewe intwaro 12 zirashisha SAM16 n’ibisasu byazo 120, muzirikana ko agatsinda gato k’abasirikare barasa kagizwe n’abantu bane barashisha imbunda ziremereye.”

    Mu mpamvu zitangwa n’abahakana ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare be, bavuga ko nta ntwaro za SAM 16 igisirikare cye cyagiraga, nyamara ntaho bagaragaza ko ubu busabe bwa Serubuga butubahirijwe.

    Hari inyandiko z’Urwego rushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu Bufaransa, DGSE, zigaragaza ko icyo gihugu cyari gifite amakuru ku bahanuye indege ya Habyarimana guhera ku wa 6 Mata 1994.

    Mu iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru Radio France na Mediapart, byavumbuye inyandiko DGSE yandikiye abarimo Perezida Mitterand ku makuru uru rwego rwari rufite ku wahanuye indege yari itwaye Habyarimana.

    Inyandiko ibigaragaza ni iyo ku wa 22 Nzeri 1994 yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo ku wa 17 Nzeri 2015 mu gihe cy’iperereza ryakorwaga n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana.

    Ivuga ko ‘abahezanguni babiri’, “ba colonel [Théoneste] Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na [Laurent] Serubuga’ ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

    Ku wa 12 Nyakanga 1994 nyuma y’amezi abiri indege irashwe, DGSE nabwo yari yagaragaje ko yahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu bagamije kwikiza Perezida Habyarimana wari wemeye kumvikana na FPR Inkotanyi.

    Igishimangira ko Abafaransa bari bazi neza ayo makuru, ni uko indege ya Habyarimana ikimara kugwa aribo ba mbere bahageze ndetse binavugwa ko aribo bajyanye agasanduku k’umukara kayo, kabika amakuru y’ingenzi y’ibyabaye ku ndege.

    Ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ni kimwe n’ibyo ingabo ze zari zarasabye mu 1992

    Col Laurent Serubuga wigeze kuba Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo, ashyirwa mu majwi mu bahanuye indege ya Habyarimana

    Falcon 50, ubwoko bw’indege Habyarimana yagendagamo

    source : https://ift.tt/3EFqLC2

  • Aba Sheikh bashya basabwe kugendera kure imyumvire y’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Sheikh Hitimana Salim, Mufti w
    Sheikh Hitimana Salim, Mufti w’u Rwanda aganira n’aba Sheikh bashya

    Umuyobozi w’Idini ya Islam mu Rwanda (Mufti), Sheikh Hitimana Salim, mu mpanuro yagejeje ku ba Sheikh bashya, yabibukije ko kuba barasoje amasomo bakagaruka mu Rwanda ari igisobanuro cy’uko iwabo haruta ahandi hose, bityo batagomba gutandukana n’indangagaciro z’idini ya Islam ndetse n’iz’Ubunyarwanda.

    Sheikh Sindayigaya Mussa
    Sheikh Sindayigaya Mussa

    Sheikh Sindayigaya Mussa na we yagejeje ikiganiro kuri abo bavugabutumwa bitegura kwakirwa mu nama y’aba Sheikh mu Rwanda, ikiganiro cyanitabiriwe n’Abayobozi mu nzego nkuru z’UMuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC).

    SP Isaac Safari wo muri Polisi y
    SP Isaac Safari wo muri Polisi y’u Rwanda yabaganirije ku kurwanya iterabwoba

    SP Isaac Safari, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda, yibukije abitabiriye amahugurwa y’Aba Sheikh bashya, ko bagomba kugendera kure imyumvire y’Ubuhezanguni buganisha ku Iterabwoba kuko ari ibikorwa by’imitwe yihisha inyuma y’inyungu zayo bwite.

    Mu kurushaho kubasobanurira uburyo iterabwoba n’ubuhezanguni badakwiriye kubiha agaciro, SP Isaac Safari yabasabye kugendera ku mpanuro Perezida Kagame yigeze gutangira mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku kurwanya iterabwoba, aho yagize ati “Iterabwoba ntirishingira ku idini, ku bwoko, cyangwa ku bukene, ahubwo riterwa na politiki mbi n’imyizerere y’ibinyoma. Kugira ngo habeho guhangana n’ubutagondwa, abantu cyane cyane abakiri bato, bagomba kumva ko bafite uruhare mu gushyigikira igihugu cyabo.”

    source : https://ift.tt/3IxD71m

  • Nyabugogo: Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Yine z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 6 Ukuboza 2021, nibwo uyu musore uvuka mu Karere ka Karongi yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 5 ahita yitaba Imana.

    Ubuyobozi bwa Inkundamahoro bwabwiye IGIHE ko uyu musore yari afite umugambi wo kwiyahura kubera ko yavuye mu kabari gaherereye muri iyi nyubako mu igorofa ya gatanu ahita asimbuka.

    Umuyobozi wa Inkundamahoro, Niyonshuti Rwamo Emile yagize ati “ Byabaye ahagana saa Yne z’ijoro ariko asa nk’aho ari cyo cyari kimuzanye kuko yari arimo kunywa inzoga mu kabari asohoka yiruka ahita asimbuka avuye mu igorofa rya gatanu.”

    Yakomeje avuga ko uyu muntu ari uwa kane wiyahuriye muri iyi nyubaka kuva umwaka wa 2021 watangira.

    Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi biherereye Kacyiru.

    Umuntu wa kane yiyahuriye mu nyubako ya Inkundamahoro

    source : https://ift.tt/3ozNtWB

  • Ni bangahe? Bazigisha iki? Ibyo wamenya ku barimu u Rwanda rwasabye Zimbabwe na Tanzania – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame kandi ku wa 29 Nzeri 2021, mu nama yahuzaga abashoramari b’u Rwanda na Zimbabwe, yasabye iki gihugu kohereza abarimu mu gutanga umusanzu mu burezi bw’u Rwanda.

    Ubwo yagezega ijambo ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri ari ingenzi ariko hakenewe n’abarimu beza.

    Ati “Ndakeka ko Zimbabwe yanaduha abarimu beza, rero nabyo mubikoreho nk’ibyihutirwa. Umubare wose mwabona w’abarimu beza twe turiteguye kuko turabakeneye cyane.”

    Zimbabwe iri mu bihugu bifite urwego rw’uburezi rwiyubatse kuva mu myaka ya za 1980 mu gihe cy’Ubukoloni kugeza uyu munsi, gifite umwihariko mu bijyanye n’imibare na siyansi.

    Raporo ya Global Information Technology mu 2016, yagaragaje ko mu bijyanye no kugira ireme ry’uburezi by’umwihariko mu mibare na siyansi, iki gihugu kiza ku mwanya wa Kane muri Afurika.

    Kuba u Rwanda rwakwakira abarimu baturutse muri Zimbabwe byafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi ariko bikanagabanya icyuho cy’abarimu bake by’umwihariko mu mashuri Nderabarezi, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yavuze ko kugeza ubu ibiganiro ku mpande zombi bigeze kure ndetse intambwe ya mbere yamaze guterwa.

    Yagize ati “Hakozwe inyandiko nsobanurampamvu y’icyo gikorwa kugira ngo bizafashe mu migendekere myiza yacyo. Hakozwe kandi inama hagati ya MINEDUC n’uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe mu rwego rwo gutegura uburyo icyo gikorwa cyazagenda neza.”

    Muri rusange abarimu u Rwanda rukeneye ndetse rwari rwasabye Zimbabwe barimo ab’inzobere mu bijyanye na siyansi n’ururimi rw’Icyongereza mu mashuri Nderabarezi (TTCs).

    Ni abarimu bitezweho gufasha mu gukomeza gutegura neza abarimu b’Abanyarwanda bazigisha mu mashuri abanza.

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nibura abarimu bashobora kuziba icyuho muri ibyo byiciro harimo 278 ba TTC . Hakenewe kandi n’abarimu 36 bazobereye mu byo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET n’abandi 22 bo kwigisha muri Rwanda Polytechnic.

    Hakenewe n’abigisha Igiswahili…

    Uretse Tanzania na Kenya bikoresha Igiswahili nk’ururimi rwa mbere, mu Karere hari ibindi bifite umubare munini w’abaturage bazi kandi bavuga Igiswahili.

    Ni ibihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Malawi, Zambia, Somalia na Mozambique. Muri rusange abaturage bavuga Igiswahili ku Isi hose barenga miliyoni 16.

    Ni mu gihe kuva mu 2017, Igiswahili ari ururimi rwa Kane rwemewe mu butegetsi bw’u Rwanda.

    Mu barimu ibihumbi 90 bari mu Rwanda, abigisha isomo ry’Igiswahili bagera kuri 741 bakaba bari mu mashuri yisumbuye.

    Ubwo Perezida Kagame yagezaga ubusabe kuri mugenzi we wa Tanzania muri Kanama uyu mwaka mu muhango wo kwakira Perezida Samia Suluhu Hassan, yagize ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. “

    Yakomeje agira ati “Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hari ibiganiro bitandukanye byayihuje na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse hateguwe n’amasezerano agomba kuzasinywa hagati y’Ibihugu byombi.

    Karakye ati “Twatekereje kuba dufashe abarimu nibura 10 muri buri Karere. Icyo ni icyiciro cya mbere cy’abarimu b’inzobere bazajya bahugura abarimu basanzwe bigisha ururimi rw’Igiswahili mu mashuri atandukanye mu gihugu hose.”

    Yakomeje agira ati “Hakenewe ubunararibonye bw’abarimu ba Tanzania mu rwego rwo kongerera ubushobozi bw’abarimu dusanganywe mu kazi cyangwa se abakiri ku ntebe y’ishuri muri Kaminuza no mu mashuri makuru byo mu gihugu.”

    Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi butangaza ko u Rwanda rwateye intambwe ishimishije cyane mu kubahiriza ibipimo mpuzamahanga bya UNESCO biteganya umubare w’abanyeshuri nibura buri mwarimu aba agomba kwigisha mu ishuri.

    Ni ibipimo biteganya ko mu cyiciro cy’amashuri abanza, umwarimu yigisha abanyeshuri 46 mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda muri iki cyiciro umwarimu umwe abarirwa abanyeshuri 44.

    Ibi byagenzweho aho abarimu bashya bangana na 28.000 biyongereyeho mu gihe ibyumba by’amashuri bishya byubatswe bingana na 22.505.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, avuga ko iyi gahunda izakomeza gushyirwamo imbaraga hongerwa umubare w’abarimu bashya ndetse banahabwa amahugurwa abongerera ubumenyi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINEDUC, Karakye Charles, yavuze ko abarimu bakenewe bazanafasha mu guhugura abarimu bo mu Rwanda

    source : https://ift.tt/3IraoLP

  • Gen James Kabarebe yemeye kubakira Byiringiro Lague warushinze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 07/12/2021, ni bwo rutahizamu wa APR FC Byringiro Lague yasezeranye imberey’Imana na Kelia Uwase, ni nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa nawo wari wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

    Byringiro Lague na Kelia Uwase bagombaga kuba bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/12/2021, ariko buza kwimurwa kubera umukino APR FC yari ifitanye na RS Berkane, umukino wabereye muri Maroc.

    Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye
    Gen James Kabarebe yashimiye Byiringiro Lague na Kelia Uwase ku ntambwe bateye

    Mu bitabiriye ibi birori batandukanye barimo Gen James Kabarebe, aho yaje gufata ijambo mu mwanya wo gutanga impano maze yemerera uru rugo rushya rw’abageni kuzabubakira kandi neza.

    Gen James Kabarebe, Umuyobozi w
    Gen James Kabarebe, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC

    Yagize ati “Kelia na Lague ntabwo nabatwerereye, impamvu ntabatwereye ndayibabwira, iyo mbatwerera byari kugarukira muri ibi bintu mubona hano, ibi byose ntabyo muri butahane murabisiga hano, ariko nagira ngo nimutuza muruhutse nzabubakira kandi neza”
    Ibyo ni byo bizabagirira akamaro kurusha ibi, nari mbizi ko hari abandi bazabikora na APR FC yarabikoze murabibona ariko njye nagira ngo nzabubakire, mubone intangiriro namwe muzubakira abandi.”

    source : https://ift.tt/3y3wu26

  • Kicukiro: Umugabo yishe umugore we amuziza ibihumbi 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

    Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk’uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

    Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

    Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imibanire y’abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.


    source : https://ift.tt/3lEUtzq

  • Andrew Mwenda yafashe ibishobora kutagenda neza muri RDC abihirikira ku Rwanda – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kohereza izo ngabo, Andrew Mwenda, nyiri The Independent akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni yanditse kuri Facebook inkuru yahaye umutwe ugira uti “Questions on UPDF deployment in DRC”, ni nko kuvuga ‘Ibyo kwibaza ku cyemezo cyo kohereza ingabo za UPDF muri RDC.’

    Uyu mugabo yabajije ibibazo bine birimo icyo yise ‘uruhare rw’u Rwanda’. Mbere yo gucengera muri icyo kibazo, Mwenda yatanze ibitekerezo byagaragaye nk’aho umwanzuro wo gutera wari ugamije gukoresha imbaraga z’umurengera.

    Mu nyandiko ye, Mwenda yavuze ko ‘bisa n’aho UPDF itagiye muri RDC igamije kurwanya ADF gusa ahubwo yakoraga imyiyerekano ya gisirikare igamije kureba urwego ingabo zayo ziriho n’ubushobozi bw’ibikoresho zifite.’

    Yongeyeho ko ibi byakozwe nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa kuri ‘mukeba ari we u Rwanda.’

    Mwenda yibajije ‘uko u Rwanda ruzitwara mu gihe intego ya misiyo izahinduka.’

    Ubusanzwe u Rwanda na Uganda bisangiye inyungu mu kurwanya ADF kuko ibihugu byombi byagizweho ingaruka n’ibitero by’iterabwoba byagabwe n’uyu mutwe.

    Mu mezi abiri gusa ashize, u Rwanda rwaburijemo igitero cy’ubwiyahuzi ndetse umuyobozi w’itsinda ry’abafatanywe ibiturika byagombaga kwifashishwa haterwa grenade muri Kigali, Niyonshuti Ndoli Ismael, yemeye ko yahuguwe na Salaudin uzwi nka Abu Jihad, Desert Star, The Punisher, Lion Loft, ubarizwa mu nkambi za ADF muri RDC.

    Mwenda yanditse ko inyungu zihuriweho zishobora guta umurongo mu gihe Uganda yahitamo ‘‘guhindura intego ya misiyo.’’

    Mu yandi magambo, misiyo yajyanye UPDF muri RDC yo guhashya ADF ishobora guhinduka ahubwo igakoresha uwo mwanya nk’uburyo bwo kugera ku ntego zayo z’ukuri.

    Mwenda yanditse ko “Kigali yizera ko Kampala ishaka ko ubutegetsi bwayo buhinduka. Inizera [Kigali] ko Kampala iri guhugura no guha intwaro abanzi bayo bari muri RDC.’’

    Ibiboneka ni uko nk’uko Mwenda yabyanditse mu gihe cyashize, u Rwanda ntabwo rwizeye gusa, ahubwo ruzi neza kandi rufite ibihamya birimo n’ibyatanzwe na Mwenda ubwe.

    Mu mitwe y’iterabwoba ikorera muri RDC iteza umutekano muke ku Rwanda harimo FDLR, FLN, RUD-Urunana na RNC. Iyi yose yagiye ivugwa mu mikoranire na Uganda.

    Mu ntangiriro za 2001, Winnie Byanyima yasabye Museveni kudashyigikira FDLR, Umutwe washyizwe ku rutonde rw’iy’Iterabwoba na Amerika; ugizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Museveni ariko ntiyabihagaritse ndetse mu 2005 byahishuwe ko Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR icyo gihe yatembereraga muri Uganda akoresheje pasiporo yahawe n’iki gihugu.

    Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa bahunze bava mu Rwanda, mu myaka ya 2007 na 2010 bigizwemo uruhare na Uganda; ni mbere yo gutangiza intambara yeruye ku Rwanda no kubaka ibirindiro byo gushaka abarwanyi bashya byari i Kampala.

    Museveni na we ubwe ubwe yigeze kwiyemerera ko hari ibigo byifashishwa mu kwinjiza ingabo muri iyo mitwe bifashwa binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubutasi (CMI).

    Mu 2017, RNC yongeye imbaraga mu bikorwa byayo byo gukangurira abantu kuyigana binyuze mu kubavana muri Uganda bagana muri RDC aho batorezwaga ngo bitegure gutera u Rwanda.

    Nyuma y’igihe gito, Museveni yandikiye Perezida Kagame ibaruwa amwemerera ko yahuye n’abayobozi ba RNC mu ngoro ye mu buryo yise ‘ubw’impanuka.’

    Byaje no kugaragara ko aba bayoboke ba RNC [ya Kayumba Nyamwasa] bakoraga ingendo bifashishije pasiporo ya Uganda.

    Mu Ukuboza 2018, Raporo ya Loni kuri RDC yemeje ko muri iki gihugu hari ihuriro ryiyise P5 kandi rikora binyuze mu nkunga rihabwa na Uganda.

    Muri uko kwezi kandi abari abayobozi muri FDLR, Ignace Nkaka (aka LaForge Fils Bazeye) na Lt. Col Jean Pierre Nsekanabo, bafashwe bagerageza kwambuka kwambuka Umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RDC, bashyikirizwa u Rwanda.

    Mu kuburana kwabo, bahishuye ko bakoreraga ingendo muri Uganda aho bitabiraga inama zigamije guhuza ibikorwa n’imikoranire hagati ya FDLR na RNC. Iyo nama bavuga ko yakorwaga ku itegeko rya Mateke wari Minisitiri wababwiraga ko afite ‘ubutumwa budasanzwe yahawe na Museveni’.

    Mu Ukwakira 2029, Umutwe w’Iterabwoba RUD-Urunana, uri mu Ihuriro rya P5 wagabye ibitero mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda. Abarwanyi bawo bishe abaturage 15, abandi 14 barakomereka.

    Iperereza ryakozwe n’Ingabo z’Igihugu [RDF] ryerekanye ko abo barwanyi bateye u Rwanda baturutse muri Uganda.

    Mu bikoresho bafatanywe harimo telefoni yasanzwemo bimwe mu biganiro byahuje aba barwanyi na Minisitiri Mateke igihe kirekire. Mu kwirinda ko amakuru y’ubufasha iha imitwe irwanya u Rwanda, Uganda yanze gutanga abandi barwanyi.

    Mu bijyanye n’imikoranire na RNC, Major Mudathiru Habib yabwiye urukiko ko mbere yo kwinjira muri RDC, yinjijwe mu gisirikare muri Uganda aba ari naho afashirizwa. We n’abandi 31 bagejejwe imbere y’ubutabera nyuma yo gufatirwa mu mashyamba ya Congo.

    Ibi byiyongeraho ko mu gihe cy’urubanza ruregwamo abarwayi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN, Nsabimana Callixte wiyise Sankara [wari wungirije Rusesabagina] wari umuvugizi wa FLN, yahishuye ko ibihugu byombi byamufashije mu mugambi yarimo wo guhungabanya u Rwanda.

    Yongeyeho ko yigeze akorana na Gen Abel Kandiho uyobora CMI ndetse ko Uganda yateye inkunga ibitero FLN yagabye muri Nyungwe.

    Ibi byose ni ingero zerekana ko u Rwanda ‘rutizera gusa’ ahubwo hari n’ibikorwa bibyerekana ndetse n’ibihamya byatanzwe na Mwenda ntibiri kure yabyo.

    U Rwanda rwakunze kwitwararika muri iki kibazo ndetse ntibikwiye guhabwa igisobanuro cyo kutamenya no kurwanira inyungu zarwo.

    Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rufite inyungu kandi rwiteguye kurinda no guhangana n’uwagerageza kuzihungabanya. Iyo usubije amaso ahahise ubona ko umwanzi wagerageje kurenga umurongo utukura, agomba kumenya ko azishyura ikiguzi cyabyo byanze bikunze.

    Abakurikiranira hafi ibya politiki y’Akarere bavuga ko bategereje kureba niba Uganda izaguma mu ntego zayo, ntitezuke ku nshingano yajyanye muri RDC.

    Dufashe nk’urugero, ADF ifite ibirindiro mu duce twa Beni na Bunia mu gihe imitwe irwanya u Rwanda ikorera za Rutshuru na Masisi, ari natwo duce twegereye u Rwanda. Izi teritwari zisa n’izitandukanye urebye uduce zirimo.

    U Rwanda rushobora kwinjira muri iyi ntambara mu gihe Uganda yakwimurira muri RDC ibikorwa byo gufasha imitwe irurwanya.

    Ubusesenguzi bwa Mwenda ko mu bitagenda neza muri RDC, u Rwanda ruba rubiri inyuma busa n’ubugamije kuyobya rubanda kuko ntaho yahurira n’iyo ntambara mu gihe Uganda itatezuka ku ntego zayo zo guhashya ADF.

    Mwenda avuga ku kwirinda ‘ibyabereye i Kisangani mu 1999 na 2000’. Byashobotse kuko Uganda yarenze imipaka igera n’aho ishaka kugota ingabo z’u Rwanda.

    Hari icyizere ko hari amasomo menshi yizwe!

    Andrew Mwenda ni we washinze Ikinyamakuru The Independent akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni

    source : https://ift.tt/301NR6R