Tag: featured

  • Ruhango: Umugabo w’imyaka 67 yituye hasi mu kabari ahita apfa

    Munyankindi Leopord yaguye wa mu Mudugudu wa Nyangandika mu Kagari ka Buhoro. Abaturanyi be bavuga ko yari yasuwe n’abashyitsi bamuzaniye inzoga, arabaherekeza, mu gutaha ahitira mu kabari. Akigera muri aka kabari nta minota myinshi irashira yahise yitura hasi arapfa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre bemeje aya makuru.

    Meya Habarurema yagize ati “Amakuru dufite ni uko yapfuye mu buryo busanzwe nta wamukozeho, nta kibazo yahuye nacyo nk’uko iperereza ry’ibanze ribigaragaza. Cyakora ngo yari yanyoye inzoga nyinshi nubwo tutakwemeza ko arizo zamwishe”.

    Munyakindi Leopord akigera mu kabari ka Sikubwabo Bosco w’imyaka 36, ngo yahise afatwa n’isereri yikubita hasi ahita apfa.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafashe umwanzuro wo kujya gupima umurambo w’uyu musaza ngo hamenyekane icyamwishe, gusa abo mu muryango we siko babyifuzaga, basabaga ko yashyingurwa hatiriwe hakorwa iperereza.

    Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu Rwanda avuga ko ibikorwa by’utubari bibujijwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kimaze guhitana abarenga ibihumbi 400 ku Isi. Gusa hari abihishashisha bakajya mu bikari by’utubari bakanywa inzoga bakinze imiryango yinjiramo.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Ruhango-Umugabo-w-imyaka-67-yituye-hasi-mu-kabari-ahita-apfa

  • Gasabo: Hatahuwe Litiro 6000 by’inzoga yitwa Agasusuruko yakorerwaga mu rwihisho

    Polisi ikorera muri Sitasiyo ya Ndera mu karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego yatahuye urugo rwakorerwagamo inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Agasusurutso. Zari litiro 6,000 zuzuye mu ngunguru 22, zafatiwe mu kagari ka Cyaruzinge, mu mudugudu wa Ayabakora, zafashwe mu gitondo cya tariki ya 07 Kamena 2020.
    Ahafatiwe izi nzoga hagaragaye ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu gukora iyi nzoga birimo nka Tangawizi, amasukari, alukoro (Spirit), amazi n’ibindi bitandukanye. Urwo ruvange nirwo ruvamo icyo kinyobwa. 
    Mwizerwa Olivier, umukozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda, yavuze ko kugira ngo amakuru amenyekane byaturutse kuri umwe mu baturage bakora ikinyobwa kitwa Agasusurutso ndetse abifitiye ibyangombwa. Avuga kandi ko urwo ruvange rubyara inzoga rugira ingaruka zikomeye ku bazinywa.
    Yagize ati “Biriya bintu byose iyo babivanze, unyoye iriya nzoga ashobora guhuma amaso kubera iriya alukolo nyinshi bashyiramo bashaka ko bishya vuba. Ziriya nzoga bazipfunyika mu macupa ya purasitike, kandi imisemburo na Pulasitike ntibikorana.  Bityo unyoye izo nzoga bikazamutera uburwayi butandukanye burimo na kanseri.”
    Uwinkindi Angelique ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo mu murenge wa Ndera.   Yavuze ko umuturage wakoraga izi nzoga n’ubwo yamenyeko agiye gufatwa agacika ariko azwi, kuko ubuyobozi bw’akarere bwari buherutse kumuhagarika.
    Uwinkindi yagize ati “Uyu muturage ubuyobozi bw’akarere bwari buherutse kumuhagarika, ariko yitwikiraga ijoro we n’abakozi be bagakora. Ntabwo yazicururizaga mu murenge wa Ndera, kuko yazipakiraga imodoka akajya kuzicururiza ahandi.”
    Akomeza avuga ko n’ubusanzwe ariko mu murenge wa Ndera hakunze kumvikana ibibazo by’umutekano mucye biturutse ku businzi bw’izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
    Ibi biremezwa na Twagirimukiza Jean de Dieu umuturage wo mu mudugu wa Ayabahizi mu kagari ka Cyaruzinge, ahafatiwe izi nzoga. Avuga ko izi nzoga zatumye agira amakimbirane n’umugore we kubera ubusinzi bituma batandukana.
    Ati “Njyewe izi nzoga zankozeho kuko umugore wanjye duherutse gutandukana kubera zo. Nigeze kugira akazi ahantu zakorerwa nkajya nza nazisinze tukarwana bituma yigira iwabo ubu twarandukanye kubera amakimbirane.”
    Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge si mu murenge wa Ndera zigaragaye gusa, kuko mu minsi ishize mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge naho hagiye hagaragara ibihumbi bya litiro zazo.
    Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie-Goretti Umutesi, avuga ko hamaze iminsi hatangiye ibikorwa byo kumena  izi nzoga aho zivugwa hose mu mujyi wa Kigali.
    Yagize ati “Turimo gufatanya n’abaturage, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti. No kugira ngo izi litiro ibihumbi 6 zifatwe n’umuturage waduhaye amakuru ko hari abantu barimo kumwiganira inzoga.”
    CIP Umutesi akomeza avuga ko nyir’izi nzoga zafatiwe mu murenge wa Ndera, hari izo yajyanaga gucuruza mu isoko rya Nyarugenge ari naho zafatiwe bakurikiranye basanga zikorerwa i Ndera, zitangira gukurikiranwa.
    Yakomeje avuga ko ibikorwa bigikomeje kuko hari amakuru ko haba hari ikindi kinyobwa kirimo gukorwa nacyo cyangiza ubuzima bw’abantu. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano byabo.
    Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. 
    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
    Panorama.rw
  • ONU/UN iratabariza Abanyekongo b’abasivili basaga 1300 bishwe #RwoT


    Umuryango w’Abibumbye-ONU/UN, uratangaza ko abasivili 1,300 bishwe mu gihe cy’aya mezi umunani ashize muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mirwano yahuje ingabo z’iki gihugu n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro.
    Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kamena 2020, umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye cyane cyane mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.
    Abavugwaho gukora ubu bwicanyi, ni abasilikali n’abapolisi ba Leta, ariko cyane cyane umutwe ufite intwaro witwa Codeco(Coopérative pour le Développement du Congo), ugizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’abalendu. Nk’uko ONU ibivuga, Codeco ikunze kwibasira abo mu bwoko bw’abahema n’abalur.
    Undi mutwe ONU ishinja ubwicanyi bw’abasivili ni ADF(Allied Democratic Forces) mu Cyongereza, cyangwa (Forces Démocratiques Alliées) mu Gifaransa. Ugizwe ahanini n’abantu b’Abayisilamu bakomoka muri Uganda. Wavutse mu 1995 uvuga ko uje kurwanya Perezida Museveni.
    Muri Kivu y’Epfo, avasivili bazira cyane cyane intambara z’amoko hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero, no hagati y’Ababembe n’Abanyindu. ONU ivuga ko ubwicanyi bwabaye no mu ntara ya Kongo Central, cyera yahoze yitwa Bas-Congo, ndetse no mu murwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, aho abasivili 62 bishwe n’abasilikali n’abapolisi ba Leta. Abandi basivili 74 babikomerekeyemo. Abo baturage bose ni abo mu mutwe ugendera ku mahame ya politiki n’iy’amadini bivanze witwa Bundu Dia Kongo, BDK mu magambo ahinnye.
    Usibye kwica, iyo mitwe irayogoza, igafata n’abagore n’abakobwa ku ngufu. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ayo mabi yose yatumye kandi abaturage barenga ibihumbi 500 bata ibyabo barahunga.
    Mu itangazo rye, Michelle Bachelet yemeza ko ubu bwicanyi bushobora kwitwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Arasaba z’anketi zigenga kandi zimbitse. Asoza avuga, ati: “Abahohoterwa bakwiye ubutabera, ukuri, n’indishyi z’akababaro.” Arasaba kandi Leta ya Congo gukora ibishoboka byose kugirango ubu bwicanyi buhagarare kandi ntibuzongere.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com
  • U Rwanda rwohereje ubutumwa bwo gushimira Gen Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi #RwoT

    Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashimiye Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, aho yagize amajwi 68%.


    Urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi, ku wa Kane w’iki cyumweru rwemeje intsinzi ya Gen Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi.
    Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, yashimye intsinzi ya Gen Ndayishimiye, igaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.
    Iti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”
    Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yifuriza abaturage b’u Burundi ubuzima bwiza, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus’.
    Message de félicitations du Gouvernement de la République du Rwanda au Président élu de la République du Burundi.

    View image on Twitter


    Uretse u Rwanda, Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, na we yashimiye Gen Ndayishimiye, watorewe kuyobora u Burundi, amwizeza gukomeza gusigasira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse yifuriza Abarundi amahoro n’ibyiza gusa.
    Guhera mu 2015 u Burundi busa nk’aho nta nshuti yaba igihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga bukigira. Uhereye ku bihugu bituranyi nk’u Rwanda, kwakira impunzi zahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza byarubereye icyaha gikomeye. Kuva rwakwakira impunzi zisaga ibihumbi 70 z’Abarundi, u Burundi bwikanze baringa maze butangira gushinja u Rwanda gucumbikira no gutoza abashaka guhirika Nkurunziza Pierre wari Perezida w’icyo gihugu.
    Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 watorewe kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Agathon Rwasa. Yitezweho kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
    Gen Ndayishimiye yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kandi yagiye ahabwa imyanya itandukanye mu Gisirikare cy’u Burundi no muri Guverinoma nk’aho yabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu.
    Gen Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi yavukiye muri Komini Giheta mu Ntara ya Gitega. Afite umugore witwa Angélique Ndayubaha, babyaranye abana umunani. Ni umwe mu bari abasikare bakomeye ubwo CNDD-FDD yari ikiri umutwe w’inyeshyamba mu myaka ya 1990.
    Yinjiye mu Gisirikare cya FDD, umutwe wa Gisirikare wa CNDD nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe muri Kaminuza y’u Burundi mu 1995.
    Azwi kandi ku rwego rw’akarere kuko ni we wari uhagarariye Guverinoma y’u Burundi mu itsinda ryo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywe hagati y’u Burundi n’umutwe wa FNL Palipehutu.
    Bivugwa ko afitanye kandi umubano wihariye na Leta ya Tanzania, imwe mu nshuti z’akadasohoka z’ishyaka CNDD-FDD. Nta byaha ashinjwa haba mu Burundi no ku rwego mpuzamahanga, ahubwo afatwa nk’umuntu wumva ibibazo kandi wicisha bugufi ari nabyo bimugira ukunzwe cyane mu baturage.
    Ikindi Gen. Ndayishimiye ashimwa n’abamuzi kuba ari intyoza mu mbwirwaruhame, ndetse akagira akarimi kazi kureshya abaturage no guhosha uburakari ahari amakimbirane.

    Source : igihe.com

  • Kamonyi: Hari aho amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 adashoboka(amafoto) #RwoT

    By Umwanditsi

    Ni mu Murenge wa Musambira, aho isoko rirema kuwa Gatanu. Isoko ni isoko, guhana intera ( Social Distancing) nibura ya Metero haba mu bacuruzi, haba mu baguzi bigaragara ko bidashoboka ubuyobozi butabigizemo uruhare. Kuri uyu wa 05 Kamena 2020, intyoza.com yageze muri iri soko, aho n’amazi yagenewe gukaraba amenwa isoko rikirimo, abarirema bakinjira nk’abarema isoko bisanzwe.
    Ubwo intyoza.com yageraga muri iri soko mu ma saa cyenda aho byakabaye risa n’iririmo guhundura cyangwa se abantu bagabanuka, nibwo ahubwo benshi bari baririmo, begeranye, ikigero cyo kwambara agapfukamunwa nacyo kiri hasi, nta bayobozi bureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 uretse uvugira muri Megafone na DASSO baje bumvise ko umunyamakuru ari mu isoko bagatangira kwibutsa abantu guhana intera no kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, hari n’ababwiye umunyamakuru ko bakibagiwe.
    Mu isoko Musambira, iby’agapfukamunwa buri wese abikora uko abishaka.
    Ahashyizwe amazi yo gukaraba naho habiri muri gatatu, yakuweho isoko rikirimo n’abantu bakiryinjiramo ku buryo iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Leta mu kwirinda iki cyorezo bigaragarira buri wese ko biri hasi. Abacuruzi ku kigero cy’ibihe bisanzwe niko bagicuruza, bamwe bati” ntawe usiba uretse impamvu bwite”. Ibi ni mu gihe amabwiriza avuga ko nibura 1/2 cy’abari basanzwe aribo bemererwa.
    Bamwe mu barema isoko kimwe n’abacuruzi bavuga ko hari ibidashobora gukunda nko kuba isoko ryaremwa na 1/2. Ibi ngo biragoye kuko nta rutonde rw’abasanzwe barirema ruhari ku buryo bafite n’uko batumwaho ngo mwe muzaze aba ntibazaze.
    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Madame Mpozenzi Providence abajijwe n’umunyamakuru impamvu amwe mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 atubahirizwa, n’impamvu amazi yakuweho isoko rikirema ndetse no guhana intera( Social distancing) bikaba ntabyo, yavuze ko iby’amazi ngo iyo yakuweho ubwo hakoreshwa za kandagira ukarabe nubwo mu isoko nyirizina ntazihari.
    Aha, abazaga mu isoko nta gukaraba kuko ikidomoro cy’amazi bari bagitwaye isoko rikirema.
    Ati” Ahasigaye buriya bakoresha za kandagira ukarabe basanga mu maduka kuko ntabwo biriya bihahora. Social Distancing yo dushyiramo imbaraga mu gitondo, haba hari abantu benshi cyane ariko nyuma ya saa sita iba ihari kuko hose mba mbona ko nta kibazo gihari ahubwo. Iyo bigeze i saa cyenda biba ari ibisanzwe nta kibazo cyo kwegerana kiba gihari, ntabwo twabyubahiriza 100% nkuko tubyifuza ariko tuba twashyizemo imbaraga”.
    Aho ubona hatose hari amazi bakaraba, ariko bayakuyeho isoko rikirema. 
    Aha naho ni kwirwinjiriro ruri hafi ya Sitasiyo ya Polisi n’ikigobnderabuzima. Amazi yahakuwe hakiri kare.
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

  • Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera Imana #RwoT

    Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyashize muri Tanzania kubera ubuntu bw’Imana, anashimira buri wese wafashe umwanya akabisengera.


    Umukuru w’Igihugu cya Tanzania yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2020, ubwo yari mu materaniro muri Kiliziya ya Mary Immaculate iri mu Mujyi wa Chamwino muri Dodoma.
    Perezida Magufuli yashimye abayobozi b’amatorero yose muri Tanzania bumviye umuhamagaro wo gusenga Imana ngo ikize Tanzania Coronavirus.
    Yagize ati ‘‘Ndashimira Abanya-Tanzania bose, abanyamadini bose bafashe umwanya tukicara, tugasenga Imana ngo idukize iki cyorezo cyibasiye igihugu cyacu n’Isi yose. Ndashimira Abanya-Tanzania kuko mwemeye ko tubanza Imana kandi yarasubije. Ahari Imana nta kinanirana. Mu izina rya Leta ndabashimira mwese. Harimo abasenze amasengesho yo kwiyiriza, n’ayandi y’ubwoko butandukanye.’’
    Yakomeje avuga ko ‘‘Nizera ko uburwayi bwa Coronavirus bwavanyweho n’imbaraga z’Imana. Turashimana cyane Imana yacu.’’
    Perezida Magufuli yavuze ko mu bintu byose Imana izashyirwa imbere, abenegihugu bazatsinda. Yakomeje avuga ati ‘‘Uyu munsi hano [mu kiliziya] nta wambaye agapfukamunwa.’’
    Yashimiye Padiri Paulo Mapalala uyobora Paruwasi ya Mutagatifu Mary Immaculate wigishije ijambo ry’Imana nta bwirinzi afite kuko ‘wizera ko Yezu uri muri wowe adashobora kwandura Coronavirus.’
    Magufuli yasabye abaturage bose b’igihugu gukomeza kwigengesera ngo birinde inzira zose zatuma bandura Coronavirus cyangwa izindi ndwara.
    Umukuru w’Igihugu kandi yanatanze inkunga yo kwagura Kiliziya ya Mary Immaculate aho yatanze miliyoni 10 z’amashilingi [hafi miliyoni 17 zakusanyijwe] n’imifuka 76 ya sima, ahita anasaba ko imirimo yo kubaka ihita itangira ku wa 8 Kamena 2020.
    Tanzania iri mu bihugu bitafashe ingamba zikakakaye mu guhangana na Coronavirus ndetse ukwezi kurenga kurashize nta mibare mishya itangazwa igaragaza uko iki cyorezo gihagaze.
    Kuva umurwayi wa mbere agaragaye muri Tanzania, hamaze kuboneka abantu 509 banduye, 183 barayikize mu gihe 21 bitabye Imana.

    Perezida Magufuli yashimangiye ko Tanzania yatsinze Coronavirus kubera gusenga Imana

    Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yavuze ko icyo abaturage bazakora cyose biyambaje Imana bazatsinda

    Source : igihe.com
  • Coronavirus: Hadji foods center closes

    The Director-General of Rwanda Biomedical Centre, Dr. Sabin Nsanzimana, told IGIHE that the man infected with Coronavirus was a driver from outside Rwanda.

    Normally people crossing the border are examined when they are about to enter the country and then put in quarantine but when it is found that someone has met or stood in a place, these measurements are taken and the place he passed through is disinfected.

    In Rwanda, 431 people have been diagnosed with Coronavirus, while two have died and 283 have recovered from the virus. Of all the infections, the largest number are males as they account for 81.44% of the total number of 351 people.

    A foods center in Nyanza District known as kwa Hadji has been closed for two days after a person infected with Coronavirus parked there,

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/coronavirus-hadji-foods-center-closes

  • Inganda zikora udupfukamunwa zirataka igihombo gikabije nyuma y’aho udusaga miliyoni 3 tubuze isoko

    Inganda zikora udupfukamunwa zirataka...

    Abafite inganda zikora udupfukamunwa bahawe ibyangombwa baremeza ko bamaze igihe kirenga ibyumweru bibiri bahagaritse kudukora bitewe no kutabona abaguzi batwo.

    Aba bacuruzi babwiye RBA ko hatagize igikorwa bagwa mu gihombo kuko bashoye amafaranga menshi kandi y’inguzanyo mu kubaka ubushobozi bw’inganda zabo mu gukora udupfukamunwa twujuje ubuziranenge, kuko batari basanzwe badukora.

    Mu bubiko bahurizamo udupfukamunwa twemejwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti ko twujuje ubuziranenge, harunzemo udukabakaba miliyoni 3 twabuze abaguzi.
    Zimwe mu nganda zidukora zikavuga ko zimaze ibyumweru bibiri zihagaritse kudukora kuko nta kizere cy’isoko ryatwo.
    Solange Nisingizwe, uhagarariye Kigali Garment Center yabwiye RBA ati “Hari abantu benshi bafashe imyenda kugira ngo batangire gukora udupfukamunwa, ubu rero ayo mafaranga aryamye hano, akazi ntikagenda n’abakozi ntibarahembwa, ni yo mpamvu mubona stock ingana gutya itaragera ku isoko…

    Muri stock twe dufitemo ibihumbi bigera ku 160. Tumaze ibyumweru bibiri duhagaritse gukora kugirango ibyo twamaze gukora bizabanza bikagenda…”
    Na ho Hitimana Saidi, Umuyobozi Mukuru wa Ufaco & Vlisco ati “Iyo urebye mu bubiko bwose hamwe na bagenzi banjye twemerewe gukora udupfukamunwa, dufitemo hafi miliyoni 3. Twe twahagaritse gukora hashize ibyumweru bibiri kandi guhagarika byari ngombwa kuko twabonaga ku isoko bitangiye kugenda nabi…”
    Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bavuga ko ishoramari bakoze kugira ngo bashobore gukora udupfukamunwa twuzuje ubuziranenge ari rinini ku buryo utwamaze gukorwa turamutse tutabonewe isoko bizabatera igihombo.
    Swaib Munyawera, uhagarariye Mask Investment ati “Hari ibyo twasabwaga na Leta kugira ngo dukore udupfukamunwa, ni amabwiriza ya FDA, batubwiye ngo uruganda rugomba gusa gutya, abakozi bagomba kwambara gutya, ntibagomba kwambara inkweto bavanye mu rugo, ugomba kugira equipments zimeze gutya, iyo urebye ibyo byose byadusabye ishoramari ridasanzwe, umuntu atarasanzwe afite mu ruganda.

    Rero kuba twarakoze iryo shoramari, uyu munsi hano mu bubiko hakaba hicaye hafi miliyali 1 na 200. Bingana n’udupfukamunwa miliyali 3 uzikubye n’amafaranga 400 tugurisha, ubwo ni miliyali 1.2 z’abo bashoramari batabaye igihe byari ngombwa…”
    Aba banyenganda bakora udupfukamunwa bemeza ko mu mpamvu zituma udupfukamunwa bakora tutabona isoko uko bikwiye ari uko nta ngamba zifatika zijyanye no gukumira ututubahirije ubuziranenge ducuruzwa ku biciro bito ugereranije n’utubwubahirije.
    Hitimana Saidi ati “Ikibazo cya mbere ni uko udupfukamunwa dukora hanze aha hari abandi badukora kandi mu buryo butemewe, ikindi ni uko hari udupfukamunwa abantu bamaranye igihe baguze kuva covid-19 igitangira bakaba bakitwambaye kugeza uyu munsi…”
    Aba bacuruzi basaba leta n’izindi nzego z’abikorera gufatanya nabo gushakira isoko utu tupfukamunwa kuko bazi neza ko dukenewe mu gihugu mu gihe ibikorwa bigenda bifungura kandi hanakomeza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
    Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, yabwiye RBA ko hari ibiganiro by’inzego zitandukanye bigamje gushakira iki kibazo muti.
    Yagize ati “Nibyo hari udupfukamunwa turenga miliyoni 2.5 twabuze isoko nkuko byari biteganyijwe, ariko kuwa kabiri hari inama yahuje inzego zitandukanye ngo zirebere hamwe uko utu dupfukamunwa twagezwa hirya no hino ku muturage byibura kugeza ku rwego rw’umurenge, ibyo PSF na MINALOC nibo bazabikora. Ariko habayeho no gushishikariza izi nganda kugabanya gukora twinshi kuko ubusabe cyangwa ubushake bw’abaturage mu kutugura biri hasi, ahubwo bagatangira no gukora ibindi kuko basaga n’ababishyize ku ruhande. Tubasaba rero kudukora ariko babifatanya n’ibindi. Ikindi dukora ni no kureba uburyo twarebera no ku masoko yo hanze nko muri DRC n’ahandi ariko tuzabyiga neza turebe uko byakorwa…
    Izi nganda zatangiye gukora udupfukamurwa mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ubwo leta yari yasabye ba nyiri nganda gukora udupfukamunwa duhagije mu rwego rwo gufasha abaturage kutubona ku giciro kiboroheye kandi bizeye ubuziranenge bwatwo.
    Inkuru ya RBA

    Source : Umuryango.com



  • Kinazi factory warns customers against bad quality cassava flour

    As the world was celebrating the World Food Safety Day, under the theme “Food safety, everyone’s business”, it was noted that food safety is a shared responsibility between governments, producers and consumers; everybody has a role to play from farm to table to ensure the food we consume is safe and will not cause harm to our health.

    The World Health Organization (WHO) stated that Lack of adequate food hygiene can lead to foodborne diseases and death of the consumer; children being the most vulnerable to these diseases, whereby per year numbers about 125 thousand children death.

    KCP Ltd has been working in Ruhango district, the Southern province, for now eight years and distributes its products throughout the whole country.

    Mbabazi Christian, the Chief Executive Officer of KCP Ltd in an interview with IGIHE, said that the company is on a good track, receiving raw products from farmers from five different districts in the Southern Province, with branches in the eastern province in Bugesera district and there two have started working in partnership with farmers in the area.

    “We have the capacity to receive about 120 tons of raw product from farmers per day. We have expanded from the Southern to the Eastern province and are encouraging every area of the country to have cassava plantations and become our suppliers. The factory work at only 35% of its installed capacity.”

    How is the quality?

    While talking about the quality, Mbabazi said that the government has greatly contributed in bringing quality product, among which was the introduction the Rwanda Standard Board (RSB) that has played a great role in providing internationally recognized and customer suited standardization services.

    “The RSB and other companies work in partnership with the Ministry of Trade and Industry; they can penalize you if you are ever found selling product that are not up to the quality standard.” He said

    “There are many other companies that are working in cassava flour processing. But Kinazi remains the market giants.”

    There is a risk exposition to people consuming bad quality products
    Mbabazi said that people should be more careful as they purchase their flour; they need to see if their products are certified by the RSB.

    “We do what we have to do as a company nationwide, this starts from the factory; we have a team that examines each of our products before distribution to make sure that they are all up to the quality standard. We ask of the people that consume our products to be aware because if they are not careful they might easily consume bad quality products that can have bad consequences on their health.”

    Though they have not been identified yet, there are people abroad who are said to be selling Kinazi cassava flour but have it repackaged as their own product and sell at a very high price.

    KCP Ltd Quality controller, Viateur Ngabonzima said that the company has standards by which they examine the cleanness of their productions starting for the staff member, to the machines used in processing among other things.

    “Kinazi cassava flour has been certified by the RSB. It was also accredited by the U.S. Food and Drug Administration, thus has been allowed on the US market,” he said.

    The Kinazi factory currently has a market in Rwanda and on the European continent; exports are at more than 40%, where they plan to expand to the United States because there is a large market.

    The company says that its flour is not only made of bread but also can be mixed with other flour and made into Cake, Capati, Pizza among others.

    The company has standards by which they examine the cleanness of their productions starting for the staff member, to the machines used in processing among other things.

    “We have the capacity to receive about 120 tons of raw product from farmers per day.”-Mbabazi Christian

    The company says that its flour is not only made of bread but also can be mixed with other flour and made into Cake, Capati, Pizza among others.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/kinazi-factory-warns-customers-against-bad-quality-cassava-flour

  • Gisagara: Umugore uherutse gukubitwa n’umugabo we yasuwe n’abayobozi baramuhumuriza, amaze iminsi atotezwa

    Ku wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2020, nibwo biturutse ku mashusho yari yafashwe ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi ubwo iki cyaha cyabaga hamenyekanye amakuru avuga ko Munyaneza yakubise umugore we.

    Inzego z’ibanze, n’iz’umutekano zahise zikurikirana iki kibazo uyu mugabo atabwa muri yombi. Nyuma y’aho uyu mugore yasabye ko umugabo we yafungurwa biturutse ku itotezwa akorerwa n’abo mu muryango w’umugabo we dore ko ngo banamubwiye ko atemerewe kugira igikorwa na kimwe akorera mu masambu y’urugo rwe ndetse ko atemerewe gusarura imyaka yahinganye n’umugabo we.

    Kuri wa Gatandatu uyu mugore yasuwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere ka Gisagara baramuhumuriza.

    Abayobozi bamusuye bamuhaye kawunga, umuceri, ibitege, n’amavuta mu rwego rwo kumuhumuriza no kumusaba gushikama mu gihe ubutabera buri gukora akazi kabwo.

    Muri buri murenge hatoranyijwe umudugudu wa Mutimawurugo kugira ngo uwo mudugudu ube ntangarugero. Mu midugudu yatoranyijwe harimo n’uwo uyu mugore n’umugabo we batuyemo wa Kibilizi, mu kagari ka Kimana.

    Tumusifu Jérome, uyobora umurenge wa Musha yabwiye UKWEZI ko impamvu nyamukuru yatumye basura uyu mugore ari ukuhumuriza no kumwongerera akanyabugabo muri iyi minsi umugabo ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

    Ati “Twasanze nta kibazo, usibye kumwongera morale ni nayo mpamvu twamusuye, urumva mbere bakoraga ari babiri, batunga urugo rwabo, ubu biramusaba ko ari ukuboko kumwe, twamusuye kugira ngo tumubwire ko kuba umugabo we adahari, ubuzima butahagaze dore ko hari hatangiye kuvugwa ko ariho asaba ngo bamufungure bakomeze gukorana”.

    Gitifu Tumusifu avuga ko mu mpamvu zaba zateraga uyu mugore gusaba ko umugabo we yarekurwa harimo kwibaza uko imibere ye n’abana izamera atari kumwe n’umugabo.

    Mu butumwa abayobozi bahaye uyu mugore harimo kumushishikariza kudahishira ihohoterwa ryo mu rugo.

    Muri iki gikorwa cyo gufasha ba mutimawurugo ntabwo hafashijwe uyu mugore wahohotewe n’umugabo we gusa ahubwo hari n’undi mugore baturanye wahawe ubufasha nk’ubu.

    Tumusifu akomeza avuga ko uyu mugore wakubiswe n’umugabo we bamubwiye ko nubwo yahohotewe ari mu gihugu gifite amategeko, bamusaba gutegereza ubutabera bugakora akazi kabwo.

    Uyu mugore yabwiye UKWEZI ko abo mu muryango w’umugabo we bamaze igihe bamutoteza bamubwira ko atagomba kujya mu murima w’umugabo we ndetse ko n’ahari igitoki atemerewe kugica.

    Ati “Murumuna we duturanye ni ukurara antuka bugacya, ngo namufungishirije mwene nyina. Nkamwihorera simusubiza ndaceceka”.

    Abayobozi basuye uyu muturage barimo inama y’igihugu y’abagore CNF, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibere y’abaturage mu karere ka Gisagara Gasengayire Clemence, Uhagarariye umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge hamwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Tumusifu Jérome.

    Uyu mugore avuga ko aba bayobozi bamusuye basize babwiye abayobozi bamwegereye ko bagomba kumuba hafi bagakurikiranira umutekano we.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gisagara-Umugore-uherutse-gukubitwa-n-umugabo-we-yasuwe-n-abayobozi-baramuhumuriza-amaze-iminsi-atotezwa