Dr. Habyarimana Deogratias, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zo Mu Rwanda no mu mahanga, yinjiye mu muziki nyuma y’igihe kinini yari amaze atanga amasomo ajyanye na muzika ari mu mujyo wa Kiliziya Gatolika.
Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa Kane tariki 18 Kamena rwatesheje agaciro ubusabe bw’Umunyarwanda wareze Urwego rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), wavugaga ko yahagaritswe akanirukanwa ku kazi binyuranyije n’amategeko.
Simba SC iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ya Tanzania ni yo ishobora kwegukana rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uheruka kwirukanwa na Rayon Sports.
Abatuye ku kirwa cya Nkombo bavuga ko nubwo gahunda ya Guma mu rugo iri kubafasha kwirinda icyorezo cya Covid-19, yatumye babura uko bagera ku isoko kuko ntaryo bagira ku kirwa cyabo.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yafashwe n’inkongi ikongeza ikamyo ya Actross byari kumwe zombi zirashya zirakongoka, zikongeza n’indi kamyo yari iziri iruhande yo ishya ku gice cy’imbere.
Hashize iminsi ibigo byagurishaga internet ya 4G Unlimited biha ubutumwa abakiliya babyo ko bigiye guhagarika kugurisha iyo Internet muri za telefone zabo.
Bitunguranye binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye by’umwihariko izo bo bakoresha, Mike Karangwa na Claude Kabengera bagaragaje ko bagiye kongera guhurira muri radiyo imwe aho bazakora ibiganiro by’imyidagaduro.
Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje ko Abatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya Kambanda n’abasirikare bayo.