Tag: featured

  • Nyagatare: Abaturage basabwe kubaka inzu zitari iz’agateganyo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho
    Minisitiri Kayisire yatangije igikorwa cyo gusubiza ku mazu amabati yavuyeho

    Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, ubwo imiryango 67 yasenyewe n’ibiza byakomotse ku mvura iheruka kugwa, bashyikirizwaga amabati, imisumari n’ibyuma bizirika ibisenge.

    Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Kabeza umudugudu wa Kabeza, aho abaturage 29 bari basigaye hanze nyuma y’uko inzu zabo zitwawe n’umuyaga.

    Akagari ka Kabeza buri mwaka ngo gakunze guhura n’ikibazo cy’ibiza inzu zikavaho ibisenge.

    Guverineri Gasana avuga ko ubundi umuturage yakabaye yubaka inzu iramba aho kubaka imeze nk’iy’agateganyo kuko igihe icyo ari cyo cyose yasenyuka.

    Ati “Ni byiza kugira ngo twubake amazu azaramba, ntabe ay’agateganyo rwose tubigire umuco. Icya kabiri twige kandi dukore ibyo twize. Zirika igisenge, hasi shyiraho umusingi, cukura umuferege ubuza amazi kwegera inzu n’ibindi. Ibyo ntidukwiye guhora tubibwirizwa”.

    Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge
    Abaturage bishimiye inkunga bahawe ndetse biyemeza kutazongera kurangara ngo basakare bataziritse ibisenge

    Yavuze ko ubuyobozi bw’Intara buzafatanya n’ubw’akarere kugira ngo hagabanywe ibihombo n’impanuka biterwa n’ibiza. Ngo igihugu cyifuza Umunyarwanda ufite imibereho myiza, utekanye, uteye imbere kandi utuye neza.

    Mu ijambo rye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yabanje guhumuriza abaturage ku bibazo bahuye nabyo anabizeza ko Leta ibari hafi.

    Yavuze ko kuba Kabaza hakunze kugaragara ibiza bidindiza gahunda yo kugira umuturage utekanye, ufite imibereho myiza kandi ateye imbere. Avuga ko inzu y’umuturage itahora igenda buri mwaka ngo agire umutekano n’iterambere.

    Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kwitwararika ndetse bakabikangurira n’abandi kubaka bateganya umutekano wabo, yanabasabye gukora ibishoboka byose imvura y’umugisha iba yabonetse itabasigira ibibazo.

    Yagize ati “Dukwiye kwiga guhangana n’iyo mvura y’umugisha, hanyuma tugakora ibintu bituma itaduteza ibibazo.”

    Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere
    Inzu yavuyeho igisenge kubera kutakizirika kugisubizaho birahenda nyamara byakabaye byarakozwe mbere

    Minisitiri Kayisire yasabye abaturage kujya bubaka inzu zitanga umutekano ku miryango yabo ndetse bakajya banazikurikirana buri munsi, bakareba niba hari ikiburaho bakacyongeraho.

    Yanabashishikarije gufata amazi ava ku nzu zabo ndetse no gutera ibiti bikikije ingo kuko birinda umuyaga bikazana n’ubuhehere bagahumeka umwuka mwiza.

    Ikindi ngo uretse kuba igihugu gitakaza byinshi mu gusubizaho ibyangiritse n’abaturage bahomba cyane, bityo bakwiye gukora ibishoboka byose bakirinda ibiza.

    Ati “Birabahombya cyane, bibasubiza inyuma ariko n’igihugu bigisaba byinshi gusubizaho nk’igisenge bitwara nka 300,000 Frs arenga, ariko kuzirika igisenge nta n’ubwo bitwara 10,000 Frs.
    MINEMA isuye abaturage ba Gatunda muri gahunda y’ukwezi ko gukumira ibiteza ibiza abaturage bikabangiriza, bikabasubiza inyuma mu iterambere ndetse bikanababuza umutekano.

    Na ho ku kijyanye n’imyaka yangijwe n’urubura, Minisitiri Kayisire yavuze ko mu gihe bitazashoboka ko abaturage beza n’ubundi Leta izareba abafite ibibazo bikomeye bakagobokwa.

    Mu Karere ka Nyagatare imiryango yagizweho ingaruka n’ibiza ni 142, ariko isesengura ryakozwe ryasanze 67 ari yo ikwiye gufashwa.

    Imiryango uko 67 buri wose wahawe amabati, imisumari n’ibyuma byo kuzirika igisenge, banahawe kandi ibikoresho by’ibanze harimo ibiryamirwa n’iby’isuku ku bakuru n’ibikoresho by’ishuri ku bana.

    source : https://ift.tt/3Gyipxf

  • Bahawe impozamarira z’ababo bitabye Imana bari muri Ejo Heza, na bo biyemeza kuyijyamo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye mu Ntara y’Amajyepfo babitangaje tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo bashyikirizwaga ku mugaragaro sheki bagenewe na Ejo Heza, ku bw’ababo bari abanyamuryango bayo bitabye Imana.

    Pascasie Mukanziga utuye mu Murenge wa Kamonyi, akaba umwe mu bashyikirijwe sheki ku mugaragaro, avuga ko umugabo we yari amaze umwaka umwe n’igice yizigamira amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi muri Ejo Heza, mbere y’uko yitaba Imana mu kwezi kwa Mata, muri uyu mwaka wa 2021.

    Mukanziga Pascasie yiyemeje gushyira n
    Mukanziga Pascasie yiyemeje gushyira n’abana be muri Ejo Heza nyuma yo guhabwa impozamarira ku bw’umugabo we wabaga muri Ejo Heza

    Umugabo we akimara gushiramo umwuka ngo yibutse ko Ejo Heza ishobora kumugoboka maze arayigana, maze ibanza kumuha amafaranga ibihumbi 250 byo kwifashisha mu kumushyingura, hanyuma iza kumuha na miliyoni y’impozamarira.

    N’ubwo yari ababajwe no kubura uwe, ibyo Ejo Heza yamukoreye byaramutunguye biranamushimisha kuko ayijyamo bwari uburyo bwo kubahiriza gahunda za Leta, nk’umurezi, akaba atari yiteze kuzayibonamo ubufasha.

    Umugabo we yamusigiye abana batanu, ariko muri Ejo Heza barimo we n’umugabo we gusa. Kuri ubu avuga ko byanze bikunze n’abana aza kubashyiramo kuko yabonye igoboka abanyamuryango bayo.

    Agira ati “Abana banjye bose ngiye kubinjiza muri gahunda za Ejo Heza, ndetse abaturanyi, abavandimwe n’inshuti na bo ndabibashishikariza.”

    William Mucyo w’i Nyanza, uri mu kigero cy’imyaka 20 na we avuga ko nyina ari we wakoraga, ari no muri Ejo Heza, hanyuma apfuye basa n’aho isi ibagwiriye, bibaza uko baza kubaho.

    Baje kugobokwa na miliyoni n’ibihumbi 250 bahawe na Ejo Heza, none ubu avuga ko agiye gukora uko ashoboye na we akayijyamo.

    Akomeza agira ati “Ndanashishikariza buri wese kwizigamira, cyane cyane abakiri bato, kugira ngo igihe tuzaba tutakibashije gukora, aya mafaranga azatugoboke.”

    Augustin Gatera uyobora Ejo Heza, avuga ko mu myaka hafi itatu Ejo Heza imaze ishinzwe, imaze gufata mu mugongo muri ubu buryo imiryango 149 y’abari abanyamuryango bayo, bitabye Imana.

    Agira ati “Iyo umuntu amaze byibura umwaka atanga imisanzu kandi afitemo atari munsi y’ibihumbi 15, Ejo Heza igenera umuryango we amafaranga ibihumbi 250 bitarenze iminsi ibiri kugira ngo ashyingurwe, hanyuma mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ikawuha miliyoni y’impozamarira.”

    Yaba uwizigamiye menshi cyangwa makeya, bose bahabwa amafaranga angana. Ikinyuranyo kiboneka iyo abantu bagiye gufata pansiyo, guhera bafite imyaka 55, kuko bwo umuntu agenerwa ingano y’ayo afata hagendewe ku yo yatanze.

    Asaba rero abantu bose kwitabira Ejo Heza, ariko cyane cyane bakagerageza kujya batanga amafaranga agaragara, kugira ngo bazabone amafaranga ahagije mu gihe bazaba batakibasha gukora.

    Agira ati “Wizigamiye ibihumbi bitanu, wagera mu myaka 55 ukaza gusaba pansiyo yawe, birumvikana ko ntacyo yakumarira. Ubona bya bihumbi bitanu n’inyungu byabyaye, kandi bakayaguha nk’ingunga imwe, ariko ntuyabone buri kwezi, nk’umuntu wizigamiye agatubutse.”

    Anavuga ko Ejo Heza yashyizweho nyuma yo kubona ko abasaza n’abakecuru bahabwa inkunga y’ingoboka uyu munsi ari abahoze bakomeye igihe bakoraga bagifite imbaraga, bityo bakaba barashyiriweho uburyo bwo kuzabasha gutungwa n’ibyo biteganyirije.

    Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo, Ejo Heza imaze kwitabirwa n’abantu hafi ibihumbi 450 kandi abagore ni bo benshi kuko ari 52%. Amafaranga bamaze kwizigamira muri rusange asaga miliyari 4 na miliyoni 200.

    source : https://ift.tt/3nIOmKI

  • Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda basabwe kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho azabafasha guhanga akazi – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga gahunda ya ‘The Bridge’ yashizweho n’Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko muri gahunda yo kwigira (AIESEC Rwanda), izafasha abanyeshuri kubona amahugurwa azarufasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Iyi gahunda igamije gutegura abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry’Umurimo binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi.

    Ubwo hatangizwaga iyi gahunda ku mugaragaro mu mashami yose icyenda ya Kaminuza y’u Rwanda, abitabiriye uyu muhango mu buryo bw’iyakure basabye aba banyeshuri gutangira gushaka amahirwe yabafasha kuba abanyamwuga.

    Umuyobozi ushinzwe kubaka Ubushobozi bw’Urubyiruko muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Tetero Solange, yasobanuriye uru rubyiriko amahirwe Leta yaruhaye arimo amahugurwa n’amarushanwa ategurwa y’urubyiruko bakwiye kujya bayitabira mu kwimenyereza isoko ry’umurimo.

    Yagize ati “Ndashima AISEC ku gitekerezo cyiza bashyizeho cyo gufasha urubyiruko kubasha kwigira no kuba bakihangira imirimo. Leta yashyizeho gahunda nyinshi zifasha urubyiruko kwiteza imbere; mukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”

    Uwari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ingabire Ldyia, yasabye aba banyeshuri gukangukira gushaka ubumenyi bwabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo, cyane mu itumanaho.

    Yagize ati “Ndabasaba ko mwatangira kwiga gutumanaho n’abantu mu kiga indimi kuko hari ubwo uba ufite ubumenyi ariko gusobanurira umuntu ko ubufite bikaba ikibazo, mwite cyane ku kwimenyereza itumanaho.”

    Yakomeje asaba aba banyeshuri kujya bakurikira amahugurwa y’uru rwego ndetse no kureba ibigo bitandukanye bitanga imirimo bagatangira gusaba kwimenyereza akazi bizabafasha mu gihe bazaba barangije amashuri.

    Ku bifuza kuzikorera barangije amashuri na bo ntibahejwe kuko uwari uhagarariye BDF, Mugwaneza Carine yababwiye ko iki kigega cyashyiriweho urubyiruko kandi gifasha imishinga yarwo bakwiye kwitoza kucyigana.

    Ku ruhande rw’aba banyeshuri bashimye gahunda ya ‘The Bridge’ izabafasha kuba abanyamwuga baniyemeza ko bagiye gushaka amahirwe yose yabafasha kwinjira ku isoko ry’umurimo.

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, Manirafasha Jean Claude, yavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro kandi bigiye gutuma bitabira gushaka amahirwe abagenewe.

    Yagize ati “Twageragezaga kuba twashaka ibintu twakora ariko kuko twatekerezaga ku bushomeri no kubura igishoro tukabireka, nkanjye ibyo niga nakabaye ntekereza ko nakora nk’uruganda ariko sinabyitagaho ubu namenye ko nshatse gukora umushinga nakwegera BDF ikamfasha.”

    Kwizera Elie yagize ati “Gushaka amahirwe hirya no hino bizadufasha kureba imbere, wasangaga turi muri kaminuza tutabasha kureba ayo mahirwe ariko ubu badufunguye ku maso tumenya ibitugenewe tuzabasha kubigana.”

    Gahunda ya ‘The Bridge’ izatangirana n’abanyeshuri 300 bo muri Kaminuza y’u Rwanda bakazafashwa guhabwa ubumenyi n’abafatanyabikorwa ba AIESEC barimo Equity Bank Rwanda, LEAD, Job in Rwanda Foundation, Kaminuza y’u Rwanda na Igihe Ltd.

    Umuyobozi Mukuru wa AIESEC Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa amahirwe kuko rushoboye kandi ko abazitabira iyi gahunda bazahakura ubumenyi buhagije.

    AIESEC ni umuryango mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1948 ufasha urubyiruko kuvumbura impano zarwo mu bijyanye n’imiyoborere, ukaba utanga amahirwe y’imenyerezamwuga ku rwego mpuzamahanga; wafunguye ishami ryawo mu Rwanda mu 2006.

    Bamwe mu bafatanyabikorwa bazafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Bridge

    Abanyeshuri barangiza kaminuza bitegura kwinjira ku isoko ry’Umurimo bazajya bafashwa binyujijwe mu mahugurwa ku gushaka no kurema akazi

    source : https://ift.tt/3EjoTOO

  • RRA yinjije imisoro ingana na miliyari 1.654,5 Frw mu 2020/2021 – #rwanda #RwOT

    RRA yari ifite intego yo gukusanya miliyari 1.594,3 Frw. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 103,8% bishatse kuvuga ko ku ntego iki kigo cyari kihaye harenzeho miliyari 60,2 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2019/2020, imisoro n’andi mafaranga akusanywa na RRA byazamutse ku mpuzandengo ya 9,1%.

    Ni imibare yatangajwe na RRA kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora.

    RRA igaragaza ko mu mwaka wa 2020/2021 yakusanyirije mu turere two mu gihugu imisoro n’amahoro ingana na miliyari 77,8 Frw mu gihe intego yari ukwinjiza miliyari 82,5%. Ni ukuvuga ko intego yagezweho ku kigero cya 94,3%.

    Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko impamvu habayeho iki kinyuranyo cya miliyari 4,7 Frw ari uko mu gusoresha abafite imitungo itimukanwa hagendewe ku biciro byakoreshwaga mbere.

    Ati “Byatewe n’icyemezo guverinoma yafashe cyo gukomeza gukoresha ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa byari bisanzwe bikoreshwa mbere ya 2020. Ibyo byakozwe hashingiwe ku busabe bw’abasora mu gihe mu kugena intego byari biteganyijwe ko hazakoreshwa ibipimo bishya biri hejuru.”

    Yakomeje agira ati “Nubwo bimeze bityo ariko amafaranga yakusanyirijwe uturere yazamutseho 25.6%, ahwanye na miliyari 15,9 Frw, ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko kugira ngo ayo mafaranga yose abashe gukusanywa byagizwemo uruhare n’abasora.

    Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe ubukungu bw’igihugu n’abantu ku giti cyabo by’umwihariko abasora ariko icyo kwishimira ari uko no mu bihe bigoye abasora bakomeje gutanga imisoro.

    Ati “Kubivuga ndi aha ngaha ari njye ushinzwe icyo kigega kureba amafaranga uko yinjira ku munsi n’ukuntu tuyakoresha, ntabwo ari ibintu byari byoroshye. Kubera icyorezo cya COVID-19, duhagarika ibikorwa byinshi ariko ubuzima bw’igihugu bwagombaga gukomeza kubaho.”

    Yakomeje ati “Amafaranga agenda ku buvuzi mu gukomeza guhangana n’icyorezo, byasabaga ko hari ikigomba gukomeza kwinjira mu isanduku ya leta. Igitangaje muri ibyo byose rero ni uko ya mafaranga atahagaze. Mwakomeje kuyohereza mu mbogamizi mwari mufite zikomeye.”

    Tusabe yavuze ko ingaruka za Covid-19 zigihari bizatwara igihe kugira ngo nibura igihugu cyongere gusubira ku izamuka ry’ubukungu cyari kigezeho mbere y’icyorezo bishobora kuzabaho mu 2024.

    Ku rundi ruhande ariko, Guverimoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gufasha abikorera mu kuzahura ubukungu no kongera gusubukura ibikorwa.

    Muri izo gahunda harimo izo korohereza abasora, bamwe bagasonerwa imisoro n’ibindi birimo Ikigega Nzahurabukungu cyatangiranye miliyari 101 Frw zo gufasha abikorera kuzahura ubukungu.

    Hari icyizere cy’uko ibintu byasubira uko byahoze

    Mu gihembwe cya mbere cya 2021/2022, RRA yinjije mu isanduku ya Leta miliyari 416,7 Frw, ni mu gihe umuhigo yari yihaye wari uwo kwinjiza miliyari 420,5 Frw.

    Uyu muhigo wagezweho ku mpuzandengo ya 99.4%, gusa ugereranyije n’ayari yakusanyijwe mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje wa 2019/2020, habayeho izamuka rya 11%.

    Muri iki gihembwe cya mbere kandi uturere twose twakusanyije imisoro n’amahoro ingana na miliyari 11 Frw mu gihe intego yari iyo gukusanya miliyari 12.2 Frw.

    Kaliningondo ati “Uko kutagera ku ntego mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka byatewe ahanini na gahunda ya guma mu rugo yaje itari yitezwe ikamara iminsi 15 muri Nyakanga 2021, ikaba yarashyizweho bitewe n’imibare y’abandura Covid-19 yari yongeye kuzamuka mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.”

    Yakomeje agira ati “Byatumye ibikorwa bimwe na bimwe by’ubucuruzi byongera guhagarara, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byongera kugabanuka, bigira ingaruka ku misoro yari iteganyijwe kwakirwa muri icyo gihe.”

    Kaliningondo avuga ko hari icyizere cy’uko intego iki kigo cyihaye muri uyu mwaka wose izagerwaho kuko imibare y’abandura icyorezo ikomeje kugenda igabanuka, ibikorwa bigafungura ndetse n’ibipimo by’ubukungu kuri ubu bikaba bitanga icyizere ko bizakomeza kuzamuka.

    Ati “Intego y’uyu mwaka wa 2021/2022 yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1755,5 Frw izagerwaho mu gihe twese tuzaba dukomeje gufatanya mu rugendo rwo kuzamura ubukungu no gufatanya mu ngamba zo kubahiriza amabwiriza yo gusora.”

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza.

    Urebye nko mu 1998, u Rwanda rwakusanyije miliyari 68 Frw avuye mu misoro n’amahoro, ibintu bigaragaza impinduka zikomeye ugereranyije n’aho uyu munsi rugeze kuri miliyari zirenga 1650 Frw.

    Bapfakurera ati “Ni ikigaragaza neza ko abasoreshwa muri iki gihe bakora neza kandi bubahiriza gusora. Ibi rero kugira ngo bishoboke ni uko ubufatanye bw’abacuruzi na RRA byabyaye umusaruro ku buryo buri muntu wese yishimira ibyo akora kuko ni uguteza igihugu cyacu imbere.

    PSF yashimye ko mu bihe bya Covid-19, ari guverinoma ndetse na RRA hari byinshi byakoze hagamije gufasha abasora bahungabanyijwe n’iki cyorezo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yashimye abasora bakomeje gutanga umusoro no mu bihe bikomeye bya Covid-19

    Umuyobozi wungirije wa RRA, Kaliningondo Jean Louis, yavuze ko hari icyizere ko cyo kugera ku ntego y’imisoro iki kigo cyihaye

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko ibikorwa by’iterambere byubakwa mu Mujyi wa Kigali byose bikorwa n’amafaranga aba yatanzwe n’abasora

    Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko mu bihe byashize Abanyarwanda bangaga gutanga imisoro ariko kuri ubu bakaba batagitekereza kuyinyereza

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Alice Nkulikiyinka, ari mu bitabiriye ibirori byo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gutangira ukwezi kwahariwe abasora

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora babonye n’umwanya wo kuganira

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge akaba na Chairman wa CHIC Ltd, Ngabonziza Tharcisse

    Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo gushimira abasora

    Icyumweru cyahariwe ibikorwa byo guhemba abasora cyatangijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021

    Buri mwaka Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitegura icyumweru cyahariwe gushimira abasora

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo gushimira abasora, ubwo bari bakurikiye ibiganiro byahatangiwe

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    source : https://ift.tt/3CqFRtW

  • Menya ibishobora gutuma umugore abyara impanga z’abagera kuri batanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho
    Ntibikunze kubaho ko umugore abyara icyarimwe abana batanu cyangwa barenga ariko bibaho

    Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, Dr Nzabonimpa Anicet, avuga ko hari impamvu nyinshi zatuma umugore abyara abana benshi icyarimwe ariko agashingira kuri ebyiri z’ingenzi.
    Ati “Impamvu ya mbere ni uko intanga y’umugabo n’umugore biba byahuye, iyo bimaze guhura igi ryitereka mu mura nyuma rikaza kwisatura ku buryo ibice ryisatuyemo bivamo abana bangana n’ibice byavuyemo”.

    Ibyo bimenyekana ko abana baturutse mu igi ryacitsemo ibice, iyo bavutse ari bo akenshi bavuga ngo ni impanga zihuje ibintu byinshi (Vrai Jumeaux cyangwa Identical twins) aho baba basa, bakora bimwe, bareshya, imico ihura n’ibindi.

    Icya kabiri gishobora gutuma umuntu abyara abana benshi agisobanura atya “Ni igihe umugore yarekuye intanga zirenze imwe, aho udusabo tw’umugore dushobora kurekurira rimwe intanga, zikigabanya mu mpande zombi ku buryo zishobora kuvamo impanga cyangwa se zageramo igi rikaba ryacikamo ibice bitandukanye, mu dusabo hakiremamo abana bagera kuri bane cyangwa barenga. Kimwe n’uko bishobora guturuka ku mugabo umwe warekuye intanga ebyiri z’umugabo aho zigabanyamo zikaba zasanga amagi yombi y’umugore yari yiteguye agahita asama abana barenze umwe”.

    Muri iyi minsi abantu benshi bakunze kugaragara ko babuze urubyaro bityo bamwe bakaba bakoresha imiti itandukanye kugira ngo intanga z’umugore cyangwa z’umugabo zigire imbaraga, abandi bakaba bashaka ituma intanga zikura cyangwa se bakiteza intanga, kuko baba badafite ubushobozi bwo kubyara.

    Dr Mbonimpa avuga ko akenshi icyo gihe muganga ashobora gutera umugore intanga nyinshi zishoboka.

    Ati “Muganga ashobora gutera umugore intanga cyangwa se wenda bakazihuriza mu byuma byabugenewe (imashini), akenshi rero bafata igi rirenze rimwe kugira ngo nihagira iripfira mu nzira ririmo gukura byibuze hazavemo rimwe rikuza umwana, ari yo mpamvu bafata amagi ane, atanu kuzamura”.

    Yongeraho ko abantu bakunze gukoresha uburyo bwo kwiteza intanga akenshi bakunze kubyara impanga kuko muri nyababyeyi zabo bashyiramo amagi menshi ashoboka, we abibonamo umugisha ku muntu wari warabuze urubyaro aba abonye abana benshi uko yabyifuzaga.

    Kubyara impanga rimwe na rimwe bishobora kuzamo karande aho mu muryango usanga havukamo impanga, bitewe n’amaraso y’umuntu aho udusabo tw’intanga z’umugore dushobora kurekura intanga zirenze imwe.

    Ashobora no kuba afite ibivumbikisho bakunze kwita imisemburo bituma igi rivuye mu mugore iyo rigiye mu mura rishobora kwicamo ibice byinshi bityo akabyara abana barenze umwe.

    Dr Nzabonimpa Anicet
    Dr Nzabonimpa Anicet

    kubyara impanga nabyo bishobora guterwa n’imiti umuntu yafashe ishobora gutera ubushyuhe mu myororokere y’umuntu, ibiryo runaka arya nabyo bishobora gutuma imisemburo (Progesterone & Estrone) imwe ikora cyane.

    N’ubwo igitabo Guineness de Record kitagaragaza neza umubare w’ababyaye abana benshi bamaze kwandikwa muri iki gitabo cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi.

    Muri Gicurasi, Halima Cisse wabyaye abana icyenda muri Maroc, na we yahigitse umunyamerika, Nadya Suleman, wabyaye abana umunani mu 2009.

    Raporo zerekana ko ibindi byabaye ku bandi babiri batandukanye bakibaruka abana benshi icyarimwe byaherukaga mu myaka ya 1970, ariko nyuma y’iminsi mike bose baza gupfa.


    source : https://ift.tt/3boBG6e

  • Rutsiro: Ingo zisaga 9,500 zahawe amashanyarazi mu mwaka ushize w’ingengo y’imari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Maniraguha Jean Pierre, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kwiyongera cyane kw’ingo zahawe amashanyarazi muri aka Karere byatewe n’umushinga wubatse imiyoboro myinshi mu bice bitandukanye ku nkunga ya Banki y’Isi.

    Ati: “Uyu mushinga wubatse imiyoboro myinshi ndetse unatuma tugeza amashanyarazi mu Murenge wa Nyabirasi utarageragamo umuyoboro n’umwe. Byatumye tubasha guha amashanyarazi ingo zirenga 9,500 turenza kure umuhigo twari twahize w’ingo 6,000. N’ubu dufite icyizere ko tuzakomeza kuzongera kuko imiyoboro igera henshi, bidusaba gusa kugenda tuyongeraho gato tukagera no ku ngo ziri hirya gato.”

    Maniraguha avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bateganya kuzaha amashanyarazi izindi ngo zisaga 3,000, ndetse ko bafite icyizere cyo kurenza uyu mubare.

    Ati: “Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira mu kwezi kwa karindwi, tumaze kugeza amashanyarazi ku ngo zirenga 1970. Twizeye rero ko tuzarenza umubare twahize.”

    Abagejejweho amashanyarazi bishimiye impinduka

    Mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Bumba, hari umuyoboro uherutse kuzura utuma ingo zisaga 800 zihabwa amashanyarazi. Abahatuye bavuga ko bishimiye impinduka aya amashanyarazi yabazaniye, kuko bihangiye imirimo ndetse n’imitangire ya serivisi irushaho kuba myiza.

    Bigirimana Jean Claude akora akazi ko kogosha ; avuga ko amaze ukwezi kumwe atangiye gukoresha umuriro ndetse akawubyaza umusaruro. Avuga ko ubu yogosha abantu benshi ndetse n’amasaha ya nijoro agakomeza gukora.

    Ati : “Ino aha usanga nijoro imisozi iba yererana amatara ari kwaka hose, natwe hano tukabasha gukora amasaha menshi ndetse na nijoro. Ubu sinabona umukiriya ngo musubize inyuma n’iyo haba mu masaha ya nijoro. Ubu rero ndatekereza kuzagura ibikorwa byanjye, nkashinga n’indi salo ya kabiri nkakomeza kwinjiza amafaranga menshi.”

    Bangayandusha Jacques na we ni umusore ukora akazi ko gusya imyaka ukorera mu mudugudu wa Kabuga. Avuga ko amaze amezi abiri akora akazi ko gusya ; akaba yaragatangiye ari uko amashanyarazi ageze hano iwabo.

    Ati : “Amashanyarazi niyo yatumye mbona aka kazi. Ibyo nari nsanzwe nkora mbere nabonaga ntacyo ngeraho. Ariko aho amashanyarazi agereye inaha, ubu ndakora nkinjiza amafaranga, mbese mfite icyizere cy’uko imibereho yanjye izahinduka. Mbere yo gutangira aka kazi, nabaga mu itsinda ryo kwizigamira ritanga amafaranga 3,000 mu byumweru bibiri. Ariko aho ntangiriye aka kazi, nahise ntangira kwizigamira amafaranga 8,000 mu byumweru bibiri. Urumva ko impinduka ari nziza.”

    Bangayandusha avuga ko mbere y’uko amashanyarazi agera muri aka gace, abagatuye bakoraga urugendo rungana n’isaha bajya gushaka aho bashesha, cyangwa bakishyura moto amafaranga 1,000 kugirango ijye kubasheshereza.

    Emmanuel Hategekimana, uyobora ikigo nderabuzima cya Kibingo kiri mu Murenge wa Gihango, avuga ko mbere y’uko iki kigo kigerwaho n’amashanyarazi, bakoreshaga moteri itanga amashanyarazi (groupe electrogene/generator) bigatuma bakoresha amafaranga menshi bishyura mazutu.

    Ati: “hari ibyuma dukoresha muri laboratwari ndetse na za frigo; byasabaga ko dukoresha moteri ikoreshwa na mazutu kugira ngo tubone umuriro wo kubikoresha. Mazutu rero yaraduhendaga ugasanga dukoresheje amafaranga 340,000 buri kwezi. Ubu rero aho twaboneye amashanyarazi, twishyura REG amafaranga atarenga 50,000 buri kwezi. Urumva ko twabashije kugabanya amafaranga twakoreshaga buri kwezi”.

    Hategekimana avuga ko ubu kuri iki kigo nderabuzima serivisi zose babasha kuzitanga neza nta mbogamizi kuko bafite amashanyarazi.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 66,8% harimo izikoresha afatiye ku muyoboro mugari n’izikoresha adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    source : https://ift.tt/3GxVIJz

  • ‘Andropause’ y’abagabo itandukaniye he na ‘Ménopause’ y’abagore? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iyo mihindagurikire y’ubuzima ihuje ibimenyetso no gucura kw’abagore (ménopause), bigatandukanywa gusa n’uko ku bagabo ho kubyara bidahagarara ndetse n’ikorwa ry’amasohoro rirakomeza.

    Andropause yo igendana gusa no kugabanuka kw’imisemburo y’ubuzima bw’imyororokere ikangura ikanagenga imiterere ya kigabo.

    2. Ibi ni bimwe bibaho mu gihe cya andoropoze:

    Kugabanuka k’umusemburo wa testosterone: Biterwa n’uko uturemangingo twitwa ‘leydig’ (cellules de Leydig) tuba mu dusabo tw’intanga ngabo (testicules) dukora 95% z’uyu musemburo, natwo tuba twabaye dukeya.

    • Ikindi kandi haba habayeho kugabanuka k’umusemburo ukorerwa mu gice cy’ubwonko cya ‘hypophyse’, witwa LH (L’hormone lutéinisante) ari wo ushinzwe gukangura twa turemangingo twa Leydig dukora tesitositerone.

    3. Andropause itangira ku myaka ingahe?

    Si ihame ko abagabo bose bagira andropause, icyokora hari abo itangira ku myaka 45 kuzamura, hakaba n’abayigira imburagihe igatangira ku myaka 20 (andropause précoce).

    4. Ibimenyetso byayo

     Kugabanuka k’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
     Guhorana umunaniro
     Imyivumbagatanyo mu gusinzira (Des troubles du sommeil).
     Kugira umujinya no kurakazwa n’ubusa.
     Kugaragaza ibimenyetso bisa n’ibyo kwigunga
     Kugabanuka kw’imikaya
     Kwiyongera k’umuzenguruko w’inda
     Koroha kw’amagufwa
     Kubabara kw’imikaya ndetse no mu ngingo
     Kugabanuka k’ubwoya bwo ku mubiri
     Kugira icyocyere cyinshi no mu gihe cy’ubukonje

    5. Icyakorwa mu guhangana n’ibimenyetso bya Andropause

    Icy’ibanze gikenewe ni ugushaka ibyongera umusemburo wa testostérone. Birashoboka gukoresha imiti ariko yanditswe na muganga.

    Icyakora ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi miti igira ingaruka zo kuba yakangura cyangwa se ikongera ubukana bwa Kanseri ya porositate ibaye isanzwe ihari, ariko ubwayo ntitera iyo kanseri.

    Ikindi ni ukwiyitaho ukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kwirinda ibiro by’umurengera, guhagarika kunywa itabi ku basanzwe barinywa ndetse no gufata alukolo mu rugero.

    source : https://ift.tt/2ZFB21Q

  • Kitoko na Nero banenzwe ko biyitiriye indirimbo za Bikorimana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bikorimana André agaragara muri iyi foto
    Bikorimana André agaragara muri iyi foto

    Muri Orchestre Nyampinga, Bikorimana yaririmbyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo Kiberinka, Rurabo nateye, Ingendo y’abeza, Uri imanzi, Amabanga y’Intore, Agahozo (Impfubyi itagira kirera) yaririmbiye muri Orchestre Impesa n’izindi.

    Umugabo witwa Mudatsikira Eustache wabyirukanye na Bikorimana, avuga ko kimwe mu bintu byamurangaga ari ugukunda amatungo cyane akaba yari n’umusukuti (scout) w’umwuga.

    Mudatsikira avuga ko abahanzi b’iki gihe bagomba kubaha no guha agaciro ibihangano bya bakuru babo, bakirinda kubyiyitirira cyangwa kubisubiramo batabisabiye uruhushya kuri ba nyirabyo cyangwa abo mu miryango yabo.

    Mudatsikira Eustache
    Mudatsikira Eustache

    Ibi Mudatsikira abivugira kuba umuhanzi Kitoko Bibarwa yarasubiyemo indirimbo ya Bikorimana yitwa Rurabo nateye “akayonona” na Nero Bizimana (wari umunyamakuru) wiyitirira iyitwa Agahozo (Impfubyi itagira kirera).

    Muri Nyampinga yavuzagamo ingoma, akaririmba rimwe na rimwe akavuza na gitari, by’umwihariko akaba yari n’intore mu Iitorero ry’Igihugu ry’Urukerereza.

    Ibindi wabikurikira muri iki kiganiro kuri YouTube ya KT Radio:

    source : https://ift.tt/3mq1qFC

  • Musanze: Haracyari icyuho mu kwakira neza abakorewe ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa
    Bahuguriwe serivisi zo kwakira neza abakorewe ihohoterwa

    Byavugiwe mu mahugurwa yasorezwaga mu Karere ka Musanze tariki 25 Ukwakira 2021, yateguwe n’umuryango Haguruka ahabwa abafite mu nshingano abantu bahohotewe kuva mu tugari kugeza mu karere, barimo abayobozi mu nzego za Leta n’izigenga mu Karere ka Musanze.

    Mu kiganiro cyatanzwe n’umwe mu bayobozi b’Umuryango Haguruka, Charlotte Uwantege, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kunoza uburyo duha serivisi abantu bahohotewe”, yagaragarije abahuguwe zimwe mu mvugo zikoreshwa zica intege abahohotewe mu gihe bagannye abashinzwe kubakira.

    Yagize ati “Abenshi bagenda batubwira uburyo bahungabanyijwe n’abashinzwe kubakira, ukumva umuntu abajije uwahohotewe mu gihe cyo kumwakira ati ‘Kubera iki’, kubera iki wagiyeyo, kuki wakiriye impano, kuki utahise utaha ngo ubivuge, wabaye ikigwari, warizize”.

    Uwantege yavuze ko izo mvugo zidakwiye, avuga ko hari uburyo uwahohotewe akwiye kwakirwa bumufasha kwifungura, akakubonamo inshuti, agatanga amakuru nyayo ku byamubayeho.

    Ati “Mwakirane urugwiro n’impuhwe, mwereke ko umwubashye, kuko aba yumva adakwiye icyubahiro, irinde kumubaza usa n’aho uca urubanza, mugire inshuti akwiyumvemo”.

    Ni ikiganiro cyakoze ku mitima abitabiriye ayo mahugurwa, aho hafi ya bose bemeye ko ayo makosa hari ubwo bayakora cyangwa bakabona abayakora, bavuga ko ibyo biganiro bibafashije kumenya neza uburyo nyabwo bwo guha serivisi uwahohotewe.

    Umwe ati “Twize byinshi, byagaragaraga ko tugifite icyuho mu guha serivisi nziza uwahohotewe, mbonye ko hari byinshi ngomba gukosora. Hari uburyo byajyaga bibaho umuntu akamwuka inabi mu gihe yanze kwirekura ngo avuge ibyamubayeho”.

    Undi ati “Ibyo bibazo byo kutirekura ku bahohoteye turabibona cyane, ndetse usanga bigaragara ku bagore bagatinya kuvugisha ukuri kubyo bakorewe kubera isoni, ibyo bigasaba ko umugira inshuti akakwiyumvamo akabikubwira yirekuye. Aya mahugurwa duhawe atwongereye ubundi bumenyi bwo kubaza uwahohotewe”.

    Abo bayobozi bahuguwe, bagaragaje ko ubwoko bw’ihohoterwa bakunze kubona mu duce batuyemo, ari irijyanye no gusambanya abana n’irishingiye ku mutungo.

    Gusa bagaragaje ko n’ihohoterwa ryo gufata ku ngufu by’umwihariko abakobwa n’abagore rikomeje kwiyongera, hakaba n’ihohoterwa ribabaza umubiri, hari n’uwagaragaje ko hari n’ubwo abaturage baza kumutura ibibazo by’ihohotyerwa rijyanye no kwimana icyo umubiri ukeneye.

    Ngo abagabo ni bo bakomeje kugaragaza icyo kibazo, bavuga ko abagore babo batabemerera gukora umushyikirano w’abashakanye mu gihe bawifuje, ibyo bikaba byabyara amakimbirane hagati y’abashakanye.

    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y
    Charlotte Uwantege yatanze ikiganiro cyakoze ku mitima y’abakira abahohotewe

    Nk’uko babisabwa n’umuryango Haguruka, mu byo bakwiye kwitwararika mu kwakira uwahohotewe, harimo gutegura aho kubakirira habemerera kuvuga bisanzuye, kubabaza mu buryo bwiza bushobora kubafasha kwifungura bakavuga, hari no kubakira ariko bishyira mu mwanya w’uwahohotewe, kugira ngo bamwiyumvemo no gutega amatwi amarangamutima yabo birinda kubacira urubanza.

    Umuryango Haguruka uremeza ko aya mahugurwa akomeje kubera hirya no hino mu gihugu, yitezweho guhindura imyumvire ya bamwe ku bakora n’abakorerwa ihohoterwa, kugeza ubwo amahohoterwa anyuranye akirangwa muri rubanda azageza ubwo aba amateka, kubera ko bose bazaba bamaze gusobanukirwa neza ububi bwayo.

    Ni amahugurwa yitabiriwe n’umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’akarere n’imirenge, abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu tugari, abashinzwe MAJ ku karere n’abandi bafite mu nshingano kwakira abahohotewe.

    source : https://ift.tt/3jPTrzI

  • FERWAFA yasobanuye ibijyanye no kwinjira mu bibuga kw’abafana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday.com, umunyamabanga w’umusigire wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Iraguha David, avuga ko abafana bazemererwa kugaruka ku bibuga muri shampiyona, ariko ko hari ibigomba gukurikizwa birimo no kuba hazajya hinjiramo kimwe cya kabiri cy’abasanzwe binjira muri sitade.

    Yagize ati “Yego rwose ni ko biri abafana bazagaruka ku bibuga, ni byo turimo kugira ngo abafana bagaruke kuri sitade cyane ko bagomba kugaruka hari ingamba zo kwirinda Covid-19 zigomba kubahirizwa na buri kipe yaba iyasuye n’iyakiye ariko cyane cyane iyakiye. Tugendeye ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo arebana cyane cyane n’umupira w’amaguru, biteganyijwe ko hazinjira abatarenga 50% by’abantu basanzwe bacyirwa muri sitade izaba igiye kwakira uwo mukino”.

    Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko amabwiriza arambuye y’uburyo amakipe azitwara mu kwinjiza abafana ku kibuga buyahabwa mbere y’uko shampiyona itangira, bukongeraho ko mu gihe hari uwaba atubahirije ibyemeranyijweho mu mabwiriza, hazazamo ibihano ku ikipe izaba itabyubahirije cyane cyane izaba yakiye umukino.

    Abafana baherukaga kwinjira ku bibuga bikinirwaho umupira w’amaguru muri Werurwe 2020 muri shampiyona ya 2019-2020, gusa ku wa 24 Ukwakira 2021, ubwo Rayon Sports yateguraga umunsi yise uwigikundiro wabereye kuri sitade Amahoro i Remera, yakinnyemo n’umukino wa gicuti na Kiyovu Sports, yemerewe kwinjiza abafana kuri sitade.

    source : https://ift.tt/3pLpq8b