Tag: featured

  • The Ben agiye gusohora ‘album’ izaba irimo abandi bahanzi b’ibyamamare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Agaruka kuri iyo album, The Ben yagize ati “Abafana banjye bitege imwe muri albums nakoze mu buzima bwanjye, izaba irimo abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, barimo Tiwa Savage n’abandi”.

    The Ben aherutse kujya muri Tanzania aturutse i New York, aho yagombaga guhura na Diamond Platnumz, gusa ntibiramenyekana niba na we azagaragara ari muri iyo album, ariko kuki se bitashoboka, gusa byazaba ari agashya.

    Uretse abo bahanzi b’ibyamamare b’abanyamahanga, kuri iyo album hazaba harimo n’abahanzi b’Abanyarwanda bakomeye nka Tom Close, nk’uko The Ben yabitangarije KT Press.

    Iyo album The Ben avuga ko amaze igihe cy’imyaka itatu ayitunganya, gusa icyo gihe cyose nticyatumye adakomeza kugaragara muri muzika, kuko hari izindi ndirimbo yagendaga acishamo agakora nka Habibi, Vazi, Can’t get enough, Thank you, Binkolela, This is love, Fine girl n’izindi.

    source : https://ift.tt/3pQrsnx

  • REG BBC yongeye gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka ine #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    REG yegukanye igikombe yaherukaga mu 2017 ubwo yatozwaga na Bahufite John
    REG yegukanye igikombe yaherukaga mu 2017 ubwo yatozwaga na Bahufite John

    Iyo mikino yakinwe mu buryo buzwi nka (Best of3) aho zagombaga gutanguranwa gutsinda imikino 2 ubundi ikipe iyitanze indi igahita itwara shampiyona, REG yaje kubigeraho nyuma yo gutsinda imikino 2 yikurikiranya ihita inatwara igikombe yaherukaga mu myaka ine.

    Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, REG BBC yari yatsinze Patriots amanota 66-63, ubwo byari byitezwe ko Patriots ishobora kuza kwinyara mu isunzu ikishyura ku mukino wa 2, ntibyaje kuyikundira kuko yongeye gutsindwa, REG BBC yaje kuyisubira maze iyitsinda kumanota 64 kuri 49.

    Minisitiri Munyangaju ashyikiriza igikombe REG BBC
    Minisitiri Munyangaju ashyikiriza igikombe REG BBC

    Patriots ni yo yari yinjiye neza mu mukino kuko wabonaga abasore bayo nka Kenneth Gasana na Ndizeye Dieudonné bageragezaga gushaka gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota hakiri kare, yewe biza no kubakundira kuko baje gusoza agace ka mbere bayoboye n’amanota 14-11 ya REG BBC.

    Agace ka kabiri REG yaje kubigaranzura ibatsinda amanota 17-13 bajya kuruhuka ari 28 ya REG BBC kuri 27 ya Patriots BBC.

    Intangiriro z’agace ka gatatu zari nziza kuri Patriots kuko yakomeje kukayobora aho yari yashyizemo n’amanota agera muri 5 ariko mu minota ine ya nyuma y’ako gace abakinnyi ba REG BBC barimo Adonis, Kaceka na Shyaka Olivier batsinze amanota 3 bituma Patriots BBC isa n’ivuye mu mukino, ako gace bagasoje ku manota 20-11. Agace ka nyuma REG yagatsinze ku manota 16-11, umukino urangira ari 64-49.

    REG ikaba yahise yegukana icyo gikombe yaherukaga muri 2017 kuko imyaka itatu yakurikiyeho ari Patriots BBC yacyegukanye, bivuze ko REG BBC ari yo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL izabera mu Rwanda umwaka utaha.

    Shyaka Oliver (10) yacungirwaga hafi n
    Shyaka Oliver (10) yacungirwaga hafi n’abakinnyi ba Patriots kuko yari yabazonze

    Mu bagore nyuma y’uko REG itsinze umukino wa mbere The Hoops ku manota 74 kuri 47, ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, The Hoops yaje na yo kuyitsinda 46- 44 bakaba bari bwisobanure ku mukino wa nyuma ukinwa kuri iki Cyumweru, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm).

    Mu guhatanira umwanya wa gatatu, mu bagabo wegukanywe na APR BBC yatsinze RP-IPRC Kigali 84-53, mu bagore wegukanywe na RP – IPRC Huye yatsinze APR WBBC amanota 84 kuri 79.

    Adonis (4) yazengereje cyane abakinnyi ba Patriots
    Adonis (4) yazengereje cyane abakinnyi ba Patriots

    Mu bagabo hakaba hahise hanatangwa ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, aho umukinnyi wugariye neza (best defender) yabaye Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot 4 Stars, uwatsinze amanota menshi yabaye Mbanze Brian wa RP – IPRC Huye, uwatsinze amanota 3 menshi yabaye Ndizeye Dieudonné wa Patriots BBC.

    Umukinnyi wazamuye urwego (Most improved Player) yabaye Romain Murenzi Kizito wa UGB, mu gihe umukinnyi witwaye neza muri shampiyona (Most Valuable Player) yabaye Shyaka Olivir wa REG, na ho umutoza mwiza aba Henry Mwinuka wa REG BBC.

    Kenneth Gasana yagerageje uko ashoboye biranga
    Kenneth Gasana yagerageje uko ashoboye biranga

    source : https://ift.tt/3Gwy801

  • Huye: Polisi yafashe bamwe mu bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo umusore w’imyaka 24, yafatanwe amafaranga ibihumbi 30, uw’imyaka 22 n’uw’imyaka 20 bafatanwe amafaranga ibihumbi 10 nayo y’amiganano.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira.

    Bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu wa Amahoro.

    SP Kanamugire yagize ati ”Polisi yabanje kubona amakuru kuwa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira amakuru avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kwakira, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye umwe amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi Bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko hari abantu babiri bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu nazo z’impimbano.

    Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”

    Bariya bantu bose uko ari Batatu biregura bavuga ko ariya mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba.

    Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano. Baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Abafatanywe amafaranga y’amiganano bahise batabwa muri yombi

    source : https://ift.tt/3vZ7UhQ

  • Hatangijwe imurikabikorwa rigamije gukangurira Abanyarwanda kwita ku isuku – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe hagamijwe kubungabunga ubuzima no kurandura burundu indwara ziterwa n’umwanda nka zimwe mu zihangayikishije isi muri ibi bihe.

    Umutakwasuku, ni umurikabikorwa rigaragara mu mashusho mbarankuru yafashwe mu bice bitandukanye by’igihugu, aho abafotowe bavugaga uko batangiye kwishakamo ibisubizo mu guharanira isuku no kugira ubwiherero budateza ikibazo ku buzima bw’abagize imiryango yabo.

    Buri wese avuga ku rugendo rwe rwo kugera ku isuku yo mu rugo no kwirinda indwara zishobora guterwa n’umwanda ndetse abandi bakagaragaraza uburyo kwita ku isuku yo ku bwiherero bishobora kuvamo ishoramari rikomeye kandi ryateza umuntu imbere.

    Bamwe mu bavuga iby’ishoramari ni abasanzwe bakora imirimo yo gusukura no kuvidura ubwiherero mu gihe bwuzuye ndetse n’abakora imirimo yo gucunga ubwiherero rusange.

    Bagaragaje ko nubwo ari akazi gasa n’agasuzuguritse ariko gafite byinshi gasobanuye kuri bo kuko bubumbatiye ubuzima bwa benshi.

    Ni amafoto yafashwe muri 2020 ariko imurikabikorwa ryayo ryari rimaze gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021 ryabashije kuba ryitabirwa n’abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakozi bo miryango Mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa SNV mu Rwanda, Bernie F. Chaves, yavuze ko iri murikabikorwa rigamije kwigisha abantu kongera gutekereza ku kamaro ko kwita ku isuku by’umwihariko buri wese agaharanira gutunga ubwiherero bwiza.

    Ati “Aha mu Rwanda, SNV tumaze igihe dukora mu bijyanye n’amazi, isuku n’isukura kuko twatangiye muri 1980. Twakoze imishinga myinshi kandi tukagenda tubona umusaruro wayo. Izi nkuru n’aya mafoto zigaragaraza icyizere n’ishyaka. Ndizera ko binyuze muri izo nkuru bizakora kuri buri umwe akongera kwibaza uburyo impinduka ntoya cyane mu buzima bw’umuntu zishobora kugira inyungu nyinshi. Impamvu tuvuga isuku ni uko ari ho ubuzima bwacu bushingiye. Ntiwavuga isuku kandi tutavuga ku kugira ubwiherero bwiza.”

    Umuyobozi wa SNV ku rwego Mpuzamahanga, Megan Ritchie, yavuze ko abatuye isi bakwiye guhaguruka bagaharanira kubugabunga ubuzima n’isuku mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.

    Yagize ati “Niyo mpamvu dukwiye guhaguruka twese, ntidukwiye gusiga n’umwe kubera ko uburyo isuku yubahirizwa bigira ingaruka ku baturanyi bawe. Iyo urwaye nka Cholera cyangwa impiswi uba ubikururira n’umuturanyi wawe. Kubona serivisi z’isuku n’amazi meza ni bimwe mu burenganzira bw’ibanze bwa muntu, nubwo ari ibintu bamwe muri twe tudaha agaciro bikwiye mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

    Izi nkuru mbarankuru zafashwe mu buryo bw’amafoto na Murinzi Eric. Asanga ari ibintu by’agaciro gukora inkuru nk’iyi ishobora kuzana impinduka mu buzima bw’abaturarwanda binyuze mu kuzirikana no kwita ku isuku nk’ipfundo ry’ubuzima buzira umuze.

    Kugeza ubu ku Isi hafi miliyari ebyiri z’abaturage bagorwa no kubona amazi meza, naho miliyari eshatu 3.6 ntibabasha kubona serivisi zijyanye n’isuku n’isukura.

    Iri murikabikorwa ryabereye ku Isomero rikuru Kigali Public Library, riherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, kandi guhera ku wa 30 Ukwakira kugera ku wa 7 Ugushyingo 2021, ahari izi nkuru mbarankuru mu buryo bw’amashusho hazaba hafunguriwe buri wese mu rwego rwo kongera kwimakaza umuco w’isuku mu banyarwanda.

    Imibare igaragaza ko nibura buri munsi abana 2195 bicwa n’impiswi, naho abantu bahitanwa na Cholera bangana n’ibihumbi 95 muri hafi miliyoni eshatu bayirwara ku mwaka. Intego za OMS ni ukugabanya impfu ziterwa na Cholera nibura ku kigero cya 90% muri 2030.

    Abitabiriye Imurikabikorwa banogewe n’inkuru zinyuranye zigaragara mu mafoto

    Aha yasobanuraga uko bamwe mu bo yafotoye bamukoze ku mutimaPHOTO

    Ahari aya mafoto hagiye kumara icyumweru hafunguye kuri buri wese wifuza kureba no kurushaho gubanukirwa

    Bamwe mu bitabiriye babajijwe basobanuraga uko batinyutse kwita ku isuku

    Eric Murinzi wafashe aya mafoto avuga ko bimuteye ishema gusangiza abandi inkuru z’abashyize imbere isuku

    Inkuru z’uko batinyutse bakita ku isuku zishobora gutinyura benshi

    Umuyobozi wa SNV mu Rwanda Berni Chaves yavuze ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe gushishikariza abanyarwanda kurushaho kwita ku Isuku

    Umuyobozi wa SNV Megan Ritchie yasabye buri wese kwita ku isuku kuko ari ingenzi mu buzima

    source : https://ift.tt/3jSsCLc

  • Rubavu: Yafatanywe inzoga za magendu zifite agaciro k’arenga ibihumbi 600 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi nzoga yafatanywe ni amacupa 61 arimo Hennessy icyenda, Gordon’s 25, Absolute vodka icyenda, Sandman 10, Champagne eshanu, Contreau imwe na Jack Daniel ebyiri. Zifite ka 665 000 Frw, aho zagombaga gusora agera kuri 797 335 Frw.

    Kayigire Prince yavuze ko yashutswe n’umugore bahuriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamuhaye imodoka ngo ayimuzanire mu Rwanda atazi ibirimo byose.

    Ati “Ubundi njyewe nsanzwe nyobora ba mukerarugendo ejo nagiye i Goma hari abantu dufitanye imikoranire nari ngiye kureba ni uko mpura n’umugore utwite ansaba ko namwambukiriza imodoka nkayishyikiriza umuhungu we, ampa Amadorari 20 ngo ningera ku muhungu we arampa andi 45, ngeze ku mupaka nk’ibisanzwe bahita bamfata.”

    Yakomeje avuga ko uriya mugore amuzi akemera icyaha cy’uko atashishoje mbere yo gufata icyemezo.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Tuyizere Bonaventure yavuze ko bakoresheje amayeri menshi atera utwatsi iby’uko uyu musore atari azi ibiri mu modoka.

    Ati “Ibi bintu byakoreshejwe ubuhanga baciye ibyuma barasudira, bongera ibyumba mu modoka, hari igice kitari gisanzwe mu modoka bongereyemo kugira ngo bajye bambutsa magendu naho biriya avuga ni amatakirangoyi ntabwo wakora igikorwa nk’iki utabiteguye dore ko anavuga ko bari bamwemereye ibihumbi 65 mu gihe yaba abigejeje ku butaka bw’u Rwanda turamushima kuko yavugishije ukuri akavuga n’abo bakoranye nabo turimo kubashakisha.”

    Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda rukoresha mu ngingo ya 199 avuga ko iyo ibicuruzwa bya magendu bifashwe bitezwa cyamunara naho ikinyabiziga cyakoreshejwe cyangwa gitwaye magendu nacyo kigatezwa cyamunara uwari agitwaye agacibwa amande angana na 5000$.

    Iyi nzoga zose zari zahishwe muri iyi modoka kugira ngo zambutswe zidasorewe

    Izi nzoga zafashwe zifite agaciro k’arenga ibihumbi 600 Frw

    source : https://ift.tt/2Y23v15

  • Huye: Batatu bakwirakwizaga amafaranga y’amiganano batawe muri yombwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byabaye tariki ya 29 na 30 Ukwakira 2021, bakaba bafatiwe mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba, Akagari ka Kimana, Umudugudu w’Amahoro.

    SP Kanamugire yagize ati “Polisi yabanje kubona amakuru ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukwakira 2021, avuga ko hari umuntu wambuye umukozi w’ikigo cy’itumanaho utanga serivisi zo kubikuza, kubitsa no kohereza amafaranga. Yabikiye uwitwa Ndahayo amafaranga ibihumbi 30, inoti 6 z’ibihumbi bitanu, nyuma uwo mukozi agenzuye ayo mafaranga asanga ni amiganano ahita abibwira Polisi.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko mu ijoro rya tariki ya 30 Ukwakira 2021 Polisi yitabye telefoni y’umuntu wo mu mudugudu wavuzwe haruguru avuga ko uwitwa Rukundo William na Kabandana Eric bamwishyuye inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu na zo z’impimbano. Bari mu kabari barimo kunywa inzoga, nyiri akabari yitegereje amafaranga bishyuye asanga ni amahimbano, abapolisi bahise bahagera bafata ba bantu.”

    Abo bantu bose uko ari batatu biregura bavuga ko ayo mafaranga bayishyuwe n’abakoresha babo ariko ntibashaka kubavuga.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe bigatuma abacyekwaho icyaha bafatwa vuba. Yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka mbi ku bukungu bw’Igihugu, yabasabye kujya baba maso mu rwego rwo kwirinda ko bahabwa amafaranga y’amiganano, ko baramuka hari uwo bayabonanye bakihutira gutanga amakuru.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Polisi y’u Rwanda.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’Amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    source : https://ift.tt/3mvXt22

  • Ngoma: Ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi cyavugutiwe umuti – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga witezweho gushyiraho sosiyete y’ubucuruzi izafasha abahinzi guhinga kijyambere no kubona isoko ry’umusaruro wabo mu buryo bworoshye.

    Uyu mushinga witezweho gufasha amakoperative kongera ingano n’ubwiza bw’umusaruro wa soya n’ibigori bigurishwa ku nganda zikora ibiryo by’amatungo, unafashe abahinzi kongera inyungu iva mu buhinzi ku miryango irenga 3000. Hari kandi serivisi zizahabwa abahinzi hifashishijwe abakozi b’inararibbihionye mu kugezwaho inyongeramusaruro, ubufashamyumvire, ubwishingizi bw’ingwa n’ibindi byinshi bitandukanye.

    Umuyobozi ushinzwe ubusesenguzi ku musaruro w’ibihingwa n’amasoko muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Egide Mutabazi, yavuze ko uyu mushinga ugiye gufasha abahinzi mu kongera umusaruro no gukoresha ubuhanga mu kugeza umusaruro ku isoko cyane cyane ku bihingwa birimo soya n’ibigori.

    Ati “Hari ibikorwa byo guhugura abahinzi mu mirima bifashishije koperative zibahagarariye, Agriterra (umufatanyabikorwa muri uyu mushinga) bifitemo uburyo bwo kwegera abahinzi no kubigisha uburyo bahingira isoko ryaguye, sosiyete bagiye gushinga rero izafasha abahinzi mu kubegera ku buryo babona amahugurwa menshi, umusaruro wabo wiyongere ku buryo nta wuzongera gutakara.”

    Umuyobozi wa koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Jarama, Ruganintwari Martin, yavuze ko bakunze kugira ibibazo bijyanye no kubura isoko yewe n’ryo babonye bagatinda kwishyurwa kandi bica intege umuhinzi.

    Ati “Hari ibibazo twagiraga bijyanye no kubura isoko, iyi sosiyete tumaze gushinga tuyitezeho byinshi kuko twajyaga duha abandi ibigori ntibatwishyure cyangwa bagatinda, ariko iyi yo kuri ubu yanatangiye kudufasha kutugezaho inyongeramusaruro, ikindi iri kudufasha gukora ubuhinzi bwa soya n’ibigori.”

    Yavuze ko nyuma yo kubona amahirwe bafite ku kugurisha soya banahisemo kwagura ibikorwa byo gukomeza kuyihinga kuko bizeye kuzajya bishyura abahinzi neza hatabayeho ubukererwe.

    Majyambere Viateur uyobora koperative ihinga ibigori na soya mu Murenge wa Murama we yavuze ko kuri ubu bagiye gufashwa kujya babona amafaranga yo kwishyura umusaruro w’abahinzi hanyuma bo babinyujije muri ya sosiyete bashinze, bakazajya bigurishiriza umusaruro ariko abahinzi bishyuwe.

    Ati “Icyo tuyitezeho cya mbere ni ukuzamura umusaruro kuko bafite abatekenisiye benshi. Ikindi ni ukudushakira amasoko kuko bafite imbaraga n’ubushobozi, amasoko turayafite turanayabona ariko duhuriramo n’imbogamizi nyinshi, henshi batinda kwishyura koperative nayo igatinda kwishyura abahinzi bikabaviramo kwinuba cyane no gucika intege.”

    Umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta wubaka ubushobozi bw’amakoperative (Agriterra), Jasper Spikker, yijeje amakoperative ko bazabafasha mu kubashakira igishoro ku buryo bazajya bagurira umusaruro abahinzi babo bakabishyura, noneho bo bakagurisha umusaruro bitonze umuhinzi yamaze kwishyurwa.

    Sosiyete y’ubucuruzi yo guteza imbere abahinzi izaba ihuriweho na Agriterra n’amakoperative atandatu y’abahinzi ba soya n’ibigori bazaba bafite abafatanyabikorwa barimo Akarere ka Ngoma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’umuryango wa Enabel.

    Abahinzi bagaragarijwe ko ikibazo cyo kubura isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi bwabo kigiye kuvugutirwa umuti

    source : https://ift.tt/3CudCKN

  • U Rwanda, Tchèque na Nebraska mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Izi mpande zombi ziyongera kuri Repubulika ya Tchèque, aho byitezwe ko ibiganiro biri gukorwa bizatanga umusaruro w’ubufatanye hagati y’izi mpande eshatu mu bijyanye n’igisirikare.

    Byitezwe ko mu biganiro biteganyijwe ku itariki ya 1 Ugushyingo, uruhande rwa Repubulika ya Tchèque, ruzaba ruhagarariwe na Lt Gen Jaromir Zuna, Umuyobozi Wungirije w’Igisirikare cya Repubulika ya Tchèque ndetse n’itsinda ayoboye, bazitabira ibi biganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ryabitangaje.

    Ubu bufatanye ntabwo buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda, iza Repubulika ya Tchèque n’iza Amerika muri rusange, ahubwo ni iz’ingabo za Leta ya Nebraska iri mu zigize Amerika.

    Ubu bufatanye hagati y’ibihugu bitatu bwatangijwe binyuze muri porogaramu y’ubufatanye bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu.

    Iyi porogaramu ya ’State Partnership Program:SPP’ yatangijwe mu 1992 nk’uburyo gushyiraho imikoranire ya kinyamwuga hagati y’igisirikare cya Amerika n’izindi nzego nk’izi mu mahanga.

    Uyu munsi ni urwego rukomeye ruhuza Amerika n’ibindi bihugu bigera kuri 83 ku isi birimo 15 byo ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda rwinjiye muri iyi porogaramu mu Ukuboza 2019, binyuze mu masezerano yashyiriweho umukono i Kigali.

    Impande zose ubwo zari mu biganiro bigamije kubaka imikoranire ya gisirikare, i Kigali

    Abagize itsinda ry’abahagarariye impande uko ari eshatu mu ifoto rusange

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, aganira na bamwe mu bagize iri tsinda

    source : https://ift.tt/3jOKZRe

  • Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20 – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Perezida Kagame hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu bahuriye mu cyumba iyi nama iri kuberamo.

    Iyi nama ihurije hamwe ibihugu 20 bikize ku Isi n’abandi batumirwa barimo Kagame igomba kumara iminsi ibiri uhereye kuri uyu wa Gatandatu. Iziga ku bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe nk’imihindagurikire y’ikirere.

    Byitezwe ko ibihugu bikomeye ku Isi bishobora kwemeranya ku buryo bwo gukaza ingamba zijyanye no kubungabunga ibidukikije. Impamvu ni uko ibigize G20 byihariye 80% by’imyuka ihumanya ikirere.

    Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi. Ni yo ya mbere ibaye mu myaka ibiri mu buryo mbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

    Indi ngingo iri kuganirwaho muri iyi nama ni ijyanye n’ingamba zikwiriye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu. Ubwoba bw’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kwiyongera biri mu biza kuganirwaho hagafatwa ingamba zikwiriye.

    Abayobozi bayitabiriye byitezwe ko baza kuyisoza bemeranyije ko nibura 70% by’abatuye Isi bagomba kuba bakingiwe Covid-19 mu 2022 hagati, aho baza no gushyiraho itsinda rigamije guharanira ko ibyo bigerwaho.

    Mu gihe iyi nama iri kuba, i Roma umutekano wakajijwe aho nibura abapolisi bagera ku 6000 n’Abasirikare 500 bashyizwe mu bice bitandukanye.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yageraga mu cyumba cyabereyemo iyi nama

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi

    Perezida Kagame mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abandi bayobozi batandukanye bayitabiriye

    source : https://ift.tt/3mrucFz