Tag: featured

  • Minisitiri Gatabazi arasaba urubyiruko kuba imboni z’amahoro n’umutekano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w
    Minisitiri Gatabazi yabasabye kubakira ku muco w’ubukorerabushake budashyize imbere inyungu

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabitangaje ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Karere ka Musanze, yitabiriwe n’Abahuzabikorwa b’Urubyiruko rw’abakorerabushake, baturutse mu turere two mu gihugu hose, hiyongereyeho abagize Komite Nyobozi zabo ku rwego rw’igihugu.

    Abayitabiriye bongererwa ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi, mu gihe bazaba bayasoje bakazahugura bagenzi babo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, hagamijwe kurema iminduka nziza mu iterambere.

    Mu muhango wo kuyatangiza ku mugaragaro, Minisitiri Gatabazi, agaruka ku mpamvu y’aya mahugurwa, yasobanuye ko bayateguriwe kugira ngo bongererwe ubushobozi bwo gukorera hamwe no kwimakaza umuco w’ubukorerabushake mu banyarwanda.

    Yagize ati “Icyo tugamije ni ugutoza uru rubyiruko kugira ngo barusheho kumva ko igihe bazaba bimakaje umuco w’ubukorerabushake, uzarushaho gushinga imizi ku buryo no mu myaka iri imbere tuzaba dufite abantu baba abakuru n’abato, biteguye gutabara aho rukomeye kandi baharanira kutagamburuzwa”.

    Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y
    Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa y’iminsi itanu ni uruhagarariye abandi mu gihugu hose

    Akomeza ati “Kugira ngo ibi bizakunde, ni uko uwabaye umukorerabushake ari urubyiruko, akwiye gukomereza muri uwo murongo no mu myaka iri imbere, ku buryo tuzaba dufite abantu bashobora guhindukira bakagira ibikorwa by’ubukorerabushake byo kwitangira abaturage bagiramo uruhare, yaba ari nk’umuganga akavura abandi ku buntu, yaba ari nk’umwarimu muri kaminuza akagira abo yigisha, bityo tukabona imibereho ya benshi ihinduka bitewe n’uko umuco w’ubukorerabushake wimakajwe muri benshi”.

    Minisitiri Gatabazi yabahaye impanuro zibakangurira kuba intangarugero mu byo bakora, kutagamburuzwa n’ibibazo bahura nabyo, no gukora cyane baharanira ko igihugu gikomeza kugira umutekano.

    Yagize ati “Ibikorwa byose mubamo mu buzima bwa buri munsi, byaba ibyo mutekereza, mukora cyangwa muhuriramo, mukwiye kubitwara mu murongo wo kumenya niba bifitanye isano n’umutekano mu buryo bwagutse. Icyo nshatse kuvuga ni uko, muri cya gihe umuturage azaba afite aho ataha, afite ibyo kurya, yarwara akivuza; noneho na bya bindi bimukikije bikaba ari ibidahungabanya umudendezo we; ibyo bizamufasha kubaho atekanye, abashe gukora ibiri mu nshingano ze neza kandi atange umusaruro ku gihu. Mwe rubyiruko rero, tubatezeho umusanzu ufatika mu gutuma ibyo bishoboka”.

    Akomoza ku mukorerabushake nyawe, Minisitiri Gatabazi yabwiye uru rubyiruko ko ari umuntu urangwa n’imitekerereze n’imyumvire myiza, ituma akora ibikorwa bitagamije inyungu ze bwite, agaharanira gukora ibiri mu nyungu z’abandi, kandi akabikora ataganya ari nako asuzuma kenshi ko urwego ariho mu kubishyira mu bikorwa, rubera abandi urugero.

    Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi
    Urubyiruko rwagaragaje ko ayo mahugurwa bari bayakeneye ngo basobanukirwe uko barushaho kunoza akazi

    Aya mahugurwa, yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, agamije kongerera uru rubyiruko rw’Abakorerabushake ubushobozi n’ubunyamwuga, buzatuma barushaho gukora neza imirimo yabo ya buri munsi.

    Urubyiruko rwayitabiriye ruzahabwa ibiganiro n’inararibonye zitandukanye, mu borebana n’umutekano, imibereho myiza, iterambere ndetse n’amateka y’igihugu. Abaganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko aya mahugurwa bari bayakeneye ngo barusheho gusobanukirwa inshingano zabo. Aho biteze kuzayasoza bari ku rwego rwo guhugura bagenzi babo mu Mirenge, bityo bazarushaho gusobanukirwa no kurangwa n’imikorere iri mu murongo igihugu kibifuzaho.

    Kuri bamwe ngo basa n’abakangukiye kwibanda ku bikorwa bidasanzwe. Byiringiro Robert, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yagize ati: “Aya mahugurwa aje yari akenewe, kuko hari byinshi twasobanuriwe, bigasa n’ibidukanguriye kumva neza ko hari ibyo tutakoraga mu buryo bunoze. Hari nk’aho wasangaga twubakira nk’umuturage cyangwa abo tworoza amatungo, ariko ntiduhindukire ngo turebe icyo ibyo bikorwa byamariye abaturage. Ibyo byose biri mu byo tugiye kongeramo ingufu, bityo tugaragaze uruhare rwacu rufatika mu byubaka igihugu”.

    Mugenzi we witwa Uwonkunda Anny Benilde, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Rulindo, we asanga kumenya hakiri kare ibyo umuturage akeneye, aribwo buryo bwiza butuma ikibazo afite kibonerwa igisubizo kirambye.

    Yagize ati “Twasanze kugira igenemigambi tugenderaho, riri mu byajya bidufasha kubanza gutekereza byimbitse no gusuzuma icy’ingenzi umuturage akeneye. Kuko kuri ubungubu, twatekerezaga igikorwa runaka urugero nko kubakira abaturage uturima tw’igikoni kandi wenda ataribyo by’ingenzi bari bakeneye. Ubu rero icyo tugiye gushyira imbere, ni ugukorana bya hafi n’abaturage, tukamenya iby’ingenzi bakeneye kuruta ibyo twe twabakorera, kugira ngo binababyarire umuraruro kuko bazaba babigizemo uruhare”.

    Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y
    Barimo guhugurirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bakazayasoza bajya guhugura abandi

    Urwego rw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, rwatangiye muri 2003, rutangirana abanyamuryango 50 bagiye biyongera kugeza ubwo ubu bamaze kugera ku bihumbi bisaga ibihumbi 400.

    Abagera kuri 11% ni abo mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburengerazuba igizwe na 32%, Intara y’Iburasirazuba yihariye 19%, Intara y’Amajyepfo ifite 24% n’Intara y’Amajyaruguru ibarizwamo 14% by’abayamuryango b’Urubyiruko rw’Abakorerabushake.


    source : https://ift.tt/3bmV7Mr

  • Umuhanda unyura muri Santere ya Gasanze urafunze igice kimwe mu gihe cy’iminsi ibiri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bugaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda buvuga ko impamvu itumye uwo muhanda ufungwa mu gihe kigera ku minsi ibiri ari imirimo yo kwambutsa imiyoboro y’amazi igiye kuhakorerwa, ariho ihera isaba abasanzwe cyangwa n’abifuzaga gukoresha uwo muhanda kwihangana mu gihe iyo mirimo itaratangira.

    Si uyu muhanda wonyine ufunzwe mu gihe cy’iminsi ibiri, kuko umuhanda Kimironko-Zindiro nawo uheruka gufungwa abawukoresha bagategereza ko imirimo irimo kuhakorerwa irangira.

    Uretse iyo mihanda, kubera isiganwa ry’amagare ryo gukunda igihugu ritangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021, rikaza kuzenguruka Rugando (Kimihurura), Polisi iramenya abantu bose ko imihanda ikurikira iza kuba ifunze kuva saa yine za mu gito kugera saa saba z’amanywa.

    KG 604, KG 630, KG 628 KG 601 KG 495 KG 604

    Polisi ivuga ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bafashe abantu kubayobora.

    source : https://ift.tt/3pMMaoh

  • Umuseke Mushya wa Afurika: Ubutumwa bwa Imbuto Foundation mu Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko 2021 – #rwanda #RwOT

    Iyi nsanganyamatsiko yashyizweho nyuma y’umwaka n’igice Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, igihe Umugabane wa Afurika wagaragarijemo ubushobozi n’ubushake bwo guhangana n’iki cyorezo biciye mu kwirinda, kuvura abarwaye no gutangira gukingira abaturage.

    Urubyiruko rwa Afurika rwitezweho kugira uruhare rugaragara mu kubaka sosiyete igendana n’iterambere n’ibindi bigezweho ku rwego rw’Isi.

    Impamvu ya mbere ni uko ugereranyije n’ahandi ku Isi, muri Afurika ariho hagaragara ukwiyongera kw’abaturage biganjemo urubyiruko. Iya kabiri ni uko ruri ku mugabane ufite umutungo kamere mwinshi, uzakomeza gukenerwa bijyanye nuko abaturage n’inganda zifite ubushobozi bwo gutunganya uwo mutungo kamere byiyongera.

    Impamvu ya gatatu ni uko Abanyafurika ari bwo bagitangira kumenyekanisha ubuhanzi, ubugeni n’ubundi bumenyi bifitemo ku rwego rw’Isi. Niba ejo hazaza hari mu biganza bya Afurika, ni ngombwa ko urubyiruko rwa Afurika rushyira hamwe imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka ejo heza habereye ariko hazanabagirira umumaro, imiryango yabo, igihugu n’umugabane muri rusange.

    -  Iterambere rya Afurika rizagerwaho ari uko hari imikoranire hagati y’ibihugu

    Ihuriro Nyafurika ry’Urubyiruko rizwi nka YouthConnekt ni gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, bihereye mu gusesengura ibibazo birwugarije, hagashakwa ibisubizo bya buri kibazo hashingiwe ku mwihariko wa Afurika, ari nabyo bizageza umugabane ku iterambere rirambye.

    Ihuriro rya YouthConnekt ryatangiriye mu Rwanda mu 2012, bivuye mu gitekerezo cya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagaragaje ko byihutirwaga ko urubyiruko rwa Afurika rwishyira hamwe ngo rubyaze umusaruro ubukungu bw’umugabane rukomokaho.

    Ubu butumwa bwakomeje kuba igetekerezo ngenderwaho ndetse n’icyerekezo ku bihugu 24 bigize iri huriro.

    Ageza ijambo rye ku rubyiruko 8.000 rwitabiriye YouthConnekt yo mu 2019, Perezida Kagame yagize ati “Murasabwa kugira uruhare rugaragara mukoresha neza amahirwe mufite uyu munsi ngo mubashe kwiteza imbere. Amahirwe ntazigera abasanga aho muri, umuntu ni we uhaguruka agasanga amahirwe aho ari hose.’’

    Bitewe n’inzitizi zituruka ku bwiyongere bw’abaturage, amateka y’ubukoloni, ubukungu bujegajega, imipaka yashyizweho n’abanyamahanga; Umugabane wa Afurika wakomeje kugira imbogamizi mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo cyane ko n’abaturage ubwabo badatanga umusaruro uhwanye n’uko bangana.

    Usanga izo mbogamizi ahanini zishingiye kuri politiki. Zikomoka kandi mu mategeko yakozwe n’amasezerano yasinywe n’ibihugu by’amahanga, imyaka myinshi mbere y’uko urubyiruko dufite uyu munsi ruvuka. N’ubwo bimeze bityo, uru rubyiruko tuvuga ni narwo rufite inshingano zo kugeza Umugabane wa Afurika ku iterambere riwubereye.

    Iki ni cyo gisobanuro cya YouthConnekt yatekerejwe n’ubuyobozi bushyize imbere iterambere rya Afurika nk’igisubizo: Iyi gahunda yatangiye iyobowe n’u Rwanda, iha umwanya urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika wo gusangira ubunararibonye bw’ibihugu byabo mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage.

    -  Igihe cyari iki!

    Ku nshuro ya mbere, Ihuriro rya YouthConnekt ryateraniye mu gihugu kindi kitari u Rwanda nyuma y’uko byumvikanyweho na Komite Nshingwabikorwa ya Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugera ku bantu benshi kurushaho. Ni ngombwa rero ko tugaruka ku butumwa bwatanzwe mu biganiro bitandukanye byaranze iri huriro cyane ibyatanzwe n’abari bahagarariye u Rwanda.

    Mu Ihuriro YouthConnekt, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, aherekejwe n’abakozi ba Imbuto Foundation n’itsinda rigari rya ba rwiyemezamirimo bahagarariye urundi rubyiruko.

    Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango yashinze mu myaka 20 ishize yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bufite agaciro.

    Ibyatangiye ari umushinga (PACFA) ugamije guhangana n’ubukana n’ingaruka bya virusi itera SIDA yari imaze gukwira hose mu muryango ugikomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, PACFA yaje kwaguka ihinduka Imbuto Foundation yibanda ku bikorwa bigamije kubaka umuryango twifuza.

    Kimwe muri ibyo bikorwa ni umwanya n’urubuga byashyizweho na Madamu Jeannette Kagame ngo abantu baganire ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango Nyarwanda.

    Ihuriro rya YouthConnekt ni urubuga rwiza rwo kuganiriramo. Ibi biganiro byabimburiwe n’ikiganiro ku nkomoko n’ukubaho kwa buri muntu, hakurikiraho ikiganiro ku mpamvu ari ngombwa kubaka Afurika ifite ingamba z’iterambere igenderaho ibi tukabihuza n’icyerekezo 2050 ndetse na gahunda ya ‘‘Africa Twifuza’’ mu 2063 (Agenda 2063), nyuma hibandwa ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mwihariko wa Afurika; ibi byose bijyanye n’icyerekezo cya Imbuto Foundation.

    Umwihariko w’ibikorwa by’uyu muryango uyobowe na Madamu Jeannette Kagame ni uguhanga udushya mu burezi, ubuzima n’ibindi bikibereye ingorabahizi ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

    Dufashe urugero rwa gahunda ya iAccelerator, umukozi ushinzwe uyu mushinga Agasaro Orietta avuga ko ukorana na ba rwiyemezamirimo bifuza kuzana impinduka mu miryango. Uyu mushinga wibanda kuri gahunda z’ingenzi eshatu: ubuzima bw’imyororokere, kudaheza abafite ubumuga ndetse no gusigasira ubuzima bwo mu mutwe.

    Binyuze muri uyu mushinga ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuryango, bahabwa ishimwe, igishoro n’amahugurwa bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Uyu mushinga wa iAccelerator ntabwo ari wo wonyine ushyigikira urubyiruko mu guhanga udushya.

    Bill Nyirimihigo, umukozi ushinzwe ArtRwanda – Ubuhanzi, umushinga ushyigikira abahanzi binyuze mu marushanwa y’urubyiruko mu turere twose uko ari 30 no mu byiciro bitandukanye, na we yagarutse ku kamaro ko kwita ku buhanzi n’uruhare bufite mu iterambere.

    Yibukije ko nk’uko bigenda mu zindi nganda, uruganda ndangamuco ruzatezwa imbere n’ubwitabire mu gukoresha no kugura ibikorewe mu bihugu byacu no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.

    -  Umwihariko ku buzima bwo mu mutwe

    Muri ibi bihe, urubyiruko rukomeje guharanira ko haba ubukangurambaga ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, bihereye ku miryango igaragaramo akato cyangwa ihungabana muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Géraldine, yashishikarije urubyiruko rwitabiriye ibiganiro by’Ihuriro YouthConnekt kwita cyane ku buzima bwabo bwo mu mutwe kuko ari bo Museke Mushya wa Afurika.

    Yibukije urubyiruko ko kugira ngo impinduka twifuza kubona ku Mugabane wa Afurika zigerweho, bisaba ko abantu bagira ibitekerezo bizima, imitima ikeye n’ubuzima bwiza.

    Ibiganiro by’uyu mwaka by’Ihuriro YouthConnekt byahaye umukoro Imbuto Foundation wo gukomeza kubaka ubushobozi no gushora mu muryango ku buryo babasha gukoresha no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.

    Ibiganiro byagarutse kandi ku kamaro ko kwigira no kwishakamo ibisubizo ari nayo mpamvu gahunda ya Imbuto Foundation ari ukubaka ubushobozi mu Banyarwanda burenze gutanga serivisi n’amahugurwa.

    Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’umuryango, duhereye ku Banyarwanda batishoboye, hibandwa ku buzima bwiza, uburezi kuri bose n’ejo heza muri rusange ku buryo nabo bazabiraga abazabakomokaho.

    Ihuriro rya YouthConnekt 2021 wari umwanya mwiza kuri Imbuto Foundation wo kumurikiramo intego n’icyerekezo by’igihe kizaza. Nk’umuryango uri mu kigero kimwe cy’imyaka na benshi mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro twese twifuza kuramba kandi tukabaho neza, uyu wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo umuryango Imbuto Foundation wifuza kugeraho mu myaka 20 iri imbere.

    Urugendo rwa Imbuto rwaranzwe no kwigirira icyizere; kubasha gusangiza urubyiruko rwitabiriye iri huriro urwo ruhurirane rw’inzozi rujyana no guhiga n’icyizere, byari umunezero udasanzwe.

    Afurika twifuza yuzuye amahirwe kandi irangwa no kwigira n’iterambere nk’uko duhora tubivuga, ntabwo kuyigeraho byoroshye. Ariko niba muri twe harimo abafite ubushobozi bwo kubitugezaho, ni mwe rubyiruko – murabishoboye!

    Ihuriro ngarukamwaka rihuza Urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika ryabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana hagati ya tariki ya 20 kugera 22 Ukwakira 2021

    source : https://ift.tt/3jPwDjT

  • Umuriri wa COVID-19 mu gutambagira kw’amakimbirane n’ihohotera byabaye akarande mu miryango – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, aherutse kubwira IGIHE, ko umuryango ari imwe mu nkingi zahungabanyijwe n’icyorezo cyane.

    Yagize ati “Hari ibibazo byinshi twari dufite mu muryango, bivuze ko na COVID-19 yaje ikabitiza umurindi. Aha twavuga nk’ubukungu muri rusange. N’ubundi twari dufite imiryango ibayeho munsi y’umurongo w’ubukene. Kuba Coronavirus yaraje igatuma abantu badakora nk’uko bakoraga, byanze bikunze hari ukuntu ubukene bwarushijeho kubazahaza.”

    Yavuze ko ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu “cyane cyane irishingiye ku gitsina” ryakomeje kugaragara.

    Raporo ikubiyemo ibyo Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, igaragaza ko ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byiyongereye cyane kuko byihariye 14% by’amadosiye 67.512 bwakiriye.

    Mu madosiye 9.414 y’ibyo byaha yageze mu Bushinjacyaha, agera ku 5.292 yari akubiyemo icyaha cyo gusambanya abana. Abagikurikiranyweho bari 5.306 barimo abagabo 5.116 n’abagore 190.

    Icyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye cyatanzweho amadosiye 3.016 yakurikiranywemo abagabo 2.837 n’abagore 179. Ni mu gihe icyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato cyo cyatanzweho amadosiye 1.106 yakurikiranywemo abagera ku 1.169, barimo abagabo 1.143 n’abagore 26.

    Iyo raporo kandi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, uwa 2020-2021 ari wo ibyo byaha byiyongereye cyane kuko amadosiye yabyo yavuye ku 7.004 yariho mu 2019-2020 akagera ku 9.414. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho agera ku 2.410.

    Mu 2018-2019 amadosiye yabyo yari 5.563, mu 2017-2018 aba 4.592, naho mu 2016-2017 yari 3.130.

    • Abagabo barushijeho kuvuga ihohoterwa bakorerwa, umubare w’abangavu baterwa inda uriyongera

    Nubwo ahanini imibare igaragaza ko abagabo ari bo bakurikiranwaho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye byagaragaye ko bo iyo barikorewe badakunze gutinyuka kurivuga ngo barenganurwe.

    Ntuyenabo Léonidas ni umwe mu bakangurambaga bo muri Gatsibo mu Murenge wa Nyagihanga bihurije mu cyo bise “Inshuti z’umuryango” barwanya ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu ngo bifashishije ubujyanama.

    Begera imiryango bakayiganiriza ku buryo abayigize biyunga, byaba ngombwa hakiyambazwa inzego zibishinzwe igihe bisaba kujya mu mategeko.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ntuyenabo yasobanuye ko muri ibi bihe bya COVID-19 ari bwo babonye abagabo benshi batinyuka kuvuga ihohoterwa bakorewe.

    Ati “Twabonye ingo zigera muri enye zemeye kutubwira ibyazo, abagabo baratinyuka batubwira ko nabo bahohoterwa.”

    “Abagabo ntabwo batinyukaga kubivuga. […] Ubundi barabyimenyeraga kuko babyukaga batari mu rugo bagataha basa n’abaje kuryama gusa. Ariko kuguma mu rugo byatumye noneho bibarenga babishyira ahagaragara.”

    Yanavuze ko kuba abana baramaze igihe mu ngo batari ku ishuri, byongereye amakimbirane hagati yabo n’ababyeyi babo ku buryo byatumye ubwo amashuri yafunguraga bamwe batinda gutangira.

    Ibyo byiyongeraho kuba umubare w’abangavu baterwa inda waratumbagiye kurusha ibindi bihe.

    Ati “[Abangavu baterwa inda] twari dusanzwe tubafite ariko icyo gihe barushijeho [kwiyongera] ku buryo n’ubu hari abo tugifite batwite.”

    “Ariko twagiye tubegera kenshi kugira ngo bagaragaze ababateye inda. Nubwo bakunda kubihishira, twarabibonye kandi twarabikurikiranye cyane.”

    Yavuze ko bakoze ibishoboka ngo abatera abo bana inda bamenyekane bagezwe imbere y’amategeko.

    Ati “Tunegera abo bana tukabaganiriza kugira ngo batumva ko bataye agaciro bakitera icyizere. Hari igihe umukobwa aterwa inda akumva ko yataye ubumuntu agatangira kwitwara uko bidakwiriye.”

    Nubwo nta mibare ihamye yashyizwe ahagaragara, mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hagaragazwa ko abana baterwa inda bataruzuza imyaka 18 biyongereye.

    Nko mu Mujyi wa Kigali hagaragajwe ko hagati ya Nzeri 2020 na Nzeri 2021, abakobwa 1.336 bari muri icyo kigero batewe inda.

    Kugeza ubu ingaruka za COVID-19 mu muryango ntizirarangira ariko zigenda zigabanuka. Mu 2020 ni bwo byari bikaze cyane bitewe n’ingamba zikakakaye zagiye zishyirwaho zirimo na Guma mu Rugo y’Igihugu cyose.

    Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ihohotera n’amakimbirane byo mu ngo byiyongereye ku kigero cya 19,62% muri uwo mwaka.

    Byagiye bituruka ku gushyamirana mu miryango harimo gukubita no gukomeretsa, kwica, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gufata abana ku ngufu byavuye ku 9.064 mu 2019 bikagera ku 10.842 mu 2020.

    Icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira ibyo byaha

    Minisitiri Prof Bayisenge yavuze ko inyinshi mu ngamba zo gukumira ihohoterwa n’amakimbirane bibera mu miryango byakorerwaga mu mugoroba w’imiryango mu nteko z’abaturage.

    Ati “Izo mbuga zahuzaga abantu ari benshi muri rusange ntibyashobotse ko zikomeza kubaho, bivuze ko haje n’icyuho mu gushyira mu bikorwa ingamba twabaga dufite zigamije gukemura ibyo bibazo.”

    Icyakora yashimangiye ko nubwo nta bundi buryo bwihariye bwo guhangana n’ibyo bibazo bwashyizweho mu bihe bya COVID-19, hongerewemo ingufu mu busanzwe ndetse ubufatanye n’inzego zirimo Polisi na RIB burushaho gukazwa.

    Migeprof yanatangije ubukangurambaga bw’umwaka umwe buzibanda ku kumenya aho abana bahohotewe bari n’ibibazo byihariye bafite, hagashyirwa imbaraga mu gushyira ku mugaragaro ababakoreye ibyaha.

    Harateganywa n’ubushakashatsi ku gituma habaho gusambanya abana kuko hari n’ababyeyi basambanya abo bibyariye. Buzakorwa bwita ku mwihariko wa buri karere.

    Inteko z’abaturage ni rimwe mu mahuriro agira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko bongereye ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo amakimbirane yo mu miryango adakomeza kwiyongera mu bihe bya Covid-19

    source : https://ift.tt/3BsF1LS

  • Perezida Kagame yitabiriye Inama ya G20 mu Butaliyani #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya G20 yari yabereye muri Saudi Arabia muri 2020
    Perezida Kagame ubwo yari mu nama ya G20 yari yabereye muri Saudi Arabia muri 2020

    Abitabiriye iyo nama baraganira ku ngingo zitandukanye harimo izerekeranye n’ubuzima, kuzahura ubukungu bwazahajwe ahanini n’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibijyanye no kongera ingufu z’amashanyarazi nka kimwe mu by’ibanze byihutisha iterambere.

    President Kagame has arrived in Italy where he will be participating in the two day #G20RomeSummit of Heads of State and Government, convening world leaders for discussions focused on health, economic recovery, climate and energy.

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 29, 2021

    This evening in Italy, President Kagame met with Director General of @WTO, Dr. @NOIweala ahead of the #G20RomeSummit. pic.twitter.com/mnqOogcpGV

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) October 29, 2021


    source : https://ift.tt/3GwCZhD

  • Umukecuru w’imyaka 99 arifuza guhura na Perezida Kagame agasohoza umuhigo we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gishara Elevanie
    Gishara Elevanie

    Nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, umuryango wa Gishara ni umwe mu miryango yameneshejwe maze bagana inzira y’ubuhungiro mu gihugu cya Uganda.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo u Rwanda rwabohorwaga n’ingabo zari iza FPR – Inkotanyi, Gishara yaje kugaruka mu gihugu cyamubyaye.

    Kuri ubu ni umubyeyi ubura umwaka umwe ngo yuzuze imyaka 100. Yibarutse abana 9 muri bo bane baje kwitaba Imana. Afite abuzukuru 22 n’abuzukuruza 21.

    Gishara ni umubyeyi w’urugwiro ukunda gusabana n’abato n’abakuru. Twaramwegereye tugirana ikiganiro gikubiyemo ubutumwa yifuza kugeza ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame. Uretse ibyo kandi yatubwiye n’uburyo umuhango wo gushyingirwa wakorwaga mu muco nyarwanda mu gihe cyabo.

    Bikurikire muri iki kiganiro:

    source : https://ift.tt/3CuAauW

  • Gisagara: Barifuza ubufasha bwo kuvuza umwana wabo wavukanye ubumuga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mushimiyimana ubu afite imyaka 8. Hamwe n’ababyeyi be batuye mu Mudugudu wa Karugumya, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Musha, Akarere ka Gisagara.

    Arya ari uko bamutamitse, akicara ari uko abifashijwemo kuko we atabasha kwiyegura. Iyo ashaka kugenda akurura ikibuno, ariko na bwo akagenda akanya gato. Iyo hari icyo akeneye abivuga yifashishije amarenga, urugero nk’iyo akeneye kwituma, batindiganya gatoya akabirangiriza aho ari.

    Nyina witwa Apolliaria Akimana avuga ko kuba asigaye abasha kwicara, agakurura ikibuno cyangwa akavuga mu marenga, babikesha ubufasha bagiye bahabwa bakamuvuza, ariko ko ubufasha bwahagaze nyamara yari ageze igihe kubasha guhaguruka bishoboka.

    Agira ati “Akiri agahinja sinabashije kubona ko afite ikibazo, ntegereza ko yakwiyegura cyangwa ngo akine nk’impinja, ndaheba. Agize amezi umunani twatangiye kumujyana kwa muganga.”

    Bahereye ku kigo nderabuzima, babohereza ku bitaro bya Kabutare na bo babohereza kuri CHUB, bakajya bamugorora.

    Babonye umwana agize imyaka ibiri ntakirahinduka basabye koherezwa i Gatagara barabyemererwa, ariko ubushobozi buza kubabana bukeya, maze kubera ko babonaga ntagihinduka, bahitamo kumutahana.

    Baje kubona abamukorera ubuvugizi, Akarere karabafasha maze bamujyana ku muvuzi wigenga i Kigali. Mushimiyimana ati “Uwo muganga yaragerageje kuko namugaruye abasha kwicara. Icyo gihe yari afite imyaka ine.”

    Nyuma yaho na bwo NCPD yarabafashije, basubira kumuvuza kuri wa muganga wigenga, ariko noneho bavayo babona atangiye kugira n’ubwenge kuko ari bwo yatangiye kuvuga mu marenga ko ashaka kurya cyangwa kujyanwa mu bwiherero, akabasha no kugendesha ikibuno.

    Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk
    Inzu batuyemo irashaje ariko ubukene baterwa no kwita ku mwana utabasha kugenda no kurya nk’ibyo barya ngo butuma batabasha kuyisana

    Se witwa Jean Pierre Manariyo agira ati “Uwo muganga yatubwiye ko tubonye miliyoni eshatu yamufasha akabasha kugenda, kandi rwose twebwe ntaho twazikura.”

    Yifuza ababafasha uyu mwana akabasha kugenda ndetse no kurya ibiryo nk’ibyo n’abandi barya, kuko ibyo bo barya bahinga, ari byo ibijumba n’imyumbati ndetse n’ibishyimbo we atabishobora.

    Ati “Kumugaburira biraduhenda kuko bisaba ko tumugurira ibirayi n’ibindi biryo byoroshye, tumutamika tubanje kubinomba. Amasabune yo kumumesera na yo araduhenda kuko atabasha kwijyana mu bwiherero, kandi rwose nta bushobozi.”

    Uyu muryango n’ubwo uri mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe urakennye. Bafite inka bahawe n’Akarere kugira ngo babashe kwita kuri uwo mwana, ariko ikamwa igice cya litiro ku munsi, ntibabashe kubona amata asaguka ngo bagurishe, byibura babashe kugura ibiryo bimutunga.

    Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite
    Inka Akarere kahaye ababyeyi ngo ibafashe gutunga umwana wabo na yo ngo nta mukamo uhagije ifite

    Guhendwa no gutunga uyu mwana ngo bituma batabasha kwegeranya amafaranga ngo byibura bazabashe no gusana inzu batuyemo, bigaragara ko igisenge cyayo cyamaze gusaza.


    source : https://ift.tt/3Blmnpm

  • BK yahembye abacuruzi 10 b’inyongeramusaruro barushije abandi guhererekanya amafaranga menshi mu IKOFI #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Popina Kwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci
    Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri BK, Popina Kwani, ahereza sheki Mukagatare Marie-Merci

    Iyi poromosiyo yo guha abacuruzi 10 buri kwezi amafaranga ibihumbi 100 (buri umwe umwe) irajyana n’iyo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.

    IKOFI ni gahunda yashyizweho na Banki ya Kigali mu 2019, ikaba yarashyiriweho abahinzi by’umwihariko mu rwego rwo kubafasha kubitsa (amafaranga baba bishyuwe iyo bagurishije umusaruro).

    Ibafasha kandi kubikuza, kohereza amafaranga ku buntu, kwishyura inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire n’imiti), ndetse no mu gihe gito kiri imbere abahinzi bazafashwa kubona serivisi z’imari zituma basaba inguzanyo mu buryo buboroheye.

    Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira 2021, ubwo yatangizaga poromosiyo yo guhemba abahize abandi mu gukoresha IKOFI, Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yavuze ko iyi gahunda igamije gushishikariza abahinzi bose mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga, kugira ngo banki ibone uburyo ibateza imbere.

    Dr Karusisi yagize ati “Tureba uburyo umuhinzi uri mu IKOFI akoresha amafaranga yishyura umucuruzi w’inyongeramusaruro, tukabasha kubona uwakoresheje IKOFI neza bikaduha amakuru azatuma tumugenera inguzanyo n’ibindi bimubereye.”

    Ibi Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali, Popina Kwani yabishimangiye kuri uyu wa kane, ubwo yarimo guhemba abacuruzi b’inyongeramusaruro bakaba ari n’aba ajenti ba IKOFI, barushije abandi mu guhererekanya amafaranga menshi.

    Kwani yakomeje agira ati “Turashaka gukoresha aya mezi atatu twongera umubare w’abahinzi bakoresha IKOFI bagura inyongeramusaruro cyangwa bakira amafaranga ku bo bagurishaho ibyo bejeje batayafashe mu ntoki nk’uko biri muri gahunda ya Leta, bikaba bibaha amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo no guhabwa inguzanyo”.

    Kwani avuga ko uko abahinzi n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakangurira abandi kwinjira muri gahunda ya IKOFI, ari na ko abantu benshi bitaruye serivisi z’imari mu cyaro boroherezwa kubona aho babitsa cyangwa babukiza amafaranga yabo, bikabafasha kwiteganyiriza.

    “Banyongereye igishoro, nzatanga serivisi zihuse”, Mukagatare

    Uwitwa Mukagatare Marie-Merci w’i Musanze mu Majyaruguru ni we wahagarariye abandi bacuruzi icyenda b’inyongeramusaruro bahize abandi, akaba yaje i Kigali wenyine guhabwa sheki mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Covid-19.

    Mukagatare ashimira Banki ya Kigali kuba ngo yarahinduriye benshi uburyo bwo kubaho (Transforming life-style) kuko hari abatakivunwa no kwikorera ibifurumba by’amafaranga adafitiwe umutekano.

    Mukagatare avuga ko amafaranga ibihumbi 100 BK yamuhembye ari ukumuzamurira umuhate wo gukora, ikaba imwongerereye igishoro, ndetse bigatuma ashobora gutanga serivisi yihuse.

    Yagize ati “Nzatanga serivisi yihuse kuko hari igihe umuntu ashobora kukubwira ati ‘mbikuriza amafaranga ibihumbi 70′, iyo utayafite hafi uyasaba undi muntu kugira ngo ayakoherereze, icyo gihe iminota iba iri kugenda, ariko iyo uyafite hafi uhita umuha iyo serivisi ako kanya.”

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix
    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix

    Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ubucuruzi bwa IKOFI, Mutangana Felix avuga ko mu bacuruzi 10 b’inyongeramusaruro batoranyijwe, nta wahererekanyije amafaranga ari munsi ya miliyoni imwe mu mezi atatu ashize.

    Gahunda ya IKOFI isanzweho kuva mu mwaka wa 2019, kugeza ubu ikaba imaze kwitabirwa n’abagera hafi ku bihumbi 263 bari hirya no hino mu gihugu, hamwe n’abacuruzi b’inyongeramusaruro bagera ku 1,767.

    Umuhinzi wese ushaka kwinjira muri iyi gahunda akanda muri telefone ye *774# agakurikiza amabwiriza, ntagombera kuba afite konti muri Banki ya Kigali.


    source : https://ift.tt/3CmWWoF