Ikirumugabo Hildebrand ni umusore w’imyaka 30 utuye mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze imyaka irindwi ahinga ibinyomoro aho byamufashije kwiteza imbere agura ibibanza ndetse anagura umushinga we.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zabaye igihugu cya mbere cy’Abarabu cyohereje icyogajuru ku mubumbe wa Mars mu bushakashatsi, mu butumwa bwahawe izina rya “Hope” cyangwa se “Icyizere” mu Kinyarwanda.
Rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yaraye afashije Simba SC kunyagira Alliance FC ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 36 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, atera intambwe igana ku gahigo k’ibitego 23 yatsinze mu mwaka ushize w’imikino.
Ku mugoroba wa tariki ya 17 Nyakanga ahagana Saa mbiri z’umugoroba abashinzwe umutekano mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Karundo bafashe umusore w’imyaka 22 afite udupfunyika 582 tw’urumogi atuvanye mu gihugu cya Rebupulika iharanira Demokorasi ya Congo arimo kurwinjiza mu Rwanda.
Davis D ubusanzwe witwa David Icyishaka aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Micro’ benshi bavuze ko irimo kuzimiza kuganisha ku gutera akabariro n’ubwo we atari ko abibona.