Rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yaraye afashije Simba SC kunyagira Alliance FC ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 36 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, atera intambwe igana ku gahigo k’ibitego 23 yatsinze mu mwaka ushize w’imikino.
Ku mugoroba wa tariki ya 17 Nyakanga ahagana Saa mbiri z’umugoroba abashinzwe umutekano mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Karundo bafashe umusore w’imyaka 22 afite udupfunyika 582 tw’urumogi atuvanye mu gihugu cya Rebupulika iharanira Demokorasi ya Congo arimo kurwinjiza mu Rwanda.
Davis D ubusanzwe witwa David Icyishaka aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Micro’ benshi bavuze ko irimo kuzimiza kuganisha ku gutera akabariro n’ubwo we atari ko abibona.
Umuraperi Big Sean yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Naya Marie Rivera bigeze gukundana, wamenyekana cyane muri filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Hashize imyaka 26 Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda, zirukura mu maboko ya Leta yari yubakiye ku macakubiri, yari yarahejeje ishyanga abanyarwanda ikababuza gutaha mu rwababyaye nyamara cyari icyifuzo cy’abatari bake bari bamaze kurambirwa ubuhunzi bari baratangiye mu 1959.
Umuntu wa Gatanu yishwe na Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, abandi 54 barimo 35 bo mu Karere ka Nyamasheke barayandura bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo ugera ku 1539.