Umugabo witwa Nsabimana Innocent wo mu mudugudu w’Ubumanzi, akagali ka Rugenge mu murenge wa Muhima yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, nyuma yo gusuka ibiryo bishyushye ku mugore we.
Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ari na yo ikurikirana ibijyanye n’inguzanyo zihabwa abiga muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, yatangaje ko abanyeshuri 4,380 bataruzuza amasezerano ajyanye n’inguzanyo yo kwiga, kandi ko bagomba kubikora bitarenze ku wa 31 Nyakanga 2020.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), ni imwe muri banki zikomeye cyane hano mu Rwanda ikanaba iyashinzwe ari iya gatatu nyuma ya Banki ya Kigali na Banki Itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD).
Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo mu murwa mukuru Tel Aviv kuri uyu wa 11 Nyakanga 2020. Baramagana Leta bavuga ko yababeshya imfashanyo mu gihe cya gahunda ya“ Guma mu rugo”. Bavuga ko bari mu mibereho mibi iterwa n’ingaruka zikomeye z’ubukungu bwifashe nabi zatewe n’uburyo bubi Leta iri guhanganamo n’iki cyorezo cya coronavirus.
Agace ka Rabin Square rwagati muri Tel Aviv kari kakubise kuzuye abigaragambya biganjemo urubyiruko bambaye udupfukamunwa, ariko badakurikiza amabwiriza yo guhana intera.
Bavuga ko ingurane y’amafaranga Leta yaberemeye muri ibi bihe badakora kubera ingamba zo kwirinda coronavirus yatinze kubageraho. Iyo myigaragambyo y’ejo ku wa gatandatu yateguwe n’abakora ubucuruzi buciriritse, abikoresha ku giti cyabo ndetse n’amatsinda y’abahanzi.
Benshi mu banya-Israhel nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bari kugirwaho ingaruka zikomeye kubera ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe. Ndetse barakajwe n’ingamba zo kurwanya coronavirus zatumye uburyo bakuragaho imibereho buhagarara. Bavuga ko amafaranga y’ingoboka bemerewe na Leta batarayahabwa.
Benshi muri Israel bari kugirwaho ingaruka no kuba ubukungu bwifashe nabi.
Mu gihe abakozi bakorera umushahara hari ubufasha babona ku kazi muri iki gihe badakora, abikoresha ku giti cyabo bo bavuga ko benshi muri bo bamaze amezi bategereje imfashanyo Leta yabasezeranyije.
Michal Gaist-Casif, visi-perezida muri kompanyi ikora ibyo gutanga indangururamajwi n’urumuri mu bitaramo, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Nkoresha abakozi 40 badafite ahandi bakura imibereho, nta mafaranga ariho. Ducyeneye ko Leta imenamo amafaranga kugeza twongeye gusubira mu bihe bisanzwe [by’imikorere]”.
Akomeza ati: “Tumaze igihe tudakora guhera hagati mu kwezi kwa gatatu kugeza mu kwa kane, ukwa gatanu, ukwa gatandatu n’ukwa karindwi, kandi ukwa munani gusa nk’ukuzatubera akaga”.
“Ubushomeri bwariyongereye”
Ku wa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yagiranye inama n’impirimbanyi baganira ku byo binubira. Ibiro bya Bwana Netanyahu byasubiyemo amagambo ye ababwira ati: “Tuzasohoza ibyo twiyemeje birimo no kwihutisha kuriha aka kanya ibyo dushaka kubaha”.
Abigaragambya bavuga ko ingurane Leta yabemereye, muri iki gihe badakora kubera coronavirus, ikomeje gutinda kubageraho.
Hagati mu kwezi kwa gatatu, Israel yashyizeho ingamba zikaze za “Guma mu rugo”, ariko mu mpera y’ukwezi kwa gatanu itangira kuzikuraho. Ubushomeri bwarazamutse bugera ku kigero cya 21%.
Iki gihugu cyagize ukwiyongera gukomeye k’ubwandu bwa coronavirus, ku wa gatanu habonetse abanduye bashya bagera hafi ku 1,500. Kugeza ubu, abantu barenga 38,000 ni bo bamaze gutangazwa ko banduye coronavirus muri Israel, muri bo 358 yarabishe naho abarenga 18,000 barayikize nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyijeje Perezida Felix Tshisekedi, umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, ko kimuri inyuma mu migambi yo gucunga imbibi z’igihugu no guhashya imitwe yitwaje intwaro ikigaragara muri bimwe mu bice byacyo.