Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga, yakoze igikorwa cyo gufata abantu bari mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Babiri bafatanwe ibiro bine by’urumogi abandi babiri bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Ku wa 3 Nyakanga nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko nta bimenyetso byagaragaye ku byo bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda bashinjwaga n’umucamanza Jean-Louis Bruguière, ku ruhare rwabo mu ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana muri Mata 1994.
Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) yagaragaje ko abakoresha internet mu Rwanda, bayitangaho 7.1 ku ijana by’ayo binjiza, bikaba bituma ruri mu bihugu 30 bya mbere bifite internet ihendutse ku Isi.
Umuryango ukurikiranira hafi ibijyanye n’ibirunga ukorera i Goma (Observatoire Volcanique de Goma) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wahumurije abaturage bo muri uwo mujyi no mu nkengero zawo, nyuma y’umutingito ukomeye wabaye kuri uyu wa Kabiri.
Niwe mukobwa wambaye ikamba rya Miss Career Africa mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba mu 2019 mu irushanwa ryamaze ukwezi hashakishwa umukobwa wegukana iri kamba.